Blog

  • Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams, Umuher… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Slyvan Adams n’itsinda ryari rimuherekeje.

    Slyvan Adams yari kumwe n’abo mu itsinda bazanye mu Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

    Adams ni rwiyemezamirimo wihebeye umukino w’amagare, akaba nyir’ikipe ya Israel Premier Tech ibarizwamo Umwongereza Chriss Froome, iri no kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023.

    Perezida Kagame aganira na Slyvan Adams

    Kuva mu myaka ine ishize, uyu mugabo yakunze kugaragaza ko afite inyota yo guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda haherewe ku kubaka ibikorwa remezo by’uyu mukino, bisanzwe bitaboneka henshi muri Africa.

    Ku ikubitiro, Israel Premier Tech yatanze inkunga yo kubaka ibibuga by’umukino w’amagare ‘Track Field’ mu Karere ka Bugesera, ndetse icya mbere cyamaze kuzura ndetse gitahwa ku mugaragaro mu cyumweru gishize.

    Indi mishinga ya Slyvan Adams n’ikipe ye mu mukino w’amagare mu Rwanda, irimo kubaka ishuri (Academy) ryigishirizwamo umukino w’amagare, Gahunda ya ‘Race For Change’ igamije guteza imbere abanyempano n’ibindi byinshi.

    Slyvan Adams n’itsinda rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame mu biro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126382/perezida-kagame-yakiriye-slyvan-adams-umuherwe-wubatse-ikibuga-cyamagare-mu-bugesera-126382.html

  • Tour du Rwanda 2023: Kuki Mugisha Moise wari… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntabwo baragera ku ntego bihaye, ndetse no kubabona mu b’imbere biragoye. Mbere y’uko isiganwa agace ka gatanu ritangira, InyaRwanda yagiranye ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu Sempoma Felix, aduha amakuru ari mu ikipe ndetse n’icyo abanyarwanda bakitega. 

    Sempoma yatangiye atubwira uko abakinnyi bamerewe ndetse n’abarwaye. Yagize ati “Abakinnyi bacu bariteguye, n’ubwo harimo imvune, ariko twizeye kwitwara neza. Manizabayo Eric yavunitse akaboko, ariko afite ibyibanze tubona ko ashobora kugerageza wenda tukagera mu duce twa nyuma yarakize. 

    Mugisha Moise niwe watwaye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2022

    Abajijwe ku mpamvu Mugiha Moise atari kugaragara mu b'imbere, Sempoma yavuze ko igihe kigihari byose bishoboka. “Tujya gutangira Tour du Rwanda twari difite intego 2 iya mbere, yari ukwegukana Tour du Rwanda bwa mbere kuva yaza kuri 2.1, ibi byakanga tugashaka uduce twajya twegukana.

    Mugisha Moise umunsi wa mbere yakinnye neza, tugeze i Gisagara ntibyagenda neza atakaza amasegonda, umunsi wa gatatu abyuka atameze neza, asa nk’uwarwaye giripe, kandi ntibyari gukunda atameze neza. Ubu twavuga ko arimo kugaruka neza,  abantu bashatse bamwitega uyu munsi cyangwa kuri uyu wa gatanu.” 

    Mugisha Moise kuri ubu ari ku mwanya wa 47 ku rutonde rusange, aho arushwa n’umukinnyi wa mbere iminota 15 n’amasegonda 19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126358/tour-du-rwanda-2023-kuki-mugisha-moise-wari-witezwe-bitarimo-gukunda-126358.html

  • Niyo ya mbere muri Afurika! Kigali Clipper Zo… – #rwanda #RwOT

    Kigali Clipper Zone Salon, 'Niyo ya mbere muri Afurika!' ikaba yaraje gutanga igisubizo ku banyarwanda nk'uko bitangazwa na Tuyishime Evaliste cyangwa se Rama The Barber, umuyobozi akaba ari nawe washinze iyi salon y'akataraboneka.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko 'Impamvu iyi saloon ari mpuzamahanga ni uko dufite ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru umunyamahanga usanzwe ubimenyereye yakenera' atanga urugero rw'imashini yasohotse uyu mwaka bafite akaba ari nabo bonyine bayifite mu Rwanda.

