Blog

  • Dore ibintu by'ingenzi umuntu aba akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe #rwanda #RwOT

    1.Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y'imari yawe

    Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y'imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n'imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y'ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.

    Uramutse rero uteguye nabi ubukwe bukagusha mu bihombo byazatuma ubaho ku gitutu kandi sicyo ukeneye mu rushako rwawe.

    2. Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n'urushako ruzaba rwiza

    Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

    Ubukwe ni ibirori byo kwinezeza ariko burya urushako rutangira nyuma y'ubukwe. Urushako rwiza narwo rugira ibyarwo kandi ruraharanirwa ntabwo rugenwa n'uko ubukwe bwagenze.

    3. Bwishimemo unezerwe

    Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y'umunsi w'ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n'amafoto n'ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.

    4. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoka mu gihe gito

    Umunezero n'urukundo wiyumvamo igihe cy'ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n'uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibintu-by-ingenzi-umuntu-aba-akwiye-kwitaho-mu-gihe-ategura-ubukwe

  • Yago yashyize hanze indirimbo Si Swing aba… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ishize itari micye abantu batangiye kumva umuziki wa Yago, umwuga mushya yinjiyemo ashyira hanze indirimbo 'Suwejo' ayikurikiza 'Rata'. Izi zose zikaba zarakunzwe nk'uko binigaragaza ku mbuga zicururizwaho umuziki by'umwihariko urwa Youtube, rukoreshwa na benshi mu Rwanda.

    Aho yise 'Suwejo' mu gihe kirengaho gato amezi abiri imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 1.7, naho iyitwa 'Rata' imaze ukwezi kurenga, imaze kurebwa inshuro ibihumbi 519.

    Indirimbo nshya yashyize hanze yumvikanamo abwira uwo akunda ko azahora amukunda atari ikindi icyo ari cyo cyose gituma amukunda, mbega nkuko indirimbo yayise atari ibiswingi 'Si Swing'.

    Iyi ndirimbo ifite umwihariko wayo kuko igaragaramo umukobwa ukomeje kuvugisha benshi kubera imiterere ye yihariye, ituma abamukurikira biyongera umunsi kuwundi ariko by'umwihariko wamamaye mu mpera za 2022, ubwo yatangiraga kuvugwa mu rukundo na Harmonize.

    Ibintu byafashe intera kugera n'uyu munsi bikamwongerera igikundiro n'ubwamamare muri iyi ndirimbo nshya Yago aba akina mu nguni zitandukanye udukino tw'urukundo na we, ari nako ikizungerezi gikomeza kugenda kinyeganyeza umubyimba.

    Amajwi y'indirimbo 'Si Swing' yafashwe na Iyzo Pro ayungururwa na Bob Pro mu gihe amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe i Goma na Eazy Cuts, umwe mu batunganya amashusho bihagazeho muri iyi minsi afatanije na Tall Boy.

    Yago yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Si Swing’Dabijou ni we Yago yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye nshyaImiterere ya Dabijou ivugisha abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA ‘SI SWING’ YA YAGO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125695/yago-yashyize-hanze-indirimbo-si-swing-aba-akinamo-nikizungerezi-kigezweho-dabijou-video-125695.html

  • Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatumiye Bicahaga Abdallah umaze igihe akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga rumwereka ibyaha amaze igihe akora rumusaba kutongera kurenga umurongo utukura.

    Bicahaga mu kiganiro cye 'Amateka Nyakuri' abarizwa mu cyiciro cy'interahamwe zititwaje intwaro ariko zifite amagambo mabi kandi amagambo mabi nayo arica. Nta numwe warokotse Jenoside kuko interahamwe zabishakaga; ntabwo interahamwe arizo zigomba kugaruka ku mateka ya Jenoside bakoze binyuze muri Bicahaga, ntiwakubaka ubumwe n'ubwiyunge mu gihe uha umwanya Bicahaga akaroga urubyiruko nkuko abikora.

