Blog

  • Gen. Kabarebe yasobanuye uko yarwanye nIntar… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo, nyuma y'urugendo rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

    Yabivuze nyuma y'ikibazo cy'umwe mu bari bitabiriye ikiganiro yatanze.

    Mu gusubiza yagize ati ''Mu nyamanswa zose, intare niyo yoroshye kurwana nayo. Mu 1982 Leta ya Uganda yirukanye abanyarwanda batari mu nkambi. Ubwo umutegetsi witwaga Obote yatangaga iryo tegeko, natwe aratwirukana.''

    Akomeza avuga ko baje mu Rwanda bakavuga ko ari Abagande bakabura amajyo, kuko nta gihugu na kimwe ubwo bari bafite. Ati ''Tugeze ku mupaka ku kagezi kitwa Umuyange twahagazemo, abasirikare ba Habyarimana baratwirukanye n'Abagande baravuga ngo ntabwo badushaka iwabo.''

    Yakomeje avuga ko uwari uhagarariye abasirikare ba Habyarimana, yavuze ko ubwo ibihugu byose bibanze ndetse n'Imana yabanze.

    Avuga ko yaje kurwana n'intare, aragira ati ''Ubwo twarakase, dukata hafi y'Akagera aho twageze ngo twicare; Intare iratera irivuga. Twari dufite inkoni turayitegura, twari dufite Inka irayiterura ikubita hasi. Ijoro ryose turwana n’intare turayinesha iragenda. Ariko intare biroroshye kurwana nayo.''

    Arakomeza ati ''Upfa kwirinda ikintu kimwe gusa, ubwoba. Ahubwo iyo ije igusanga nawe urayisanga. Amateka abantu baba baranyuzemo. Twageze mu Rwanda Habyarimana adushakira inkambi mu 1986 Museveni afashe ubutegetsi dusubirayo, Abanyarwanda bongera kugaruka mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Muri iki kiganiro Gen. Kabarebe yagarutse ku bindi bintu byinshi byerekeye uko we na bagenzi be barwanye intambara yo kubohoza igihugu, n'uko bageze mu Rwanda bakirukana umwanzi.

    Gen Kabarebe aganiriza uru rubyiruko Gen. avuga ibi yaganirizaga urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y’Akarere ka Gasabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125704/gen-kabarebe-yasobanuye-uko-yarwanye-nintare-125704.html

  • Kigali: Urubyiruko 600 rwasobanuriwe amateka… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rugendo uru rubyiruko rwakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2023. Rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse rukurikizaho n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

    Ni muri gahunda yiswe ''Rubyiruko Menya Amateka Yawe''. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku bufatanya na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

    Uru rubyiruko rwatumiwe muri iki gikorwa rukora imirimo itandukanye muri Kigali, harimo abakarani, abanyonzi, abamotari, abakora mu tubari n'amahoteli, abacuruzi ba Me2U, Abanyeshuri, abakirangiza kwiga n'abandi batandukanye.

    Uru rubyiruko ku rwibutso rwazengurutse ibice bitandukanye bihagize bagenda baganirizwa amateka ya Jenoside n'ubunyamaswa yateguranywe, hagamijwe kubakangurira kwimika ubumwe no guharanira ko ibyabaye mu Rwanda  bitazongera ukundi.

     Mu Ngoro Ndangamurage y'urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, basobanuriwe akantu ku kandi amateka y'iyi ngoro; bahereye ku masezerano ya Arusha yatumye abasirikare ba FPR Inkotanyi ndetse n'abanyapolitiki baho bagera muri iyi ngoro.

    Basobanuriwe uburyo izi Ngabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zahagaze gitwari zigakura abanyarwanda mu icuraburindi mu gihe cyari gikomereye abazizwaga kwitwa 'Abatutsi'.

    Bamwe mu baganiriye na InyaRwanda nyuma y'iki gikorwa bagaragaje cyabafashije kunguka byinshi bitandukanye byerekeye amateka y’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo by’icuraburindi, biha intego yo kubwira aya mateka bagenzi babo bababwira n’ingaruka yagize kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

     Nka Bayisenge Melissa, yagize ati ”Kumenya amateka y'u Rwanda ni iby'agaciro ku rubyiruko. Nkanjye hari ibyo nungutse byinshi; hari intwari ntari nzi, n'ibyabereye muri Jenoside.”

