Blog

  • Abadepite batoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, yatoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, ibiwusohokamo n'uturemangingo mu nzego z'ubuvuzi.

    Ni kenshi hajya habaho ko umuntu arwara urugingo rw'umubiri, bikaba ngombwa ko ategekwa n'inzego z'ubuvuzi kurusimbuza kugira ngo abeho.

     Ingingo zikunda kwibasirwa ni impyiko, umutima ndetse n'umwijima.

     Gusa ikibazo kijya kizamo ni uko ntaho mu Rwanda bafite ubushobozi bwo guhindurira umuntu urugingo, bigasaba ko ubikeneye ajya kubikorera mu mahanga.

    Ikindi kibazo cyakomaga mu nkokora itangwa ry'izi serivise, nta tegeko ryari ririho rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, ibiwusohokamo n'uturemangingo mu nzego z'ubuvuzi.

    Kuri ubu iri tegeko ryamaze gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite.

    Ibi bivuze ko umuntu agiye kujya yemererwa gutanga urugingo ku bushake, yaba ariho cyangwa agasiga yemeye kurutanga mbere y'uko apfa.

    Bimwe mu bibazo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, agaragaza ko iri tegeko rije gukemura, Ni imvune z'abashakaga izi ngingo ziganjemo amafaranga menshi basabwaga, ariko nanone rikazafasha mu kubaka urwego rw'ubuvuzi ruhamye cyane cyane mu gisata kizaba gishinzwe gusimbuza ingingo.

    Yagize ati 'Ubwo bigiye kujya bikorerwa aha biroroshya ikiguzi, ariko no mu kwigisha abavura ubizi aba akorana n'ubyiga, umunyeshuri uzanabikomeza ejo. Ndabona ari byiza kugira ngo tugire urwego rw'ubuzima rufite abantu babishoboye, ariko n'abaturage babone ubuvuzi bwose bushoboka kugera naho umuntu atanga urugingo cyangwa akaruhabwa, bidasabye kujya mu mahanga.'

    Depite Uwamariya Odette, perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite, avuga ko hakurikiyeho urugendo rwo guhindura imyumvire mu bantu kugira ngo umuntu ajye atanga urugingo k'urukeneye, igihe byagaragajwe n'inzego z'ubuzima ko ntacyo byahungabanya ku mibereho y'urutanze cyangwa igihe yapfuye, ingingo ze zikagirira abasigaye akamaro.

    Ati 'Imyumvire ijyana no kwigisha no gukangurira abantu kandi bagenda babyumva, uyu munsi bishobora kuba bitaragera ku rwego abantu bose babyumva ariko nkeka ko uko bizagenda birushaho gusobanurwa, ubwo itegeko ryatowe numva igikurikiyeho ari uko ryamenyekanishwa, abantu bakamenya ibyiza byaryo.'

    Depite Uwamariya kandi yashimangiye ko nta muntu uzaba wemerewe gutanga urugingo arugurishije, kuko byateza ibyago by'igurishwa ry'abantu kandi bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Oya! Ishimwe ntabwo ryemewe kubera ko ibijyane no gukoresha ingingo z'umuntu n'ibiwukomokamo twirinda ko hazamo ikintu cyo gushaka kubigira ubucuruzi, kandi dusanzwe dufite itegeko rihana ibijyanye no gucuruza abantu. Ni ngombwa ko rero byumvikana neza ko umuntu atazitwaza ko agiye gutanga urugingo kandi agiye kwakira ishimwe, bityo akaba yakoze icuruzwa ry'abantu kandi bitemewe mu gihugu cyacu.'

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko uwashakaga kujya guhinduza urugingo mu mahanga, byamusabaga amafaranga y'u Rwanda guhera kuri miliyoni 10 kugeza kuri miliyoni 50, bitewe n'urugingo rukenewe.

    Iri tegeko rikaba ryitezweho kuzagabanya iki kiguzi.

    Minisiteri y'ubuzima kandi igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rwiteguye gutangira gutanga izi serivisi, bihereye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Abadepite batoye itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo z'umuntu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/abadepite-batoye-itegeko-rigenga-imikoreshereze-yingingo-zumuntu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-batoye-itegeko-rigenga-imikoreshereze-yingingo-zumuntu

  • #TduRda: Umusuwisi yegukanye agace ka 6, abanyarwanda 2 basezera isiganwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umusuwisi, Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023 Rubavu – Gicumbi aho abakinnyi babiri b’Abanyarwanda (Mugisha Moisa na Manizabayo Eric Karadiyo) basezeye mu isiganwa, Umubiligi William Lecerf Junior akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo.

