
Blog
-
GAERG yiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), batangije urubuga rugamije gushaka icyakorwa ngo (…) -
Umuryango ACAJ wemeje ko ufite Ubuhamya bwizewe bw’uburyo Uganda ifasha M23 #rwanda #RwOT
Uyu muryango ushinja Ingabo za Uganda ko zirimo kurwana ku ruhande rwa M23, ku buryo zidakwiye kongerwa mu basirikare b’akarere bitezweho guhosha iyi ntambara.
Ni ibirego kandi bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda, ku buryo byarangiye rutohereje abasirikare mu mutwe w’ingabo w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi wa ACAJ, Georges Kapiamba, yabwiye ikinyamakuru Actualite ati “Dufite ubuhamya bwinshi cyane bwizewe bugaragaza ko ingabo za Uganda zifatanya ndetse zigaha inkunga ikomeye umutwe wa M23 mu buryo bw’intwaro, ubutasi n’uburyo bw’ibikoresho.”
“Ni ukuvuga ko ari inkunga yatumye M23 ibasha kwigarurira uduce ifite uyu munsi no gukora ibyaha bitandukanye.”
Hagati aho, Uganda ifite abasirikare benshi muri RDC, bafatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya umutwe wa ADF, binyuze mu cyiswe Operation Shujaa. Zikorera muri teritwari za Beni na Irumu guhera mu Ukuboza 2021.
Ku rundi ruhande, u Burundi bwafashe ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe Kenya yemeye kohereza abasirikare 900 i Goma.
ACAJ ivuga ko kimwe n’indi miryago, aho kwiringira ingabo z’amahanga, ikwiye kubanza kongerera ubushobozi FARDC.
Yakomeje ati “Abanyamahanga ntacyo baturusha, ni twe twenyine tugomba kuyobora uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho ubwacu. Mbese, guverinoma ifite inshingano zo gukoresha uburyo bwose mu kuzamura ubushobozi bwa FARDC kugira ngo ishwanyuze M23 n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.”
Hashize iminsi ingabo za Uganda zishinjwa gufasha M23.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Christophe Mboso, aheruka kubivugira ku ka rubanda, ko Uganda ikwiye kubarwa mu bateye RDC.
Icyakora, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, we yavuze ko harimo gukorwa iperereza, hagenzurwa niba hari uruhare Uganda yaba ifite muri iyi ntambara yatumye M23 ifata ibice bya Bunagana hafi ya Uganda, Rutshuru na Nyiragongo, ndetse hari ubwoba ko ishobora gufata Umujyi wa Goma.
-
Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b'umukino w'u Bufaransa na Australia w'igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT
Imikino y'igikombe cy'isi 2022 iherutse gutangira muri Qatar guhera kuya 20 Ugushyingo 2022 ikaba izasozwa kuya 18 Ukuboza 2022, mu basifuzi bemejwe ko bazakora muri iri rushanwa harimo na Mukansanga Salima.
Uyu musifuzi w'umunyarwandakazi ni umwe muri batatu b'igitsindagore bazakora muri iri rushanwa rizamara hafi ukwezi mu gihugu kitatangiye neza mu mikino y'iri rushanwa rya 2022.
Intangiriro za Mukansanga Salima Rhadia ziratangira kuri uyu wa kabiri aho agaragara ku rutonde rw'abasifuzi bayobora umukino uhuza ikipe y'igihugu y'u Bufaransa inafite igikombe cy'isi giheruka 2018, aho bakina na Australia guhera Saa tatu z'ijoro.
Uyu mukino wa mbere wo mu itsinda rya D, urayoborwa n'umunya Afurika y'Epfo Victor Gomes afatanyije na mwenewabo Zakhele Siwela nk'umusifuzi wa mbere naho uwa kabiri araba ari Souru Phatsoane ukomoka muri Lesotho naho umunya Rwandakazi Salima Mukansanga we araba ari uwa kane.
