Blog

  • Uwari Interahamwe yashimangiye ibyakozwe na RTLM tariki ya 6 Mata 1994 #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, umushinjacyaha yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byo gutuma asobanura birambuye ku buhamya bwe bushinja Kabuga.

    Kabuga yakurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko i La Haye. Nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga, ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

    Uyu mutangabuhamya yatangiye gutanga ubuhamya bwe mu cyumweru gishize. Yahoze mu mutwe w’Interahamwe i Kigali, akaba ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko.

    Yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, ari i Arusha muri Tanzania, naho inteko y’abacamanza imukurikira iri i La Haye.

    Yavuze ko niba yibuka neza yabonye Kabuga yinjira mu biro bya radio RTLM rwagati mu mujyi wa Kigali mu 1994, niba yibuka neza hakaba hari ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kane muri uwo mwaka.

    Ibyo bisobanuro yagezaga ku bacamanza ku busabe bw’umushinjacyaha byashyizwe mu muhezo inshuro zitari munsi y’eshanu, mu kurinda ko umwirondoro we wahava umunyekana.

    Umushinjacyaha yamubajije ukuntu yamenye ko uwo muntu yari Kabuga, asubiza ko yari asanzwe amuzi.

    Umutangabuhamya yavuze ko atibuka abantu bari bari kumwe na Kabuga, ariko ko yibuka ko muri bo hari harimo umusirikare.

    Ngo kubera ko cyari igihe cy’intambara ibisasu bigwa ahantu hatandukanye, Kabuga ngo yahamaze iminota iri hagati ya 10 na 15.

    Umutangabuhamya yavuze ko we yari ahagaze iruhande rw’imodoka kuko abasirikare bari kuri RTLM bari bamubujije kwinjira imbere muri RTLM.

    Nyuma ngo Kabuga yasohokanye na Phocas Habimana wari umuyobozi wa RTLM hamwe na Gaspard Gahigi wari umwanditsi mukuru wa RTLM, abasezeraho aragenda.

    Umutangabuhamya yavuze ko yaje gushobora kwinjira mu cyumba cya radio RTLM ari kumwe na Gahigi, asangamo abanyamakuru barimo nka Habimana Kantano na Hitimana Noël, bari bakomerekejwe n’igisasu cyatewe kuri RTLM.

    Nuko ngo ahita asohoka kubera ubwoba, ajya kuganirira hanze na Gahigi, wamubwiye ko RTLM ari iya Kabuga, ko rero yari yaje kureba ibyangiritse no guhumuriza abanyamakuru no kubashishikariza gukomeza akazi kabo ntibatakaze icyizere.

    Umutangabuhamya yavuze ko Kabuga — yasubiragamo ko yari “perezida-fondateri” (président-fondateur) wa RTLM — hamwe n’abandi bakuru ba RTLM ari bo batangaga umurongo ngenderwaho ku banyamakuru mu biganiro bya RTLM.

    Yavuze ko RTLM yari yaratumye Abatutsi bicwa mbere ya jenoside

    Umutangabuhamya yasobanujwe niba yarumvise RTLM ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994, nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, avuga ko yayumvise kandi ko muri rusange yashishikarizaga kwanga Abatutsi.

    Yanavuze ko RTLM yibasiraga n’abandi bantu batari bashyigikiye ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, n’ishyaka rya CDR, n’abari bashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha.

    Umutangabuhamya yanasobanujwe niba hari ingaruka z’ibiganiro bya RTLM yari yarabonye mbere y’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

    Avuga ko “hari ingaruka mbi ibyo biganiro byagize”, harimo nko gutuma abantu bicwa, cyane cyane Abatutsi.

    Yatanze urugero rw’umunyapolitiki Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR, wishwe mu kwezi kwa kabiri mu 1994.

    Yavuze ko nyuma y’urupfu rwe, RTLM yatangaje ko yishwe n’Abatutsi bamuteze umutego ageze i Butare avuye mu nama (meeting) ya CDR iwabo muri Cyangugu.

    Nyuma y’ibyatangajwe na RTLM, umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe — za MRND — n’Impuzamugambi za CDR zahise zitera muri segiteri (umurenge) ya Gikondo aho yari atuye zica Abatutsi, abandi bari bahatuye bahungira mu bindi bice by’i Kigali, birimo nko kuri Paruwasi ya Sainte Famille.

