Blog

  • Muhanga:Inzego z'umutekano zarashe igisambo cyari kivuye kwiba #rwanda #RwOT

    Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Muhanga, zarashe umujura wari witwaje inkota n'ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage, mu rukerera ryo kuri uyu wa 08 Mata 2023.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

    Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

    Umwe yagize ati 'Twamusanganye inkota ndende n'ipiki, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.'

    Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

    Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z'abanyerondo b'umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

    Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w'ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

    Ati 'Turashimira Inzego z'umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw'abaturage wenda harazamo agahenge.'

    Gitifu w'Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

    Avuga ko ubwo inzego z'umutekano zamuhagarikaga yashatse kwiruka, barasa hejuru arakomeza nibwo baje kumurasa.

    Ndihokubwayo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

    Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye,  Cyeza na Shyogwe  humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo,  ndetse abandi bagasiga batemwe n'abo bajura.

    Icyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki  Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w'abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy'Inzererezi giherereye  mu Murenge wa Muhanga.

    The post Muhanga:Inzego z'umutekano zarashe igisambo cyari kivuye kwiba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/08/muhangainzego-zumutekano-zarashe-igisambo-cyari-kivuye-kwiba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhangainzego-zumutekano-zarashe-igisambo-cyari-kivuye-kwiba

  • Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Inararibonye muri politiki y'u Rwanda n'abanditsi b'amateka, bagaragaje uburyo abakoloni bifashishije amoko yahozeho mu Rwanda, mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, bikaba intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Muzehe Rucagu Boniface, inararibonye muri Politiki y'u Rwanda, akaba yarabaye no muri amwe mu mateka y'igihugu na Nizeyimana Innocent, umwanditsi ku mateka y'u Rwanda,  bombi bahuriza ku kuba mbere y'umwaduko w'abakoloni amoko yaje kuba intandaro y'amacukubiri yahozeho, ariko aza guhindurirwa ubusobanuro abanyarwanda bahoze bunze ubumwe batangira guca ukubiri.

    Rucagu ati 'Abakoloni bataraza abanyarwanda bari bunze ubumwe. Iyo bavuga abunze ubumwe rero, biba bishaka kuvuga ko basangiraga, bahana inka n'abageni, bagirana igbihango  bakanywana amaraso, baagirana n'ibindi bihango bahuriraga ku mandwa, ku kwemera IMANA, noneho bakaza no guhurira ku moko gakondo, Abagesera, Abasinga, Abazigaba.

    Yakomeje agira ati 'Abo bose habaga harimo Abahutu, abatwa n'Abatutsi, ku buryo umuntu wavaga hano mu Bwanacyambwe akagenda yagera mu Nduga bumwiriyeho akavuga ati njye ndi Umusinga nje gucumbika mu Basinga. Abasinga bose bagahurura baje kumwakira ugasanga ahrimo Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.'

    Nizeyimana nawe yagize ati 'Ariko ngo abamuzi neza iyo yabaga amaze kwica inyamanswa akayihamya Rudahigwa  yaravugaga ngo ndakwishe ndakwirahiye ndi umuhutu wa Rwabutogo. Nonese niba umwami yaremeraga ko ari umugaragu w'uwamugabiye, ni inde uteri umugaragu w'uwari we wese mju gihugu?'

    Yunzemo agira ati 'Nonese ko umwami yavugaga ngo ndi umuhutu w'uwamugabiye Rwabutogo, ni inde uteri umuhutu w'uwamugabiye? Ibyo bikwereka ko umuhutu mbere na mbere umugaragu wa kanaka cyangwa uwagabiwe na kanaka.'

    Inararibonye Rucagu Boniface, agaragaza ko u Rwanda iyo ruza kugira abayobozi batokamwe n'amacakubiri, ibikorwa bibi byagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, byari guhagarikwa hakiri kare.

    Arashimangira ibi yifashishije amateka.