Kugaragara ku rutonde rw'abasifuzi bari buyobore umukino w'igikombe cy'Isi 2022 biratuma Mukansanga aba umusifuzi w'umugore wa mbere ugaragaye ayoboye imikino y'abagabo ndetse akaba aei nawe ugiye kubikora bwa mbere kubasifuzi bagenzi be b'abagaore baturuka kuri uyu mugabane.Uko imikino y'igikombe cy'Isi 2022 imaze gukinwa imaze kugenda:
Qatar 0-2 Ecuador
U Bwongereza 6-2 Iran
Senegal 0-2 U Buholandi
USA 1-1 Wales
Argentina 1-2 Saudi Arabia
The post Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b'umukino w'u Bufaransa na Australia w'igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.
-
#Qatar2022: Bitunguranye! Arabie Saoudite itsinze Argentine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu ry’igikombe cy’isi 2022 wabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite yatunguranye itsinda Argentine (…)
-
Mu mitoma itangaje umukunzi wa Bushali yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko #rwanda #RwOT
Umukunzi w'umuhanzi Bushali, banabyaranye umwana w'umuhungu, ukoresha izina rya Pontesiano, yifurije isabukuru uyu muhanzi mu buryo bw'uzuye imitoma itagira uko isa.
Mu butumwa yageneye uyu musore babyaranye, yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko ku mugabo w'inzozi zanjye! Imana ikundindire kuri uyu munsi udasanzwe. Usobanuye Isi kuri njye, byose byanjye. Ndakwifuriza ibyiza byose Data'.
Uyu mugore yabwiye Bushali ko amukunda ndetse amwifuriza imigisha myinshi.
Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka @bushali_ yibarutse imfura y'umuhungu, abyaranye n'uwahoze ari umufana we bikarangira bakundanye.
Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w'umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite kuko usanga anamushyigiira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.
Bushali kandi uretse kuba ashyigikirwa n'umukunzi we n'umwana wabo ntibamusiga kuko mu minsi yashize Bushali yakunze kugaragara bari kumwe ku rubyiniro.



-
Kamonyi-Runda: Hashyizwe imbaraga mu gukumira amazi ashobora kwangiriza abaturage #rwanda #RwOT
Abatuye muri Site z'imiturire za Rubona, Musebeya, Kabasanza, Rugogwe na Kagina ho mu Murenge wa Runda barishimira ko imihanda irimo gutunganywa yatangiye gukorwaho inzira z'amazi(Rigori). Bavuga ko bari bafite impungenge z'amazi y'imvura yashoboraga kwangiza iyi mihanda akanangiza ibindi bikorwa by'abaturage.
Nsabimana Alphonse, atuye aharimo gutunganywa Site mu kagari ka Kagina, avuga ko itunganywa rya Site ryahesheje ubutaka agaciro, ariko kandi ngo n'impungenge zari zihari ku mihanda yahanzwe itagiraga inzira z'amazi, batangiye kubona ibisubizo kuko barimo guca izi nzira( Rigori), ibyo avuga ko ari igisubizo mu kutangirizwa n'amazi y'imvura irimo kugwa muri iyi minsi, bikaza no korohereza abakoresha cyane iyi mihanda mishya.

Akomeza avuga ko imihanda irimo gukorwa ari migari, mu gihe mbere byari nk'utuyira tutahaga ubwinyagamburiro abahatuye mu kuba babisikana, cyane nk'abafite ibinyabiziga.
Avuga kandi ati' Nubwo harimo gutunganywa inzira z'amazi, birakwiye ko n'abarimo kubaka inzu bacukura ibyobo by'amazi. Mbere bamwe twari dutuye mu bigonyi none ubu dusigaye dutuye mu mabati ntaho ikigonyi wakibona, aya mabati ararekura amazi menshi akagenda agahura n'andi yose y'imvura. Izi rigori zicibwa ziradufasha kuko zitwara amazi yari kureka mu mihanda, ariko na none birasaba ko n'ava ku nzu agira rutangira(ibyobo)'.
