Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'umukuru wa UN ku kibazo cya DR Congo #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame avuga ko yagiranye ikiganiro “cyiza” (kuri telefone) n'umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahakomeje imirwano hagati y'ingabo za leta n'umutwe w'inyeshyamba wa M23.

    Mu butumwa yatangaje kuri Twitter mu ijoro ryo ku cyumweru, Kagame yavuze ko “uburyo n'ubushobozi bwo guhosha …no gucyemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w'i Nairobi, Luanda n'undi muhate w'amahanga!”

    Ati: “Ni ahacu kwiyemeza kuwushyira mu bikorwa!!!”

    Umutwe wa M23 uvuga ko ushaka kugirana ibiganiro na leta ya Congo kandi ukayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano uvuga ko bagiranye mbere.

    Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n'”umutwe w'iterabwoba”, igashinja u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”. U Rwanda na M23 bihakana gukorana.

    Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w'intara ya Kivu ya ruguru.

    Umukuru w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n'umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n'umutekano ukomeje kuba mucye mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

    Mu butumwa bwabo kuri Twitter, basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n'umutekano w'abasivile n'ituze ku mipaka y'ibihugu byose byo mu karere”.

    Hagati aho, leta y'u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n'icyemezo cya leta ya DR Congo cyo kwirukana Ambasaderi wayo muri icyo gihugu Vincent Karega.

    Inama nkuru y'umutekano ya DR Congo yateranye ku wa gatandatu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yasabye guverinoma guha Ambasaderi Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw'icyo gihugu.

    Iyo nama yatanze impamvu zirimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w'iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi”.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko abashinzwe umutekano ku mupaka bakomeje kuba maso, mu gihe ikurikirana uko ibintu birimo gufata indi ntera muri Congo.

    Ivuga ko ihangayikishijwe by'umwihariko n'imikoranire itemewe y'ingabo za leta ya Congo (FARDC) n'umutwe wa FDLR, urwanya leta y'u Rwanda.

    Congo ihakana ivuga ko idakorana na FDLR.

    Mu nama y'inteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko imikoranire ivugwa hagati y'abategetsi bamwe ba Congo na FDLR ari “urwitwazo” rwa leta y'u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

    Yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana n'igisirikare cy'u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

    Gusa yavuze ko Congo icyiteguye gutanga umusanzu wayo mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhashya umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro wagerageza guhungabanya amahoro n'umutekano mu gihugu gituranyi no mu karere k'ibiyaga bigari.

    Itangazo rya leta y'u Rwanda rivuga kandi ko ihangayikishijwe no kugerageza kwa FARDC na FDLR kwo kwibasira akarere ko ku mupaka bakoresheje “intwaro ziremereye”, ndetse n'”imvugo ihembera uburwanyi yibasira u Rwanda irimo gukoreshwa n'abategetsi ba Congo”.

    Leta y'u Rwanda yanabwiye amahanga ko hakomeje imvugo y'urwango no kwibasira Abanyarwanda n'Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, ivuga ko bikorwa n'abategetsi ba Congo n'abaturage ba Congo muri rusange, kandi ko ibyo byiyongereye kuva “FDLR yinjijwe muri FARDC”.

    Inama nkuru y'umutekano ya Congo yibukije ibyasabwe na Tshisekedi byo “kwirinda imvugo iyo ari yo yose, ibikorwa by'urugomo cyangwa kwibasira abavuga Ikinyarwanda, mu kwirinda gutiza umurindi umwanzi”.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko bibabaje kuba leta ya Congo ikomeje kugira “u Rwanda nyirabayazana mu rwego rwo guhishira no kurangaza ku byo yananiwe mu buyobozi no mu mutekano”.

    U Rwanda ruvuga kandi ko rukiyemeje gutanga umusanzu “ku gisubizo kirambye, kinyuze mu mahoro ku mutekano w'akarere bijyanye n'ibyemeranyijweho mu rwego rw'akarere…”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagiranye-ikiganiro-n-umukuru-wa-un-ku-kibazo-cya-dr-congo

  • Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres ku kibazo cya Kongo Kinshasa #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame avuga ko yagiranye ikiganiro 'cyiza' (kuri telefone) n'umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahakomeje imirwano hagati y'ingabo za leta n'umutwe w'inyeshyamba wa M23.

    Mu butumwa yatangaje kuri Twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, Kagame yavuze ko 'uburyo n'ubushobozi bwo guhosha …no gucyemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w'i Nairobi, Luanda n'undi muhate w'amahanga!'

    Ati: 'Ni ahacu kwiyemeza kuwushyira mu bikorwa!!!'

    Umutwe wa M23 uvuga ko ushaka kugirana ibiganiro na leta ya Congo kandi ukayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano uvuga ko bagiranye mbere.

    Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n’'umutwe w'iterabwoba', igashinja u Rwanda 'ubushotoranyi rwihishe muri M23'. U Rwanda na M23 bihakana gukorana.

    Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w'intara ya Kivu ya ruguru.