    Kigali Clipper Zone Salon ifite umwihariko w'ubudasa utasanga ahandi, ahanini bushingiye ku bikoresho kabuhariwe byifashishwa mu ma Saloon akomeye ku Isi. Yafunguye imiryango kera ndetse n'abayigannye barayirahira, ikaba kuri ubu noneho yaragutse.

    Tuyishime Evaliste uzwi nka Rama The Barber, yadusobanuriye byinshi birimo n'aho kwagura iyi Saloon byavuye.

    Tuyishimire yavuze ko impamvu batekereje kwagura Saloon ari uko bari bamaze kugira umubare mwinshi w'abakiriya, bituma rero bahitamo kwagura iyi Saloon. Ramadhan akomeza avuga ko na mbere iyi Saloon yari nini ariko kubwo kureberera ibyiza abakiriya babagana, bahisemo kwagura ngo ibe nini bisanzure.

    Muri Kigali Clipper Zone Salon niho honyine mu Rwanda ushobora gusanga internet (Wifi) yihuta, mu gihe bari kugukorera mu mutwe cyangwa n'ibindi bijyanye n'isuku uganiriza inshuti n'abavandimwe.

    Muri iyi Saloon uba wumva umuziki ndetse unafata ku mafu aturuka mu biti byo mu mujyi, cyane ko iherereye mu mujyi rwagati mu nyubako ya La Bonne Adresse.

    Kigali Clipper Zone Salon niho honyine bogosha ibyamamare mu Rwanda ndetse iyo ugiyeyo ntushobora kubura urujya n'uruza rw'abakinnyi b'umupira n'aba firime, abahanzi n'abandi bari mu ruganda rw'imyidagaduro n'abatarurimo.

    Iyi ni Saloon ifite ubushobozi bwo kogosha umubare munini w'abantu ku munsi kandi bose bagataha banyuzwe, bitewe n'uko bogoshwe n'abogoshi b'abahanga ndetse banafite uburambe byibura bw'imyaka itanu n'icumi kuzamura.

    Umukobwa wogosha agaragaza ubuhanga bwe

    Muri Kigali Clipper Zone Salon niho honyine harimo umukobwa umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu Bogoshi, ndetse ibyamamare bitandukanye mu kogosha bikaba ariho byagiye binyura nk'izingiro.

    Usibye uyu mukobwa wogosha, harimo Lando umwe mu bogoshi bakomeye ndetse akaba ari n'umuhanzi, hari kandi n'abandi biganjemo abazwi bari muri iyi Saloon itagira uko isa.

    Mu kiganiro yakomeje agirana na inyaRwanda, Tuyishime (Rama The Barber) yahamije anashimangira ko iyi ariyo Salon ya mbere muri Afurika, ndetse kubera ko ibyihariye nk'ubudasa kuri iyi saloon biyishyira ku rwego mpuzamahanga ari byinshi, yagerageje kubihina agaruka ku by’ingenzi. Ibindi yavuze, bikubiye mu kiganiro yahaye inyaRwanda Tv.

    Rama The Barber, umuhanga mu kogosha ni nawe washinze iyi Saloon

    Kigali Clipper Zone salon ntiyasigaje inyuma gusigasira ubwiza bw'abari n'abategarugori. Inkumi twasanze bayitunganyiriza umusatsi yatubwiye igituma amahitamo yayo yabaye 'Kigali Clipper Zone Salon'. 

    Ntiyashatse kwivuga amazina, gusa yagize ati 'Impamvu nahisemo kuza muri iyi soloon hari ibintu barusha abandi nk'isuku, ibikoresho bifite karite, abakozi babizi n'uburyo bakiramo abantu'.

    Uyu mukobwa wari ufite aho agiye gusohokera yakomeje avuga ko kuva iyi soloon yafungura imiryango nta handi arajya, kuko bafite ubudasa avuga ko umukobwa wifuza kugaragara neza no gusa neza yafata umwanzuro nk’uwe agahitamo kuyigana.

    Bakwitaho mu buryo bwose

    Muri serivise baha igistina gore harimo SPA, Fesho, Gusuka Dread, gutunganya umusatsi mu buryo butandukanye, n'ibindi kandi byose bikozwe n'abahanga n'ibindi.