    Ni kenshi Bicahaga yumvikanye mu mvugo zikomeretsa kandi zigasesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri Bicahaga ntibihagije kuvugira ku muzindaro we ahubwo aba yabaye n'umutumirwa ku yindi mizindaro basangiye ingengabitekerezo ye cyane cyane kumizindaro ikorana na Ingabire Victoire. Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe n'Umuryango w'Abibumbye: Kuyihakana ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry'uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya Jenoside; gushyigikira jenoside. Umuntu wese, ukora igikorwa kivugwa mu gika kibanziriza iki, aba akoze icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside

    Bicahaga yumvikanye mu mvugo zo kwishongora avuga ko 'FPR ntiyigeze igaragaza uwateguye anashyira mu bikorwa Jenoside', ibi ni ukuyobya uburari bikozwe n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kuri Bicahaga ibyabaye mu Rwanda ni amayobera. Iyi ni imvugo yateguwe n'abari inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi tukaba dusabwa kumwamagana n'inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo. Bicahaga yumvikanye avuga ko Abatutsi bapfuye kubera Imana, bikatwibutsa imvugo ya Kantano kuri RTLM mu gihe cya Jenoside ngo 'Muze twishime nshuti, Inkotanyi zashize, Imana ntirenganya'. Bicahaga na Kantano tugomba kubarinda urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza.

    The post Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhezanguni-bicahaga-abdallah-yahawe-gasopo-ya-nyuma-mu-bikorwa-bye-byo-gucengeza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-banyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhezanguni-bicahaga-abdallah-yahawe-gasopo-ya-nyuma-mu-bikorwa-bye-byo-gucengeza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-banyarwanda

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa RUZINDANA Jean Marie mwene Ruzindana Alphose na Mukankusi Marie Claire, utuye mu Mudugudu wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo RUZINDANA Jean Marie, akitwa KWIZERA John MASASU mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-22/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-22

  • Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cya Demarco ntibahabwe umwanya bagiye kugana inkiko #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko abahanzi bataririmbye mu gitaramo cya Demarco giherutse kubera i Kigali muri BK Arena, batishimiye uko bafashwe kuko bahamya ko basuzuguwe.

    Sintex uri muri abo bahanzi ubwo yaganiraga n'Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko we na bagenzi be barimo Spax, Dee Rug Bishanya na Davy Ranks bamaze kubona umunyamategeko ugiye gukurikirana ikibazo cyabo kugeza bishyuwe.

    Sintex avuga ko bababajwe n'uburyo uwateguye iki gitaramo yatoranyije bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo akishyura bamwe ari nabo yemereye kujya ku rubyiniro, abandi akabakuriramo aho.

    Uyu muhanzi avuga ko igihe bari bakiri kuri BK Arena bagerageje kuvugana n'uwateguye iki gitaramo ariko babonye bigiye kubyara amahane bahitamo kwitahira.

    Ati 'Abahungu bararakaye mbona bagiye kuvugana nabi n'uwateguye igitaramo, ndabinginga mbasaba ko twataha tukareba icyo amategeko ateganya ubundi tukazagana inkiko twishyuza ibyo batugombaga.'

    Nyuma yo kwisuganya, Sintex yavuze ko bahise bashaka umunyamategeko bahuriyeho, akaba ari we bahaye inshingano zo kuganira n'uwabatumiye bananirwa kumvikana bakagana inkiko hagakurikizwa amategeko.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-bari-batumiwe-mu-gitaramo-cya-demarco-ntibagabwe-umwanya-bagiye-kugana

  • Yigiye guteka kuri YouTube, kuyobagurika, habayo ibishuko, inama umugore yamugiriye – Imyaka 4 y’ubuzima bwa Yannick Mukunzi muri Sweden #rwanda #RwOT

    Imyaka 4 ya Yannick Mukunzi muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, ni imyaka yahuriyemo n’ibihe bitandukanye bimwe bigoye ariko na none ahamya ko byatumye aba umugabo, kuri uyu munsi yishimira kuba yarabinyuzemo.

    Muri Mutarama 2019 ni bwo Yannick Mukunzi yerekeje muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 aho yari atijwemo na Rayon Sports. Intizanyo yarangiye mu Gushingo 2019 ari na bwo yahise asinya amasezerano y’imyaka 3, akaba aheruka kongera andi masezerano y’imyaka 2 muri Nzeri 2022.

    Mu kiganiro cyihariye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yagarutse ku buzima bwe mu gihe cy’imyaka 4 amaze muri Sweden akinira Sandvikens IF.

