Blog

  • RDC:Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu abishe Amabasaderi w'Umutaliyani #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 07 Mata 2023, Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batandatu bazira kwica ambasaderi w'Ubutaliyani mu 2021.

    Kugeza ubu,hari amakuru arambuye kuri ubu bwicanyi yakomeje kugirwa ubwiru.

    Ubushinjacyaha mbere bwari bwasabiye igihano cy'urupfu aba bantu batandatu baregwa, bubita “agatsiko k'abagizi ba nabi”.

    Ariko urukiko rwemeje igifungo cya burundu aba bagabo bo muri Kongo.

    Abunganira abaregwa babwiye AFP ko bazajuririra iki cyemezo.

    Luca Attanasio yari mu bantu batatu barashwe ku ya 22 Gashyantare 2021, ubwo imodoka y'umuryango w'abibumbye yategwaga n'abagizi ba nabi mu burasirazuba bwa DRC.

    Abandi bapfuye ni umushoferi w'umunye Kongo Mustapha Milambo, wakoraga mu Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), n'umupolisi w'Umutaliyani Vittorio Iacovacci.

    Bose uko ari batatu bari muri convoy imwe, ubwo imodoka ebyiri za WFP zategwaga zigeze nko mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa RDC, hafi ya pariki ya Virunga.

    Amakuru y'igitero yatanzwe imbere y'urukiko avuga ko abagizi ba nabi bahagaritse imodoka irimo Attanasio barasa umushoferi, mbere yo kujyana abandi bari bayirimo mu gihuru.

    Abarinzi ba pariki bamenye icyo gitero nyuma bakurikira abo bagizi ba nabi maze bararwana. Vittorio Iacovacci, umurinzi wa ambasaderi, yiciwe aho.

    Attanasio na we yararashwe nyuma apfa azize ibikomere yagize ubwo yari ageze mu bitaro bya Goma.

    Ku mugoroba nyuma y'icyo gitero, guverinoma ya DRC yashinje FDLR,inyeshyamba zo mu Rwanda zakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ko arizo zagabye icyo gitero.

    Abandi bayobozi bavuze ko aba bagizi ba nabi bashakaga gushimuta uyu Ambasaderi kugira ngo basabe amafaranga nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/rdc-urukiko-rwakatiye-igifungo-cya-burundu-abishe-amabasaderi-w-umutaliyani

  • Ubufaransa bugiye kubaka i Paris urwibutso rwabazize jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 7 Mata 2023, ubwo u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ni itangazo rije nyuma y'uko Perezida wUbufaransa Emmanuel Macron, muri 2021 yeruye agatangaza ko igihugu cye gitewe ikimwaro n'uko cyananiwe gukumira ubwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 1000 000 mu gihe cya jenocide yabakorewe.

    Urwibutso ruzubakwa mu mugi wa Paris iruhande rw'umugezi uca muri uwo mugi rwagati,hafi ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga nkuko byatangajwe na Perezidansi y'icyo gihugu.

    Umugezi uzubakwaho urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uzwiho kugira ibikorwa nk'ibi byibutsa, kuko usanzwe wubatsweho urwibutso rw'abatikiriye mu ntambara yambere y'isi, bafite inkomoko mu gihugu cya Armenia, nabwo bufatwa nka jenocide.

    Marcel Kabanda, nka Perezida wa Ibuka muri France yashimiye iwo muhate w'Ubufaransa avuga ko ari ingirakamaro cyane.

    Ati”n'ikimenyetso kerekana ko Ubufaransa buzirikana amateka mabi bwagizemo uruhare'
    Yongeye ho ati' “Ni ikimenyetso cyo gushimangira umuhate wo kwibuka hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda, no gutuza imitima y'abacitse ku icumu rya jenoside.”

    Mu binyacumi by'imyaka ishize,u Rwanda rwagiye rushinja Ubufaransa uruhare rwarwo mu gutinza umurindi ubwoko bw' Abahutu kwica Abatutsi.

    Nyuma y'imyaka Perezida Macron yashyizeho itsinda ry'abanyamateka muri 2021 ,kwiga neza uruhare rw'ubufaransa mu maraso y'Abatutsi yamenetse mu Rwanda.

