Blog

  • Urukundo rwa Mama Sava n'umukunzi we rwajemo agatotsi #rwanda #RwOT

    Mama Sava yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iki nkuru , aho yagize ati' 'Ni byo rwose twaratandukanye, icyakora nibaza ko ibyo twapfuye byo biri hagati yacu bitaba byiza kubivuga mu itangazamakuru, icyo kumenya ni uko twamaze gutandukana.'

    Hari kandi n'ibyavuzwe ko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi muri Gashyantare 2023, ibi bisobanuye ko bamaze ameza arenga abiri badacana uwaka.
    Mama Sava atandukanye n'umukunzi we nyuma y'uko muri Gicurasi 2022 ari bwo yari yemeye ko asigaye afite umukunzi mushya, icyo gihe akaba yaravugaga Alpha.
    Nyuma y'uko inkuru z'urukundo rwabo zigeze hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava bamushinja gutwara umugabo w'abandi ngo kuko asanganywe umuryango.

    Ku ya 22 Gicurasi nibwo hari yahamije ko akundana n'uyu musore ndetse ko yari yanamwambitse impeta y'icyizere mu rukundo.

    Icyakora ngo si impeta y'isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

    Ati 'Ntabwo ari iy'isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y'uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.'
    Mama Sava asubiye mu nkuru z'urukundo nyuma y'imyaka hafi itanu atandukanye n'umugabo bari barakoze ubukwe.'

    Yakomeje avuga ko urukundo n'uyumusore rutandukanye kandi rumunyuze , yagize ati' Naciye mu nkundo zitandukanye ,harumunu mukundana ukumva uranyuzwe , yakubabaza ukumva uramukumbuye , wamubabaza akagukumbura , uwo muntu rero niwe wampinduriye Isi. …[Uwo muntu rero niwe nkubwira ' , kugeza izi saha ndabiziko ankunda kandi nanjye ndamukunda'.

    Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rwa-mama-sava-n-umukunzi-we-rwajemo-agatotsi

  • Kecapu yibarutse impanga z'abana 3 #rwanda #RwOT

    Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri filime y'uruhererekane ya Bamenya yibarutse abana batatu.

    Biravugwa ko yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu 14 Mata 2023 abyara abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Uyu mubyeyi wabyariye mu bitaro by'ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yaba we ndetse n'abana bameze neza ndetse bari kwitabwaho n'abaganga.

    Kecapu yibarutse nyuma y'igihe akoze ubukwe n'umugabo we Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022.

    Iby'urukundo rw'aba ni bo ubwabo babihamije babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ,ubwo basangizaga aba bakurikira aka videwo ka masegonda macye karimo indirimbo amagambo y'urukundo Kecapu yateye uyu musore amubwira ko azamukunda akamubera ikiraro kugeza ku iherezo ry'ubuzima bwe.

    Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.

    Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kecapu-yibarutse-impanga-z-abana-3

  • Ababaye muri Minisiteri y'Uburezi batazibagirana mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye ndetse hakozwe impinduka nyinshi mu nzego zitandukanye harimo n'uburezi mu Rwanda.

    Uburezi bw'u Rwanda bwabayemo byinshi muri iyo myaka yose harimo gusimburana kenshi kw'abayoboye Minisiteri y'Uburezi,ibyemezo byishimiwe n'ibyateje impaka,udushya tw'abayoboye iyi MINEDUC n'ibindi.

    Jenoside ikirangira Mineduc yitwaga Mineprisec (Ministère de l'Enseignement Primaire et Secondaire) icyo gihe yayobowe na Pierre Célestin Rwigema.

    Yaje gusimburwa na Ngirabanzi Laurien hataho Col Dr Joseph Karemera kugeza mu 1999, ubwo yagirwaga Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo.

    Emmanuel Mudidi ni we winjije iyo Minisiteri mu kinyagihumbi gishya, ahawe inshingano kuva mu 1999 kugeza 2001, hakurikiraho Romain Murenzi wagejeje mu 2006.

    Kuva muri 2006 yashyizwe mu biganza bya Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc kugeza muri 2008, asimburwa na Dr. Gahakwa Daphrose wayiyoboye umwaka umwe, na we asimburwa na Charles Muligande kuva muri 2009 kugeza mu wa 2011.

