Blog

  • Lilly wavuzwe mu rukundo n’abakinnyi nka Rwatubyaye na Karera biravugwa ko atwitiye umunyezamu wa Police FC basigaye bakundana #rwanda #RwOT

    Liliane wamaye nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga urukundo rugeze kure n’umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu aho banitegura kwibaruka.

    Amakuru avuga ko aba bombi basigaye banabana mu nzu imwe aho ndetse uyu mukobwa atwitiye uyu munyezamu wa mbere w’ikipe ya Police FC.

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 aho batangiraga gusangiza ababakurikira amashusho bagiranye ibihe byiza.

    Ndetse uyu munyezamu aherutse kubyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho yavuze ko Liliane ari umugore we.

    Mu Kwakira 2022 uyu mukobwa yashyize hanze amashusho yishimanye na Karera Hassan ku isabukuru ye y’amavuko ndetse ayo mashusho agaherekezwa n’amagambo agira ati “umuhungu wagize isabukuru, ntidushaka abadutesha umutwe.”

    Icyo gihe byavuzwe ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa aho yanashinjwe gusenya urugo rwa Karera Hassan na Umutoni Diane babanaga muri Finland.

    Nyuma y’ukwezi kumwe, mu Gushyingo 2022 Lilly yongeye kurikoroza ashyira hanze amashusho ya Rwatubyaye Abdul barimo basomana maze aherekezwa n’amagambo agira ati “I miss my baby”.

    Nyuma yo kuzenguruka muri abo bakinnyi bose, Lilly byaje kurangira yegukanywe n’umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier.

    Urukundo rwa bo rwafashe indi ntera

    Lilly biravugwa ko anatwitiye Rihungu

    Yemeje ko Lilly ari umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/lilly-wavuzwe-mu-rukundo-n-abakinnyi-nka-rwatubyaye-na-karera-biravugwa-ko-atwitiye-umunyezamu-wa-police-fc-basigaye-bakundana

  • Biratangaje! Isake yo muri Nigeria yatsinzwe… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko isake ibagwa ku wa Gatanu, nyuma y’uko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza, nk’uko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

    Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu Majyaruguru y’igihugu rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Premium Times. Abaturanyi babiri bayireze bavuze ko bibabuza gusinzira.

    Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw’iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.

    Isyaku Shu'aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

    Umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Daily Trust.

    Nyiri iyo sake yanategetswe kuzayibaga ku wa Gatanu nk’uko yabisezeranyije, bitaba ibyo agahanwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127852/biratangaje-isake-yo-muri-nigeria-yatsinzwe-mu-rubanza-yaregwagamo-guteza-urusaku-127852.html

  • Ihere ijisho inkumi z'uburanga zavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Harmonize[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize Harmonize uri bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya ndetse muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange, ukunze kugaragaza abakobwa b'uburanga batandukanye bakundana ndetse ahora ahinduranya abakunzi buri munsi, dore abakobwa b'ikimero bakanyujijeho mu rukundo n'uyu muhanzi.

    1. Sarah Michelotti
    Sarah Michelotti ukomoka mu gihugu cy'u Butaliyani n'umwe mubakobwa baryohewe mu rukundo na Harmonize , kuko baje gukorana n'ubukwe ku ya 7 Nzeri muri 2019 bubera muri Serena Hotel yo muri Tanzania, aho bwari bwitabiriwe n'abantu mbarwa bitewe n'uburyo integuza y'ubu bukwe yatinze gutanganzwa.

    Uyu mutayanikazi w'umunyamideli wabize umwuga Sarah Michelotti akimara gutandukana na Harmonize yatanagaje ko yicuza kuba yarakudanye n'uyu muhanzi , icyo gihe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze agira ati 'Biragoye kuri njye ko nakwicuza ikintu nakoze cyangwa ubuzima nanyuzemo gusa bwa mbere mu buzima ndicuza kuba narakunze Harimonize nkamuha umutima wanjye wose, nkamuha icyizere n'igihe cyanjye kuko ntiyigeze amenya agaciro kabyo'.