    Ukeneye ibindi bisobanuro Kigali Clipper Zone Salon iherereye mu mugi rwagati mu nyubako ya Labonne Adresse muri Etage ya kabiri. Ushobora no kubahamagara kuri terefone igendanwa 0788295833, cyangwa ukabasura ku mbuga nkoranyambaga zabo kigali_clipperzone_salon.

    Ni Saloon y’ikitegererezo

    Kugana muri Kigali Clipper Zone uba washishoje

    Uyu yamaze kunyurwa

    Isuku ni nta makemwa

    Umucongo nawo uba ‘uvuza ubuhuha’

    Abahakorera bafata umwanya wo kuganiriza abakiriya

    Lando The Barber wogoshera muri iyi Saloon ni n'umuhanzi

    Amafaranga yawe uyishyura mu buryo ushatse bwose

    Bimwe mu bikoresho byifashishwa

    Imashini utasanga ahabonetse hose


    Umukobwa Wogosha niko yitwa

    Abategereje baba bari kuri WIFI

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N’UMUYOBOZI WA KIGALI CLIPPER ZONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126333/niyo-ya-mbere-muri-afurika-kigali-clipper-zone-salon-yatanze-igisubizo-ku-banyarwanda-amaf-126333.html

  • Miss Gisabo yasezeranye imbere y'amategeko #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, yasezeraniye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christia, kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023.

    Ni umuhango wabereye kubiro by'umujyi wa kigali.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye gututumba muri Mata 2022, aho Miss Gisabo atahwemaga kugaragariza abamukurikira kuri mbuga nkoranyambaga urwo akunda uyu musore, aho wasangaga akenshi bagaragara bari mu bihugu bigiye bitandukanye no mu mijyi nka Dubai.

    Miss Gisabo akenshi yakoreshaga amagambo yo muri Bibiliya, agaragaza uburyo umukunzi we ari impano idasanzwe.

    Ntiharamenyekana amatariki nyakuri y'ubukwe bwabo.

    Icyakora amakuru aturuka zabo za hafi avuga ko butazarenza ukwezi kwa Mata 2023.

    Miss Gisabo yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017, akaza guhabwa ikamba rya 'Miss Popularity'.

    The post Miss Gisabo yasezeranye imbere y'amategeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/miss-gisabo-yasezeranye-imbere-yamategeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miss-gisabo-yasezeranye-imbere-yamategeko

  • Aisa Kirabo Kacyira yahawe kuyobora urwego rwa Loni rutera inkunga ibikorwa by'amahoro muri Somalia – #rwanda #RwOT

    Kacyira asimbuye Umunya-Australia, Lisa Filipetto, washimiwe umurava yagaragaje mu gihe yamaze ayoboye uru rwego nk'uko byatangajwe n'Ubunyamabanga bw'uyu muryango ku wa 23 Gashyantare 2023.

    Aissa Kirabo Kacyira na we yinjiranye muri izi nshingano ubunararibonye bw'imyaka igera kuri 30 akesha imirimo itandukanye yakoze yaba ifite aho ihuriye na dipolomasi, politiki ndeste n'iyo yakoze mu miryango y'iterambere cyangwa iy'ubutabazi, imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Kuva mu 2020, Kacyira yari ahagarariye u Rwanda muri Ghana afite icyicaro muri icyo gihugu akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.

    Mbere yaho, Kacyira yabaye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu 2011 numuyobozi w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011.

    Hagati y'umwaka wa 2003 na 2006, yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Uretse imirimo mu nzego za dipolomasi na politiki, yakoze mu ishami rya Loni ryita ku miturire (UN-Habitat) kuva mu 2011 kugeza mu 2018, muri porogaramu n'imishinga bya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda ndetse n'imiryango itegamiye kuri leta irimo Oxfam na Care International.

    Kacyira afite impamyabumenyi ya 'Masters' mu by'ubuvuzi bw'amatungo yakuye muri James Cook University muri Australia n'iy'icyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza yigisha ubuvuzi bw'amatungo i Makerere muri Uganda.

    Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye muri Somalia (UNSOS) byahoze byitwa UNSOA (United Nations Support Office for AMISOM) byashyizweho n'umwanzuro w'Akanama gashinzwe amahoro mu 2009 hagamijwe gutanga ibikoresho bikenewe mu butumwa bw'Amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM) yahindutse ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia) uhereye ku wa 31 Werurwe 2022.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aisa-kirabo-kacyira-yahawe-kuyobora-urwego-rwa-loni-rutera-inkunga-ibikorwa-by

  • Abavuye mu mashyamba ya RDC biyemeje ikintu gikomeye nyuma y'inkunga bahawe na Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abarangije amasomo mu kigo cya mutobo gihugurirwamo abahoze ari abasirikare mbere y'uko basubizwa mu buzima busanzwe bavuze ko bagiye kwitwara neza ku isoko ry'umurimo nyuma yo guhabwa ibikoresho na Guverinoma y'u Rwanda.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023 nibwo Leta y'u Rwanda yahaye abasaga 500 bize mu cyiciro cya 67 cy'abahoze ari abasirikare baturutse muri RDC ibikoresho byo kubafasha mu myuga bigiye muri iki kigo cya Mutobo.

    Iki kigo kirimo amashami y'imyuga 7 arimo ubudozi,ubufundi,kogosha,gusudira,guhinga n'ayandi.

    Aba babwiye itangazamakuru ko bahawe amasomo neza ndetse biteguye kwigaragaza neza ku isoko ry'umurimo mu Rwanda mu kuyabyaza umusaruro.

    Gatabazi Joseph,wahoze ari mu nyeshyamba za FDLR ndetse agatahuka afite ipeti rya Colonel muri 2019,yavuze ko ibikoresho by'amashanyarazi yahawe agiye kubibyaza umusaruro,bikamufasha kubaho.

    Yagize ati “Ibi bikoresho bampaye nari narize mu magambo gusa,ngashushanya ariko bampaye ibikoresho ngo njye gushyira mu bikorwa ibyo nize.Muri rusange sinavuga ngo nashinga kompanyi ariko nzajya ngerageza gutera ibiraka cyangwa se aho resorve force izampa akazi ntabwo nzajya ntira ibikoresho ahubwo nzajya nkoresha ibyo bampaye kugira ngo mbashe gukora umurimo unoze kandi mwiza.

    Isoko ry'umurimo rirahari,mu Rwanda barubaka cyane,hari amazu ya leta bizamfasha cyane.Niyo ntaba ndi mu butekinisiye ndi mu bindi,ibi bikoresho bizamfasha.Nshobora no kubikodesha bakampa amafaranga akamfasha.

    Ubumenyi buhagije twarabuhawe kuko twamaze amezi 6 twiga ndetse tunakora amasuzuma.Tunasohotse hanze twagiye tubona ibiraka gusa imbogamizi twari dufite n'ibikoresho none turabibonye,nta yindi mbogamizi tuzagira.”

    Uyu yavuze ko abari hanze mu mashyamba bakwiriye gutahuka kuko ubuyobozi bw'u Rwanda bubafasha kandi niyo bageze hanze babana neza n'abaturage.

    Uwitwa Umuhoza Cecile,nawe wahawe ibikoresho by'ubudozi nyuma yo kuva mu mashyamba ya Kongo muri 2019 akaza kwiga mu kigo cya Mutobo,nawe yavuze ko ibikoresho yahawe bigiye kumuhindurira ubuzima.

    Yagize ati “Ibikoresho nahawe bigiye kunteza imbere n'umuryango wanjye.Ibibazo nari mfite ngiye kuzajya mbikemura binyuze mu bikoresho bampaye.

    Nzegera abafite amasoko nko mu makoperative nkorane nabo nanjye niteze imbere nkuko nabo biteje imbere.Ubumenyi bampaye nzajya mbukoresha mbone abakiriya.”

    Uyu yavuze ko yabaga muri Rutshuru ndetse yatashye muri 2019 ahita azanwa i Mutobo aho yize umwuga wo kudoda.

    Col Ntamuhanga Anthere nawe wize mu cyiciro cya 67 muri iki kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,nawe yahawe ibikoresho nyuma yo kwiga ubwubatsi.

    Yagize ati “Impamvu nahisemo ubwubatsi nuko nageze hano mvuye mu mashyamba nsanga igihugu cyarubatswe kandi narasize cyarasenyutse kandi n'uyu munsi barubaka.

    Naravuze nti 'kugira ngo turusheho kubaka igihugu kibe cyiza,nanjye ndashaka kuba umwubatsi nkajya gufatanya nabo nzasanga.

    Imigambi mfite n'uguteza imbere umuryango wanjye,noneho ngakurikizaho aho ntuye.

