Blog

  • Indwara zitandura ku isonga mu zihitana abantu benshi-Minisante #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima itanga impuruza ku ndwara zitandura zikomeje kwica abantu benshi, ahanini bitewe no kutamenya uburyo bwo kuzirinda no kwivuza hakiri kare, kuko zimwe muri zo zishobora kuvurwa zigakira igihe zagaragaye hakiri kare.

    Ubushakashatsi bwa RBC bwa 2021 bugaragaza ko indwara zari zisanzwe zizwiho kwica abanyarwanda nka SIDA na Malariya zitagihangayikishije cyane kuko ubu zica nibura 1% ku mwaka, ahubwo izizwi nk'izitandura ziyobowe na kanseri, umutima, Diyabete n'umuvuduko w'amaraso zikaba arizo zikomeje guhitana benshi.

    Minisitiri w'ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ikigero cy'indwara zitandura cyazamutse cyane ndetse biteye impungenge, kuko uko imibare yiyongera ari nako abo zihitana nabo biyongera.

    Yagize ati 'Indwara zitandura z'umutima, Diyabete n'umutima nizo ziza ku mwanya wa mbere mu ziri guhitana abanyarwanda benshi, mu gihe malariya n'izindi arizo zahitanaga benshi.'

    Avuga ku gitera izi ndwara cyane ko mu myaka yashize zitari zihangayikishije nk'uko biri ubu, Minisitiri Nsanzimana, avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze abanyarwanda bangana na 40% batajya bakora siporo, abandi bakicara umwanya munini, ariko ikibazo gikomeye kiri mu byo abantu barya.

    Ati 'Twanabajije ku bijyane n'ibyo abantu barya, ese abarya imboga izi duhinga hafi y'urugo ni bangahe? Abanyarwanda batubwiye ko barya imboga rimwe mu cyumweru kandi ziboneka hafi, ahubwo ugasanga bararya ibyangiza umubiri cyane ari byo bizana bya bibazo.'

    Radio na Televiziyo Flash twashatse kumenya niba abaturage bazi uko izi ndwara zandura n'uburyo bwo kuzirinda, abo twaganiriye batubwira ko batazizi ndetse ko bamwe banazimenya basigaje igihe gito cyo kubaho.

    Umwe ati 'Izo ndwara turazumva gusa ariko ntabwo tuzizi, ntituzi uko zandura, uko umuntu yazirinda n'uburyo zivurwa.'

    Undi nawe ati 'Ntabwo nzi uko bazirinda n'ukuntu zandura izo ndwara.'

    Mugenzi we  ati 'Ntabwo tuzikeka ngo tuzirinde kuko ntabwo tuzizi, ahubwo tujya kwa muganga ari uko twarembye pe.'

    Ku ruhande rw'aba baturage bavuga ko bibaye byiza abashinzwe ubuzima mu Rwanda, bakora ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kumenya igitera izo ndwara n'ibimenyetso byazo, kugira ngo bajye bazi vuza hakiri kare.

    Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka ibiri ishize umuvuduko w'amaraso wavuye kuri 15% ugera kuri 17%, Diyabete iva kuri 1% igera kuri 3%, mu gihe kuri ubu habarurwa abantu ibihumbi 10 barwara indwara za kanseri buri mwaka.

    Gusa Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko kimwe cya kabiri cya kanseri bapima, basanga zigeze ku rwego zitavurwamo.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Indwara zitandura ku isonga mu zihitana abantu benshi-Minisante</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/indwara-zitandura-ku-isonga-mu-zihitana-abantu-benshi-minisante/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=indwara-zitandura-ku-isonga-mu-zihitana-abantu-benshi-minisante

  • Haraboneka uwigiza nkana? Intare FC na Rayon Sports rwabuze gica #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yakiriye Intare FC na Rayon Sports ku kibazo bafitanye cy’umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wakagombye kuba warakinwe tariki ya 8 Werurwe.

    Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Uyu munsi aya makipe yitabye aherekejwe n’abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro kuri uyu munsi nimugoroba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

    Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.

    Intare ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.

    Intare FC ivuga ko yandikiwe ibaruwa imenyeshwa ko Rayon Sports yemeye kugaruka mu irushanwa ndetse babwirwa n’igihe umukino uzabera, ibyo byose ngo byabaga hagati ya FERWAFA na Rayon Sports mu gihe Intare FC ntacyo yari izi kandi na yo irebwa n’uyu mukino, isanga kuba Rayon itaratanze ikibuga ikwiye guhita isezererwa.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y’ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa.

    Ikindi ni uko kandi iyi kipe yavuze ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro adasobanutse ngo kuko nubwo basezeye ntabwo ateganya uburyo uwasezeye agaruka mu irushanwa iyo yisubiyeho amasaha 24 atarashira.