    Arakomeza ati ”Icyo nabwira urubyiruko ni ukumenya ibyabaye muri Jenoside ndetse bagafata ingamba z'uko bitasubira ukundi, ndetse bakabiganiriza n'abandi batabizi cyangwa n'abandi batamenye amateka.”

    Muvunyi Moise we yavuze ko  yungutse ari ukumenya bya nyabyo uko igihugu cyabohowe. Ati ”Icyo nungutse ntari nzi, ntabwo nari nzi uko FPR-Inkotanyi yabohoye igihugu cyacu. Namenye  icyatumye bashaka gufata igihugu ngo babashe kudukiza.”

    Uwihoreye Noella nawe yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu; ari amahirwe akomeye kuri we n'urundi rubyiruko bari kumwe.

    Uru rubyiruko rwahereye ku Rwibutso rwa GisoziUru rubyiruko rwasobanuriwe amateka atandukanye ajyanye na Jenoside yakorewe AbatutsiBunamiye imibiri ishyinguye muri uru rwibutso Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiriMbere yo gusura urwibutso babanje gusobanurirwa gato ibijyanye n’uru rwibutso rwa GisoziUrubyiruko 600 nirwo wasuye urwibutsoBasuye ibice bitandukanye birimo n’ikirimo abana bishwe muri JenosideBeretswe bamwe mu bagize uruhare mu guhashya abicaga abatutsiUru rubyiruko ku Ngoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside hahoze hitwa CNDKuri iyi Ngoro hagaragara ibibumbano bya bamwe mu basirikare baharwaniye

    AMAFOTO: SANGWA Julien

    VIDEO: Bachir NYETERA

    USHAKA KUREBA  ANDI MAFOTO WAKANDA HANO
    REBA URU RUBYIRUKO RUSURA AHA HANTU HABUMBATIYE AMATEKA AKOMEYE Y'U RWANDA 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125702/kigali-urubyiruko-600-rwasobanuriwe-amateka-ya-jenoside-nurugamba-rwo-kubohora-igihugu-ama-125702.html

  • Minisitiri Rosemary Mbabazi yibukije urubyiru… – #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda yiswe ''Rubyiruko Menya Amateka Yawe''. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

    Iki kiganiro cya Minisitiri cyabaye nyuma y'urugendo uru rubyiruko rwakoze, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2023.

    Uru rubyiruko ku ikubitiro rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse rukurikizaho n'Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

    Nyuma nibwo habayeho ibiganiro byatanzwe n'Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, mu gihe Meya w'Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa we yahaye ikaze uru rubyiruko ndetse n'abashyitsi bari barusuye.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yatangiye ashimira uru rubyiruko rwaretse imirimo rwari gukora kuri uyu wa Gatanu rukemera kuza kumva impanuro, ndetse no kumenya amateka yaranze ibihe byari bikomeye ku gihugu.

    Ati ''Twagira ngo tubashimire. Mwakoze kwigomwa. Tumaze iminsi mu 'Isangano ry’urubyiruko'. Ibyo mukora mujye mwumva ko bifite agaciro ku muryango nyarwanda. Icyatugaragariye, byagaragaje ko mufite inyota yo kumenya amateka […] Ibi twaganiriye uyu munsi ni umusingi ntacyo wakora utazi amateka y'igihugu cyawe, utagikunda, mwitwa inkomezamihigo.''

    Yakomeje abwira urubyiruko ko rufite 'Misiyo' eshatu. Yabaganirije ku ya mbere ati ''Mushinzwe kurinda igihugu cyacu. Ugomba kuba ijisho ry'igihugu kugira ngo kidahungabanywa.''

    Yakomeje avuga ko kurinda igihugu bitavuze ko uba uri umusirikare, cyane ko buri wese mu byo akora ashobora kukirinda. Yatanze urugero ati ''Ushobora kuba uri umumotari ugatwara umuntu ufite grenade agiye kuyitera ahantu, ukabyirengagiza, mu kanya ugasanga ahantu yayiteye hagendeyemo n'abawe.''

    Misiyo ya kabiri yabwiye uru rubyiruko ni 'Uguteza imbere igihugu'. Yaruganirije arubwira ko gukura amaboko mu mufuka ari cyo cya mbere cyatuma igihugu gitera imbere kandi ko umuntu ashobora guhera kuri bito akagera kuri byinshi.