    Ni igitekerezo cyari gifite umugambi wo gufasha igihugu cy'Ubufaransa kujya giha icyubahiro gikwiye no kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko mu mpera z'ukwezi gutaha kwa Gatanu urwibutso ruzatahwa ku mugaragaro nk'uko Perezidansi y'Ubufaransa yabitangaje.
    the eastafrica

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ubufaransa-bugiye-kubaka-i-paris-urwibutso-rwabazize-jenocide-yakorewe-abatutsi

  • INYANDIKO IMENYESHA IMIKIRIZE Y'URUBANZA RCOM #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, AREMEZA KO AMENYESHEJE CODEM, MURINDANGABO VENANT, MUGISHA PATRICK, NZIRIMO PASCAL, NDORUNDERE FRANCINE IMIKIRIZE Y'URUBANZA 01349/2016/TC/NYGE AHO URUKIKO RWABATEGETSE GUFATANYA KWISHYURA BRD PLC AMAFARANGA ANGANA NA: 50.371.343 Frw Y'UMWENDA,500.000 Frw IGIHEMBO CY'AVOCA NDETSE NA 100.000 Frw Y'IKURIKIRANARUBANZA.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA INYANDIKO IMENYESHA Y'IMIKIRIZE Y'URUBANZA IRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/inyandiko-imenyesha-imikirize-y-urubanza-rcom

  • Bamwe mu bagore bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG,mu bushakashatsi bwayo yagaragaje bamwe mu bagore bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bagaragaje ko hari abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho bicaga abana n'abandi bantu nta mpuhwe za kibyeyi.

    Abo bagore bashyize imbaraga mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi,gukora jenoside ndetse aho byananiranye bagatanga umusada mu buryo butandukanye.

    Nyiramasuhuko Pauline

    Izina rya Pauline Nyiramasuhuko rizwi cyane mu mateka y'u Rwanda kubera ko uburyo yigaragaje cyane mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyobora ubwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Uyu mugore wavuzweho kutagira impuhwe yavutse mu 1946 avukira mu cyahoze ari Komini Ndola muri Perefegitura ya Butare; ubu ni mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo.

    Yamenyekanye cyane ubwo yagirwaga Minisitiri w'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore mu mwaka wa 1992 ariko na mbere yaho ntiyari umuntu usanzwe kubera ko yari umugore wa Ntahobari Maurice wabaye Perezida w'Inama y'Igihugu Iharanira Amajyambere, CND, yakoraga nk'Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 1982 kugeza mu 1989; akaba yarabaye na Minisitiri w'Uburezi ndetse aba n'Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Nyiramasuhuko yari n'inshuri ikomeye ya Agatha Kanziga Habyarimana [umugore wa Perezaida Habyarimana Juvebal] kuko biganye i Butare mu ishuri rya Notre Dame de la Providence Karubanda.

    Nyiramasahuko yinjiye mu guverinoma mu 1992 ku iturufu y'ishyaka MRND mu gihe mu Rwanda hari inkubiri y'amashyaka menshi ndetse na FPR Inkotanyi yari yaramaze gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

    Akimara kuba minisitiri yagaragaje ko adashyigikiye amasezerano y'amahoro ya Arusha. Ubwo hashyirwagaho Leta y'Abatabazi ku ya 9 Mata 1994, Nyiramasuhuko yakomeje kugirwa Minisitiri w'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore.

    By'umwihariko yoherejwe muri Perefegitura ya Butare aho avuka kuyobora Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangaza ko ku itariki ya 21 Mata 1994 ari bwo Nyiramasuhuko yoherejwe i Butare kuyobora ubwicanyi muri Jenoside kandi ari nabwo mu gihugu hishwe Abatutsi benshi.

    Yanditse kuri Twitter ati '21/4/1994: Leta yakajije ikorwa rya jenoside yohereza Ministre Nyiramasuhuko na Nzabonimana Callixte i Butare na Gitarama kuyihutisha. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu: Umujyi wa Butare, Karama, Murambi, Cyanika, Kaduha…Tubibuke, twubake u Rwanda turinda ubumwe bwacu.'

    Yafatiwe muri Kenya muri Nyakanga 1997 ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Ku wa 24 Kamena 2011 yahamwe n'ibyaha bya jeonside ahanishwa igifungo cya burundu hamwe n'umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari.

    Mu Ukuboza 2015 Urugereko rw'Ubujurire rwagabanyije igihano cya burundu cyari cyarakatiwe abo bombi, Nyiramasuhuko ahabwa imyaka 47 n'umuhungu we biba bityo.