    Haje abandi batandukanye nka Dr. Pierre Damien Habumuremyi,Dr Vincent Biruta,Prof.Silas Lwakabamba,Papias Malimba,Mutimura Eugene,Dr Valentine Uwamariya.

    AMATEKA YA MINISITERI Y'UBUREZI NYUMA YA JENOSIDE

    Mu 1994 amashuri yaje guhagarara mu gihe cya Jenoside, asubukura mu 1995, amasomo yose yigishwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu mashuri abanza, na ho mu yisumbuye biga mu Gifaransa bifashisha amashusho yamanikwaga ku bitambaro.

    Icyo gihe kandi habayeho kwigisha ururimi rw'Icyongereza mu mashuri abanza n'ayisumbuye ndetse hashyirwaho Inama y'Igihugu Ishinzwe Ibizamini. Mbere ibizamini by'abarangije amashuri yisumbuye byategurwaga n'ibigo bigagaho bikaba ari na ho bitangirwa.

    Muri iyo myaka ya nyuma gato ya Jenoside, abarimu bahembwaga ibishyimbo, ifu y'ibigori, amavuta n'ibindi kimwe n'uko byari bimeze mu nzego za leta kuko yari ikirwana no kwiyubaka.

    Mu 1995 kugera mu 1996, abanyeshuri bakoreraga ibizamini bisoza amashuri abanza n'ayisumbuye ku bigo bigagaho nk'uko byari bisanzwe na mbere ariko mu 1997 batangiye kubikorera ku bigo byatoranyijwe (Centres des examens).

    Impamyabumenyi zashingirwaga ku manota abanyeshuri bagize mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu, hiyongereyeho ayo yabonye mu kizamini cyategurwaga n'akanama k'abarimu kashyirwagaho n'ikigo ariko na byo byaje guhinduka.

    Bamwe mu banyuze mu Burezi bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside batazibagirana

    COL. DR. JOSEPH KAREMERA

    Dr Col Joseph Karemera yibukwa muri Minisitiri w'Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry'uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw'abarimu n'abanyeshuri.

    Yirukanye mu mirimo abayobozi b'ibigo (Directeurs) batagira ingano, abanyeshuri nabo yabacaga mu bigo by'amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi. Hari nk'abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu bazira gukopera mu bizamini.

    Bageze aho bamwita 'Nyamuca'

    Mu 1998, Minisitiri w'Uburezi, Col. Dr. Joseph Karemera yaciye diplôme z'abari barangije amashuri yisumbuye yavugaga ko zitujuje ibisabwa n'ireme ry'uburezi igihugu cyifuzaga kugeraho, bituma bamwita 'Nyamuca'.

    Impamvu yo guca izo diplôme, ni uko icyo gihe abayobozi b'ibigo batungwaga agatoki ku gutanga amanota mu buryo budakurikije amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi.

    Karemera yavuze ko hari abahawe diplôme nta bumenyi buhagije bafite, hari abakopeye, ndetse n'abongerewe amanota. Ibyo byatumye diplôme zabo zicibwa.

    'Ufite intare nayiziture'

    Nubwo mu baciriwe diplôme harimo n'abana b'abayobozi n'abasirikare bari bakomeye icyo gihe, Col. Dr Karemera ntibyamubujije kwihagararaho.

    Icyo gihe kubona diplôme byasaga n'igitangaza kuko igihugu cyari kimaze gutakaza abantu benshi bize abandi barahunze, gikeneye abo kuziba icyuho cyari mu nzego z'imitegekere, mu buvuzi no mu burezi zari zigwiriyemo abize CERAI(Centre d'Enseignement Rural et Artisanal Intègre), amashuri yigagwamo n' ababaga batabonye amahirwe yo gukomeza mu yisumbuye; amasomo yabo akibanda ku myuga, ubuhinzi n'ubworozi.

    Guca diplôme rero byafashwe nka sakirirego ari na byo byatumye itangazamakuru rishika ribaza Col. Dr Karemera niba nta bwoba afite bwo guhangara ikintu nk'icyo, maze arabasubiza ati 'Ufite intare nayiziture.'

    Hari n'abavuga ko nyuma yaho yaba yasuye iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, abanyeshuri bakamubaza uburyo diplôme zicibwa kandi kuzibona bivunanye, maze akabaha igisubizo cyatangaje benshi.

