Blog

  • Hateguwe ubukangurambaga bwo kwamamaza inkoni yera no kuyiha agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guha abantu babona amafunguro mu mwijima no kubapfuka mu maso bakagenda batareba, ariko bakoresha inkoni yera ngo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe kugira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hateguwe-ubukangurambaga-bwo-kwamamaza-inkoni-yera-no-kuyiha-agaciro

  • Kiyovu Sports yongeye gukanga Rayon Sports bazahurira mu mukino wazamuriwe ibiciro #rwanda #RwOT

    Nkuko isanzwe ibikora,Kiyovu Sports yasohoye integuza y'umukino na Rayon Sports iriho abakinnyi bayo bafashe imbunda noneho ikirenzeho ishyiraho n'ufashe ishoka.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo ruzambikana hagati ya Kiyovu Sports izakira Rayon Sports mu mukino wa shampiyona.

    Rayon Sports itaratsindwa na rimwe muri shampiyona,imaze imikino myinshi itabasha kwigobotora Kiyovu Sports kuko muri shampiyona ishize yayitsinze kabiri n'uyu mwaka yayitwaye igikombe cya Made in Rwanda.

    Ibinyujije kuri Twitter,Kiyovu Sports yagize iti “nkuko mubizi kuwa Gatanu n'umunsi wo kubababaza 🛠️, reka duhure 18h00 PM hanyuma tubigire nkuko bisanzwe Kiyovu siporo irasa mu cyico.”

    Rayon Sports ifite ibyishimo by'uko abakinnyi bayo barimo Onana,Mbirizi n'abandi bagarutse mu myitozo aho nta gihindutse bazakina kuwa Gatanu.

    Rayon Sports ni iya mbere muri shampiyona n'amanota 18 kuri 18 mu gihe Kiyovu Sports ari iya kabiri n'amanota 17 kuri 24 imaze gukinira.

    Ibiciro by'umukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports, itike ya macye ni ibihumbi 5000Frw ahasigaye hose,hanyuma 10 000 Frw, 25 000 Frw mu gihe iya menshi ari 50,000 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yongeye-kubanza-gukanga-rayon-sports-mbere-y-uko-bahura

  • Zayn Malik yasabye Minisitiri w’u Bwongereza… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umwongereza Zayn Malik wabaye mu itsinda rya ‘One Direction’, yandikiye ibaruwa Minisitiri w’u Bwongereza Rishi Sunak, amusaba ko bagira amafunguro y’abanyeshuri ubuntu. Ibi yabyanditse agendeye ku byamubayeho ubwo yari akiri mu mashuri.

    Umuhanzi w’umwongereza Zayn Malik yandikiye ibaruwa Minisitiri w’u Bwongereza, amusaba ko ifunguro ry’abanyeshuri ryagirwa ubuntu

    Malik w’imyaka 29 wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Pillowtalk’, mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’u Bwongereza ku ya 7 Ugushyingo yagize ati ” Gira umutimanama utagucira urubanza, maze ushyire igiciro cy’ifunguro ry’abanyeshuri b’abakene ku buntu bitarenze ku ya 17 Ugushyingo. 

    Ikibazo gitanzwe na Malik w’imyaka 29 wakuriye i Bradford kandi yize yishingikirije ku ifunguro ry’ishuri ry’ubuntu”. Malik yakomeje agira ati “Nzi uko biteye isoni, nanjye narabyiboneye, ku giti cyanjye nabonye agasuzuguro gaterwa no kutabasha kwihaza mu mirire.

    Icyizere cyanjye ni uko mu kwandika iyi baruwa, twese dushobora kwemeza ko nta mwana uzongera guhura n’inzara n’agasuzuguro kuko mbifitemo uburambe budasanzwe, ni urugamba abana benshi bo mu Bwongereza barimo banyuramo muri iki gihe.”

    Malik yibarutse umwana w’umukobwa Khai n’uwahoze ari umukunzi we Gigi Hadid muri 2020, azi akamaro ko kwita ku muryango. Nk'uko yabyanditse ati “Kumenya ko abana babona ifunguro rya saa sita ku ishuri, byaba ari ikintu gikomeye ku babyeyi bafite ibibazo mu rugo.”