    Mu hahinda kenshi yamoje agira ati Ntiyigeze amenya uko yafata umugore nkanjye kuko twashingiranwe mukunda ariko ntiyabihaye agaciro ,ntiyarazi kunyubaha nk'umuntu mtanyuranye muri byinshi ndetse ntanubwo yankundaga ninjyewe wamuhoraga gafi burigihe' nyuma y'aya magambo Sarah ntiyongeye kugaragara mu mubano wihariye na Harmonize iby'urukundo rwabo hita birangira kuva icyo gihe.


    2.Kajala Masanja

    Kajala Masanja n'umwe mubagore bigaruriye umutima wa Harmonize kujyeza n'ubu arakifuza kongera gusubirana nawe. Ku ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Harmonize yagaragaje bwambere Kajala yari amaze gusimbuza umutaliyanikazi bakoze ubukwe bagatandukana nyuma y'umwaka n'igice beremeranyije kubana akaramata.

    Icyo gihe Kajala na Harmonize, bari bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n'urukundo nkuko babyerekanaga mu mafoto ndetse buri umwe yari yarishyize tatuwaje ku ijosi igaragaza inyuguti itangira izina ry'undi, aho Harmonize yari yarishyizeho inyuguti ya 'K' bivuga Kajala, umugore nawe yishyiraho ku ijosi inyugiti ya 'H' itangira izina Harmonize.

    Urukundo rwa Harmonize na Kajala, abantu benshi muri Tanzania ntabwo baruhaga amahirwe abenshi babategaga iminsi bavugako aba bombi batazarambana kuko ngo uyu mugore aruta mu myaka Harmonize bikaba bitashoboka ko babana nk'umugore n'umugabo n'ubundi birangira batandukanye.

    Mu itangaza makuru ryo muri Tanzania icyo gihe bavugaga ko, ikizatuma urukundo rw'aba bombi rutaramba ari uko, babona ko bitashoboka ko Harmonize yakundana n'uyu mugore w'umukinnnyi wa firime , udafite amafaranga ahagije kurusha, umutaliyanikazi batandukanye warufite amafaranga menshi ari nawe watumye atandukana na Diamond akamuha igishoro gituma atangira kwikorera.

    Nyuma yaho habaye byinshi bigaragaza uburyohe bw'urukundo aba bombi barimo nkuko amafoto atandukanye n'amashusho yagiye abigaragazaga nubwo bitamaze iminsi.

    Nyuma y'ukwezi kumwe gusa bakundana hasakajwe amakuru uvuga ko Harmonize yatandukanye na Kajala nyuma yuko yashatse kuryamana n'umukobwa wa Kajala witwa Paula bihita bibyara amahari mu rukundo rwabo rwatezwe iminsi.

    3.Briana Jai

    Briana Jai ukomoka mu gihugu Australia niwe umaze iminsi mu munyenga w'urukundo na Harmonize , ninawe uyu muhanzi ashimira ko yagize uruhaare rugaragara mu kumufasha kwiga neza ururimi rw'icyongereza .

    Ku munsi w'ejo tariki ya 30 Weurwe niho yahishuye ko yamaze gutandukana na Briana na nyuma y'uko bananiwe kumvikana igihugu bagomba guturamo.

    Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo bombi kwaje nyuma y'uko bananiwe kumvikana igihugu bagomba guturamo.

    Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n'umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-inkumi-z-uburanga-zavuzwe-mu-rukundo-n-umuherwe-harmonize-amafoto

  • Dore ibyo ukwiye kwirinda kuko bishobora kwangiza impyiko zawe mu buryo bworoshye #rwanda #RwOT

    Dore ibyo ukwiye kwirinda mu rwego rwo kurinda impyiko zawe ubuzima bwawe bukarushaho kuba bwiza.

    1.Kutanywa amazi ahagije

    Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

    Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

    2.Kurya umunyu mwinshi

    Nubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw'impyiko, bikanazamura umuvuduko w'amaraso (high blood pressure).

    Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z'umunyu!

    Ibi bijyana n'isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari.

    Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy'uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

    3.Gufunga inkari kenshi

    Gufunga inkari biremerera cyane impyiko bikanazangiza
    Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cg se zikangirika burundu (kidney failure).

    Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ukwiye guhita ujyayo udatinze.

    Soma hano ingaruka zo gufunga inkari Ese hari ingaruka gufunga inkari bigira ku mubiri?

    4.Kunywa inzoga bikabije

    Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n'impyiko, igihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru.

    Kuba wanywa agacupa kamwe cg ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi cyane, uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

    Soma birambuye hano ibyo kunywa inzoga nyinshi byangiza ku mubiri Ibintu 5 kunywa inzoga cyane bihindura ku mikorere y'umubiri

    5.Kudasinzira bihagije

    Gusinzira neza bihagije ntibifasha umubiri wawe gusa kuruhuka, ahubwo birinda n'impyiko kwangirika.

    Agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bishobora kwangiza izi ngingo.

    Soma hano ingaruka mbi zo gusinzira igihe gito kenshi Ingaruka mbi ziterwa no gusinzira igihe gito kenshi nijoro

    6.Kubura imyunyungugu na vitamins

    Ifunguro rikungahaye ku mbuto n'imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y'impyiko n'umubiri wose muri rusange.

    Manyesiyumu na vitamin B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamin n'imyunyungugu.

    7.Kurya proteyine nyinshi zikomoka ku matungo

    Kurya ibibonekamo proteyine nyinshi, nk'inyama z'umutuku byongerera cyane akazi impyiko.

    Uko izi proteyine ziyongera bivuze ko impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cg kudakora neza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibyo-ukwiye-kwirinda-kuko-bishobora-kwangiza-impyiko-zawe-mu-buryo

  • Isake yakatiwe urwo kubagwa nyuma yo kujyanwa mu rukiko ishinjwa urusaku rukabije #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Nigeria rwategetse ko isake ibagwa ku wa gatanu, nyuma yuko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

    Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y'igihugu rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Premium Times.

    Abaturanyi babiri bavuze ko bibabuza gusinzira.

    Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw'iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.

    Isyaku Shu'aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

    Umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye, nkuko bitangazwa n'urubuga rw'amakuru Daily Trust.

    Nyir'iyo sake yanategetswe kuzayibaga ku wa gatanu nkuko yabisezeranyije, bitaba ibyo agahanwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/isake-yakatiwe-urwo-kubagwa-nyuma-yo-kuregwa-mu-rukiko-ishinjwa-urusaku

  • U Rwanda na Kenya byiyemeje gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

    Ibihugu by'u Rwanda na Kenya, byiyemeje gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu gusangira ubumenyi n'ubunararibonye muri urwo rwego.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida wa Kenya William Ruto ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame basuraga Kaminuza yigisha ubuhinzi n'ubworozi yitwa RICA iri mu Karere ka Bugesera.

    Ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute of Conservation Agriculture, RICA, niryo ryasuwe na Perezida Willian Ruto ari kumwe na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame.

    Iyi Kaminuza mpuzamahanga ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere muri Afurika yigisha ubumenyi-ngiro mu by'ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ubutaka n'ibidukikije muri rusange.

    Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi, Perezida William Ruto yashimye iyi Kaminuza ku kazi keza ikora ko kurera urubyiruko rwitezweho kuba umusemburo w'impinduka nziza mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse avuga ko ibihugu by'u Rwanda na Kenya byiyemeje gufatanya muri uru rwego ari nayo mpamvu abakuru b'ibihugu byombi basuye iyi Kaminuza.

    Abakuru b'ibihugu byombi basobanuriwe amasomo atangwa n'iyi Kaminuza mu mashami arimo ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, kongerera agaciro umusaruro w'ibiribwa, kongera umusaruro w'ibihingwa ndetse n'ikoranabuhanga mu bworozi.

    Kaminuza ya RICA iri ku butaka bwa hegitari zisaga 1 300 aho igice kinini cyabwo ari imirima ari nayo abanyeshuri bigiraho ndetse Perezida wa Kenya Dr. William Ruto akaba yagerageje gukoresha imwe mu mashini iyi Kaminuza ikoresha mu buhinzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-na-kenya-byiyemeje-gutahiriza-umugozi-umwe-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n

  • Umucamanza yakatiye igihano cy’urupfu isake kubera icyaha gitangaje ishinzwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru itangaje y'isake yakatiwe n'urukiko igihano cyo kubagwa kubera icyaha gitangaje yahamijwe n'umucamanza.