    Ntabwo Team Rwanda yahiriwe uyu munsi, nyuma y’uko Manizabayo Eric Karadiyo yavuye mu isiganwa ku munsi w’ejo kubera impanuka yakoze mu minsi ibiri ishize, Mugisha Moise na we yaje kuva mu isiganwa ritarangiye.

    Uko isiganwa ryagenze

    Intera y’ibilometero 157, Rubavu — Gicumbi ni byo abasiganwa muri Tour du Rwanda 2023 bakoze. Ni isiganwa ririmo kuba ku nshuro ya 5 kuva ryajya ku rwego rwa 2.1 akaba ku nshuro ya 15 ribaye mpuzamahanga.

    Kari agace ka 6 aho hari hasigayemo abakinnyi 70 muri 93 baritangiye. Aka gace ahanini kari kagizwe no kuzamuka aho harimo imisozi 5 yatanze amanota. Umusozi wa mbere wa Kiraga amanota yegukanywe na Pritzen wari ku kilometero cya 10 mu gihe indi irimo uwa Sashwara ku kilometero cya 38,4 na wo wegukaywe na Pritzen n’uwa Kivuruga wari ku kilometero cya 93 na wo yawegukanye. Uwa Tetero (bamaramo hafi isaha yose) wegukanywe na Matteo Badilatti ku kilometero cya 129,3 ndetse n’uwa Gicumbi ku kilometero cya 157 ari naho basoreza.

    Amanota ya sprint yatanzwe inshuro ebyiri gusa: Ku kilometero cya 70,1 i Musanze aho yegukanywe na Arefayne no ku kilometero cya 114,2 kuri Sitasiyo SP ya Base yegukanywe na Grellier.

    Isiganwa ryatangiye ubona igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo barigendera.

    Ku kilometero cya 23, itsinda ry’abakinnyi 8 bari bayoboye isiganwa rigizwe na Mugisha, Berasategi, Fouche, Grellier, Badilatti, Pritzen, Arefayne na Tarozzi. Igikundi cyari cyasizwe umunota n’amasegonda 35, bagiye kugera ku biro by’Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n’amasegonda 55.

    Ubwo bari bageze mu Byangabo, hari ku kilometero cya 53, itsinda ry’abakinnyi bayoboye isiganwa bari bamaze gushyiramo iminota 2 n’amasegonda 45.

    Ku kilometero cy’106 urenze i Karambo, Tarozzi yafashe itsinda ry’abakinnyi bari bayoboye isiganwa bari bamusize ahamanuka bari 6. Igikundi cyaje gushyikira Mugisha wari wasizwe n’abayoboye isiganwa. Igikundi cyabasigaga iminota irenga 3.

    Mugisha Moise wa Team Rwanda wari wagerageje kwataka akaza gufatwa n’igikundi, yaje kuva mu isiganwa aba umukinnyi wa 2 w’umunyarwanda usezeye isiganwa kuko na Manizabayo Eric [Karadiyo] na we wa Team Rwanda na we wavuye mu isiganwa ejo, ni nyuma y’impanuka yakoze ku gace ka kabiri. Team Rwanda yasigaranyemo abakinnyi 3 gusa.

    Umufaransa Vercher Matteo wari uwa 3 ku rutonde rusange na we yaje kuva mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.

    Ku kilometero cy’124, Umusuwisi Matteo Badilatti yari yasize bagenzi be ari we uyoboye isiganwa.

    Mu bilometero 4 bya nyuma Nsengimana Jean Bosco yagerageje kwataka ariko igikundi kiramugarura.

    Aka gace byaje kurangira kegukanywe n’Umusuwisi, Matteo Badilatti wakoresheje amasaha 4 n’iminota 11 n’amasegonda 5, yarushije amasegonda 10 Umutaliyani bakinana muri Q36.5 Pro Cycling Team, Main Kent yarushijwe amasegonda 12, umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yarushinwe amasegonda 14 kimwe na Muhaza Eric wabaye uwa 10 na Lecerf William ufite umwambaro w’umuhondo wabaye uwa 7.

    Ku rutonde rusange William Lecerf Junior ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo awambuye.

    Lecerf William amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 9, Budiak Anatoli, umunya-Ukraine ni we wa 2 arushwa amasegonda 2, Umutalitani Calzoni Walter ni uwa 3 ararushwa amasegonda 7 kimwe n’umunya-Espagne De La Parte Victor ni uwa 4, Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa 5 n’Umunyarwanda ukinira Bike Aid, Muhoza Eric wa 6 bararushwa amasegonda 11.