    Uyu muhanzi yashimangiye mu ibaruwa ye akamaro ko kurengera ubuzima bw'umubiri n'ubwenge bw'abana, mu butumwa yatanze nyuma y'uko we na Hadid bafashe ingamba zo kurerana umukobwa wabo nyuma y'uko batandukanye muri 2021.

    Amakuru dukesha ENews ni uko mu ibaruwa ye ahanini yifuje ko ibi byakorwa mu buryo bwo guca amacakubiri akomeye ajya aba hagati y’abakire n’abakene, anavuga ko ari ubufasha bukomeye ku bana bakennye cyane muri sosiyeti y’u Bwongereza. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122658/zayn-malik-yasabye-minisitiri-wu-bwongereza-ko-ifunguro-ryabanyeshuri-ryagirwa-ubuntu-122658.html

  • EXCLUSIVE : Iby’Intambara ya M23 byahinduye Isura , Indege zirimo kurasa urufaya rw’amasasu ku baturage (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro agiranye na UKWEZI aka kanya , Munyarugero yavuze ko bagushije ishyano kuko ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo indege za FARDC zamishe urufaya rw’amasasu mu nkengero za Kibumba ndetse ngo n’uyu munsi saa tanu z’amanywa izi ndege zarashe ku musozi wa Musongati uri mu nkengero z’Umujyi wa Bunagana, ibintu avuga ko bigayitse ndetse ko ari ibikorwa by’Iterabwoba.

    Yakomeje asaba ko abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye nu nama mu misiri basaba Leta ya Congo guhagarika ibi bitero by’indege ku baturage.

    Avuga ko kugeza ubu nta muntu urahitanwa n’amasasu y’izi ndege ndetse ko ku ruhande rwa M23 nta murwanyi wabo uragira icyo aba gusa ngo ibi bitero birimo guhahamura abaturage ndetse n’umutekano wabo ukaba wahungabanye.

    Yavuze ko ibyo kwirwanaho ari ibisanzwe gusa ko imiryango mpuzamahanga yahaguruka ikamagana ibi bikorwa kuko bibangamiye abaturage ndetse ngo M23 aho kumanika amaboko irayashora.

    Munyarugero Canisius aherutse gutangariza UKWEZI ko imirwano yahagaze ahubwo ko icyo bakoze ari ukwivuna umwanzi wari wabateye bakamugeza aho agomba kugera ari nayo mpamvu basaba imiryango mpuzamahanga ngo ibafashe isabe Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe no kwicara ku meza y’ibiganiro na M23.

    Yavuze ko bo icyo bifuza atari ugufata igice kinini cy’igihugu ahubwo ko icyo bashaka ari ukurenganura abaturage bakabaho badahutazwa.

    Yakomeje avuga ko basaba imiryango Mpuzamahanga kubafasha bakagirana na Leta ya Congo ibiganiro ariko ko mu gihe babagabaho ibitero bo biteguye kwirwanaho .Bityo ko intego bafite ari ukumvisha amahanga kubafasha bakabaho nk’abandi bose ntibatwikwe ngo baribwe ndetse bagahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyagihuhu ntibabuzwe amahwemo bitwa abanyarwanda.

    Ati” Mvutse ndi umunye-Congo, nkuze ndi Umunye-Congo none ndashaje ngo
    jya gusazira iwanyu i Rwanda”

    Munyarugero , mu kiganiro yagiranye na Ukwezi, yavuze ko hari abantu baribwa bazizwa ko ari abatutsi bavuga ko inyama zabo ziryoha akaba ari imwe mu mpamvu zituma M23 irwana ati” Bakamurya bamuziza ko ari umututsi , ngo ubwo ari umututsi araryohereye reka bamurye,ibyo bintu bibabo, urumva wowe utarwaniye icyo se warwanira ikihe ?.None se wakwemera bakakurya cyangwa warwana ?”