    Ati 'Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ishyirwaho na FPR, yahamagaye Abanyarwand abose bari bamaze guhungu muri 94 (1994) irababwira iti leta igiyeho nil eta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, irabakeneye mwese, mwe guhunga ngo muhunge igihugu cyanyu,mureke kuba impunzi kandi mufite igihugu cyanyu. Muze tubategeye amaboko mugaruke murw'ababyaye, mugaruke mu byanyu. Iryo jambo iyo Parmehutu irikora muri 62(1962) imaze kubona ubwigenge, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ntabwo iba yarabaye.'

    Umwanditsi Innocent Nizeyimana, n'Inararibonye Rucagu Bonifase, bahurira ku cyizere cy'uko u Rwanda, rukomeje kugira ubuyobozi bwiza nk'ubwo rufite uyu munsi, nta cyarugarura mu mateka yaganishije kuri Jenoside.

    Niyimana 'Igihugu kirabakunda, twagize abahirwe namwe mwagize amahirwe mwararokotse, mwe mutange igitambo cy'imbabazi n'ubumwe n'ubwiyunge aho niho imbaraga zishingiye kubera ubuyobozi bwiza, ariko nanone abacitse ku icumu abatarakira ibikomere tububahe kandi tubaherecyeze kuko ni urugendo rw'umuntu ku giti cye.'

    'Urubyiruko rwabwiwe ko iyo abantu bafite ubworoherane baramaze kwiyunga, bubaka ubumwe noneho bwa bumwe bugtanga amahoro.' Rucagu

    Kuri ubu u Rwanda rwinjiye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

     Ni ibihe bije bisanga igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, kiri hejuru ya 94%.

    Tito DUSABIREMA   

    The post Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/08/kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Muhanga: Yarasanywe ibyo yari avuye kwiba yitwaje intwaro gakondo arapfa #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mata 2023, mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, harasiwe umugabo wari wikoreye Televiziyo(smart tv) avuye kwiba anitwaje intwaro zirimo inkota na rasoro.

    Ndagijimana Jean Bosco, umwe mu baturage uvuga ko ibisambo byari bimaze iminsi bibazengereza, byiba nta mpuhwe kuko haba ubwo byasigaga byishe cyangwa se bigakomeretsa ab'aho bivuye kwiba cyangwa se abo bahuye, ahamya ko kuba iki gisambo kirashwe aka kanya byari byaratine, ariko kandi akanavuga ko bikozwe mu gihe byari bikenewe kuko abaturage bari basigaye bariho ku bwoba.

    Bimwe mu bikoresho uyu warashwe yari yitwaje.

    Ndayambaje, atuye mu mudugudu wa Rutenga ho mu kagali ka Gahogo yagize ati' Ikibazo cy'ubujura kimeze nabi mu bice by'uyu mujyi kuko uko utashye ugenda wamburwa ndetse n'ejo bundi hari umukobwa ucuruza M2U yarambuwe atabaje uje kumutabara bamutema mu mutwe'.

    Nsengiyumva Viateur, we avuga ko bibashimishije kuba uyu mujura arashwe. Ati' Dushimishijwe nuko barashe igisambo, nibura bongere barase n'ibindi nka bitanu(5) kuko n'abasigaye bagomba kugira ubwoba ko nabo bari buraswe vuba bakareka kwangiza umutekano w'abaturage no kubambura ibyabo'.

    Tereviziyo yari avuye kwiba ntiyayirenganye aho yafatiwe.

    Mukarugambwa Marie Louise, avuga ko ubujura buri mu mujyi bukaze. Ahamya ko nawe ubwe mu minsi ishize yavuye mu rugo, nyuma abaturanyi bamuhamagara bamubwira ko yatewe n'amabandi, ko bayatesheje yari amaze kwica ingufuri bakayatesha yari atangiye gusohora ibintu.