    Muri Nyakanga 2018 Nyiramasuhuko yajyanwe muri Sénégal kuba ari ho asoreza igihano cy'igifungo yari asigaje

    Nyiramasuhuko ni we mugore wa mbere ku Isi wahamijwe n'urukiko icyaha cyo gufata ku ngufu n'ubutabera mpuzamahanga. Afite umwihariko wo kuba umugore rukumbi waburanishijwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (TPIR ) rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzanie kuko abandi rwaburanishije bose ari abagabo.

    Bemeriki Valerie

    Umunyamakuru Bemeriki Valerie yamenyekanye cyane ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu 1994. Icyo gihe yari umunyamakuru wa Radio RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) aho yaranzwe n'amagambo mabi mu ijwi riri hejuru atuka Inkotanyi kandi ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1955. Yakoze akazi gatandukanye karimo kwandika mu kinyamakuru Umurwanashyaka cya MRND cyakundaga kwandika inkuru zitaka ibikorwa by'Interahamwe.

    Yabaye umunyamakuru wa RTLM mu 1993 kugeza mu Nyakanga 1994 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zabohoraga igihugu zigahagarika ibikorwa byayo.

    Igihugu kikimara kubohorwa yahungiye mu gihugu cya Zaire [kuri ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] mu 1999 aza gufatirwa muri icyo gihugu cy'abaturanyi agarurwa mu Rwanda, mu 2009 akatirwa igifungo cya burundu n'Urukiko Gacaca w'Umurenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere kandi akunze gutanga ubuhamya agaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n'uruhare yayigizemo.

    Mu kiganiro na IGIHE mu 2019 aho afungiye muri yagaragaje kwicuza avuga ko umwuga w'itangazamakuru yawukoresheje mu kubiba urwango ariko abonye amahirwe yo kongera kuwukora yakwitandukanya n'ikibi.

    Yagize ati 'Umwuga w'itangazamakuru narawukunze ariko ngiyeyo ibyo navuze si byo nakongera kuvuga, ahubwo nabisenya byose, nkigisha Abanyarwanda imibanire myiza, nkabigisha kwirinda iby'amoko, nkabigisha kwirinda kugwa mu mutego nk'uwo twe twaguyemo, kuko twaguye mu mutego mubi wakozwe n'abo bari hejuru bateguye Jenoside, noneho tuwugwamo wo kwica abavandimwe bacu.

    Icyo nakora ni ugushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda, mbumvisha ko twese turi Abanyarwanda nta Hutu nta Tutsi, ko icyo tugomba gukora ari ugufatanya tukubaka igihugu cyacu.'

    Ntamabyariro Agnès

    Ntamabyariro Agnès yavukiye muri Perefegitira ya Gitarama mu 1937 akaba yarabaye Minisitiri w'Ubutabera mu 1994 muri Leta y'Abatabazi.

    Yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kabgayi mu yakoze ari Perefegitura ya Gitarama.

    Yahamijwe no kugira uruhare mu rupfu rw'uwari Perefe wa Perefegitura ya Butare, Habyarimana Jean Baptiste.

    Mu 1997 uyu mugore yafatiwe mu gihugu cya Zambia aho yari yarahungiye yoherezwa mu Rwanda atangira kuburanishwa ku byaha yashinjwaga.

    Mu 2009 yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa igifungo cya burundu. Nyuma yaho yahise ajurira ariko mu 2015 Urukiko rw'Ikirenga rutesha agaciro ubujurire bwe rugumishaho igihano yahawe cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

    Mukankusi Virginie

    Mukankusi wari umugenzuzi w'amashuri mu mujyi wa Kigali ni we mugore wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside ndetse anakatirwa igihano cy'urupfu.

    Ari mu bantu 22 barashwe mu kwa kane mu 1998 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside bagakatirwa igihano cy'urupfu.

    Abo ni nabo bonyine bakatiwe igihano cy'urupfu kuko nyuma yaho u Rwanda rwakuye igihano cy'urupfu mu mategeko ahana yarwo.

    Dr Nduwamariya Jeanne

    Dr Nduwamariya yavukiye muri yari Komini Ndora muri Perefegitura ya Butare, akaba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuganga mu Bitaro bya Kabutare.

