
Blog
-
Kaminuza zo mu Rwanda zigiye gutangira amarushanwa mu ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda igiye gutangiza amarushanwa (…) -
9 Benefits of International Trade #rwanda #RwOT
9 Key benefits of International Trade in the world today [â¦]
The post 9 Benefits of International Trade appeared first on UGWIRE.
-
'RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo' #rwanda #RwOT
Guverinoma y' u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'icyemezo cya Repubulika Iharanira Demukarasi (RDC) ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.Â
Icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu, cyafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare ku wa Gatandatu, aho yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa DRC.
DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ingingo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse rukagaragaza ko ingabo za FARDC ari zo zifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.
Itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ivuga ko inzego z'umutekano z'u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y'Ingabo z'iki gihugu n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagararagara n'ubuvugizi bwa Guverinoma y' u Rwanda rinavuga ko Ingabo za Congo n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR barimo kugerageza gutera imbibi z' u Rwanda bakoresheje intwaro ziremereye, ibi byiyongera ku makuru agamije kwangisha abaturage ba Congo u Rwanda atambutswa ku bitangazamakuru bya Leta y'iki gihugu.
U Rwanda kandi rurahamagarira umuryango mpuzamahanga kwita cyane ku mvugo z'urwango, ubushotoranyi, ihohoterwa n'ibikorwa bya mfura mbi n'itotezwa bikorerwa abanyarwanda bari muri iki gihugu ndetse n'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda ku karubanda, ibi bikorwa n'inzego z'ubuyobozi zemewe muri iki gihugu ndetse n'abaturage b'iki gihugu bahagarikiwe.
Itangazo rikomeza rivuga ko ugutotezwa gukorerwa Abanyarwanda n'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu, ari umusaruro w'ubufatanye bw' Ingabo za Congo FARDC n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.
Guverinoma y' u Rwanda ivuga ko bibabaje kubona Leta ya RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo mu miyoborere ndetse n'umutekano irugerekaho ibibazo biri muri iki gihugu.
U Rwanda kandi ruvuga ko rukomeje gushyira imbere icyazana amahoro arambye muri aka karere binyuze mu byemeranyijweho mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ndetse n'amasezerano ya Nairobi.
Â
The post 'RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk'iturufu yo guhisha intege nke zayo' appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/30/rdc-ikomeje-gukoresha-u-rwanda-nkiturufu-yo-guhisha-intege-nke-zayo/
-
Liverpool ikomeje kujya mu bimeze nk’ikinamic… – #rwanda #RwOT
Liverpool niyo kipe iza ku mwanya wa kabiri mu makipe afite ibikombe byinshi bya Premier League, kuko ifite ibikombe 19 nyuma ya Manchester United ifite 20.Â
N'ubwo iyi kipe ifite ibikombe byinshi ariko muri iyi minsi ikomeje gutsindwa na buri kipe ibonetse yose, haba izikomeye ndetse n’izoroshye, gusa dore bimwe mu bintu byihishe inyuma y'uko gutsindwa:
5. Kudashora amafaranga menshi mu bakinnyi
Liverpool ni imwe mu makipe yo mu Bwongereza adashora amafaranga menshi. Iyo urebye andi makipe akomeye arimo Manchester City, Manchester United na Chelsea yo ashora amafaranga y’umurengera mu kugura abakinnyi bakomeye.
Mu myaka 3 ishize Liverpool imaze kugura abakinnyi ba 3 bakomeye gusa, aribo: Diego Jota, Luis Diaz na Darwin Nunez kandi nabo ntibari baturutse mu makipe akomeye.Â
Ikipe ya Manchester City ihangana na Liverpool muri iyi myaka 6 ishize, yo mu myaka 3 gusa imaze kugura abakinnyi barenga 5 kandi bakomeye barimo: Jack Grealish, Haaland, Emmanuel Akanji ndetse n’abandi.
Mu myaka 5 ishize Liverpool iza ku mwanya wa 14 mu makipe yo mu Bwongereza yatanze amafaranga menshi, kuko yatanze miliyoni 107 z’amapawundi mu gihe Manchester City bahanganye iri ku mwanya wa mbere na Miliyoni 601 z’amapawundi, ndetse na Manchester United ikaza ku mwanya wa 2 na miliyoni 484 z’amapawundi. Ibyo byose bigaragaza ko idashora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi, aribyo biri kuyikoraho muri iyi minsi.