    Uwiringiyimana Costance, avuga ko ibisambo bikwiye gukomeza kuraswa kuko nta cyiza cyabyo! ngo biriba, bigakomeretsa ndetse bikica abaturage. Yongeraho ko bibabaje kubona byarakereye kwambura abaturage bagiye kwihigira imibereho. Avuga kandi ko kubifunga akenshi ngo hari abafungurwa bagaruka ugasanga bazanye ubugome burenze ubwo bafunzwe bafite.

    Nyuma yo kuraswa agapfa, bazingazingiye umurambo muri shitingi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki gisambo cyahuye na Polisi irimo gucunga umutekano, bagihagaritse cyanga guhagarara ahubwo gikubita hasi ibyo cyari kivuye kwiba, kiriruka bagerageza kurasa amasasu 3 mu kirere nticyahagarara, bakirasa irindi sasu rimwe gihita gipfa. Akomeza asaba abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza abacyekwaho ubujura bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko buri wese atanze amakuru benshi mu bajura bafatwa, bagahashywa kuko ku manywa barakora na nijoro, kandi ngo usanga abiba kenshi abaturage babazi kuko hari n'abafatwa bakarekurwa ndetse akagaruka akakubwira ko agarutse kandi azakwemeza, hakaba n'ukubwira ko Leta izamuburanira akagutanga mu mujyi. Hari abaturage bavuga kandi ko bamwe muri aba bajura hari abaza kwiba bavuye kure, bakaza basanga bagenzi babo babacira inzira bakanabaha amakuru kuko baba bamaze igihe bazerera bashakisha amakuru n'inzira banyura.

    Imodoka niyo yajyanye umurambo mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kabgayi, nubwo imyirondoro itari bwakamenyekane kuko nta cyangombwa na kimwe yasanganywe.

    Hashize igihe abatuye Umujyi wa Muhanga binubira ubujura bukorwa, aho akenshi bukorwa n'abitwaje intwaro gakondo, bakiba ndetse bagakomeretsa cyangwa se bakica. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya aba banze gukura amaboko mu mufuka ngo bakore ahubwo bagashaka gutungwa n'iby'abandi bakoreramo n'ubugome.

    Iki gisambo cyarashwe ntiharamenyekana imyirondoro yacyo, yemwe n'aho cyari kivuye kwiba ntabwo haramenyekana. Gusa bivugwako cyavaga mu bice bya Fatima ugana mu Rutenga. Umurambo wacyo wajyanywe mu buruhukiro mu bitaro bya Kabgayi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/08/muhanga-yarasanywe-ibyo-yari-avuye-kwiba-yitwaje-intwaro-gakondo-arapfa/

  • Minisitiri wa Siporo yahaye umukoro abasiporutifu #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abasiporutifu bose aho bava bakagera kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bazira uko bavutse, muri bo harimo n’abasiporutifu bishwe ndetse n’abayikoze.

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abasiporutifu kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk’abasiporutifu. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n’abasiporutifu by’umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Yakomeje aha umukoro abasiporutifu wo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo.

    Ati “dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Kuva ejo tariki ya 7 Mata u Rwanda n’Isi yose binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Minisitiri Aurore yasabye abasiporutifu kurwanya ivangura

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/minisitiri-wa-siporo-yahaye-umukoro-abasiporutifu

  • RDC: Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukomeje kwica abaturage #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru ,Kuwa Mbere no kuwa Kabiri, Umutwe w'Iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wishe bunyamaswa abaturage basaga 30.

    Byabereye mu duce twa Irumu na Mambasa mu Ntara ya Ituri aho uwo mutwe umaze igihe ukorera ubugizi bwa nabi bwibasiye abaturage b'abasivile.

    Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa Convention for the Respect of Human Rights yabwiye abanyamakuru ko abenshi mu bishwe ari abahinzi ku buryo imirambo y'abantu 31 ariyo imaze kuboneka.

    Umutwe wa ADF umaze igihe ugaba ibitero ku baturage ukabicana ubugome. Guhera muri Mata umwaka ushize, uwo mutwe umaze guhitana abasaga 370 mu gihe abandi wabashimuse.

