Blog

  • Imikorere y'irondo ry'umwuga iracyacyemangwa #rwanda #RwOT

    Hari abaturage basaba ko imikorere y'abagize irondo ry'umwuga yavugururwa, bakongererwa amahugurwa kandi n'umubare w'abo ukiyongera.

    Ukurikije ibyo aba baturage bavuga nta gushidikanya koubujura bukorerwa mu ngo buri kwiyongera ku gipimo kidasanzwe, kandi ntibigisaba kwitwikira ijoro kuko hari n'abacuzwa utwabo ku manywa y'ihangu.

     Ni ikibazo kitakiri umwihariko mu gace runaka kuko aba twaganiriye ari abo mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Gasabo.

    Umwe yagize ati 'Sinzi ukuntu bimeze muri iyi minsi ariko ubujura burahari cyane. Biherutse kumbaho nanitse imyenda ngiye mu nzu ngarutse nsanga barayijyanye mu isegonda rimwe.'

    Mugenzi we ati 'Hari umusaza duturanye baherutse gufata baramuniga saa moya za ni mugoroba, bamwambura telefoni ebyiri. Ingero ni nyinshi natanga.'

    Undi ati 'Urugo duturanye baherutse kwiba 'Cash power' (soma kashi pawa) mu gitondo cya kare nka saa kumi n'imwe. Cash Power barayitwara.'

    Nubwo bimeze bitya ariko abaturage bashidikanya ku bushobozi bw'abashinzwe umutekano babegereye, ni ukuvuga aba bazwi nk'irondo ry'umwuga.

    Hari ababagaya ubuke abandi bagakeka ko baba bafite amahugurwa adahagije utaretse n'abakekwaho gukingira ikibaba cyangwa kwifatanya n'abajura, bagasaba ko imikorerere y'irondo yaminjirwamo agafu, kugira ngo uru rwego bishyurira amafaranga rukore neza.

    Umwe ati 'Umutekano kuwishyura wo turawishyura ariko ngo muri 'quaritier' (soma karitsiye) aho ngaho ntabwo abanyerondo b'umwuga bahagera, akenshi bibera ku isanteri.'

    Undi ati 'Nibabongere habe n'aba kumanywa ntihabe ab'ijoro gusa.'

    Hari n'uwagize ati 'Muri iyi minsi rero ukuntu mbona hari igihe baha akazi abantu badafatika,ubu abantu basigaye bajya mu irondo ni babandi na none.'

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nawe aherutse gusaba inzego bireba ko zasuzuma imikorere y'irondo aho bitagenda neza bikanozwa.

    Aha umukuru w'igihugu yasozaga itorero ry'abayobozi b'utugari mu mpera z'ukwezi gushize kwa Werurwe 2023.

    Yagize ati 'Ikibazo kindi numvise nacyo musuzume murebe cyagiye kivuka mu bintu by'amarondo, iby'irondo byavuzwe, hari abagiye bavuga ko nabyo bisa  n'aho bidakora neza cyangwa bidateguye mu buryo bwiza.'

    Ni inshuro zitari nke hirya no hino mu mujyi wa Kigali, humvikanye amajwi y'abakora irondo ry'umwuga badahemberwa igihe kandi bahembwa make,  icyafatwa nk'igishobora kuba imwe mu ntandaro yo kudohoka ku kuzuza inshingano uko bikwiye.

    Tito DUSABIREMA

    The post Imikorere y'irondo ry'umwuga iracyacyemangwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/06/imikorere-yirondo-ryumwuga-iracyacyemangwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikorere-yirondo-ryumwuga-iracyacyemangwa

  • Amavubi yigiye imbere ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe na Argentine u Bufaransa, Brazil bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya w’135 ruvuye ku mwanya w’137.

    Uru rutonde rwaherukaga gusohoka muri Kuboza 2022, rwongeye gusohoka uyu munsi tariki ya 6 Mata 2023.

    Ahanini hashingiwe ku musaruro w’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar, habaye impinduka mu makipe 10 yasoje umwaka ushize ayoboye ndetse no mu yindi myanya.

    Ubu Argentine yegukanye igikombe cy’Isi ni yo iyoboye uru rutonde, u Bufaransa bahuriye ku mukino wa nyuma ni ubwa 2, Brazil ni iya 3, hagakurikiraho u Bubiligi, u Bwongereza, u Buholandi, Croatia, Italy, Portugal ndetse na Spain.

