Blog

  • Imvugo zijimije (Slang) 15 zigezweho muri uyu mwaka wa 2023 udakwiriye gucikwa nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka hari amagambo azimije (slangs)akoreshwa cyane mu rubyiruko aho bashobora no kuganira imbere y'abakuze ntihagire utoramo ijambo na rimwe kandi barigukoresha ururimi rw'ikinyarwanda.

    Izo slang ni:

    Nta gikwe: Nta gushaka umugore cyangwa umugabo.

    Nta myaka ijana: Igihe ni gito.

    Kurya abana : Ni ukuvuga gukora imibonano mpuzabitsinda n'uwo mukundana

    Kurya akantu: iri jambo barikoresha bashaka kuvuga gusambana.

    Kigali we share: I Kigali abahungu n'abakobwa basangira abakunzi.

    Lenge, kanuni n'injuga: Bisobanuye kubwira umuntu amagambo atari ukuri.

    Gutamo: Bikoreshwa bashaka gusaba ikintu.

    Icyana, igitoso, icyuki: Baba bashaka kuvuga umukobwa mwiza.

    Kunsutsu: Iri jambo ryo barikoresha bashaka kuvuga igitsina.

    Nkaraga: Gutanga

    Kurya boyilo cyangwa kumanuka kizimbamwe: Ibi bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Kuyoka: Iri jambo twarigereranya no gushyingirwa.

    Pass: Guhuza umukobwa n'umuhungu bagakundana

    Yahuzo: Ahantu habi bata umuntu wahemukiye bagenzi be.

    Kuzunga: Bikoreshwa basaba ikintu runaka.

    Source : https://yegob.rw/imvugo-zijimije-slang-15-zigezweho-muri-uyu-mwaka-wa-2023-udakwiriye-gucikwa-nazo/

  • Miss Uwicyeza Pamella yasuye umugabo we The Ben muri Amerika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023 asanzwe umugabo we The Ben mu mujyi wa Chicago.

    Biravugwa ko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

    Kugeza ubu The Ben na Peamella n'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.
    Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-guhabwa-imodoka-miss-uwicyeza-pamella-yerekeje-muri-america-aho

  • Jose Mourinho yahawe akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi n'igihugu kimwifuza #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umutoza w'Umunyabigwi, Jose Mourinho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z'amapawundi n'igihugu cya Saudi Arabia ngo agitoze.

    Mourinho utaratoza ikipe y'igihugu na rimwe,ngo yahawe amasezerano ya miliyoni 52 z'ama pound buri mwaka kugira ngo ajye muri Saudi Arabia.

    Nta mutoza n'umwe ku isi urahabwa ako kayabo ariyo mpamvu itangazamakuru ryatangaye cyane.

    Nk'uko byatangajwe na Corriere dello Sport, umutoza wa AS Roma yegerewe n'ubuyobozi bukuru bw'iki gihugu kugira ngo atoze ikipe y'igihugu.

    Aya masezerano yatuma Mourinho aba umutoza wa mbere uhembwa amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Muri aya masezerano harimo ingingo yo kumurekura nyuma y'umwaka wa mbere aramutse ashaka kugenda.

    Harimo indi ngingo yo kuyongera kugeza 2026 – umwaka w'igikombe cy'isi gitaha kizakirwa n'ibihugu byo muri Amerika ya ruguru.

    Mourinho yageze muri Roma muri 2021 ndetse amasezerano ye azarangira muri 2024.

    Uyu wahoze atoza Real Madrid na Chelsea arakunzwe i Roma nyuma yo kuyihesha igikombe ibiheruka mu 1961 cya Europa Conference League,mu mwaka ushize.

    Aya masezerano avuga ko azafatanya gutoza ikipe y'igihugu hamwe n'ikipe imwe muri Saudi Pro League mu myaka ibiri iri imbere.

    Amakipe abiri yo muri Saudi Pro ni Al-Ahli cyangwa Al-Nassar ya Cristiano Ronaldo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahawe-akayabo-katarahabwa-undi-mutoza-ku-isi-n-igihugu-kimwifuza

  • Reba uburanga bw'umukinnyi w'umukobwa uvugwa mu rukundo na Erling Haaland #rwanda #RwOT

    Kizigenza Erling Haaland ari mu byishimo byo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere muri Premier League kuko yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere ayikina.