![]()
Bamwe mu bakinnyi Liverpool yaguze mu myaka 3 ishize
4. Abakinnyi bakuze
Impuzandengo y’abakinnyi ba Liverpool mu myaka ni 27 n’iminsi 342, nk'uko tubikesha sky sport. Mu myaka 7 ishize nibwo Liverpool ifite abakinnyi bakuze, bitewe n'uko abakinnyi ba 6 mu babanzamo barengeje imyaka 30.Â
Kuba abakinnyi ba Liverpool bakuze nabyo biri gutuma itsindwa, bitewe n'uko nta mbaraga zihagije zo gutanga bagifite kandi shampiyona y’abongereza isaba ingufu nyinshi.
Dore bamwe mu bakinnyi babanzamo kandi bakuze: Roberto Filmino w’imyaka 30, Jordan Henderson w’imyaka 32, Thiago w’imyaka 31 na Joel Matip w’imyaka 30. Liverpool iza ku mwanya wa 18 mu makipe afite abakinnyi bakuze mu Bwongereza.
Abakinnyi Liverpool igenderaho kandi bakuze
3. Umunaniro mu bakinnyi
Ikipe ya Liverpool mu mwaka ushize w’imikino niyo yakinnye imikino myinshi mu Bwongereza, bitewe n'uko iyi kipe yageze ku mikino ya nyuma ya buri rushanwa yakinnye, uyiteranyije hamwe yose iba imikino 63 kandi iyi mikino yakinwaga n’abakinnyi bamwe badahinduka.Â
Liverpool yakoresheje imbaraga nyinshi itari yarigeze ikoresha mu yindi myaka, bitewe n'uko abakinnyi bari bizeye kuba batwara ibikombe bikomeye birimo icya Champions League n’icya Premier League ariko birangira nta na kimwe batwaye.Â
Usibye no kuba imibiri y’abakinnyi inaniwe no mu mutwe barananiwe, bitewe n'uko mu mwaka ushize w’imikino nta gikombe gikomeye batwaye kandi byarashobokaga ko bagitwara kugeza ku munota wa nyuma, ariko bikarangira byanze.Â
Umunamiro w'abakinnyi nacyo ni kimwe mu bibazo biri kugora Liverpool, ndetse bigatuma n’abakinnyi benshi banavunika.
![]()
Igitego Liverpool yatsinzwe kuri Final ya Champions League bigatuma idatwara igikombeÂ
2. ubura Sadio Mane
Sadio Mane yavuye muri Liverpool mu mpeshyi y’uyu mwaka, ariko icyuho cye kigaragarira buri wese.
Mu mwaka ushize w’imikino Liverpool buri minota 3 yabaga iri imbere y’izamu ry’ikipe bari gukina, ndetse inatera amashoti menshi mu izamu kandi Sadio Mane yabaga abifitemo uruhare rukomeye.Â
Sadio Mane yari ameze nk'ikiraro muri Liverpool kuko niwe wakuraga umupira inyuma akawugeza imbere, akaba yatsinda ibitego ndetse akanatanga imipira ivamo ibitego ariko ubu Liverpool inshuro igera imbere y’izamu ni nke ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu gihe Liverpool itarabona umukinnyi ukomeye wasimbura Sadio Mane, bizakomeza kuyigora kuko na Nunez bazanye ngo amusimbure ntabwo ari ku rwego nk'urwe.
![]()
Sadio Mane agikina muri Liverpool
1. Imvune no kuba abakinnyi bagenderwaho batari mu bihe byiza
Liverpool kuva uyu mwaka w’imikino watangira imaze kuvunikisha abakinnyi benshi kandi bakomeye, barimo: Diego Jota, Luis Diaz, Thiago, Trent Alexander-Arnold ndetse n’abandi bigatuma hari imikino ikomeye badakina kandi bari bakenewe, bigatuma Liverpool itsindwa.
Abakinnyi ba Liverpool bakomeye barimo Virgir ntibari mu bihe byabo byiza, aribyo bituma Liverpool isigaye yinjizwa ibitego cyane kandi mbere bitarabagaho.Â
Mu mukino wabaye ejo bikarangira Leeds itsinze Liverpool bwari ubwa mbere Liverpool itsindiwe ku kibuga cyayo kandi Virgir yakinnye, aribyo bikomeza gushimangira ko atari mu bihe byiza.