    Yatanze n’urugero rw’urupfu rw’uwo bitaga Katumba, ngo wari “Impuzamugambi ikomeye ya CDR yabaga mu Biryogo muri komine Nyarugenge”.

    Urupfu rwe ngo rwatangajwe kuri RLTM, nuko Impuzamugambi n’Interahamwe zihita zitangira guhiga Abatutsi zibica, barimo nk’uwitwa Maurice, abandi barahunga bava mu Biryogo bahungira ahantu harimo nko kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Charles Lwanga, i Kigali.

    Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza yabajije umutangabuhamya ukuntu ibi byose yabimenye, ariko igisubizo cye gishyirwa mu muhezo ku busabwe bw’umushinjacyaha.

    Umucamanza Bonomy yavuze ko uyu mutangabuhamya azakomeza ubuhamya bwe ku munsi w’ejo ku wa gatatu.

    Uyu munsi kandi undi mutangabuhamya wavuze ko yahoze mu Nterahamwe zo ku Gisenyi, washinje Kabuga, yasoje ubuhamya bwe nyuma yuko bwari bwasubitswe mu cyumweru gishize kuko yari arwaye.

    Mu byo yashinje Kabuga icyo gihe, harimo ko imodoka ze ziri mu zagiye ku kibuga cy’indege i Goma gutwara intwaro zahawe Interahamwe ku Gisenyi.

    Gusa ubuhamya bwe bw’uyu munsi bwashyizwe mu muhezo, mu kwirinda ko umwirondoro we wahava umenyekana ubwo umwe mu bacamanza yari agiye kumusaba ibisobanuro kuri ubwo buhamya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-Interahamwe-yashimangiye-ibyakozwe-na-RTLM-tariki-ya-6-Mata-1994

  • RIB yataye muri yombi umugabo ashinjwa gusambanya abana 11 mu kwezi kumwe #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare. Aba bana bivugwa ko basambanyijwe bose bari hagati y’imyaka itanu (5) na 14 y’amavuko.

    Uregwa ngo yaba yarasambanyije aba bana mu bihe bitandukanye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022.

    RIB ivuga ko mbere yo gusambanya aba bana yabanzaga kubashukisha impano zitandukanye zigizwe n’ibyo kunywa no kurya ndetse no kubereka Filimi z’urukozasoni.

    Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, arasaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo kurera abana babo bakabaganiriza kuko aribwo bamenya ibyababayeho ndetse bakanabashishikariza kutakira impano z’abantu abo ari bo bose.

    Ati 'Umubyeyi akwiye kwita ku bana be yabyaye akabaganiriza, hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n’icyamukorewe akaba yakimenya kare uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa, ubutumwa buri ku babyeyi gusubirana inshingano zabo zo kurera.'

    Ababyeyi kandi basabwe kugabanya ibintu bise shuguri (gushaka ibitunga umuryango) kuko ngo bituma batita ku bana babo nyamara kumushakira ibimutunga bigomba kujyana no kumuha uburere bwiza no kumurinda ibyamwangiza.

    Yasabye kandi ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ubusinzi kuko bituma ababyeyi batabasha kurera neza abana babo bakajya mu buzererezi.

    Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kwegera imiryango ifite ibibazo by’amakimbirane n’ubusinzi kuko ari bo batererana abana babo kandi bikaba bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

    Yagize ati 'Ubuyobozi bw’ibanze bugomba kubigiramo uruhare bugashishikariza ababyeyi gusubira ku nshingano yo kurera kuko bamwe bateshutse bagatererana abana kuko bihanwa n’amategeko, ababyeyi nk’abo baba bakwiye gutungirwa agatoki RIB ikabakurikirana.'

    RIB kandi iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana amuhohotera agamije ishimishamubiri inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    RIB irakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nk’ibi bihohotera abana.

    Ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’Igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga (gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa), iteganya ko Umuntu wese, iyo : 1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho ;

    2º usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina ; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-umugabo-ashinjwa-gusambanya-abana-11-mu-kwezi-kumwe

  • Manchester United yamaze gutandukana na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze gutandukana na kizigenza Cristiano Ronaldo nyuma y'ubwumvikane bw'impande zombi.

    Man United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko yahisemo gutandukana n'uyu mugabo wayikozemo amateka badasoje amasezerano yagombaga kurangira mu mpeshyi itaha.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'aho uyu mugabo w'imyaka 37 akoze ikiganiro n'Umunyamakuru Piers Morgan cyayibasiye yo n'umutoza wayo Erik Ten Hag ndetse n'aba nyiri ikipe.

