Blog

  • Miss Uwase Muyango avuze ikosa atazakora ku munsi w’irayidi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Miss Uwase Muyango avuze ko ku munsi w'irayidi agomba ku zarya ahantu henshi gusa ngo ntazigera yambara ikanzu yaba Isilamu.

    Miss Uwase Muyango mukiganiro akorera ku Isibo TV hamwe na Mc Buryohe ndetse na Dj Trick cyitwa TakeOver ubwo bakomozaga ku munsi w'irayidi yagize ati:' Ku munsi w'irayidi nzarya ahantu henshi hatandukanye gusa ntago nzambara ikanzu ariko na none ntago nzambara imyenda migufi nzambara ipantaro'.

    Ubwo Muyango yavugaga aya magambo Dj Trick yahise avuga ko we agomba kwambara ikanzu yaba Isilamu Muyango aramuseka cyane ati ubwose utashye ubukwe wagenda wambaye agatimba nawe ngo kuri Muyango gahunda n'ukugenda yambaye ipantaro ariko ntazambara ikanzu yaba Isilamu.

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-muyango-avuze-ikosa-atazakora-ku-munsi-wirayidi/

  • Ziribwa na Boss, Igiciro cya Dodo cyazamutse ku rwego ruteje inkeke – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igiciro cya Dodo Imbogarwatsi (Amaranths) cyazamutseho 104.3% ugereranije na 2022 muri werurwe Uko Zaguraga.

    Ibintu ku isoko byarahenze cyane k'uburyo n'ibintu cyimeza cg wahinga iwawe uko ushatse nabyo byahenze ku rwego rw'akataraboneza.

    Mu ntangiriro za 2022 Dodo washobogaraga kuzigura ku giciro kiri hagati ya 50Rwf ni 100Rwf.

    Ubu aho Wazigura kuri make ni 200Rwf kugeza kuri 400Rwf bitewe n'isoko.

    Source : https://yegob.rw/ziribwa-na-boss-igiciro-cya-dodo-cyazamutse-ku-rwego-ruteje-inkeke/

  • Achraf Hakimi agiye gukukumba udufaranga tw’umugore we washatse kuzana amanyanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rubanza umugore wa Achraf Hakimi yifuzagamo gatanya, urukiko rwasanze uyu mugore afite ukuri ruhita rwemera kubatandukanya.

    Nyuma yo kubatandukanya, basanze Achraf Hakimi ari umutindi nyakujya hanyuma urukiko ruyegeka ko bagomba gushyira hamwe imitungo hanyuma bakagabana.

    Ibi bivuze ko, Achraf Hakimi azazana ubukene bae hanyuma n'umugore akazana umutungo we woze hanyuma bakagabana nk'uko amategeko abitenya.

    Achraf Hakimi akomeje gusabirwa guhabwa igihembo cy'umugabo wabaye indashyikirwa ku isi hose muri uyu mwaka wa 2023.

    Source : https://yegob.rw/achraf-hakimi-agiye-gukukumba-udufaranga-twumugore-we-washatse-kuzana-amanyanga/

  • Manchester United irakomerewe – YEGOB #rwanda #RwOT

    ikipe ya Manchester United itozwa n' umuhorandi Erik Ten Hag ikomeje guhura n'ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo kandi urugamba rugeze ahakomeye.

    Manchester United yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup , ubu iriguhatanira FA Cup aho igeze muri ½ ikazacakirana na Brighton & Hove Albion, Manchester United iri muri ¼ cya Europa League ndetse ikaba yaraye inganyije na Sevilla ibitego bibiri kuri bibiri, ikindi Manchester United ikomeje intambara ya 'Big 4' mu Bwongereza kuko ubu iri ku mwanya wa kane n'amanota 56.

    Manchester United ikomeje guhura n'ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo

    Manchester United nubwo ifite urwo rugamba bisa nkaho imvune zikomeje kuyikomerana kuko ubu ibitaro bikomeje kuzamo abakinnyi.

    Ubu abakinnyi ba Manchester United bari mu mvune ni :

    Alejandro Garnacho , Lisandro Martinez, Raphael Varane, Marcus Rashford ,Van de beek ,Luke Shaw , na Scott McTominay ukongeraho umuzamu wayo Tom Heaton na Phil Jones wabaswe n'imvune.

    Lisandro Martinez waraye ugize ikibazo cy'imvune

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-irakomerewe/

  • Mwihatire gusenga, Rock yabaye iciro ry’imigani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku ifoto umusobanuzi wa Film,  Rock Kirabiranya yasangije abamukurikirana ku rubuga rwa Instagram, yazamuye amaranga mutima kubera ukuntu asa neza.

    Hari abahise batangira gushishikariza abantu gusenga kubera ukuntu asigaye acyeye cyane muri iyi minsi kandi na kera yarahoze ari umuntu usanzwe nk'abandi bose.