    Yasinjwe kugira uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo cyane cyane ngo yitabiriye ubwicanyi kuri za bariyeri z'i Tumba.

    Yashinjwe no kwibasira by'umwihariko umuryango wa Berekimasi ahiga bukware umukobwa we Chantal kugeza aho yatangaga amafaranga ngo ahigwe, aboneke yicwe.

    Hari inama nyinshi zitegura Jenoside zabereye mu rugo rwe n'umugabo we. Ni umugore wa Dr Jean Chrysostome Ndindabahizi. Yaburanishijwe n'Inkiko Gacaca adahari akatirwa igifungo cya burundu y'umwihariko n'Inteko ya Tumba B tariki ya 28 Ukwakira 2009.

    Dr Nyiraruhango Berthe

    Dr Nyiraruhango Berthe ni umuganga w'inzobere mu kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru n'amatwi (ORL) yashakanye na Dr Nsengiyumva Jean Népomuscène, bombi bakora mu bitaro ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Uyu mugore avugwaho ko yatangiye ubugome bwo kwikoma Abatutsi kuva muri 1990 ubwo bafungaga abo bitaga ibyitso by'Inkotanyi, we yari mu bakoraga lisiti z'abatutsi bo gufunga.

    Ashinjwa ko muri jenoside yakorewe Abatutsi yatotezaga abarwayi b'abatutsi akabaka indangamuntu akabarangira Interahamwe n'abasirikare bakaza bakabatwara bakabica.

    Avugwaho kandi ko yanze kwakira no kuvura abarwayi b'abatutsi avuga ko atavura inyenzi.

    Mu bo yishe bemejwe na Gacaca harimo umuforomo witwaga Hawa; yarezwe kandi kuba yarashimangiye umwana umusumari mu gutwi avuga ko atavura Inyenzi. Nyuma ya jenoside yahungiye muri Kenya.

    Ku wa 26 Nzeri 2007 Urukiko Gacaca rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka30 adahari. Bivugwa ko yaguye mu buhungiro.

    Umugabo we, Dr Nsengiyumva Jean Nepomuscene, afungiye muri gereza ya Huye, yakatiwe gifungo cy'imyaka 30 kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye i Butare.

    Musanganire Félicité

    Musanganire yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama akaba ari umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda.

    Uyu mugore yakoraga mu mushinga wa SIDA mu kigo cya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange, CUSP.

    Ku wa 20 Ukuboza 2006 Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Ngomarwamukatiye adahari igifungo cy'imyaka 25.

    Mu byaha byamuhamye harimo iyicwa rya Prof Pierre Claver Karenzi biciye kuri bariyeri y'imbere ya Hotel Faucon i Butare, gufatanya na Dr Eugene Rwamucyo mu rupfu rwa Cécile Nyirasikubwabo wahoze ari umukozi wa CUSP.

    Kuri iyo bariyeri Félicité Musanganire ngo yakoraga akazi ko kugenzura indangamuntu z'abantu atandukanya Abahutu n'Abatutsi, agatanga Abatutsi bakicwa n'interahamwe n'abasirikare.

    Yahungiye muri Afurika y'Epfo aho yakoze mu kigo gishinzwe iby'icyorezo cya sida cya kaminuza ya Western Cape, ari naho yakomereje amashuri amaze guhunga.

    Umugabo we Dr Pierre Mugabo bafatanyije gukora Jenoside i Butare yakatiwe igihano cy'imyaka 30 mu 2007.

    Kampire Thérèse

    Kampire Thérèse yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare akaba yarabaye n'umwarimu mu yari Kamunuza Nkuru y'u Rwanda.

    Uyu mugore yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi y'umwihariko muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Mu 2007 Urukiko Gacaca rwa Butare rwamuhamije icyaha cya Jenoside by'umwihariko kugira uruhare mu rupfu rw'umugore wa mwarimu Gasana Pierre Claver, rumukatira igifungo cy'imyaka 19.

    Mukamuzima Philomène

    Mukamuzima yavukiye mu yahoze ari Komini Nshili muri Perefegitura ya Gikongoro muri 1954. Yakoze muri ONAPO/ Butare kuva muri 1993 ashinzwe serivisi yo kuringaniza imbyaro avuye muri CUSP aho yari umuforomokazi.

