
Blog
-
Tanzania: Menya impamvu batizihije isabukuru y’ubwigenge uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida (…) -
Ngiyi impamvu ikomeye umuntu wese w’igitsinagore ategetswe kwambara ipantaro – YEGOB #rwanda #RwOT
Abakobwa cyangwa abagore bambara amapantaro kubera impamvu zabo bwite zihariye ariko zifite aho zihuriye n'ubuzima. Abandi bakambara amapantaro kubera kwigana no kureberanaho. Abakobwa bamwe batambara amapantaro abenshi bahura n'ingaruka zimwe na zimwe, dore ko hari aho bagera bakagirwa inama yo kwambara n'utwenda tw'imbere tubafashe. Kwambara ipantaro ku gitsina gore ni byiza kubera ko bamwe mu bagabo cyangwa abasore b'ubu nta muco bafite.
Kwambara ipantaro bishobora kukurinda ibisambo cyangwa bikakurinda gukoreshwa ingeso mbi mu gihe uri ahantu utizeye. Bamwe mu bagabo cyangwa abasore bakoresha ingano y'ikanzu cyangwa ijipo wambaye bagashimisha imitima yabo by'akanya gato.
Amafoto mabi ushobora gufatwa ashobora gukoreshwa nabi ku by'inyungu z'amafaranga bahabwa nyamara wowe nta ruhare wabigizemo. N'ubwo bimeze bityo, abagore cyangwa abakobwa bagirwa inama yo kutajya bambara amapantaro abaziritse cyane ku by'impamvu z'ubuzima nanone.
Ese wajya mu mikino ngorora mubiri cyangwa indi myitozo wambaye ikanzu? Ntabwo byakunda, ni byiza gushaka ipantaro yabigenewe, ukajya ugorora umubiri wawe. Bamwe mu bagore batambara amapantaro nta n'ubwo bakora imyitozo ngororamubiri nyamara nayo ikenewe cyane. Menya aho wambara ipantaro n'impamvu ishobora gutuma uyambara, mu gihe gikwiye.
Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-ikomeye-umuntu-wese-wigitsinagore-ategetswe-kwambara-ipantaro/
-
Abagera ku 147 bagororerwaga i Gitagata bitandukanyije n’ingeso mbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore n’abakobwa 147 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, basubiye mu miryango yabo nyuma yo kumara umwaka (…)
-
Kirehe: Abarokotse Jenoside bagabiye inka Perezida wa Repubulika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bagabiye Perezida wa Repubulika inka y’ishimwe kubera ko yahagaritse Jenoside (…)
-
MU MAFOTO – Kiyovu Sports yatsinze Police FC… – #rwanda #RwOT
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, SC Kiyovu yafatanyije gukora cyane n’igitutu cy’abafana, yongera kubona amanota atatu ndetse biyegereza amakipe ari imbere ku rutonde.
Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Ssekisambu Elisa kuri Penaliti, nicyo cyahesheje ‘Urucaca’ amanota atatu y’umunsi wa 13 wa Shampiyona, naho Police FC yo itaha uko yaje.
Abakinnyi ba SC Kiyovu bishimira igitego cya SsekisambuSC Kiyovu yaherukaga gutakaza imikino ibiri ya Shampiyona ikurikiranye, aho yabanje gutsindwa ibitego 3-1 na Gasogi United, igakurikizaho gutsindwa na AS Kigali ibitego 4-2 mu cyumweru gishize.
Iyi kipe yahagaritse Andre Landeut ikaba iri gutozwa na Mateso Jean De Dieu usanzwe ari umwungiriza, ihagaze ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa Shampiyona imaze kubonamo amanota 24, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite amanota 28.
![]()
![]()
Ababanje mu kibuga n’abo ku ntebe y’abasimbura ya Police FC![]()
Ababanje mu kibuga n’abasimbura ba SC Kiyovu![]()
Aba-Kapiteni b’amakipe yombi babanza gutora impande z’ikibuga bafashijwe n’abasifuzi![]()
![]()
Riyad Nordien wa SC Kiyovu agerageza gutambutsa umupira![]()
Kapiteni wa SC Kiyovu, Serumogo Ally ni umwe mu bahagaze neza![]()
![]()
Kwizera Janvier ‘Rihungu’ ni we ubanza mu izamu rya Police FC muri iyi minsi
![]()
![]()
Nshuti Savio agenzura ikibuga mbere yo gutanga umupira
![]()
Nkinzingabo Fiston ugira amacenga meza yateraga imibare![]()
Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent yarushijwe imibare![]()
Mateso Jean De Dieu (Utambaye ingofero) ni we mutoza w’agateganyo wa SC Kiyovu
![]()
Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yakurikiranye umukino![]()
Abayovu bari bake ariko ntibyabujije gutahana ibyishimo![]()
![]()
![]()
Abafana bake ba Police FC babanje kubyina ariko batashye amaramasa
AMAFOTO: NGABO M. Serge
-
Ese Cristiano Ronaldo yarangije inzozi ze mu ikipe ya Portugal? #rwanda #RwOT
Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy'isi zaraye zirangiye,nyuma y'uko Portugal isezerewe muri 1/4 cy'igikombe cy'isi na Maroc itahabwaga amahirwe.
Uyu kizigenza yabanje ku ntebe y'abasimbura ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,amahirwe ahabwa Goncalo Ramos utarahiriwe n'umukino.
Igitego cya Maroc cyinjiye ku munota wa 42 gitsinzwe na En Nesyri bituma Portugal irwana no kwishyura birayinanira.
Gutsindwa na Maroc bivuze ko uyu mukinyi w'imyaka 37 atazabasha gutwara igikombe cy'isi ndetse niwo mudali wonyine atarambara mu mupira w'amaguru.
Ronaldo yavuye muri Man United hasigaye igihe gito ngo igikombe cy'isi ritangire, ariko Qatar ntiyamuhiriye nubwo yari yatangiye neza atsinda igitego Ghana kuri penaliti ari nacyo cyonyine yatsinze.
Abantu benshi barimo kwibaza ku hazaza ha Ronaldo yaba mu ikipe y'igihugu cyangwa mu makipe cyane ko ubu nta ho arerekeza nyuma yo gusesa amasezerano na United.
Mu mukino wa nijoro na Maroc,Ronaldo yahawe hafi igice cya kabiri cyose, kuva ku munota wa 51,ntiyahirwa no kubona inshundura.
Kuboneka mu kibuga byonyine byasobanuye ko yari aciye undi muhigo wo gukina umukino mpuzamahanga wa 196, ahita anganya na rutahizamu wa Koweit Bader Al-Mutawa mu bamaze gukinira ibihugu byabo imikino myinshi ku isi â” ariko nta kintu kinini yakoze ugereranije n'ibyo yakoze mu myaka iheze.
Ronaldo yari asanzwe yaraciye umuhigo wo kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y'igihugu ku ruhande rw'abagabo, aho afite ibitego 118.
Umutoza wa Portugal,Fernando Santos,yabwiye abanyamakuru nyuma y'umukino ati: “Sinibaza ko ibyabaye kuri Ronaldo hari ingaruka byagize ku mukino, nubwo hari ababinenze. Twese turi hamwe.
“Niba twavuga ko hari abantu babiri bababaye cyane, ni Ronaldo nanjye. Iki kiri mu bigize akazi ku mutoza n'umukinnyi'.
Bafite kuba bunze ubumwe, ariko Portugal yatashye nyuma y'ibibazo byinshi, aho abantu bibaza niba koko iyi iki gihugu hari icyo yageraho itari kumwe n'iyi nyenyeri yayo.
Ibihe biha ibindi kandi ni ibisanzwe ko amakipe akomeye atsindwa mu mikino ikomeye, ariko, nubwo Santos yagenda cyangwa akaguma ari umutoza wa Portugal,Ronaldo si umuntu agiye kwibagirwa vuba.
Aracyafise icyubahiro mu gihugu cye nyuma y'ibyo yagikoreye mu gutwara igikombe cy'Uburayi mu 2016 (Euro 2016), igikombe cya mbere gikomeye mu mikino ikomeye.
Abafana benshi ba Portugal bari bambaye imipira yanditseho 'Ronaldo 7' hanze y'ikibuga Al Thumama Stadium ejo ku wa gatandatu byerekana neza ko batibagiwe ibihe byiza yabagejejeho.
Mushiki wa Ronaldo, Katia Aveiro,abicishije mu butumwa bwuzuye umubabaro ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gutsindwa na Maroc,yagize ati: “Igihe abuzukuru banjye bazambaza ibyerekeye urugamba, iteka, icyubahiro, akazi, ukwitanga, inzitizi, ububi bw'abantu buzuye ishyari; nibansaba kuvuga ibyerekeye ibikombe, ibitego, imidari, inyandiko z'umurage utarigera uboneka, nzababwira ibyerekeye musaza wanjye, se wabo'.
Nzababwira ibyerekeye ubwami yubatse, nzababwira ingufu ze, ibyo yemeye n'ibyo yakoze, nzababwira amateka ye, nzababwira ko atigeze acika intege n'igihe babaga bamaze kumucukurira icyobo. Nzabereka firime [film], firime nyayo y'ubuzima bwa se wabo'.
Irushanwa ritaha ry'igikombe cy'isi,Ronaldo azaba afite imyaka 41, ariko niba yifuza kongera guhamagarwa, aracyafite amahirwe mu gikombe cy'Uburayi kizaba mu 2024.
Ikindi kibazo nyamukuru ni ukumenya ni iyihe kipe ashobora kuzaba akinira.
Hari iamakipe atari make yifuza kugura Ronaldo muri uku kwezi kwa mbere, harimo Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite yamaze no kumwemerera umushahara w'umurengera.
BBC
-
Mu Rwanda hakenewe benshi batunganya imyanda ibora n’itabora ikavamo ibindi bintu by’agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Ubukungu bwisubira (Circular Economy) isaba abantu kugura ibyo bakeneye aho kugura (…)
-
AMAFOTO:Umugeni waje yambaye ivara ry’umukara mu bukwe bwe nyuma yo kwibasirwa, nawe yabivuzeho – YEGOB #rwanda #RwOT
AMAFOTO:Umugeni waje yambaye ivara ry'umukara mu bukwe bwe nyuma yo kwibasirwa, nawe yabivuzeho.

