Blog

  • Haravugwa kwihimura :Umukecuru wari ufungiye mu nzererezi yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru usanzwe utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, yabanje gufungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Karago akurikiranyweho gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

    Kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka, inka ze zasanzwe ziragirwa ahatemewe maze umwe mu bashinzwe gucunga ko amatungo ataragirwa ku gasozi amuca amande angana na 20.000Frw.

    Ubusanzwe mu Murenge wa Bigogwe iyo inka zisanzwe ziragirwa ahatemewe ,imwe icibwa amande y”ibihumbi 25Frw.

    Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mukecuru yarebye gucibwa ibihumbi 60Frw ahitamo gutanga ibihumbi 20Frw.

    Uyu yavugaga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga yahise abwira bagenzi be ko nabo bayaryaho, baza bakamuca andi niko guhita asaba ko nayo yatanze mbere yayasubizwa.

    Uwaduhaye amakuru yavuze ko babonye batageze ku mugambi wabo, bamuhimbira ibyaha, bahamagaza polisi, imujyana kumufungira mu kigo cy’inzererezi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pascal Simpenzwe, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukurikiranywaho ibindi byaha.

    Yagize ati 'Nyuma haje kugaragara ibindi bigaragaza ko agomba gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,ubu ari muri RIB .'

    Abajijwe ibyaha yaba akurikiranyweho yagize ati 'Inzego zibishinzwe zaje kugaragaza ko hari ibyaha agomba gukurikiranwaho. Iyo bikiri mu iperereza, inzego zibishinzwe nizo zigomba kugaragaza icyo umuturage akurikiranyweho.'

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),Dr Murangira B Thiery,iki kinyamakuru kivuga ko cyamubajije ibyaha uyu mukecuru yaba akurikiranyweho ariko ntiyasubiza.

    Gusa andi makuru avuga ko yaba akurikiranyeho kurwanya inzego z’umutekano. Andi akavuga ko baba bamwihimuyeho nyuma yo kugaragaza ikibazo mu itangazamakuru.

    Mukangarambe Anonciata afungiye kuri sitasiyo ya KORA iri mu Murenge wa Bigogwe, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-kwihimura-Umukecuru-wari-ufungiye-mu-nzererezi-yatawe-muri-yombi-na-RIB

  • Seninga Innocent yahishuye ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye, atera utwatsi ibyamuvugwagaho #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent yavuze ko ibyo kwirukanwa muri iyi kipe atari byo ariko na none yemeza ko hari ibyamaze kwangirika.

    Mbere y’uko akina umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya 2022-23 na Gasogi United ku munsi w’ejo hashize, byavugwaga ko umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent naramuka atsinzwe agomba guhita yirukanwa muri iyi kipe.

    Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza Seninga Innocent yavuze ko mu ikipe imaze iminsi irimo ibibazo ariko bicaranye n’ubuyobozi bakabiganiraho.

    Yavuze ko ibyavuzwe byo kwirukanwa atari byo kuko nta manota bamutumye gusa yemeza ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye.

    Ati “Ayo makuru ngira ntabwo ari yo, navuga ko atari ko bimeze, ngira ngo amasezerano yanjye hari ibyanditsemo, hari ibyo tugenda tugerageza guhuza kandi kugeza iki gihe nta manota barantuma ngo uzabone aya, gusa hari ibiri mu masezerano kandi kugeza ubu ntabwo birangirika cyane.”

    Gusa bivugwa ko mu masezerano ye harimo ko naramuka atsinzwe imikino 3 yikurikiranya azahita asezererwa ku nshingano zo gutoza Sunrise FC.

    Kugeza ubu Sunrise FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 9 aho mu mikino 10 yatsinzemo imikino 2 banganya imikino 3 batsindwa imikino 5.

    Seninga Innocent avuga ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seninga-innocent-yahishuye-ko-hari-ibyamaze-kwangirika-mu-masezerano-ye-atera-utwatsi-ibyamuvugwagaho

  • Ibyavuzwe na Perezida George Weah ku muhungu we ukinira US byarakaje bamwe #rwanda #RwOT

    Perezida George Weah wa Liberia yatangaje ko atewe ishema n'umuhungu we, usanzwe ukinira ikipe y'igihugu ya Amerika, bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Weah yatangaje amafoto ari kumwe n'umugore we Clar Weah avuga ko bamaze gusangira ifunguro rya nijoro n'umuhungu wabo Timothy Weah, maze arenzaho ko ari umubyeyi 'ufite ishema'.

    Perezida George na Clar byari byitezwe ko bajya kuri Ahmad bin Ali Stadium kureba umukino wa Amerika na USA gushyigikira umuhungu wabo uzwi cyane nka Tim.