    Ariko uyu rutahizamu wa Manchester City w'imyaka, 22,yagize amahirwe no hanze y'ikibuga.

    Haaland yagaragaye mu gace kitwa West End mu mujyi wa London mu ntangiriro z'iki cyumweru ari kumwe n'umukunzi we Isabel Haugseng Johansen.

    Aba bombi ntibakunze kugaragara hamwe – ariko hariho impamvu nziza yabyo.

    Isabel, w'imyaka 19, nawe akina umupira w'amaguru.

    Mu byukuri,birasa nk'aho ariwo wabahuje.

    Haaland yinjiye mu ikipe yo mu gace k'iwabo ya Bryne ubwo yari afite imyaka itanu gusa.

    Yamaze imyaka irenga icumi muri iyi kipe yo muri Norway mbere yo kwerekeza muri Molde.

    Haaland wavukiye mu mujyi wa Leeds yaje gusinyira RB Salzburg, Borussia Dortmund na Man City.

    Ariko i Bryne niho Haaland yahuriye na Isabel – nawe wakora amasaha make mu iduka ry'imyenda.

    Bombi bakuriye hamwe mu ishuri ry'iyi kipe kandi byemezwa ko batangiye gukundana igihe yari muri Dortmund.

    Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: '[Umubano wabo] urasa naho ukomeye.

    “Isabel yagiye mu Budage no mu Bwongereza kureba Erling none ari kumwe na we [mu biruhuko].

    Ati: 'Isabel azwiho ubwiza muri Bryne. Baraziranye. '



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-uburanga-bw-umukinnyi-uvugwa-mu-rukundo-na-erling-haaland

  • Burundi: Birukanye muri Komini umugore bamushinja kubatwarira abagabo #rwanda #RwOT

    Umukuru w'intara ya Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'u Burundi yahagaritse icyemezo cy'imwe muri komine zaho ya Butihinda cyo kwirukana ikubagahu muri iyo komine umugore witwa MUKESHIMANA Aniella,bagenzi be bashinja ko abatwarira abagabo.

    Ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa iriho umukono wa Gilbert Ndikumasabo, umukuru wa Komine Butihinda, yahererekanyijwe cyane kuva mu gitondo cya none kuwa kane.

    Iyi baruwa itegeka umukuru w'umutumba wa Kamaramagambo aho abo bagore batuye, kubahiriza icyemezo cyo kwirukana uwo mugore, uvuka mu ntara ya Karusi ituranye na Muyinga, akava muri iyi komine bitarenze ejo kuwa gatanu.

    Ndikumasabo avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko aregewe n'abandi bagore bo kuri uwo mutumba ko uwo bashinja 'abatwara abagabo', uyu mutegetsi akavuga ko basanze uwo mugore 'afite intego yo gusenya ingo z'abubakanye.

    Umukuru w'intara ya Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'u Burundi yahagaritse icyemezo cy'imwe muri komine zaho ya Butihinda cyo kwirukana ikubagahu muri iyo komine umugore abandi bashinja ko abatwarira abagabo.

    Ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa iriho umukono wa Gilbert Ndikumasabo, umukuru wa Komine Butihinda, yahererekanyijwe cyane kuva mu gitondo cya none kuwa kane.

    Iyi baruwa itegeka umukuru w'umutumba wa Kamaramagambo aho abo bagore batuye, kubahiriza icyemezo cyo kwirukana uwo mugore, uvuka mu ntara ya Karusi ituranye na Muyinga, akava muri iyi komine bitarenze ejo kuwa gatanu.

    Ndikumasabo avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko aregewe n'abandi bagore bo kuri uwo mutumba ko uwo bashinja 'abatwara abagabo', uyu mutegetsi akavuga ko basanze uwo mugore 'afite intego yo gusenya ingo z'abubakanye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-birukanye-muri-komini-umugore-bamushinja-kubatwarira-abagabo

  • Kylian Mbappe yihanganishije Romelu Lukaku wahuye n’uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Umubiligi akaba n’intizanyo ya Chelsea muri Inter Milan, Romelu Lukaku yasagariwe n’abakunzi ba Juventus bamukorera irondaruhu aho yiswe inkende.