    Komisiyo y’Ubujururire ikaba yasabye aya makipe umwanya wo kwiherera igafata umwanzuro bakaza kuwubamenyesha ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Rayon Sports yiteguye gukina uyu mukino ni mu gihe Intare yo itabikozwa ahubwo isaba ko yamenyeshwa igihe izakinira na Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Gusa amakuru avuga ko mu byemezo Komisiyo ifata ibyo gukina uyu mukino ntabirimo ikipe imwe ishobora guterwa mpaga aho bivugwa ari Rayon Sports.

    Imvo n’imvano y’ikibazo cya Rayon Sports n’Intare FC

    Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

    Inatre FC na Rayon Sports rwabuze gica

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haraboneka-uwigiza-nkana-intare-fc-na-rayon-sports-rwabuze-gica

  • Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda yishwe n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

    Umwarimu wigishaga Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare,witwa Muhirwe Karoro Charles, yishwe n'abantu bataramenyekana.

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko Muhirwe yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, biravugwa ko yishwe n'abagizi na nabi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yahamije iyo nkuru ko Muhirwe yishwe.

    Habiyaremye avuga ko uyu mu buzima busanzwe yari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.

    Ati: 'Inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi bose bahageze, kandi batangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mugabo.'

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko bamaze gufata umuntu umwe mu bakekwaho kwica Muhirwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste avuga ko abakekwaho kwica Muhirwe bamukubise ikintu mu mutwe ahita apfa.

    Gakwerere avuga ko aho bamwiciye atari kure y'aho atuye.

    Ati: 'RIB yatangiye gukora iperereza kandi turizera ko ibiza kuvamo bimenyekana.'

    Ababonye umurambo wa Muhirwe bavuga ko yicishijwe amabuye kuko umutwe we bawujanjaguye. Umuryango wa nyakwigera wari umaze amezi abiri wimukiye mu Mudugudu wa Musengo.

    Umurambo wa Muhirwe Karoro Charles uracyari aho yiciwe, umwe mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi akaba ari mu maboko ya RIB na Polisi muri uyu Mudugudu wa Musengo nk'uko Umuvugizi wa Polisi abihamya.

    The post Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda yishwe n'abataramenyekana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/muhirwe-wigishaga-muri-kaminuza-yu-rwanda-yishwe-nabataramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhirwe-wigishaga-muri-kaminuza-yu-rwanda-yishwe-nabataramenyekana

  • Abadepite bagiye kongererwa umwaka kuri manda yabo; abeguye bizagenda bite? – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo 'bwite'.

    Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi.

    Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.

    Ubusanzwe ingingo ya cyenda y'itegeko rigena imikorere y'abadepite ivuga ko Umudepite uvuye mu mwanya asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n'itegeko ngenga rigenga amatora.

    Ku rundi ruhande ariko, Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018, rigena ko uwo mwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

    Abadepite bariho ubu batangiye manda y'imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.

    Ko manda yabo ishobora kongerwaho undi mwaka?

    Ni ikibazo cyibajijwe na Depite Mukabunani Christine ubwo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite umushinga w'Ivugururrwa ry'Itegeko Nshinga watangijwe n'Umukuru w'Igihugu.

    Ingingo nyamukuru zisabirwa kuvugururwa ni izerekeye ihuzwa ry'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, ku mpamvu zirimo izo kurengera akayabo kayagendagamo ndetse no kugabanya igihe cyakoreshwaga mu kuyategura.

    Ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryavuguruwe, hazaba harimo ingingo ya 174, iteganya ibijyanye n'ikomeza ry'imirimo y'Abadepite bari mu myanya. Ni ukuvuga abasanzwe mu nshingano muri iki gihe cyo kuvugurura Itegeko Nshinga.

    Ivuga ko kugira ngo amatora y'Abadepite azabere rimwe n'aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy'Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y'inzibacyuho.

    Ni ingingo iteganya ko 'Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora'.

    Ibijyanye n'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite byo biteganywa n'ingingo ya 70, ivuga ko 'ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y'abawugize irangire'.

    Ibi bishatse gusobanura ko Umutwe w'Abadepite uzaseswa muri Kamena 2024, kuko amatora azaba ateganyijwe muri Nyakanga uwo mwaka.

    Ikibazo cya Depite Mukabunani cyagiraga giti 'Uyu munsi Umutwe w'Abadepite wakabaye ugizwe n'Abadepite 80, hari abatari mu myanya, nagira ngo mbaze niba ubwo manda ishobora kongerwa, hakongerwaho umwaka, niba abatakiri mu myanya basimburwa?'

    Mu kumusubiza, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego rushinzwe amatora ari rwo ruzagena ibizakurikiraho mu gihe Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa.

    Ati 'Reka iki nkirekere Komisiyo y'Amatora, abe ari yo izabivuga kuko ni yo ibishinzwe. Reka simfate inshingano zayo, nyuma y'uko mutoye uyu mushinga, bizamenyekana n'urwego rubishinzwe.'

    Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye IGIHE ko ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa, ari bwo hazarebwa ibyo amategeko ateganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-kongererwa-umwaka-kuri-manda-yabo-abeguye-bizagenda-bite

  • Irumbuka ry'ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda 2022-2023, iyi mikino y'ikiciro cya mbere yarangiye amakipe yose ku mikino yakinwe habonetse ibitego 27 byose hamwe.