    Tim Weah yatsindiye igitego ikipe ya USA ku mukino wabo wa mbere mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar ubwo banganyaga na Wales 1 — 1 mu ijoro ryo kuwa mbere.

    Kuba 'Tim' akinira Amerika mu gihe se wamamaye mu mupira w'amaguru akanakinira ikipe y'igihugu cye, Liberia, binengwa na bamwe mu gihe abandi babibona ukundi.

    Ubwo butumwa George Weah yatangaje kuri Twitter bwavuzweho n'abarenga 1,000. Umwe yamusubije ati:

    'Uhagarariye Africa nk'umwe gusa watwaye Ballon d'or ariko utewe ishema n'uko umuhungu wawe akinira indyadya z'iburengerazuba. Nk'umubyeyi zari inshingano zawe kuyobora umuhungu wawe mu gihugu cye. Byarakunaniye, ntacyo kwishimira.'

    Undi agira ati: 'Kuba umuhungu wa perezida w'igihugu akinira ikindi gihugu birasebeje…Kuba uwo perezida abyishimira nk'ikintu yagezeho birenze igisebo…'

    Undi yagize ati: 'Iyaba umuhungu we yakiniraga igihugu cye, mwari kuvuga ngo se niwe watumye bamushyira mu ikipe y'igihugu. Ubu yagiye ahandi kwikorera amateka ye, nimureke yibereho…'

    Undi nawe ati: 'Benshi hano baravuga nk'abavuye kuri Pluto. Hano muri Kenya Divock Origi akinira Ububiligi, si uko yanze gukinira Kenya…Turasetsa cyane.'

    'Ntibyari ngombwa guhitamo' – Tim Weah ni inde?

    Ni umukinnyi w'imyaka 22 wo ku ruhande mu basatira ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, ari naho atuye.

    Tim yavukiye i New York muri Amerika aba ari naho akurira kuri nyina Clar Weah uvuka muri Jamaica na George icyamamare muri ruhago ku isi waje kuba Perezida wa Liberia.

    Tim, izina rye rikomeza kuza iruhande rw'irya se wabaye rutahizamu wa AS Monaco, Paris Saint-Germain na AC Milan agatsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League mu 1995 akanaba umunyafurika wa mbere watwaye igihembo cya Ballon d'or ya FIFA mu 1996.

    Tim Weah yatangaje ko izina rya se 'riremereye ibitugu' bye ariko ko azagerageza kuzamura irye nawe. Mu 2018 yabaye umukinnyi wa mbere wavutse mu 2000 wahamagawe mu ikipe nkuru ya USA y'abagabo, ubu amaze kuyikinira imikino igera kuri 25.

    Tim ariko yashoboraga gukinira ibihugu bine bitandukanye — Ubufaransa (aho atuye), Jamaica (igihugu cya nyina), Liberia (igihugu cya se) — ariko yavuze ko guhitamo Amerika, byari byoroshye.

    Asanzwe afite ubwenegihugu butatu, Amerika, Ubufaransa na Liberia, nk'uko bigaragara ku mwirondoro we.

    Mu minsi ishize yabwiye Fox News ati: 'Birumvikana imizi yanjye izahora ari imizi yanjye, ariko nakuriye muri Amerika. Nabaye hano ubuzima bwanjye bwose.

    'Umuryango wanjye n'inshuti zanjye bari hano. Natangiye gukinira ikipe y'igihugu mfite imyaka 12 rero ni nkaho ntigeze ngira andi mahitamo. Rwose ntibyari ngombwa ko mpitamo.'

    Tim amaze gutwara ibikombe bitatu bya Ligue 1 mu Bufaransa, bibiri ari kumwe na Paris Saint Germain na kimwe ari kumwe na Lille.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibyavuzwe-na-perezida-george-weah-ku-muhungu-we-ukinira-us-byarakaje-bamwe

  • 官网-

    官网-😅嘲讽拉满!沙特球迷身穿梅西的沙特球衣,印号为'0世界杯'

    直播吧11月22日讯 世界杯C组第1轮,阿根廷1-2沙特,梅西点射破门,沙特5分钟2球反转。赛后,沙特球迷身穿梅西的沙特球衣庆祝赢球,印号为'0世界杯',球迷脸上洋溢着笑脸。沙特球衣↔

    更多精彩报道,尽在https://ingingo.com

    Source : https://ingingo.com/article/301.html

  • Amateka yanditswe! Mukansanga Salima mu mukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yaraye agaragaye ku mukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi nk’umusifuzi wa 4 ubwo u Bufaransa bwanyagiraga Australia 4-1.

    Mukansanga yabaye umusifuzi w’umugore wa mbere w’umunyafurika usifura hagati watoranyijwe gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo.

    Umukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar, ni uwo u Bufaransa bwaraye butsinzemo Australia 4-1, akaba yari umusifuzi wa kane.

    Umusifuzi wa mbere yari umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, umusifuzi wa 2 w’igitambaro yari umunya-Lesotho, Souru Phatsone.

    Mukansanga Salima Rhadia akaba ari mu gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo.

    Muri iki gikombe cy’Isi kirimo abasifuzi 6 b’abagore harimo 3 bo hagati na 3 bo ku ruhande.

    Abasifuzi batatu bo hagati ni; Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart ukomoka mu Bufaransa. Aba batatu bazasifura hagati.

    Abo ku ruhande b’abagore bagiriwe icyizere, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aganira n’umutoza w’u Bufaransa Didier Deschamps

    Yari umusifuzi wa kane

    Mukansanga Salima yanditse amateka

    Ubwo yongeragaho iminota

    Benshi bafite amatsiko umunsi azahabwa gusifura mu kibuga hagati

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amateka-yanditswe-mukansanga-salima-mu-mukino-we-wa-mbere-mu-gikombe-cy-isi-amafoto

  • Umukobwa wa Kobe Bryant arasaba kurindwa umugabo uhora amukurikirana #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Kobe Bryant ufite imyaka 19 avuga ko afite ubwoba kuko arimo guhigwa n'umuntu ufite amateka y'ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro, nk'uko ikinyamakuru TMZ kibivuga.

    Natalia Bryant ibi yabibwiye urukiko kuwa mbere kugira ngo rumurinde umugabo w'imyaka 32 uhora amukurikirana nk'uko abivuga.

    Mu nyandiko z'urukiko, TMZ ivuga ko yabonye, Natalia avuga ko uwo mugabo yagerageje kumuvugisha mu myaka ibiri ishize, akavuga ko uwo afite ikibazo cyo kwibwira yibeshya ko bakundana.

    Natalia Bryant, Kobe Bryants daughter, seeks restraining order against  alleged stalker Dwayne Kemp

    Natalia avuga ko atarigera ahura cyangwa avugana n'uwo mugabo.

    Kuva icyo gihe uwo mugabo ngo agerageza kubona Natalia, bikaba byaramuteye kubaho mu bwoba.

    Umugabo uvugwa ntarumvikana hari icyo avuga ku birego bya Natalia.

    Natalia yapfushije se, Kobe, na murumuna we Gianna mu mpanuka y'indege yabaye mu 2020. Yasigaranye na nyina Vanessa na barumuna be Bianka, na Capri.

    TMZ ivuga ko umugabo ugenda kuri Natalia yabonetse ku nzu ya kaminuza yigaho muri California, rimwe akanagera ku ishuri rye agendagenda hafi y'inzu.

    Inyandiko z'urukiko zivuga ko biteye ubwoba kuko uyu mugabo, wigeze gufungwa ku byaha birimo ibikoreshejwe imbunda, n'ubu ari muri gahunda yo kugura imbunda ebyiri, nk'uko TMZ ibivuga.

    Natalia avuga ko uyu mugabo yigeze kumwandikira ubutumwa bwite burimo ifoto ya se Kobe Bryant akandikaho ngo 'Yarakoze kukubyara, nizeye ko twamubyara…'Kobe'' akongeraho ifoto y'umutima utukura.

    Inyandiko z'urukiko zivuga ko uwo mugabo yizeye ko 'bazabyarana umwana usa na Kobe'.

    Kobe Bryant's Daughter Natalia Bryant Files Restraining Order Against AK-47  Wielding Stalker Dwayne Kemp After Allegedly Failed Romantic Relationship -  Animated Times

    Natalia Bryant asaba urukiko gutegeka ko uyu mugabo atagomba kurenga hafi 200m yegera Natalia, ari iwe, aho akora, ku ishuri, cyangwa ku imodoka ye.

    TMZ ivuga ko polisi ya Los Angeles iri kuri iki kirego, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo kuri icyo kirego.

    #BBC

    The post Umukobwa wa Kobe Bryant arasaba kurindwa umugabo uhora amukurikirana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/23/umukobwa-wa-kobe-bryant-arasaba-kurindwa-umugabo-uhora-amukurikirana/

  • Ubufaransa bwatangiye neza urugamba rwo kwisubiza igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yatangiye neza igikombe cy'isi cya ruhago kiri kubera muri Qatar itsinda ibitego 4-1 ikipe ya Australia.

    Ubufaransa bufite igikombe cy'isi giheruka bwakuye mu Burusiya,bwatsinze byoroshye Australia yatangiye ikanga.

