Blog

  • Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 07 Mata abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa abantu barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n'abari abakinnyi n'abakunzi b'umukino wa Basketball.

    Urutonde rwose rw'abakinnyi, abayobozi n'abakunzi b'umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n'uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA' rikaba ryagerageje kubona amazina y'abantu bagera kuri 29.

    Urutonde rw'abari abakinnyi, abayobozi n'abakunzi b'umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C
    RUGAMBA Gustave (yari n'Umubitsi w'ikipe)ESPOIR B.B.C
    RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
    RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
    KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
    MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
    NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
    MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
    MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
    HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
    MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
    TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)
    MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
    RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
    KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C
    MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
    GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
    KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n'umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC
    FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C
    ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
    GASENGAYIRE Emma /UNR
    MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
    CHRISTIAN / INKUBA BBC
    RUTARE Pierre yari perezida w'INKUBA BBC
    NSHIMAYEZU Esdras /UNR
    NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
    SIBOYINTORE /MINIJUST BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/urutonde-rwa-bamwe-mu-bakinnyi-n-abakunzi-ba-basketball-bazize-jenoside

  • Jimmy Gatete yasabye Abanyarwanda ikintu gikomeye mu #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Jimmy Gatete wagejeje ikipe y'igihugu “Amavubi” mu gikombe cya Afurika kimwe rukumbi rwitabiriye muri 2004, yasabye abanyarwanda n'isi muri rusange guharanira amahoro,abantu bakareka kwibanda ku bibatandukanya.

    Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ze,Gatete uba muri Amerika yasabye kubaka isi irangwa n'amahoro.

    Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y'amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n'abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane bw'abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    Benshi mu bakunzi b'imikino n'ibyamamare bitandukanye bikomeje gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda kwitandukanya n'urwango n'amacakubiri kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

    Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jimmy-gatete-yasabye-abanyarwanda-ikintu-gikomeye-mu-kwibuka29

  • Ibyaranze tariki ya 08 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    1.Umutwe w'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana bafatanyije n'Interahamwe kwica Abatutsi bo mu gace ka Nyamirambo

    Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n'abasirikare barinda Perezida Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy'Abafureri b'Abayozefiti no muri Koleji 'St Andre' i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera.

    2.Iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye mu Kiryamocyinzovu muri Taba

    Ubwicanyi muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego guhera tariki ya 8/04/1994.

    Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z'ibitaro bya Remera i Rukoma. Uwitwa KUBWIMANA Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba wari ufite ijambo rikomeye yaje gukoresha inama mu Kiryamo cy'inzovu, yatangaje ko umwanzi ari Umututsi, ko bagomba kumutanga, akomeza abeshya ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzashyiramo Abahutu. Buhoro buhoro batangiye kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND kuva tariki ya munani baricwa.

    Ku isonga hari uwitwa KUBWIMANA Silas niwe wayoboye ubwicanyi, niwe watangaga itegeko ryo kwica: 'uriya mu mwice, uriya mumureke nzamwiyicira'. Abicanyi bahoraga aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo kwica. Abatutsi baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n' umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n'imbunda.

    3. Burugumesitiri MUBILIGI Jean-Napoleon wa Komini Kamembe yayoboye iyicwa ry'Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka

    Mu cyahoze ari Komini Kamembe, ubu ni mu Karere ka Rusizi, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nkanka, kuri Komini yahoze ari iya Kamembe no mu Busekanka. Guhera tariki ya 8 Mata, Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka kuko ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi.Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, MUBILIGI Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n'Abapolisi bo kubarinda. Ariko sicyo yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.

    Burugumesitiri MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n'uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI Thaddée bakoranye inama n'Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Umunsi ukurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga ntampongano, imipanga, inkota, n'izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri NGIRINSHUTI Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n'imyambi) babaga bahunganye ababwira ati: 'nta mpunzi ihungana intwaro, yagiraga ngo nibaterwa hatazagira uwitabara'. Ikindi ni uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n'Interahamwe zije kubica. Kuri Komini ya Kamembe hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye.

    4.Yussuf Munyakazi, Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA batsembye ABATUTSI bahungiye ku ruganda rwa Sima rwa CIMERWA

    Mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini Bugarama, Segiteri ya Muganza, ahitwaga muri 'Cellule Spécialisée' niho Abatutsi bicirwaga. Aha niho Interahamwe yari ruharwa Yusufu Munyakazi yavukaga. Abatutsi baho ntibigeze babasha guhunga ngo biyegeranye babashe guhangana n'Interahamwe, ahubwo guhera kuwa 08/04/1994 batangiye kwicwa, bakabavana mu ngo iwabo bakajya kubicira kuri CIMERWA.

    Kuri CIMERWA, Umuyobozi mukuru wayo, Marcel Sebatware, ukomoka mu cyahoze ari Komini Mukingo, ubu akaba ari mu gihugu cy'Ububirigi, na 'Directeur technique' Ntawumenyumunsi Jean Marie Pascal ukomoka muri Rubavu, ubu akaba atuye mu Buholandi, nibo batanze urutonde rw'Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe ndetse basaba n'abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe. Uru ruganda rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri Segiteri ya Muganza mu 1994.