    Muri iyo mikino yaranzwe no gutubuka kw'ibitego , wabanjirijwe no kuboneka kw'ibitego bitandatu mu mukino ikipe ya Police FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 4-2.

    Uyu mukino wabereye i Muhanga, Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino ntabwo wayigndekeye neza mu gihe ikiri munzira zo guhatanira igikombe, gusa kugeza ubu iyi kipe irarushwa na APR FC ya mbere amanota 5.

    Undi mukino waranzwe no kurumbuka kw'ibitego ni umukino wahuje ikipe ya Musanze FC yari yerekeje i Rubavu gukina na Marines ihatsindirwa ibitego 4-1.

    Intsinzi ya Marine FC yayifashije kwegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona rw'agateganyo aho ubu yegereye ikipe ya Espoir FC yo yaraye itsinzwe na Kiyovu SC ibitego bibiri kuri kimwe.

    Kuri iki cyumweru kandi mu wundi mukino wahuje ikipe ya Etincelles FC yatsinze Gasogi United ibitego bitanu ku kimwe, ni umukino wabereye i Rubavu bityo ikipe ya Gasogi itakaza umwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona.

    APR FC yo yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC, umukino urangira ikipe y'ingabo z'igihugu ibonye intsinzi y'Amanota atatu atuma iyi kipe ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona aho habura imikino 6 ngo uyu mwaka w'imikino urangire.

    Kugeza ubu APR FC niyo yambere ifite amanora 52, irakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 50 naho Rayon Sports irisanga ku mwanya gatatu n'amanota 46.

    Ku makipe ari inyuma, ikipe ya Espoir iri ku mwanya wa 16 n'amanota 14, igakurikira Marine yo ifite 19 naho Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 21.

    The post Irumbuka ry'ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi — Ibyaranze uyu munsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/irumbuka-ryibitego-ku-munsi-wa-25-wa-pnl-rayon-sports-gasogi-united-na-musanze-fc-muzatsinzwe-byinshi-ibyaranze-uyu-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=irumbuka-ryibitego-ku-munsi-wa-25-wa-pnl-rayon-sports-gasogi-united-na-musanze-fc-muzatsinzwe-byinshi-ibyaranze-uyu-munsi

  • Israel Mbonyi agiye kumurika album ya gatanu… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023 aho yavuze ko iyi album ye nshya izajya hanze 'mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2023'. Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo nka 'Umukunzi' avuga ko ataranzura indirimbo zizaba zigize iyi album, ariko ko mu minsi iri imbere bizaba byasobanutse.

    Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa, bizabimburirwa n'igitaramo azakora ku wa 11 Kamena 2023.

    Ibi bitaramo byateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bibiligi ihagarariwe na Justin Karezi.

    Mu rwego rwo gutegura ibi bitaramo, Muyoboke Alex na David Bayingana bamaze iminsi mu bihugu by'u Burayi birimo u Buholandi aho bagiye gutegura ibi bitaramo.

    Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, nyuma y'uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.

    Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n'abandi.

    Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be. 

    Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise 'Icyambu' yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.

    Album ye ya kane yise 'Icyambu' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko 'ari ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y'Imana.'

    Ati 'Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa 'Mbonyicyambu' Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy'abantu benshi kuri iyi si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…'

    Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali. 

    Israel Mbonyi yatangaje ko mu mpeshyi ya 2023 azashyira hanze album ye ya Gatanu


    Israel Mbonyi avuga ko ataramenya neza indirimbo zizaba zigize album ye nshya


    Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU WON'T LET GO' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127729/israel-mbonyi-agiye-kumurika-album-ya-gatanu-nyuma-yo-gukora-amateka-127729.html

  • Iminota 31 Kiyovu Sports iri ku buyobozi – Ib… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu, Amavubi, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga mu mpera z’icyumweru dusoje hakinwa umunsi wa 25 wa shampiyona kuko umunsi wa 24 wafashwe nk’ikirarane.

    Uyu munsi watangiye ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, harimo umukino Gorilla FC yanganyijemo na Sunrise FC igitego 1-1. Undi mukino wahuje ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Rwamagana City, Rwamagana iyitsinda igitego 1-0.

    Ku wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4-2, Musanze FC itsindwa na Marines FC ibitego 4-1, naho As Kigali itsinda Mukura igitego kimwe ku busa. 

    Ku cyumweru, ikipe ya Etincelles FC yisasiye Gasogi United iyitsinda ibitego 5-1, APR FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho Kiyovu Sports itsinda Espoir FC ibitego 2-1.

    Ibyo wamenya

    Iyi mikino 8 yabaye yabonetsemo ibitego 27, harimo ibitego 12 byabonetse mu gice cya mbere. Mu bitego 27 byatsinzwe, ibitego 12 byabonetse ku kibuga kimwe cya stade Umuganda, hakaba harabereye imikino 3.

