Blog

  • Perezida Museveni yasabye Afurika gukiza isi ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda yahamagariye Afurika 'gukiza isi abaryamana bahuje ibitsina' nyuma y'iminsi mike umushinga w'itegeko utavugwaho rumwe wo gufunga abaryamana bahuje ibitsina bose unyuze mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

    Perezida Yoweri Museveni azashyira umukono ku mushinga w'iryo tegeko ritangaje, rishyiraho igihano cy'urupfu k'ubutinganyi bukabije', mu mategeko ya Uganda.

    Abanya Uganda bazabuzwa 'guteza imbere no gushigikira' abaryamana bahuje ibitsina kimwe no gucura umugambi wo kwishora mu mibonano mpuzabitsina y'abahuje ibitsina nk'uko amategeko abivuga.Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye 'bikomeye' iri tegeko.

    Ku cyumweru, tariki ya 2 Mata, Museveni yavuze ko kuryamana kw'abahuje ibitsina ari 'iterabwoba rikomeye n'akaga ku kiremwamuntu'.

    Perezida yagize ati: 'Afurika igomba gutanga icyerekezo mu gukiza isi uku kwangirika no kugwa,kuko ari akaga gakomeye cyane ku kiremwamuntu.'

    'Ubwo abantu badahuje igitsina baretse kwishimirana none ikiremwamuntu cyakororoka gute?'

    Umushinga w'itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina watowe ku ya 21 Werurwe mu cyumba cy'abadepite cyuzuye mu murwa mukuru Kampala,muri Uganda.

    Amnesty International yaje gusaba Museveni guhagarika umushinga w'itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina, aburira ko ari 'igitero gikomeye' ku bantu ba LGBTQ.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yasabye-afurika-gukiza-isi-ubutinganyi

  • Nyuma yo gushinjwa n'abakobwa 2 Donald Trump yahakanye ibyo aregwa #rwanda #RwOT

    Donald Trump yitabye urukiko nyuma yo guhamagazwa n'icyitwa 'New York grand jury' ku byaha bijyanye n'amafaranga yishyuye mbere gato y'amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2016.

    Trump wifuza kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu matora yo mu mwaka utaha wa 2024, yaburanye ahakana ibyaha 34 ashinjwa mu rukiko rwa Manhattan, nyuma asubira mu rugo rwe muri Florida kuganira n'abamushyigikiye bari bamutegerereje iwe.

    Abashinjacyaha bagaragaje ko Trump akurikiranyweho ibyaha 34 birimo ibyo gukoresha impapuro mpimbano, zakoreshejwe mu rwego rwo kugira ngo haburizwemo amakuru yashoboraga kubuza Trump kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2016, hishyurwa amafaranga atarashoboye gusobanurwa impamvu nyakuri yatumye atangwa. Ayo mafaranga ngo yishyuwe abagore babiri, harimo umukinnyi wa filimi z'urukozasoni, wavuze ko baryamanye, n'umugabo wavugaga ko hari amakuru afite ku mwana Trump yabyaye hanze y'urugo, nk'uko byatangajwe n'ibiro by'Ubushinjacyaha mu Karere ka Manhattan.

    Trump yinjira mu rukiko, yagiye kwicarana n'abanyamategeko be, akajya akomeza guhanga amaso abanyamakuru bafotora kuko bari bemerewe gufata amafoto, nyuma umwanya wose w'iburanisha warangiye yicaye areba imbere akurikira.

    Trump yavuze gake mu rukiko, abwira umucamanza ko ahakana ibyo aregwa (not guilty) kandi ko yagiriwe inama ku birebana n'uburenganzira bwe. Umucamanza yabwiye Trump ko aramutse yitwaye nabi yasohorwa mu rukiko. Trump ntacyo yongeye kuvuga kugeza asohotse mu rukiko.

    Umunyamateko wa Trump witwa Todd Blanche, yabwiye urukiko ko Trump ababaye cyane kandi ko azi ko hari akarengane gakomeye karimo kuba.

    Aganira n'amagana y'abamushyigikiye bari bari iwe muri Florida, Mar-a-Lago, ku mugoroba nyuma yo kuva mu rukiko, Trump yasubiyemo ko iperereza ryakozwe ryari ririmo politiki.

    Trump yagize ati 'Icyaha cyonyine nakoze, ni ukurwana ku gihugu cyacu ntatinya, nkirinda abashaka kugisenya' .