    Umunsi wa mbere akigera muri Sweden, yavuze ko yari amaze kubona ko Imana imusubije ku masengesho yahoze asenga, yahise atekereza ikintu yazakora kugira ngo agume ku rwego rwiza.

    Ati 'Kuva na kera nifuzaga gukina ku rwego rw’umukinnyi wabigize umwuga, ikintu natekereje bwa mbere nkigera muri Sweden ni nk’aho nari nsubijwe ku masengesho yanjye ku Mana, natekereje ikintu cyatuma nguma ku rwego rwiza kandi ndusheho kuzamuka.'

    Ku kijyanye n’ikintu cyamutonze akigera muri Sweden, ngo ni ikirere kuko gitandukanye n’icyo mu Rwanda, ho harakonja cyane ari na cyo ahamya ko Sweden itandukaniyeho n’u Rwanda.

    Ati 'ikintu cyantoze nkihagera, ni ikirere cyaho, ni cyo kintu cyantonze navuga. U Rwanda na Sweden icyo bitandukaniyeho cyane ni ikirere, n’aho ibindi biba ari iby’ubuzima nyine bisanzwe ariko iyo ugeze muri Sweden wumva ko hari ikintu gihindutse muri wowe bitewe n’ikirere gitandukanye n’icyo uvuyemo cyo mu Rwanda.'

    Ubukonje ni cyo kintu cyamutonze akurikije no mu Rwanda yari avuye

    Ikintu cyamugoye kumenyera cyane ni uguteka kuko yari avuye mu Rwanda afite umukozi umutekera, umukorera buri kimwe, agezeyo asanga ni we ugomba kwikorera byose, ahora yibuka uburyo yamaze amezi 2 arya muri restaurant kubera kunanirwa kwitekera kuko ntabyo yari azi, yabyigiye kuri YouTube.

    Ati 'Ikintu cyangoye cyane ni uguteka, ni cyo kintu cyangoye, navuga ko guhita menya guteka byamfashe igihe, byansabye kwiga kandi nkajya nigira kuri YouTube.'

    'Ikintu ntazibagirwa cyambayeho aha ngaha ni uko nkihagera namaze hafi amezi 2 ndya muri restaurant kubera kutamenya guteka, urumva ko i Kigali umuntu aba afite abakozi ariko nkigera hano byabaye ngombwa ko nzajya nitekera kandi ni ibintu ntari nzi, ni ibintu byangoye.'

    Ikindi uyu mukinnyi yagarutseho ni ukumenyera agace yari atuyemo kubera ko nk’umuntu wari umenyereye gutembera byanze bikunze yagombaga kuyoba.

    'Kuyoba ni ibisanzwe cyane kuko iyo umuntu ageze ahantu atari amenyereye, ari umuntu ugenda ni ngombwa ko ayoba, mbyambayeho kenshi.' Yannick aganira na ISIMBI

    Yannick Mukunzi akaba atuye mu mujyi wa Sandviken, muri Leta ya Gävleborg aho ibarura ryakozwe muri 2019 ryagaragaje ko utuwe n’abaturage 39,234. Ni
    umujyi avuga ko ari mwiza urimo umutekano nta kibazo na kimwe arahuriramo nacyo.

    Gusa na none ngo ni umujyi urimo ibishuko cyane cyane ku rubyiruko biba bisaba ababyeyi kuba maso ku bana babo kugira ngo hatagira ikibahutaza.

    Ati 'Ahantu hose ntabwo habura ibishuko cyane cyane hano i Burayi noneho ku rubyiruko, abana bakiri bato bafite imyaka 14, 15, usanga bajya mu bintu bitari byiza, bibasaba ko niba uri umubyeyi ubera amaso umwana wawe ukamucunga ku kantu kose kuko hari igihe usanga akora ibintu birenze utanatekereza, wenda ashobora kuba yanagurisha ibiyobyabwenge kandi ari umwana afite imyaka 14, ni ibintu bibaho cyane.'

    Ntiyagowe n’imirire kuko ibiryo biboneka mu Rwanda no muri Sweden bibonekayo, gusa ngo hari ibyo bakunda bitandukanye n’ibyo mu Rwanda ariko ukeneye ibiryo bya Kinyafurika hari amahahiro bigurirwamo.