    Misiyo ya gatatu yababwiye ko ari 'Ugusigasira ibyagezweho'. Yabwiye uru rubyiruko ko inyubako rubona kuri iki gihe zitahozeho, rukwiriye kwitwararika kugira ngo umuvuduko w'iterambere igihugu kiriho utazasubizwa inyuma no kudasigasira ibyagezweho.

    Yavuze ko izi 'Misiyo' zizagerwaho uru rubyiruko mu gihe ruzaba rufite Indangagaciro, kuko arizo zitandukanya umuntu n'undi cyangwa  igihugu n'ikindi.

    Mu ndangagaciro yabasangije harimo; Ugukunda Igihugu, Ubumwe, Ikinyabupfura, Kugira Intego n'izindi.

    Yasoje ababwira ko Perezida Paul Kagame yamutumye kuri uru rubyiruko, arwifuriza umwaka mushya. Arubwira ko hari byinshi ruhishiwe na Leta mu minsi iri imbere, kuko ihora iruzirikana.

    Minisitiri Mbabazi yafashije urubyiruko ubwo rwari ruri gutera morale Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence, Minisitiri Rosemary Mbabazi ndetse na Gen. James Kabarebe bafatanyije n’urubyiruko kungurana amateka no kuruha impanuroMbere yo gutanga ikiganiro Minisitiri Mbabazi yaganirije urubyiruko ku ndangagaciro ndetse na misiyo rugomba kugira Yabwiye uru rubyiruko 600 ko arirwo mbaraga z’igihugu bityo rukwiriye kureba ku hazaza harwo rugendeye kuri Misiyo n’IndangagaciroGen. Kabarebe James usanzwe ari Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano ubwo yatangaga ikiganiro

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahariMuri ‘sale’ y’akarere ka Gasabo harimo urubyiruko 600Ubwo abaganirije uru rubyiruko batahaga 

    Ushaka andi mafoto wakanda hano

    AMAFOTO: Sangwa Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125703/minisitiri-rosemary-mbabazi-yibukije-urubyiruko-misiyo-nindangagaciro-byarwo-nkabanyarwand-125703.html

  • Gasogi United yafashe umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko hakinwa indi mikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-23, Gasogi United yafashe umwanya wa mbere itsinze Gorilla FC 2-1.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023.

    Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31 gitsinzwe na Habimana Yves.

    Byasabye umunota wa 56 kugira ngo Ravel Ndjoumekou yishyurire Gasogi United, umukino wasubiye ibubisi.

    Gorilla FC yagerageje amahirwe atandukanye ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyakunda kubera ko ba rutahizamu barimo Camara, Onesme na Yves batabyaje umusaruro amahirwe babonye.

    Gasogi United yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 90 gitsinzwe na Malipangu ku mupira wari uhinduwe na Hakim.

    Gutsinda uyu mukino Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 35, ni mu gihe indi mikino y’umunsi wa 18 izaba ejo no ku Cyumweru.

    Gahunda y’umunsi wa 18

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

    Gorilla VS Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

    Sunrise FC vs APR FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    AS Kigali vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yafashe-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • Miss Mukangwije Rosine n’umugabo we bungutse… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'imyaka 23 uri mu bafite ubwiza butangaje n'umugabo we bakaba baribarutse umwana wabo w'umukobwa, kuwa 01 Gashyantare 2023.

    Aba bombi bakaba nyuma y'umunyenga w'urukundo bariyemeje kuwukomeza babanye nk'umugabo n'umugore, kuwa 17 Ukwakira 2021.

    Mukangwije Rosine ari mu bakobwa bagerageje amahirwe mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda, ryo mu mwaka wa 2020.

    Icyo gihe yari ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Ni nyuma gato y'uko hageragejwe uburyo bwo kumwambura ikamba rya Miss Elegancy mu wa 2019, akabera ibamba abategura iri rushanwa.

    Miss Elegance 2018 Mukangwije RosineMiss Mukangwije na Christophe biyemeje kubana mu 2021Bungutse imfura yabo nyuma y’imyaka igera hafi kuri 2 barushinzeMubamwambariye harimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125699/miss-mukangwije-rosine-numugabo-we-bungutse-imfura-yabo-yumukobwa-125699.html

  • Guverinoma yu Rwanda yihanganishije ababuriy… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ashize, nibwo inyaRwanda.com twifashishije amakuru yatangajwe n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, twabagejejeho inkuru y'akababaro y'urupfu icyo gihe babarirwaga mu 10 bitabye Imana bazize impanuka y'ubwanikiro bw'ibigori.