    Ni umwe mu mitwe isaga 120 yayogoye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igisirikare cya Uganda (UPDF) ku bufatanye n'icya Congo batangije ibitero byo guhashya uwo mutwe, ariko bisa nk'aho nta musaruro ufatika bitanga.

    U Burusiya buherutse kuburira Akanama k'Umutekano ka Loni ko hari impungenge ko imitwe nka ADF iri gukomeza kwigizaho imbaraga, kubera ko Leta ya Uganda n'umuryango mpuzamahanga basa n'abarajwe ishinga no kurwanya umutwe wa M23

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umutwe-wa-adf-urwanya-ubutegetsi-bwa-uganda-ukomeje-kwica-abaturage

  • Abacitse ku icumu bafite ihungabana bakwiye kwitabwaho byihariye:ubutumwa bw'imiryango ibarengera #rwanda #RwOT

    Imiryango irengera abacitse ku icumu iravuga ko muri uyu mwaka imbaraga ziri gushyirwa cyane muri gahunda zo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside bafite ihungabana.

    Ubushakashatsi buriho bwerekanye ko 35,2 % y'abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe Abatutsi babana n'agahinda gakomeye (ni ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC).

    Muri urwo rwego hirya no hino mu gihugu hashyizweho ibigo byo gufasha abacitse ku icumu rya jenocide guhangana n'iryo hungabana n'ibindi bibazo byo mu mutwe no kubakurikirana igihe bamaze gukira.

    Imiryango ifasha abacitse ku icumu rya jenoside ivuga ko hari abacitse ku icumu benshi bamaze gufashwa n'ibyo bigo kuri ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse ugereranyije n'uko bari bameze mbere.

    Ikindi ni ugufasha abacitse ku icumu rya jenoside kubaka ubushobozi mu rwego rwo kwivana mu bukene bushobora kubongerera ihungabana.

    Imiryango irengera abacitse ku icumu ivuga ko hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo gutanga inka ku bacitse ku icumu,no gufasha urubyiruko kwihangira imishinga mu kuzamura imibereho yabo.

    Impuzamiryango irengera abacitse ku icumu rya jenoside IBUKA ivuga ko uretse gukurikirana mu buryo bw'ubuvuzi abafite ibibabazo by'ihungabana bari gutanga ubufasha mu buryo bw'imibereho-

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abacitse-ku-icumu-bafite-ihungabana-bakwiye-kwitabwaho-byihariye-ubutumwa-bw

  • N'abikorera bazajya babakoresha: Menya ibitegereje abantu bazakatirwa imirimo y'inyungu rusange – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo isanzwe mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu 2018, ko hakurikijwe uburemere bw'icyaha, Urukiko rushobora guhanisha umuntu gukora imirimo y'inyungu rusange nk'igihano cy'iremezo cyangwa gisimbura ikindi gihano cy'iremezo.

    Biteganywa ko Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ariko ryari ritarajyaho. Ubu ryamaze gusohoka, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Mata 2023.

    Ni iteka ariko bigaragara ko agaciro karyo gahera ku 27 Nzeri 2018, umunsi Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rigenderwaho ubu, ryatangajwe mu igazeti ya Leta .

    Riteganya ko 'Amafaranga avuye mu kurangiza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ashyirwa mu Isanduku ya Leta.'

    Umuvugizi w'Inkiko, Harrisson Mutabazi, yabwiye IGIHE ko kuba Iteka rya Perezida ryari ritarasohoka bitari kububuza umucamanza gutanga iki gihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

    Ati 'Kiri mu itegeko rihana ibyaha kandi umucamanza akurikiza icyo itegeko riteganya, ibyo kurishyira mu bikorwa byo ni ibya RCS, ariko umucamanza we areba itegeko, kereka iyo riba ntacyo ribivugaho.'

