Blog

  • Knowless na Bruce Melodie batsinzwe muri HiPi… – #rwanda #RwOT

    Bigamije gushimira no gutera iteka abanyamuziki bo mu Karere Afurika y'Uburasirazuba, ku bw'umuhate n'urukundo bakorana akazi kabo.

    Byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo 2022 muri Kampala Serena Hotel, ahari abantu mu ngeri zinyuranye bahuriye ku kuzamura uruganda rw'umuziki muri Uganda.

    HiPipo Music Awards yitabiriwe n'abarimo John Katumba wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ari mu bashyikirije ibihembo ababyegukanye. Mu ijambo yavuze, harimo ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. 

    Yari umukandida rukumbi mu 10 bahataniraga gusimbura Museveni. Ni we wari muto mu myaka.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wanaranzwe n'abahanzi bataramiye abantu babyitabiriye, barimo nka Ykee Benda, Bebe Cool, Naava Gray, Kenneth Mugabi, Afande Miah, Eli Bulamu, Zulanda n'abandi benshi.

    Fik Fameica na Diamond Platnumz nibo bahataniye ibihembo mu byiciro byinshi, kuko bari mu byiciro bitanu.

    Sheebah Karungi ni we wegukanye igihembo cy'indirimbo ihiga izindi muri EAC, East African Super Hit abicyesha indirimbo ye yise 'Nkwata Bulungi (Bailamos)'. Yahigitse abarimo Bruce Melodie na Knowless Butera, bari bahuriye muri iki cyiciro.

    Iki cyiciro kandi cyarimo Diamond Platnumz, Mbosso, David Lutalo, Azawi, Fik Fameica, Natacha, Rayvanny, Zuchu, Iry Tina Femi One na Nyashinski.

    Bruce Melodie yari ahatanye muri iki cyiciro kubera indirimbo ye yise 'Akinyuma', ni mu gihe Knowless yari ahatanye muri iki cyiciro kubera indirimbo ye yise 'Bafana Bafana' yakoranye n'abaraperi Fireman na Bull Dogg.

    Mu 2018, nibwo Bruce Melodie yegukanye igikombe cya mbere muri ibi bihembo, aho yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wigaragaje muri Afurika y'Uburasirazuba, 'East Africa Best Breakthrough Artist'.

    Biturutse ku ndirimbo ye yise 'Blocka' yegukanye igihembo cya kabiri muri ibi bihembo mu cyiciro cy'indirimbo zifite amashusho meza mu Rwanda, 'Rwanda Video of The Year.'

    Muri ibi bihembo Knowless amaze kwegukanamo bibiri. Mu 2018 binyuze mu ndirimbo ye yise 'Uzagaruke' yegukanye igihembo cy'umuhanzi wakoze amashusho y'indirimbo neza (Best Video).

    Mu 2019, Knowless yegukanye igihembo cyiciro cy'indirimbo y'umwaka mu Rwanda (Song of The Year Rwanda), abikesha indirimbo “Mbaye wowe” yakoranye Passy Kizito.

    Urutonde rw'abegukanye ibihembo:

    1.Youth Leadership Empowerment — Chris Johnz

    2.Best Regional Song — Profesa Maros — Yin ilo

    3.East Africa Super Hit — Nkwata Bulungi (Bailamos) ya Sheebah Karungi

    4.East Africa Super Video — Oka ya Diamond Platnumz Ft. Mbosso

    5.Breakthrough Artist — Pinky

    6.Most Viral Song — Tusimbudde ya Gravity

    7.Africa Best Act — Rema — Calm Down

    8.Video of the Year — Kabisi Ka Ndagala ya David Lutalo

    9.Song of the Year — Majje by Azawi Ft. Fik Fameica

    10.Africa Number 1 goes — Burna Boy

    11.Digital Music Queen of the Year — Winnie Nwagi

    Artist of The Year — Eddy Kenzo 

    Ubwo Fik Fameica yakiraga igihembo cy'indirimbo ye y'umwaka


    Bruce Melodie yari ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ye yise 'Akinyuma' 

    Butera Knowless yari ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ye yise 'Bafana Bafana'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123041/knowless-na-bruce-melodie-batsinzwe-muri-hipipo-music-awards-123041.html

  • Qatar yakiriye imikino y’igikombe cy’isi yata… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 cyari gitegerejwe na benshi cyatangiye gukinwa. Umukino ufungura iri rushanwa watangiye gukinwa saa kumi n'ebyiri, ukinirwa kuri sitade ya Al Bayt Stadium, ikipe ya Ecuador yatangiye itsinda Qatar yakiriye iyi mikino ibitego 2-0. 

    Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu ya Ecuador yataka cyane kuko ku munota wa 4 Kapiteni wabo Enna Valencia yateye umutwe uremereye mu izamu, ariko bikarangira igitego cyanzwe bitewe n'uko umusifuzi yavuze ko habayemo kurarira.

    Ikipe y’igihugu ya Qatar yakomeje kugaragaza ko nta mbaraga nyinshi ifite mu kibuga, bigatuma abasore ba Ecuador bagumya kwataka cyane. 

    Ku munota wa 15 umuzamu wa Qatar yakuriye ibirenge by’umukinnyi wa Ecuador Valencia wari ugiye gutsinda igitego, bihita bivamo Penariti. Iyi penerati n’ubundi yatewe na Valencia ndetse aranayinjiza, bihita biba igitego 1 cya Ecuador ku busa bwa Qatar.

    Igitego cya Ecuador cya mbere cyanzwe

    Ikipe ya Ecuador yakomereje mu mujyo yari irimo wo kwataka, maze ku munota wa 36 Kapiteni wabo wari wazonze abakinnyi ba Qatar bakina inyuma, Valencia yongera atsinda igitego cya 2 akoresheje umutwe. 

    Ikipe y’igihugu ya Qatar niyo yasoje igice cya mbere yataka, ariko kubona igitego biranga. Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Ecuador ikomereza mu mujyo yari irimo mu gice cya mbere wo kwataka cyane, ndetse banahusha ibitego byabazwe. 

    Mu minota 70 Qatar nayo yanyujijemo itambaza umupira ishaka igitego cy’impozamarira, ariko biranga. Mu minota ya nyuma Ecuador nayo yakomeje kwataka, ariko birangira n’ubundi itsinze ibitego 2 ku busa bwa Qatar.

    Kapiteni wa Ecuador Valencia wari wazonze Qatar ari nawe watsinze ibitego byose 2

    Imikino y’Igikombe cy’isi izakomeza ku munsi, ikipe y’igihugu y’ubwongereza izakina na Iran saa cyenda, ikipe y’igihugu y’u Buhorandi izakina na Senegal saa kumi n'ebyiri ndetse n’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales saa tatu z’ijoro.

    Abanya Qatar bari bategereje ko ikipe yabo itsinda ariko biranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123060/qatar-yakiriye-imikino-yigikombe-cyisi-yatangiye-igongwa-na-ecuador-123060.html

  • Uko umuganda udasanzwe w’urubyiruko wakozwe mu Burasirazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, mu mpera z’icyumweru hakozwe umuganda udasanzwe w’urubyiruko wibanze ku bikorwa byo kubakira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-umuganda-udasanzwe-w-urubyiruko-wakozwe-mu-burasirazuba

  • Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Igikombe cy’Isi 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye itangizwa ry’imikino (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/perezida-kagame-yitabiriye-itangizwa-ry-igikombe-cy-isi-2022

  • Rayon Sports yari yambaye imyenda mishya yanganyije na Mukura VS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 2-2 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yari-yambaye-imyenda-mishya-yanganyije-na-mukura-vs

  • Mukura yiboshye kuri Rayon Sports banganya 2-… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, aho Rayon Sports yagiye kuwukina ishaka amanota atatu y’imbumbe nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino wari wabanje. Rayon Sports niyo yari yakiriye umukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo isanzwe inakoresha iyo iri mu rugo. 

    Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka Ndikumana wakiniye Amavubi akanaba umutoza wa Rayon Sports.

    Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:04, Rayon Sports itangira yotsa igitutu izamu rya Mukura haje no kuvamo Koroneri yabotse ku munota wa 3, gusa ntiyagira icyo itanga. 

    Ku munota wa 10 Rayon Sports yari yanze kuva imbere y’izamu, Camara baje kumuha umupira wari uzamuwe na Mucyo Didier Junior Camara ateretseho umutwe umupira uca iruhande rw’izamu.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

    Ku munota wa 15 Mukura nayo yatangiye gukina, ndetse no gusatira izamu rya Rayon Sports cyane. ku munota wa 18 Robert Mukongotya yazamukanye umupira umunyezamu wa Rayon Sports asohoka nabi amurenza umupira, ku bw’amahirwe usanga Mitima mu izamu ahita awukuraho.