Mukamutari Veronika, umuturage mu kagari ka Gihara akaba anahagarariye abarimo gukora inzira z'amazi (Rigori), avuga ko izi nzira zifasha mu kuyobora amazi yajyaga kwangiza imihanda akanangiriza abaturage n'ibyagezweho. Avuga ko zaje nk'igisubizo kuri iyi mihanda mishya irimo guhangwa. Gusa, ngo hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire igoye kuko hari nk'uwanze ko bakora inzira y'amazi iruhande rw'igipangu cye. Asaba ko hari ufite ikibazo cyihutirwa nk'aho bataragera yababwira bagafatanya kugikemura byihuse.

Uwamahoro Antoinette, abona izi rigori nk'igisubizo mu kutangirika kw'imihanda n'ibindi bikorwa. Ati' Izi nzira z'amazi ziradufasha mu bintu byinshi. Kuyayobora mu nzira ataretse mu mihanda ngo ayangize cyangwa se ngo yishakire inzira biradufasha kuko biratuma nyine atishakira inzira ngo atwangirize'.
Enjenyeri( Engineer) Abizeyimana Vedaste, umuyobozi mukuru wa Truth Masons Company Ltd ( Abafundi b'Abanyakuri), itunganya izi Site uko ari eshanu(5), aganira na intyoza.com yavuze ko ibyo bakora byose mu itunganywa ry'aha hagenwe guturwa bishingiye ku nyungu z'umuturage, ariko kandi bikanajyana n'icyerekezo cy'imiturire iboneye nkuko Akarere kabigennye. Ashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bafatanya umunsi ku munsi mu gutunganya Site z'imiturire no gushaka ibisubizo by'ibibazo hagamijwe ko ibyo abaturage bemerewe bikorwa neza.

Gutangira gutunganya inzira z'amazi muri iyi mihanda mishya yahanzwe, byavuye mu nama ubuyobozi bwa Truth Masons Company Ltd bwagiranye na Komite zihagarariye Site z'imiturire nyuma yo kubona ko imvura irimo kugwa ishobora kugira ibyo yangiza, bityo bafata ingamba zo gukumira binyuze mu guca inzira z'amazi no kubaka ibindi byakumira amazi kugira ngo atangiza imihanda n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Muri uku gutunganya iyi mihanda muri izi Site za Rubona, Musebeya, Kabasanza, Rugogwe na Kagina, Enjenyeri Abizeyimana Vedaste asaba abaturage ubufatanye mu gufata neza ibikorwa remezo biba byabegerejwe, bakibuka ko aribo ba mbere bifitiye akamaro, ko kubirinda biri munshingano zabo. Asaba ko uwagira ikibazo yakwegera ubuyobozi bumwegereye hamwe n'ubwa Kampani hagashakwa igisubizo kiboneye.




intyoza
-
COVID-19 yongeye guca ibintu mu Bushinwa, Parikingi n’inzu ndangamurage byafunzwe #rwanda #RwOT
Ku rundi ruhande, imijyi myinshi y’u Bushinwa yo yategetswe kongera gupima abantu bose mu kwirinda ko Covid-19 yakwira igihugu bigahungabanya ubukungu.
U Bushinwa bugaragaza ko abagera ku 28.127 basanzwemo iyi virus, abajya kungana n’abayanduraga buri munsi muri Mata 2022, mu gihe mu Murwa Mukuru, Beijing imibare ikomeza kuzamuka aho hitezwe ko hashobora kugaruka Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Mbere kandi iki gihugu cyagaragaje ko abantu babiri bamaze kwicwa n’iki cyorezo baje biyongera kuri batatu cyahitanye mu mpera z’iki Cyumweru, ibituma uba umubare munini w’abahitanywe n’iyi ndwara kuva muri Gicurasi uyu mwaka.