    Hari mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’igihugu aho Inter Milan yakinaga na Juventus ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Muri uyu mukino uyu rutahizamu yakomeje kugenda aririmbwa n’abakunzi ba Juventus ko ari inkende, bamukorera irondaruhu nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze.

    Lukaku yaje gutsindira Inter Milan igitego cyo kwishyura ku munota wa 5 w’inyongera kuri penaliti aho umukino warangiye ari 1-1.

    Mu kucyishimira yazamuye ukuboko kw’iburyo ikiganza agishyira ku gahanga ukundi kuboko urutoki rukurikira igikumwe arushyira ku munwa, yari akiri ku izamu rya Juventus arebana n’abafana b’iyi kipe nyuma yagaragaye asa nuterana amagambo na bo aho yavuze ko yabitewe n’uburakari bitewe n’irondaruhu yakorewe.

    Yahise ahabwa ikarita y’umuhondo biba bibaye umutuku kuko yari afite indi, bivuze ko atazakina umukino wo kwishyura.

    Yasabye ko shampiyona y’iki gihugu yagira icyo ikora kuko bikabije.

    Ati “amateka yisubiyemo muri 2019 byarabaye, 2023 na none kuri iyi nshuro shampiyona ikwiye kubihagurukira kuko uyu mukino mwiza ukwiye kwishimirwa na buri wese.”

    Kylian Mbappe umufaransa ukinira PSG na we wigeze gukorerwa irondaruhu, yamwihanganishije.

    Ati “2023 ikibazo kiracyari cya cyindi, ariko ntabwo tuzareka bikomeza kuba.”

    Juventus ikaba yatangaje ko irimo gukorana na polisi kugira ngo ababigizemo uruhare bamenyekane.

    Romelu Lukaku ni uku yishimiye igitego

    Mbappe yamwihanganishije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yihanganishije-romelu-lukaku-wahuye-n-uruva-gusenya

  • Muhanga: Abagabo 256, Abagore 16 mu bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano bari kwigishwa #rwanda #RwOT

    Mu mezi atatu ashize, abantu 340 barimo Abagabo n'Abagore nibo bafatiwe mu bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano. Ibyo birimo; Ubuzererezi, Urugomo, Ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri abo bose, ku bufatanye bw'inzego zitandukanye, bamwe barigishijwe bemera kwisubiraho bagahinduka urugero rw'abagendera kure ikibi. Ku munsi w'ejo bamwe basubijwe mu miryango, abandi baracyafashwa mu kigo kiyurwamo by'igihe gito.

    Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga aganira na intyoza.com yavuze ko abafatiwe muri ibyo bikorwa byose bihungabanya umutekano w'abaturage bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 18-45. Asaba abaturage muri rusange kwitwararika, bagaharanira gukora ibikwiye bibafasha kwiteza imbere, biha buri wese umutekano.

    Muri 340 bari bafatiwe mu bikorwa byavuzwe bihungabanya umutekano w'abaturage, mu gihe cy'amezi 3 ashize, bamwe barigishijwe barumva, bagaragaza ubushake bwo guhinduka no gufasha abandi gukora ibyiza, nta kubangamira abaturage. Abagabo( igitsina Gabo) 256 n'Abagore 16( igitsina Gore) nibo basigaye, aho barimo kwitabwaho hagamijwe kubafasha guhindura imyumvire no kubaremamo abaturage bakora ibitabangamiye abandi.

    Meya Kayitare, mu butumwa bwe, agira ati' Turasaba abaturage kutishora mubikorwa bihungabanya umudendezo w'abandi'. Akomeza asaba buri wese ubufatanye mu kurwanya ibi bikorwa bibi batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibikorwa nk'ibyo bitari byiza.