    5.Abatutsi benshi biciwe muri Buhinga muri Cyangugu

    Buhinga iri mu ihuriro ry'imihanda minini itatu, uturuka i Rusizi, uturuka i Nyamasheke n'uturuka muri Nyungwe. Aho muri Buhinga hashyizwe bariyeri yari iriho Interahamwe nyinshi, harimo izikomeye nka MAKAMBIRA, Damien Alias SHITANI, MUHUTU wari umwarimu, GITARE na MUGENZI.

    Kuri iyi bariyeri guhera tariki ya 07/04/1994 batangiye gukubita no gutoteza Abatutsi bahacaga bajya gusoroma icyayi abandi bakabambura ubusa bababwira ngo nibabyine barebe. Kuwa 08/04/1994 nibwo hiciwe Abatutsi 4. Abatutsi batatwikiwe, batangira kwicwa. Interahamwe zo muri Segiteri ya Bushekeri zatangiye kugota Abatutsi bo muri uyu Murenge. Bagose Abatutsi bo muri Serire ya RUVUMBU, RUNDWA na NYANZA uwo bafashe wese bakamuzana ku Buhinga bakamwica bakamujugunya mu kirombe cyari cyaracukuwe ku Buhinga. Interahamwe zari zaratanze amabwiriza ko Abatutsi bazajya bicirwa hamwe kugirango n'utaraboneka nawe abashe gushakishwa.

    Muri iki kirombe, bajugunyagamo abantu bakiri bazima, abandi bakabatema ariko ntibabamaremo umwuka kandi babatemye amaboko n'ibirenge ku buryo batabasha kurira bakazapfa bababaye.

    6.Coloneli Anatole Nsegiyumva yategetse ko Abatutsi bo ku Nyundo barimburwa

    Coloneli Anatoli Nsengiyumva yategetse ko abasilikari n'interahamwe bica Abatutsi bose bari ku Nyundo, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n'abandi baturage. Tariki ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04/1994 birirwa barwana n'Interahamwe. Igitero cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n'abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.

    Umupadiri witwaga Deogratias TWAGIRAYEZU niwe wishwe bwa mbere mu iseminari yishwe n'Interahamwe zaturutse muri Kibilira.

    Bamwe mu nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari umuganga, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini RUBAVU na Padiri NTURIYE Edouard.

    Kaminuza y'Abadiventisti ya Mudende yari yubatse muri Segiteri ya Mudende igice kimwe ikindi kiri muri Segiteri ya Mugongo muri Komini Mutura, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abicanyi batangiye gutera Abatutsi mu ngo zabo ku itariki ya 07/04/1994 bituma Abatutsi bayihungiramo bahizeye amakiriro kubera abazungu bayikoragamo. Bahageze umuzungu w'Umunyamerika wari uhari yabatse inkoni zabo arazibika azi ngo bari burindirwe umutekano, agerageza kubahisha agenda abashyira mu byumba bitandukanye. Nko mu masaha ya saa cyenda z'amanywa abicanyi bagabye igitero muri Kaminuza abonye bikomeye za nkoni arazibasubiza bagerageza kwirwanaho.

    Abagabo barwanishaga inkoni, abagore n'abakobwa barwanisha amabuye n'amatafari. Birukanye ibitero by'Interahamwe inshuro 3, biza bikaneshwa. Nyuma rero haje kuza igitero cy'abasirikare b'Ikigo cya Bigogwe ku itariki ya 08/04/1994 ubwicanyi buhita bukaza umurego. Nibwo babateyemo za grenades, babarasa amasasu menshi cyane hagwa Abatutsi benshi.

    Abari ku isonga mu bwicanyi bwahakorewe ni Burugumestre wa Komini Mutura BAKIYE J. Berchmas, abandi ni ba Konseye na ba Resiponsabule babishishikarizaga abaturage. Abaguye muri Kaminuza ubu bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze ruri mu Murenge wa Kanzenze.

    7.Abatutsi benshi biciwe kuri Bariyeri ya Mizingo muri Mutura

    Ahantu hitwa kuri Mizingo muri Serire Kanyirabigogo, Segiteri Kanzenze muri Komine Mutura ubu ni mu mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Kanyirabigogo, mu Murenge wa Kanzenze hari bariyeri ikomeye yayoborwaga na Ntamaherezo wari Perezida wa MRND muri Komine Mutura. Inama zateguraga Jenoside zakorerwaga iwe. Kuva iyo bariyeri yajyaho mu 1990 Ntamaherezo yaricaga agakiza.

    Iyi bariyeri yagiye itoteza Abatutsi bigeze mu 1994 ku itariki ya 08/04 mu gitondo nka saa moya hiciwe abantu benshi harimo abarokokeye mu rusengero rwa Bweramana.

    8.Ku Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe zahiciye Abatutsi benshi

    Ku mashyuza ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Ku itariki ya 08 Mata 1994, hiciwe abashoferi cumi n'umwe (11) b'amakamyo babaga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kurangura ibinyobwa bya BRALIRWA. Interahamwe zabakuye mu macumbi akodeshwa (Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga baje kurangura zirabashorera zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu babigizemo uruhare ni uwitwaga MUSAFIRI na SIBOMANA.

    Imibiri y'abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze.

    9. Kinyinya muri Kigali ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 8/4

    Tariki ya 08/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya, Abatutsi bagera kuri 200 bahungiye mu kigo cy'Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye umutekano.