    Kuba umuntu yasohoka akajya aho byabereye aka ya mvugo y’ubu (mu tubari no mu tubyiniro) n’aho bibayo gusa ngo aho bitandukaniye ni uko ho hari amasaha ntarengwa baba bagomba kuba bafunze.

    Ati 'gusohoka navuga ko ari ibisanzwe kimwe no mu Rwanda ariko hano hari bimwe na bimwe bitandukanye nko mu tubyiniro nyine ahantu babyinira bagira amasaha bafungira, amasaha aba ari saa munani z’ijoro ari yo saha ya nyuma, ugasanga bafunga iyo saha ariko mu Rwanda urabizi ko ari ukugeza mu gitondo.'

    Umwaka we wa mbere muri Sandvikens IF yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe, yabifashijwemo no gukora cyane atitaye ku zindi mbogamizi zose zirimo n’ikirere cyamubereye ihurizo ariko aza kubigeraho.

    Mu gihe amaze muri iyi kipe, bahora barwanira kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ariko ntabwo barabigeraho, umwaka ushize wo bagarukiye ku mukino wa kamarampaka, ngo ni amahirwe babura nta kindi ariko intego ni ukuzamuka ntacyahindutse.

    Ati 'Navuga ko intego yo kuzamuka ntabwo byakunze, navuga ko kuva nagera hano umwaka wa mbere ntibyabaye byiza twabaye aba 5 ariko ni ikipe yabaga ari nk’iya 8, imyaka ikurikiraho tugenda dusatira tukaba aba 3, nk’umwaka ushize twabaye aba 2, navuga ko ni amahirwe, mu mupira habamo amahirwe buriya igihe cyacu kizagera bitari kera n’uyu mwaka birashoboka ni yo ntego yacu.'

    Imvune yo mu ivi yagize igatuma adakina umwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bintu byamugoye cyane ariko yirinze kubitekerezaho cyane ahubwo akurikiza inama z’abaganga ngo azagaruke ameze neza.

    Ati 'Umwaka wose ushize ntabwo nigeze ngaragara kubera ikibazo cy’imvune, ikintu natekerezaga ni ukugaruka, gukurikiza amabwiriza y’abaganga kugira ngo ngaruke meze neza ni cyo natekerezaga.'

    Imvune yagize ni byo bihe bigoye yahuye nabyo kuva yagera muri Sandvikens IF

    Nubwo yari ku mpera z’amasezerano ye nta mpugenge yagize kubera ko yari azi neza ko ubwo yari muzima yakinnye neza afite n’andi makipe amwifuza bityo ko ikipe ye yagombaga kumwongera amasezerano, ni nako byaje kugenda baza kuyamwongera muri Nzeri 2022, yari ataranakira neza ibintu avuga ko byamweretse ko imyaka yari ahamaze atakoraga ubusa ahubwo hari icyo yakoreye ikipe ye.

    Agaruka kubibaza impamvu agikina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, yagize ati 'Abibaza impamvu nkikina mu cyiciro cya 3, iyo utazi ibintu by’umupira w’amaguru nk’umufana ni ko umuntu yabivuga, ntabwo bazi imibereho y’aha, ikintu abantu batazi hano hari ikipe yo mu cyiciro cya kane iba iruta iyo mu cyiciro cya kabiri, mu buryo bw’ubushobozi no gukina bitewe wenda nubwo iyo kipe iri mu cyiciro cya kabiri irushwa izina kuko n’izina ni ikintu gikomeye, umuntu ubivuga ntabwo muha agaciro, muri ruhago tuba tureba 'career’ yacu ariko tuba tureba n’imibereho.'

    'Ntekereza ko iyo ikipe igufashe neza, iguha ibyo ushaka hanyuma ikipe iri hejuru ikaguha ibiri munsi y’ibyo ubona, ntabwo wajya muri iyo yo hejuru, ruhago ubu isigaye ari ubucuruzi ariko ntabwo bivuze ko nta makipe yanshatse, ntaravunika amakipe yaranshatse cyane ariko nari mfite amasezerano ya Sanvikens IF, ntitwumvikanye neza n’ayo makipe yanyufuzaga, ni igihe kitaragera kuko ndi umukinnyi wakiwfuzwa n’amakipe menshi kandi meza, ibyo nkubwira ndabizi kuko narabibonye.'