    Batwijeje ubufasha ubufasha.Ntabwo navuga ngo nzagenda mpite nkora ibitangaza ariko nzasanga ababimenyereye bamfashe.Nizeye ko nanjye nzabishobora.”

    Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,Madamu Valerie Nyirahabineza,yasabye abahawe ibikoresho kubikoresha ntibabigurishe.

    Ati “Icya mbere tubasaba n'ukutabigurisha.Hari igihe twigeze gutanga ibikoresho bagera hanze iriya mashini abantu bo hanze bakabashuka bakayigurisha amafaranga atangana n'agaciro kayo/.

    Icya mbere tubasaba n'utabigurisha,icya kabiri n'ukubikoresha ibyo byagenewe kuko buri wese twamuhaye igikoresho kijyanye n'umwuga yize.Icyo twifuza nuko byamubera igikoresho cyibanze.Hari benshi batwandikiraga ko babonye akazi mu ma atelier ariko kubera ko badafite bikoresho byabo ntibabone amafaranga neza.

    Ubu babonye ibikoresho byabo,bagiye muri ya makoperative,bagiye hamwe na bagenzi babo.”

    Abajijwe icyo abatarataha bahombe,Madamu Nyirahabineza yagize ati “Abataratahuka bahombye byinshi,babuze igihugu cyiza gifite imiyoborere myiza ariko cyane cyane kibitayeho.

    Urabona nk'aba ngaba baje baturutse mu mitwe yitwaje intwaro bafite ubwoba.Baje bazi ko badashobora kubaho.Hari abaje bamara gatatu batarya kubera ibitekerezo baba babashyizemo.Ariko baraje bitabwaho,baragaburirwa,bahabwa imyambaro,baravuzwa….Abakiri mu mashyamba barase ibyiza by'u Rwanda,barase imiyoborere myiza barimo bararata ubunyarwanda no gukorera imiryango yabo.”

    Madamu Nyirahabineza yavzuze ko ibikoresho byahawe aba bahoze ari abasirikare bifite agaciro ka Miliyoni 57 n'ibihumbi bisaga 200 FRW.

    Yavuze ko inyubako z'ikigo cya Mutobo zimaze gutwara arenga miliyoni 800 FRW.

    Muri iki Kigo cya Mutobo hatangijwe ishuri rifasha n'abanyeshuri basanzwe kwigira imyuga hamwe n'aba bahoze ari abasirikare mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kubona amahirwe angana.

    Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko biba ari byiza ko abahoze mu gisirikare bahura n'abantu basanzwe ariyo mpamvu bahisemo guha amahirwe abanyeshuri basanzwe kwiga imyuga muri iki kigo cya Mutobo.

    Hateganyijwe ko abanyeshuri baziga muri iki kigo batahize ari abasirikare bahabwa amasomo y'amezi 6 kugeza ku myaka 2.

    Hashobora kuzaba ubufatanye ku buryo n'abandi bahoze mu gisirikare bo hanze y'u Rwanda bazajya baza kwigira muri iri shuri bityo rikaba mpuzamahanga.

    Kuva muri 2001,Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe yashingwa,imaze guhugura abasaga ibihumbi 70 bahoze mu mutwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.





    Abahawe ibikoresho basabwe kubibyaza umusaruro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abavuye-mu-mashyamba-ya-rdc-biyemeje-ikintu-gikomeye-nyuma-y-inkunga-bahawe-na

  • #TdRwanda23: Chriss Froome watengushywe n’iga… – #rwanda #RwOT

    Froomey watwaye Tour de France inshuro Enye akomeje guhatana muri Tour du Rwanda 2023, aho we na bagenzi be bamaze gusiganwa mu duce dutanu tw’iri rushanwa ryatangiye kuwa 19 Gashyantare 2023.

    Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, ntabwo yiyerekanye mu duce 4 twabanje kuko ku ntonde zose ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi b’imbere ndetse no mu muhanda ntabwo yagaragaye muri ‘Attaque’ cyangwa muri ‘Sprint’ zikomeye.

    Mu gace ka Gatanu kakiniwe mu muhanda wa Rusizi – Rubavu, kuri uyu wa Kane, Chriss yakoze ‘Attaque’ ikomeye asiga bagenzi be ubwo bari mu Karere ka Karongi, agenda yongera iminota y’ikinyuranyo ageza kuri itatu n’amasegonda (3’14”) ariko nyuma abandi baza kumufata.