    Yababwiye ko bagiye muri politiki basanga ari Minisitiri, mu gisirikare bagasanga ari Koloneli, mu bijyanye n'uburezi basanga ari Dogiteri. Ati 'Ibyo nakoze nabitekerejeho.'

    MUDIDI EMMANUEL

    Mu gihe cya Mudidi Emmanuel,Uburezi rwari urwego rugoranye kuko nyuma ya Jenoside byose byari byarasenyutse.

    Habayeho abagabo n'abagore b'imbaraga bagerageza gukora ibishoboka kugira ngo bazamure ibintu mu nzego zose n'uburezi burimo.

    Hari hari imbogamizi nyinshi kuko uburyo ntibwari bwinshi, abana benshi bari aho batari mu mashuri abandi barayacikirije.

    Bimwe mu bitazibagira Mudidi yazanye harimo kuzana uburezi kuri bose mu mashuri abanza,aho yagerageje kurwana n'uko umwana w'umunyarwanda yakwiga amashuri abanza akamenya gusoma no kwandika ikinyarwanda.

    Nubwo bamwe batabizi,ariku isonga y'abazanye icyiswe 'Promotion automatique' aho abana bimurwa baba bashoboye cyangwa badashoboye.

    Icyo gihe muri za Butare, icyo gihe gusibiza byari kuri 56%.Wasangaga uwigisha mu mwaka wa gatatu, yimuye abana 30 muri 60 yigisha.

    Mu mwaka wa kabiri akimura 40 bakagera mu wa gatatu bakiyongera kuri ba 30 basibiye bakaba 70 kandi umwarimu yananiwe kwigisha 60 ngo bazamuke bose.

    Ibi byatezaga akavuyo bikagora abarimu kubigisha gusa yagerageje ibishoboka muri icyo gihe.

    Mbere ya 1999, umunyeshuri wagiraga amanota ari munsi ya 50% ku mwaka, hiyongereyeho gutsindwa amwe mu masomo y'ingenzi yarirukanwaga, ibyo bitaga 'gutema'.

    Ibi byatumaga uwabaga avuka mu muryango udashobora kumwishyurira ishuri ryigenga, asezera ku ishuri burundu n'iyo yaba arikunda karijana.

    Minisitiri Emmanuel Mudidi ni we wabagobotse avanaho icyemezo cyo kwirukana,kuko atemeraga ko gutsindwa ari uruhare rw'umunyeshuri.

    Mudidi yavugaga ko 'nta mwana w'umuswa ubaho, bose bagomba kwimuka mu gihe hari imyanya yo kubakira mu ishuri ryisumbuye'.

    Byatumye abari barirukanwe ku bigo bimwe na bimwe basibizwa, uretse abari barazize imyitwarire mibi.

    Iyi mpinduka ntiyavuzweho rumwe kuko hari abemeza ko yagabanyije uguhatana mu banyeshuri ku buryo umuco wo 'kuraza amaguru mu ndobo y'amazi' batinya kwirukanwa umwaka urangiye wahise uba umugani.

    PROF.ROMAIN MURENZI

    Prof.Romain Murenzi yabaye umwarimu muri za kaminuza zikomeye mu bihugu bitandukanye ku Isi, akagira ubunararibonye mu masomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Prof.Romain Murenzi yagizwe Minisitiri w'Uburezi mu 2001 -2006 ndetse ari mu baheruka kuyimaramo igihe kuko nyuma y'aho abenshi bagiye bayivamo biruka cyane.

    Mu gihe cye,Prof. Romain Murenzi y azamuye Siyansi n'ikoranabuhanga mu mashuri yose ndetse Uburezi burazamuka cyane.

    Ni byinshi byakozwe mu gihe cye mu burezi birimo kuzamura indimi,gukaza cyane ibijyanye n'imitsindire by'umwihariko ibizamini bya leta,n'ibindi.

    Yavuye ku buyobozi bwa MINEDUC ayobora ikigo cya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Iterambere rirambye cy'Ishyirahamwe rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riharanira iterambere rya Siyansi.

    Perezida Kagame nawe yigeze gushimira Prof.Romain Murenzi ko yamufashije kumva akamaro ka Siyansi.

    MUTSINDASHYAKA THEONESTE

    Ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali amaze kuwushyira ku murongo mu myubakire,Mutsindashyaka Theoneste yerekeje kuyobora Intara y'Iburasirazuba ahava agaruka i Kigali mu kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi.