    Ku munota wa 26 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara, ku mupira yari aherejwe na Mitima Isaac, Sebwato asohotse mu izamu Camara amutanga umupira akozaho umutwe uruhukira mu izamu. 

    Amakipe yombi yatangiye gukinira hagati, gusa Mukura ikomeza kugorwa no guhuza umukino kuko Djibline usanzwe utangiza umupira wa Mukura yari yanyujijwe ku ruhande. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta mpinduka zibaye, bongeraho iminota itatu, amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0. 

    Abakinnyi 11 Mukura victory sports yabanje mu kibuga 

    Mu gice cya kabiri, umutoza wa Mukura Afahmia Lotfi yaje yakoze impinduka aho Muyumbu Osam wabonye ikarita y’umuhondo yaje kuva mu kibuga hinjiramo Elie, wahise ahindura umukino.

    Djibrine yahise yinjira mu kibuga hagati, Mukura victory sports ihita itangira kurusha Rayon Sports yari yananiwe guhererekanya nk'uko yabikoraga mu gice cya mbere. Ku munota wa 49, Mukura yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Robert Mukongotya kuri kufura yatereye mu kibuga hagati, umupira Hakizimana Adolphe ananirwa kuwukuramo. 

    Camara niwe wafunguye amazamu 

    Mukura yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports yari yananiwe guhererekanya umupira, byatumaga abakinnyi bayo b’imbere umupira.Ku munota wa 60 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 nanone cyatsinzwe na Robert Mukongotya, ku ishoti yatereye kure nabwo Hakizimana Adolphe umupira kuwugarura biranga.

    Rayon Sports yahise ikora impinduka, Iraguha Hadji na Nishimwe Blaise bava mukibuga, basimburwa na Musa Esenu Bavakure na Ndekwe Felix. Rayon Sports yatangiye kugira akabaraga, ndetse ku munota wa 79 Umusifuzi avuga ko Ngirimana Alex yakoze umupira n’akabako, byatumye Rayon Sports ibona penariti yinjijwe neza na Essomba Leandre Onana.

    Penariti ya Onana yaciye mu myanya y’intoki Sebwato 

    Iminota 90 yarangiye nta mpinduka zibaye ndetse nanone Umusifuzi yongeraho iminota 3 nabwo rubura gica umukino urangira amakipe agabanye amanota.

    Indi mikino yabaye

    Marine yabonye amanota ya mbere itsinze Etincelles ibitego 3-0, Police FC itsinda Espoir FC igitego 1-0, mu gihe kuri uyu wa mbere As Kigali izakira Rwamagana City kuri sitade ya Kigali. 

    Mbirizi Eric umaze iminsi afite imvune yarebeye umukino mu bafana 

    Bimenyimana Caleb ukina muri Afurika Y’Epfo nawe yarebye uyu mukino mu bafana

    Abafana ba Mukura bari baherekeje ikipe 

    Nyuma y'aho Rayon Sports yari ibonye igitego cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123059/mukura-yiboshye-kuri-rayon-sports-banganya-2-2-amafoto-123059.html

  • Konti ya Twitter ya Donald Trump yasubijwe kumurongo #Rwanda #RwOT

     

    Ibi bibaye nyuma y’imyaka igera kuri 3 uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za amerika akuwe kuri urwo rubuga, akajya gushinga urwe rwitwa “truth social” aho umuherwa Elon Musk aguze ikigo cya twitter akayabo ka miliyari 44 z’amadorari ya America. Ubu amaze gusubiza Donald Trump kuri twitter, iyi konti ya twitter ikurikirwa n’abagera kuri millioni 87 z’abantu.

  • Shokola zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ry’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo iki kigo cyatangaje ko cyafashe nyuma y’igezura cyakoze, gishingiye ku makuru yatanzwe n’uwari amaze kuzigura muri Simba Supermarket.

    Itangazo cyasohoye rikomeza riti “Rwanda FDA yaragenzuye isanga zimwe muri shokola zo mu bwoko bwavuzwe haruguru zifite ikibazo cy’ubuziranenge, aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse no gukomera kwazo mu buryo budasanzwe.”

    Izakuwe ku isoko ni shokola za toblerone iz’amagarama 100 zifite nomero 00Y4122241 zagombaga kurangiza igihe ku za 2 Nzeri 2023, n’izagombaga kurangiza igihe ku wa 15 Ugushyingo 2023 zifite nomero 00Y4021971.