    Umukuru w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n'umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat bavuze ko 'bahangayikishijwe cyane n'umutekano ukomeje kuba mucye mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC'.

    Mu butumwa bwabo kuri Twitter, basabye impande zose 'guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n'umutekano w'abasivile n'ituze ku mipaka y'ibihugu byose byo mu karere'.

    Hagati aho, leta y'u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n'icyemezo cya leta ya DR Congo cyo kwirukana Ambasaderi wayo muri icyo gihugu Vincent Karega.

    Inama nkuru y'umutekano ya DR Congo yateranye ku wa gatandatu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yasabye guverinoma guha Ambasaderi Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw'icyo gihugu.

    Iyo nama yatanze impamvu zirimo ko 'u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w'iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi'.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko abashinzwe umutekano ku mupaka bakomeje kuba maso, mu gihe ikurikirana uko ibintu birimo gufata indi ntera muri Congo.

    Ivuga ko ihangayikishijwe by'umwihariko n'imikoranire itemewe y'ingabo za leta ya Congo (FARDC) n'umutwe wa FDLR, urwanya leta y'u Rwanda.

    Congo ihakana ivuga ko idakorana na FDLR.

    Mu nama y'inteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko imikoranire ivugwa hagati y'abategetsi bamwe ba Congo na FDLR ari 'urwitwazo' rwa leta y'u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

    Yavuze ko FDLR 'yaciwe umutwe ihinduka ubusa' binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana n'igisirikare cy'u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

    Gusa yavuze ko Congo icyiteguye gutanga umusanzu wayo mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhashya umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro wagerageza guhungabanya amahoro n'umutekano mu gihugu gituranyi no mu karere k'ibiyaga bigari.

    Itangazo rya leta y'u Rwanda rivuga kandi ko ihangayikishijwe no kugerageza kwa FARDC na FDLR kwo kwibasira akarere ko ku mupaka bakoresheje 'intwaro ziremereye', ndetse n’'imvugo ihembera uburwanyi yibasira u Rwanda irimo gukoreshwa n'abategetsi ba Congo'.

    Leta y'u Rwanda yanabwiye amahanga ko hakomeje imvugo y'urwango no kwibasira Abanyarwanda n'Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, ivuga ko bikorwa n'abategetsi ba Congo n'abaturage ba Congo muri rusange, kandi ko ibyo byiyongereye kuva 'FDLR yinjijwe muri FARDC'.

    Inama nkuru y'umutekano ya Congo yibukije ibyasabwe na Tshisekedi byo 'kwirinda imvugo iyo ari yo yose, ibikorwa by'urugomo cyangwa kwibasira abavuga Ikinyarwanda, mu kwirinda gutiza umurindi umwanzi'.

    Leta y'u Rwanda ivuga ko bibabaje kuba leta ya Congo ikomeje kugira 'u Rwanda nyirabayazana mu rwego rwo guhishira no kurangaza ku byo yananiwe mu buyobozi no mu mutekano'.

    U Rwanda ruvuga kandi ko rukiyemeje gutanga umusanzu 'ku gisubizo kirambye, kinyuze mu mahoro ku mutekano w'akarere bijyanye n'ibyemeranyijweho mu rwego rw'akarere…'

    The post Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres ku kibazo cya Kongo Kinshasa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/10/31/perezida-kagame-yaganiriye-na-antonio-guterres-ku-kibazo-cya-kongo-kinshasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yaganiriye-na-antonio-guterres-ku-kibazo-cya-kongo-kinshasa

  • Kigali : Indi Mpanuka yahitanye babiri, bane barakomereka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere,
    avuga ko iyi mapanuka yatewe n’uko imodoka ya Fuso yabuze feri ikagonga
    umumotari wari uhetse umugenzi, bombi bagahita bitaba Imana, umushoferi wa Fuso arakomeraka bikomeye, naho abo bari kumwe 3 bakomereka byoroheje.

    SSP Irere ati 'Imodoka ya Fuso yari itwawe n’uwitwa Rwabizi Gad w’imyaka 26,
    yagonze mu rubavu imodoka yo mu bwoko bwa coaster RAB 623M yari
    itwawe na Tuyisenge Théogène w’imyaka 37, irakomeza igonga moto TVS RB910
    itwawe na Uwizeye Eliezer w’imyaka 41 wahise apfa, uhetse umuntu
    utaramenyekana umwirondoro we na we wahise apfa.

    Hanakomeretse byoroheje
    abagenzi bari muri Fuso aribo Ishimwe Nadine w’imyaka 25, Mulisa Moses
    w’imyaka 32 na Munyaneza Samson w’imyaka 44'.

    Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru naho abakomeretse
    bajyanwa ku bitaro bya Kanombe.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Indi-Mpanuka-yahitanye-babiri-bane-barakomereka

  • Ukuri ku Munyarawanda wavuzweho guhabwa inshingano na M23 zo kuyobora Teritwari ya Rutshuru #rwanda #RwOT

    Inkuru zatambutse mu binyamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, zavugaga ko nyuma yuko M23 ifashe Rutshuru, yashyizeho umuyobozi w’iyi Teritwari ari we Wilson Ngarambe.

    Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yavugishije uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarore muri Kayonza, amuhakanira iby’ayo makuru, gusa avuga ko na we yabibonye.

    Yagize ati 'Nanjye ni ko nabibonye […] ifoto ni iyanjye ariko sinzi no muri Congo, nigisha hano ku Ruhuha.'

    Wilson Ngarambe yavuze ko yiyambaje abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akabibamenyesha akamubwira ati 'Ku wa Mbere uzajye kuri RIB utange icyo kirego, bakurikirane uwo muntu wabikoze.'

    Avuga ko ifoto ye bakoresheje, bashobora kuba bayikuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba akeka ushobora kuba yabikoze.

    Ati 'Hari umusore ndi gukeka ubu yaranatorotse […] nagiye kubona mbona amazina ni ayanjye, ifoto yanjye ni yo, nibaza uburyo nageze aho muri Congo…'

    Avuga ko uwo musore akeka ko yamutwerereye ubuyobozi bwa Rutshuru, yakoraga ku kigo cyegeranye n’icyo na we akoraho.

    Ati 'Ariko n’ejobundi bagiye kumufata ngo yateye umwana inda aratoroka ariko ni we nakekaga nanjye …Uwo muhanda sinawuzi kabisa [ujya muri DRCongo].'

    Umukozi w’Ikinyamakuru Rwandatribune gikunze gutangaza inkuru zivuga kuri M23, yatangaje ko amazina y’uwo muntu wagizwe umuyobozi wa Rutshuru ari yo ariko koko bibeshye ku Ifoto.

    Uyu mukozi w’iki kinyamakuru wemeza ko uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru yitwa Ngarambe Wilson, yagize ati 'Ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y’uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.'

    Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius, yahakanye aya makuru yavugaga ko uyu mutwe washyizeho umuyobozi wa Rutshuru ari we Ngarambe Wilson.

    Umutwe wa M23 ukomeje kurwana intambara na FARDC, aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy’Igihugu ndetse ukacyambura ibice bimwe ubu biri kugenzurwa n’uyu mutwe birimo na Rutshuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-Munyarawanda-wavuzweho-guhabwa-inshingano-na-M23-zo-kuyobora-Teritwari-ya-Rutshuru

  • Buravan, Eazy na Alyn Sano mu begukanye ibihe… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, kuri Norrsken Hub Kigali ahahoze ari Ecole Belge de Kigali.

    Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi na ba Producer bahize abandi. Kiss Summer Awards ya 2022 yongerewemo ibindi byiciro bihabwa ibihembo, biva kuri bitanu bijya kuri birindwi biturutse ku busabe bw'abakunzi b'umuziki.

    Ibyiciro bishya harimo icy'umuhanzikazi witwaye neza, ndetse n'icy'umuhanzi wakoze album nziza.

    Indi mpamvu y'ibi byiciro bishya ni ugutera imbaraga abahanzi b'igitsina gore bakiri bake, no gushishikariza abahanzi gusohora album kuko ari bumwe mu buryo bwabafasha kwinjiza amafaranga biciye ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.

    Ibyiciro byahawe ibihembo muri uyu mwaka ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

    Indirimbo zahataniye ibihembo kuri iyi nshuro ni izasohotse nyuma ya Kiss Summer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.

    Mu ijambo rye, umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yavuze ko bishimiye kuba babashije gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatanu. Yavuze ko batangira uru rugendo mu 2018 “twari tuzi ko ikintu tugiye gutangira ari ikintu kizafasha abantu benshi.”

    Yavuze ko u Rwanda rufite impano nyinshi mu muziki, no mu bindi bice by'ubuzima. Uyu muyobozi yavuze ko yitegereje urubyiruko rwanyuze kuri 'Red carpet', abona uburyo bari bambaye, kandi byose byarakorewe mu Rwanda.

    Kuri we avuga ko atari uguteza imbere umuziki Nyarwanda, ahubwo ni ukuzamura ibice byose by'abari mu nganda ndangamuco z'u Rwanda. Yavuze ko ibihembo bya Kiss Fm bizarushaho kwaguka uko byagenda kose.

    Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022:

    1. Igihembo cy'uwatunganyije indirimbo neza 'Best Producer' cyegukanwe na Element wo muri Country Records. Yaherukaga kwegukana iki gikombe mu 2021. Iki gihembo yagishyikirijwe n'Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera.

    Ahawe ijambo, Element yashimye Imana kubwo kumufasha kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri. Ati 'Murakoze cyane. Imana ibahe umugisha.'

    2. Igikombe cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group. Iki gikombe yagishyikirijwe n'Umuyobozi wa Engen, ahita aba Brand Ambassador wa Engen Ecodrive.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege 'kuko ni ikintu abahanzi benshi duhuriyeho'.  Yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

    Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

    3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye 'Twaje' y'umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana. Iki gikombe cyakiriwe n'abagize Itorero Ibihame.