    Froome ubwo yari ayoboye abandi

    Mu muhanda, nubwo hari aho byageze Froomey akagaragaza gucika intege, igare rye naryo ryatobotse inshuro ebyiri ndetse nyuma aza kugwa, bituma abandi bamushyikira ndetse baramusiga, kugeza Umunya-Africa y’Epfo, Collum Ormistron atsinze.

    Mu masaha y’umugoroba, Chriss Froome yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yatengushywe n’igare ndetse nyuma akanagira impanuka byatumye agace k’uyu munsi katamugendekera neza, ariko ahiga kwitwara neza mu duce dusigaye.

    Yagize ati “Uyu munsi wari mwiza ku kazi, byose byari bimeze neza kugeza ku gutobokesha igare, hahinduwe amapine abiri habaho n’impanuka… Ibindi birenzeho bizakomeza ejo.”

    Ubutumwa bwa Froomey kuri Twitter 

    Tour du Rwanda 2023 irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho abasiganwa bahatana mu gace ka Gatandatu, Rubavu – Gicumbi, gakinirwa ku ntera ya Kilometero 157 (157,0KM).

    Kugeza ubu, uyoboye abandi ku rutonde rusange ni Umubiligi Lacelf William Junior umaze gukoresha amasaha 19, iminota 40 n’amasegonda 50 (19h40’50”). Umunyarwanda uri hafi ni Muhoza Eric urushwa amasegonda 11 mu gihe Chriss Froome ari ku mwanya wa 24, aho arushwa iminota 4’07”.

    Chriss Froome mu mihanda ya Karongi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126383/tdrwanda23-chriss-froome-watengushywe-nigare-i-karongi-yahize-kwitwara-neza-ahasigaye-126383.html

  • Perezida Kagame yakiriye Daniel Zelikow uri mu bayobozi b'Ikigo cy'imari cya J.P. Morgan – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Daniel Zelikow n'itsinda ayoboye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda.

    JP Morgan ni kimwe mu bigo bitanga serivisi z'imari bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iki kigo gifite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari 2000$ gikomora mu bikorwa by'ishoramari gifite birimo Banki ikorera hirya no hino ku Isi izwi nka Chase Bank.

    Daniel Zelikow ni umwe mu bayobozi bakomeye muri iki kigo aho afite inshingano zitandukanye zirimo kuba Umuyobozi w'ishami rishinzwe abakiliya bo mu rwego rwa za Guverinoma nka banki nkuru z'ibihugu n'ibigo mpuzamahanga.

    Ni umwe kandi mu bayobozi b'ishami ry'iki kigo rishinzwe gushora imari no kuguriza ibigo biri mu bijyanye n'ibikorwaremezo no gutanga ubujyanama mu by'imari.

    Daniel Zelikow agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y'iminsi mike J.P. Morgan itangiye gukorera mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho yafunguye icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Iki kigo cy'ishoramari gisanzwe gikorera mu bindi bice bya Afurika birimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y'Epfo ndetse no muri Nigeria.

    Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Daniel Zelikow


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-daniel-zelikow-uri-mu-bayobozi-b-ikigo-cy-imari-cya-j

  • ILPD yatangiye kwigisha amategeko ku butabera bw'abana ku nshuro ya mbere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abazajya biga aya masomo bazahabwa ubumenyi mu bijyanye n'ubutabera bw'abana muri rusange, abafite ubumuga, ab'impunzi, abafunzwe n'ibindi byiciro bitandukanye.

    Ni gahunda ILPD izajya ifatanyamo n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana , UNICEF dore ko ari yo izishyurira amafaranga y'ishuri abagiye gutangira icyiciro cya mbere hafi ya bose.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye yo kuba abantu bagiye kujya bayiga muri Kaminuza.

    Ati “Iyi gahunda itekerezwa ni uko twarebye ku bufatanye na UNICEF tugasanga abahura n'abana bafite ibibazo by'amategeko yaba abakurikiranywe n'amategeko, cyangwa se wenda ari mu rubanza nk'umutangabuhamya cyangwa nk'undi wese wahamagajwe n'urukiko […] abenshi ntabwo bari bafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku mwana no kumenya uburenganzira bwe.”