    Ni kimwe n’izagombaga kurangiza igihe ku wa 10 Kamena 2022 zifite nomero 00Y2121041, zose zakorewe mu Busuwisi.

    Rwanda FDA yatangaje ko izi shokola zibaye zikuwe ku isoko mu gihe ubusesenguzi ku mpamvu zabiteye rigikomeje, isaba abazinjiza, abazirangura ndetse n’abazidandaza ko bagomba kubihagarika.

    Yasabye ko abaziranguye kuzisubiza aho bazikuye, mu gihe abazinjiza n’abaziranguza basabwe kuzakira bagatanga raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’ingano y’izo binjije, izabagarukiye n’ingano y’izo bafite zose hamwe.

    Ni ibintu ngo bigomba gukorwa bitarenze iminsi 15, uhereye tariki 19 Ugushyingo 2022.

    Rwanda FDA kandi yasabye ko abantu baguze shokola zifite ibibazo bahagarika kuzikoresha.

    Source : https://imirasire.com/?Shokola-zitujuje-ubuziranenge-zakuwe-ku-isoko-ry-u-Rwanda

  • Perezida Kagame mu bayobozi bareba umukino ufungura igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho bitabiriye ibirori bifungura imikino y'Igikombe cy'Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22.

    Igikombe cy'Isi kigiye kubera muri Qatar kiratangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, kizasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

    Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy'Isi birabera kuri Al Bayt Stadium, yakira abafana ibihumbi 60. Biratangira saa Kumi mbere y'umukino ubimburira indi uhuza Qatar na Equateur uteganyijwe saa Kumi n'Ebyiri.

    Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yageze i Doha mu gitondo cy'uyu munsi mbere y'uko iri rushanwa rihuza ibihugu by'inkorokoro 32 ku Isi yose.

    Yahasesekaye avuye mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie: OIF), yanatorewemo Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk'Umunyamabanga Mukuru wawo. Ni amatora yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

    Ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe 'Protocol' muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ibrahim bin Yousef Fakhro; Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Mu bahageze harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

    Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, wageze muri Qatar ku wa Gatandatu. Urugendo rwe rwaje nyuma y'aho igihugu cye na Qatar bisubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi muri Mutarama 2021.

    Mu bandi bategerejwe harimo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, nk'uko byemejwe na Televiziyo y'Igihugu mu Misiri.

    Hari n'abayobozi batageze muri Qatar aho Igikombe cy'Isi kigiye kubera bohereje ubutumwa bwo gushyigikira iki gihugu kigiye kucyakira.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye telefoni ya Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, amushimira, anamwifuriza amahirwe masa mu mikino bafite.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-mu-bayobozi-bareba-umukino-ufungura-igikombe-cy-isi

  • Cyusa yerekanye umwana yabyaye mu gihe yari mu rukundo na Jeanine Noach #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022 nibwo Cyusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto y'umukobwa we wujuje umwaka w'amavuko.

    Yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, Cyusa yagize ati 'Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka 'avance' ku nkwano z'umukobwa wanjye!'

    Ku wa 15 Ugushyingo 2021 (Iminsi itatu mbere yo kubyara) hagiye hanze amafoto ya Cyusa n'uwari umukunzi we Jeanine Noach bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Zanzibar.

    Nubwo inkuru z'urukundo rw'aba bombi zari zikomeje kugurumana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yakunze kumvikana azihakana agahamya ko abana na Jeanine nk'inshuti ye gusa.

    Inkuru zari zimaze igihe zivugwa noneho zabaye impamo bidasubirwaho muri Gashyantare 2022, ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y'amavuko, bajya kuyisangirira ku mucanga w'i Dubai.

    Akiva mu butayu bw'i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise 'Uwanjye'.

    Kuva muri Mata 2022, umwuka watangiye kuba mubi hagati ya Cyusa n'uwari umukunzi we Jeanine Noach biza guturika neza mu Ukwakira 2022 ubwo batandukanaga burundu.

    Amakuru ahari avuga ko kuva Cyusa yakwibaruka imfura ye atigeze yirengagiza inshingano ze nk'umubyeyi kuko n'igihe yakundanaga na Jeanine bitamubuzaga gusura cyangwa kwita ku mwana we.

    Ndetse na nyuma yo gutandukana n'uyu mugore niko byakomeje dore ko nta nkuru z'urukundo rwe n'uwo babyaranye zirazamuka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/cyusa-yerekanye-umwana-yabyaye-mu-gihe-yari-mu-rukundo-na-jeanine-noach