    Kuva Werurwe 2008 kugera Nyakanga 2009 yabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye

    Mu 2009, Icyongereza cyemejwe nk'ururimi rwo kwigamo amasomo yose mu mashuri yisumbuye gisimbura Igifaransa, hagamijwe ko u Rwanda rutanga ubumenyi buzatuma rupiganwa ku isoko ry'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba( EAC) rwinjiyemo muri Nyakanga 2007 ndetse n'umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza(Commonwealth).

    Igifaransa cyagabanyirijwe amasaha mu mashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange bacyigaga amasaha atandatu mu cyumweru agirwa abiri.

    Amashuri abanza yitwaga Ecoles Primaires yaje kongerwaho ay'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, ahindurirwa amazina yitwa 'Urwunge rw'amashuri'(Groupe Scolaire).

    Yazanye Mwalimu Sacco, azana abanyamahanga basaga ibihumbi 43 bafashije mu kwigisha icyongereza mu mashuri (instructors).

    Yagize kandi uruhare mu gushishikariza abakobwa kwiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro

    M u gihe cye abarimu bategetswe kwigisha bambaye amataburiya.

    Gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, zagombaga guhabwa abasaga ibihumbi 100 nubwo isa n'itaratanze umusaruro wari witezwe bitewe n'uko hari ibigo bimwe na bimwe byatanzwemo izi mudasobwa bidafite umuriro w'amashanyarazi cyangwa ubundi buryo zakoreshwa, bigatuma zibikwa igihe kinini zidakoreshwa, bikiyongeraho kuba abarimu bagombaga kuzigisha no kuzikanika nta bumenyi bari bazifiteho, utibagiwe kuziba n'ibindi.

    Nta wakwirengagiza ko muri 2009 habaye izindi mpinduka mu burezi zari zijyanye no guhuza amasomo (Combination) mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Urugero nk'abigaga Bio-Chime bagabanywa mu mashami mashya yiswe PCB (Physics- -Chemistry – Biology) na MCB (Mathematics-Chemistry-Biology). Abigaga indimi bagabanywa mu mashami nka EKK (English-Kinyarwanda -Kiswahili), EFK (English- French-Kinyarwanda).

    Uburyo bwo kubara amanota bwiswe 'Aggregate' bwatangiye muri 2008 Mutsindashyaka ayobora.

    Icyakora Mutsindashyaka ntiyatinze kuri uyu mwanya kuko yaje kuwuvanwaho ndetse afungirwa muri gereza ya Kigali yamenyekanye nka (1930) kuwa 17 Ugushyingo 2009 ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta, inyandiko mpimbano, kwigwizaho umutungo muburyo bunyuranyije n'amategeko, no kubeshya urwego rw'umuvunyi umutungo afite,. Mu mwaka wa 2010, yasohotse muri gereza agizwe umwere.

    DR.HAREBAMUNGU MATHIAS


    Ambasaderi Harebamungu yakoze imirimo myinshi yibanda ku burezi. Yabaye umurezi mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

    Yabaye Umunyamabanga wa Leta mu gihe cy'imyaka itanu aho yakuwe muri iyo mirimo muri 2014.

    Uyu yakundaga kwibutsa ababyeyi kenshi ko ireme ry'uburezi ritangirira mu rugo, atari iryo ku ishuri gusa.

    Dr Harebamungu yasize impinduka zikomeye ku burere bw'abanyeshuri

    Uyu ni we Munyamabanga wa Leta (Minisitiri wungirije) wafashe ibyemezo byinshi mu gihe cye, ugereranyije n'abamubanjirije kuri uwo mwanya muri iyo Minisiteri.

    Dr Mathias Harebamungu yibukirwa ku mpinduka nyinshi yazanye mu burezi bw'u Rwanda, ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n'ayisumbuye.

    Yabanje guca ikoreshwa rya Telefoni zigendanwa mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, kuko yemezaga ko bibarangaza, ntibige neza.

    Yibukirwaho cyane ku gufata isuka agacoca telefoni zari zafatanywe abanyeshuri bo mu kigo cy'amashuri yisumbuye mu karere ka Ruhango.

    Icyo gikorwa yakoze muri 2013 cyari kigamije guha gasopo abanyeshuri bajyana telefoni ku ishuri.

    Izindi mpinduka zagaragaye ni ugufunga Cantine mu mashuri yisumbuye.