    Igikombe cyatanzwe na Amb. Robert Masozera,  cyakiriwe n'abarimo mukuru we, Batangana Martial, Ruti Joel, mushiki wa Buravan n'abandi babanye nawe igihe kinini.

    Iyi album yaratowe mu buryo bukomeye mu matora yo kuri internet, yaberaga ku rubuga rwa Nonehoevents.com ku buryo yari ikubye hafi inshuro esheshatu 'D.I.D' ya Kivumbi yari ku mwanya wa kabiri.

    Mu ijambo rye, mukuru we Martial yavuze ati 'Ndishimye cyane kuza hano. Navuga y'uko nkomejwe n'abavandimwe bamperekeje…Kandi twumva Yvan akiri kumwe natwe.'   

    Yavuze ko ubwo yari kumwe na Buravan kwa muganga, yamusabye kwandika abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko naramuka akize azabaha indabo.

    Martial yashimye inshuti za Buravan, abamuteye inkunga mu rugendo rwe rw'umuziki n'abandi. Yanashimye Kiss Fm yahisemo album ya Buravan.

    Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Buravan birimo guca bugufi, kuba uwo ari we, gushyira umwete mu kazi ke cyane. Ati 'Ndabizi ko yishimye cyane.'

    Martial yavuze ko Buravan atakundaga kureba cyane Televiziyo, yayirebaga ubwo yabaga agiye kureba ijambo rya Perezida Paul Kagame.

    Yavuze ko Buravan yubakiye umuziki we 'ku kubanza kwiyizera' mbere y'uko abandi bamwizera.

    Yavuze ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze indirimbo 'Intago' yakoranye na Buravan. Iyi ndirimbo ngo irimo amasomo menshi ku bahanzi bashya, ndetse n'ibyivugo.

    Martial yavuze ko hari gutekerezwa urubuga ruzanyuzwaho ibikorwa byinshi by'uyu munyamuziki.

    4. Igikombe cy'uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

    5. Igikombe cy'umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano. Yashimye Imana kubwo kumuha umurava n'impano.

    Alyn yashimye Mama we, abavandimwe, aba Producer, itangazamakuru n'abandi bakoranye mu rugendo rw'umuziki.

    Uyu mukobwa yavuze ko hari bagenzi be b'abakobwa bafite impano ariko bataramenyekana, kubera ko badashyigikiwe cyane.

    Yashimye kandi abo bakorana muri sosiyete ya Alyn Sano Limited, abo bari bahatanye, avuga ko 'nabo igihe cyabo kizagera'.

    6. Igihembo cy'umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo 'Forget', yashimye buri wese umushyigikira, ashimira Kiss Fm ku bwo gutegura ibi bihembo. 

    Yavuze ko urugendo rwe rw'umuziki rutari rworoshye, itsinda rya Yemba Voice yahozemo, Mani Martin, Bruce Melodie wabaye umujyanama we n'abandi.

    Kenny Sol yavuze ko Buravan yamubwiye ko 'ni twe tw'ejo hazaza kandi tuzakomeza tubikore'.

    7. Igikombe cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n'indirimbo 'Inana' ya Chriss Eazy. Iki gikombe yagishyikirijwe n'Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins.  


    Alyn Sano yashimiye itangazamakuru n’abandi bamushyigikiye


    Alyn Sano yegukanye igikombe ‘Best Female Artist’


    Kenny Sol yavuze ko Buravan yamuteye imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki



    Kenny Sol yashimye abarimo Bruce Melodie bamushyigikiye mu muziki we


    Kenny Sol yafashwe n’amarangamutima ubwo yatangazwaga nka ‘Best Male Artist’


    Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins ashyikiriza igikombe Chriss Eazy


    Chriss Eazy yavuze ko abantu bakorana ari umuryango mugari umushyigikira umunsi ku munsi. Yashimye cyane Producer Element


    Chriss Eazy abarizwa muri Giti Business Group

    Chriss Eazy yegukanye igikombe cya ‘Best New Artist’ muri Kiss Summer Awards

    Chriss Eazy yegukanye ibikombe bibiri birimo icya ‘Best Summer Song’

    Producer Element yegukanye igikombe cya ‘Best Producer’ yagishyikirijwe na Amb. Robert Masozera 

    Element yashimye Imana n’abandi bamushyigikira mu rugendo rwo gutunganya indirimbo 

    Mushyoma Joseph washinze East African Promoters ni we wegukanye igikombe cya ‘Life Time Achivements Awards’ 

    Batangana Martial (Mukuru wa Buravan) ni we wakiriye igikombe cya Album ‘Twaje’

     

    Martial yashimye buri wese washyigikiye Buravan, avuga ko mu minsi iri imbere basohora indirimbo ‘Intago’ 


    Nkusi Arthur na Sandrine Isheja Butera bayoboye umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo    