    Matteo Badilatti yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tdurda-umusuwisi-yegukanye-agace-ka-6-abanyarwanda-2-basezera-isiganwa-amafoto

  • APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 ninwo habaye tombola y'uko amakipe azahura muri 1/8 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro 2023.

    Ni tombola yahuje amakipe 11 yabonye tike nyuma yo guca mu ijonjora ribanza, aya akaba agomba guhura n'andi atanu atarakinnye iryo jonjora kubera ko muri iki gikombe mu myaka itatu iheruka yabonye amanota meza.

    Nyuma yaho amakipe yose hamwe uko ari 16 yahise akora tombola y'uko azahura muri 1/8 cy'irangiza aho imikino ibanza izakinwa tariki ya 28 Gashyantare 2023.

    Uko amakipe azahura muri 1/8:

    Ivoire Olympique vs APR FC

    Bugesera FC vs Musanze FC

    Intare FC vs Ravon Sports

    La Jeunesse vs Kiyovu Sports

    Esperance FC vs Rwamagana City

    Sunrise FC vs Police FC

    Rutsiro FC vs Mukura VSL

    Marines FC vs Etincelles FC

    The post APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC — Uko amakipe azahura muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatomboye-ivoire-olympique-rayon-sports-izahura-na-intare-fc-uko-amakipe-azahura-muri-1-8-cyigikombe-cyamahoro-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatomboye-ivoire-olympique-rayon-sports-izahura-na-intare-fc-uko-amakipe-azahura-muri-1-8-cyigikombe-cyamahoro-2023

  • APR FC na Rayon Sports zamenye amakipe bazahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Tombala ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yasize amakipe arimo APR FC na Rayon Sports zitakinnye ijonjora ry’ibanze amenye amakipe bizahura.

    Amakipe 5 APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS ni yo makipe atarakinnye ijonjora ry’ibanze akaba yariyunze kuri 11 yatsinze mu ijonjora ry’ibanze.

    Tombola ya 1/8 ikaba yabaye uyu munsi ku cyicaro cya FERWAFA aho APR FC yatomboye Ivoire Olympique mu gihe Rayon Sports yatomboye Intare FC, aya makipe yose ni ayo mu cyiciro cya kabiri.

    Uko tombola yagenze

    Ivoire Olympique vs APR FC
    Intare FC vs Rayon Sports
    Bugesera FC vs Musanze FC
    La Jeunesse vs Kiyovu Sports
    Esperance FC vs Rwamagana City
    Sunrise FC vs Police FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    Marines FC vs Etincelles FC

    Biteganyijwe ko tariki ya 28 Gashyantare na tariki ya 1 Werurwe 2023 ari bwo hazaba imikino ibanza.

    APR FC na Rayon Sports yamenye amakipe bazahura muri 1/8

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-rayon-sports-zamenye-amakipe-bazahura-muri-1-8-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by'amashuri #rwanda #RwOT

    Ababyeyi baturanye n'amashuri mu Ntara ya Kaijado, bari kujya kwaka ibiryo ku mashuri kubera inzara ica ibintu, yatewe n'amapfa yahibasiye.

    Ibinyamakuru byandika ko ababyeyi bari kujya gusaba ibiribwa ku mashuri, biganjemo abakuze n'abanyantege nkeya.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ubusanzwe mu bamasayi imitungo iba ari iy'abagabo, ariko amapfa yatumye ubu basigariye aho ndetse ngo aba babyeyi bajya gusabiriza ibiribwa ku mashuri, biganjemo abagabo ariko bakuze.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, cyagiye ku ishuri ribanza rimwe, gisanga amasaha ya saa sita iyo yegereje aba babyeyi baba bicaye ku marembo, bategereje ko abana bajya kurya nabo bakajya gusaba ibiribwa.

    Daily Nation yandika ko ubarebye ubona ari abantu bababaye bananiwe kandi baturutse kure, kuko ntawe ugihinga izuba ryabaye ryinshi.

    Aba baturage ngo bajya ku murongo hamwe n'abanyeshuri, abenshi baba bari mu kigero cy'abuzukuru, ariko amashuri ngo arabaha imvungure n'ibishyimbo nka bimwe mu biribwa bihaboneka, bamara kurya bagataha.