    Yabaga mu itsinda ry'abicanyi ryari ryarashyizweho na Pauline Nyiramasuhuko n'umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari, akaba yari n'inshuti magara ya Dr Seraphin Bararengana, murumuna wa Perezida Habyarimana Juvenal.

    Yabaga kandi mu itsinda ry'abategura Jenoside ryo muri CUSP. Mu bwicanyi yafatanyije kandi na Dr Rwamucyo Eugene na Depite Febronie Nsaguye wo muri MRND.

    Ku wa 26 Werurwe 2008, yahamijwe n'Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Ngoma ibyaha byo kujya mu nama zitegura Jenoside kuri CUSP, gushyigikira ikorwa rya jenoside, kugenzura no kugambanira abakozi bagenzi be b'Abatutsi bakicwa. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 19.

    Mukarurangwa Marie Rose

    Mukarurangwa Marie Rose bitaga Kaporali yavukiye i Mpare mu yahoze ari Komini Huye [kuri ubu ni mu Karere ka Huye] mu 1959.

    Ni umukobwa wa Banyangiriki Zakariya wabaye Depite wa MRND igihe kinini. Bamuhimbaga izina rya Kaporali kubera ubugome bwe.

    Ku wa 04 Kamena 2008 yahamijwe n'Urukiko Gacaca rw'Umurenge wa Ngoma ibyaha byo kujya mu nama zitegura jenoside yakorewe Abatutsi kuri CUSP, gushyigikira ikorwa rya jenoside, kugenzura no kugambanira abakozi bagenzi be b'Abatutsi bakicwa, harimo barindwi bashoboye kumenyekana. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 19.

    Mukandutiye Sahunkuye Angelina

    Mukandutiye Sahunkuye Angelina yari umugenzuzi amashuri abanza muri Nyarugenge akaba yari Perezidante w'interahamwe muri Segiteri Rugenge mbere y'umwaka wa 1994.

    Uyu mugore wari utuye mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avugwaho uruhare rukomeye mu gutoza Interahamwe afatanyije na Colonel Renzaho Tharcisse wari Perefe w'Umujyi wa Kigali icyo gihe.

    Ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside, Mukandutiye yahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre.

    Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu adahari, abarokotse Jenoside bakaba baratekerezaga ko adashobora kuzaboneka kugira ngo akore icyo gihano yahawe.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo Mukandutiye yagaragaye ari mu bantu babarirwa muri 200 bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bari bafatiwe mu mashyamba ya Congo n'ingabo z'icyo gihugu, boherezwa mu Rwanda.

    Nyuma yo kumenyekana yahise ajyanywa muri gereza ya Mageragere kurangiza igihano yakatiwe.

    Yvonne Basebya Ntacyobatabara

    Undi mugore wamenyekanye mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ni Yvonne Basebya Ntacyobatabara wabaye umuyobozi w'Interahamwe n'Impuzamugambi z'i Gikondo mu Mujyi wa Kigali aho yari atuye.

    Interahamwe yari ayoboye zagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside muri Gikondo mu gihe cya Jenoside mu 1994. Jenoside ikimara guhagarikwa yahise ahungira mu Buholandi.

    Mu 2007 Urukiko Gacaca rwa Gikondo rwo rwamuhamije ibyaha bya Jenoside rumukatira igihano cyo gufungwa burundu adahari.

    2013 u Buholandi bwaramufashe buramuburanisha inkiko zimuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akatirwa igifungo cy'imyaka itandatu n'amezi umunani.

    Nyirakamanzi Phoibe

    Nyirakamanzi Phoibe bakundaga kwita Nyirakamodoka avuka mu yari Perefegitura ya Ruhengeri. Ubushakashatsi bw'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwagaragaje ko Nyirakamanzi yavukiye muri Segiteri Jenda muri Komini Nkuli muri Perefegitura ya Ruhengeri.

    Avugwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi aho yahereye mu mwaka wa 1990 mu bikorwa byo gutoteza Abatutsi bari batuye muri Segiteri Jenda nyuma yaho urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumaze gutangira.

    Yashinjwe ibyaha birimo kwica ndetse no kujya mu bitero aho ubwe yashyizeho bariyeli yitwaga 'nyirantarengwa' ahitwa ku Cyamabuye.

