Blog

  • Byatangiye ari umwana! Imvano yimpano yo guf… – #rwanda #RwOT

    Muri abo benshi barimo Nayituriki Seraphin (Serrah Galos) waminuje ariko impano yo gufotora ikamuganza kugeza aho ariyo yihebeye, ndetse akaba ari cyo kintu akora nk'akazi ke ka buri munsi.

    Ubusanzwe yavutse ku wa 12 Ukuboza 1995 mu Mujyi wa Kigali, muri Nyarugenge ku Muhima. Amashuri atatu ye abanza yize muri Sainte Famille Primary School, naho andi atatu ayiga muri APE Rugunga.

    Icyiciro kibanza cy'amashuri yisumbuye yacyize muri College Gaseke, mu gihe amashuri y'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yacyize muri IPRC Kigali  mu bijyanye na Electrical Studies. 

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Arts in Public Relations,  yakuye muri Mount Kenya University. Afite na Masters muri Arts in Mass Communication yakuye muri Liverpool John Moores University. 

    Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko umwuga wo gufotora yawukunze abikomoye kubabyeyi be, ariko mama we niwe wamuhaye amahirwe yo gufotora. Ngo byaturutse ku rukundo uyu mubyeyi yakundaga gufotora.

    Ati ''Mama wanjye yakundaga ibijyanye no gufotora, ubuzima bwanjye nkiri muto yabubitse mu buryo bw'amafoto ubwo nari mfite imyaka mike cyane nkiri muto.' Umunsi umwe yafashe ifoto ndi kumwe na mushiki wanjye, nanjye mbasaba ko nabafata ifoto bari kumwe.''

    ''Nari muto cyane ndetse nari mugufi cyane, iyo foto ndacyifite. Mama wanjye yarayinkoreye, ni nayo foto ya mbere nafotoye''.

    Avuga ko yatangiye gufotora by'umwuga ubwo yari afite imyaka 17, mbere akaba yarafotoraga abo mu muryango we cyangwa se inshuti.

    Ati ''Natangiye gufotora by'umwuga mfite imyaka 17, Ariko mbere yaho nafotoraga mu muryango n'inshuti za hafi. Nyuma naje gukomeza amashuri muri Bachelor's degree niga communication. Harimo amasomo ya photography n'ibindi bijyana nabyo, nko kwandika n'ubundi bumenyi nkoresha mu kazi kanjye ka buri munsi. Nyuma nakoze na Masters muri Communications.''

    Ati: ''Niyo masomo ajyanye na Media na Arts nakoze. Ibindi byaje nk'impano. Mu mateka numva, ni uko mu muryango harimo abakunzi ba photography benshi.''
     

    Uyu Musore avuga ko mu mwuga we, yibanda ku mafoto avuga ku buzima bwa rubanda nyamwinshi. Yakoranye na World Resources Institute, Comic Relief, Africa New Life, UNDP, Apple, Moshions n'indi mishinga itegamiye kuri leta itandukanye.''

    Yishimira ko uyu mwuga wo gufotora wamuhuje n'abantu benshi cyane, mu bihugu bitandukanye.  Ati ''Intego mfite ni ugukoresha umwuga wo gufotora nerekana icyizere, imbaraga n'ubwiza bw'abantu mfotora.''

    Avuga ko icyizere afite ari uko gufotora bimaze kuba umwuga wubashywe mu Rwanda.

    Mu myaka itanu yifuza kuzaba ari ahantu heza, kurusha aho ari uyu munsi.

    Ati ''Ndetse nkazabasha gutanga umusanzu mu kuzamura abandi bafotora mu mwuga […] mu myaka itanu iri imbere nshaka kuzaba narasuye ibihugu byinshi muri Afurika, ndetse mvuga inkuru zo muri ibyo bihugu.''

    Abafotozi akunda ibyo bakora harimo Alice Kayibanda, Chris Schwagga n'abandi ariko abo bakaba ari bo bamuje hafi. Abo hanze barimo Joey Lawrence, Annie Leibovitz n'abandi.