    Muri uyu mukino Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yari umusifuzi wa kane,Ubufaransa bwatangiye nabi kuko bwinjijwe igitego hakiri kare ku munota wa 9 gitsinzwe na Craig Goodwin ku mupira mwiza yahawe na Mathew Leckie.

    Icyakora iyi kipe ya Deschamps yahise igaruka mu mukino ndetse yishyura ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

    Bidatinze ku munota wa 32,Olivier Giroud yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Rabiot, bituma Ubufaransa burangiza igice cya mbere buyoboye n'ibitego 2-1.

    Igice cya kabiri cyaboroheye cyane kuko ku munota wa 68 Mbappe yashyizemo igitego cya 3 ku mupira yahawe na Dembélé hanyuma Giroud ashyiramo icya 4 ku munota wa 71 ahawe umupira mwiza na Mbappe.

    Iyi ntsinzi yatumye Ubufaransa buba ikipe ifite igikombe cy'isi itsinze umukino wa mbere mu matsinda y'igikombe cy'isi gikurikiyeho kuva kuri Brezil muri 2006.

    Ni nayo nstinzi ya mbere nini ibonwe n'igihugu giheruka gutwara igikombe cy'isi.

    Nubwo Ubufaransa bwabanje kugorwa mu gice cya mbere ariko bumaze kubona igitego cya mbere byahindutse ndetse bwigisha umupira Australia.

    Hamwe na Mbappe uri guca ku ruhande,Ubufaransabufite amahirwe kuko ari umukinnyi wihariye.

    Nyuma yo gutsinda ibitego 2 muri uyu mukino Ubufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1,Olivier Giroud yahise anganya na Thierry Henry ibitego 51 nk'abakinnyi b'ibihe byose bamaze gutsindira ibitego byinshi Ubufaransa.

    Muri iri tsinda bahuriyemo na Denmark na Tunisia,nabonamo ikindi gitego azahita aba uwa mbere ndetse afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga buri gihe kuko Karim Benzema wa mbere yavunitse.

    Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Poland yapfushije ubusa amahirwe yabonye ya Penaliti yahushijwe na Robert Lewandowski inganya 0-0 na Mexico.

    Ku rundi ruhande,Tunisia yahagamye Denmark banganya 0-0 mu wundi mukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwatangiye-neza-urugamba-rwo-kwisubiza-igikombe-cy-isi

  • Amakuru mashya kuri Dosiye ya IPRC Kigali, bamwe abarekurwe abandi bakomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Eng Mulindahabi yarekuwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, ari kumwe n’abandi 11 baregwaga hamwe muri dosiye y’ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta.

    Bari bafunganywe ari 19, aho batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 23 Ukwakira kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

    Eng Mulindahabi na bagenzi be baje kugezwa imbere y’urukiko mu ntangiro z’Ugushyingo, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mbere yo gutangira kuburana mu mizi.

    Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho rwategetse ko 12 barimo Eng Mulindahabi Diogène barekurwa.

    Abakomeje gufungwa ni batandatu barimo uwari ushinzwe kubika ibikoresho. Ni ukuvuga ko mu gihe abandi bazaburana badafunzwe, abo bo bazaburana bafunzwe.

    Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k’asaga miliyoni 113Frw.

    Aba bakozi bashinjwa ubujura bwakozwe ku bikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa n’abakora amazi, ibyuma byifashishwa mu gukora za muvero.

    Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n’indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

    Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo itegeko riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutungo wanyerejwe.

    Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-ya-IPRC-Kigali-bamwe-abarekurwe-abandi-bakomeza-gufungwa

  • Amakuru mashya kuri Dosiye ya IPRC Kigali, bamwe barekuwe abandi bakomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Eng Mulindahabi yarekuwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, ari kumwe n’abandi 11 baregwaga hamwe muri dosiye y’ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta.

    Bari bafunganywe ari 19, aho batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 23 Ukwakira kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

    Eng Mulindahabi na bagenzi be baje kugezwa imbere y’urukiko mu ntangiro z’Ugushyingo, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mbere yo gutangira kuburana mu mizi.

    Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho rwategetse ko 12 barimo Eng Mulindahabi Diogène barekurwa.

    Abakomeje gufungwa ni batandatu barimo uwari ushinzwe kubika ibikoresho. Ni ukuvuga ko mu gihe abandi bazaburana badafunzwe, abo bo bazaburana bafunzwe.

    Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k’asaga miliyoni 113Frw.

    Aba bakozi bashinjwa ubujura bwakozwe ku bikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa n’abakora amazi, ibyuma byifashishwa mu gukora za muvero.

    Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n’indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

    Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo itegeko riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutungo wanyerejwe.

    Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-ya-IPRC-Kigali-bamwe-barekuwe-abandi-bakomeza-gufungwa