    Yakatiwe gufungwa burundu, kuri ubu akaba afungiye muri gereza ya Ruhengeri nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo gucura Umugambi wa Jenoside; gutegura Jenoside; gushishikariza gukora Jenoside; kuyobora no kugenzura ibikorwa bya Jenoside n'ibindi bitandukanye.

    Ababikira

    Mukarubibi Theopista ni umubikira wabarizwaga mu muryango w'Abenebikira akaba yari ashiznwe igikoni ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu bijyanye no kugaburira abarwayi biganjemo abakene badafite imiryango yabo ibagemurira.

    Yahamijwe ibyaha bitandukanye kubera gufatanya n'abaganga, abaforomo n'abandi bakozi ba CHUB mu bwicanyi bwakorewe muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urukiko Gacaca rwa Butare-ville rwamukatiye imyaka 30 y'igifungo ku wa 11 Kanama 2006. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.

    Abandi babikira bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Soeur Gertrude witwa Consolata Mukangango wavutse mu 1958 naho Soeur Marie Kizito we yitwa Mukabutera Julienne wavutse mu 1964.

    Bombi bahamijwe ko bagize uruhare rukomeye mu rupfu rw'Abatutsi barenga 7600 bari bahungiye kuri Monastere ya Sovu iherereye mu Karere ka Huye akaba ari naho aba babikira bari batuye.

    Aba babikira bombi bashinjwa gusohora mu nzu abari bahungiye muri iyi Monastere kugeza no ku miryango y'Ababikira bayibagamo ndetse Mukangango ashinjwa ko yandikiye uwari Burugumesitiri wa Komini Huye, Rutegesha Jonathan amusaba kuza kwirukana impunzi zari zahahungiye mu ibaruwa yanditse tariki 5 Gicurasi 1994.

    Mu gihe interahamwe zajyaga kwica Abatutsi kuri iyo Monastere, ngo Soeur Gertrude niwe wagendaga yerekana ibyumba byari byihishemo Abatutsi, interahamwe zikagenda zibakuramo zikabica naho Soeur Marie Kizito ngo niwe wazanye Akajerekani ka Peteroli agaha interahamwe kifashishwa mu gutwika Abatutsi.

    Jenoside ikimara guhagarikwa n'Ingabo za FPR Inkotanyi, aba babikira bombi bahungiye mu Bubiligi bajyanwa gutura muri Monastere ya Maredret.

    Mu 2001 aba babikira bombi baburanishijwe n'ubutabera bw'u Bubiligi maze bombi bahamwa n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Soeur Gertrude yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 naho Soeur Marie Kizito akatirwa gufungwa imyaka 12.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/bamwe-mu-bagore-bagize-uruhare-rukomeye-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Nitwe bireba nk'urubyiruko! Miss Jolly yibukije urubyiruko ko gusigasira ibyagezweho aribo bireba ndetse no gukora iberenzeho #rwanda #RwOT

    Ibi Mutesi Jolly yabivuze kuri uyu wa 7 Mata 2023 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa bwe Jolly yasabye urubyiruko guhesha ishema, agaciro ndetse n'ubwitange Intwari zabanje ndetse bagasigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kuva 1994 baharanira no gukora ibirenzeho mu rwego rwo gukomeza iterambera ry'Igihugu.

    Yagize ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka.'

    'Tuyobowe n'indangagaciro zacu n' ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

    'Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk'urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n'umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n'umutungo ndetse n'impano.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nitwe-bireba-nk-urubyiruko-miss-jolly-yibukije-urubyiruko-ko-gusigasira

  • Umupilote yakoze ibitangaza ubwo yabonaga inzoka ya Cobra munsi y'intebe ye ari mu kirere #rwanda #RwOT

    Umupilote wo muri Afurika yepfo witwa Rudolf Erasmus yari atwaye indege nto yigenga yarimo abagenzi bane bava Bloemfontein berekeza i Pretoria mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo yabonaga inzoka nini ya Cape Cobra munsi y'intebe ye.

    Uyu yavuze ko nubwo yari afite igitutu gikabije, yaparitse indege nta kibazo i Welkom, umujyi wari hafi y'aho yari ageze.

    Yatangarije BBC ati: “Mvugishije ukuri, ni nk'aho ubwonko bwanjye butamenye neza ibyabaye”.

    Yongeyeho ati: “Byari akanya ko […] ubwoba.”Yongeyeho ko mbere yatekerezaga ko ubukonje yumvaga mu mugongo we ari icupa ry'amazi.