    Ushaka kureba ibihangano byinshi by'uyu musore wakanda hano 

    Uyu musore yihebeye gufotora Atunzwe no gufotora Mu kazi ke yibanda ku kwerekana ubuzima bw’abaturage 


    REBA AMAFOTO MENSHI YAFOTOYE 

    Mu gufotora kwe yibanda ku kwerekana ubuzima bwa rubanda Uyu musore abara inkuru z’abanyafurika yifashishije amafoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126418/byatangiye-ari-umwana-imvano-yimpano-yo-gufotora-kwa-serrah-galos-amafoto-126418.html

  • Abasoje Urugerero basabye inkunga yo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bakoze – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoreye ibikorwa by'urugerero mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko bakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kubarura abantu bazitabira urugerero mbere yo gutangira ku rukora cyane ko byari bikunze kugorana kumenya amakuru ya nyayo y'abazitabira.

    Umwe mu bakoze iri koranabuhanga, Kubwimana Lionson, yasobanuye ko barikoze biturutse ku kuba barasanze inzego z'ibanze zidakunze kuba zifite imibare ifatika y'abazitabira urugerero rudaciye ingando bikaba byanagorana ku igenabikorwa bazakora.

    Ati 'Rizafasha abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye kwiyandikisha bidasabye kujya ku Kagari cyangwa ku Murenge, amakuru yabo abikwe ndetse azajye yifashishwa mu kumenya ubwitabire n'ibikorwa bigomba gukorwa cyangwa ibyo abitabiriye bagiye bakora ku rugerero.'

    Kubwimana yasobanuye ko iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa n'ibigo by'amashuri aho byajya byifashishwa mu kubarura abanyeshuri.

    Yagaragaje ko bifuza guterwa inkunga rikaba ryakwagurwa kuko igerageza ryakorewe mu Murenge wa Nyarugunga.

    Ati 'Dukora igerageza twabonye ko byafasha, icyo twasaba kugira ngo iri koranabuhanga ryagurwe ni uko Minisiteri ibifite mu nshingano yaduherekeza ikatwereka uburyo bwiza twayikoreshamo, tukongera umubare w'abitabira binyuze mu ikoranabuhanga. Badufasha kwagura imikorere yayo cyane ko ubu riri gukoreshwa ku rwego rw'umurenge ariko nyamara rishobora gukoreshwa ku rwego rw'Akarere cyangwa rw'Igihugu.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko ibyakozwe n'intore haba mu Karere ayoboye no ku rwego rw'igihugu byorohereza abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Ati 'Hari umusaruro munini tugenda tubibonamo, uru rubyiruko rurahura rugatozwa indangagaciro, rukigishwa ibyiza by'umuco wacu rukanahabwa umukoro. Uru rugerero rudusigiye urwibutso rwiza kuko dufatanyije hakozwe byinshi birimo n'ibyo bakoresheje amaboko yabo.'

    Yakomeje ati 'Badufashije gukora ibarura tubona imibare fatizo yabagomba kwishyura mituweli, EjoHeza ndetse n'imisoro kandi ibyo byose byaradufashije bizamura ibipimo kubera ko nk'akarere kacu kari kamaze igihe ari aka nyuma mu kwishyura mituweli ariko izi ntore zaradufashije ubu turi ku mwanya wa gatanu ku rwego rw'Igihugu.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasabye uru rubyiruko gukomeza guharanira gukoresha ubumenyi rwahawe muri iki gihe ndetse yizeza ubufasha abakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kwandika intore zigiye kwitabira urugerero no mu igenamigambi.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, umukozi ushinzwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, Mukayiranga Laurence, yavuze ko hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwamo imbaraga mu kuzamura umubare w'abitabira Urugerero rudaciye ingando.

