
Blog
-
Musanze: Gahunda ya 'Dusasirane’ yahesheje matola abagore 100 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore bagera ku 100 bibumbiye mu itsinda 'Abesamihigo’ bo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kamonyi muri Musanze, barishimira gahunda yo kuzigama (…) -
Umuburo ku Banyarwanda : Hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kwangiza ibikorwaremezo #rwanda #RwOT
Iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ukuyemo agace k’Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde.
Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo ; imyuzure hafi y’imigezi n’ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.
Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’imivu y’amazi no kwangirika kw’ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n’ibindi.
Meteo Rwanda yashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza hifashishwa amakuru ajyanye n’iteganyagihe rizakomeza gutambutswa muri ibi bihe.
-
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo #rwanda #RwOT
Intimba n'icyoba ni byose ku babyeyi b'Abanye-Congo, nyuma y'aho abana babo barenga 3,000 bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi.
Mu ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira kuri Televiziyo y'igihugu ku wa 3 Ugushyingo, akomoza ku mutekano muke mu Burasirazuba yagize ati 'Igihugu kiraduhamagara, gikeneye imbaraga z'abasore n'inkumi bose⦠Ndabashishikariza kwibumbira mu mitwe yitwara gisirikare, kugira ngo mufashe ingabo zacu mu rugamba rukomeye zirimo.'
Imitwe yitwara gisirikare Tshisekedi yavugaga, ni imwe ihabwa imyitozo n'intwaro maze ikabana n'abasivili nk'uko Interahamwe zakoraga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Â
Iyi mitwe iba ishinzwe kwica abatavugarumwe n'ubutegetsi, guteza imvururu no gusahura ndetse no gukomeza gukwirakwiza invugo zibiba urwango ahanini zibasira Abatutsi b'Abanye-Congo, ziganisha ku mugambi wa jenoside ishobora gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Umwe mu babyeyi b'Abanye-Congo utuye mu Mujyi wa Goma (yasabye ko amazina ye ahishwa), yahuye n'abanyamakuru, amarira ashoka ku matama, ubona ko afite intimba ikomeye ku mutima.
Asepfura, yazamuye ijwi ritumvikanaga neza kubera intege nke agira ati: 'Iyi mitwe yitwara gisirikare nimara gutangizwa noneho benewacu bavuga Ikinyarwanda izabamarira ku icumu. Nta mutekano byatugezaho ahubwo bizatuma ubwicanyi bwiyongera. Uburyo Tshisekedi ari gushakamo amaboko yo kunganira ingabo ntibuhwitse.'
Ubusanzwe abasirikare bagomba kwinjizwa mu ngabo harebwe ku myaka yabo, ubuzima buzira umuze, hakanategurwa aho bazakorera imyitozo nibura nk'umwaka. Ibyo ariko bikorwa nyuma y'uko ugiye kwinjizwa yagaragaje ubushake.
Abamaze kwinjizwa bose babikoze kuko Tshisekedi yategetse. Imyaka yabo ntiyitabwaho (harimo abarengeje 30), ndetse ntibasuzumwa indwara z'akarande zishobora gutuma basiga ubuzima mu myitozo.
Umubyeyi yakomeje ati 'Abana bacu bakunda igihugu ariko si ko bose babasha gukora igisirikare. Biteye agahinda kuba bari gukukumba hatarebwe ibisabwa ku musirikare.'Â
'Ubu turibaza impamvu Tshisekedi atubatse igisirikare kizima mbere y'amage, akaba yorekeye abana bacu mu mirwano FARDC isumbirijwemo na M23.'
Abanye-Congo baribaza uko abasirikare barenga ibihumbi 130 FARDC ifite bananiwe guhashya M23 ifite abarwanyi batarenga 8,000.Â
Kuri bo, bakunda igihugu ariko bashenguwe bikomeye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi buha ibikoresho FDLR, umutwe w'iterabwoba uhora ubicira imiryango, ubatwikira mu nzu, ubafata ku ngufu ukabasambanyiriza abana, ndetse ugasahura umutungo kamere wa Congo.
Ku wa 18 Ukwakira, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya M23. Nyamara M23 irarwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa uko bwije n'uko bukeye.