Reuters yanditse ko abashoramari batangiye gutekereza ko izi ngamba ziri kongera gufatwa zishobora guhungabanya ubukungu cyane ko abaturage bashobora kongera kumara igihe badakora.
Mu kwirinda ko Covid-19 yakwirakwira henshi, kugeza ubu kwinjira mu Mujyi wa Beijing uvuye mu bindi bice bisaba kubanza gupimwa ndetse ukamara iminsi itatu mu kato, ukabona guhabwa uruhushya bwo kuwinjiramo.
Umujyi wa Wuhan iki cyorezo cyaturutsemo mu 2019, kugeza ubu na wo washyizeho itegeko rivuga ko abantu bagomba kuva mu ngo zabo bajya mu kazi gusa, izindi ngendo zitari ngombwa bakazireka.
Kugeza ubu Umujyi wa Beijing ubarura abagera ku 1.438 bamaze kwandura Covid-19, imibare iri kwiyongera cyane kuko ku Cyumweru bari 962.
-
VIDEO : Iby’Intambara ikomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT
Ati” Iyo utemera ikibazo ufite , ugira ahantu ubyegeka”
Mugabe Robert mu kiganiro na UKWEZI avuga ko kuba abanye-Congo bakomeje kwigaragambya bamagana u Rwanda no kuba ibihugu byombi birebana ay’ingwe ari umurage wasigiwe Perezida Tshisekedi kuko no ku bwa Kabila mukuru ariko byagendaga ariko ngo hakabamo n’ukuboko kw’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’abazungu.
Ati” No ku bwa Kabila nibyo yakoraga ni uko ibintu bitavugwa uko biri . Congo icyo yazize ni uguhora itaka bakayitabara, Congo ikeneye ko abakongomani bwirwanya kandi bakitsinda”
Avuga ko DR-Congo ikeneye umuntu ufite igisirikare nk’icya M23 aho yaba aturutse hose ariko agatsinda ati” Akubaka System, akubaka inzego za Leta , akazana umutekano muri Congo, agashyiramo Order,akagura ubucuruzi akabushyira mu nyungu z’igihugu akabukura mu maboko y’abantu ku giti cyabo, agaca ruswa , agashyira igihugu ku murongo, akabanisha abaturage , agacura impunzi, Congo uko ingana n’ubutunzi ifite yaba a Super-Power Country ni nayo mpamvu bayemereye vuba na bwangu kuba umunyamuryango wa EAC”
Ashimangira ko Congo ikeneye kubanza kwigenga bakarwana ubwabo hakavuka umuntu ushobora gushyira igihugu ku murongo.
Uyu munyamakuru agira inama Perezida Tshisekedi ko yaharira M23 igisirikare noneho akaba ariyo yikorera amavugurura yacyo ndetse akayiha izindi nshingano zo kurwanya imitwe yose iri ku butaka bwa Congo haba iy’abanyagihugu n’irwanya ibihugu by’abaturanyi kandi ko abikoze gutyo ibintu byajya ku murongo.
Agaruka ku bushobozi bwa Perezida Tshisekedi , Robert Mugabe avuga ko bisekeje kuba uwo bita umwanzi wabo ariwe abaturage bahungiraho bityo ko ikibazo cya Congo gishingiye ku miyoborere naho abaturage ntakibazo bafitanye.
U Rwanda rwishoye mu ntambara na Congo rwahomba||Tshisekedi ni Perezida udashoboye||Robert Mugabe
-
#Qatar2022: U Bwongereza bwanyagiye Iran, umuhungu wa George Weah atsindira USA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Isi 2022 aho u Bwongereza bwanyagiye Iran ibitego 6-2 naho u Buholandi bigoranye butsinda (…)
-
Volleyball: REG na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo gushimira abasora. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (…)