    Umuyobozi wa rimwe mu mashuri rikunze kuba ririho abaturage bakuze baje gusaba ibiryo, avuga ko akurikije ikibazo gihari nta wabima, ariko imbogamizi iba ko ababyeyi bose batabasha gutanga umusanzu wo kugaburira abana, ibiryo bikaba bike kuko abanyeshuri baba bagomba gusangira n'ababyeyi.

    Muri iyi Ntara amakuru ahava avuga ko hamwe na hamwe abana bataragera imyaka yo kwiga, bajyana na bakuru babo ku ishuri bagategereza hanze ngo nibura babashe kurya rimwe ku munsi.

    Abategetsi mu nzego z'uburezi barasaba ko nibura leta ya Kenya, yashyiraho gahunda yo kugaburira abana mu mashuri ahantu hose habaye amapfa, kuko byatuma abana baza ku ishuri bakurikiye ibiryo bakiga, kandi ngo hari impungenge ko kurya bihagaze n'abanyeshuri batagaruka.

    Ikigo gishinzwe kurwanya amapfa mu ntara ya Kaijado, cyatangaje ko imiryango ibihumbi 400 muri iyi ntara yugarijwe n'inzara, kandi amatungo abarirwa muri za miliyoni yamaze gupfa azize inzara.

    The post Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by'amashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/kenya-inzara-iri-gutuma-bajya-gusaba-ibiryo-ku-bigo-byamashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-inzara-iri-gutuma-bajya-gusaba-ibiryo-ku-bigo-byamashuri

  • Tour du Rwanda 2023: Uwafuze imyenda akomeze… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2009 Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga. Uyu mwaka ni umwe mu myaka igaragaje irushanwa rikomeye. Ndetse, abenshi bari kurya indimi igihe babajijwe ushobora kwegukana iri siganwa.

    Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo abasiganwa bakinnye agace ka Gatanu, kavuye i Rusizi kerekeza mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Kari agace ka kabiri muri Tour du Rwanda gafite intera ndende ingana na Kirometero 195.5, irushwa ibirometero hafi bitanu n’inzira ya Kigali Gisagara abakinnyi banyuzemo ku wa mbere.

    Isiganwa riracyari ribisi abafuze imyenda muyirekere ku mugozi:

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka abakinnyi bazazenguruka ibirometero bingana na 1129.9, mu minsi umunani.

    Kuri ubu, abakinnyi bamaze gukina ibirometero bingana na 781 .8, bivuze ko 1/2 bamaze kukigenda. 

    Ni ibirometero byinshi ariko bitaratanga inzira isobanutse ndetse biri mu bituma iri siganwa riryoha rikanarushaho gukomera.

    Umwenda w’umuhondo, ni ukuwigera ubundi ukawutanga:

    Kuva ku cyumweru ubwo Tour du Rwanda 2023 yatangiraga. Callum Ormiston yabaye umukinnyi wa kane wambaye umwenda w’umuhondo, bivuze ko nyuma ya Ethan Vernon wegukanye agace ka mbere.

    Ethan Vernon ntabwo uyu mwenda yawuraranye kuko ubwo bajyaga Gisagara,Henok Mulueberhane yaje ku wumwaka, ndetse uyu musore akora agashya ko kongera kurarana uyu mwenda ubwo yari abaye uwa mbere bajya Musanze.

    Bava Musanze bajya Karongi, Thomas Bonnet yaje gufata umwenda w’umuhondo, gusa kuri uyu wa kane, yaje kuwamburwa na Callum Ormiston ukomoka muri Afurika Y’Epfo.

    Ubwo Ethan Vernon yegukanaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda, yari abaye u Mwongereza wa mbere wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda

    Mu gihe ibintu byakomeza uku, nibura Tour du Rwanda yajya kurangira abakinnyi bagera kuri batandatu bamaze kwambara uyu mwenda.

    Mu ntera ya Kirometero 781 na metero 800 abakinnyi bamaze kwiruka, Lecerf William Junior aza ku mwanya wa mbere, amaze gukoresha amasaha 19 iminota 40 n’amanota 50. 

    Arusha Budiak Anatolii uza ku mwanya wa kabiri amasegonda 2′, akarusha De Laparte Victor amasegonda 7′.

    Henok Mulueberhane niwe wambaye umwenda w’umuhondo inshuro zirenze imwe muri uyu mwaka wa Tour du Rwanda

    Chris Froome waje yitezwe na benshi akomeje kugaragaza intege nke gusa abantu bamufitiye ubwoba

    Tour du Rwanda haracyari kare ko kumenya uzegukana iri siganwa

    Muhoza Eric niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 7 arushwa amasegonda 7′ n’umukinnyi wa mbere.