    Muri aka kanya Guverinoma y'u Rwanda ikaba imaze gushyira hanze itangazo ry'ihumure no kwifatanya n'imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka, nk'uko bigaragara mu itangazo bamaze kugera kuri 11 n'abandi bakomeretse bakomeje kwitabwaho.

    Itangazo rigira riti: 'Nyuma y'impanuka yabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo muri iki gitondo cy'uyu munsi, aho ubwanikiro bw'ibigori bwaguye bugahitana abantu 11 abandi bagakomereka, Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.'

    Rikomeza rigara riti: 'Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no kubakomerekeye muri iyi mpanuka.'

    Risoza rigaruka ku kigiye gukorwa riti: 'Ingamba zo gukurikirana ireme ry'imyubakire zizongerwamo imbaraga, kugira ngo dukomeze kwirinda impanuka nk'izi.'

    Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Eduard Ngirente, kuri uyu 03 Gashyantare 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125696/guverinoma-yu-rwanda-yihanganishije-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-yubwanikiro-bwibigori-125696.html

  • Filime The Bishop’s Family yatangiye kwerekan… – #rwanda #RwOT

    Abakunda filime y’uruhererekane “The Bishop’s Family” batuye hanze y’umugabane wa Africa, bashyizwe igorora bashyirirwaho uburyo bwo kuyireba ku rubuga rwa YouTube nyuma y’igihe babyifuza. Ubu abatuye mu bihugu by’Iburayi n’ahandi hanze ya Africa, barabasha kureba The Bishop’s Family kuva kuri season ya mbera kugera ku ya kane.

    Iyi filime y’uruhererekane “The Bishop’s Family” ikunzwe cyane na benshi, ni filime yerekana ubuzima bw’abavugabutumwa bacamo ndetse na bimwe bibera inyuma y'amarido kenshi abakirisitu batamenya. Igaruka ku nkuru y'umuvugabutumwa witwa Dan, washatse umugore witwa Jane wanyuze mu nzira itari nziza mu bukumi bwe, ibyo abakirisitu bafata nk'ubupagani.

    Mwiyeretsi Alain Samson ni we ukina ari Bishop Dan muri iyi filime

    Aba bombi babyarana abana batatu, umuhungu n'abakobwa babiri. Abana bahura n'ihurizo rikomeye ryo guhitamo uwo bakurikiza cyangwa uwo bazafatiraho icyitegererezo mu babyeyi babo. Iyi filime kandi inerekana akagambane Pasiteri Dan akorerwa n'umwungiriza we bafatanyije umurimo w'Imana witwa Pasiteri Phillip.

    Tuyisenge Aime Valens ukina ari Pasiteri wungirije

    Kuba iyi filime itangiye kurebwa n’abantu batuye hanze ya Africa ni intambwe ikomeye kuri Zacu Entertainment iyitegura ndetse no ku bakunzi bayo baba imahanga bari barabuze uko bayireba kuri Zacu Tv, ubu barabasha kuriyeba kuri YouTube kuri channel ya Zacu Enterntainment.

    Nelly Wilson Misigaro, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment ikomeje gukora filime zishimirwa cyane n’abakunzi ba sinema, yatangarije InyaRwanda ko The Bishop’s Family ifite inkuru nziza abantu bakwitega kureba ndetse ko ifite itandukaniro n’izindi filime Zacu Entertainment yakoze zirimo za City Maid, Indoto na Seburikoko.

    Aragira ati “Ni filime nziza abanyarwanda bakwitega kureba. Ni filime ikoze neza ugereranije n’izindi twagiye dukora […..]. Iyi ngiyi uburyo ikoze irimo ubuhanga bwinshi kandi n’ibikoresho twakoresheje ntabwo ari bimwe. Abazayibona, bazabona ko itandukanye cyane mu buryo bwa tekinike n’izo dusanzwe dukora”.

    Yakomeje ashimangira ko iyi filime ifite byinshi izahindura muri sinema Nyarwanda kuko ikoranye ubuhanga ndetse ko abazayireba bazabona itandukaniro ryayo n’izindi filime. Kugeza ubu iyi filime imaze kugira Season 4 ari nazo abatuye hanze ya Africa bagiye kwihera amaso bakanyurwa.