    M23 imaze iminsi yubuye imirwano kuri ubu yamaze gufata umujyi wa Rutshuru, Kiwanja, Burayi, Rumangabo na Kinyandoni nyuma y’imirwano yayihuje n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bikarangira zikuyemo akazo karenge.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo amakuru yamenyekanye ko M23 yafashe ibi bice bitandukanye birimo n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

    Abarwayi b’uyu mutwe bakimara gufata Rutshuru bahise bakoresha inama ebyiri zo guhumuriza abaturage ku bijyanye n’umutekano wabo n’ibyabo. Ndetse kuri ubu ibikorwa by’ubucuruzi byamaze gusubukurwa muri santeri y’ubucuruzi yo muri aka gace.

    Utu duce twafashwe nyuma y’uko umunsi wo ku wa Kane w’icyumweru gishize warangiye kandi M23 ifashe umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, imodoka z’ibicuruzwa ziragotwa

    Umutwe wa M23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) usaba ko imirwano ihagarara, ariko ko utiteguye kuva mu bice wafashe birimo n’Umujyi wa Bunagana wahereyeho.

    Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

    M23 ivuga ko yubuye imirwano kuko amasezerano yasinyanye na Guverinoma ya Congo atigeze yubahirizwa. Ivuga ko kuva mu 2013 yasinywa, abarwanyi bayo bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

    Abarwanyi ba M23 mu 2013 bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba mu kigo kirindwa n’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Umuvugizi w’uyu mutwe Willy Ngoma aherutse gutangaza ko ko ubwo RDC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.

    INTAMBARA YAFASHE INDI NTERA MURI CONGO|INDEGE Z’INTAMBARA ZIRIMO KURASA AMASASU URUFAYA KU BATURAGE

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/EXCLUSIVE-Iby-Intambara-ya-M23-byahinduye-Isura-Indege-zirimo-kurasa-urufaya-rw-amasasu-ku-baturage-VIDEO

  • Nta mvura idahita!Sandra Teta yageneye ubutumwa Prince Kid wahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Sandra Teta udakunze kugaragara avuga mu bitangazamakuru yifurije Prince Kid wahoze ari umukunzi we gukomera mu bihe bitoroshye arimo ndetse amwibutsa ko nta mvura idahita ibihe arimo bizarangira.

    Teta Sandra na Prince Kid batangiranye umushinga wa Rwanda Inspiration Back Up mbere y'uko itangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014.

    Ishimwe Dieudonné ( Prince Kid) mu 2016, yabwiye umunyamakuru wa TV10 ko mu buzima bwe yakunze rimwe gusa kandi umukobwa bakundanye adateze kuzamwibagirwa.

    Uwo yavugaga ni Teta Sandra bari barakundanye ubwo yari akirangiza kaminuza.

    Aba bombi bakundanye igihe kitari gito, kugeza mu 2014 ubwo uyu mukobwa yinjiraga mu rukundo rushya n'umuhanzi Derek wamamaye mu itsinda rya Active batandukanye mu 2017 mbere y'uko mu 2018 atangira gukundana na Weasel wo muri Uganda ubu bafitanye abana babiri.

    Ubwo Sandra yari mu Kiganiro n'Igihe yabajijwe ubutumwa yagenera Princekid ufungiye muri gereza ya Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo bikekwa ko yakoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

    Teta Sandra yagize ati 'Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita!'

    Sandra ari mu Rwanda nyuma y'uko hamenyekanye ibibazo agirana n'umugabo we Weasel wamukubitaga akamwangiza mu buryo bukomeye.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel kuva yagera mu Rwanda yirinze kugaragara mu bitangazamakuru ndetse n'abo babashije kuganira yirinda kugira icyo avuga ku byerekeranye n'umuryango icyakora akavuga ko kwivugaho ubwe ntacyo bimutwaye ariko hatajemo umuryango.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nta-mvura-idahita-sandra-teta-yageneye-ubutumwa-prince-kid-wahoze-ari-umukunzi

  • Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ‘Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/umunyarwandakazi-ari-mu-baguye-mu-mpanuka-y-indege-muri-tanzania

  • Icyangombwa cy'ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe imicungire y'ubutaka zavuze ko  mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by'ubutaka mu buryo bw'ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo nk'uko na serivisi z'irangamimerere zihatangirwa.