    Chris Froome wamaze isaha yose ari imbere mu gace ko kuri uyu wa kane, ubu ari ki mwanya wa 21 arushwa iminota 4′ n’amasegonda 49′

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126379/tour-du-rwanda-2023-uwafuze-imyenda-akomeze-ayanike-126379.html

  • Uganda: Abadepite bakomoka mu ntara ya Kalamoja batangiye kweguza Minisitiri Kitutu #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abadepite bakomoka mu ntara ya Karamoja, batangiye urugendo rwo kweguza minisitiri Mary Goretti Kitutu,ushinzwe iyi ntara, ushinjwa kurya amabati n'ibindi byagenewe abaturage batishoboye, bugarijwe n'inzara.

    Ibinyamakuru muri Uganda bimaze igihe byandika ko minisitiri Mary Goretti Kitutu uretse kunanirwa gutanga ibi bikoresho, ahindukira agaha abatabigenewe ndetse umuryango we uvugwa mu bucuruzi bw'imfashanyo z'abatishoboye.

    Amategeko muri Uganda ateganya ko umutegetsi utuzuza inshingano cyangwa se utatiye indahiro, iyo ari minisitiri uhagarariye akarere akaba ari umudepite, atererwa icyizere binyuze mu itora mu nteko ishinga amategeko.

    Muri 2021 inteko yemeje inyongera y'ingengo y'imari ya miliyaridi 39 yo kugurira amabati urubyiruko rwa Karamoja, rwitandukanije n'imitwe yitwaje intwaro, ariko kugera ubu ntibarayahabwa.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko aba badepite banyuze mu nteko ishinga amategeko, ngo beguze minisitiri ushinzwe intara ya Karamoja, nyuma yo gusaba Perezida Museveni kumwirukana ntabikore.

    Hari abandi bavuga ko ibigenerwa intara ya Karamoja yugarijwe n'inzara byigira ahandi, bagasanga ubishinzwe yarananiwe, akwiye kwegura cyangwa se akirukanwa kuri uyu mwanya.

     Hari amakuru yavuye mu biro bya minisitiri w'intebe, agaragaza ko bamwe mu bategetsi bigabagabanije amabati y'abaturage ba Karamoja, ndetse uyu minisitiri ushyirwa mu majwi, ngo yasanganwe agera ku bihumbi 3.000.

    Aba Badepite bavuga ko kwirukana uyu mugore kuri uyu mwanya, byatuma nta muntu uzongera kwigabiza ibyagenewe abaturage.

    The post <strong>Uganda: Abadepite bakomoka mu ntara ya Kalamoja batangiye kweguza Minisitiri Kitutu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/uganda-abadepite-bakomoka-mu-ntara-ya-kalamoja-batangiye-kweguza-minisitiri-kitutu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abadepite-bakomoka-mu-ntara-ya-kalamoja-batangiye-kweguza-minisitiri-kitutu

  • Karongi: Bafatiwe mu kabari banywera arenga ibihumbi 900Frw bibye – #rwanda #RwOT

    CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n'uwo bari bamaze kwiba.

    Ati 'Umucuruzi wo mu mujyi wa Karongi yahamagaye atanga amakuru ko amaze kwibwa kandi ko acyeka umugabo waje avuga ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe agiye kubimushakira mu bubiko, agarutse abura amafaranga 981,100 yari agiye kujya kubitsa kuri banki.'

    'Mu kumwiba ay0 mafaranga, yari kumwe na mugenzi we bari bazanye kuri moto asigara hanze, acyeka ko ari we winjiye akayakura muri kontwari kuko bagarutse akayabura, nyuma y'uko bakije moto bakagenda amwizeza ko agiye kuyabikuza kuri banki akabona kugaruka kwishyura.'

    Yakomeje avuga ko abakekwaho ubujura bafashwe. Ati 'Bose uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w'uwo munsi, mu kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera barimo gusangira inzoga na mugenzi wabo, biyemerera ko bafatanyije ubu bujura. Basanganywe 848,800Frw bavuga ko hari andi bamaze gukoresha batazi umubare wayo.'