    Abarimo Ruti Joel n’abandi babarizwa mu Itorero Ibihame bakiriye iki gikombe 


    Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 


    Umunyamakuru washinze MI Empire Murindahabi Irene ufite abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bahataniye ibi bihembo     

    Umuhanzi Peace Jolis yitabiriye itangwa ry’ibi bihembo bya Kiss FM 

    Antoinette Niyongira na Cyuzuzo Jeanne D’Arc ubwo bakiraga umunyamakuru Emmalito 



    Dj Lamper wo mu Butaliyani wavanze umuziki mu itangwa ry’ibi bihembo

    Alyn Sano ari kumwe na Producer Prince [Wambaye ingofero] wakoze indirimbo ye ‘Fake Gee’

     

    Abarimo Rumaga, Adolphe, Juda Muzik batambuka ku itapi itukura 






    Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo bitandukanye birimo nka ‘Umugore si umuntu’

     

    Masamba yitabiriye bwa mbere itangwa ry’ibihembo bya Kiss Summer Awards

     

    Masamba yasabye ko ibihembo nk’ibi bikomeza gutegurwa

     

    Abagize itsinda rya Symphony Band bitegura gukora igitaramo cyabo cya kabiri muri uyu mwaka

     

    Abo mu muryango wa Yvan Buravan bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo





    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122385/buravan-eazy-na-alyn-sano-mu-begukanye-ibihembo-bya-kiss-summer-awards-2022-amafoto-122385.html

  • Muhanga: Minisitiri Mukeshimana arasaba abakora ubuhinzi kwishyira hamwe bakunganirwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Gerardine Mukeshimana arasaba abakora ubuhinzi kwishyira hamwe bagakora ubuhinzi bw'umwuga maze Leta ikabunganira ku mafumbire ndetse n'ibindi bitandukanye bakenera kugirango ubuhinzi bwabo bubashe kubateza imbere.

    Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa ku Isi, aho wizihirijwe mu karere ka Muhanga mu merenge wa Nyabinoni ku kibuga cya Buziranyoni.

    Yagize ati' Mu gihe twizihiza umunsi mpuzamahanga w'Ibiribwa ku isi, turasaba abakora ubuhinzi kugerageza guhuza ubutaka bakishyira hamwe bakabasha kubona inyunganizi zirimo amafumbire, imbuto ndetse n'ibindi bitandukanye birimo no kubasha kuhira ibyo bahinze kandi bazabasha kwiteza imbere nyuma yo kubona umusaruro mwiza bagahaza imiryango yabo n'Isoko'.

    Minisitiri Mukeshimana, akomeza yemeza ko nubwo abaturage nibura 81, 3% babasha kubona ibiribwa, ariko birasaba intege zikomeye zo gufatanya kugirango umusaruro ukomeze kwiyongera kandi Leta izagira uruhare mu kubatera inkunga.

    Yagize ati' Kugeza ubu ntakibazo gikomeye turagira kijyanye n'inzara kuko nibura abaturage bagera kuri 81,3% babona ibyo kurya, ariko turifuza ko twafasha kuzamura iyi mibare kandi Leta nayo ifite uko izatera inkunga kugirango bizabashe kugenda neza'.

    Minisitiri w'Ubuhinzi, avuga ko abahinga ku giti cyabo bagorwa no kunganirwa kandi hari aho abihuje bahabwa ifumbire ya Urea yo kubagaza ku buntu, akaba asaba abahinzi kudacikanwa n'ayo mahirwe

    Umuyobozi w'Ishami ry'umuryango mpuzamahanga ku isi rishinzwe ibiribwa ishami ry'u Rwanda  (FAO), Coumba Sow yemeza ko mu Rwanda ibiribwa bibasha kuboneka ugereranyije n'ibihugu duturanye kuko usanga nibura Miliyoni 272 mu bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba ndetse no mu ihembe ry'Afurika hari ibihugu byugarijwe n'inzara. Asanga abahinzi bakwiye gufatanya na Leta kugirango ibiribwa bikomeze kwiyongera kandi buri wese azabigiramo uruhare.

    Yibutsa abahinzi ko bakwiye gukomeza gukorana umuhate bakabasha kwihaza no gusagurira amasoko nubwo bigaragara ko imvura itagwa neza, ariko hari ibyiringiro by'uko izagwa abahinzi bakeza.

    Nubwo hizihijwe uyu munsi, hari abasaga Miliyoni 700 ku Isi bugarijwe n'inzara aho badafite ibibatunga ndetse ugasanga bamwe bari mu nkambi z'impunzi batabasha gukora ubuhinzi busanzwe bukorwa cyane. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igendereye kugira ubuzima bwiza, bukomoka ku buhinzi n'ubworozi butanga umusaruro mwiza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/31/muhanga-minisitiri-mukeshimana-arasaba-abakora-ubuhinzi-kwishyira-hamwe-bakunganirwa/

  • Album ya Buravan yegukanye igikombe, hagarukw… – #rwanda #RwOT

    Binyuze ku matora yo ku rubuga rwa Nonehoevents.com, iyi album yakomeje kuza imbere mu majwi kugeza ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yarangije iri ku mwanya wa mbere.