    Umuvugizi w'Urwego Rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko bo bashyira mu bikorwa icyemezo cy'inkiko, ku buryo byari kugorana kubahiriza iki cyemezo iyo umucamanza agitanga.

    Yakomeje ati 'Kubera ko rero iteka riteganya uko bikorwa ritari rihari, ariko ubu ubwo rihari, urukiko ruzajya rufata icyemezo cyarwo, tumenye urutonde rw'abantu bagikatiwe, ariko kugeza ubu ntabo dufite bagikatiwe.'

    Bizajya bikorwa ku bufatanye n'uturere

    Iteka rya Perezida n° 022/01 ryo ku wa 31/03/2023, rigena uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ku bantu bagikatiwe n'urukiko.

    Riteganya ko nyuma yo gukatirwa, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora(RCS) ruzajya rukora urutonde rw'abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, rukarushyikiriza Akarere babarizwamo.

    Akarere kazajya kamenyesha umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange itariki agomba kwitabiraho RCS, kugira ngo ahabwe imirimo agomba gukora.

    Iteka rikomeza riti 'Iyo umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu rubanza rwabaye itegeko atabonetse mu gihe cy'iminsi 30 ibarwa uhereye ku itariki yagombaga kwitabiraho, RCS ishyikiriza umwirondoro we Polisi y'u Rwanda kugira ngo imushakishe.'

    Igihe uwo muntu atitabye kandi, urwego rw'imitegekere y'Igihugu rwegerejwe abaturage rumubonye, narwo ruhita rumushyikiriza Polisi, nayo ikamushyikiriza RCS.

    Ubuyobozi bw'Akarere buzajya bukora urutonde rw'imirimo ikorwa mu gihe cyo kurangiza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, burushyikirize RCS.

    Bashobora gukoreshwa n'abikorera

    Ingingo ya 4 y'iri teka iteganya ko Inzego za Leta, ibigo bya Leta, sosiyete sivile 'cyangwa abikorera bashaka gukoresha abakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange babisaba RCS mu nyandiko.'

    Urwego ruhawe uruhushya rwo gukoresha abakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange rugirana amasezerano na Komiseri Mukuru wa RCS cyangwa umuhagarariye.

    RCS, ifatanyije n'Akarere bireba, igena ahantu hashyirwa ingando z'abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu gihe isanze ari bwo buryo bukwiriye gukoreshwa.

    Muri icyo gihe biteganywa ko RCS ishobora kwemerera umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange guhagarika kugikora by'agateganyo, iyo agize ubumuga bw'umubiri; agize ubumuga bwo mu mutwe; agize uburwayi budashobora kubangikanywa no gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange; cyangwa atwite kandi gukora icyo gihano byabangamira ubuzima bwe cyangwa ubw'umwana atwite.

    Iteka rikomeza riti 'Ukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange usaba guhagarika by'agateganyo gukora icyo igihano, ashyikiriza ubuyobozi bwa RCS ubusabe bwe buri kumwe n'icyemezo cy'umuganga wemewe na Leta cy'impamvu.'

    RCS ihitamo aho umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange agikorera, hitawe ku bushobozi bwe, bwaba ubw'umubiri cyangwa ubw'ubumenyi. Umuntu ukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ashobora kugikora ataha iwe cyangwa aba mu ngando.

    Iteka rikomeza riti 'Imirimo ihabwa uwahanishijwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ntigomba kuba ifitanye isano n'uwo yakoreye icyaha.'

    Imirimo yemerwa igomba kuba iri mu nyungu rusange kandi igendanye na gahunda za Leta.

    Biteganywa ko igihe abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange bari mu ngando, bacumbikirwa kandi bakagaburirwa na RCS.

    Ibyo bakenera by'ibanze bikubiyemo amafunguro; kuvuzwa; impuzankano; amasomo y'uburere mboneragihugu n' amafaranga y'urugendo igihe barangije igihano.

