Blog

  • High CPC Keywords in Canada 2022 (List) #rwanda #RwOT

    According to a report by Statista, the insurance business topped […]

    The post High CPC Keywords in Canada 2022 (List) appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/high-cpc-keywords-canada/

  • Indege y'intambara ya RDC yavogereye ikirere cy' u Rwanda #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko indege y'intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy'indege cya Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Itangazo rya Guverinoma y'u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cya Rubavu saa tanu na makumyabiri za mu gitondo ihita ihaguruka isubira aho yaturutse.

    Rivuga ko nta gikorwa cya Gisirikare ingabo z'u Rwanda zakoze mu gusubiza kuko iyi ndege yasubiyeyo amahoro.

    Mu gusoza rigira riti “abayobozi b'u Rwanda bamaganye ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya RDC bwamenye iki kintu.”

    Uruhande rwa DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa n'u Rwanda.

    Ku cyumweru, ku kibuga cy'indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z'intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

    Ntibizwi neza niba imwe muri izi ndege ariyo yaba ivugwa mu itangazo ry'u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere.

    DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y'u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

    M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Umuvugizi w'ingabo za DR Congo aherutse kuvuga ko urubyiruko rw'Abanye-Congo rubarirwa mu bihumbi rumaze gusaba kujya mu ngabo, kuva ku wa kane ubwo Perezida yaruhamagariraga “kwinjira mu gisirikare ku bwinshi” kuko “intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi w'ingabo za Repubuilika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yavuze ko ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare ubu birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n'i Goma mu burasirazuba bw'igihugu.

    Muri icyo kiganiro kandi yari ari kumwe na Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n'umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya.

    Jenerali Ekenge yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha i Goma, i Goma honyine”.

    Mu kiganiro cyo kuri radio cya BBC Focus on Africa cyo ku wa gatanu, umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko amagambo ya Tshisekedi yo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi ari “ukwikundisha ku baturage guciriritse” kandi “guteje ibyago”.

    Yanavuze ko ari “amayeri yo mu matora”, ateganyijwe mu mwaka utaha.

    Makolo yahakanye avuga ko leta y'u Rwanda idafasha M23, avuga ko “myinshi mu mitwe yo muri DRC mu by'ukuri yatangijwe inaterwa inkunga n'abanyapolitiki b'Abanye-Congo”.

    Avuga ko DR Congo idakwiye kugerageza kwegeka ibibazo byayo ku bindi bihugu mu gihe “yananiwe guha umutekano abaturage [bayo]”.

    Ariko kuri BBC Focus on Africa radio, Minisitiri Muyaya yashinje u Rwanda gushaka “gutuma iki gice cya DRC gikomeza kutagira umutekano kugira ngo rushobore gukomeza ubusahuzi bw'umutungo w'amabuye y'agaciro yacu nkuko rumaze imyaka 25 rubikora”.

    M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w'iyi ntara n'ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-y-intambara-ya-rdc-yavogereye-ikirere-cy-u-rwanda

  • Dore uko wakwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero cya 80% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Dore-uko-wakwirinda-uburwayi-bw-amaso-ku-kigero-cya-80

  • Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu n… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo, ni bwo indege ya kompanyi ya Precision Air yaguye mu mazi, ubwo yari isigaje urugendo ruto ngo igere ku kibuga cy'indege cya Bukoba. Abantu 19 muri 43 bari muri iyo ndege, bahise bitaba Imana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania ku bw’abaturage batakarije ubuzima muri iyi mpanuka, anifatanya n’imiryango yabuze abayo.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati ”Ndihanganisha Abaturage ba Tanzania na Perezida Suluhu Samia ku bw’abatakarije ubuzima mu mpanuka y’indege. Ibitekerezo byacu biri ku miryango y’ababuze ababo bakundaga.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122620/perezida-kagame-yihanganishije-samia-suluhu-nabagizweho-ingaruka-nimpanuka-yindege-122620.html

  • Leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ndege ya RDC yavogereye ikirere cyarwo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo mu 2022 nibwo u Rwanda rwatangaje ko hari indege y’intambara y’ingabo za RDC yinjiye mu kirere cyarwo ndetse ihagarara umwanya muto ku kibuga cy’indege kiri mu Karere ka Rubavu.

    Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko rutigeze rushaka gusubiza ubu bushotoranyi mu buryo bwa gisirikare.

    Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye barahabwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki kibazo.

    Mukuralinda yakomeje avuga ko iby’iyi ndege u Rwanda rwabifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi kije cyiyongera ku bindi byinshi iki gihugu cyagiye kigerageza mu buryo butandukanye.

    Ati 'Kugeza uyu munsi nta bindi bisubizo batanze gusa igihari n’uko Guverinoma y’u Rwanda ibona ko ibikorwa byo kwiyenza bikomeje, hari ibikorwa byo kurasa mu Rwanda byabaye mu ntangiriro z’umwaka murabizi byarabaye, hari abo byakomerekeje hari n’abo byasenyewe.'

    'Hari ibikorwa bibera muri RDC byo kwiyenza nabyo Guverinoma y’u Rwanda yarabivuze, aho usanga hari abaturage kavukire bavuga Ikinyarwanda nabo bahohoterwa n’abandi bose bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa se isura y’Abanyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko ibyo RDC iri gukora bihabanye n’ibyo Perezida wayo, Félix Antoine Tshisekedi avuga agaragaza ko igihugu cye gishyize imbere inzira y’ibiganiro n’amahoro.

    Ati 'Ibyo byose ni ibikorwa byo kwiyenza birimo n’iki cyabaye bikomeje ndetse bikanyuranya n’ibyo Perezida wa RDC aherutse kuvuga agaragaza ko nubwo ahamagarira abantu kurwanya umutwe wa M23 ashyize imbere inzira y’amahoro. Ntabwo washyira imbere amahoro ngo ukomeze kwiyenza.'

    Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri iki gihugu.

    U Rwanda rwo ruvuga ko nta nyungu rufite mu kuba rwashyigikira uyu mutwe, ahubwo rukemeza ko ibyo RDC ikora ari uburyo bwo kuyobya uburari no kwirengagiza inshingano abayobozi bayo bafite zo gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu.

    Ubwo aya makuru y’uko hari indege ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda yamenyekanaga benshi mu Banyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batumva impamvu Ingabo zabo zitagize icyo zikora ngo zihanure iyi ndege cyangwa ngo ifatirwe mu gihe yari imaze kugwa i Rubavu.

    Source : https://imirasire.com/?Leta-y-u-Rwanda-yagize-icyo-ivuga-ku-ndege-ya-RDC-yavogereye-ikirere-cyarwo

  • Abatabona barataka guhutazwa iyo bambuka imihanda #rwanda #RwOT

    Imiryango iharanira uburenganzira bw'Abafite ubumuga bwo kutabona,  iratunga agatoki abubaka imihanda ko bayubaka mu buryo butorohereza abatabona.

    Mu 1964 umuryango w'Abibumbye wemeje Inkoni Yera nk'Ikimenyetso Mpuzamahanga kigaragaza ko uyifite aba afite ubumuga bwo kutabona. 

    Gusa mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko nubwo baba bafite Inkoni yera, bagorwa no kugenda mu mihanda itandukanye kuko hamwe na hamwe bagihutazwa  n'abatwara ibinyabiziga no kuba abubaka imihanda bayikora muburyo butorohereza abatabona. 

    Jacques Mugisha ni visi perezida  w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona.

    Ati ' Ubundi inkoni yera ni ikimenyetso cyerekana ko uyikoresha afite ubumuga bwo kutabona, cyane cyane abatwaye ibinyabiziga nibo bagomba kubona ya nkoni noneho muri we kuyibona akabihuza n'icyo agomba gukora. Icya kabiri n'ikigendanye n'ibikorw remezo uko byubakwa, ahantu henshi hagenda habamo imiyoboro y'amazi ariko ugasanga idapfundikiye, uko kudapfundikirwa kwayo rero bituma  njyewe ufite ya nkoni nkoresha imbaraga nyinshi mu gushaka hahandi hadapfundikiye, kugira ngo nze kuhagenda mu buryo bworoshye.'

    Nubwo Inkoni yera ifatwa nk'ijisho ry'ufite ubumuga bwo kutabona, ngo si uwari wese wayigondera kuko ihenze.

    Kubw'Ibyo abayikoresha bagasaba ko ijya ku bwishingizi bwa Mituelle.

     Donatile Kanimba ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Ubumwe bw'abatabona (RUB).