![]()
Imvune Liverpool iri kugenda ihura nazo
![]()
Umwe mu bakinnyi Liverpool yagenderagaho ariko akaba atameze neza
-
Guhagarika amasezerano k’u Burusiya biratuma ibiciro bikomeza kuzamuka – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Impuguke mu by’Ubukungu yasobanuye ko kuba u Burusiya bwahagaritse amasezerano bwagiranye na Ukraine hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ngo bizateza kongera (…)
-
Igitekerezo: Ese abagaburiraga abakozi ibishyimbo n’akawunga ubu musigaye mubagaburira iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane (…)
-
U Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n’icyemezo… – #rwanda #RwOT
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, wafashwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
U Rwanda kandi rwatangaje ko Ingabo zarwo ziteguye kurinda ubusugire bw’igihugu, kubera umutekano muke uri muri icyo gihugu kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Inama Nkuru y’umutekano ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo niyo yafashe umwanzuro wo gusaba Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda, kuva mu gihugu cyabo bitarenze amasaha 48 uhereye tariki ya 29 Ukwakira 2022.
Iki cyemezo Guverinoma y’u Rwanda yacyamaganye, ivuga ko ibibazo biri muri Kongo ntaho u Rwanda ruhuriye nabyo.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubufatanye bwa FARDC na FDLR, kandi ukaba ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bakaba bakomeje kwegera umupaka w’u Rwanda bitwaje intwaro ziremereye.
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko kurushinja gufasha M23 ari uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikoresha, bwo kujijisha amahanga yitirira u Rwanda ibibazo by’imiyoborere n’umutekano yananiwe gukemura.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro binyuze mu mishyikirano.Â
U Rwanda rushyigikiye ko hatekerezwa gukomeza ibiganiro byari byaratangiye Luanda cyangwa Nairobi, ariko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba ariyo yabaye nyirabayazana yo guhagarika ibiganiro by’amahoro.Â
U Rwanda rwasabye imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa byibasira abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kandi abategetsi ba Kongo bakabigiramo uruhare.
Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri Kongo, bakaba bakomeje kwibasira n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bahohoterwa, ariko Leta ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, ihagarika gukomeza imishyikirano n’uwo mutwe.
Muri iki cyumweru M23 yafashe uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikomeje gusatira umujyi wa Goma kuko kuwa Gatandatu yafashe umujyi wa Kiwanja.
![]()
-
UMURIRO ushobora kwaka hagati y’u Rwanda na Congo : RDF iryamiye amajanja nyuma y’iyirukanwa rya Amb.Karega i Kinshasa #rwanda #RwOT
Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa.
Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe u Rwanda rubihakana ahubwo rukagaragaza ko ari ibibazo bwite by’imbere muri Congo.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n’umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.'
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko 'Inzego z’umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z’uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.
U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa Congo.
Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n’imikoranire bafitanye, bijyanye n’ubu bwiyongere bw’imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n’abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'
Ku bijyanye n’ibirego Congo ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23, u Rwanda rwavuze ko ari urwitwazo rwa Guverinoma ya Congo mu guhunga ibibazo biri mu miyoborere ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z’ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.
Rwanda notes with regret the decision by the Government of the DRC to expel Rwandan Ambassador Vincent Karega. pic.twitter.com/FAZChQiKAe
â” Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) October 30, 2022
M23 yubuye imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, isaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye yo kwinjiza uwo mutwe mu nzego z’imiyoborere y’igihugu no guhagarika ihezwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.
Guverinoma ya Congo yanze kubyemera imirwano irubura ndetse icyo gihuga gishyira M23 mu mitwe y’iterabwoba badashobora kongera kuganira.
Kugeza ubu ingabo za Congo (FARDC) zisa n’izi kuganzwa n’inyeshyamba za M23 iri gusatira umujyi wa Goma nyuma yo kwigarurira muri iki cyumweru, tumwe mu duce two muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
-
Ruhango: Urubyiruko rwahigiye kwihutisha iterambere ry’aho batuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byabasigiye isomo rikomeye ryo gushingira ku (…)
-
U Rwanda rwasubije RDC yirukanye Ambasaderi warwo Karega #rwanda #RwOT
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega wari uruhagarariye muri icyo gihugu.
Amb.Karega yasabiwe kwirukanwa n'Inama nkuru ya gisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, mu masaha atarenze 48.
Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n'umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda Vincent Karega.'
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko 'Inzego z'umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z'uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.
U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z'urwango n'ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n'ubuyobozi bwa Congo.
Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n'imikoranire bafitanye, bijyanye n'ubu bwiyongere bw'imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n'abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'
U Rwanda rwavuze ko bibabaje kuba Guverinoma ya Congo ikomeje kurugira urwitwazo mu kibazo cya M23 iguhunga ibibazo biri mu miyoborere yayo ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ibiganiro byo kugarura amahoro muri Congo biciye mu nzira zatangijwe z'ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n'ibya Nairobi.