    Icyakora, iyo abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange barangiriza igihano mu zindi nzego, bagenerwa ibyateganyijwe mu masezerano.

    Igihe bazajya bakora igihano

    Iteka riteganya ko iminsi y'akazi ku muntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ari 'iminsi itanu mu cyumweru iyo akorera igihano mu ngando, n'iminsi itatu mu cyumweru iyo akora igihano ataha.'

    Umubyizi w'umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange uhwanye n'amasaha atanu ku munsi. Icyakora, bitewe n'imiterere yihariye y'akazi kagomba gukorwa, umubyizi w'umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ushobora kugenwa hagendewe ku gihe kigenwa n'ubuyobozi bw'Akarere bireba, bumaze kugisha inama RCS.

    Ibyaha bihanishwa iyi ngingo

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda, riteganya ko iyo igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gitanzwe nk'igihano cy'iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa kizamara. Icyo gihe ntigishobora kurenga amezi atandatu.

    Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gishobora gutangwa gisimbura ikindi gihano cy'iremezo. Muri icyo gihe, iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri cy'igihano akora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

    Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu, urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu gihe kidashobora kurenga igihe ntarengwa cyo hejuru cy'igifungo giteganywa n'itegeko kuri icyo cyaha.

    Iyo uwahamwe n'icyaha adakoze neza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe.

    Mu buryo ibihano birutana, igihe cyose, igihano cy'igifungo kiruta igihano cy'imirimo y'inyungu rusange n'icy'ihazabu. Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange kiruta icy'ihazabu.

    Igihano cy'ihazabu n'icy'imirimo y'inyungu rusange ntibishobora gusubikwa. Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gisaza mu gihe cy'imyaka 10, ni ukuvuga igihe gishira igihano kikaba kitagishoboye gushyirwa mu bikorwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-abikorera-bazajya-babakoresha-menya-ibitegereje-abantu-bazakatirwa-imirimo-y

  • Urwishe ya nka ruracyayirimo: Mu butumwa bwo Kwibuka, Blinken yongeye gukoresha imvugo itera benshi kwibaza – #rwanda #RwOT

    Amerika ni cyo gihugu cyonyine cyinangiye, kikanga guhindura imvugo yacyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'izindi nzego zitandukanye.

    Cyagumye ku mvugo yo gupfobya Jenoside, yo kuvuga ngo 'hibukwe bose', ibintu bitesha agaciro urupfu rw'agashinyaguro Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse, nyuma y'igihe bahigwa kandi bameneshwa.

    Ibyo Amerika ikora, ibikora ku Rwanda gusa, ntijya ibikorwa ku bindi bihugu byabayemo Jenoside.

    Urugero, muri Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1940 na 1945, mu bishwe harimo n'abantu bo mu yandi moko n'amatsinda y'imibereho anyuranye nk'abafite ubumuga n'andi. Gusa iyo bari kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abayahudi, ntabwo bajya bongeraho ngo 'n'abandi bose bazize kutifatanya n'Abanazi mu kwica Abayahudi.' Iyi mvugo ntiyemewe kuko ipfobya Jenoside ivugwa.

    Hagati aho Abayahudi bishwe muri Jenoside yabakorewe babarirwa muri miliyoni esheshatu mu gihe abo mu yandi moko cyangwa andi matsinda nk'abatinganyi n'abari bafite ubumuga, n'abandi batarondowe muri iyi nkuru bose babarirwa muri miliyoni 5. Ni ukuvuga ko umubare wabo wenda kungana n'uw'Abayahudi bishwe.

    Aha rero niho benshi bahera bibaza ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeza gukoresha imvugo yo kuyobya uburari no gupfobya iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Ishami rya Afurika, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvuzo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw'abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by'Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n'abicanyi kubera ubwoko bwabo. Turibuka kandi abahutu, abatwa, n'abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'abajenosideri. Twifatanyije n'abarokotse, banyuze mu biteye ubwoba kandi turacyunamiye ababo babuze bakibakunze.'