    Kuba Rayon Sports yaratsinzwe ibitego 4, ntibyaherukaga. Hari hashize imyaka 8 iyi kipe idatsindwa ibitego bigera kuri 4, kuko byaherukaga kuba tariki 22 Gashyantare 2015 itsindwa na APR FC ibitego 4-0.

    Amakipe 4 mu makipe 8 yari mu rugo niyo yabashije kubona amanota 3, akaba ari; APR FC, Etincelles FC, As Kigali, na Marines FC, mu gihe Rwamagana City, Police FC na Kiyovu Sports ari zo kipe zakuye amanota atatu hanze.

    Umukino wa Rayon Sports na Police FC, na Etincelles FC na Gasogi United, niyo mikino yahonetsemo ibitego byinshi 6 kuri buri mukino, mu gihe umukino wa Rutsiro FC na Rwamagana City, As Kigali na Mukura ariyo yabonetsemo ibitego bike, kimwe (1) kuri buri mukino.

    Kiyovu Sports ubwo yari ifite ibitego 2-1, APR FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0, Kiyovu Sports icyo gihe yayoboye urutonde rwa shampiyona iminota 31 kugera ubwo APR FC yishyuriye igitego ndetse ikaza no gutsinda icya kabiri.

    Bukuru Christophe wabonye umutuku ku munota wa 35, na Sadick Sulley wa Bugesera FC wabonye umutuku ku munota wa 65, nibo bakinnyi batazakina umunsi wa shampiyona uzakurikiraho kubera amakarita atukura.

    Urutonde rwa shampiyona

    APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 52, irusha amanota 2 Kiyovu Sports, Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 46, As Kigali ikagira amanota 42. Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, Marines FC ku mwanya wa 15 n’amanota 19, naho Espoir iri ku mwanya wa 16 n’amanota 14.

    Rayon Sports yaherukaga gukubitwa ibitego bine muri shampiyona imaze iminsi mike ivuye i Nyanza

    Kiyovu Sports yamaze iminota 31 iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse icyizere ari cyose 

    I Bugesera bongeyeho iminota itanu APR FC ikinganya amanota na Kiyovu Sports 

    Muri iyo minota Rwabuhihi yahinduye umukino atsinda igitego cy’itandukaniro cyatumye umweru n’umukara bagumana umwanya wa mbere 

    Marines FC yakubise Musanze FC ku buryo bweru 

    Etincelles FC yatsinze Gasogi United mu buryo butarimo n’umusoro 

    Sunrise FC nyuma yo kunganya na Gorilla FC  byatumye yuzuza imikino 5 idatsinda Gorilla kuko bamaze kunganya 2 Gorilla ibatsinda 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127727/iminota-31-kiyovu-sports-iri-ku-buyobozi-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-127727.html

  • Arenga Miliyoni 10 Frw yakoreshejwe mu gutora… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Mata 2023, yabaye ijoro ridasanzwe kuri uyu mukinnyi wa filime wamamaye ku mazina ya 'Diane' nyuma y'uko akinnye muri filime 'City Maid'.

    Igihe cyarageze atangira gukora filime ze bwite, ahereye kuri filime 'Impanga' yamuhesheje ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu yavuze ko Imana yamushyize ku mutima iyi filime, inogera benshi bitewe n'ubuhanga umugabo we ‘Fleury Legend’ yayikoranye/ayikorana.

    Ati 'Ntabwo nacyekaga ko izagera hano… nanone nizera ko ari Imana yampaye igitekerezo kugira ngo nandike. Imana, iyo itaba yo, ntabwo iba imaze iyi myaka abantu bifuza kuyireba.'

    Uyu mugore yavuze ko kuba yegukanye ibi bihembo ari izindi mbaraga abonye zo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere cinema y'u Rwanda. 

    Yavuze ko kuba yegukanye iyi modoka birenze amajwi y'abamutoye mu irushanwa, ahubwo 'Narakoze cyane'.

    Umukinnyi wa filime ‘Bamenya’ yegukanye igikombe ‘Best Local Creator’. Mu ijambo rito yavuze, yavuzemo ko atari yiteze kwegukana iki gikombe, avuga kandi ko yiteguye gukomeza guhanga n’izindi filime.

    Bahavu yakoresheje arenga Miliyoni 5 Frw, Bamenya akoresha arenga Miliyoni 4 Frw:

    Umuyobozi wa Rwanda International Movie Awards, Mucyo Jackson yavuze ko mu gutanga iyi modoka hashingiwe ku majwi buri mukinnyi yagize kuri internet n'ibikorwa bitandukanye bakoreye mu rugendo bagiriye mu Ntara zinyuranye.

    Ati “Ni ibintu bibiri byakoreshejwe kugira ngo tubone umuntu uyitwara (Imodoka). Twakoze ibikorwa ahantu hatandukanye mu Ntara, twari dufite abakinnyi bagera kuri 20, abahungu 10 n’abakobwa 10 bahataniraga iki cyiciro cya ‘People Choice’.

