Blog

  • Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi yakubiswe n’inkuba ubwo yasabaga gatanya agasanga nta mutungo n’umwe afite #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru ziriwe zivugwa hirya no hino ku Isi, ni inkuru y’umukinnyi w’umunya-Morocco ukinira PSG mu Bufaransa, Achraf Hakimi n’umugore we Hiba Abouk wagiye gusaba gatanya agasanga nta mutungo n’umwe umwanditseho ahubwo yanditse kuri nyina.

    Hiba Abouk yatanze ikirego asaba ko bamutanya na Achraf nyuma y’uko hari umugore w’imyaka 24 watanze ikirego avuga ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ikinyamakuru First Mag cyo mu Bufaransa cyanditse ko uyu mugore yagiye mu rukiko asaba ko bamutanya na Hakimi bakamuha ½ cy’imitungo ye ndetse n’umushahara we.

    Uyu mugore yakubiswe n’inkuba Urukiko rumubwiye ko basanze Achraf Hakimi nta mutungo n’umwe umwanditseho ahubwo byose byanditse kuri nyina.

    Basanze nta nzu, nta modoka, nta butaka agira ndetse n’umushahara we 80% bijya kuri konti ya nyina.

    Umugore wa Achraf yasanze nta mutungo n’umwe umwanditseho

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/umugore-w-umukinnyi-achraf-hakimi-yakubiswe-n-inkuba-ubwo-yasabaga-gatanya-agasanga-nta-mutungo-n-umwe-afite

  • Itangazo:NSEKANABO Ferdinand yasabye guhindura amazina akitwa MUTSINZI Ferdinand #rwanda #RwOT

    Uwitwa NSEKANABO Ferdinand yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUTSINZI Ferdinand mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nsekanabo-ferdinand-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mutsinzi

  • Kylian Mbappé yashyizwe ku rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijyana ku isi #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé w'imyaka 24 yashyizwe ku rutonde rw'abantu 100 bakomeye ku isi mu 2023 rwakozwe n'ikinyamakuru cyo muri Amerika TIME.

    Kylian Mbappé,niwe mufaransa wenyine wagaragaye muri uku guhitamo gukomeye ari kumwe n'undi mukinnyi wa PSG, Lionel Messi, watwaye igikombe cy'isi na Argentine.

    Uretse Mbappé na Messi, abandi bakinnyi bane bagaragaye muri iyi Top 100 ni Umukinnyi wa Basketball w'umunyamerika Brittney Griner, wafunzwe amezi icumi mu Burusiya kubera ikibazo cy'umubano w'ibihugu byombi muri iki gihe cy'intambara yabereye muri Ukraine.

    Hari kandi umukinnyi wa Ski w'umunyamerika Mikaela Shiffrin, wakoze amateka mashya mu gikombe cy'isi,n'umukinnyi wa tennis w'umunya Polonye Iga Swiatek, nimero ya mbere ku isi, ndetse n'umukinnyi wa American Football, Patrick Mahomes, wegukanye igikombe cya kabiri cya Super Bowl.

    Uru rutonde ntiruriho kizigenza Cristiano Ronaldo uri kuyora akayabo mu ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia.

    Ibindi byamamare bizwi byaje kuri uru rutonde harimo Perezida Joe Biden,kizigenza muri filimi z'Abahinde,Shah Rukh Khan,Salima Hayek Pinault,uzwi mu mafilimi,umuhanzikazi Beyonce,Perezida mushya wa Nigeria,Bola Tinubu n'abandi.

    Urutonde rw'uyu mwaka rugaragaramo abagore 50, barimo Jennifer Coolidge, Beyoncé, Laurene Powell Jobs, Karen Lynch, Kate Orff, Colleen Hoover, Brittney Griner, Oleksandra Matviichuk, Cindy McCain, Sarah Kate Ellis, Angela Bassett, Bella Hadid n'abandi.

    Joe Biden yagarutse ku rutonde ku nshuro ya 6,aba urusha abandi bantu bose barujeho uyu mwaka. Abandi basrujeho kenshi barimo Elon Musk (5), Janet Yellen (4), Lionel Messi (3), Beyoncé (3), Luiz Inácio Lula da Silva (3) na Mitch McConnell (3).

    Umukinnyi wa tennis muri Polonye Iga Swiatek, ufite imyaka 21, niwe muntu muto uri ku rutonde rw'uyu mwaka. Umuntu ukuze cyane ku rutonde rwuyu mwaka ni umwanditsi w'umunyamerika Judy Blume, ufite imyaka 85.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yashyizwe-ku-rutonde-rw-bantu-100-bavuga-rikijyana-ku-isi

  • Umukobwa w'ikizungerezi yujuje inzu ihenze akesha ikibuno cye gikurura benshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Icyamamare Kuri Tiktok muri Kenya, Njoki Murira yarangije kubakira inzu nyina mu gace avukamo abikesha ikibuno cye gikurura benshi.