    Nyuma y'iminsi 2 abasirikare bari mu kigo cya Kami batumye ku buyobozi bwa Deutshe Welle ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo. Nyuma Abadage barahunze bahasiga UWIMFURA Callixtte wahakoraga. Uwo munsi abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi Nterahamwe zari i Kinyinya ngo zize zimufashe kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Baraje barabica harokokamo abantu 3 gusa.

    Kuri uyu musozi wa Kinyinya hari Interahamwe 2 za ruharwa mbere y'uko Jenoside nyir'izina itangira arizo: UWIMFURA ariwe wamariye Abatutsi muri Deutsche Welle na Adjudant Chef ZIRIMWABAGABO wari umutoza w'Interahamwe. Zirimwabagabo yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye yarangiza agaha Umututsi. Iyo yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka ikimuga. Abandi bishe Abatutsi cyane i Kinyinya ni abapolisi ba Komini. Kugeza ubu Abatutsi bose biciwe i Kinyinya banahakomoka bakaba banditse ku rwibutso rwaho ni 441 ariko bakaba barashakishije abandi baburaga bagasanga ari abantu 77.

    10.Akaga gakomeye Abatutsi bahuye nako mbere yo kwicwa i Nyamata, Ntarama, n'ahandi mu Bugesera.

    Ahitwa 'CND' ni hamwe mu hantu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aha hakaba, ari mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama Akagari ka Cyugaro hasi kurufunzo. Uru rufunzo rwiswe CND barusanishije na CND ya Kigali, inzu yakorerwago n'Inteko isginga amategeko, ahari hari abanyepolitiki ba RPF inkotayi barinzwe n'ingabo 600 za RPA ubwo zari ziri Kigali muri gahunda y'Imishyikirano yari hagati ya RPF na Leta ya Habyarimana. Ahantu henshi hicirwaga Abatutsi benshi muri Jenoside interahamwe zahitaga CND. Arinayo mpamvu no ku rufunzo hiswe CND kuko hahungiye Abatutsi benshi cyane.

    Kuwa 07/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa cyane muri segiteri Kanazi, Kayumba , Maranyundo na Kanzenze kubera ko bo bari batuye ku muhannnda ujya i Burundi ndetse n'i Gako mu kigo cya gisilikare. Ubwicanyi bwarakomeje tariki ya 08/04/1994 ku misozi ya Nyiramatuntu, Kibungo, Nyarunazi.

    Ubwicanyi bwakomereje ku musozi wa Kayumba uherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata Akagari ka Kayumba. Kuva kuwa 07/04/1994 Abatutsi b'i Kayumba bagerageje kwirwanaho ndetse bigera no kuwa 08/04/1994 ubwo Interahamwe zavugaga ngo noneho muratunesheje reka tugende. Interahamwe zagiye zivuga ngo rwose ntabwo tuzagaruka ariko byari amayeri kugira ngo hatagira uhunga akaba yabacika. Nyuma nibwo Interahamwe zazanye n'abasirikare bari bavuye mu kigo cya Gako baza bafite intwaro zikomeye zirimo imbunda. Ubwo nibwo bishe Abatutsi benshi bakoresheje imbunda ndetse n'izindi ntwaro gakondo.

    Kuri uyu musozi wa Kayumba waguyeho Abatutsi batagira ingano kubera ko hari n'abandi Batutsi bari bahahungiye bavuye muduce dutandukanye bibwiraga ko bashobora kuharokokera ariko siko byagenze ahubwo barishwe.

    Ahandi hakorewe ubwicanyi bukomeye ni ahitwa Rebero iherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange.

    Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye i Rebero, i Mayange, Kibenga, n'abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n'Abatutsi kwirwanaho. Kuwa 08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe. Uwo munsi haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.

    Icyo gitero kimaze gutsindirwa ku musozi wa Rebero cyahise kijya gutera Abatutsi bari bahungiye kuri cantrale ya Gitwe. Aho kuri cantrale ya Gitwe hari hahungiye Abatutsi benshi bituma hajyayo igitero cy'Interahamwe. Ubwo abagabo bari bahungiye ku i Rebero bahise bavuga bati mureke tujye gutabara abatutsi bari Gitwe ubwo abagabo b'Abatutsi baragiye barwana n'Interahamwe barangije bazana n'Abatutsi bari bahungiye i Gitwe ubwo ku i Rebero hahise haza Abatutsi benshi cyane bituma noneho Abahutu babatinya cyane. Nyuma baje kwicwa bose, bishwe n'abasilikari.

    Tariki ya 08/04/1994 sa yine, Abatutsi batangiye kwica, guhera muri Kanzenze. Abari bayoboyeubwicanyi ni Burugumesitiri Gatanazi, Interahamwe zirimo uwitwaga Gashirankwanzi waguye muri gereza ya Bugesera. Aha mu cyahose ari segiteri Nyirarukobwa habarurwa imiryango isaga 90 yazimye ku buryo nta muntu n'umwe warokotse muri iyo miryango.

    11.Muri Gatonde, umurenge wa Mugunga, muri perefegitura ya Ruhengeri Abatutsi baroshwe mu mugezi wa Mukungwa

    Abatutsi bari batuye muri Mugunga, mu cyahoze ari Komini Gatonde yari yegeranye n'iya Ndusu baroshywe mu mugezi wa Mukungwa, ahitwa i Bukeri ku gice kigana mu gace k'ubucuruzi n'isoko rya Vunga. Bukeri ni icyambu kiri ku mugezi wa Mukungwa gihuza Imirenge ya Shyira (Nyabihu) na Mugunga (Gakenke). Kuva ku itariki ya 8 Mata- 22 Mata 1994, Abatutsi bakusanyirizwaga aho hantu bakabohwa nyuma bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa bababwira ko babohereje mu mishyikirano i Arusha muri Tanzaniya, bahurijwe ku kiraro cyubatse hagati ya za komini Gatonde na Ndusu.