Yakomeje ati 'Ndabaza Tshisekedi, ni gute abana bagiye gutozwa ibyumweru bibiri bazahangana n'abarwanyi ba M23 bamaze ibinyacumi by'imyaka mu gisikare? Ibyo FARDC yananiwe, abana bacu b'abasivili nibo bazabishobora?'Â
'Imitima yacu irahagaze, ibyo turya ntibitugera ku nzoka kubera abana bacu boretswe mu ntambara bataherewe imyitozo ikwiye.'
Uyu mubyeyi yibukije Tshisekedi ko Abanye-Congo bazi ibibi by'intambara, kandi ingaruka zazo zimaze kubasaguka.Â
Ati 'Imiryango yacu iheze ishyanga kubera intambara. Tubabajwe n'uko Perezida twari turangamiye ngo aduhe agahenge gato ahisemo imirwano nyamara M23 isaba ibiganiro.'
Â
The post Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y'umubyeyi w'Umunye-Congo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro batanze impushya zo gucukura kariyeri bari mu mazi abira #rwanda #RwOT
Muri za Kariyeri zicukurwamo umucanga n’urusekabuye mu mugezi wa Bihongora, mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, abahakoreraga mu mwaka ushize, bavuga ko basabye ubuyobozi ibyangombwa bibemerera kuhakorera, nyuma y’uko ibyo bari bafite birangiye, ngo babwiwe gusaba ibindi, barabikora gusa ariko ntibasubijwe ahubwo batunguwe no kumva ibyangombwa byarahawe abandi, batazi n’igihe byatangiwe.
Aba ngo basanga uburyo ibyangombwa byatanzwemo bitarakozwe mu mucyo, bagakeka ko mu kubitanga hashobora kuba harajemo uburiganya na ruswa.
Inama njyanama y’Akarere mu isuzuma yakoze, yasanze koko ubuyobozi bw’Akarere bwaratanze impushya zo gucukura kariyeri mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi na komite nyobozi y’Akarere irabyemera. Amakosa yabayeho ngo yatewe n’abatekinisiye nk’uko bigarukwaho na Murekatete Triphose umuyobozi w’akarere.
Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza M.Chantal avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango abo bizagaragara ko babigizemo uruhare babiryozwe.
Ubugenzuzi bw’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro bwasanze impushya z’ibyangomba zirindwi zaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Kubw’ibyo yahise isaba ko ubugenzuzi bwimbitse bucukumbura iby’ impushya 38 zatanzwe mu karere kose. Ku bibazo nk’ibi kandi umwanzuro w’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gucukumbura ibibazo biri mu bucukuzi bwa kariyeri muri Rutsiro na Rubavu mu migezi ya Sebeya na Bihongora.
Ivomo:RBA
-
DR Congo-Beni: Abantu bane bishwe abandi icumi barashimutwa #rwanda #RwOT
Abantu batari munsi ya bane hafi y'umujyi wa Beni ho mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe naho abandi 10 barashimutwa. Mu isanteri( Centre) y'ubucuruzi yo mu mujyi wa Kabasha muri iyi ntara ya Kivu ya Ruguru yagabweho igitero n'abo bicyekwa ko ari inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.
Abagabo bitwaje imbunda batwitse ikigo nderabuzima kimwe cyonyine cyo muri aka gace ko mu burasirazuba bwa DR Congo, basahura imitungo ndetse batwika ibinyabiziga.
Iki ni cyo gitero cya vuba aha cy'abacyekwa kuba ari inyeshyamba za ADF. Cyatumye abantu benshi bahatuye bahunga, batinya ko haba ibindi bitero. Abahatuye bavuganye na BBC dukesha iyi nkuru bashinje Leta ya DR Congo kunanirwa gukora ibihagije ngo ibacungire umutekano.
Muri iki cyumweru, igisirikare cya DR Congo cyagabye igitero ku wundi mutwe w'inyeshyamba, M23, wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Mu mezi ya vuba aha ashize, abantu barenga 90,000 bamaze guhunga bata ingo zabo, nyuma y'imirwano hagati y'ingabo za Leta n'inyeshyamba za M23.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/2022/11/11/dr-congo-beni-abantu-bane-bishwe-abandi-icumi-barashimutwa/
-
Iyari Gereza ya Rilima yahindutse Igororero ishyirwamo Ishuri ry’Imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwujuje Ishuri ry’Imyuga yo kudoda no gusudira mu cyari Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, muri gahunda yo (…)
-
Top 20 richest comedians in Nigeria 2022 Forbes list #rwanda #RwOT
Most individuals have been asking us Who is the richest [â¦]
The post Top 20 richest comedians in Nigeria 2022 Forbes list appeared first on UGWIRE.