    “Turagira ngo [abaziga aya masomo] tubahe ubumenyi, tubibutse ko hari amategeko agenga umwana. Icyuho cyari gihari ni uko bakoragamo ariko badafite uyu mwihariko wo kwita ku bana.'

    Mu bihugu byateye imbere usanga nko mu rukiko ruburanisha abana cyangwa gereza zifungirwamo abana ari ahantu hihariye ku buryo umwana yinjiramo agasanga harimo ibishushanyo n'ibindi byose yari amenyereye kugira ngo adahahamuka.

    Ni ibintu bitaragera mu Rwanda ariko Minisiteri y'Ubutabera n'inzego bafatanya bagaragaza ko hari ingamba na gahunda zikomeje gushyirwaho mu kwita ku burenganzira bw'abana.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose.

    Ati “Abana basanzwe bafite amategeko arengera uburenganzira bwabo agomba kureba imibereho, imikurire n'iterambere ryabo kugira ngo bazakure bagirire akamaro Umuryango.”

    Amategeko agenga imiburanishirize ateganya uburyo bwihariye bwo gufata no kuburanisha umwana igihe ari imbere y'ubutabera ndetse n'andi mategeko atandukanye afasha mu kubungabunga uburenganzira bw'umwana.

    Amategeko kandi ateganya ko umwana atabarwa nk'uwakoze icyaha iyo atagejeje ku myaka 14.

    Abagiye gutangirana n'icyiro cya mbere muri aya masomo ni abaturutse mu bigo bya leta n'ibindi bifite aho bihurira n'umwana. Barimo abakozi ba za minisiteri, inzego nka RIB, Ubushinjacyaha, RCS n'izindi.

    Baganiriye na IGIHE bagaragaza ko aya masomo azabafasha mu kongera ubumenyi bari basanzwe bafite ku kwita ku bana by'umwihariko abageze mu butabera.

    Mukankusi Grace yagize ati “Ni byiza kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana kuko na none zizadufasha kumva cyane uburenganzira bw'umwana. Aya mahugurwa aradufasha cyane.”

    Kuva ILPD [Institute of Legal Practice and Development] yafungura imiryango mu 2008 imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b'umwuga bagera ku 2500, ubu hari kwigamo abarenga 590.

    ILPD itangaza ko mu rwego rwo kunoza ubumenyi mu mategeko, isanzwe ifite andi masomo agera kuri 14 ndetse hakaba hari n'andi agera kuri atandatu arimo gutegurwa ku buryo mu bihe biri imbere azajya yigishwa.

    Itangirwamo n'amahugurwa y'igihe gito mu bijyanye n'amategeko aho mu mwaka umwe hahugurirwa abarenga 3000.

    Kugeza ubu abagana iri shuri baturuka mu bihugu birimo Cameroun, Zambia, Sudani, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y'Amajyepfo, Malawi n'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose

    Mukankusi Grace yavuze ko kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana bizadufasha mu kumva cyane uburenganzira bw'umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yatangiye-kwigisha-amategeko-ku-butabera-bw-abana-ku-nshuro-ya-mbere-mu

  • Umuzungu arakekwaho gutera icyuma umuturage ku Kimironko – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ubwo Ntarugera yariho ava kuri moto atangiye kwishyura akabona uwo muzungu amusatira yitotomba.

    Mu kumwegera undi yahunze agenda asubira inyuma agera aho agwa ku gikuta uwo muzungu ashaka kumusogota mu mu gituza ku bw'amahirwe abatabaye basanga amaze kumukomeretsa ku kibero no ku ntoki gusa.

    Ntarugera yabwiye IGIHE ati 'Ubwo nari ngeze iwanjye nishyura umumotari nabonye umuzungu ushaje yitotomba atukana ibitutsi by'urukozasoni ari kumwe n'imbwa ye ntoya abanza kutunyuraho, mvuze ngo mbese uravuga ibiki arahindukira antera icyuma.'

    Ntarugera yakomeje avuga ko nyuma abantu baje kumumukuraho nyuma ajyanwa kwa muganga, uwo muzungu ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko ngo uwo muzungu asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo yigeze no kwangiza moto y'umuturage agategekwa kuyishyura.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuzungu-arakekwaho-gutera-icyuma-umuturage-ku-kimironko