    “Nyuma y’ibyo bikorwa twakoze mu Ntara, abari bagize Akanama Nkemurampaka, batanze amanota ariko bayatanze namwe n’abandi batari hano bari gutora, nyuma yo gutora rero hari uko byarangiye…”

    Imibare yakusanyijwe igaragaza ko Bahavu Jannet wari ku mwanya wa Mbere mu majwi, abamutoye bakoresheje 5,636,400 Frw [Ijwi rimwe ryari 100 Frw].

    Ni mu gihe Benimana Ramadhan [Bamenya] wari ku mwanya wa kabiri, abamutoye bakoresheje 4,164,200. Ibi bivuze ko aba bakinnyi uko ari babiri bonyine bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw muri aya matora yasize Bahavu ari we wegukanye imodoka.

    Umukinnyi wa filime Yvan ugezweho cyane muri iki gihe muri filime 'Bamenya' ni we wari ku mwanya wa Gatatu, imibare igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 3 Frw.

    Ku mwanya wa Kane hari Francis Zahabu uzwi muri filime City Maid, wakoresheje arenga Miliyoni 1,1 Frw, ni mu gihe abandi bakinnyi 16 basigaye batowe n'amajwi angana na Miliyoni 1 Frw.

    Bahavu yashimye umugabo we 'Fleury Legend' wamufashije gutunganya iyi filime


    Bahavu yavuze ko amajwi ari kimwe mu byamuhesheje kwegukana iyi modoka, ariko 'narakoze cyane'


    Kimwe mu bihembo Bahavu yegukanye yagishyikirijwe n'umuhanzikazi Marina


    Bahavu yashimye bikomeye umugabo we Fleury ukomeje guherekeza urugendo rwe rwo gutegura no gutunganya filime zirimo ‘Impanga’ yamuhesheje ibikombe bitatu


    Bamenya yakoresheje arenga Miliyoni 4 Frw mu itora ryo kuri internet- Yavuze ko yiteguye gukomeza guhanga n'izindi filime  


    Umukinyi wa filime Bamenya aganira mugenzi we Ndimbati ukina muri filime zirimo ‘Papa Sava’  


    Benimana yagize izina rikomeye binyuze muri filime ‘Bamenya’ yahanze

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127735/arenga-miliyoni-10-frw-yakoreshejwe-mu-gutora-bahavu-na-bamenya-mu-bihembo-bya-rima-127735.html

  • Hashize imyaka 50 uwavumbuye telefon ngendanwa ayihamagaje bwa mbere #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Mata mu 1973, nibwo Umunyamerika Marty Cooper, yahagaze mu nguni yo ku muhanda wa Sixth Avenue i New York, akura mu mufuka igitabo cyanditseho nimero ahamagara mugenzi we kuri telephone ngendanwa.

    Nuko akanda umubare mu gikoresho kinini cy'ibara riri hagati y'umuhondo werurutse n'umweru, agishyira ku gutwi mu gihe abahanyuraga bari bamuhanze amaso.

    Cooper, wari enjeniyeri (ingénieur) mu cyari ikigo cy'itumanaho cya Motorola, yatelefonnye mugenzi we wo mu kigo cy'itumanaho cy'abacyeba cya Bell Laboratories, ngo amwiyemereho ko yari arimo kumuhamagaza telefone bwite, itwarwa mu ntoki, ngendanwa.

    Yibuka ko yumvise hari uguceceka ku ruhande rwa mugenzi we.

    Aseka, uyu mukambwe w'imyaka 94 ati 'Ntekereza ko yari arimo guhekenya amenyo ye.'

    Avuga ko kompanyi Bell Laboratories yari imaze igihe yo ihugiye mu gukora telefone ishyirwa mu modoka.

    Ati: 'Uranyumvira? Rero twari tumaze igihe twaraheze mu ngo zacu no mu biro tuhahejejwe n'uyu mukwege wo mu muringa [copper/cuivre] mu gihe cy'imyaka irenga 100 — none ubu nabwo bari bagiye kuduheza mu modoka zacu!'

    Birumvikana ko Cooper na Motorola batemeraga ko ubu ari bwo buryo bwo gukoresha mu gihe kiri imbere — ndetse amateka yerekanye ko bari bari mu kuri.

    Iby'ibanze mu kuntu kuriya guhamagara kwa mbere kwagenze ntibyahindutse cyane kugeza ubu.

    Telefone ihindura ijwi ryawe mo imvumba z'amashanyarazi (signals), ikazihinduramo ijwi ryumvikana mu buryo bwa radio.

    Iryo jwi rijya ku munara (mast); uyu munara ukohereza ijwi ryawe ku muntu urimo guhamagara, noneho mu gusubiza inyuma icyo gikorwa, uwo muntu agashobora kukumva uvuga.

    Uretse ko icyo gihe hatari hariho iminara (masts) myinshi cyane… Ariko urabyumva uko igitekerezo cyuko byagendaga cyari kimeze.