-
Uzinjire mu gisirikare: Kate Bashabe yamanuts… – #rwanda #RwOT
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimye cyane kubasha kumanuka mu kirere ku butumburuke bureshya na kirometero hafi enye.
Yagize ati: 'Nasimbutse ahantu harehare mu mateka yanjye hareshya na metero ibihumbi 3.9 [13,000feet] hejuru y'ikirwa cya Palm Jumeirah byari agatangaza.'
Muri aya mashusho, agaragara ari kumwe n'umugabo, bakinjira mu ndege yamara gutumbagira bakamanukana uwa babiri.
Nyuma y'amasegonda atari macye ni bwo bafungura umutaka bakabasha kumanuka neza mu kirere, Kate agaragaza ibyishimo byinshi.
Bamaze kugera hasi, uwo musore abaza Kate niba yishimye, undi na we akamubwira ko byari akataraboneka.
Kate ahamiriza uyu musore ko ntakabuza yakongera. Agira ati:'Nakongera nkabikora inshuro ibihumbi n'ibihumbi.'
Mu minota micye amaze asangije abamukurikira, aya mashusho akomeje gutangwaho ibitekerezo ubutitsa.
Umwe mu bayavuzeho witwa Pamfila yagize ati:b'Ahubwo uzinjire mu gisirikare, tinyuka urashoboye.'
N’abandi benshi bagaragaza ko ari ubutwari budasanzwe, bamurata amashimwe ko afite umuhate wo kumenya byinshi.
Kate Bashabe ni umwe mu bashabitsi bakomeye ndetse ari mu bari n'abategarugori ba mbere mu Rwanda batunze agatubutse.
Amashusho ya Kate Bashabe asimbukira mu mutaka mu buryo butunguranye bwatumye abamukurikira bahamya ko nta bwoba agira
. Yasangije abamukurikira ibihe byiza akomeje kugirira i Dubai
Ari mu bari n’abategarugori bahagaze neza mu Rwanda
Akurikirwa n’abantu batari benshi ku mbuga nkoranyambaga -
Ibyo wamenya kuri sitade 974 yubatswe mu biko… – #rwanda #RwOT
Sitade ya 974 yubatse mu buryo butangaje kuko ikoze mu bikontineri bigera kuri 974 ari nayo mpamvu yiswe “Stade 974”.Â
Yubatse ku buso bwa metero kare 450,000. Iyi sitade yatangiye kubakwa ahagana mu 2017, yuzura mu Ugushyingo 2021, ikaba yakira ibihumbi 40 by’abantu bicaye neza.
Umwubatsi Fenwick Iribarren ni we watanze igishushanyo mbonera cy’iyi sitade biteganyijwe ko izakira imikino igera kuri 7 mu mikino y’igikombe cy’Isi.
Impamvu yo kubaka iyi sitade mu Bikontineri
Ubwo imirimo yo kubaka amasitade azakira igikombe cy’Isi yari irimbanyije, Qatar yakuraga hanze y’igihugu ibikoresho byinshi byazaga muri za Kontineri ndetse izi Kontineri ziza kuba nyinshi mu mujyi wa Doha, hatangira kwibazwa aho bazazishyira.
Sitade ya 794 mu kabwibwiFenwick yaje gutanga igitekerezo ko hakubakwa sitade hakoreshejwe izo Kontineri ndetse n’ibindi byuma bizifunga ku buryo imikino y’igikombe cy’Isi irangiye yahita isenywa byoroshye.
Nta kuzuyaza, Fenwick yahise ashyira hanze igishushanyo mbonera ndetse n’abubatsi batangira kuba iyi sitade. Uwari ukuriye imyubakire y’iyi sitade, avuga ko ari inyubako imwe mu zigezweho ndetse yakoresheje ikigero gicye cy’amazi kuri 40% ugereranyije n’amazi bari gukoresha iyo yubakwa mu buryo bwa sima bisanzwe.Â
Sitade ya 974 yakiriye umukino wa mbere mpuzamahanga tariki 30 Ugushyingo 2021 ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahuraga na Syria mu mikino y’igikombe cy’Abarabu.