    “The Bishop’s Family” isanzwe itambuka kuzi Zacu Tv kuri Canal+, gusa kuri ubu abatabasha kureba Televiziyo bashyiriweho uburyo bwo kuyireba kuri Youtube. Ni filime yo kwitega nk’uko abayikoze babitangaje bashingiye ku kuba ikoranywe ubuhanga kurusha izimo City Maid iherutse gushyirwa muri Filime 10 nziza cyane muri Afrika.

    The Bishop’s Family ni filime igaruka mu mahano akorerwa mu madini

    ABATUYE HANZE YA AFRIKA NI BO BARI KUREBA IYI FILIME KURI YOUTUBE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125683/filime-the-bishops-family-yatangiye-kwerekanwa-ku-bantu-bari-hanze-ya-africa-125683.html

  • Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi. #rwanda #RwOT

    Inteko ishinga Amategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw 'Ibihugu by'Uburayi wambuye ubudahangarwa Abadepite bayo 2, Umubiligi Marc Tarabella n'Umutaliyani Andrea Cozzolino, kugirango ubutabera bushobore kubakurikira ku byaha bya ruswa bakekwaho.

    Aba baje biyongera kuri Eva Kaili wari Visi-Prezidante w'iyo Nteko, we ndetse akaba amaze amezi 2 muri gereza.
    Hari kandi Umubiligikazi Marie Arena wegujwe ku mwanya wa Perezidante wa komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri iyo Nteko.

    Imbarutso yo gukurikiranwa ni inyoroshyo y'amamiliyoni y'amadolari baba barahawe ngo basohore ibyegeranyo bisingiza igihugu cya Qatar,cyashinjwaga guhonyora uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu myiteguro yo jwakira igikombe xy'isi cy'umupira w'amaguru giherutse kuhakinirwa.

    Icyakora aba badepite basanzwe ku rutonde rurerure rw' abavugwaho kwakira ruswa ngo bahungete ibihugu bafata nk'insina ngufi, birimo n'uRwanda.

    Uyu Marie Arena ni umwe mu bashinze icyitwa'Fight impunity ', kirimo n'Umukongomani Denis Mukwege, cyagizwe igikoresho cyo kwibasira uRwanda, kirugerekaho imigogoro yose ya Kongo.

    Bitinde bitebuke na Senateri Robert Menendez, ukuriye komisiyo yUbubanyi n'amahanga muri Sena y'Amerika, azafatirwa mu cyuho, dore ko nawe ari umuryi wa ruswa kabombo, by'umwihariko mu madosiye yibasira u Rwanda.

    Ntawe urugambanira ngo bimugwe amahoro erega!

    The post Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruswa-ikomeje-guhagama-bamwe-mu-badepite-bo-mu-burayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruswa-ikomeje-guhagama-bamwe-mu-badepite-bo-mu-burayi

  • Jeanine Noach ari murukundo nundi musore yasimbuje Cyusa #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Jeanine Noach yerekanye umusore bari mu Rukundo, maze yerekana ko anyuzwe no kuba bari kumwe yifashishije akamenyetso k'umutima, mu gihe we yanditseho ijambo 'love'.

    Watchmani umusore bivugwa ko ari mu Rukundo na Jeanine Noach, yasangije abakunzi be ibihe byiza yagiranye nawe maze yandikaho ijambo mukundwa kuri buri mashusho yose yagendaga asangiza abantu.

    Mu mashusho ya mbere abanza aba bombi babanje kwerekana ko banyuzwe no kuba bari kumwe ubwo berekanaga bahana iminwa ariko bayerekeza kuri kamera, nyuma berekana bishimanye banywa shampanye.

    Si ubwa mbere Jeanine yerekanye ko ari kumwe n'uyu musore kuko mu minsi yashize nabwo yaciye amarenga ko bari kumwe, ubwo yasangizaga abantu amashusho yabo akayaherekeresha amagambo meza.

    Jeanine akomeje kugaragaza ko ari kugirana ibihe byiza nuyu musore nyuma yo gutandukana na Cyusa bakanyujijeho riko urukundo rwabo rugakura nk'isabune.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jeanine-noach-ari-murukundo-nundi-musore-yasimbuje-cyusa