    Ariko telefone ngendanwa zo muri iki gihe ntiwazimenya uzigereranyije n'ubwo bwoko bwa Motorola yo mu ntangiriro.

    Ubwoko bwagiye ku isoko bw'iyo ya Marty Cooper, buzwi nka Motorola Dynatac 8000X, bwasohotse hashize imyaka 11 nyuma y'uko guhamagara kwe kwa mbere, bivuze ko bwasohotse mu 1984.

    Mu gihe yaba iguzwe muri iki gihe, yagurwa amadolari y'Amerika 11,700 (miliyoni 12Frw) , nkuko bivugwa na Ben Wood, wo mu nzu ndangamurage ya telefone ngendanwa.

    Wood ati 'Urebye, kwari ugukanda kuri nimero ubundi ugahamagara. Nta kwandika ubutumwa byari birimo, nta camera. Iminota 30 y'igihe cyo kuvugana, amasaha 10 yo gushyira umuriro [gusharija] muri batiri, amasaha hafi 12 y'igihe umuriro umaramo n'anteni ya santimetero [cm] 15 iri hejuru yayo.'

    Yanapimaga amagarama 790, hafi inshuro enye z'uburemere bwa iPhone 14, yo ipima amagarama 172.

    Umunyamerika Marty Cooper wavumbuye Telefone ngendanwa akanayihamagaza bwa mbere
    Ubwoko bwagiye ku isoko bwa telefone ya mbere Marty Cooper yahamagaje, buri mu nzu ndangamurage ya telefone ngendanwa

    The post <strong>Hashize imyaka 50 uwavumbuye telefon ngendanwa ayihamagaje bwa mbere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/hashize-imyaka-50-uwavumbuye-telefon-ngendanwa-ayihamagaje-bwa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hashize-imyaka-50-uwavumbuye-telefon-ngendanwa-ayihamagaje-bwa-mbere

  • Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Mu mutima w'amashyaka yatumiwe mu Isabukuru y'Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa batanze kuri iki Cyumweru mu Nama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi, yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35 mu Intare Conference Arena.

    Ni inama yanabayemo amatora y'abayobozi bashya b'uyu muryango barangajwe imbere na Perezida Kagame, watorewe gukomeza kuwuyobora mu myaka itanu iri imbere.

    Abahagarariye imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika yari yatumiwe, bagaragaje ko uretse kwishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda, bazakomeza gukorana na FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere Afurika.

    Umunyamabanga Mukuru wa Prosperity Party ryo muri Ethiopia, Addisu Arega Kitessa, yavuze ko u Rwanda rurangajwe imbere n'Umuryango FPR Inkotanyi rwagaragaje ibyasaga nk'ibidashoboka, rwiyubaka ruhereye ku busa kugeza ubwo ruba igihugu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Mu gutsinda imbogamizi, u Rwanda rwabaye ubuhamya ku Isi ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka igihugu gikomeye, gifite abaturage bakora cyane kandi banze guheranwa n'amateka.”

    “Tugomba gushima u Rwanda kuri gahunda zitandukanye rwashyizeho nk'Inkiko Gacaca zafashije mu komora ibikomere no kongera kunga Abanyarwanda. Byose ni ibyo gushimira abaturage b'u Rwanda ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi muri Mozambique, Poque Silva Samuel, wabanje gutanga intashyo z'Abanya-Mozambique mu rurimi rw'Ikinyarwanda, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye amateka.

    Yavuze ko ibyagezweho n'Umuryango FPR Inkotanyi ari urugero rw'ibishoboka kandi ko Umugabane wa Afurika wose ushobora kwigira ku Rwanda.

    Ati “Kuva FPR Inkotanyi yagaruka mu Rwanda guhagarika urwango, ivangura, kurokora ubuzima bw'Abanyarwanda no guhakarika Jenoside yakorewe Abatutsi […] mwubatse ubumwe n'ubwiyunge, ndetse n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Ndagushimiye Perezida Kagame.”

    “Bagenzi banjye, uyu munsi dushobora kubona ibikorwa byiza byagezweho n'Ishyaka rikomeye rya FPR Inkotanyi, kandi mwese mugomba kubyishimira, ndashimira umuhate no gukorera ku ntego byagaragajwe n'ishyaka ryanyu, kuri ubu igihugu kikaba gishimirwa ku Isi yose.”

    Poque Silva Samuel yashimiye uburyo u Rwanda rwagiye gufasha igihugu cye cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

    Ati “Abanya-Mozambique n'Abanyarwanda dukomeje gufatanya guhashya iterabwoba, kugira ngo twubake iterambere ryacu n'ibikorwaremezo. Perezida Kagame yerekanye ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa n'Abanyafurika.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo mwakoze [Perezida Kagame] bigaragaza ko imbere h'ibihugu byacu ari heza, kandi bitanga icyizere ku mubano w'ibihugu byacu by'umwihariko imitwe ya politiki yacu. FRELIMO irashaka gushimira FPR Inkotanyi.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka rya SPLM riri ku butegetsi muri Sudan y'Epfo, Peter Lam Both, yavuze ko yazanye ubutumwa bwa Perezida Salva Kiir ushimira mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Yavuze ko hari amateka impande zombi zihuriyeho kuko ishyaka rya SPLM ryagiyeho kugira ngo ribohore Abanye-Sudani y'Epfo, ndetse no kubaka guverinoma ibereye abaturage, kandi ari nabyo FPR Inkotanyi yakoze.