    Ati 'Hari ahagikeneye gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu bukangurambaga kugira ngo urubyiruko rubashe kwitabira ku mubare uri hejuru no gutegura neza ibikorwa bazakora kandi ibyo bisaba ubufatanye; rero Minisiteri izakomeza gukorana n'inzego z'ibanze ngo urugerero rurusheho kunoga.'

    Urugerero ruciye ingando ku nshuro ya 10 rwitabiriwe n'abarenga ibihumbi 39 bagize 75% by'abarangije amashuri yisumbuye mu gihugu hose mu gihe abandi 25% batitabiriye.

    Ibikorwa uru rubyiruko rwakoze byibanze ahanini ku bikorwa by'iterambere birimo kubakira abatsihoboye, gukora isuku ku mihanda, ubukangurambaga kuri gahunda za Leta nko kurwanya imirire mibi, kubaka utirima tw'igikoni ndetse no gukora ibirarura mu bijyanye n'ibikorwa binyuranye.

    Ku rwego rw'Igihugu, Akarere kahize utundi ni Gakenke ari nako kahawe inka mu Ntara y'Amajyaruguru n'amanota 94%, Amajyepfo ni Kamonyi gafite 93.7%, mu Burengerazuba ni Karongi na 93.7%, Gatsibo mu Burasirazuba na 92.4% mu gihe Kicukiro ariyo yahize utundi mu Mujyi wa Kigali n'amanota 91.1%.

    Uru rubyiruko rwatojwe n’umuco w’ubutore rwitoramo itsinda ry’ababyinnyi

    Abaturage bashimye ibikorwa by’intore ku rugerero

    Abasore babiri bafatanyije gukora ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu igenamigambi ry’urugerero

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu bitabiriye ibikorwa by’urugerero

    Umuyobozi w’Umujyi wa KIgali, Pudence Rubingisa yasabye uru rubyiruko gukomeza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abasoje-urugerero-basabye-inkunga-yo-kubyaza-umusaruro-ikoranabuhanga

  • Umusuwisi Matteo Badilatti yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda,Mugisha ava mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Umusuwisi Matteo Badilatti ukinira Q36.5 Pro Cycling Team, yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye i Rubavu kagasoreza i Gicumbi ku ntera ireshya n'ibilometero 157. Umubiligi William Lecerf Junior yakomeje kwambara umwambaro w'umuhondo.

    Isiganwa ryatangiye igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo bahitamo kuyobora isiganwa.

    Abakinnyi umunani barimo Mugisha Moïse na Matteo Badilatti bashyizemo ikinyuranyo ubwo isiganwa ryari rigeze i Mahoko, mu gihe bageze ku biro by'Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n'amasegonda 55.

    Ubwo bari bageze mu Byangabo, itsinda ry'abakinnyi bayoboye isiganwa ryari rimaze gushyiramo iminota ibiri n'amasegonda 45 kugeza basohotse mu Mujyi wa Musanze.

    Mugisha Moïse wa Team Rwanda wari mu itsinda riyoboye, yasizwe bamanuka muri Buranga ndetse ava mu isiganwa nyuma yo gufatwa n'igikundi ubwo bari bageze kuri Base. Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yahise yiyongera kuri Manizabayo Eric utatangiye isiganwa kuri uyu wa 24 Gashyantare.

    Umufaransa Vercher Matteo wari uwa gatatu ku rutonde rusange, na we yavuye mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Kugeza icyo gihe, isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.

    Bageze i Gatovu ni bwo Matteo Badilatti yahise ayobora isiganwa aragenda, azamuka umusozi wa Tetero ari wenyine kugeza ageze mu Mujyi wa Gicumbi aho yatsinze nyuma yo gukoresha amasaha ane, iminota 11 n'amasegonda atandatu, asiga amasegonda 10 Umutaliyani Calzoni Walter bakinana mu gihe Main Kent wa Afurika y'Epfo yasizwe amasegonda 12.