    Harebamungu yasobanuye ko abayobozi b'amashuri bari barazigize ubucuruzi aho kurengera imibereho myiza y'umunyeshuri. Ibi byiyongeraho guca ibyo kuboha imisatsi ku bakobwa.

    Gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutaha no gutangira amashuri, aho yavuye mu biro bya Minisiteri y'Uburezi akagera no muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo hagashakishwa uburyo abana bajya bataha bakanasubira ku ishuri mu mutekano, kandi badahutajwe.

    Gusubiza iwabo umunyeshuri watinze kugera ku ishuri, no gukurikirana niba abana bagera iwabo ku gihe batashye, mu rwego rwo guca akajagari kabagaho, aho abana bamaraga ibyumweru hagati ya kimwe na bibiri bakizerera hirya no hino (cyane cyane mu bikorwa by'uburara), ababyeyi bakibwira ko abana bageze ku ishuri, abayobozi b'amashuri na bo bakibwira ko abana batinze mu biruhuko.

    Nawe yazamuye imitsindishirize mu bigo by'amashuri n'ibindi bitandukanye.

    Dr Harebamungu Mathias, yanditse ibitabo byinshi by'ubuhanga , harimo Thèse yise “Gestion des ressources en eau Population rurale Rwanda”, hakaba n'ikindi yise “Le café et les caféiculteurs au Rwanda : Cas du District de Maraba (Butare) dans la province du Sud” yandikanye n'abandi Banyarwanda babiri.

    Yahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Sénégal, Liberia, Cabo Verde, Sierra Leone.

    DR VINCENT BIRUTA


    Dr Biruta ubarizwa mu ishyaka rya PSD, amaze kuyobora Minisiteri eshanu kandi zifite inshingano zitandukanye, ndetse zinahabanye gusa zihuriye ku kubaka u Rwanda.

    Mu Ukuboza 2011, yagizwe Minisitiri w'Uburezi kugeza muri Nyakanga 2014 ndetse hafashwe ibyemezo bitandukanye.

    Muri 2013, abanyeshuri bari barasimbutse icyiciro rusange badakoze ikizamini kibemerera kwiga mu wa kane basubijwe inyuma kujya kugikora.

    Ni ubwa mbere byari bibayeho kuko mbere hari abatarakangwaga n'icyo kizamini kibiza benshi ibyuya. Ku ikubitiro abanyeshuri bagera ku 6.186 bari barasimbutse icyo kizamini biyandikishirije kugikora.

    Mu gihe cye nibwo Kaminuza zose za leta zahujwe zihinduka imwe yiswe “Kaminuza yu Rwanda”,hanyuma izari zizwi nka KIST,KIE,SFB,n'izindi ziba amashami.Hari muri 2013.

    Mu gihe cya Dr Vincent Biruta,yahanganye n'ikibazo cy'inguzanyo z'abanyeshuri [buruse]cyahinduye isura biba ngombwa ko hakoreshwa ibyiciro by'Ubudehe mu kuyisaba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/ababaye-muri-minisiteri-y-uburezi-batazibagirana-mu-banyarwanda-nyuma-ya

  • Pamella na The Ben baryohewe n'ubuzima Uganda mu gihe benshi bari baziko bari muri America #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Igihe ahamya ko ababonye Pamella afata indege bavuga ko yari agiye muri Uganda guhura n'umugabo we wageze i Kampala ku wa 6 Mata 2023.

    Muri 2021 nibwo The Ben yambitse impeta Pamella amusaba ko yamubera umugore w'ubuzima bwe bwose undi nawe abyemera atazuyaje

    Kuva icyo gihe urukundo rwabo ntirwigeze rusiba mu itangazamakuru buri uko bashyize ifoto ibagaragaza bari kumwe benshi bakagaragaza ko babishimiye kandi bashyigikiye urukundo rwabo.

    The Ben na Pamella basezeranye kubana nk'umugore n'umugabo muri Kaanama 2022.

    Kugeza ubu ntibaratangaza igihe imihango yindi y'ubukwe izabera icyakora abakunzi babo ntibasiba kugaragaza ko ubukwe bwabo babutegerezanyije amatsiko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/pamella-na-the-ben-baryohewe-n-ubuzima-uganda-mu-gihe-benshi-bari-baziko-bari

  • Kigali: Harashakishwa umugabo wishe umugore we amutemye agahita acika #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Sebanani Eric uzwi ku kabyiniriro ka Kazungu wari utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, akekwaho ko yishe umugore we (Suzanne Murekatete) amutemye n'umuhoro, nyuma yo kumenya ko umwana wa mbere babyaye atari uwe.

    Mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, nibwo uyu mugabo yishe umugore we amutemaguye mu buryo bukomeye .
    Yamwishe nyuma kumenya ko umwana wa mbere muri batatu Nyakwingendera yabyaye ,ari uw'undo mugabo.

    Ku ya 8 Mata 2023, nibwo Urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha (RIB), rwari rwasohoye itangazo rigira riti '

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-harashakishwa-umugabo-wishe-umugore-we-amutemye-agahita-acika

  • PSF yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanengwa abikoreraga bayiteye inkunga – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabaye ku wa 12 Mata 2023 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiriwe n'abayobozi ba PSF barimo Ruzibiza Stephen, Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ngabonziza Tharcisse chairman wa PSF mu Mujyi wa Kigali na ba chairman b'uturere tw'Umujyi wa Kigali.

    Abandi bawitabiriye barimo Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti, Umuyobozi Mukuru wa PSF Stephen Ruzibiza, Chairman Wungirije wa PSF, Aimable Kimenyi; Ambasaderi Sheikh Abdoul Karim Harerimana na ba Chairpersons ba PSF mu mujyi wa Kigali. Hari kandi Visi Perezida wa Ibuka Louis de Monfort,Visi Perezida wa AVEGA Agahozo, Constance Mpinganzima.

    Abatewe inkunga ni abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi babarizwa mu ishyirahamwe rya AVEGA Agahozo.

    Nyuma y'aho bakomereje ku rwibutso mu gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri 'Rond point' yo mu Kanogo rwerekeza kuri PSF i Gikondo.

    Perezida Wungirije wa PSF, Aimable Kimenyi, yazirikanye abikorera batari bake batakarije ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zayihagaritse.

    Yasabye abikorera kwishyira hamwe mu gutekereza byagutse no kurangwa n'ubunyangamugayo bakorera mu mucyo kuko ari byo bizabageza kure.

    Amb. Abdul Karim Harerimana yanenze abikorera bateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi bari barangajwe imbere n'ubuyobozi bubi ariko ashimira abatarijanditse mu bwicanyi.

    Yasabye abagize PSF 'kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muharanira kuba abacuruzi beza kuko mufite ubuyobozi bwiza.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, na we yashimiye PSF yateguye iki gikorwa yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje n'uburyo Abatutsi babuzwaga kwiga bityo bakagana inzira y'ubucuruzi birwanaho.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko urugendo rwo kwibuka rwakozwe 'ari uburyo bwo kwibuka abacu mu nzira igoye banyuzemo aho batotezwaga bagafungwa bitwa ibyitso.'

    Rubingisa yashimiye cyane Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame, zahagaritse Jenoside 'none tukaba turi aha twibuka.' Yashimiye abikorera bafatanya na Leta mu guteza imbere igihugu cyane muri ibi bihe bashyigikira abacitse ku icumu mu isanamitima, mu kububakira ubushobozi mu buryo bw'amikoro n'ibindi.

    Intwaza zashimiye PSF yabatekerejeho na AVEGA Agahozo yabubakiye amacumbi ndetse na Madamu Jeannette Kagame wabaguriye ibikoresho byose nkenerwa byo mu nzu.

    Bashimiye kandi Ingabo zari iza RPA zabarokoye, by'umwihariko Nyakubahwa Perezida Kagame wari uziyoboye zemeza ko zitaheranwe n'agahinda ahubwo batangiye gukora imirimo itandukanye ibafasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, atanga sheke y’inkunga yagenewe abagize imiryango y’abarokotse Jenoside batishoboye

    Nyuma yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside bafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yashyize indabo ku mva, anunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yasize ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’abashyitsi mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Uyu muhango witabiriwe n’abarimo ingabo z’igihugu zagize uruhare mu kubohora igihugu cyoretswe n’ubutegetsi bubi

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa PSF, Kimenyi Aimable na we ari mu bitabiriye uyu muhango

    Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na PSF witabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

    Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n’Umushoramari Ntihanabayo Samuel (uwa gatatu uturutse ibumoso) akaba ari na we Muyobozi Mukuru w’Uruganda Ingufu Gin Ltd