    Mu mikino amaze gukinira iyi kipe, umukino wamushimishije ni umukino wa Sollentuna kuko yanawutsinzemo igitego n’aho umukino wamubaje ni umukino yavunikiyemo mu Kwakira 2021 ubwo batsindwaga na Täby FC 3-1 muri shampiyona.

    Ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza

    Kwisanga muri Sweden ari wenyine nubwo byamugoye ariko na none yabifashe nk’ibihe byiza kuko byatumye akura amenya byinshi, umuryango we umusanzeyo yishimye kurushaho.

    Ati 'ibihe byiza navuga, ni ibihe nagize aha nubwo ntari kumwe n’umuryango hari ibyo nize, undi muntu ashobora kubibona nk’ibihe bibi kuko yahise akura akora ibyo atari asanzwe akora ariko njye mbifata nk’ibihe byiza kuko byatumye menya byinshi, menya guteka n’ibindi. Ibindi bihe byiza nagize ni igihe umuryango wanjye waje unsanga hano tukaba turi kumwe.'

    Avuga ko kumara imyaka 2 atari kumwe n’umruyango we (Iribagiza Joy n’umuhungu we Mukunzi Ethan) byamugoye cyane ariko avuga ko mbere yo kugenda umugore we yamubwiye ko agomba kumva ko atari wenyine, yahura n’ikibazo akamenya uburyo agikemura nk’umugabo kandi bavuganaga umunsi ku munsi.

    Ati 'Naje hano narakoze Umurenge (gusezerana imbere y’amategeko), kumara imyaka 2 ndi njyenyine ntabwo byari byoroshye, inama yangiriye mbere y’uko mpaguruka ni ukumva ko ntari njyenyine kandi twahoraga tuvugana anyifuriza ibyiza, ambwira ko icyo nzahura nacyo cyose nzamenye uko nkitwaramo kuko ndi umugabo kandi ndashoboye, menye intego dufitanye y’ubuzima.'

    Mu mpera za 2021 nibwo umuryango we waje kumusangayo, yavuze ko byamufashije cyane kuko byatumye yumva atari wenyine bituma kumwe yatahaga yisanga noneho yari afite uwo asanga bakaganira, ndetse ngo no mu mirimo hari ibyo yagiye amufasha cyane.

    Umuryango we waje kumusangayo, avuga ko byamushimishije cyane

    Umugore we Iribagiza Joy yamugiriye inama kandi amwereka ko bari kumwe igihe cyose

    Yannick Mukunzi w’imyaka 27 usanzwe ukina mu kibuga hagati no mu ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko intego afite ari ugukina ku rwego rushimishije kandi akurikije inzira arimo abona bizashoboka.

    Kuba agikina mu cyiciro cya 3 ngo si uko yabuze indi kipe yakinira kuko arahari menshi icyabuze ni uguhuza

    Igihe cyose ayimazemo avuga ko yamubereye nk’umuryango

    Ikibura ni amahirwe n’aho ubushobozi barabufite, isaha n’isaha yizeye ko bazazamuka mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yigiye-guteka-kuri-youtube-kuyobagurika-habayo-ibishuko-inama-umugore-yamugiriye-imyaka-4-y-ubuzima-bwa-yannick-mukunzi-muri-sweden

  • Nyuma y'imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, ahagaana ahagana ku isaha ya saa cyenda nibwo umutoza mukuru wa Musanze FC, Ahmed Abdelrahman Adel yageze i Kigali ari kumwe n'umwungiriza we witwa Abraham.

    Mu kugera I Kanombe Adel ndetse n'umwungiriza we bakiriwe na Yakiriwe na Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC, Ibrahim Uwihoreye, ureberera inyungu z'uyu mutoza (Manager) n'umwe mu bafana ba Musaneze FC witwa Jotham.

    Uyu mutoza uje gusimbura Frank Ouna watandukanye na Musanze FC kubera uburwayi, biteganyijwe ko azasinya amasezerano ahwanye no gusoza uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 ariko ngo aya masezerano akaba ashohora kuzongerwa.

    Si ubwambere uyu mutoza Adel agarutse mu Rwanda kuko yigeze gutoza iyi kipe ya Musanze FC mbere yo gusubira iwabo akagaruka muri Gasogi United batandukanye mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino.

    Nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa interneti rwa Musanze FC, uyu mutoza ngo kugaruka muri iyi kipe yo mu karere ka Musanze ngo byaturutse ku bigabiro yagiranye na Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC.

    Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yayivuyemo ajya gutoza muri Panthère du Ndé yo muri Cameroun, yanatoje andi makipe arimo ayo mu gihugu cya Libya na Oman.

    The post Nyuma y'imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itatu-batandukanye-umutoza-ahmed-adel-yagarutse-muri-musanze-fc-nkumutoza-mukuru-60187-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itatu-batandukanye-umutoza-ahmed-adel-yagarutse-muri-musanze-fc-nkumutoza-mukuru-60187-2

  • Abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 18, abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina uyu munsi.

    Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe rukumbi uri bubere mu Bugesera aho ikipe ya Gorilla FC iribwakire Gasogi United saa 15h00′.

    Indi mikino izakomeza ejo no ku Cyumweru. Ejo hazaba imikino 3 irimo uwo Sunrise FC izakiramo APR FC kuri Golgotha Stadium, AS Kigali yakire Police FC kuri Bugesera Stadium.

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 hazaba imikino 4 aho uwitezwe na benshi ari na wo wafashwe nk’umukino w’umunsi ni uwo Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Muhanda.

    Kugeza uyu munsi APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 34, AS Kigali ifite amanota 33, Gasogi United ya Rayon Sports zifite 32, Kiyovu Sports ifite 31, Marines FC ni yo ya nyuma n’amanota 7 mu gihe Espoir FC iyibanziriza ni Espoir FC ifte amanota 10.

    Gahunda y’umunsi wa 18

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

    Gorilla VS Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

    Sunrise FC vs APR FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    AS Kigali vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18

    1. MUHINDA BRIAN (BUGESERA FC)
    2. NSABIMANA AIMABLE (KIYOVU SC)
    3. JEAN CLAUDE MUGIRANEZA ( MARINE
    4. MUTIJIMA JANVIER (RWAMAGANA FC)
    5.IZABAYO DANIEL (ETINCELLES FC)

    Nsabimana Aimable wa Kiyovu Sports ntiyemerewe gukina umunsi wa 18

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-5-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-18-wa-shampiyona

  • Icyo Yannick Mukunzi yasubije ubuyobozi bumubajije kuri Lague #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi avuga ko mu buryo butaziguye yagize uruhare kugira ngo Byiringiro Lague abe yasinyira Sandvikens IF asanzwe akinira kuko yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari umukinnyi mwiza.

    Tariki ya 26 Mutarama 2022, Byiringiro Lague yerekanywe n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi yavuze ko atari we watumye ikipe ye ibona Lague ariko na none mbere yo kumugura bamubajije niba amuzi ndetse niba anafite ubushobozi ku buryo bamugura.

    Ati “Ntabwo ari njye watumye ikipe ibona Lague, ni umu-agent ntazi wenda ukorana na Lague ariko nabigizemo uruhare kuko umuyobozi mukuru w’ikipe ninjye muntu wa mbere yabajije niba nzi Lague, ambaza uko ameze, uko akina kandi nanjye urumva umuntu ubonaho ubushobozi kandi umuziho ibyiza, ubona ari umukinnyi mwiza urumva ko nagombaga kumuvugaho ibyiza, ni byo ntabwo nabeshye.”

    Yakomeje avuga ko yababwiye ko ari umukinnyi mwiza uzabagirira akamaro yaba mu kibuga no mu bucuruzi.

    Ati “Barambaza niba uko mubona ashobora kuza, nanjye nabahaga ishuho yose nti ni umukinnyi ushobora kuza akaba mu bakinnyi beza mufite aha ngaha, ni uko byagenze, bangishije inama niba bashyiramo imbaraga zishoboka zose, mbabwira ko ari umukinnyi mwiza 100%, kereka ari bya bindi Imana iba yateguriye ariko uko muzi ni umukinnyi mwiza azabagirira akamaro mu bijyanye n’akazi no mu bijyanye n’ubucuruzi.”

    Mukunzi Yannick amaze imyaka 4 akinira iyi kipe muri Sweden, agiye gukinana na Byiringiro Lague wakiniraga APR FC ariko akaba yaramugurishije muri Sandvikens IF, bombi bakaba bari basanzwe bahurira mu ikipe y’igihugu.