    Urutonde ruheruka gusohoka, Amavubi yari ku mwanya w’137 ubu yaje ku mwanya w’135 ku Isi no ku mwanya wa 40.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Maroc yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi iri ku mwanya wa 11 ku Isi, icya kabiri ni Senegal ya 18, Tunisia ya 28, Algeria ya 34, Misiri ya 35, Nigeria ya 40.

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 89 ku Isi na 18 muri Afurika, Kenya 102 na 21 muri Afurika, Tanzania 130 ku Isi na 38 muri Afurika, Rwanda 135 na 40 muri Afurika, Ethiopia 142 na 41 muri Afurika, Burundi 145 na 43 muri Afurika, Sudani y’Epfo 163 na 47 muri Afurika.

    Amavubi yigiye imbere ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yigiye-imbere-ku-rutonde-ngaruka-kwezi-wa-fifa

  • Kaminuza y'u Rwanda igiye kujya itanga impamyabushobozi z'ikirenga mu masomo yo gukora imiti n'inkingo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda igiye gutangira gushyirirwa mu bikorwa biturutse ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe n'u Burayi, ubinyujije mu Kigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Aya masomo agiye kujya atangirwa mu Rwanda, mu gihe rumaze igihe rutangije umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n'Igituntu.

    Bitegangijwe ko mu myaka itanu iri imbere nibura Abanyarwanda 100 bazaba bamaze kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Biotechnology mu gihe abandi 15 bo bazaba bamaze kwiga icyiciro gihanitse 'PhD'.

    Mu muhango wo gutangiza aya masomo wabaye ku wa 5 Mata 2023, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yasobanuye ko aya masomo yari asanzwe atangwa ku rwego rw'icyiciro cya kabiri cya kaminuza [Bachelor in Biotechnology].

    Ati 'Ubusanzwe twatangaga aya masomo ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko kugira ngo umuntu akore ubushakashatsi akenera ubumenyi bwisumbuye. Ubwo bumenyi rero twabubona gusa tugize icyiciro cya gatatu n'icya PhD. Ni ubushakashatsi butuma habaho kuvumbura imiti, ibikoresho byifashishwa kwa muganga n'ibindi.'

    Ubusanzwe 'Biotechnology' ntabwo ireba gusa ibijyanye n'imiti cyangwa inkingo ahubwo igera mu bundi bumenyi bw'ubuvuzi bw'abantu, ubuvuzi bw'amatungo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Dr Didas Kayihura yavuze ko mu bigiye gutuma hatangizwa aya masomo ari ukugira ngo u Rwanda rubashe kubona abakozi bazajya bakora mu ruganda rukora imiti n'inkingo.

    Ati 'Ruriya ruganda rwo gukora imiti n'inkingo, ntabwo rushobora kubaho rudafite abantu barukoramo. Abo bantu rero baboneka gusa iyo igihugu gifite abahanga bahagije mu bya 'Biotechnology'.'

    Kaminuza y'u Rwanda kandi yanasinyanye amasezerano na Enabel nk'ibigo bizafatanya mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Kaminuza y'u Rwanda yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo, Dr Didas Kayihura mu gihe Enabel yari ihagarariwe n'Umuyobozi Wungirije, Manuel Iglesias.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yavuze ko 'Imbuto za mbere z'ubufatanye bwa kaminuza zo mu Bubiligi na Kaminuza y'u Rwanda, zatewe mu myaka itanu ishize. Abanyeshuri baziga muri iyi gahunda bazabasha kuba imbaraga zikenewe n'u Rwanda ndetse no kuri uyu mugabane mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryo gukora imiti n'inkingo.'

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyi ntambwe itewe izunganira izindi zatewe n'uyu muryango mu gufasha Umugabane wa Afurika kubaka urwego rw'ubuzima by'umwihariko ibijyanye no kugira inganda zikora imiti.

    Muri gahunda y'icyerekezo 2050, Guverinoma yihaye intego y'uko u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi binyuze mu kubaka ubushobozi bw'Abanyarwanda bakiga amasomo akenewe kugira ngo babashe gukora mu nganda, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izindi zirimo gushyirraho mu gihugu kugira ngo kibashe gukora inkingo n'imiti ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Iki ni igice kimwe cyo kugira ngo tubone abantu bafite ubushobozi bwo gukora muri izo nganda, kubona abantu bakora ubushakashatsi, kwibaza ibibazo u Rwanda, Afurika cyangwa Isi ifite muri rusange no kubishakira ibisubizo binyuze muri 'Biotechnology'.'