    Mu bayobozi babigizemo uruhare harimo Konseye NSANZUBUKIRE Erneste, Burugumesitiri Nizeyimana Jean Bosco, uwayoboraga MRND muri Ndusu NIZEYIMANA Gaspard alias Kaguta, Superefe NZANANA Dismas, Perefe wa Ruhengeri NSABUMUGISHA Basile, na Aloys na Mutabaruka ex-FAR, wari umucunga gereza.

    12.Zigiranyirazo Protais ku isonga ry'abarimburiye Abatutsi ku musozi wa Kesho, Umurenge wa Muhanda, muri Ngororero

    Ku musozi wa Kesho, bakunze kwita mu Rubaya, ni mu gace k'umusozi wa Rubaya hari imirima myinshi y'icyayi ndetse n'Uruganda rw'Icyayi (Usine à Thé Rubaya). Ni mu cyari Komini Gaseke aho Abatutsi b'Abagogwe (mu nkengero z'umusozi wa Bigogwe ugera no mu Karere ka Ngororero) birwanyeho batera amabuye n'amacumu ndetse barwana n'Interahamwe kugeza ubwo bishwe barashwe n'abajepe ubwo ku itariki ya 08 Mata 1994, baje babarashisha imbunda zitandukanye.

    Zigiranyirazo Parotais, burugumesitiri wa Gaseke Bazubahande Ignace na Djaribu Anastase wayoboraga uruganda rw'icyayi rwa Rubaya nibo bateguyeoboye ubwicanyi muri ako gace. Tariki ya 8/4, nibwo Leta y'abatabazi yaje iherekeje umurambo wa Habyarimana (muri guest house) hamwe n'abasirikari benshi batsembye Abatutsi bose bari bashoboye kurokoka

    13.Henshi mu Rwanda, ubwicanyi bwakoranwe ingufu bushingiye ku mugambi wo kurimbura Abatutsi

    Guhera tariki ya 8/4, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose.

    I Rwankuba mu Murenge wa Murambi hishwe Abatutsi barenga 500, bicwa n'Interahamwe n'abaturanyi babo. Igitero cyari kiyobowe na Konseye Bizimungu Jean, warundanyirije Abatutsi bose hamwe barabatwika.

    Muri Kiziguro, ku Rukungu ubu ni mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, mu masaha 2 gusa Abatutsi hafi ya bose bari bahatuye bari bamaze kubica. Bishwe n'Interahamwe zo mu Bishenyi na Rukungu, zari ziyobowe na Gakwerere Aloys na Muganga Manasse n'abandi bo mu Rugurarama, n'izindi zari zoherejwe na Byansi Valens n'impunzi za Bidudu.

    Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi no muri centre ya Rugwiro aho bakusanyirizaga Abatutsi babashuka ngo niho babarindira nyamara ari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe. Ubwicanyi bwateguwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije n' uwari Konseye witwa Nkubana Jerome

    Hishwe kandi Abatutsi muri Orphelinat, mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi. Abatutsi benshi bari bahungiye kuri iyi Orphelinat bazi ko bari buhakirire, ariko siko byagenze kuko baje kuhabicira abandi babajyana kubicira kuri Kiliziya ya Kiziguro.

    Abagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo Gatete Jean Baptitse, wazengurukaga n'imodoka ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Munyabuhoro Pierre Claver wari Konseye hamwe n'izindi Nterahamwe zamugendaga iruhande zari ziyobowe n'abapolisi Rusagara na Deo Niyonzima.

    Tariki ya 8/4 hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, mu Karere ka Nyaruguru. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera mu Murenge wa mwiri, Akarere ka Kayonza.

    Uwo munsi hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadiventisti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi hamwe n'Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

    Uyu munsi kandi nibwo hatangiye Ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri perefegitura ya Kibuye.

    Umusozo

    Tariki ya 8/4 kurimbura Abatutsi byarakomeje henshi mu gihugu, hakicwa Umututsi wese, hatitawe ku myaka afite, abana, abakecuru n'abasaza, abakuru bose barishwe, kandi bicwa nabi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, ari nabyo byihutishije ubwicanyi, mu gihe gito hicwa benshi kandi bicirwa henshi.

    Byakusanyijwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibyaranze-tariki-ya-08-mata-1994-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Muhanga: Yafatanywe ibyo yari avuye kwiba yitwaje intwaro gakondo araraswa arapfa #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mata 2023, mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, harasiwe umugabo wari wikoreye Televiziyo(smart tv) avuye kwiba anitwaje intwaro zirimo inkota n'ipiki.

    Ndagijimana Jean Bosco, umwe mu baturage uvuga ko ibisambo byari bimaze iminsi bibazengereza, byiba nta mpuhwe kuko haba ubwo byasigaga byishe cyangwa se bigakomeretsa ab'aho bivuye kwiba cyangwa se abo bahuye, ahamya ko kuba iki gisambo kirashwe aka kanya byari byaratine, ariko kandi akanavuga ko bikozwe mu gihe byari bikenewe kuko abaturage bari basigaye bariho ku bwoba.