    Trump yagombaga kuzagaruka mu rukiko mu Kwezi k'Ukuboza 2023, ariko abanyamategeko be, basabye ko yazihanganirwa ntagaragare mu rukiko icyo gihe kubera ko kugira ngo yitabe urukiko bisaba umutekano udasanzwe. Abashinjacyaha basabye urukiko gushyira iburanisha muri Mutarama 2024, mu gihe abanyamategeko ba Trump basabaga ko iburanisha ryakwigizwa inyuma. Umucamanza ntiyahise avuga itariki urubanza ruzakomerezaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/nyuma-yo-gushinjwa-n-abakobwa-2-donald-trump-yahakanye-ibyo-aregwa

  • Real Madrid yigaranzuye FC Barcelona yongera kugera ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Karim Benzema yafashiej Real Madrid kunyagira FC Barcelona ibitego 4-0 anayigeza ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023.

    Barca,yashakaga gutsinda umukino wa kane wikurikiranya Real Madrid muri uyu mwaka w'imikino,ntabwo yorohewe kuko uyu mukeba wayo waje ameze nk'intare yakomeretse yayinyagiye kakahava.

    Igendeye kuko umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-0 cya Barcelona,Real Madrid yaje ibizi neza ko igomba gutsinda ibitego birenze kimwe kugira ngo yongere igere ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey iherukaho muri 2014.

    Vinicius Jr yatsindiye Real igitego cya mbere ku munota wa 44 w'umukino nyuma yo kwiruka we na bagenzi be bagasiga ubwugarizi bwa FC Barcelona.

    Igice cya kimwe cya kabiri cyatangiye neza kuri Madrid ubwo Benzema yatsindaga igitego cya kabiri hashize iminota gitangiye,ku mupira mwiza yahawe na Luka Modric wongeye kugaragaza ko ari kizigenza acenga abakinnyi ba FC Barcelona akamuha umupira ahagaze wenyine.

    Nyuma y'iminota umunani,Vinicius yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina na Kessie hanyuma Benzema atera penaliti nziza,umunyezamu Marc-Andre Ter Stegen ntiyamenya aho umupira unyuze.

    Imbere y'abafana bayo i Nou Camp, Barcelona yagerageje gushaka igitego cy'impozamarira biranga.

    Ku munota wa 80,Karim Benzema yatsinze agashinguracumu ku mupira mwiza yahawe na Vinicius Jr yuzuza ibitego bitatu muri uyu mukino yatsinze wenyine.

    Benzema yashimangiye ko ari mu bihe byiza cyane kuko no ku cyumweru yatsinze ibitego 3 muri 6-0 batsinze Real Valladolid.

    Real izaba ishakira gutwara igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 20 nikina na Osasuna ku mukino wa nyuma.

    Ku wa kabiri, Osasuna yageze ku mukino wa nyuma w'iki gikombe nyuma yo gutsinda Athletic Bilbao ibitego 2-1 mu mikino yombi.

    Real Madrid iracyafite amahirwe yo gutwara ibikombe bibiri muri uyu mwaka w'imikino,kuko nayo iri muri kimwe cya kane cy'irangiza muri Champions League aho izahura na Chelsea.

    Igikombe cya shampiyona cyo gisa n'icyayicitse kuko irushwa amanota 12 na FC Barcelona habura imikino 11 gusa ngo irangire.

    Mu mikino 6 baheruka guhura,FC Barcelona yatsinze Real Madrid inshuro eshanu ariyo mpamvu Madrid yaje muri uyu mukino ishaka kwihimura.



    Vini Jr na Gavi baranzwe n'amahane muri uyu mukino

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yigaranzuye-fc-barcelona-yongera-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-copa

  • Abakinnyi ba Rwamagana City batanze nyirantarengwa ku bayobozi, babaha umukoro utoroshye #rwanda #RwOT

    Binyuze mu bakinnyi 28 basinye ku rupapuro, abakinnyi ba Rwamagana City bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batishyuwe amafaranga baberewemo batazakina umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzabahuza na Musanze FC.

    Aba bakinnyi bari baberewemo amezi 3 y’ibirarane maze mbere yo gukina umukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro aho baraye batsinze Kiyovu Sports 3-2 bari bishyuwe ukwezi kumwe.