    Ni kenshi humvikana abaturage binubira serivisi mu mitangire y'ibyangombwa by'ubutaka.

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo gishinzwe ubutaka cyatangaje ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by'ubutaka binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, umuturage anyuze ku Irembo.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'ubutaka Nishimwe Marie Grace avuga ko ibi bizorohereza abaturage no kubarinda gukomeza gutakaza ibi byangombwa.

     Ati 'Icyangombwa koranabuhanga ubundi iyo umuturage yasabye serivisi tumuha icyangombwa cy'igipapuro ajyana akabika twaje kubisuzuma hari igihe agenda akabika,akanakibura mujya mwumva amatangazo kuri radio agaragaza ko umuturage yataye icyangombwa kandi kikanagurwa ibihumbi 5 rero twabonye ko turi kujya mu ikoranabuhanaga, serivisi zitandukanye niba umuturage afata amafaranga kuri telefoni akanayahererekanya kuki atabona icyangombwa cye cy'ubutaka kuri telefoni  ni bwo buryo twakoze turi kureba ko mu kwa 12 twatangira kubukoresha aho kugira ngo umuturage abone icyangombwa cy'igipapuro abe yabona icyangombwa koranabuhanga ashobora kugaragaza na banki ikaba ibizi n'abandi bose. “

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard avuga ko iri koranabuhanga rizoroshya n'akazi kakorwaga muri serivisi z'ubutaka.

    Ati “ Icyangombwa koranabuhanaga cy'ubutaka kizatanga umusaruro ugaragara kuko igihe habagaho uburyo bwo guhererekanya ubutaka bikabera imbere ya notaire, hakabaho n'abajya kubikora muri système, gusikana document,ibyo ni byo abaturage mu gihe bazaba basaba serivisi baba bashobora kubyikorera. “

    Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z'ubutaka cyatangirijwe i Gikondo aho umuturage ataha abonye serivisi z'ubutaka yaje kwaka zirimo n'ibyangombwa by'ubutaka.

    Mu kwezi kwa 12 hazabaho n'icyumweru cyahariwe serivisi zo gutanga impushya z'ibyangombwa byo kubaka hibandwa cyane cyane kubabonye ibyangombwa muri za site cyangwa ahakozwe physical plan muri uyu mujyi.

    @RBA

    The post Icyangombwa cy'ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/08/icyangombwa-cyubutaka-kigiye-kujya-gitangirwa-ku-irembo/

  • Igisubizo cya Peter Crouch ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo cyatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Peter Crouch wakiniye Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.

    Imyaka irenga 10 irashize hibazwa umukinnyi mwiza hagati y’umunya-Argentine ubu ukinira PSG mu Bufaransa, Lionel Messi n’umunya-Portugal ukinira Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo.

    Buri umwe aba afite abafana kandi banafite ingingo zigaragaza ko umuknnyi we ari we mwiza kurusha undi.

    Peter Crouch wakiniye Liverpool ubu akaba asigaye ari umusesenguzi, ubwo barimo bavuga kuri iyi ngingo bakiriye ubutumwa bwa Anthony Joshua umuteramakofi wahisemo Cristiano Ronaldo.

    Crouch yahise avuga ko bitamutungura kuko Anthony ari umuntu wa Cristiano cyane.

    Ati “Ni umuntu wa Ronaldo, yari mu mwiherero wa Ronaldo.”

    Yakomeje avuga ko nubwo ari umukinnyi w’agatangaza ariko na none uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.

    Ati “sinzi niba navuga ibi cyangwa ntabivuga ariko numva uvuze Ronaldo utaba uzi umupira neza. Ndatekereza Ronaldo ntasanzwe ariko ntabwo twabyumva kimwe uhisemo Ronaldo.”

    2007 bwa mbere aba bagabo bisanze muri 3 ba mbere bahataniye igihembo cya Ballon d’Or cyegukanywe na Kaka, kuva 2008 batangiye kugenda basimburanwa kuri iki gihembo kugeza 2018 ubwo hivangagamo Luka Modric.

    Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka bahanganye

    Peter Crouch avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi utaba uzi umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-peter-crouch-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-ronaldo-cyatunguye-benshi