    Ati 'Icyuho cy'aho kuzigura rero ni nacyo gikomeye cyane kurusha igiciro cyazo, kuko n'ukwemereye kugufasha ngo ayikugurire. iyo adashoboye kujya kuyigura hanze abura aho ayigurira. Icyo ni ikintu gikeneye ubuvugizi kuri Leta yacu, ubundi buvugizi dukeneye ni uko Inkoni yera yajya  mubigurwa kuri mituelle de santé.'

    Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, ivuga ko ku bufatanye n'inzengo zitandukanye zirimo Polisi y'igihugu bari kuganira uko hakurwaho imbogamizi zose, abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo iyo bari gukoresha umuhanda.

    Emmanuel Ndayisaba, ni umunyambanga Nshingwabikorwa  w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga.

    Ati 'Kandi dusaba na Polisi mu biganiro ikoresha mu kwigisha gukoresha imihanda, icyo kintu bakigarukaho hari n'ikindi twasabaga ni uko mu mategeko arengera abafite ubumuga turi kuvugurura hari ibyo tuzashyiramo, kugira ngo noneho bibe nk'itegeko ariko dukorane na Polisi niba igiye muby'amategeko y'umuhanda nabyo babishyiremo.'

    Ku kijyanye n'inkoni Yera ifite ikuguzi kiri hejuru, Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, ivuga ko hari kwigwa uko zajya ziboneka kuri mituelle de santé, kimwe n'izindi nyunganira ngingo zikoreshwa n'ibindi byiciro by'abafite ubumuga.

    Ati 'Hari inyingo bari bakoze ndetse barimo basubiramo ibiciro bya ziriya nsimburangingo n'inyunganirangingo kugirango ibiciro byumvikanweho hagati y'abazikora na Mituelle.'

    Tariki 15 Ukwakira buri mwaka, Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Inkoni Yera.

    Gusa mu Rwanda wizihijwe Kuri uyu 9 Ugushyingo 2022.

    Daniel Hakizimana

    The post Abatabona barataka guhutazwa iyo bambuka imihanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/07/abatabona-barataka-guhutazwa-iyo-bambuka-imihanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatabona-barataka-guhutazwa-iyo-bambuka-imihanda

  • Gicumbi: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashyikirije inzu utishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, baremeye umuryango wa Barawigirira inzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-abanyamuryango-ba-rpf-inkotanyi-bashyikirije-inzu-utishoboye

  • Meddie Kagere yatunguranye akinana jersey yanditseho izina ry’umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Meddie Kagere ukinira Singida Big Stars muri Tanzania yatunguranye ubwo yakinanaga umwenda 'Jersey’ wanditseho izina ry’umugore we ari we Oda.

    Ubusanzwe bimenyerewe ko umukinnyi akina yambaye amazina ye ku myenda akinana ndetse ni nako bimeze kuri rutahizamu w’umunyarwanda umaze imyaka 4 akina muri shampiyona ya Tanzania.

    Uyu mukinnyi wamamaye muri Tanzania bitewe no gustinda ibitego n’uburyo abyishimiramo yafunze ijisho rimwe, ubusanzwe yakinaga yambaye izina rye 'Kagere’ mu mugongo.

    Mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Singida Big Stars ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 yakinaga na Polisi Tanzania, Meddie Kagere yahisemo ku izina rye kongeraho iry’umugore we Oda maze akina yambaye jersey yanditseho Oda Kagere.

    Uyu mukino baje no kuwutsinda 1-0 cyo ku munota wa 22 cyatsinzwe na Meddie Kagere, mu kwishimira iki gitego yahindukije umupira maze inyuma ahashyira imbere yerekana aya mazina yakinnye yambaye.

    Oda ni umugore wa Kagere Meddie bakaba Kicukiro, mu gihe Kagere ari mu kazi umugore we na we aba ari mu Rwanda yita ku bana cyane cyane akurikirana ibijyanye n’amasomo ya bo.

    Polisi Tanzania yari yakiriye Singida Big Stars

    Kagere yakinnye yambaye izina ry’umugore we ‘Oda Kagere’

    No mu kwishimira igitego yahindukije umupira izina rigaraga neza

    Oda umugore wa Kagere Meddie

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yatunguranye-akinana-jersey-yanditseho-izina-ry-umugore-we-amafoto