    CIP Mucyo Rukundo yasabye abacuruzi kuba maso kuko hari ababagana biyoberanya ko ari abakiriya bagamije kubahombya cyangwa kubiba bakihutira gutanga amakuru ku nzego z'umutekano igihe bahuye n'ubujura nk'ubu.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'igihugu cy'ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, cyangwa kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Aba bagabo uko ari batatu bafatiwe mu Karere ka Karongi bakekwaho icyaha cy'ubujura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-bafatiwe-mu-kabari-banywera-arenga-ibihumbi-900frw-bibye

  • Ngororero:  Uwizeyimana wiyujurije inzu abikesha kudoda inkweto yatangiye kuba ikitegererezo cya benshi #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bayobotse umurimo wo kudoda inkweto nyuma yo kubona Uwizeyimana Adelphine watangiye kudoda ikweto mbere yabo, bimaze kumwubakira inzu ndetse n'abana be akabarihira amashuri.

    Uwizeyimana Adelphine ni umubyeyi w'abana 2, utuye muri Susa mu Murenge wa Ngororero.

    Uwizeyimana ni umwe mu bagore bo muri aka karerewatinyutse kudoda inkweto, ibintu byari bimenyerewe ko muri aka gace bikorwa n'abagabo nk'uko abisobanura.

    Uwizeyimana ati 'Mbimazemo imyaka myinshi. Nabigiyemo banseka buri wese anshungera, bamwe bakanampa akazi nk'abagabo bapinga ngo ubuse ntunyicira inkweto? Ariko kubera ko nari narabyize nta kibazo byanteye. Nyine iyo ugitangira biravuna, kuko nka koroshi n'icyuma gishobora kugukomeretsa no kuba wakata inkweto gutya ntuba ubishobora, ugomba gufata gutya ugashinga.'

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngororero bagannye Adelphine ngo abadodere inkweto, bavuga ko bamugannye batazi ko ari bubadodere neza kuko bari bamenyereye ko bisanzwe bikorwa n'abagabo.

    Icyakor Ango  baje gutungurwa no kubona ko nawe abishoboye.

    Umwe ati 'Nabanje gushidikanya ndavuga nti ese ubu abagore bazi kudoda inkweto ko narinzi ko ari abagabo bazi kudoda inkweto? Ndumuhaye mbona arandodeye mbona birakomeye.'

    Undi yungamo ati 'Naramubonye mbona biratangaje! Twari tuzi ko badoda imyenda, batashobora inkweto.'

    Nubwo Uwizeyimana akorera mu isoko iyo ryaremye, iyindi minsi akadodera hafi yaho atuye.

    Ibi byanatumye abana be abishyurira amashuri, dore ko harimo n'uwiga mu mashuri yisumbuye.

    Umuyobozi bw'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko nk'ubuyobozi bashishikariza abagore gutinyuka imirimo isanzwe izwi nk'iy'abagabo.

    Kugeza ubu Uwizeyimana ku munsi w'isoko yinjiza amafaranga ari hagati ya 6.500 na 8000 Frw, ni mugihe ku minsi isanzwe yinjiza hagati ya 2000 na 4500Frw.

    Umuhoza Honore

    The post <strong>Ngororero:  Uwizeyimana wiyujurije inzu abikesha kudoda inkweto yatangiye kuba ikitegererezo cya benshi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/24/ngororero-uwizeyimana-wiyujurije-inzu-abikesha-kudoda-inkweto-yatangiye-kuba-ikitegererezo-cya-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngororero-uwizeyimana-wiyujurije-inzu-abikesha-kudoda-inkweto-yatangiye-kuba-ikitegererezo-cya-benshi

  • Nyuma y’amezi 7 Mico Justin uheruka muri Rayon Sports yabonye ikipe 3 #rwanda #RwOT

    Mico Justin uheruka gutandukana na Rayon Sports imusezereye, yamaze gusinyira Mukura VS amasezerano y’amezi 6.

    Uyu mukinnyi ukina asatira yari amaze amezi 7 nta kipe afite, ni nyuma y’uko muri Nyakanga 2022 Rayon Sports yakiniraga imubwiye ko atari muri gahunda y’abakinnyi bazakomezanya mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Mico Justin akaba agiye gufatanya n’abandi barimo Umunya- Uganda, Robert Mukogotya, Rekeraho Jean Jacques na Nsabimana Emmanuel ‘Balotelli’ gushakira ibitego iyi kipe yo mu Karere ka Huye ibe yanava mu myanya mibi.

    Mico Justin yakiniye Police FC na Rayon Sports zo mu Rwanda ni mu gihe yanakinnye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka.

    Asanze Mukura VS ku mwanya wa 8 n’amanota 25, ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 40.

    Mico Justin yasinyiye Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-amezi-7-mico-justin-uheruka-muri-rayon-sports-yabonye-ikipe-3