    Mu mpera za 2023, u Rwanda ruzaba rufite uruganda rukora imiti n'inkingo aho ruzubakwa n'Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n'imiti.

    Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa Covid-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk'uru rw'inkingo n'imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho rya mRNA.

    Kugeza ubu Abanyarwanda icyenda ni bo bazakora muri uru ruganda ariko mu 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Yvan aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga

    Umuhango wo gutangiza Masters na PhD muri Biotechnology witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr Yvan Butera

    Umuyobozi Wungirije wa Enabel mu Rwanda, Manuel Iglesias ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yasinye ku masezerano y’ubufatanye na Enabel

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda [EU] ,Belén Calvo Uyarra, yavuze ko ibihugu by’i Burayi ahagarariye bizakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda zitandukanye

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko u Burayi buzakomeza gufatanya na Afurika mu kwigira mu bijyanye n’imiti n’inkingo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Butera Yvan, yashimye EU ikomeje gutanga umusanzu mu kubaka urwego rw’ubuzima mu Rwanda

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-igiye-kujya-itanga-impamyabushobozi-z-ikirenga-mu-masomo-yo

  • Mukorere amafaranga hano, mushore muri Kenya: Ubutumwa Perezida Ruto yasigiye abaturage be i Kigali – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Ruto yasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, rwaranzwe n'ibihe byiza birimo amasezerano 10 u Rwanda na Kenya byasinyanye, hiyongeraho n'umwanya yagize wo kunywa icyayi i Nyamata mu Bugesera.

    Mbere yo gusubira muri Kenya, Perezida Ruto yahuye n'abaturage be bari mu Rwanda, dore ko ari na benshi kuko haba ishoramari rikomeye rikomoka muri Kenya nka BPR Bank, Equity Bank, I&M Bank, Fusion Capital, Serena Hotels, Mount Kenya University, East African (Rwanda Today) n'ibindi byinshi.

    Minisiiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr. Alfred Mutua, yavuze ko abaturage ba Kenya bari mu mahanga (diaspora), bagomba kwiyumva mu gihugu cyabo kandi ko kibazirikana.

    Yavuze ko hagenda hakorwa impinduka zigamije kuborohereza ubuzima, za ambasade zikababa hafi zikabakemurira ibibazo, ku buryo “igihe muri hanze y'igihugu mutaba muri mwenyine”.

    Yakomeje ati “Twifuza ko mukora ibikorwa bibyara inyungu, mugacuruza, mugashora imari, atari mu bihugu murimo gusa, ahubwo munashore imari muri Kenya. Iyo tuje hano tukavuga ko dukeneye abashoramari baturuka mu mahanga, tunifuza ko Abanyakenya bari mu mahanga bashora imari no mui Kenya.”

    “Mwishyire hamwe, dufatanye, mushore imari mu rugo, muzane ibyo bitekerezo, mukorere amafaranga hano, mushore muri Kenya, muhe akazi abanyakenya, maze twese dutere imbere.”

    Perezida William Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose, ku buryo serivisi za Leta umuntu azajya akenera ashobora kuzibona atavuye aho ari.

    Ni icyemezo yavuze ko kizaba cyashyizwe mu bikorwa 'bitarenze mu mpera z'uyu mwaka,' haba ku bantu bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

    Yavuze ko igihugu kidashobora kubona iterambere cyifuza hatifashishijwe ikoranabuhanga uko bikwiye, kuko iyo ibintu byinshi bikorwa abantu bahererekanya amafaranga mu ntoki, haba hari ibyago byinshi bya ruswa.

    Yakomeje ati “Ubwo najyaga ku butegetsi mu mezi atandatu ashize twari dufite serivisi 320 zonyine zikoreshwa mu ikoranabuhanga. Ni intego nihaye ko mu yandi mezi atandatu ari imbere, serivisi zose za Leta zizaba zikoreshwa mu ikoranabuhanga, ushobora kuzikoresha utavuye aho uri.”