    Bimwe mu bikoresho uyu warashwe yari yitwaje.

    Ndayambaje, atuye mu mudugudu wa Rutenga ho mu kagali ka Gahogo yagize ati' Ikibazo cy'ubujura kimeze nabi mu bice by'uyu mujyi kuko uko utashye ugenda wamburwa ndetse n'ejo bundi hari umukobwa ucuruza M2U yarambuwe atabaje uje kumutabara bamutema mu mutwe'.

    Nsengiyumva Viateur, we avuga ko bibashimishije kuba uyu mujura arashwe. Ati' Dushimishijwe nuko barashe igisambo, nibura bongere barase n'ibindi nka bitanu(5) kuko n'abasigaye bagomba kugira ubwoba ko nabo bari buraswe vuba bakareka kwangiza umutekano w'abaturage no kubambura ibyabo'.

    Tereviziyo yari avuye kwiba ntiyayirenganye aho yafatiwe.

    Mukarugambwa Marie Louise, avuga ko ubujura buri mu mujyi bukaze. Ahamya ko nawe ubwe mu minsi ishize yavuye mu rugo, nyuma abaturanyi bamuhamagara bamubwira ko yatewe n'amabandi, ko bayatesheje yari amaze kwica ingufuri bakayatesha yari atangiye gusohora ibintu.

    Uwiringiyimana Costance, avuga ko ibisambo bikwiye gukomeza kuraswa kuko nta cyiza cyabyo! ngo biriba, bigakomeretsa ndetse bikica abaturage. Yongeraho ko bibabaje kubona byarakereye kwambura abaturage bagiye kwihigira imibereho. Avuga kandi ko kubifunga akenshi ngo hari abafungurwa bagaruka ugasanga bazanye ubugome burenze ubwo bafunzwe bafite.

    Nyuma yo kuraswa agapfa, bazingazingiye umurambo muri shitingi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisambo cyahuye na Polisi irimo gucunga umutekano, bagihagaritse cyanga guhagarara ahubwo gikubita hasi ibyo cyari kivuye kwiba, kiriruka bagerageza kurasa amasasu 3 mu kirere nticyahagarara, bakirasa irindi sasu rimwe gihita gipfa. Akomeza asaba abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza abacyekwaho ubujura bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko buri wese atanze amakuru benshi mu bajura bafatwa, bagahashywa kuko ku manywa barakora na nijoro, kandi ngo usanga abiba kenshi abaturage babazi kuko hari n'abafatwa bakarekurwa ndetse akagaruka akakubwira ko agarutse kandi azakwemeza, hakaba n'ukubwira ko Leta izamuburanira akagutanga mu mujyi. Hari abaturage bavuga kandi ko bamwe muri aba bajura hari abaza kwiba bavuye kure, bakaza basanga bagenzi babo babacira inzira bakanabaha amakuru kuko baba bamaze igihe bazerera bashakisha amakuru n'inzira banyura.

    Imodoka niyo yajyanye umurambo mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kabgayi, nubwo imyirondoro itari bwakamenyekane kuko nta cyangombwa na kimwe yasanganywe.

    Hashize igihe abatuye Umujyi wa Muhanga binubira ubujura bukorwa, aho akenshi bukorwa n'abitwaje intwaro gakondo, bakiba ndetse bagakomeretsa cyangwa se bakica. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya aba banze gukura amaboko mu mufuka ngo bakore ahubwo bagashaka gutungwa n'iby'abandi bakoreramo n'ubugome.

    Iki gisambo cyarashwe ntiharamenyekana imyirondoro yacyo, yemwe n'aho cyari kivuye kwiba ntabwo haramenyekana. Gusa bivugwako cyavaga mu bice bya Fatima ugana mu Rutenga. Umurambo wacyo wajyanywe mu buruhukiro mu bitaro bya Kabgayi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/08/muhanga-yafatanywe-ibyo-yari-avuye-kwiba-yitwaje-intwaro-gakondo-araraswa-arapfa/

  • #Kwibuka29: Umuraperi Bushali yahaye umukoro… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bushali asanga urubyiruko rukwiriye gushikama rugahangana n’abashaka ko igihugu gisubira mu icuraburindi.

    Uyu muraperi yanihanganishije imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abifuriza gukomera muri iki gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwe ubwo yari abajijwe ku musanzu w'umuhanzi yagize ati' Ni ugukora ibihangano byiza bifite inyigisho tugakomeza gusigasira ibyagezweho, tugakomeza guterana ingabo mu bitugu, tugakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.'

    Bushali arasaba urubyuruko rugenzi rwe, “gukomeza gusura inzibutso aho ziri hose mu gihugu, tugakomeza gusoma amateka ayo tutazi tukabaza tukirinda uwaturuka hirya no hino ashaka kudusubiza mu bihe byashize.'

    Ubutumwa bwa Bushali ku nshuro ya 29.

    Kuri iyi nshuro ya 29 Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndafata mu mugongo imiryango yabuze ababo mbifuriza gukomera. Kudaheranwa n'agahinda, kudaheranwa n'ishavu, Twibuke Twiyubaka.