    Lecerf William Junior wambaye umwambaro w'umuhondo, yasoreje ku mwanya wa karindwi, yasizwe amasegonda 14 kimwe na Henok Mulueberhane wa kane ndetse na Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 10.

    Nsengimana Jean Bosco wagerageje gucika igikundi mu bilometero bitatu bya nyuma, yasoreje ku mwanya wa karindwi yasizwe umunota n'amasegonda 25, anganya ibihe na Niyonkuru Samuel wamubanjirije.

    Abakinnyi 65 ni bo basoje isiganwa mu gihe hari hatangiye 70.

    Ku rutonde rusange, William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w'umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n'amasegonda icyenda, akurikiwe n'Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon) arusha amasegonda abiri.

    Umutalitani Calzoni Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) ni uwa gatatu aho arushwa amasegonda arindwi kimwe n'Umunya-Espagne De La Parte Victor (TotalEnergies) wa kane.

    Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n'Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, bakurikiraho barushwa amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane ari uwa cyenda arushwa amasegonda 13.

    Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazahagurukira i Nyamata kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera y'ibilometero 115,8.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusuwisi-matteo-badilatti-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-mugisha-ava

  • Etincelles FC ikumbuye umushahara yahagamye AS Kigali muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles Fc yahagamye As Kigali mu mukino w'umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Umuganda banfganya ibitego 2 kuri 2.

    Umutoza wa Etincelles wishyuye mu gice cya Kabiri, yavuze ko ubuzima bw'abakinnyi be atari bwiza, ahishura ko amezi agiye kuba abiri badahembwa.

    Ku munota wa 12 w''umukino,As Kigali yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Aboubakar Jibrine Akuki ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere gusa.

    Igice cya kabiri kigitangira,Tuyisenge Jacques yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47 bituma AS Kigali yinjira mu mwanya mwiza wo kubona amanota 3.

    Etincelles FC ariko ntiyacitse intege byatumye yishyura vuba ibifashijwemo na Sumaila Moro ku munota wa 61na Niyonsenga Ibrahim ahita ashyiramo icya kabiri ku munota wa 69.

    Etincelles FC ntiratsindirwa ku kibuga cyayo kuva uyu mwaka w'imikino 2022-23 watangira.

    Ntwali Fiacre,umuzamu wa mbere wa As Kigali yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga nabi.

    Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab, yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be badaheruka guhembwa.

    Ati “Ikipe ntabwo imeze neza. Abakinnyi ntabwo bameze neza mu mutwe, abakinnyi banjye ntabwo bari 'Motive'. Niba barababwiye ko bahembwe ntabwo barahembwa. Ntabwo twishyuye kuko twahembwe'.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Etincelles, bavuga ko ikibazo cy'amafaranga abakinnyi baberewemo kigihe gukemurwa, na cyane ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwabahaye icyizere.

    AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa mbere by'agatenganyo:

    Kuva yakwikura mu gikombe cy'Amahoro igashyira imbaraga muri Shampiyona,AS Kigali, imaze guta amanota 7.

    Kugeza ubu APR FC itarakina Umunsi wa 21 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 40, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 38 ni mu gihe Gasogi United ifite 36.

    Gahunda y'umunsi wa 21:

    Ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023

    Etincelles FC 2-2 AS Kigali

    Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023

    Kiyovu Sports vs Bugesera FC
    Gorilla FC vs Rwamagana City
    Rutsiro FC vs Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023

    Mukura VS vs Gasogi United
    Sunrise FC vs Police FC
    Musanze FC vs APR FC
    Marines FC vs Espoir FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etincelles-fc-ikumbuye-umushahara-yahagamye-as-kigali-muri-shampiyona

  • Perezida Kagame yongeye kwibutsa Polisi y'u Rwanda inshingano ikomeye ifite #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye Polisi y'u Rwanda ko igomba kuzuza inshingano zayo no gushyira imbere abaturage bakorera kugira ngo ibyo babatezeho bibashe kugerwaho.

    Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z'Umuyobozi mushya wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n'umwungirije, CP Vincent Sano,muri Village Urugwiro.

    Muri uyu muhango,Perezida Kagame yabasabye guharanira imikoranire myiza no gushyira imbere abaturage kugira ngo inshingano zabo zigerweho.

    Yavuze ko na Guverinoma izaharanira gutanga ibyo isabwa byose kugira ngo Polisi ikore inshingano zayo.

    Ati 'Iyo tumaze kubikora gutyo , abayobozi ba Polisi […] bagomba kubikoresha neza, bakuzuza neza inshingano kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.'

    Yakomeje agira ati 'Izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko sinibaza ko bigera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.'

    Namuhoranye warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-kwibutsa-polisi-y-u-rwanda-ibyo-isabwa

  • Umutoza wa Etincelles Fc yahishuye ko abakinn… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y'uyu mukino, kandi yavuze ko hari ubwo umuntu agutanga mu izamu nyuma ukaza kwigarura. Yagize ati: 'Biba cyane hari ubwo umuntu agutanga mu kibuga akagutanga izamu. Byatugizeho ingaruka ariko babyitwayemo neza'.


    Nyuma yo kubazwa impamvu ikipe ye yatangiranye intege nke, umutoza wa Etincelles Fc yasubizanyije uburakari bukomeye, abaza umunyamakuru impamvu yemera amakuru avuga ko ikipe imeze neza nyamara abakinnyi be bagiye kwicwa n'inzara. Ati: 'Njye ndashaka kukubaza icyizere utanga ni ikihe nk'umunyamakuru? Kuko niba babatangariza amakuru mukayemeza mutabanje kubaza ngo mumenye ukuri, ubwo namwe mutanga amakuru atuzuye.

    Iyo morale uvuga abakinnyi bafite ni iyihe? Niba umuntu uri i Kigali abwirwa ngo 'Ikipe imeze neza' kandi ataribyo? Ikipe ntabwo imeze neza. Abakinnyi ntabwo bameze neza mu mutwe, abakinnyi banjye ntabwo bari 'Motive'. Niba barababwiye ko bahembwe ntabwo bari bahembwa. Ntabwo twishyuye kuko twahembwe'.

    Yakomeje agira ati: 'Iyo utangaje ko ikipe imeze neza icyo gihe uba ubeshyera abakinnyi n'ikipe, ukaduteranya n'abafana kandi utazi ibibazo biri mu ikipe. Mujye mutwegera mbere aho kudutera ibikwasi. Ikipe ifite ibibazo byinshi'.

    Uyu mutoza ntabwo ari ubwa mbere avuze ku kibazo cy'iyi kipe akitsa cyane ku mushahara w'abakinnyi, dore ko avuga ko kugeza ubu atazihanganira ko abakinnyi be babaho badahembwe, kugeza ubwo yavuze ko mu gihe batari bahembwa akazi ke katazakorwa neza.

    Ku ruhande rw'ikipe ya Etincelles, bavuga ko ikibazo cy'amafaranga abakinnyi baberewemo kigihe gukemurwa, na cyane ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwabahaye icyizere.
    Jacques Tuyisenge yagowe n’ikibuga cyane.





    Akuki wa As Kigali yakorewe ikosa 


    Abafana bagiye baza gake gake






    Abasifuzi babanje kwishyushya


    Uyu mukino wahuje ikipe ya As Kigali na Etincelles Fc wabereye kuri Stade Umuganda, ari naho umutoza wa Etincelles Bizumuremyi Rajab yatangarije aya magambo. Uyu mukino warangiye amakipe anganyije 2 kuri 2 mu mukino wari utoroshye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126428/umutoza-wa-etincelles-fc-yahishuye-ko-abakinnyi-be-bagiye-kwicwa-ninzara-asaba-ubuyobozi-k-126428.html

  • Amashimwe kuri Chriss Eazy waherekeje Cogebanque muri #TdRwanda23 (Video) – #rwanda #RwOT

    Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda iri gukorana na yo ku nshuro ya 12. Ni yo ihemba umukinnyi uzamuka kurusha abandi. Aho isiganwa rinyura hose yegereza abaturarwanda serivisi z'imari zarushaho kuborohereza ubuzima.