    Perezida Ruto yabwiye abaturage bakomoka muri Kenya bakorera mu Rwanda, ko nibura mu byumweru bibiri biri imbere bazatangiza gahunda bise 'Boma Yangu', izafasha abantu kugura inzu ziciriritse muri Kenya, nubwo waba uri mu Rwanda, kandi ukayigura mu gice icyo ari cyo cyose cy'igihugu.

    Yakomeje ati “Indi nkuru nziza ni uko hari ubutaka bwagenewe iyi gahunda, urebye ikintu gituma gutunga inzu muri Kenya bigorana, ni igiciro cy'ubutaka. Icyemezo twafashe ni uko tuzatanga ubutaka ku buntu, bikazatuma inzu yaguraga miliyoni 3-4 z'amashillingi (hafi miliyoni 25Frw), ishobora kuvurwa miliyoni 1- 1.5 Ksh.”

    Yavuze ko bamaze kubona ubutaka mu Ntara 41, aho ubu busaga hegitari 1600 mu mijyi minini, ubwinshi bukaba busanzwe ari ubwa Leta.

    Yavuze ko Leta irimo kureba uburyo abantu babasha kubona inguzanyo zatuma babasha kugura izi nzu, bidasabye ko umuntu aba afite amafaranga yose icyarimwe.

    Perezida Ruto kandi yavuze ko hari ubwo abantu bari mu mahanga boherereza amafaranga bene wabo ngo bubake inzu, bakajya babaha amafoto y'inzu z'abandi, bazagera mu gihugu bagasanga izo nzu nta zihari.

    Ati 'Dushaka kubakemurira iki kibazo. Ntabwo mukeneye kugirana ibibazo n'inshuti n'umuryango, mukwiye kwizera Guverinoma ya Kenya ikabubakira inzu, kandi ni uburyo bwizewe bwo kugira umutungo mu gihugu. Ntabwo ndimo kubaca intege ngo ntimugire imitungo mu Rwanda.'

    Perezida Ruto yanakomoje ku nama aheruka kugirana n'ibigo bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo Amazon, Google, MasterCard n'ibindi, aho barimo kugerageza kugira Kenya igicumbi cy'ikoranabuhanga, ariko hakaba n'ahantu hashorwa imari nyinshi n'abanyamahanga.

    Ati 'Mukwiye kumenya ko, yego dushobora guteza imbere igihugu cyacu dukoresheje imisoro yacu, yego dushobora kongeraho amafaranga tuguza mu nzego zitandukanye ariko tugomba kuba mu mwanya utuma mu rwego rw'abikorera, dukurura ishoramari ryinshi ry'abanyamahanga.'

    'Dushobora gukoresha ayo mafaranga y'abikorera mu guteza imbere inganda zacu, mu kuzana ibigo byongera agaciro mu gihugu cyacu, ishoramari ry'abikorera n'amahirwe yo gukorera mu nganda ibintu bitandukanye mu gihugu cyacu.'

    Ni amahirwe yavuze ko azatanga imirimo muri Kenya, aho nk'uruganda rw'inkingo rwa Moderna rwamaze gusinya amasezerano yo gushora miliyoni $500 muri iki gihugu.

    Yakomeje ati 'Muri rusange, ku wa Kane w'icyumweru gishize twasinye amasezerano n'ibigo bigiye kutuzanira imirimo hafi 100,000 muri Kenya.'

    Ni ibikorwa ngo bizaba bishingiye ku mafaranga y'aba bashoramari, aho kuba imisoro y'abaturage cyangwa inguzayo leta yafashe.

    Yakomeje ati 'Kugira ngo tubashe kubigeraho, turabakeneye muri diaspora kugira ngo mukomeze kuba ba ambasaderi beza ba Kenya, kugira ngo umuntu wese, aho ari ho hose ku isi, abashe kumenya ngo niba uyu mugabo cyangwa umugore aturuka muri Kenya, ukaba ubona ibintu akora biri ku rwego rwo hejuru, Kenya igomba kuba ari ahantu heza ho gushora imari.'

    'Reka mbisubiremo, iyo mukora imirimo yanyu yose, mugomba kumenya ko mutabyikorera ubwanyu gusa cyangwa imiryango yanyu, muba mubikorera n'igihugu.'

    Perezida Ruto yanavuze ko uretse kuba akeneye ko igihugu gikora cyane kikabona n'imisoro myinshi, na yo igomba gukoreshwa neza, ntiyibwe cyangwa ngo ikoreshwe nabi.