    Bushali yifatanyije n'Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka 

    Bushali yahaye umukoro abahanzi ku bijyanye n’ibihangano byabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127899/kwibuka29-umuraperi-bushali-yahaye-umukoro-abahanzi-mu-kwifatanya-nabanyarwanda-127899.html

  • Umurundi Kijanya Thierry yageneye ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda bose abinyujije mu ndirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'isi yose bikomeje kwibuka no kuzirikana abazize Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Abarundi nabo bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka bityo umurundi Kijanya Thierry yageneye ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose abinyujije mu ndirimbo

     

    Source : https://yegob.rw/umurundi-kijanya-thierry-yageneye-ubutumwa-bwihumure-ku-banyarwanda-bose-abinyujije-mu-ndirimbo/

  • Kwibuka29: Harmonize yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abifuriza gukomera.

    Mu butumwa Harmonize yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu muhanzi uherutse gusaba ko yahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda [Indangamuntu], yashyize idarapo ry'u Rwanda ahasanzwe hajya ifoto iranga ny'iri konti ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, maze ayiherekesha amagambo yamagana Jenoside ukundi ndetse akomeza abanyarwanda, ati 'Mukomere.'

    Ubwo yaherukaga mu Rwanda, Hamornize yavuze ko akunda Perezida Paul Kagame ndetse ko yabaye umwana we.

    The post Kwibuka29: Harmonize yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/08/kwibuka29-harmonize-yahumurije-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-harmonize-yahumurije-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka

  • Ubutumwa bw'abifatanyije n'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwatanzwe bwibanze ku kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe, kubakomeza ndetse no kugaragaza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi binyuze mu kurwanya imvugo zibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Muri iyi nkuru twagarutse ku butumwa butandukanye byatanzwe n'abanyamahanga mu kwifatanya n'u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.

    Loni yasabye amahanga kurwanya Jenoside no gukumira imvugo z'urwango

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Umuryango mpuzamahanga wunamiye abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera kunenga uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.

    Mu ijambo yageneye Isi mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

    Ati 'Duha agaciro kanini ubudaheranwa bw'abanyarwanda ndetse n'inzira bafashe y'ubumwe n'ubwiyunge. Ikindi kandi ku munsi nk'uyu tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k'umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe'.

    Yakomeje avuga ko ikiragano cyakurikiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kigomba kwamagana imvugo zihembera urwango kuko ari zo mbarutso za Jenoside.

    Ati 'Ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera zabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikavamo ibyaha ndengakamere'.

    Guterres yavuze ko gukumira imvugo z'urwango bigomba gukorwa uyu munsi, yibutsa ko kurwanya Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano zihuriweho na buri wese.

    Antonio Guterres yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kurwanya imvugo z’urwango zihembera Jenoside

    Commonwealth yatanze ubutumwa buhumuriza abanyarwanda

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko ibyabaye muri icyo gihe bigomba gutanga isomo ry'uko abantu bagomba gufatanya mu kubaka amahoro arambye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 07 Mata 2023, uyu muyobozi yavuze ko 'uyu munsi twibuka Umunsi Mpuzamahanga wo gusubiza amaso inyuma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tuzirikana ababuze ubuzima ndetse n'abababajwe bikomeye.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi utwibutsa uko twese tugomba gufatanya ngo tugere ku mahoro arambye. Turashimira Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth, Perezida Kagame ndetse na Guverinoma ku muhate bashyize mu kubaka no kunga u Rwanda.'

    Kuri ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye Umuryango wa Commonwealth muri manda y'imyaka ibiri, aho Perezida Kagame ari we Muyobozi Mukuru wayo, umwanya yagiyeho asimbuye, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson.

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ambasaderi w'Ubumwe bw'u Burayi, Belen Calvo Uyarra, yagaragaje ko #Kwibuka29 ari igihe cyo kuzirikana, gutekereza no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana umuhate w'abanyarwanda mu kubabarirana, kwiyunga, kuba umwe no kongera kubaka igihugu gihereye ku busa.

    Ambasaderi w'Ubumwe bw'u Burayi, Belen Calvo Uyarra yagaragaje ko Kwibuka ari igihe cyo kuzirikana ibyabaye mu Rwanda no guharanira ko bitazongera

    Turikiya yifurije u Rwanda gukomeza kugira amahoro n'umutekano

    Nyuma y'ibihe by'umwijima bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, Turikiya yarwifurije gukomeza kugira amahoro n'umutekano.

    Ni ubutumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo gihugu yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata ubwo u Rwanda rwifatanya n'Isi yose Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa Turikiya yageneye uyu munsi, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje cyane kandi bitari bikwiriye.

    Bati 'N'agahinda kenshi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bumwe mu bwicanyi ndengakamere inyokomuntu iheruka guhura na bwo bwabereye mu Rwanda.'

    'Dusangiye akababaro n'igihugu cy'inshuti ndetse n'abaturage bacyo. Twishimiye kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka, amahoro akaboneka biturutse ku gukira ibikomere by'ubwo bugizi bwa nabi.'

    U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bitekanye kandi bifite umuvuduko mu iterambere nyuma y'imyaka 29 Jenoside ibaye.

    Turikiya yatangaje ko yifuza 'ko aya mahoro n'umutekano byagezweho biramba.'

    'Twamaganye ibyaha byose byibasiye inyokomuntu, ivangura n'ubuhezanguni kandi izakomeza kurwanya no gukumira icyakongera gutuma abantu bababara.'

    Turikiya ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye n'u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iza dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n'ibindi.

    U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 240 biga muri Turikiya, barimo 81 bahawe buruse n'icyo gihugu.