    Buri ruhande rwavuze ko habaye ubwumvikane mu gutandukana.United mu itangazo yagize iti “Ikipe iramushimira kubera ubwitange bukomeye yagize mu gihe yamaze
    Old Trafford.

    Bamwifurije we n'umuryango we ahazaza heza ndetse itangazo rikomeza rigira riti “Manchester United ikomeje kwibanda ku iterambere ryayo binyuze ku mutoza Erik ten Hag no gukorera hamwe kugira ngo haboneke umusaruro mu kibuga.

    Ronaldo ari kumwe na Portugal mu gikombe cy'isi muri Qatar ndetse aritegura kuyobora bagenzi be mu mukino wa mbere wo mu itsinda H bazakina na Ghana kuwa Kane.

    Yari asigaje amezi 7 ku masezerano ye aho yahembwaga ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru ndetse kugenda kwe bivuze ko yemerewe kwerekeza mu ikipe ashaka isoko nirifungura mu kwezi kwa mbere.

    Ronaldo we yagize ati “Nyuma y'ibiganiro na Manchester United,twemeranyije twembi guhagarika amasezerano kare.

    Nkunda Manchester United n'abafana kandi ntibizigera bihinduka.Birasa nkaho cyari cyo gihe cyiza cyo gushaka ihangana rishya.

    Ndifuriza ikipe intsinzi mu gihe gisigaye cy'umwaka w'imikino no mu gihe kizaza.”

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Talk TV,Ronaldo yavuze ko United yamugambaniye ndetse avuga ko atubaha Ten Hag kuko nawe atamwubaha aho yemeje ko yiyumvisemo ko ari guhatirizwa gusohoka mu ikipe.

    Yavuze ko nta terambere yasanze mu ikipe nyuma y'aho umutoza Sir Alex Ferguson ayiviriyemo mu 2013.

    United yari yatangaje kuwa Gatanu w'icyumweru gishize ko iri gushaka igisubizo cyiza kuri iki kiganiro cya Ronaldo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yamaze-gutandukana-na-cristiano-ronaldo

  • Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cristiano-ronaldo-yatandukanye-na-manchester-united

  • Theo Bosebabireba yavuze ukuri ku mafoto ye yakwirakwiye asa n’uwasinze (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba yemeje ko amafoto yafashwe agaragaza ameze nk’uwasinze ari we ariko na none atigeze anywa inzoga.

    Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Theo Bosebabireba, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yicaye ahantu hameze nko mu iduka arimo ahondobera iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga yo mu bwoko benshi bakunda kwita “Ibyuma”.

    Uyu muhanzi yagiye yibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta muhanzi w’indirimbo z’Imana ukwiye gusinda.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Theo Bosebabireba yavuze ko ayo mafoto ari aye ariko atazi uku yafashwe ndetse ko atigeze anywa izo nzoga.

    Ati “Njyewe nagiye ahantu kugama urabona turi mu bihe by’imvura, nugama ahantu hari n’abantu benshi, nari mvuye mu murimo w’Imana mu giterane, umbonye kuri stage wangirira impuhwe, nshobora kuva ku rubyiniro ndirimbye indirimbo 20, ni gute utagwa agacuho.”

    “Imvura yarimo igwa, hari aho narimo njya ariko nasaga n’ugezeyo, umumotari arambwira ngo ntiyabivamo mwishyure, mpamagara aho nari ngiye barambwira ngo nahageze nimpagume imvura nihita baraza bamfate, byari Gasanze, gusinzira rwose ni ibintu bisanzwe. Rero uwamfotoye simuzi, n’uwansubizayo sinamenya n’iryo duka twari turimo.”

    Theo Bosebabireba yavuze ko kandi uwabikoze ari umuntu mubi kuko atumva n’icyo byamumariye, gusa ngo arimo gukora ibishoboka byose ngo amenye uwabikoze.

    Ku rundi ruhande yavuze ko uwabikoze nta mahoro yashakaga ahubwo yashakaga kumuharabika ariko ngo na none ni yo byaba ari ukuri nta muntu ufite uburenganzira bwo kumufotora kuko nta cyaha yakoze.