    Peter Lam Both hakenewe ubufatanye hagati y'amashyaka yombi kuko usanga aho rimwe rifite ikibazo ariho irindi rifite igisubizo.

    Ati “Nshaka gutanga icyifuzo cy'uko amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byacu, agomba gushyira hamwe mu guharanira inyungu zacu ku ruhando mpuzamahanga. Ejo Chairman Paul Kagame yavuze ibijyanye no gushyira mu bikorwa, muri Sudan y'Epfo nakoze mu nshingano zitandukanye, ariko iki kibazo cyo gushyira mu bikorwa ni ikibazo gikomeye cyane. Ikibazo cyo kumenya ikibazo, ni nde wo kugikemura ndetse n'uburyo bwo kugikemura.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye.

    Ati “Twaje kwifatanya namwe muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 35 y'isabukuru ya FPR Inkotanyi, ari nako twibuka urugendo mwagenze kugira ngo mubohore iki gihugu. Uri icyitegererezo ku buryo bushya bwo kubaka Ubunyafurika.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo nazaga hano, nagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside, ndetse ku muntu ushaka kumenya u Rwanda urwo arirwo, azajyeyo. Ntabwo ukeneye kuvuga, uragenda ukiyumvisha impumeko y'impinduramatwara nshya.”

    Richard Todwong yavuze ko Perezida Kagame yagaragarije Isi ko Afurika ishobora gushaka ibisubizo by'ibibazo byayo, hatabayeho kujya kwigira ahandi.

    Ati “Ibyo wakoze n'abo mwafatanyije mu Rwanda, ntabwo byari byandikwa mu gitabo icyo aricyo cyose mu mateka. Ubumwe n'Ubwiyunge […] rero twaje hano kwiga, watwigishije igisobanuro cy'ubwiyunge, kubaho, kubabarira n'ibindi.”

    “Rero aya ni amasomo bamwe muri twe turajyana iwacu. Ndanakwifuriza kongera gutorwa nka Chairman wa FPR Inkotanyi. Kandi nka NRM tuzakomeza gufatanya mu kugera ku iterambere mu bihe biri imbere.”

    Umunyamabana Mukuru w'Ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Dr Obert Mpofu yashimye Umuryango FPR Inkotanyi kubw'isabukuru y'imyaka 35.

    Yavuze ko iminsi itatu amaze mu Rwanda yashimishijwe n'ibyo yabonye haba mu rugendo rw'iterambere ndetse n'aho igihugu cyavuye kikaba kigeze, ariko by'umwihariko icyo yabonye ni uko Abanyarwanda bakunda Paul Kagame.

    Ati “Icyo navuga nyakubahwa, abaturage bawe baragukunda. Baragukunda, twaraganiriye, baba ari abari hano n'abari hanze, ibyo bavuga ni uburyo bakunda igihugu cyabo n'ubuyobozi bwabo.”

    Yakomeje agira ati “Zimbabwe iragukunda kandi ndavuga ibi mu izina ry'ishyaka ryanjye na Perezida Emmerson Mnangagwa, dukunda u Rwanda.”

    Yavuze ko amateka ya FPR Inkotanyi ajya gusa n'aya ZANU PF muri Zimbabwe kandi urugendo rwo kongera kwiyubaka kw'ibihugu byombi rufitanye isano.

    Dr Obert Mpofu wavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, yasanze ari igihugu cyiza ndetse n'abaturage beza by'umwihariko abagore.

    Uwaje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Cyriaque Nshimiyimana, waje azanye intashyo za Perezida Ndayishimiye Evariste, yavuze ko Abarundi n'Abanyarwanda basanzwe ari abavandimwe.

    Yashimye Umuryango FPR Inkotanyi uyobowe na Perezida Kagame, agaragaza ko wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ibyo wakoze biragaragara, aho ugejeje igihugu mu iterambere, turabona aho ugejeje amahoro n'umutekano mu gihugu. Ni ibyo gushima kandi turabashimiye cyane.”

    “Mu Burundi tuvuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, uru rugendo twagize ni igikorwa gikomeye cyane cyo kunga ubucuti kandi ndetse mwatubereye urugero wowe na perezida wacu ngo dukomerezeho, dukomereze kuri iyo ntambwe kugira ngo dukomeze umubano mwiza n'ubuhahirane.”

    Nshimiyimana yavuze ko icyo baharanira ari ukugira ngo Abarundi n'Abanyarwanda bagenderanire ndetse bahahirane kuko ari abavandimwe.