    Iyi sake y'uwitwa Isyaku Shu'aibu yarezwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Kano n'abaturanyi 2, bayirega ko ibabuza amahwemo kubera urusaku rwayo, bavuga ko ibika buri gihe kandi igasakuza cyane ku buryo inababuza kubona ibitotsi.

    Isyaku Shu'aibu we yabwiye urukiko ko iyo sake ateganya kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, anasaba ko urukiko ko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi akazaba aribwo ayibagira umuryango we.

    Gusa ariko umucamanza Halima Wali ku wa kabiri yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye. Ariko Isyaku Shu'aibu yategetswe ko naramuka atabikoze azahanwa.

    Source : https://yegob.rw/umucamanza-yakatiye-igihano-cyurupfu-isake-kubera-icyaha-gitangaje-ishinzwa/

  • Muhanga: Abatwarirwa imyanda na Agruni binubira imikorere yayo idahwitse  #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga ndetse n'abaturage batwarirwa imyanda na Kompanyi ya Agruni, baranenga imikorere yayo muri serivise ibaha. Bayishinja kwikorera amasezerano no kugena ibiciro uko ibishaka nuko ibyumva nta ruhare abatwarirwa imyanda babifitemo. Ubuyobozi bw'Akarere buri mu bahabwa serivise mbi, buvuga ko bwatanze igihe cyo gukosora ibyanenzwe.

    Ibyinubirwa n'abo iyi Kompanyi itwarira imyanda, byagarutsweho na bamwe mu bikorera ndetse n'abaturage baganiriye n' umunyamakuru wa intyoza.com bagaragaza ko usanga ibaha amasezerano ikayahindura uko ishaka n'igihe ishaka nta ruhare abishyuzwa babigizemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bidakwiye ko abakorana na Agruni bakorerwa amasezano impande ziyavugwamo zitabigizemo uruhare. Yemera ko amakosa yakozwe ndetse ko na Kampanyi iyemera, ko kandi nk'ubuyobozi batanze igihe ntarengwa ngo bikosorwe.

    Yagize Ati' Iyi Kompanyi ya Agruni ikwiye kujya itanga amasezerano yayumvikanyeho n'abo itwarira imyanda. Twarabaganirije bemera ko habayemo amakosa. Twabahaye igihe ntarengwa kingana n'amezi atandatu azageza mu kwezi kwa Cyenda (Nzeli 2023) tukazasuzuma uko serivisi baha abaturage ihagaze, babone uko bazahabwa andi masezerano'.

    Meya Kayitare, akomeza yibutsa iyi Kompanyi ko mu gihe cyo kongera amafaranga yo gutwara imyanda cyangwa ibishingwe bagomba kuvugana n'abo baha Serivise ndetse bakabikora ubuyobozi bubizi, bityo abantu bakajyanamo ntawuhejwe ngo yimwe uburenganzira bwe.

    Muragijimana Theonas, umuturage utuye mu Murenge wa Nyamabuye akaba atwarirwa imyanda yagize Ati' Njyewe bantwarira imyanda ariko nagiye kubona mbona bambwiye ko amafaranga igihumbi kimwe (1000 frw) natangaga batazongera ku cyemera kandi narakoranye nabo amasezerano, nkurikiranye nsanga hari abo bongereye abandi barabareka ukibaza icyabibateye'.

    Umuhoza Brigitte, avuga ko bibabaje kubona Kompanyi igena igiciro kitumvikanyweho, igahindura amasezerano uko ibishaka n'igihe ishaka. Yemeza ko gutwara imyanda no gukora isuku iyi Kompanyi itabibashije. Ahamya ko n'igihe biyemeje kuza gutwara imyanda kenshi batacyubahiriza, ugasanga ahubwo imyanda yabaye indi myanda iteza ibibazo.