    Ubucuruzi bw'ibihugu byombi bukomeje kwiyongera aho bwavuye kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.

    Kugeza ubu kandi ishoramari ry'ibigo byo muri Turikiya risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n'ibindi.

    Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n'ibigo byo muri Turikiya irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

    Turkiya yifurije u Rwanda amahoro n’umutekano

    Undi wifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe ni umunyamakuru ukomoka muri Uganda, Andrew Mwenda, yagaragaje ko yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.

    Ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize, jenoside yakorewe abatutsi yanatwaye abasaga miliyoni imwe itangiye. Benshi biriza amarira y'ingona nubwo ibikorwa byabo n'ubushuti bikibangamira ubwiyunge muri iki gihugu.'

    Mwenda ubwo aheruka mu Rwanda mu 2022 ari mu bagabiwe inka na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

    Andrew Mwenda yanenze abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagaragaje yifatanyije n'abarokotse kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umunsi wo kwiga kuri we.

    Ati 'Kuri njyewe, uyu ni umunsi wo kumva, gutekereza no kwiga. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n'abo bose bapfuye ndetse n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye imbaraga zo kongera kwiyubaka. Twese tugomba guharanira ko 'Never Again' yaba impamo.'

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umunsi wo kwiga

    Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Canada, Arielle Kayabaga, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Arielle Kayabaga ukomoka mu Burundi, yavuze ko yanejejwe no kuba yaratumiwe muri iki gikorwa anagaragaza intego zo kwibuka ku nshuro ya 29.

    Ati 'Insanganyamatsiko ni 'Kwibuka Twiyubaka' uyu mwaka kwibuka byibanze ku mbaraga zo kwiyubaka, ubudaheranwa n'ubumwe urubyiruko rusabwa gukomeza kugira ngo rukomeze intambwe u Rwanda rwateye.'

    Yakomeje avuga ko anejejwe no kuba ijambo yavuze umwaka ushize ry'uko hakwiye kwibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ubu rigihabwa agaciro.

    Arielle Kayabaga ku wa 22 Ukwakira 2018, nibwo abaturage b'Umujyi wa London West mu Ntara ya Ontario muri Canada, bamutoreye kubahagararira mu Nteko ishinga amategeko.

    Kuva icyo gihe ni intumwa ya rubanda, akaba impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore. Mu bihe bitadukanye yasuye u Rwanda, ndetse ahamya ko buri gihe atangazwa cyane n'ibyo ahabona.

    Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Canada, Arielle Kayabaga yifatanyije n’abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka

    I Paris basohoye itangazo ryo kwifatanya n'abanyarwanda

    Meya w'umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yatangaje ko i Paris hagiye kubakwa urwibutso rw'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Itangazo yanyujije kuri Twitter yakomeje agaragaza ko bifatanyije n'u Rwanda mu kwibubuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu myaka 29 ishize, Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

    Ati 'Ibikorwa byo kwibuka bizakorwa mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside no kwifatanya n'abanyarwanda muri rusange.'

    Yavuze ko mu gihe hazirikanwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw'umujyi wa Paris bwakoranye bya hafi n' Umuryango uharanira Inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, IBUKA-France hategura igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'igihugu.

    Ku bufatanye n'umujyi wa Paris, muri Gicurasi Leta y'u Bufaransa izatanga isoko ryo kubaka igihangano kizaba urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzashyirwa hagati y'ibiraro bya Alma na Invalides, ahari inzibutso zindi za Jenoside zabayeho mu kinyejana cya 20.

    Uru rwibutso ruzahoraho, rugenewe ikiragano kizaza, ruzahora rwibutsa Abanya-Paris ko bagomba kuba maso ngo ibyo bikorwa birimbura abantu ntibizasubire.

    Ruzafasha abarokotse, abafite ababo bazize Jenoside kwibuka, kandi ruzatuma abazije Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batibagirana.

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda yifatanyije n'Abanyarwanda

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yifatanyije n'u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashimangira ko iki gihugu kizakomeza guharanira kugaragaza ukuri kuri Jenoside.

    Yagarutse kandi kuri raporo iheruka gukorwa n'itsinda ry'abahanga ya Duclert agaragaza ko ari akazi gakomeye kakozwe n'u Rwanda aho rwongeye kuzahura umubano n'u Bufaransa.

    Ambasaderi Antoine Anfré, yongeye kugaruka ku ruzinduko rw'amateka rwa Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron mu Rwanda mu 2018 yemeza ko igihugu cye gihora kizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe umwanya mu ntekerezo zacu no mu bitabo bikoreshwa mashuri mu Bufaransa. Iyi ntambwe yatewe kandi ntizahagarika inzira yo gukora ubushakashatsi no kugaragaza ukuri hamwe n'u Rwanda. Twahisemo gukorana mu buryo bwose.'

    Yakomeje agira ati 'Guharanira ituze n'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari byongeye kutwibutsa ko ibyahise ari ingenzi kuri twe bikanatuyobora mu mahitamo mazima, dushaka inzira yo kugeza ku mahoro, kureba ibitekerezo bibi n'ibiteye impungenge tukarwanya amahitamo mabi no kwirinda ko amateka nk'ayo yisubiramo.'