    Mu cyiciro cya 'Best Album' yari ihanganye na 'D.I.D' ya Kivumbi, 'Kemotheraphy' ya Bull Dog, 'Goligoto' ya Mr Kagame ndetse na 'RNB' ya Nel Ngabo.

    Kiss Fm itegura ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022 yatangaje ko 'Twaje' ya Buravan ariyo yahize izindi, ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 kuri Norrsken Hub Kigali ahahoze Ecole Belge.

    Iki gikombe cyakiriwe n'abagize Itorero Ibihame, uyu muhanzi yabarizwagamo. Igikombe cyatanzwe na Amb. Robert Masozera. Cyakiriwe n'abarimo mukuru we Batangana Martial, Ruti Joel, mushiki wa Buravan n'abandi babanye nawe igihe kinini.

    Mu ijambo rye, mukuru we Batangana Martial yavuze ati 'Ndishimye cyane kuza hano. Navuga y'uko nkomejwe n'abavandimwe bamperekeje…Kandi twumva Yvan akiri kumwe natwe.'

    Yavuze ko ubwo yari kumwe na Buravan kwa muganga yamusabye kwandika abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko naramuka akize azabaha indabo.

    Martial yashimye inshuti za Buravan, abamuteye inkunga mu rugendo rwe rw'umuziki n'abandi. Yanashimye Kiss Fm yahisemo album ya Buravan.

    Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Buravan birimo guca bugufi, kuba uwo ari we, gushyira umwete mu kazi ke cyane. Ati 'Ndabizi ko yishimye cyane.'

    Martial yavuze ko Buravan atakundaga kureba cyane Televiziyo, ahubwo yayirebaga ubwo yabaga agiye kureba ijambo rya Perezida Paul Kagame.

    Yavuze ko Buravan yubakiye umuziki we 'ku kubanza kwiyizera' mbere y'uko abandi bamwizera.

    Yavuze ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze indirimbo “Intago y’ubumwe” yakoranye na Junior Rumaga. Iyi ndirimbo ngo irimo amasomo menshi ku bahanzi bashya, ndetse n'ibyivugo. Martial yavuze ko hari gutekerezwa urubuga ruzanyuzwaho ibikorwa byinshi by'uyu munyamuziki.

    Album ya Yvan Buravan iriho indirimbo 10 harimo imwe ihimbaza Imana. Yatangiye gutegura iyi Album nyuma y'uko yegukanye irushanwa ry'umuziki rya Prix Decouvertes RFI 2021.

    Yateguye iyi album ashaka kumvikanisha ko igihe kigeze kugira ngo umuziki w'u Rwanda urangamirwe n'amahanga.

    Album ya Buravan iriho indirimbo 'Bwiza' yakoranye na Andy Bumuntu, 'Impore' yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, 'Twaje', 'Tiku Tiku', 'VIP' yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakara', 'Ye ayee', Ituro' , 'I Love you yoo' na 'Ni Yesu'.

    Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze Album ye ya mbere yise 'The Love Lab', mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu 2020. Buravan yakoraga injyana ya Afro, RnB, Pop na Soul.    

    Batangana Martial, mukuru wa Buravan wakiriye igikombe cya ‘Best Album’ cya Buravan 

    Batangana yavuze ko album ‘Twaje’ yegukanye iki gikombe kubera ko murumuna we yashyigikiwe mu muziki 

    Abarimo Ruti Joel babanye igihe kinini na Buravan, bacinye akadiho nyuma yo kumva umuvandimwe yegukanye iki gikombe 

    Sandrine Isheja Butera ubwo yatangazaga ko album ya Buravan yegukanye igikombe 

    Batangana yatangaje ko hagiye gushyirwaho urubuga rumwe ruzaba ruriho ibikorwa byose bya Buravan 

    Abo mu muryango wa Buravan ubwo batambukaga ku itapi itukura (Red Carpet) muri ibi birori 

    KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘TWAJE’ YA YVAN BURAVAN

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122387/album-ya-buravan-yegukanye-igikombe-hagarukwa-ku-byamuranze-nindirimbo-igiye-gusohoka-amaf-122387.html

  • Batangaje ibidasanzwe: Ibyamamare byatambutse… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya 17:55 nibwo abatumirwa batangiye kwakirwa ku itapi y'umutuku, batangira bakira Chris Eazy.

    Igikorwa cyo kwakira abantu biganjemo ibyamamare cyayobowe na Antoinette Niyongira, afatanije na Cyuzuzo Jeanne D'Arc.

    Chris Eazy yagize ati:'Ibyo dukora byose tubikorera abantu, nibo batuma tubigeraho kandi kuba ndi mu bahataniye ibihembo niyo ntsinzi ya mbere ibindi ni inyongera.'