    Mu ibaruwa bandikiye umuyobozi wa Rwamagana City, bamunyesheje ko inama y’abakinnyi bakoze yemeje ibintu 3 biramutse bidakemuwe batazakina na Musanze FC.

    Iyi baruwa igira iti “dushingiye ku nama y’akanama nkemurampaka k’ikipe kashyizweho n’ikipe kateranye ku wa 23 Werurwe 2023 n’iyateranye ku wa 2 Mata 2023 twifuje kubamenyesha ko twe nk’abakinnyi mu gihe ibi bikurikira bidashyizwe mu bikorwa dufahshe umwanzuro ko umukino wa shampiyona uzaduhuza na Musanze FC tutazawukina.”

    “Mu gihe hataraboneka imishahara y’ukwezi kwa 2 ndetse n’ukwa 3. Mu gihe amafaranga y’abakinnyi baguzwe ataraboneka ndetse no mu gihe imwe mu mishahara y’ukwezi kwa munani itarishyurwa mu bo muyibereyemo. Dushingiye kuri ibyo byose byavuzwe haruguru, twe nk’abakinnyi twemeje ko umukino dufitanye na Musanze FC ku wa 15 Mata 2023 tutazawukina.”

    Iyi baruwa ikaba yaherekejwe n’urutonde rw’abakinnyi 28 b’iyi kipe basinyiye ko babyemeye.

    Kugeza ubu Rwamagana City iri mu murongo utukura aho iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26 irushanwa Sunrise FC inota 1 ya 13, Marines ikagira amanota 22, Rutsiro FC 21 n’aho Espoir FC ifite 14

    Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Rwamagana City

    Urutonde rw’abakinnyi basinye

    Rwamagana City yavuze ko batazakina umukino wa Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rwamagana-city-batanze-gasopo-ku-bayobozi-babaha-umukoro-utorosye

  • Abafana ba FC Barcelona bibagije Messi agahinda aterwa n’abafana ba PSG _ VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya FC Barcelona, mu gihugu cya Espagne baraye baririmbiye Messi bamusaba kugaruka imuhira.

    Muri iyi minsi , Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint — Germain mu Bufaransa. inkuru zijyanye naho azerekeza ntizigisiba kugaruka mu mitwe y'abantu. ahanini bitewe n'uko kongera amasezrano bisa nkibyanze.

    Mu mpera z'icyumweru ubwo ikipe ya PSG yatsindwaga na Lyon igitego kimwe ku busa, abafana ba PSG bavugirije induru Messi.
    Mu ijoro ryakeye bwo siko byaraye bigenze kuko mu mukino , FC Barcelona yatsindiwemo na Real Madrid ibitego bine ku busa.

    Ku munota wa 10 , abafana ba FC Barcelona bari muri sitade Camp Nou bahagurutse baramuririmba bamusaba kugaruka murugo.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-fc-barcelona-bibagije-messi-agahinda-aterwa-nabafana-ba-psg-_-videwo/

  • Ese waruziko ingagi zigira urukundo kurusha izindi nyamaswa zose zo ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ingagi ni zimwe mu nyamaswa zikunzwe cyane ku Isi dore ko zifite imiterere ijyakumera neza nkiya bantu akaba ari zimwe mu nyamaswa zidakunze kugaragara ahantu henshi ku Isi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukerarugendo bukunzwe cyane dore ko rusarwa cyane n'abantu baturutse hirya no hino ku Isi baje kureba ingagi ziba muri pariki y'ibirunga mu karere ka musanze.

    Abahanga bavuga ko burya ingagi zigira urukundo rwinshi cyane kubera ko ingagi zikunda kuba hamwe kandi iyo hagize ingagi ipfa ifite umwana izindi ngagi zimufata neza cyane haba hari iyotsa ikamwotsa kandi ikamufata neza nk'uko ifata umwana wayo.

    Kandi iyo ingagi y'ingabo imenye umwana wapfishije nyina iramurinda cyane kuruta uko yarinda undi ufite nyina kandi burya ingagi abahanga bemeza ko arizo nyamaswa za mbere zigirana urukundo kurusha izindi nyamaswa zose zo ku Isi.