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yifatanyije n'u Rwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Moussa Faki Mahamat yatanze ubutumwa bukomeye

    Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko buri mwaka Afurika yunze ubumwe yifatanya na guverinoma y'u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, yagarutse ku ntego n'impamvu zo Kwibuka zirimo guharanira ko amateka atazibagirana no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
    Yakomeje agaragaza ko ari ukwibuka abayiguyemo no kwifatanya n'abayirokotse ndetse no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'imvugo zibiba urwango.

    Umunya Centrafrique Christian Gazam Betty, yagize ati 'Nagize amahirwe yo kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Urumuri rw'Icyizere ruzahora rwaka iminsi 100, tuzirikana abazije Jenoside. Tuzahora tubibuka!'

    Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yagaragaje ko Afurika yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-bw-abifatanyije-n-u-rwanda-mu-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside

  • Muhanga: Abakuru b'Imidugudu bahawe amagare na telefoni 331 #rwanda #RwOT

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline nyuma yo gushyikiriza ba Midugudu amagare ndetse na Terefone, arabasaba kurushaho kwegera abaturage no kugira uruhare mu iterambere ryabo. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Ba Midugudu, ibi babisabwe mu nama Ngarukagihembwe isanzwe ihuza bamwe mu bakozi bo rwego rw'Akarere, imirenge, utugali ndetse n'Abakuru b'imidugudu. Inama  yanatangiwemo telefoni 331 kubakuru b'imidugudu. Ni Terefone zikoresha ikoranabuhanga rigezwe (Smartphones), naho abandi 18 bahabwa amagare 18 kubera ko bagize uruhare mu bukangurambaga bwo kuzamura imitekerereze y'abaturage bagatangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza.

    Meya Kayitare yagize ati' Mwebwe abakuru b'Imidugudu ni mwebwe muba hafi y'abaturage kandi nimwe muba muzi neza ibibazo bafite, niyo mpamvu rero natwe tugerageza gushaka icyatuma mufashwa kugera ku ntego zanyu mwahawe n'abaturage. Mumenye ko izi telefoni muhawe zizabasha kurangiza ibyo mushinzwe kandi munabashe gutangira amakuru ku gihe kuko imibereho myiza y'abaturage iri mu biganza byanyu'.

    Yongeyeho ko abakuru b'Imidugudu 18 bahembwe amagare kubera ko bageze ku 100% cyangwa bakanarenza intego bari barihaye zo kuzamura imibare ijyanye n'ibipimo by'ubuzima harimo n'ubukangurambaga ku bijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Bamwe mu bakuru b'imidugudu bashimira akarere kabashije kubaha amatelefoni, bakizeza ko bagiye gucyemura ibibazo bahuraga nabyo.

    Bandangiki Perepetuwa, Umukuru w'umudugudu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza yavuze ko agiye kujya atanga raporo iherekejwe n'amafoto bikazaba binoze kandi akazajya anamenya amakuru bimworoheye .

    Yagize ati' Duhawe telefoni zizadufasha gutanga raporo iherekejwe n'amafoto kandi ikazajya iba inoze. Nzajya njya mu rugo nuzuze amakuru nkeneye ninyasabwa n'izindi nzego zinkuriye ndebemo ibyo bansabye mbitange kandi nzajya mba nzi neza ko amakuru mbitse muri iyi telefoni ahamye'.

    Umukuru w'umudugudu wa Bugande ho mu kagali ka Mpinga, mu murenge wa Rugendabali, Ntawarubara Elie avuga ko telefoni bahawe zigiye kubafasha kujya batanga serivisi nziza kuko bazabasha kujya batabariza abagize ibibazo bakabatabariza hakiri kare.

    Yagize ati' Izi telefoni duhawe zigiye kudufasha kujya dutanga serivisi mu buryo bwihuse kuko hari igihe twahuraga n'ibibazo tugahamagara bagatinda kutugeraho, ariko nituramuka tubahaye ubutumwa tukanashyiraho ifoto bazaza vuba kuberako bajyaga batinda bagirango biroroshye'.

    Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi hagaragaye bimwe mu bibazo bituma abaturage bahorana ibibazo harimo nko gutekinika kw'abayobozi b'utugali baba batazi amakuru yo mu midugudu, babaza mudugudu akavuga ibihabanye n'ibyo gitifu w'akagali avuga ku bibazo by'amacumbi ndetse n'amakuru y'igwingira ry'abana mu midugudu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/07/muhanga-abakuru-bimidugudu-bahawe-amagare-na-telefoni-331/

  • #Kwibuka29: Ikipe y’abagore ya PSG yifatanyij… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, igahitana  abantu barenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rukaba ruri kwibuka ku nshuro ya 29. 

    Paris Saint-Germain yifatanyije n’abaturarwanda kuri uyu munsi binjiye mu cyumweru cy’Icyunamo, iyi kipe isanzwe ikorana n’u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo haba ku myenda bambara ndetse no kuri sitade bakiriraho imikino.

    Mu mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, abagore bakina muri iyi kipe batanze ubutumwa bagira bati “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga miliyoni 1 bahaburiye ubuzima, gukomeza ndetse no guha imbaraga abarokotse”.

    “Imyaka 29 irashize, u Rwanda ni itara ryo kwihangana, gukura no gutera imbere hamwe na gihamya y’umwuka uhoraho w’ikiremwamuntu”.

    Ubutumwa bw’abagore  bakina muri Paris Saint-Germain ku banyarwanda bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127895/kwibuka29-ikipe-yabagore-ya-psg-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatut-127895.html