![]()
Sitade ya 974 ituriye inkengero z’amaziÂ
Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cy’Isi nirangira, iyi sitade izasenywa ndetse bimwe mu bikoresho biyigize bijyanwe kubakwamo sitade yo muri Maldonado muri Uruguay mu gihe iki gihugu cyaba cyemerewe kwakira imikino y’igikombe cy’Isi cya 2030.
Imikino y'igikombe cy'Isi iyi sitade izakira
Sitade ya 974 izakira imikino 7 mu gihe cy'igikombe cy'Isi harimo umwe wa 1/8.
Tariki 22 Ugushyingo izakira umukino wo mu itsinda CÂ uzahuza Mexico na Poland
Tariki 24 Ugushyingo izakira umukino wo mu itsinda H, uzahuza Portugal na Ghana.Â
Tariki 26 Ugushyingo nabwo iyi sitade izakira umukino uzahuza amakipe yo mu itsinda D, France na Denmark.Â
Tariki 28 Ugushyingo sitade ya 974 izakira umukino wo mu itsinda G uzaguza Brazil na Switzerland
Tariki 30 Ugushyingo iyi sitade izakira umukino wo mu itsinda H, uzahuza Poland na Argentina.Â
Tariki 2 Ukuboza ni bwo sitade ya 974 izakira umukino wa nyuma wo mu matsinda uzahuza amakipe yo mu itsinda G Serbia v Switzerland.Â
Naho tariki 5 Ukuboza yakire umukino wa 1/8, akazi kayo kabe kararangiye.
![]()
Mu myanya yo kwicaramo muri sitade ya 974
Sitade ya 974 niyo ya mbere yubatse mu buryo bwimukanwa, igiye gukinirwaho imikino y’igikombe cy’isi ![]()
Impamvu yiswe 974 ni ubikontineri bigera kuri 974 biyubatse -
Igikombe cy’Isi: Portugal yahamagaye abakinny… – #rwanda #RwOT
Amakipe 32 azitabira imikino y’igikombe cy’Isi, akomeje guhamagara abakinnyi azitabaza umusubirizo, aho ikipe yari itahiwe ari ikipe ya Portugal ifite igikombe cy’u Burayi cya 2016.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
Rui Patricio (Roma), Diogo Costa (Porto), Jose Sa (Wolves)
Ba myugariro
Pepe (Porto), Ruben Dias (Manchester City), Joao Cancelo (Manchester City), Nuno Mendes (PSG), Diogo Dalot (Manchester United), Antonio Silva (Benfica) na Rapahael Gurerero (Dortmund).
Abakina hagati
Vitinha (PSG), Bernardo Silva (Manchester City), Bruno Fernandes (Manchester United), Ruben Nevers (Wolves), Danilo Pereira (PSG), Palhinha (Fulham), Joao Mario (Benfica), Otavio (Porto), Matheus Nunes (Wolves), William (Real Betis).
Barutahizamu
Joao Felix (Atletico Madrid), Cristiano Ronaldo (Manchester United), Rafael Leao (AC Milan), Andre Silva (Leipzig), Goncalo Ramos (Benfico), Ricardo Horta (Braga).Â
Portugal iri mu itsinda rya nyuma rya 8 aho iri kumwe na Ghana, Uruguay na South Korea. Umukino wa mbere iyi kipe izakina uzaba tariki 24 Ugushyingo aho izacakirana na Ghana.
. Yasangije abamukurikira ibihe byiza akomeje kugirira i Dubai
Ari mu bari n’abategarugori bahagaze neza mu Rwanda
Akurikirwa n’abantu batari benshi ku mbuga nkoranyambaga
_(1).jpg)


M
Sitade ya 974 niyo ya mbere yubatse mu buryo bwimukanwa, igiye gukinirwaho imikino y’igikombe cy’isi 
Portugal iri mu itsinda rya nyuma rya 8 aho iri kumwe na Ghana, Uruguay na South Korea. Umukino wa mbere iyi kipe izakina uzaba tariki 24 Ugushyingo aho izacakirana na Ghana.