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye PSF ku bufatanye idahwema kugaragaza muri gahunda zitandukanye z’iterambere

    Abitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basobanuriwe ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo bahigwa amanywa n’ijoro

    Abaremewe ni abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo Kagari ka Nyarurenzi, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge

    Amb. Abdul Karim Harerimana yanenze abikorera bateye inkunga umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi wahitanye abasaga miliyoni

    Rubingisa yashimiye cyane Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside zikongera guha igihugu kubaho

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, yashimiye PSF yateguye iki gikorwa mu kwifatanya n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psf-yaremeye-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-hanengwa-abikoreraga

  • Gicumbi: Asaga Miliyari 1Frw agiye gukoreshwa mu kwagura urwibutso rwa Mutete – #rwanda #RwOT

    Aka karere gafite inzibutso esheshatu zigomba guhuzwa zikaba eshatu ari na yo gahunda urwibutso rwa Mutete rugomba kwagurwamo.

    Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase, avuga ko uru rwibutso ruzaba rugizwe n'ibyumba bitandukanye hagamijwe gusigasira amateka yahabereye.

    Ati 'Hazajyamo ibyumba bigaragaza imibiri y'abahashyinguwe, ahazajya ibimenyetso, icyumba gifasha uwahuye n'ihungabana, ahajya amafoto n'imyenda y'abishwe, amasaha babaga bambaye, imikufi ndetse n'inigi bicwaga bambaye'.

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, cyabaye kuwa 11 Mata 2023, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko uru rwibutso ruzatwara agera kuri Miliyari n'ibihumbi 600FRW.

    Ati 'Urwibutso rwa Mutete rugomba gusigasirwa, turateganya gukoresha Miliyari imwe n'ibihumbi 600Frw kandi byamaze gutegurwa mu rwego rwo kubungabunga amateka, dukomeje kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi twiteguye guhangana n'umuntu wese uzarangwaho kubiba ingengabitekerezo mu baturage”.

    Abarokokeye Mutete bavuga ko banyuze mu nzira y'umusaraba, dore ko ku itariki ya 11 Mata 1994, batangiye kwicwa urw'agashinyaguro.

    Urwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri igera ku 1046 bishwe urw'agashinyaguro, gusa abaharokokeye bemeza ko hari benshi bagishakishwa aho biciwe, kuko hari imiryango yazimye batazi niba yarajugunywe mu byobo cyangwa baratembanywe n'amazi.

    Basaba abaturage gufatanya bagatanga amakuru, ku buryo bakwerekana indi mibiri y'abishwe mu 1994, igashyingurwa mu cyubahiro.

    Faranga François avuga ko Abatutsi ba Mutete bahizwe kuva muri 1960, gusa byagera 1994, bagahigwa nk'inyamaswa.

    Mu rwego rwo gusigasira amateka y'ibyabaye mu gihugu by'umwihariko muri Gicumbi, hari gahunda yo guhuza inzibutso, kugira ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Amateka ya Mutete afite umwihariko wo kuba buri muyobozi yarabaga afite imbunda, uko batangaga ubukangurambaga bwo kwica, abayobozi nibo berekeraga abaturage gushyira mu bikorwa kwica Abatutsi.

    Ibi byiyongeraho kubica bakabashyira mu mihanda mu rwego rwo kwereka Abahutu ko utazitabira ubwicanyi na we agomba kwicwa muri ubwo buryo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-asaga-miliyari-1frw-agiye-gukoreshwa-mu-kwagura-urwibutso-rwa-mutete

  • Umuhanzi Cyusa Ibrahim yatashye umuturirwa we wuzuye utwaye arenga miliyoni 250 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yujuje inzu y’igorofa igeretse rimwe yuzuye itwaye arenga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni inzu yuzuye nyuma y’imyaka 2 aho yatangiye kuyubaka mu Gushyingo 2020 akaba yarayinjiyemo tariki ya 7 Mata 2023. Iyi nzu ikaba yarayubatse mu Karere ka Kamonyi ku Ruyenzi.

    Cyusa Ibrahim yashimiye buri wese wamuhaye akazi kuko ari bo bagize uruhare rwo kuba na we yabasha kubaka inzu ye bwite.