    Yakurikiwe na Junior Giti unareberera inyungu z'umuhanzi Chris Eazy ati:'Icyo navuga ni inzozi ziri kugenda ziba impamo, kandi amahiwe aho muyamuha niho nyakira.'

    Ku isaha 18:00 nibwo umushyitsi mukuru yakiriwe ku itapi y'umutuku, ahamya ko yishimiye kuba mu birori by'umuziki nyuma y'igihe kitari gito.

    Ku isaha ya saa 18:01 nibwo Kenny Sol yatambutse mu myambaro isa umutuku ati:'Mbaye ndi utanga igihembo atari njye ucyegukanye, nagiha uwo ari we wese wabashije gukora.'

    Ku isaha ya 18:05 nibwo Franco Kabano yahageze, yari yambaye ikositimu nziza iri mu ibara ry'iroza ati:'Umuziki ni ikintu abantu bifashisha mu bintu bitandukanye, rero no mu mideli turawifashisha kandi ubuhanzi ni urusobe.'

    Ku isaha ya saa 18:07 nibwo Miss Popularity 2020, Irasubiza Alliance yatambutse ku itapi y'umutuku, yambaye ikanzu nziza n'ikamba mu mutwe.

    Ku isaha ya saa 18:11 nibwo Michelle Iradukunda yanyuze ku itapi y'umutuku, na we yari yambaye ikanzu y'ibara ry'iroza avuga ko aha amahirwe buri wese.

    Ku isaha ya saa 18:13 Emmy Kintege na Zizou Al Pacino bageze ahabereye ibi birori, batangaza ko baha amahirwe buri wese.

    Kuri Al Pacino ati:'Ibihembo birivugira duhereye kubyo Kiss yakoze mu myidagaduro nyarwanda, bityo ni ibihembo bishyigikira abakoze kandi bigatuma abantu barushaho gukora cyane.'

    Ku isaha ya saa 18:17 Ruti Joel nibwo yatambutse ku itapi y'umutuku, asobanura ukuntu yabashije guhuza imiziki ya kizungu na gakondo ati:'Biriya byavuye ku kuba narahuje uko ngana n'umuziki nyarwanda.'

    Ku isaha ya 18:22 nibwo Mignonne wahoze ari umukozi wa Kiss FM mu makuru y'ubukungu, mu ikanzu iri mu ibara ry'iroza ari kumwe na musaza we wambaye bya kinyarwanda.

    Ku isaha ya saa 18:33 Masamba yageze ahabereye ibirori, yakirwa ku itapi y'umutuku. Abajijwe ku muhanzi aha amahirwe ati:'Sinzi abahanzi bahatanye ariko nimbamenya ndabavuga.'

    Akomeza agira ati:'Iyo umuntu yahawe igihembo bigaragara ko yakoze, kandi bitera imbaraga abakoze.'

    Ku isaha ya 18:35 nibwo abagize Symphony bageze ahabereye ibihembo. Haje babiri bari babucyereye, babajijwe kubo bashyigikiye, umwe muribo ati:'Njyewe nshyigikiye Santana, nkunda umuntu ugitangira kandi ashoboye.'

    Ku isaha ya 18:40 mukuru wa Yvan Buravan yageze ahabereye ibihembo avuga ko yaje kubwa murumuna we, kandi yishimye kuko na we aricyo aziko yifuza ko abantu bakomera kandi bakishima.

    Ati:'Ibikorwa bye bigomba gukomeza kandi turi gushaka guhuza ibikorwa bye, gushyira hanze Album ye 'Twaje', kuzamura YB nka Brand.'

    Ku isaha ya 18:50 ni bwo Peace Jolis na Emmalito batambutse ku itapi y'umutuku, Peace ahawe umwanya wo kugira uwo avuga aha amahirwe yagize ati:'Abahanzi bose bari gukora cyane.'

    Ku isaha ya 18:55 nibwo Alyn Sano yatambutse ku itapi y'umutuku ati:'Tuvanye uburyarya ntawuba atifuza gutsinda, ariko twese dufite amahirwe kandi nta bwoba mfite kuko ntajya nsindwa ahubwo mbyita kwiga.'

    Ku isaha ya 19:02 Miss Kalimpinya nibwo yatambutse ku itapi y'umutuku ari kumwe n'ikipe ngali isigaye imufasha mu mwuga yinjiyemo wo gutwara imodoka, aho agenda yitabira amarushanwa atandukanye.

    Ku isaha ya 19:04 nibwo Rumaga, Juda Muzika, Adolphe n'abandi batambutse ku itapi y'umutuku.

    Ku isaha ya 19:08 Murindahabi Irene yahawe umwanya ati:'Mbere ya byose Imana ibahe umugisha, mwateguye neza, abakobwa bageze kure ubushize mwatwibiye muri Kigali Arena mureke dutahe neza.' Aha yavugaga ku bakobwa areberera inyungu bahatanye mu cyiciro cya Best Female Artist.