    Binyuze muri Cogebanque, Chriss Eazy, amaze gutaramira mu duce dutandatu mu gihe kitarenze icyumweru, kimwe mu bintu bidakorwa n'umuhanzi uwo ari we wese.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE yavuze ko gukorana na Cogebanque ari iby'agaciro kuri we n'abakunzi be.

    Yagize ati 'Mbere na mbere ni umugisha, iyo abantu nka bariya (Cogebanque) bakugiriye icyizere biba byerekana ko uri gukora kandi ibyo ukora babona hari akamaro bifitiye sosiyete.”

    'Ni amahirwe adakunze kuboneka buri gihe ahubwo iyo umuntu ayabonye aba agomba kuyakoresha kandi agakomeza gukora cyane ku buryo n'ubutaha aba bantu bazakomeza kumugirira icyizere.'

    Uyu muhanzi avuga ko ari amahirwe akomeye yagize kubasha gutaramira ahantu henshi kandi mu gihe gito.

    Ati 'Nubu ndacyatungurwa. Nabonye amahirwe yo kuzenguruka u Rwanda rwose, ibyo ndimo ubu ngubu ndi kubibona nk'umugisha, ndi kubona urukundo nari ntarabona ko abantu bamfitiye.'

    Chriss Eazy mu butumwa bwe yakanguriye by'umwihariko abakibyiruka gukoresha serivisi z'imari zitangwa na Cogebanque nka banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga.

    Uyu muhanzi avuga ko umuziki akora atagomba kuwukerensa na gato kuko hari benshi uha ibyishimo mu buryo butandukanye.

    Nyuma ya Tour du Rwanda, Chriss Eazy yavuze ko azakora indirimbo nshya ishobora gusohoka muri Werurwe dore ko n'ubu amaze iminsi umunani akoze iyitwa Edeni imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500.

    Ku bufatanye na Cogebanque, Chriss Eazy amaze gutaramira mu Turere twa Rwamagana, Gisagara, Musanze, Karongi, Rubavu na Gicumbi.

    Tour du Rwanda imaze gukinwa etapes esheshatu. Kugeza ubu Umubiligi William Lecerf Junior ni we wambaye umwambaro w'umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange.

    Muri uyu mwaka Cogebanque yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga binyuze mu bukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Reba ikiganiro twagiranye na Chriss Eazzy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-kuri-chriss-eazy-waherekeje-cogebanque-muri-tdrwanda23-video

  • Mu bumenyi ni nta macyemwa! ND CONSULT LTD, i… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Ubujyanama ku Ikoranabuhanga n'ubucuruzi, ND Consult cyatangijwe muri 2019 nka IITS&BD Consult LTD ku isoko ryo mu Rwanda. Iki kigo gifite uburambe n'ubunararibonye mu gutanga serivisi z'ubujyanama bujyanye no gucuruza ibicuruzwa, ubujyanama ku iterambere n'ubukungu, gutanga amahugurwa ku ikoranabuhanga (ICT) n'ibindi.

    ND CONSULT LTD ni sosiyete y'abanyarwanda ifite 100% y'indangagaciro mpuzamahanga, n’abajyanama babigize umwuga. Iki Kigo cyiyemeje gutanga serivisi zinoze, no kuzuza ibyifuzo by'abafatanyabikorwa n'abakiriya babagana.

    Ikigo cy’ubujyanama ND Consult Ltd gifite abafatanyabikorwa benshi harimo ibigo by'ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri Leta n'ibindi, yaba mu Rwanda, EAC no hanze ya Afurika.