    Si Molly Phee wenyine kuko na benshi mu bayobozi ba Amerika ni yo mvugo bakoresha.

    Iyi mvugo ishinyagura yayiherekeresheje kuvuga ko batazihanganira uwo ari we wese upfobya, agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se akagabanya imibare y'abayiguyemo nyamara ni byo we yakoze arenzaho no kuvuga Jenoside zirenze imwe.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu butumwa yahaye IGIHE, yavuze ko inshingano za mbere abantu bafite ari ukuvuga ukuri kw'ibyabaye mu 1994.

    Ati 'Inshingano za mbere ni ukuvuga tudaca ku ruhande ibyabaye mu 1994 kandi tukarwanya abashaka gupfobya no gukoreka aya mateka. Tugomba kubikora ku bw'abapfuye no ku bw'abarokotse, kandi no ku nyungu z'igisekuru kizaza kitaravuka.'

    Mukantabana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiriye Isi, ariko ko itapfuye kubaho gusa mu buryo bumeze nk'impanuka kuko ari umugambi wateguwe mu myaka myinshi mbere ya tariki 7 Mata 1994.

    Mu 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashyize ubutumwa kuri Twitter asubiza abakoresha izi mvugo, nubwo ateruye ngo abavuge mu izina, ababwira ko aho kurwana no gushaka izina nyakuri ryo kwita Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza kutagira ubutumwa bohereza.

    Uru ni urundi rugero rw'uburyo Amerika itwaramo ibintu, ugasanga igenda irushaho kwiyangiriza isura hirya no hino ku Isi kubera ibisa no kwanduranya, aho usanga imibanire yayo na byinshi mu bihugu ihora izamo za gatebe gatoki ziturutse ku mpamvu zinyuranye.

    Izi mpamvu ahenshi zishingira ku kuba Amerika yiyumva nk'umupolisi w'Isi, bityo ibihugu byose ikabibona nk'ibiri munsi y'ibirenge byayo.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y'ibyabaye, bagoreka ukuri.

    Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho.”

    Umukuru w'Igihugu yakomeje agira ati “Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ari we wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.”

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, mu butumwa bwe yavuze ko igihugu cye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyunamiye 'abandi bishwe' kubera kudashyigikira ubutegetsi bw'abajenosideri.

    Ubwo aheruka mu ruzinduko mu Rwanda mu 2022, yabajijwe impamvu igihugu cye cyinangiye ku kwemera inyito ya Jenoside yabaye mu Rwanda, nyamara bakerekana ko bifatanyije na rwo mu mahano yarugwiririye.

    Ukurikije ikibazo Blinken yabajijwe n'icyo yasubije, birahabanye cyane kuko impamvu y'uko kwinangira ntayo yakomejeho.

    Yagize ati 'Ku bijyanye no kwemera Jenoside n'amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi. Ndaza kugira umwanya wo gusura urwibutso mu kanya mu rwego rwo gukomeza kumva ububabare benshi banyuzemo. Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y'amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.'

    Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibukije Amerika ko ibikorwa byayo byo gupfobya birambiranye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladslas Ngendahimana, yagize ati 'Biteye urujijo. Uyu munsi twese twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta mpamvu yo kurushywa no gushakisha inyito ikwiriye. Abo bishwe kubera ibitekerezo bya politiki bazibukwa ku wa 13 Mata. Uyu munsi ni umwihariko w'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Uwitwa Kayumba Bertrand we yahise yifashisha amagambo akomeye yandistwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ati 'Kandi abo barwana no gushakisha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza nta butumwa batwoherereje uyu munsi. Tuzakomeza tumere neza nk'uko twahoze tumeze neza.'

    Naho uwitwa Hugo we yamubajije icyo agamije n'uwo yifuza gushimisha atoneka Abanyarwanda ku munsi nk'uyu.