    Perezida Ruto yagiranye ibiganiro birambuye n’Abanyakenya baba mu Rwanda, muri Kigali Serena Hotel

    Umwana yegereye Perezida Ruto wahuraga n’Abanyakenya baba mu Rwanda, baraganira

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr. Alfred Mutua, yavuze ko abaturage ba Kenya bari muri diaspora bagomba kwiyumva mu gihugu cyabo kandi ko kibazirikana

    Abanyakenya bafite ishoramari ryinshi mu Rwanda haba mu mabanki, ubwishingizi, amahoteli, itangazamakuru n’ibindi

    Perezida Ruto yasabye abashoramari bo muri Kenya bakorera mu Rwanda, kongera ishoramari iwabo

    Abanyakenya bakorera ubucuruzi mu Rwanda bamaze kuba benshi

    Abaturage ba Kenya beretswe ko hari ishoramari ribategereje mu gihugu cyabo

    Perezida Ruto yagiranye ibihe byiza n’Abanyakenya baba mu Rwanda

    Perezida Kagame yaherekeje Ruto wasoje uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda nka Perezida wa Kenya

    Abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano basezera kuri Perezida Ruto. Aha yaherezaga umukono Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Maj Gen Joseph Nzabamwita, naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, barategereje

    Perezida Kagame yitegereza indege ya Perezida William Ruto, igiye guhaguruka i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukorere-amafaranga-hano-mushore-muri-kenya-ubutumwa-perezida-ruto-yasigiye

  • Umukobwa w'ikizungerezi ufana Dortmund yasabye umukinnyi wayo wavunitse kuza akamuvura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umufana w'ikizungerezi wa Borussia Dortmund uri mu bakurura abagabo cyane yiyemeje gutanga ubufasha bw'ubuvuzi budasanzwe ku mukinnyi wabo wavunitse.

    Umuforomokazi unamamaza imyenda y'imbere ikurura abagabo, Kim Schiele, yiteguye gukoresha ubushobozi bwe mu kuvura myugariro Nico Schlotterbeck.

    Icyizere cya Dortmund cyasigaye ari gike nyuma y'aho Bayern Munich ibatsinze ibitego 4-2 mu mukino uheruka.

    Ariko Kim arashaka kwerekeza amaboko ye kuri Schlotterbeck akamuvura imvune yagize muri uyu mukino ndetse azamara ukwezi adakina.

    Uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ye ari mu kazi, yandikaho ati: “uko agaruka vuba, niko ibintu byaba byiza cyane.Nabishaka! :)”

    Mu yindi foto, na we yambaye imyenda ye y'akazi, yandikaho ati: “Umuforomokazi wanyu mwiza.”

    Uyu mugore ngo arashaka ko uyu myugariro agaruka vuba agafasha BVB guhatanira igikombe aho irushwa inota rimwe na Bayern Munich.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukobwa-w-ikizungerezi-ufana-dortmund-yasabye-umukinnyi-wayo-wavunitse-kuza

  • FERWAFA yemeje itariki y'umukino wa Rayon Sports na Intare wateje impaka #rwanda #RwOT

    FERWAFA yatangaje ko umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Intare FC, wari umaze iminsi uteza impaka mu bakunzi ba ruhago nyarwanda, uzaba tariki 19 Mata 2023.

    Ni umukino wa 1/8 cyirangiza mu gikombe cy'Amahoro utarakiniwe igihe, kubera impamvu kubera kutumvikana hagati y'amakipe yombi.

     Uyu mukino wakomeje guteza impaka mu bihe bitandukanye, kubera ko imwe muri izi kipe ariyo Rayon Sports yabanje gutangaza ko yikuye mu irushanwa.

    Itariki y'uyu mukino imenyelamye nyuma y'uko andi makipe yamaze gukina imikino ibanza muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro cya 2023.

    Biteganyijwe ko izatsinda hagati ya Rayon Sports na Intare FC, izakina na Police FC muri 1/4, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare ibitego 2-1.