    Ifoto ya Theo Bosebabireba yavugishije benshi

    Banamwifotorejeho

    Theo Bosebabireba yemeje ko amafoto ari aye ariko na none atari we wanyaga inzoga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/theo-bosebabireba-yavuze-ukuri-ku-mafoto-ye-yakwirakwiye-asa-n-uwasinze-video

  • Nyaruguru: Bakeneye abasaruzi b’icyayi babigize umwuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru hari abahinzi b’icyayi bavuga ko uko bagenda bongera ubuso gihinzeho ari na ko bagenda babura abasoromyi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-bakeneye-abasaruzi-b-icyayi-babigize-umwuga

  • Eng Mulindahabi uyobora IPRC na bagenzi be 11 bafunguwe by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Aba bantu bakurikiranyweho ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta bari bafunganywe ari 19, aho batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 23 Ukwakira kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

    Eng Mulindahabi na bagenzi be baje kugezwa imbere y’urukiko mu ntangiro z’Ugushyingo, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mbere yo gutangira kuburana mu mizi.

    Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho rwategetse ko 12 barimo Eng Mulindahabi Diogène barekurwa.

    Abakomeje gufungwa ni batandatu barimo uwari ushinzwe kubika ibikoresho. Ni ukuvuga ko mu gihe abandi bazaburana badafunzwe, abo bo bazaburana bafunzwe.

    Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k’asaga miliyoni 113Frw.

    Aba bakozi bashinjwa ubujura bwakozwe ku bikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa n’abakora amazi, ibyuma byifashishwa mu gukora za muvero.

    Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n’indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

    Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo itegeko riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umutungo wanyerejwe.

    Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n’umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kwiba cyo gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko itarenze ibiri n’ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw

    Source : https://imirasire.com/?Eng-Mulindahabi-uyobora-IPRC-na-bagenzi-be-11-bafunguwe-by-agateganyo

  • NCPD says Inclusive Education program has become advantageous for children with disabilities #rwanda #RwOT

    This was announced by Ndayisaba Emannuel, the Executive Secretary of the National Council of Persons Disabilities, when he was in an interview with the media after visiting the Institut Smaldone, a school which teaches children without hearing and non-speaking disabilities and normal children.

    Executive Secretary of NCPD, Mr. Nayisaba Emmanuel

    Mr. Ndayisaba said that because the government has set up inclusive education, children with disabilities learn well and get rid of them from isolation, and this also allows them to be part of a wider family and even after leaving school they can go to work without any problems.

    He said: “In general, if you look at it, the first thing is that they grow up in isolation, when children with disabilities learn alone in their classes alone with no one else, if they are blind, maybe it is appropriate in their school, you understand something they put in them and they grow up knowing that there is no one else the person they live with is not a person with that disability, but when they mix and play with other children they get used to each other, and going to the family even after school is helpful.'

    'When children go to school like that, you see if it is a child who rides a bicycle, his neighbor comes and pushes him to school without asking his parents to take him because they are used to living with them. If I finish school and work, it will be the same, a person with a disability will come to work with you and you won’t say ‘what is this person doing?'

    Marie Jeanne Uwayisaba, a nun, who leads the Smaldone Institute, says that before they used to receive children with hearing and speech disabilities, those children were lonely and there were some of those who refused to return to their families after classes, but when the inclusive education started, these children with disabilities can learn from those normal ones, and it has made many of them to be free and they can be social with all normal children.

    She said: “The first thing is that the child feels that he or she is not alone, maybe for example, like in the past years we didn’t have inclusive education, even the parents themselves would come to take their children and could refuse to go with them, most of them used to be left here in the center, but where we set up a program to receive hearing children, children with hearing impairment see how they live with their father and mother, seeing them listening or speaking. Also, children help each other. Deaf children mostly succeed in mathematics lessons and explain it to normal ones, and normal children use to know language lessons and explain them to their colleagues with speaking and hearing disabilities.”

    “What we intended was that those children who have speaking and hearing disabilities, in the future, when they will have finished school they will also have tha ability to go to the labor market and be able to find a job. Another thing we have planned is the development of sign language.” She added

    Although there is an inclusive education program that is very useful for children with disabilities, there are still obstacles in that there are words that have not yet been identified to be included in sign language.

    According to NCPD, there is still a problem that there is a very small number of teachers or other people who have the knowledge and ability to take care of children with disabilities in Rwanda, and it says that they have a plan to ask the government to create special scholarships for people who want to study teaching and taking care for the children with disabilities.

    Source : https://imirasire.com/?NCPD-says-Inclusive-Education-program-has-become-advantageous-for-children-with

  • Indonesia – Abantu 162 bishwe n’umutingito #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/indonesia-abantu-162-bishwe-n-umutingito