    Ku isaha ya 19:11 Yampano yatambutse agira ati:'Icyo nomination ivuze ni uko ndimo kugenda nsatira inzozi zanjye.' Alto nawe ahawe umwanya ahamya ko ashyigikiye Producer Santana.

    Ku isaha ya 19:13 nibwo Nel Ngabo na Producer Clement batambutse ku itapi y'umutuku, abajijwe ku kuba ari mu bahatanye yagize ati:'Ni ibintu byiza kubona abashya, birashimishije kuko baba bafite icyo baje kongera ku kazi kakozwe.'

    Nel Ngabo ati:'Nishimira guhatana ariko kuva ibihembo byatangira nagiye mpatana ariko sindagira amahirwe yo kwegukana igihembo, ariko mfite nishimira kuba mubona ibikorwa dukora.'

    Ku isaha ya saa 19:18 nibwo Boubou Umuyobozi wa East African Promoters yageze ahabera ibirori, ati:'Ibihembo ni ikintu cyiza cyane gituma abantu bakomeza gukora, nahisemo gushora mu muziki kuko nkukunda nzakomeza nkushoremo.'

    Ku isaha ya 19:20 Linda Priya na Zaba banyuze ku itapi y'umutuku

    Ku isaha ya 19:22 ababyinnyi General Bend na Jojo Breezy batambutse ku itapi y'umutuku.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122379/batangaje-ibidasanzwe-ibyamamare-byatambutse-ku-itapi-itukura-mu-bihembo-bya-kiss-summer-a-122379.html

  • Masamba yitabiriye bwa mbere Kiss Summer Aw… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, ubwo yitabiraga 'bwa mbere' itangwa ry'ibihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe ku nshuro ya gatanu.

    Ibi bihembo mu 2021 byatangiwe mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ariko kuri iyi nshuro byatangiwe ahitwa Norrsken Hub Kigali, ahahoze ishuri rya Ecole Belge. Byatanzwe imbona nkubone, kandi byatambukaga ku rubuga rwa Youtube rwa Kiss Fm.

    Masamba Intore ni umwe mu bantu bakundishije benshi umuziki wa gakondo Nyarwanda. Afite izina rinini mu muziki w'u Rwanda, abicyesha inganzo ye n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze.

    Uyu munyabigwi mu muziki w’u Rwanda, ubwo yatambukaga ku itapi itukura (Red Carpet) yavuze ko ‘ibihembo nk’ibi’ mu muziki w’u Rwanda ‘bifite akamaro kanini’, binafasha n’abahanzi kugira umwete n’ubufasha bwo kugira ngo bashobore gukora 'ibirenzeho’.

    Yavuze ati “Iyo umuntu rero yahawe igihembo biba byerekana ko yakoze neza. Biba byerekana ko yashimwe, binaha n’imbaraga n’abandi kugira ngo bashobore gukora, ni nacyo cyiza cyane’.

    Masamba yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye ibi bihembo, ariko yasanze biri ku rwego rwiza ashingiye kubyo yiboneye.

    Yasabye ko ibihembo nk’ibi mu Rwanda byakomeza gutegurwa, kugira ngo abantu ntibakomeze kumenyera gusa ibihembo Mpuzamahanga.

    Ati '…Ntituzajye tumenyera gusa kubona zazindi z’iburayi, na hano mu Rwanda habeho ibintu nk’ibi ngibi.'

    Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yijeje Masamba Intore ko bazakomeza kurushaho gutegura neza ibi bihembo, ku buryo bizamutera imbaraga zo gukomeza kwitabira ibi bihembo.

    John yavuze ko nawe ari bwo bwa mbere yitabiriye ibi bihembo, ariko 'ibyo nabonye uyu munsi biteye ubwuzu'.

    Kiss Fm isobanura ko ibihembo bya Kiss Summer Awards bigamije guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda, no kubatera imbaraga mu rugendo rwabo rw'umuziki.

    Nta bihembo byinshi bitangwa mu muziki w'u Rwanda. Akenshi usanga bitegurwa n'abantu ku giti cyabo, cyangwa se ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

    Ibihembo cyangwa se 'Awards' ni kimwe mu bintu bikomeye bijya muri 'CV' y'umuhanzi, binamuhesha akazi gakomeye, kandi arubahwa mu bandi.

    Guhabwa 'Awards' hashingirwa ku bikorwa wakoze, uko abantu bagushyigikiye mu matora yo kuri internet n'ibindi bitandukanye. 

    Masamba yatangaje ko ari bwo bwa mbere yitabiriye itangwa ry'ibihembo 'Kiss Summer Awards' 

    Masamba yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibihembo by'umuziki wo mu Rwanda birumbuke 

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Antoinette Niyongira yatangaje ko yakunze umuziki wa gakondo Nyarwanda kubera Masamba Intore 


    Cyuzuzo Jeanne D’Arc ahoberana na Masamba Intore amwakira kuri ‘Red Carpet’

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122386/masamba-yitabiriye-bwa-mbere-kiss-summer-awards-asaba-iyaguka-ryibihembo-mu-muziki-amafoto-122386.html