    Ati: “Numvaga ibyiyumvo byiza,imeze nk'iri kuzamuka mu ishati yanjye”,yatekerezaga ko ashobora kuba atarafunze icupa neza kandi amazi ashobora kuba yaratonyangiraga ku ishati ye.

    “Ubwo nahindukiraga ibumoso nkareba hasi nabonye cobra […] isubiza umutwe wayo inyuma munsi y'intebe.”

    Yahise yihutira guparika iyi ndege yavaga Bloemfontein yerekeza i Pretoriya. Iyi ndege yigenga, Beechcraft Baron 58, yari itwaye abagenzi bane, hamwe n'iyi nzoka.

    Kurumwa n'iyi nzoka ya Cape cobra bikuviramo urupfu kandi umuntu apfa mu minota 30 gusa.

    Kubera iyo mpamvu,uyu mupilote yahisemo kudatera ubwoba abagenzi ndetse avuga ko yatekereje yitonze mbere yo kubwira atuje abari mu ndege ko hari umugenzi udakenewe bakiriye.

    Yari afite “ubwoba bwinshi ko iyi nzoka ishobora kuba yasubira inyuma igatera ubwoba n'akavuyo kenshi abagenzi”.

    Amaherezo, yahisemo kubabwira. Ati”Namenyesheje abagenzi nti: Umva inzoka iri mu ndege, iri munsi y'intebe yanjye, reka rero tugerageze tumanuke hasi vuba bishoboka. “

    None abagenzi babyakiriye bate? Bwana Erasmus yasobanuye ko habaye akanya ko guceceka rwose: “Washoboraga kumva ijwi ry'urushinge ruguye hasi kandi ndatekereza ko abantu bose bakonje cyanei.”

    Abapilote batojwe ibintu byinshi, ariko ntabwo batozwa guhangana n'inzoka zinjiye mu ndege aho batwaraira.Bwana Erasmus yabwiye BBC ko iyo agira ubwoba,agata umutwe, ibintu byari kuba bibi cyane.

    Indege yabashije guparika igitaraganya mu mujyi wa Welkom.

    Ariko, kuba iyo nzoka yarinjiye mu ndege ntibyatunguranye kuko abantu babiri bakorera ku kibuga cya Worcester aho indege yahagurukiye bwa mbere, bavuze ko babanje kubona iki gikururanda gihungira munsi y'indege mbere. Bagerageje “kugifata”, ariko ntibabigeraho.

    Bwana Erasmus yavuze ko yagerageje gushaka iyi nzoka mbere yo kwinjira mu ndege hamwe n'abagenzi be, ariko “ikibabaje ni uko itari ihari, bityo twese twahise twibwira ko igomba kuba yaraye isohotse mu ijoro cyangwa mu gitondo cya kare, ku wa mbere”.

    Urubuga News24 ruvuga ko Bwana Erasmus yashimiwe ubutwari bwe, ndetse komiseri ushinzwe iby'indege za gisivili muri Afurika y'Epfo, Poppy Khosa, ashima “ubunyamwuga bwe bwatumye arokora ubuzima bw'abantu bose bari mu ndege”.

    Uyu we yavuze ko nta gikorwa gitangaje yakoze ahubwo yashimiye abagenzi yari atwaye kuba babashije gutuza.

    Inzoka za Cape cobra ziboneka cyane cyane mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Afurika yepfo kandi zifite ubumara bwica vuba bwitwa neurotoxic ariko bushobora guhita buvurwa.


    Bwana Erasmus wagize ubutwari budasanzwe

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupilote-yabonye-inzoka-ya-cobra-aho-yicaye-aparika-indege-igitaraganya

  • Uwase Muyango, Kimenyi Yves n’umwana wabo ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangira icyunamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda muri rusange bifatanyije n'isi yose batangiye igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abaturage bo hirya no hino bahurira ahantu hamwe bitewe naho batuye bakifatanya muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Uwase Muyango, Kimenyi Yves Didier n'umwana wabo nabo ni bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo.

    Source : https://yegob.rw/uwase-muyango-kimenyi-yves-numwana-wabo-ni-bamwe-mu-bitabiriye-umuhango-wo-gutangira-icyunamo/

  • PSG na BAL byifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi _ VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    ikipe y'umupira w'amaguru ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa n'ikigo gitegura irushanwa ry'umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) , bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    kuva ku munsi wejo hashize ku itariki 07 Mata, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.