    Ati “Turabamenyesha ko twifuza gutera intambwe. Natwe tuzabatumira, muzatwitabe mubone aho tugejeje duteza imbere abaturage dushinzwe. Dukeka ko Abarundi n'Abanyarwanda dukoreye hamwe, twatera imbere, tukanateza imbere Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.”

    “Turi kumwe twese birashoboka, ibi bihugu byacu twabigeza ku iterambere rirambye ndetse n'umubano mwiza. Nk'ishyaka riri ku butegetsi twahisemo kuza hano kugira ngo tubonereho umwanya wo kwagura ubucuti no kwigiranaho ikiranga ishyaka ry'ukuri.”

    Une délégation du Parti @CnddFdd a participé hier au congrès du FPR-Inkotanyi au pouvoir au #Rwanda. Un moment privilégié d’échange d’expériences et de renforcement des liens d’amitiés entre les deux formations politiques au pouvoir, et d’autres partis présents à ce rendez-vous. pic.twitter.com/UuhuunPUdS

    — CNDD-FDD (@CnddFdd) April 3, 2023

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzania, Anamringi Macha, yavuze ko nyuma y'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, Abanyarwanda babashije kongera kwiyubaka barangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

    Ati “Intsinzi yanyu yabashije kubageza kuri uyu mutekano ndetse n'iterambere ry'imibereho n'ubukungu.”

    Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize.

    Ati “Iki ni ikintu cyo kwishimira. Rero ni ingenzi gukomeza uyu mutekano n'amahoro kuko nibyo bizatuma Tanzania ikomeza kugira uruhare mu kubaka ibihugu byacu.”

    Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira kandi byagizwemo uruhare na Perezida Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange.

    Ati “U Rwanda rwavuye kure bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwanyu ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabashimiye. Twaje hano kwiga gutekereza kure, kuba umwe […].”

    Ngamana yashimiye Perezida Kagame by'umwihariko avuga ko Afurika yose itewe ishema no kuba imufite.

    Umuyobozi mu Ishyaka PCT riri ku butegetsi muri Congo-Brazaville, Gabriel Ondongo we yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza binyuze mu masezerano y'ubufatanye byagiranye kandi ari umubano uzakomeza kwagurwa.

    Ati “Byose ni imbuto z'ubuyobozi bukorera mu mucyo bw'abaperezida bacu. Ndashimira Perezida Kagame wahisemo kubanisha abaturage bunze ubumwe kandi baharanira iterambere ry'igihugu cyabo.'”

    “Ishyaka ryacu ryizihije imyaka 54, ryishimiye kwitabira ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 ya FPR Inkotanyi. Twishimira impinduka mwazanye mu gihugu, Afurika yishimira ibikorwa mumaze kugeraho ndetse n'umutekano bigizwemo uruhare n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.”

    Gabriel Ondongo yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi, ariyo izagena ahazaza heza n'icyerekezo cy'umuryango ndetse n'igihugu muri rusange.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China [CPC] riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati “FPR Inkotanyi yayoboye Abanyarwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu. Muri iyi myaka, Isi irabona u Rwanda rwunze ubumwe, rufite amahoro n'umutekano ndetse n'ubushobozi.”

    Yakomeje agira ati “Hamwe n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame, u Rwanda ruzakomeza kugenda mu rugendo rw'iterambere, kandi CPC izakomeza gufatanya namwe mu gushyiraho amahirwe menshi ku baturage bacu.”

    Indi mitwe ya Politiki yoherereje ubutumwa bw'ishimwe kuri FPR Inkotanyi ni nka Communist Party of Cuba ndetse n'ishyaka rya Russian Conservative Political Party riri ku butegetsi mu Burusiya.

    Aba bayobozi bose bagaragagaje ko bishimiye ko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi, bamwifuriza ishya n'ihirwe.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China (CPC) riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

    Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira

    Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize

    Dr. Obert Mpofu wa Zanu-PF ni umwe mu bitabiriye Inama Nkuru ya RPF Inkotanyi

    Cyriaque Nshimiyimana wa CNDD/FDD yashimye ko u Rwanda rwashyigikiye kandidatire y’u Burundi ku buyobozi bwa EALA

    Addisu Arega Kitessa wo muri Prosperity Party of Ethiopia yagaragaje ko u Rwanda rufite amasomo menshi ku byo rumaze kugeraho

    Roque Silva Samuel wa Frelimo yavuze ko u Rwanda na Mozambique bifitanye amateka

    Peter Lam Both wa SPLM yavuze ko iyi mitwe ya politiki yombi iharanira impinduka mu mibereho y’abaturage

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye

    Gabriel Ondongo uhagarariye ishyaka PCT ryo muri Congo-Brazzaville, yashimye imiyoborere u Rwanda rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifuni-ibagaraga-ubucuti-ni-akarenge-mu-mutima-w-amashyaka-yatumiwe-mu-isabukuru