    Byiringiro Lague yamaze kugurwa ha Sandvikens IF

    Yannick Mukunzi yavuze ko yabajijwe kuri uyu mukinnyi akamuvuga uko amuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-yannick-mukunzi-yasubije-ubuyobozi-bumubajije-kuri-lague

  • I Kigali hagiye kubera inama ya ASFM ihuza in… – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba ku wa 7-10 Werurwe 2023, ikazahuza ibihugu bigera kuri 40 hagamijwe kurebera hamwe uburyo serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera zashyirwamo imbaraga, mu gutuma Afurika iba umugabane utekanye.

    Biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka yayo iyi nama izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n'ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere uru rwego, bikazakorwa mu buryo bwo gukangurira ibindi gushyiramo imbaraga.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga ko u Rwanda rwabaye amahitamo meza y'aho iyi nama ya cumi yabera, kuko rufite umutekano n'ibikorwaremezo bihagije.

    Mu bindi byarebweho ni imbaraga rushyira mu kurwanya ruswa, no kuba rwaragaragaje ubudasa mu gutegura inama mpuzamahanga zitandukanye.

    Ibi kandi ngo byiyongera ku kuba rufite ikigo gikomeye mu bijyanye na serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zikenewe mu gihe gito.

    Kuri iyi nshuro, iyi nama iteganijwe kuzitabirwa n'abantu barenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Dr. Karangwa yemeza ko u Rwanda ruzayungukiramo byinshi birimo kuba ruzakomeza kumenyekana ku Isi, nk'igihugu cyateje imbere serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga bikoreshwa mu butabera.

    Yavuze ko iyi nama izafasha mu kwinjiza amadevize kuko abashyitsi bazakenera ibintu byinshi mu gihugu, birimo gusura ibikorwa by'ubukerarugendo.

    Ati 'Birumvikana ko bazakenera serivisi z'ingendo, barare mu mahoteli yo mu Rwanda, ariko kandi u Rwanda ruzakomeza kugaragaza ko ari igihugu cyimirije imbere kuba igicumbi cya serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku buhanga ku rwego rwa Afurika n'urw'isi.'

    Iyi nama izitabirwa n'inzobere n'abahanga muri uru rwego baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi, Oceania na Afurika. Izaba inarimo abazaba baje kumurika ibyo bakora, baturutse mu bihugu bigize iyo migabane.

    Byose ni mu buryo bwo guhuza imbaraga ndetse no gufatanya, kugira ngo hubakwe urwego rutanga serivisi z'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga rukomeye, mu gihe haba habonetse ibibazo bibisaba bikaboneka ku buryo bwihuse.

    U Rwanda ubu rumaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye n'uru rwego kuko kuva hatangizwa Laboratwari y'ibimenyetso bya gihanga mu 2005, yahawe imbaraga mu buryo butandukanye, ariko iguma mu maboko ya Polisi y'Igihugu.

    Mu gukomeza gushaka uko yakora kinyamwuga, iyi laboratwari yagiranye amasezerano n'ikigo cy'Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye iyi laboratwari.

    Nyuma y'uko mu 2016 hatowe itegeko rishyiraho RFL, mu 2018 yatangiye guha serivisi inzego z'ubutabera, abikorera, abaturage n'abandi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

    Muri uyu mwaka ni nabwo iyi Laboratwari yakuwe mu nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa “Rwanda Forensic Laboratory: RFL” aho ubu irebererwa na Minisiteri y'Ubutabera.

    Ubu ifite ibikoresho bigezweho bifite agaciro k'arenga miliyari n'igice ndetse n'abakozi b'inzobere, bikayiha ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, aho ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyoye gihumanye.

    Kugeza ubu RFL itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y'abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa no gupima imbunda n'amasasu.

    Iyi laboratwari kandi ipima amajwi n'amashusho, inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no gusuzuma ibihumanya.

    Kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, RFL yagaragazaga ko ibihugu bisaga 20 byo muri Afurika biyigana.

    Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye kubera inama ya ASFM izahuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125655/i-kigali-hagiye-kubera-inama-ya-asfm-ihuza-inzobere-mu-bimenyetso-bya-gihanga-bikoreshwa-m-125655.html