    Umucuruzi utashatse ko amazina ye akoreshwa muri iyi nkuru, yabwiye umunyamakuru ko kuba nta yindi kompanyi ibateye icyugazi bituma aba birara ugasanga barakoresha abantu badafite intege nyazo zabafasha gukora umunsi wose kandi neza. Ahamya kandi ko kuba hari imodoka imwe itwara imyanda y'uyu mujyi idahagije, ko ubuyobozi bukwiye kubirebera hafi kuko ahubwo usanga bashaka gukira batavunitse.

    Umukozi wa Kompanyi ya Agrouni mu karere ka Muhanga, Karumuna Augustin yemera ko hari ibitaranogejwe mu bihe bishize ariko ko hari ibirimo gukosorwa ndetse hakaba hari ibikoresho birimo imodoka ndetse n'imashini ikata ibyatsi bigomba kuza kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023.

    Avuga ku mpamvu bazamuye ibiciro byo gutwara imyanda, ahamya ko byatewe n'izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli bikaba byarateye izamuka ry'amafaranga. Yemera ko aribo bigeneye ibiciro ntawe babajije mubo batwarira imyanda.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko abacuruzi bagiye bagaragaza impungenge z'uko ibiciro bishyirwaho uko baramutse, ariko ku rundi ruhande akavuga ko ibyo bitazasubira, ko naho byakwiyongera iyi kompanyi nayo ifite byinshi igomba kubanza guhindura birimo na Serivisi itanga.

    Agrouni, yatangiye gutwara imyanda ahagana mu mwaka wa 2017. Ikoresha abakozi 60 mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, aho ifite imodoka 1 nayo bigaragara ko ishaje. Ikora isuku yo gutwara imyanda mu ngo ndetse ikanakora isuku ku nkengero z'imihanda, aho Akarere ubwako bivugwa ko kayishyura Miliyoni 4 ku kwezi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/06/muhanga-abatwarirwa-imyanda-na-agruni-binubira-imikorere-yayo-idahwitse/

  • FERWAFA yatangaje igihe umukino wa Rayon na Intare FC itarafata umwanzuro uzabera #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza igihe umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2023 uzahuza Rayon Sports na Intare FC uzabera.

    Hari nyuma y’uko Intare FC yifuzaga ko Rayon Sports iterwa mpaga ariko Komisiyo y’Ubujurire ifata umwanzuro ko uyu mukino ugomba gukinwa.

    FERWAFA yatangaje ko uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 ugomba gukinwa tariki ya 19 Mata 2023.

    Nubwo FERWAFA yatangaje igihe uyu mukino uzabera, Intare FC ntabwo irafata umwanzuro niba izakina uyu mukino cyangwa itazawukina.

    Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert yabwiye ISIMBI ati “ntabwo umwanzuro wo gukina uyu mukino cyangwa kutawukina turawufata.”

    Ni mu gihe iyi kipe yari yatangaje ko yo ititeguye gukina uyu mukino kubera ko Rayon Sports yishe amategeko igomba gusezererwa maze yo igakina na Police FC muri 1/4.

    Umukino ubanza wa 1/8 warangiye ikipe ya Rayon Sports itsindiye Inatre FC iwayo ibitego 2-1.

    Umukino wa Rayon Sports na Intare FC washyizwe tariki ya 19 Mata

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatangaje-igihe-umukino-wa-rayon-na-intare-fc-itarafata-umwanzuro-uzabera

  • Tchad yababariye inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida #rwanda #RwOT

    Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw'uwahoze ari Perezida Idriss Déby.

    Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata (4) mu 2021, aho yari yagiye kurwana n'inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka 'Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad' (FACT) wo muri icyo gihugu.

    Muri Werurwe (3) uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by'iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w'igihugu.

    Nyinshi muri izo nyeshyamba zababariwe na Perezida w'inzibacyuho wa Tchad, Jenerali Mahamat Idriss Déby, umuhungu w'uwari Perezida Idriss Déby.

    Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y'urupfu rwa se.

    Izo mbabazi ntizireba umukuru w'inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/tchad-yababariye-inyeshyamba-zahamijwe-kwica-uwari-perezida