    ND CONSULT Ltd yashyizeho ibirango bifite agaciro ku bakiriya bayo bo mu Rwanda, muri EAC n’ahandi. Ku bijyanye no guhanga udushya mu nganda, nibo ba mbere kurusha abandi ku isoko ry'u Rwanda no muri EAC.

    Zimwe muri serivisi zitangwa n'iki kigo

    * Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi

    * Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo

    * Ubujyanama ku ikoranabuhanga mu itumanaho

    * Amahugurwa ku iterambere

    1. Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi


    Ubujyanama ku iterambere ry'ubucuruzi rifasha amashyirahamwe gukemura ibibazo, gusigasira agaciro k’ibikorwa byabo, kuzamura iterambere no kunoza imikorere yubucuruzi. ND CONSULT LTD ikoresha ubuhanga bwayo igatanga inama ku bikorwa by'ubucuruzi, bifasha abanyagihugu no hanze y'Igihugu harimo na EAC.

    Dore ibikorwa by'ingenzi bikubiyemo:

    · Ingamba ku bucuruzi

    · Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi

    · Kugenzura ikoreshwa ry'amafaranga

    · Abakozi

    · Amakuru ku ikoranabuhanga

    · Gushaka isoko ry'ibicuruzwa

    · Kubungabunga ibicuruzwa

    2. Kwamamariza abacuruzi ibikorwa byabo


    Iki kigo gitangaza ko kwamamaza kwabo ari inzira yo kumenya ibyo abakiriya bakeneye, no kumenya uburyo bwiza bwo kuzuza ibyo bakeneye. Kwamamaza ni imyitozo yo kuzamura isosiyete n’ibicuruzwa byayo, binyuze mu nzira zishyuwe.

    Bimwe mu bikorwa bihambaye bakora harimo gushyiraho imiyoboro no guhuza ibikorwa by’ababagana n’abakiriya bakomeye.

    ND Consult Ltd ikorera abakiriya imbuga nkoranyambaga zirimo (Instagram, Twitter, Facebook, na LinkedIn). Nk'uko bizwi, imbugankoranyambaga zihutisha amakuru ku bantu benshi mu gihe gito.

    3. Ubujyanama ku ikoranabuhanga n’itumanaho


    Itumanaho hamwe n’ikoranabuhanga bifasha gukingura imiryango y'umwuga, bigashimangira ubuhanga bigatuma hakorwa ibikorwa bijyanye n'icyerekezo no kugera byoroshye ku bakiriya.

    Iki kigo gihuza ubumenyi bw’ikoranabuhanga bukenewe hamwe n'ubuhanga bw'itumanaho, kwamamaza, binyuze mu itangazamakuru kugira ngo byorohere abakiriya babo cyangwa abafatanyabikorwa babo.

    Zimwe muri serivisi zitangwa ku bakiriya

    – Kwigishwa gukoresha mudasobwa

    – Kwigishwa gutegura imishinga

    – Kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga

    – Gutegura porogaramu za mudasobwa

    – Gukoresha ibitangazamakuru

    4. Amahugurwa ku iterambere


    Amahugurwa agamije kwigisha iterambere ry’umwuga (PD) ni uburyo bwateguwe n'iki Kigo, bushimangira uburyo abakozi bakwiyungura byinshi, bagakoresha ubumenyi n'ubuhanga bafite mu kwiteza imbere.

    Zimwe mu nyungu zo gutanga amahugurwa ku bakozi:

    · Kunoza imikorere y'abakozi

    · Kongera uruhare rw'abakozi mu kazi

    · Kwiyongera k'umusaruro

    · Abakozi bakora nk'abikorera binyuze mu bumenyi bahabwa mu mahugurwa

    · Bigabanya ibikoresho n'umwanya byangizwaga n'abakozi

    · Abakozi bagira intego bakamenya n'agaciro ko kugendera ku mabwiriza y'akazi

    · Amasomo ahabwa abakozi abafasha kongera ishema ry'ikigo bakorera

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126381/mu-bumenyi-ni-nta-macyemwa-nd-consult-ltd-ikigo-cyagufasha-kwagura-ubucuruzi-bwawe-binyuze-126381.html

  • Ibihumbi 100 mu masaha 15! Ibyo wamenya ku nd… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie ifite umwihariko wo kuba igaragaramo abantu benshi cyane ndetse bo mu bihugu bitandukanye kuko ni indirimbo yakorewe mu Rwanda no muri Uganda nk'uko bigaragara.

    Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie akunda kwerekana ko anyotewe no kuzamura ibendera ry'u Rwanda bityo abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda akabasaba kumushyigikira no gushyigikira urugendo rw’umuziki muri rusange.

    Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza bigaragarira abamaze kuyireba kuko ubutumwa bumaze kuyitwagwaho bwonyine bwerekana ko yakoze mu nganzo agashimisha abakunda umuziki we

    Iyi ndirimbo yatwaye akayabo:

    Mu bigaragarira amaso indirimbo ‘Selebura’ yatwaye amafaranga atagira ingano, ndetse ubu bisaba kuyireba gusa kugira ngo ayasubizwe ndetse azahore akorera mu ngata abakunda ibihangano bye.

    Duhereye mu Rwanda aho iyi ndirimbo yahereye, mu ndirimbo Selebura hagaragaramo ibice bitandukanye nyaburanga by'igihugu  by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, ari naho Car Free Zone yo mu mujyi iherereye.

    Aha niho yahereye iyi ndirimbo cyane cyane ku mukobwa uba wicaye ari kubyina, ndetse n'undi wambaye ibitenge. 

    Usibye aha hari kandi imihanda ya Kigali iba igaragaramo abasore b'ababyinnyi barimo Jojo Breezy na Benda.

    Abantu bose bagaragara mu Rwanda niko bishyuwe ndetse babasha kurya kuri iki gihangano cy'uyu muhanzi usigaye ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu bahanzi bari gukora cyane kandi bagakora ibyiza.

    Selebura no mu muryango wa Bruce Melodie n’ibyishimo

    Twinjiye muri Uganda, Bruce Melodie yabanje gusohora iby’ingenzi ku mashusho yafatiwe muri Uganda hari n'ifoto yafashe ahagaze imbere y'inzu y'umweru iyo we yise White House. Iyi nzu iherereye muri Uganda.

    Mu kwinjira neza muri Uganda abantu bagaragara bahagaze hanze no mu mabaraza yayo ariko bayina. Ndetse, hari ahandi hari amakontineri naho yifashishije muri iyi ndirimbo, ndetse no mu kibuga gikinirwamo bake mu mupira.

    Mu gihugu cya Uganda niho bakoresheje abantu benshi, yaba ababyinnyi n'abandi barimo n'uwayitunganyije Sacha Vybz umenyerewe.

    Ubwo Bruce Melodie yahaga umugore we imodoka baraselebuye

    Element wakoze iyi ndirimbo avuga ko ari indirimbo yitondeye cyane ndetse ikaza itandukanye cyane ko iri mu bihangano yakoze neza.

    Sasha Vybz wayifatiye amashusho haba mu Rwanda no muri Uganda ayisangiza abantu yerekanye ko yanyuzwe no kuyikoraho.

    Iyi ndirimbo yitezweho kurebwa n'abarenga Miliyoni mu gihe gito mu gihe uwayirebye akayikunda yakomeza kuyisangiza abatari bake bikaba umuco ku muziki nyarwanda kugira ngo ukomeze gusakara hose.

    Iyi nzu Bruce Melodie ahagaze imbere ni kamwe mu gace bakoreyeho iyi ndirimbo Selebura

    KANDA HANO UREBE SELEBURA INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126407/ibihumbi-100-mu-masaha-15-ibyo-wamenya-ku-ndirimbo-selebura-ya-bruce-melodie-ikomeje-gukun-126407.html