    Uyu mukobwa yatangiye kubaka iyi nzu mu mwaka ushize, nyuma y'uko 'ikibuno cye kinini'kimufashije kuba icyamamare no gukurura abagabo batagira ingano.

    Yashyize kuri Instagram amafoto yifotoje ari kuri iyi nzu nshya avuga ko yubatse akesha imiterere ye.

    Njoki Murira yabaye icyorezo kuri interineti kubera videwo yashyize kuri TikTok yerekana imiterere ye.

    Yahise yigarurira imitima ya benshi kandi abafana ngo bamukundira ko ari umunyakuri.

    Mu kiganiro aheruka gukorana n'itangazamakuru, yatangaje ko yarezwe mu buryo bworoheje n'umubyeyi we umwe.

    Amashusho ye yakuruye abantu benshi, bituma abona amasezerano yo gukorana n'ibigo bikomeye.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, yarengeje Miliyoni 2 z'abamukurikira kuri TikTok.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-ikizungerezi-yujuje-inzu-ihenze-akesha-ikibuno-cye-gikurura-benshi

  • Ubujurire bw'umunya-Iraq bwongeye gutinza amasezarano y'u Rwanda n'Ubwongereza #rwanda #RwOT

    Avuga ko agejejwe mu Rwanda ataba akibonye amahirwe yo kubona uko akurikirana inzira yemewe yo gushaka ibyangombwa by'ubuhunzi nk'uko byatangajwe kuwa Kabiri w'iki cyumweru.

    Ibi uyu munya-Iraq avuga bigaragara ko ari ibikubiye mu birego byakomeje gukwirakwizwa n'itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw'Isi, ryabaye ibikoresho byo kurwanya umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Abasiga isura mbi u Rwanda barushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kutorohera abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'ibindi.

    Uru rukiko narwo ruvuga ko rwoherereje Leta y'u Bwongereza hamwe n'uyu munya-Iraq ibibazo byo gusubiza, ari nayo nzira ishobora gutuma rwemera kuburanisha ubu bujurire, ariko rwanasabye ko uyu mugabo atakoherezwa mu Rwanda umwanzuro utarafatwa kuko bitazashoboka kumugarura mu gihe byagaragara ko yoherejwe binyuranye n'amategeko.

    Hari kandi n'abandi bantu babiri uru rukiko rwahagaritse umugambi wo kubohereza mu Rwanda, mu cyo bise imyanzuro y'agateganyo yanababaje cyane u Bwongereza.

    Uru rukiko ruri gukoma mu nkokora umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe mu cyumweru abinjira baciye muhora wa English Channel barenga 1000.

    Leta y'u Bwongereza kandi yatangaje ko igomba kugabaya miliyoni 6 z'amapawundi atangwa ku munsi hakodeshwa hotel no gutunga abimukira 51,000 no kubageza aho bacumbika mu bigo bitandukanye.

    Ubwo yageraga mu Rwanda muri Werurwe 2023, Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari 'umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu'

    Ati 'Nahuye n'impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n'ibindi biha aba bantu b'abanyantege nkeya icyizere cy'ahazaza heza'.

    Ikinyamakuru The Sun giherutse kwandika ko Braverman yahishuye ko abayobozi b'u Bwongereza bari mu biganiro by'ibanga n'uru rukiko kandi biri kugenda neza. Ibi ngo bizakuraho inzitizi ikomeye yatumye indege idahaguruka ngo yerekeze i Kigali.

    Ati 'Guverinoma yakuyeho igihu cyagaragajwe n'urukiko ari nacyo cyatumye indege idahaguruka'.

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Uru rukiko rukomeje gukoma mu nkokora uyu mugambi mu gihe abimukira binjiye mu Bwongereza mu 2021 bari 28,526 naho muri 2022 benda kwikuba kabiri aho bageze ku bihumbi 45,000.

    Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ubujurire-bw-umunya-iraq-bwongeye-gutinza-amasezarano-y-u-rwanda-n-ubwongereza

  • CAF yahaye ibihano bikarishye abasifuzi batanditse ikarita y'umuhondo ya Kevin Muhire #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika,CAF yahagaritse abasifuzi basifuye umukino wa Benin n'u Rwanda kubera ikosa bakoze ryo kwibagirwa kwandika ikarita y'umuhondo bahaye Kevin Muhire.

    Aba basifuzi bo muri Botswana bahagaritswe igihe kinini aho uwo hagati Joshua Bondo yahagaritswe amezi 6 mu gihe abo ku mpande Mogomotsi Morakile, Sibanda na Mokani Gobagoba bahagaritswe amezi atatu buri wese.