    Yibutsa kandi Ababyeyi kutibagirwa inshingano zabo mu kurera abana, kurinda umuryango ikibi, gutanga amakuru aho bafite intege nke bagafashwa gukumira icyahungabanya umuryango, aho cyanagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

    Soma hano inkuru bisa;Muhanga: Abantu 340 bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano

    Muhanga, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo tumaze iminsi twumvikanamo ibikorwa bihungabanya umutekano n'umudendezo by'abaturage, ariko kandi ni na kamwe abayobozi bahagurukiye abo bose bagaragara mu bikorwa bibi byavuzwe. Ubuyobozi, buvuga ko bufatanije n'abaturage biteguye kudaha amahwemo uwo ariwe wese ugitekereza gukora ibikorwa bibangamiye abandi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/06/muhanga-abagabo-256-abagore-16-mu-bafatiwe-mu-bikorwa-bihungabanya-umutekano-bari-kwigishwa/

  • FERWAFA yatangaje igihe umukino wa Rayon Sports n'Intare FC uzakinirwa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko umukino wa 1/8 wo kwishyura uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Intare mu gikombe cy'Amahoro uzakinwa ku tariki ya 19 Mata 2023.

    FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko uyu mukino wateje impaka nyinshi uzaba kuwa 19 Mata 2023.Uyu mukino uzabera kuri stade ya Bugesera i saa 15:00.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 4 Mata,nibwo Komisiyo y'Ubujurire ya FERWAFA yafashe umwanzuro ku mukino wa 1/8 mu Gikombe cy'Amahoro hagati ya Intare FC na Rayon Sports, itangaza ko amakipe yombi azahura mu mukino wo kwishyura.

    Ni nyuma y'aho Intare FC yari yanze gukina uyu mukino ivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga kuko yikuye mu irushanwa ku bushake.

    Rayon Sports yari yarandikiye FERWAFA isezera mu Gikombe cy'Amahoro, tariki 8 Werurwe 2023, nyuma iza kugarurwa ku bwumvikane na FERWAFA.

    Perezida wa Intare FC,Gatibito Byabuze, yagiye yumvikana kenshi atsemba ko batazakina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa ikaza kugarurwamo mu buryo butavuzweho rumwe.

    Uyu yavuze ko niyo wamufatiraho imbunda atabura kuvuga ibyo yemera ndetse ko umukino wabo na Rayon Sports utazabaho.

    Icyakora nta cyizere ko uyu mukino uzaba kuko Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert, yabwiye IGIHE ko bitumvikana uburyo hirengagijwe amategeko hagafatwa umwanzuro ugamije gushimisha abayarenzeho.

    Yagize ati “Turumva bari kwirengagiza ukuri kandi byarakozwe nkana, ubwo na twe nk'ubuyobozi tugiye kwicara turebe icyo twakora, sinavuga ngo tuzakina cyangwa ntituzakina, tugiye kwicara dushake igikwiye tugiye gukora.”

    Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1.

    Indi mikino yose ya 1/4 ibanza yakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-igihe-umukino-wa-rayon-sports-n-intare-fc-uzakinirwa

  • Abakinnyi ba Rwamagana City bigaragambije kubera ubukene #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rwamagana City banditse banasinya ku ibaruwa yagenewe ubuyobozi bw'ikipe n'akarere ka Rwamagana ko bakeneye kwishyurwa imishahara ya Gashyantare na Werurwe 2023 ndetse banibutsa ko hari abatarishyurwa amafaranga baguzwe binjira mu ikipe (Recruitment fees).

    Aba bakinnyi bari kwitwara neza uko bashoboye batitaye ku mishahara bateguje ko batazakina umukino ukurikiraho wa shampiyona bazahura na Musanze FC kuwa 15 Mata 2023.

    Mu ibaruwa aba bakinnyi basabye ibintu bitatu birimo:kubishyura imishahara y'ukwezi kwa Kabiri n'ukwa gatatu,guhabwa amafaranga yo kugurwa [recrutement] no guhabwa imishahara y'ukwezi kwa munani kubo bakiyibereyemo.

    Abakinnyi bose basinye kuri uru rwandiko ndetse baha umukoro akarere kari kabishyuye ukwezi kwa mbere bakemera gukina na Kiyovu Sports mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro bayitsinzemo ibitego 3-2 kuri uyu wa 05 Mata 2023.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-rwamagana-city-bigaragambije-kubera-ubukene

  • Ibi nibyo by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe #rwanda #RwOT

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

    Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.
    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
    Ba uwo uriwe w'umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-by-ibanze-ukwiye-kugira-kugira-ngo-igitsina-gore-kikubahe-70481