Umugeni wo muri Nijeriya, Dasplang Rinset Lisa, yatangaje benshi kubera imyambarire yaje yambaye mu bukwe bwe aha ubwo yari yambaye umwenda wirabura.

Ngo impamvu yambaye iyi ikanzu yirabura ni kubera ko yabonaga ko ariyo imubereye neza!


-
Ben na Chance bateguye igitaramo bise 'Yesu arakora’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise 'Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Ben-na-Chance-bateguye-igitaramo-bise-Yesu-arakora
-
Umugore ari mu byishimo byinshi nyuma yo kumara imyaka hafi 50 akiri isugi yarabuze uwamuha urukundo ruzima. – YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore witwa Ladunni Idowu Giwa-Osagie wo mugihugu cya Nigeria, kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe kuko yabyaye umwana we wambere ku myaka 51 y'amavuko amaze imyaka 48 akiri usugi,yarabuze uwamuha urukundo nyarukundo.
Uyu mugore w'imyaka 51, avugako yakuze iwabo ari abanyamasengesho ndetse bituma nawe akura yariyeguriye Imana, mu kwiyegurira Imana yari yarahawe isezerano ko agomba kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo bakora ubukwe bagasezerana imbere y'Imana n'imbere y'ababyeyi bakabiha umugisha.
Ikinyamakuru NaijaLeaks, cyanditse ko Ladunni avugako yatangiye gukundana afite imyaka 25.
Ati 'Natangiye gukundana ku myaka 25, umusore wambere twakundanye yari umusore twaririmbanaga muri korali, uwo twamaranye umwaka, twapfuyeko yashaka ko turyamana mbere yuko tubana kandi narimfite isezerano ryo kurinda ubusugi bwanjye'
Uyu mugore akomeza avugako mubuzima bwe bw'urukundo yakundanye n'abasore bagera kuri 15, bose ngo bagiye batandukana nawe kubera ko bashakaga gusambana nawe mbere yuko bakora ubukwe akabahakanira, bitewe nuko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo wemerako bakora ubukwe akaba ariwe baryamana.
Ku myaka 48 yari akiri isugi kuko arisezerano yari yarahawe n'Imana, yabyaye umwana wambere ku myaka 51, yari amaze gutandukana n'abasore 15 kuko bose bazaga bashaka kumwambura ubusugi akabahakanira
Ladunni ku myaka 47 nibwo yahuye na AIgbovu, umugabo wahise atwara intekerezo ze nuko batangira gukundana uyu we ngo ntiyigeze ashaka ko baryamana mbere yuko babana ngo ninacyo yamukundiye.Uyu mugabo bakundanye umwaka umwe, ku myaka 48 bahise bakora ubukwe, kuri ubu uyu mugore arishimirako yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y'amavuko ndetse arashima Imna ko yamushoboje kurwana urugmba avugako rutari rworoshye.

Abakinnyi ba SC Kiyovu bishimira igitego cya Ssekisambu

Ababanje mu kibuga n’abo ku ntebe y’abasimbura ya Police FC
Ababanje mu kibuga n’abasimbura ba SC Kiyovu
Aba-Kapiteni b’amakipe yombi babanza gutora impande z’ikibuga bafashijwe n’abasifuzi

Riyad Nordien wa SC Kiyovu agerageza gutambutsa umupira
Kapiteni wa SC Kiyovu, Serumogo Ally ni umwe mu bahagaze neza




Nkinzingabo Fiston ugira amacenga meza yateraga imibare
Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent yarushijwe imibare

Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports yakurikiranye umukino
Abayovu bari bake ariko ntibyabujije gutahana ibyishimo