     

    Source : https://yegob.rw/ese-waruziko-ingagi-zigira-urukundo-kurusha-izindi-nyamaswa-zose-zo-ku-isi/

  • Urutonde rw’amazina 20 y’abakobwa na 20 y’abahungu agezweho muri 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru BabyCenter cyakoze urutonde rw'amazina agezweho, ababyeyi bari guhitamo kwita abana babo muri uyu mwaka wa 2023.

    Yegob twifuje kubasangiza urutonde rw'amazina 20 y'abakobwa na 20 y'abahungu ya mbere twifashishije urutonde rwakozwe na BabyCenter.

     

    Abakobwa

    1. Olivia

    2. Emma

    3. Amelia

    4. Lily

    5. Isabella

    6. Luna

    7. Aurora

    8. Charlotte

    9. Harper

    10. Mia

    11. Ava

    12. Sophia

    13. Victoria

    14. Gianna

    15. Grace

    16. Aria

    17. Evelyn

    18. Abigail

    19. Emily

    20. Ellie

    Abahungu

    1. Liam

    2. Noah

    3. Oliver

    4. Ethan

    5. James

    6. Leo

    7 .Elijah

    8 .Lucas

    9 .Aiden

    10. Mateo

    11. Jack

    12. Levi

    13. John

    14. Mason

    15. Michael

    16. Luca

    17. Benjamin

    18. Henry

    19. Logan

    20. Sebastian

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwamazina-20-yabakobwa-na-20-yabahungu-agezweho-muri-2023/

  • Igihe umukino uzahuza Rayon Sports na Intare FC uzakinirwa cyamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza igihe umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na Intare FC uzakinirwa.

    Uyu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry'igikombe cy'amahoro, byanzuwe ko uzakinwa ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

    Ni umukino wa 1/8 mu gikombe cy'amahoro, mu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1 kuri sitade Ikirenga. Ikipe izakomeza muri aya, izahita icakirana na Police FC muri 1/4.

    Source : https://yegob.rw/igihe-umukino-uzahuza-rayon-sports-na-intare-fc-uzakinirwa-cyamenyekanye/

  • Abakinnyi b’ikipe imwe mu Rwanda bose basezeye akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Rwamagana City bandikiye ubuyobozi bw'ikipe ko niba batabishyuye amafaranga babafitiye batazakomeza gukora imyitozo.

    Abakinnyi b'ikipe ya Rwamagana City bandikiye ubuyobozi bw'iyo kipe buyimenyesha ko bagaharitse imyitozo ndetse n'ibindi byose mu gihe batarabishyura.

    Mu ibaruwa ndende yasinyweho n'abakinnyi ba Rwamagana City banditse basaba ubuyobozi ko niba itabishyuye amafaranga y'imishahara y'ujwezi kwa Kabiri n'ukwa Gatatu batazigera bongera kugararagara mu mirimo y'ikipe.

    Ibaruwa Abakinnyi ba Rwamagana banditse

    Rwamagana Fc ni iya 12 n'amanota 26 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona, ika irabura amanota make ikizera ko igumye mu cyiciro cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-imwe-mu-rwanda-bose-basezeye-akazi/

  • Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe ihora ihanganye n’ikipe ya Rayon Sports mu buryo bukomeye hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda ihora ihanganye n'ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu muzamu ukomeje kuntengwa cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru ndetse n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports aherutse gusaba umutoza ko yamukura mu kibuga ubwo iyi kipe ye yatsindwaga n'ikipe ya Police FC ibitego 4-2.

    Ibi yakoze nibyo byatumye benshi bibaza ikintu yabaye ariko birasanzwe rimwe na rimwe ku mikino ikomeye ikipe ya Rayon Sports ikina usanga umwe mu bakinnyi bakora ibintu bitavugwaho rumwe n'abakunzi ba Rayon Sports usanga ari uyu muzamu.

    Nyuma y'ibi byose agenda akora, YEGOB twaje kumenya ko umwaka utaha Hakizimana Adolphe ashobora kuba ari umukinnyi w'ikipe ya APR FC kuko ngo bamaze kumvikana cyereka hagize agatotsi kazamo nyuma.

    Ikipe ya Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko kuva ku munsi wejo hashize kuwa gatatu kugeza mu cyumweru gitaha kuwa mbere.

     

    Source : https://yegob.rw/hakizimana-adolphe-yamaze-gusinyira-ikipe-ihora-ihanganye-nikipe-ya-rayon-sports-mu-buryo-bukomeye-hano-mu-rwanda/