    Ati 'Wongeye wacyishe Munyamabanga, kuki ushakisha ibisobanuro byinshi? Ni nde uri kugerageza gushimisha ? Ariko ni ryari muzahagarara ku mateka y'ukuri? Iyo ni yo mpamvu Isi yose iri kwishimira kubabona murimbuka.'

    Antony Blinken yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa uburyo Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse, ariko yanze kuva ku izima ngo ahindure imvugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwishe-ya-nka-ruracyayirimo-mu-butumwa-bwo-kwibuka-blinken-yongeye-gukoresha

  • #Kwibuka29: Hari urundi ruhande wasigarijwe -… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwa Apotre Mignonne uyobora itorero rya Noble Family Church, yatangiye ahumuriza abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda n’inshuti zarwo muri rusange barimo cyo kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yibutsa cyane abagizweho ingaruka ko bari kumwe n’Imana.

    Yifashishije ijambo ry’Imana, Apotre Mignonne yagize ati “(Imana) Niyo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe tubashe kubona uko duhumuriza abandi mu makuba yabo.”

    Yongeraho ati “Niyo mpamvu nk’itorero, niyo mpamvu nka bene Data, niyo mpamvu nanone natwe twifuje kwifata n’igihugu cyacu kugira ngo dutange ihumure.” Akomeza abwira u Rwanda n’abanyarwanda ati “Humura Rwanda, hari urundi ruhande wasigarijwe.”

    Ubutumwa Apotre Mignonne yageneye abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabuhuje n’ijambo ry’Imana riri muri Tito 1, umurongo wa 5, agira ati “Umukozi w’Imana Pawulo yandikiye Tito ati ‘icyatumye ngusiga i Kireti ni ukugira ngo usigare utunganya ibidatunganye’.”

    Akomeza agira ati “Hari umubabaro mwinshi ku bacu, abo twabuze ariko hari ihumure nanone ku basigaye”. Ndetse ahamya ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari imbuto z’ibyiringiro, ndetse imbuto zasigaye zitera imbaraga n’abandi bose gukomeza urugendo rwo muri iyi Isi.

    Mignonne yakomeje avuga ko imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibuka hari benshi bumva ari myinshi ariko ku muntu wabuze uwe yumva ari mu kanya. Ati “Turabizi ko nubwo mufite Imana, mufite ibyiringiro, mufite no kubabarira ariko turabizi ko mugendana agahinda, mugendana kwibuka abanyu umunsi ku munsi.”

    Yasoje asenga ndetse asabira abanyarwanda muri rusange ibyishimo, umugisha no guhumurizwa n’Imana by’umwihariko muri iki gihe cya Pasika mu kwibuka gupfa no kuzuka kwa Yezu, aho atubwira ati ‘Ubwo yababaye abasha no gukiza abababara bose’.

    Apotre Mignonne yahumirije abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127900/kwibuka29-hari-urundi-ruhande-wasigarijwe-apotre-mignonne-yatanze-ubutumwa-bwihumure-ku-ba-127900.html

  • Muhanga: Inzego z'umutekano zarashe ushinjwa ubujura wasanganwe inkota ndende #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe Umutekano mu karere ka Muhanga, zarashe umujura wari witwaje inkota n'ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mata 2023.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

    Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

    Umwe yagize ati 'Twamusanganye inkota ndende, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.'

    Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

    Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z'abanyerondo b'umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

    Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w'ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

    Ati 'Turashimira Inzego z'umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw'abaturage wenda harazamo agahenge.'

    Gitifu w'Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

    Avuga ko ubwo inzego z'umutekano zamuhagarikaga yashatse kuzirwanya ndetse araswa arimo yiruka.

    Sindikubwabo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

    Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza na Shyogwe humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo, ndetse abandi bagasiga batemwe n'abo bajura.

    Cyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w'abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy'Inzererezi giherereye mu Murenge wa Muhanga.

    IVOMO:UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/muhanga-inzego-z-umutekano-zarashe-ushinjwa-ubujura-wasanganwe-inkota-ndende