    Ati 'Mfashe umwanya nshimira Imana yo yanshoboje kusa ikivi natangiye ubu nkaba ndi mu nzu yanjye nubatse. Nkanashimira byimazeyo abakunzi banjye n’abampaye akazi muri rusange mwashyize itafari n’isima bikomeza urugendo rwanjye.'

    Cyusa Ibrahim akaba yabwiye ISIMBI ko atazi neza amafarana yamutwaye kuko atari ikintu yakoreye rimwe ahubwo buri uko abanye amafaranga yayashyiragaho, gusa ngo yuzuye imutwaye amafarnga ari hagati ya miliyoni 250 na 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Inzu ya Cyusa uko igaragara inyuma

    Imbere muri salon yayo uko uko hameze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-ibrahim-yatashye-umuturirwa-we-wuzuye-utwaye-arenga-miliyoni-250-amafoto

  • Abasifuzi wasifuye umukino w’u Rwanda na Benin bahawe ibihano bikarishye #rwanda #RwOT

    Abasifuzi bane bakomoka muri Botswana bari bayobowe na Joshua Bondo basifuye umukino ubanza w’u Rwanda na Benin bahanwe na CAF kubera amakosa akomeye bakoze yo kutandika ikarita y’umuhondo yahawe Kevin Muhire.

    Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin ryashyize hanze, ryavuze ko ribabajwe no kumenyesha abantu ko abasifuzi babo 4 mpuzamahanga bafatiwe ibihano na komite ya CAF ishinzwe abasifuzi.

    Aba basifuzi bashinjwa amakosa yo kuba barananiwe gutanga raporo yuzuye ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire wahuje u Rwanda na Benin muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2022.

    Bananiwe kwandika ikarita y’umuhondo yahawe Kevin Muhire bituma akina umukino wo kwishyura wabereye i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023 kandi yari kuwusiba kuko no ku mukino wa Senegal yari yahawe ikarita y’umuhondo.

    Ibi byatumye nyuma y’umukino wabereye i Kigali Benin itanga ikirego muri CAF ivuga ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi utemewe.

    Iyi komite y’abasifuzi isanga ari amakosa akomeye ndetse bakaba bahanishije Joshua Bondo wari umusifuzi wo hagati guhagarikwa amezi 6 adasifura.

    Abandi basifuzi Mogomotsi Morakile na Kitso Sibanda bari abasifuzi bo ku ruhande ndetse na Tshepo Mokani Gobagoba wari umusifuzi wa 4 bahagaritswe amezi 3.

    Aba bafifuzi uko ari 4, batatu Joshua Bondo, Mogomotsi Morakile na Tshepo Mokani Gobagoba bagombaga gusifura umukino wo mu itsinda C rya CAF Confederation Cup wabaye tariki ya 2 Mata 2023 wahuje ASKO de Kara yo muri Togo na FAR Rabat yo muri Maroc ariko ubwo bari mu nzira berekezayo babwiwe ko uyu mukino bawubambuye.

    Abasifuzi basifuye umukino wa Benin n’u Rwanda bahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-wasifuye-umukino-w-u-rwanda-na-benin-bahawe-ibihano-bikarishye

  • “Umugabo wanjye namufatanye n’umubikira i wanjye mu cyumba basambana” Clarisse Uwineza yavuze ubuzima bukakaye amaze imimsi acamo n’impamvu atagifite umusatsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA, Clarisse Uwineza uzwi nka Clara yavuze impamvu yatumye muri iyi minsi atakigira umusatsi.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Gerard Mbabazi, yavuze ko umusatsi we wagiye kubera uburwayi amaze iminsi arwaye, ku buryo byageze aho agira ubwoba bw'uko yapfa maze agasiga abana be babiri ari bonyine.

    Muri iki kiganiro kandi yavuze ko atigeze ahirwa n'urushako kuko yatandukanye n'umugabo we doreko yigeze nokumufata aryamanye n'umubikira abasanga mu cyumba cye.

    Gusa atangaza ko agifite ikizere ko azongera kubona uwo bahuza mu rukundo, ariko avuga ko uwo muntu uzamwigondera icyambere ni uko bazaba buzuzanya ndetse kandi akazaba ari mukuru kuriwe kuko adakeneye umusore aruta.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wanjye-namufatanye-numubikira-i-wanjye-mu-cyumba-basambana-clarisse-uwineza-yavuze-ubuzima-bukakaye-amaze-imimsi-acamo-nimpamvu-atagifite-umusatsi/