    The post FERWAFA yemeje itariki y'umukino wa Rayon Sports na Intare wateje impaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/06/ferwafa-yemeje-itariki-yumukino-wa-rayon-sports-na-intare-wateje-impaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yemeje-itariki-yumukino-wa-rayon-sports-na-intare-wateje-impaka

  • Nigeria: Urukiko rwategetse ko isake yatezaga urusaku ibagwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko isake ibagwa kuri uyu wa gatanu, nyuma yuko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza.

    Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y'iki gihugu, rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Premium Times.

    Abaturanyi babiri bavuze ko bibabuza gusinzira.

    Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw'iyo sake, ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.

    Isyaku Shu'aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

    Umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Daily Trust.

    Nyir'iyo sake yanategetswe kuzayibaga ku wa gatanu nkuko yabisezeranyije, bitaba ibyo agahanwa.

    The post Nigeria: Urukiko rwategetse ko isake yatezaga urusaku ibagwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/06/nigeria-urukiko-rwategetse-ko-isake-yatezaga-urusaku-ibagwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nigeria-urukiko-rwategetse-ko-isake-yatezaga-urusaku-ibagwa

  • Urwibutso rwa Guttenfelder, umwe mu bafotozi mbarwa babonye Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umwe mu bafotozi bafite ubunararibonye mu gufotora intambara n'amakimbirane hirya no hino ku Isi, kuko yabikoze mu ntambara zirimo iyo muri Somalia, Iraq, Syria, Yemen n'ahandi.

    Uyu mugabo wari umusore ubwo Jenoside yakorerwa Abatutsi yabaga, avuka muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ho yakuriye, yize n'amashuri ye kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza, agahitamo kwiga amasomo aha abanyeshuri kujya kwihugura mu zindi kaminuza mpuzamahanga bafitanye ubufatanye.

    Iyo gahunda yo koherezwa mu mahanga ni yo yamugejeje muri Tanzania mu gihe cy'umwaka n'igice, yimenyereza byinshi ku rurimi n'umuco wa Tanzania mu gihe yahamaze.

    Mu buhamya yahaye National Geographic, David Guttenfelder yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiraga, yari yarasubiye iwabo ari umunyamakuru ufotora kuri kimwe mu binyamakuru byo muri Leta y'iwabo.

    Ibibera mu Rwanda yabikurikiranye kuri televiziyo z'iwabo, aza kwigira inama yo gushaka amafaranga akaza kwirebera ibiri kuba, agafata amafoto ari nayo yaje kumufasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Nasezeye akazi, mpakira buri kimwe mu byo nari mfite. Icyo gihe ubanza nari mfite nk'amadolari ari hagati ya 5000 na 3000. Camera zanjye n'ibindi nabishyize mu gikapu ku mugongo, ntangira gukuruza inda mfotora ngo nimenyereze uko nzabigenza ningerayo, nkafotora imizigo yanjye iri ku mugongo.'

    David Guttenfelder yafashe indege umugeza i Nairobi muri Kenya, akomereza i Bujumbura ari naho imodoka z'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) zamukuye zimugeza i Kigali.

    Akigera mu Rwanda, David Guttenfelder avuga ko yabonye ibintu amaso atari yarigeze abona .

    Ati 'Ntabwo nari narigeze mbona umuntu wapfuye. Mvuye mu nkambi z'impunzi, ikindi kintu nagiye kureba mu Rwanda ni gereza ya Kigali yafungirwagamo abakekwaho uruhare muri Jenoside. Nari mbizi ko nta wundi mufotozi wahageze, ndagenda ndakomanga umuhungu umwe arakingura. Yahise ambwira ko nindamuka ninjiye, nta muntu uzankingurira ngo nsohoke.'

    'Narabyemeye ndinjira, mara iminsi itatu mfotora gereza, imibereho yaho yari iteye ubwoba. Abantu bari benshi, abantu baryama aho babonye hose.'

    David Guttenfelder wageze mu Rwanda Jenoside irangira, yavuze ko avuye muri gereza yakomereje mu nsengero zari zariciwemo Abatutsi muri Jenoside ziri mu karere ka Bugesera, ari zo Ntarama na Nyamata.

    Imibiri myinshi y'abishwe yari itarashyingurwa mu cyubahiro. Ni zimwe mu nsengero zabereyemo ubwicanyi ndengakamere, aho abatutsi bari bazihungiyemo bishwe bunyamaswa n'Interahamwe ndetse n'ingabo za Leta.