    CAF kandi ngo yamaze no kwandikira FERWAFA iyibaza niba yari ibizi ko Kevin Muhire yari afite amakarita abiri y'umuhondo,ikarengaho ikamukinisha umukino wo kwishyura wa Benin.

    Kuwa 30 Werurwe,CAF yandikiye aba basifuzi bane bose basifuriye Amavubi na Bénin, ibamenyesha ko ibahagaritse gusifura umukino wa CAF Confederation Cup wahuje ikipe ya ASKO De Kara yo muri Togo na AS FAR yo muri Maroc.

    Uyu mukino uwabaye tariki 2 Mata 2023, wahise uhabwa abasifuzi bane bakomoka muri Ghana bari bayobowe na Charles Benie Bulu wo hagati.

    Mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Cotonou kuwa 22 Werurwe 2022,bariya basifuzi bakoze ikosa ryo guha ikarita y'umuhondo Muhire Kevin ntibayitanga muri raporo.

    Muri raporo yatanzwe kuri uyu mukino, handitswe ko abakinnyi b'u Rwanda bahawe amakarita muri uwo mukino wo mu itsinda L, ari Hakim Sahabo weretswe ikarita ebyiri z'umuhondo.

    Undi watanzwe muri iyi raporo, ni Mugisha Gilbert weretswe ikarita y'umuhondo ubwo yasimburwaga ariko akava mu kibuga aseta ibirenge agamije gutinza umukino.

    Umukino wo kwishyura ubwo Amavubi na Bénin byongeraga kugwa miswi ku gitego 1-1,kuwa 29 Werurwe, umutoza mukuru wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye Itangazamakuru ko bamaze gutanga ikirego muri CAF barega u Rwanda ko rwakoresheje Muhire Kevin wari ifite ikarita ebyiri z'umuhondo.

    U Rwanda rwakomeje kwiregura ko CAF mu bo yabamenyesheje ko batemerewe gukina uyu mukinnyi atarimo ariyo mpamvu bemeye kumukinisha.

    Haracyategerejwe umwanzuro wa nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/caf-yahaye-ibihano-bikarishye-abasifuzi-batanditse-ikarita-y-umuhondo-ya-kevin

  • Uburanga bwa Alliah Cool bukomeje kuvugisha benshi(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Alliah Cool uri muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe
    kugarura amahoro ku Isi [UN eminent Peace Ambassador],ni umwe mu bakobwa batangarirwa na benshi kubera uburanga bwe n'ikimero benshi bavuga ko biri mu bimuhindura umukobwa udasanzwe hakiyongeraho ibikorwa bye byishimirwa na benshi birimo no guteza imbere Sinema Nyarwanda.

    Usomye neza mu butumwa abakununzi be bashyira ku mafoto abasangiza usanga bose bagaragaza ko bamwishimiye ndetse bishimira cyane n'uko agaragara.

    Uyu mukobwa kandi ari mu bakobwa bafite inzu itangarirwa na benshi mu mujyi wa Kigali aho benshi bavuga ko ari umukobwa ukwiye kwigirwaho byinshi kubera ibyo amaze kugeraho mu myaka ye itari myinshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-alliah-cool-bukomeje-kuvugisha-benshi-amafoto

  • Ikigo Niyo Travels na United Scholars Center (USC) bari mu mugambi wagutse wo gufasha abakeneye kwiga hanze no gutembera #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa NIYO Travels and ventures bwemeza ko bwaguye imikorere no gufasha byoroshye abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo hanze mu gihe gito cyangwa kirekire bitewe n'ubushake bw'umunyeshuri.

    Usibye ibyo kandi ngo banatanga ubufasha kubifuza gutembera mu bihugu bitandukanye kuyindi migabane mu buryo bubanogeye kandi bwizewe binyuze mu gutegura inzira mbere.

    Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze ntibakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga nazo zabonewe umuti urambye ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza zikorana nabo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

    Usibye ibyo kandi ngo n'ababyeyi b'abana bakwiye kwizera ubufasha bahabwa kuko ngo ikigenderewe Atari ukujyana bana kwiga gusa,ahubwo no kwita ku ireme ry'ibyo biga binyuze mu guhuza umunyeshuri na kaminuza imikeneye hagendewe ku bushobozi n'ubumenyi afite bimwerekeza aheza kurushaho.

    Umuyobozi w'iki kigo Ismail Niyomurinzi ashimangira ko ikigo ayoboye cyagerageje gukuraho imbogamizi zatumaga ushaka kwiga hanze y'igihugu bimugora kubera barusahurira mu nduru bayobyaga ababyifuza bagamije indonke.