    Ubutumwa bw'abakinnyi ba PSG bukomeza abanyarwanda

    Abantu batandukanye n'inzego zitandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bubakomeza ndetse bubafasha kwihangana.
    Aho niho ikipe ya Paris Saint-Germain y'abagore ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatambukijeho ubutumwa bukomeza abanyarwanda ibinyujije mu mashusho.
    Mu butumwa PSG yatambukije harimo ubutumwa bugira buti : 'Twifatanyije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga miliyoni 1 bahaburiye ubuzima, gukomeza ndetse no guha imbaraga abarokotse'.

    'Imyaka 29 irashize, u Rwanda ni itara ryo kwihangana, gukura no gutera imbere hamwe na gihamya y'umwuka uhoraho w'ikiremwamuntu'.

    Ubutumwa bwa Africa Basketball Leagu

    BAL isigaye itegura irushanwa ry'umukino wa Basketball muri Africa ( Basketball Africa League) ryageneye ubutumwa abanyarwanda ribunyujije kuri Twitter.
    BAL yagize iti : Uyu munsi turikumwe n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka Twiyubaka.'
    Amashusho y'abakinnyi ba PSG

    Nous sommes aux côtés du Rwanda pour commémorer le 29ème anniversaire du Génocide contre les Tutsi.
    Se souvenir-S'unir-Se renouveler 🕯️

    We stand with Rwanda in commemorating the 29th anniversary of the Genocide against the Tutsi.
    Remember-Unite-Renew 🕯️#Kwibuka29 pic.twitter.com/jpI266LURt

    — PSG Féminines (@PSG_Feminines) April 7, 2023

    Source : https://yegob.rw/psg-na-bal-byifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi-_-videwo/

  • Bugesera FC yunaniye abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 ubwo abanyarwanda n'isi yose muri rusange batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,nibwo n'ikipe ya Bugesera FC yifatanyije nabo.

    Abayobozi, abatoza ndetse n'abakinnyi b'iyi kipe bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

    Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru,yasabye abari mu ruganda rwa siporo guharanira kubaka Siporo izira ivangura n'amacakubiri.

    Yagize ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwihanganishije imiryango y'abari mu ruganda rwa siporo bazize Jenoside. Duharanire kubaka siporo izira amacakubiri n'ivangura iryo ari ryo ryose, tuzirikane ko siporo yaba umuyoboro mwiza wo kudaheranwa n'agahinda ndetse no guha agaciro ibyo abacu bakundaga. Twibuke twiyubaka.''

    Kwibuka kandi byabereye no mu midugudu yose igize aka karere, Umushyitsi mukuru yari Depite Mukarugwiza Anonciate.

    Byanitabiriwe kandi na Depite Mukobwa Justine, abagize Inama njyanama y'akarere, Komite nyobozi, Komite ya Ibuka ku rwego rw' akarere, inzego z'umutekano, abihayimana, abakozi b'Akarere ka Bugesera, abafatanyabikorwa n'Abaturage b'Umurenge wa Nyamata.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bugesera-fc-yunaniye-abazize-jenoside-bashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-ntarama

  • Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n'abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 07 Mata abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa abantu barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n'abari abakinnyi n'abakunzi b'umukino wa Basketball.

    Urutonde rwose rw'abakinnyi, abayobozi n'abakunzi b'umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n'uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA' rikaba ryagerageje kubona amazina y'abantu bagera kuri 29.

    Urutonde rw'abari abakinnyi, abayobozi n'abakunzi b'umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C
    RUGAMBA Gustave (yari n'Umubitsi w'ikipe)ESPOIR B.B.C
    RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
    RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
    KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
    MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
    NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
    MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
    MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
    HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
    MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
    TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)
    MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
    RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
    KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C
    MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
    GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
    KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n'umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC
    FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C
    ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
    GASENGAYIRE Emma /UNR
    MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
    CHRISTIAN / INKUBA BBC
    RUTARE Pierre yari perezida w'INKUBA BBC
    NSHIMAYEZU Esdras /UNR
    NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
    SIBOYINTORE /MINIJUST BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/urutonde-rwa-bamwe-mu-bakinnyi-n-abakunzi-ba-basketball-bazize-jenoside