    Ati ' Mu buzima bwanjye nta bindi bintu bibi nk'ibyo nari narigeze mbona, nta n'ubwo mba nshaka kubigarukaho. Ninjiye mu rusengero rumwe, rwari rwuzuye abishwe muri Jenoside.'

    Yakomeje agira ati 'Nagiye mu Rwanda ntekereza ko nzahamara ibyumweru bike amadolari 3000 najyanye yashira ngataha, ariko byarangiye bibaye intangiriro yo gukora akazi nk'ako ubuzima bwanjye bwose. Hafi imyaka y'ubusore bwanjye nayimaze nkorera muri Afurika, mfotora intambara gusa.'

    David Guttenfelder muri Afurika yafotoye mu Rwanda, mu Burundi, Somalia, Sierra Leone, Liberia, Zaire n'ahandi.

    Hamwe mu hari hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ifoto ya Guttenfelder ya bamwe mu bahunze ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda

    Guttenfelder yavuze ko ubugome yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bwari buteye ubwoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-guttenfelder-umwe-mu-bafotozi-mbarwa-babonye-jenoside-yakorewe

  • Kopi miliyoni 48 z'amadosiye y'inkiko gacaca zamaze kwandikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Munezero Clarisse, ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru mu kiganiro cyibanze ku kurebera hamwe imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 5 Mata 2023.

    Munezero yavuze ko urugendo rwo kwandika dosiye z'inkiko gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga rugeze ahashimishije cyane ko icyiciro cy'ibanze cyamaze kurangira.

    Ati 'Ni umushinga watangiye muri 2015, kubera ko inyandiko za gacaca twari tuzifite ari nyinshi zibitse mu makarito ariko tugira ikibazo ko zishobora kwangirika. Navuga ko icyiciro cya mbere cyari kigamije kuba twazandika mu buryo bw'ikoranabuhanga cyarangiye.'

    'Inyandiko zose zijyanye n'inkiko gacaca ubu ngubu turazifite yaba mu buryo bw'impapuro ndetse no mu ikoranabuhanga ku buryo nta kibazo dushobora kugira zibitse neza.'

    Yagaragaje ko icyiciro kigezweho kuri ubu ari uguhuza amakuru y'izi nyandiko zamaze kwandikwa n'abarezwe muri gacaca.

    Ati 'Ubu ibyo turi gukora ni ugufata za nyandiko tukazihuza n'abarezwe.Turashaka gufata buri muntu warezwe tugahuza n'inyandiko zijyanye n'urubanza rwe.'

    Yavuze ko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu iri kubaka uburyo buzafasha abashaka kumenya amakuru ku mikorere y'Inkiko Gacaca cyangwa abashakashatsi.

    Ati 'Turateganya ko tuzubaka uburyo umuntu ashobora kuba yabigeraho. Yaba abashaka kumenya amakuru y'uko inkiko gacaca zaciwe no kuba bazikoresha mu bushakashatsi ku buryo ushobora kwandikamo izina ry'umuntu amakuru arebana na we yose agahita aza.'

    Iki cyiciro kandi ngo kigeze ahantu hashimishije kuko hari dosiye zimwe zamaze guhuzwa n'abaregwa nubwo ingengo y'imari yagiye ikoma mu nkokora imirimo y'ibi bikorwa.

    Ati 'Aha na ho tugeze ku rwego rwiza kuko hari umubare w'inyandiko zamaze guhuzwa n'abarezwe gusa twagize ikibazo cy'ingengo y'imari itari nini cyane ku buryo twabirangiza ariko duteganya ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri izaba yarangiye. Ku buryo umuntu ashobora kuzajya akenera ayo makuru ashoibora kuyifashisha.'

    Ubusanzwe izi nyandiko zinyura mu byiciro byinshi ngo zibikwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, birimo kubanza kuzitandukanya ku buryo iza buri karere zijya ukwazo, umurenge bikaba uko, zigahabwa ibimenyetso bizitandukanya; ziranagororwa zigafotorwa.

    Uretse impapuro, hari n'amakaye Manini yandikwagamo gahunda n'ibindi bikorwa by'Inyangamugayo zaburanishaga imanza za gacaca, nayo agomba kubikwa.

    Ayo makayi abarirwa mu bihumbi 52. Hari kandi 'Cassettes' 8000 zafatiweho amashusho mu gihe cy'Inkiko Gacaca zigomba kubikwa neza.