    Yongeye ho ko ubu hari amahirwe yo kubona akazi ku banyeshuri bari kwiga kuko mu bigo bahuza n'abanyeshuri babagana bibaha amahugurwa y'ibanze ashobora gutuma babona imirimo ibahemba bari no kwiga mu gihe kimwe.

    Yagize ati:' NIYO Travels ifasha abashaka kwiga hanze y'igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n'ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye nabyo ndetse akagabanyirizwa n'ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n'uko yanyura ahandi kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano. Ikindi ku biga ubuganga bababoneye ishuri ryiza kandi rihendutse bitari bisanzwe'.

    Yongeye ho ko ntawe ukwiye kugira imbogamizi z'umutekano we kuko bakorana bya hafi naza Ambasade zibafasha gusigasira byuzuye umutekano w'abanyeshuri baha service.

    Mu rwego rwo gukomeza gusobanurira ababyifuza, mu bihe binyuranye Niyo Travels yagiye iteganya uburyo bwo guhuza abifuza kujya kwiga hanze ku migabane itandukanye ndetse na bamwe mu bahagarariye izo Kaminuza ziba zizabakira kugira ngo bahabwe ibisobanuro bihagije n'inzira zose binyuramo.

    Kuri uyu wa kane taliki 14/04/2023 ku Ubumwe Grande Hotel! umunsi wose waranzwe no gutanga ibisobanuro ku nzira zose binyuramo n'ibisabwa ku bashaka kujya kwiga muri izi Kaminuza zo hanze kandi bitanabangamiye amikoro yabo.

    Wari umwanya mwiza ku babyeyi bifuza kohereza abana babo ndetse n'abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije!

    NIYO Travels & Ventures ifite ikicaro gikuru mu mugi wa Kigali mu nyubako ya Centenary house. Ukaba wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho cyangwa se ugahamagara kuri Telephone igendanwa numero: +250788307538

    Kuri wowe wifuza gusobanukirwa neza imikorere ya NIYO Travels & Ventures na bimwe mu bibazo wibaza, igisubizo kiri mu kiganiro kigufi twagiranye n'umuyobozi wayo. Gikurikire


    Source : https://umuryango.rw/inkuru-zamamaza/article/ikigo-niyo-travels-na-united-scholars-center-usc-bari-mu-mugambi-wagutse-wo

  • CAF yahannye yihanukiriye Joshua Bondo n’abo basifuranye umukino wa Benin n’Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse Umusifuzi w'Umunya-Botswana ,Joshua Bondo n'abo bafatanyije gusifura umukino wa Benin n'Amavubi.
    Mu kwezi kwa Gatatu nibwo habaye umukino wahuje Benin n'Amavubi,mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika, uwo mukino urangira impande zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe.
    Muri uwo mukino habayeho ibara ubwo Umukinnyi w'Amavubi , Muhire Kevin yahonaga ikarita ariko ntiyandikwe muri raporo y'umukino bikaza gutera ikibazo cyatumye havukamo na mpaga u Rwanda rwasabiwe.Kuko rwamukinishije unukino ukurikiyeho.

    Kuri ubu CAF yatangaje ko yahannye abasifuzi bayoboye bayoboye uwo umukino wa Bénin n'u Rwanda. Aho Joshua Bondo wari umusifuzi wo hagati yahanwe mu gihe cy'amezi atandatu adasifura , bagenzi be bari bamwungirije bahanishwa amezi atatu badasifura.

    Source : https://yegob.rw/caf-yahannye-yihanukiriye-joshoa-bondo-nabo-basifuranye-umukino-wa-benin-namavubi/

  • Umukinnyi wa Filime warukunzwe cyane muri Korea yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Jung Chae-yul yatangajwe n'uwarebereraga inyungu ze mu itangazo yashyize hanze rivuga ko uyu mukobwa warukunzwe na benshi yasanzwe murugo rwe yitabye Imana.

    Itangazo ry'uhagarariye inyungu za Jung Chae-yul, rigira riti: ” Umukinnyi wa Film Jung Chae-yul yitabye Imana none ku wa 11 mata 2023, dusengere Jung Chae-yul wakundaga gukina film aruhikire aheza no mu mahoro.”

    Muri iri tangazo kandi bongeyeho ko umuryango we wifuza kuzamushyingura wo ubwawo hatabayeho ko abakunzi be bose bitabira umuhango wo kumushyingura.

    Muri iri tangazo, icyamwishe cyagizwe ibanga ndetse nta namakuru ahagije ku rupfu rwe umuryango we watangaje.

    Uyu mukobwa wari warihebeye umwuga wo gukina Filime yitabye Imana afite imyaka 26. Yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo Zombie detective yanyuzwaga ku rubuga rwa Netflix yatumye yamamara cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-filime-warukunzwe-cyane-muri-korea-yitabye-imana