    Aya makuru abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo ashobora kumara nibura imyaka 500.

    Nk'abashaka gusubirishamo imanza z'imitungo bisaba ko begera Minisiteri ikabaha kopi y'izo bifuza.

    Inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri milioni ebyiri mu gihe cy'imyaka 10 zamazeho, zikoresha ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.

    Amadosiye y’Inkiko Gacaca akomeje kubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda ko hari ayakwangirika

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Munezero Clarisse, yagaragaje ko gahunda yo kubika amadosiye y’Inkiko Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga igeze ahashimishije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kopi-miliyoni-48-z-amadosiye-y-inkiko-gacaca-zamaze-kwandikwa-mu-buryo-bw

  • Rachid yabwiye urukiko ko afunzwe mu buryo butemewe n'amategeko #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdoul Rachid, yabwiye urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, ko afunzwe binyuranyije n'amategeko byanatumye abiregera umuyobozi wa gereza.

    Hakuzimana Abdoul Rachid yaregewe ruriya rukiko ruri i Nyanza nyuma yuko urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kumuburanusha.

    Hakuzimana Abdoul Rachid yatangiye kuburana ashima Imana umucamanza Antoine Muhima amwibutsa ko hano bari mu rukiko bityo yagaragaza inzitiza we afite aho gukina ikinamico.

    Abdoul Rachid yavuze ko kuva yafatwa na RIB mu mwaka wa 2021 ubugenzacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza ubugenzacyaha bwo ku rwego rw'isumbuye rwa Nyarugenge none akaba aje kuburana n'ubushinjacyaha bwo ku rwego rw'igihugu bityo abwira urukiko ko yarakwiye kuza kuburanira muri uru rukiko aje kuburana ubujurire

    Mu magambo ya Rachid ati 'Ubugenzacyaha ntibwakurikije amategeko bityo urukiko ntirukwiye guha agaciro iki kirego'.'

    Rachid kandi yabwiye urukiko ko abacamanza batigeze bisanzura aho yemeza ko RIB yabahungabanyije.

    Akavuga ko yategetswe gusinya inyandiko ko yafatiwe mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw'u Rwanda kandi ariwe wahamagajwe na RIB akayitaba i Kimuhurura mu mujyi wa Kigali ari naho atuye

    Ati 'Ndasaba ubwisanzure muri uru rukiko ntaboneye ahandi.'

    Umucamanza yamubwiye ko kwisanzura ari uburenganzira bwe mu rukiko.

    Rachid kandi yabwiye urukiko ko yahamagajwe n'umwanditsi w'urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda binyuranyije n'amategeko aho avuga ko rugomba guhamagaza umuntu uri ahantu hatazwi cyangwa se rugahamagaza umuntu uri mu mahanga

    Ati 'Njyewe aho ndi harazwi bityo sinkwiye kuba mfunzwe nari guhamagazwa ndi mu murenge wa Nyamirambo ntuyemo.'

    Hakuzimana Abdoul Rachid kandi yabwiye urukiko ko afunze binyuranyije n'amategeko kuko iminsi 30 y'agateganyo yari yakatiwe gufungwa by'agateganyo yari yarenze bityo akwiye kuba adafunze kuko umwaka n'igice afunzwe byarengeje iminsi 30 yari yakatiwe gufungwa by'agateganyo

    Ati 'Ibyo nanabirege umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge umfunze binyuranyije n'amategeko mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge.'

    Me Matimbano Barton we ahawe umwanya yagaragarije urukiko ko atabonye uko ategurana n'umukiliya we imyanzuro y'urubanza agasaba ko yahabwa umwanya wo kubanza gutegurana imyanzuro y'urubanza n'umukiliya we.

    Urukiko rwafashe umwanzuro ko Me Mutimbano akwiye kubanza akegerana n'umukiliya we bagategura neza urubanza

    Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane kumbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aregwa ibyaha bine aribyo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y'ibihuha no gukurura amacakubiri, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w'igenga.

    Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 11/05/2023.

    The post Rachid yabwiye urukiko ko afunzwe mu buryo butemewe n'amategeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/06/rachid-yabwiye-urukiko-ko-afunzwe-mu-buryo-butemewe-namategeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rachid-yabwiye-urukiko-ko-afunzwe-mu-buryo-butemewe-namategeko