    Source : https://yegob.rw/mwihatire-gusenga-rock-yabaye-iciro-ryimigani/

  • Nyaxo yahinduye amazina ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Nyaxo yatangaje ko kuva none ku wa gatanu tariki ya 14 mata 2023, ku mazina ye yari asanganywe hiyongereyeho izina Hakimi.

    Ibi yabikomoye ku mukinnyi wa Paris Saint Germain witwa Achraf Hakimi ukomoka mu gihugu cya Morocco watandukanye n'umugore we bagasanga ari umutindi nyagupfa.

    Imitungo ye yose yari yarayishyize kuri mama we akaba ari nta kintu na kimwe afite kuri konti ye, bityo umugore we washakaga imitungo ye, yaje guhomba ahubwo urukiko rwanzura ko bagomba kugabana ayo umugore we yari afite.

    Source : https://yegob.rw/nyaxo-yahinduye-amazina-ye/

  • Umusore yakoze agashya kagizwe aka mbere ku si kubera uburyo yatunguyemo umukunzi we amwambika impeta -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore utuye Sydney muri Australia yakoze agashya katunguye benshi ku isi ubwo yahimbaga amayeri ashimuta umukunzi we ubwo bari mu rugendo muri Libani,hanyuma aramutungura amuterera ivi nyamara uyu yari yishwe n'ubwoba ko bamushimuse.

    Aka gashya k'uyu musore benshi bemeje ko ariko ka mbere gakoranwe ubwenge bwinshi kurusha utundi twose ku isi mu gutera ivi.

    Amashusho yafashwe yerekana gutera ivi kwa Adam imbere y'umukunzi we Vanessa yashyizwe kuri TikTok na mushiki we Tahlia mu ntangiriro za Mata, yandikaho ngo 'uko musaza wanjye yahisemo gutera ivi muri Libani'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoze-agashya-kagizwe-aka-mbere-ku-si-kubera-uburyo-yatunguyemo-umukunzi-we-amwambika-impeta-amafoto/

  • Menya igihe ukwiye guceceka mbese ukaruca ukarumira mu buzima bizagufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Abantu benshi bakunda kuvuga amagombo menshi ndetse n'igihe bidakenewe gusa burya har'igihe ukwiye kwirinda kuvuga kugira ngo ukure ubuzima bwawe mu byago.

    Dore igihe cyiza ukwiye guceceka:

    1. Jya wicecekera igihe cyose urakaye mbese wumva wuzuye umujinya kuko bizakurinda kw'icuza nyuma yo kubikora.

    2. Jya wicecekera igihe cyose amagambo ugiye kuvuga yakomeretsa umutima w'umuntu kuko bizakurinda byinshi bibi bitandukanye mu buzima.

    3. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko inkuru ugiye kuvuga utayihagazeho kuko burya n'ingenzi mu buzima kuvuga ibyo uhagazeho.

    4. Jya wicecekera igihe cyose ugiye gutebya cyangwa se gutera urwenya mu bintu uziko nyuma bishobora kuba icyaha.

    5. Jya wicecekera igihe cyose uziko ugiye kuvuga nabi ndetse no gutesha agaciro ijambo ry'Imana.

    6. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko ugiye kuvuga ibinyoma kuko bizakurinda kuba injajwa mu bantu.

    7. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko ugiye kuvuga ibatakureba kuko burya mu buzima biba byiza iyo uvuze ibi kureba.

    8. Jya wicecekera igihe cyose uzi ko ibyo ugiye kuvuga bishobora kumvwa nabi ndetse ukaba wafatwa uko utari ibi bizaguhesha icyubahiro mu bandi.

    9. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko amagambo ugiye kuvuga yateranya inshuti kuko buriya guteranya inshuti n'umwe mu mico itari myiza.

    10. Jya wicecekera igihe cyose igihe ibyo ugiye kuvuga bisebya ndetse bigaharabika undi muntu isura mbi mu bandi kubera wowe.

    11. Jya wicecekera igihe cyose uzi ko amagambo ugiye kuvuga utakongera kuyasubiramo nyuma uramutse uyabajijwe.

    Aya amagambo ushobora kuyagenderaho aka kurinda byinshi byaguteranya n'abandi bantu kandi biguturutseho rero mu buzima uzirinde gukora bimwe muri ibi tuvuze haruguru bizagufasha.

    Source : https://yegob.rw/menya-igihe-ukwiye-guceceka-mbese-ukaruca-ukarumira-mu-buzima-bizagufasha/

  • AKARAYIFUMBWE: Karegeya mu Rubanza (n'Abafana) #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ikiganiro Karegeya avuye mu rugo 'kwa Aline'abafana n'abakunzi be ntibakivuzeho rumwe !

    Ibibazo byibazwa yaba ataravuze cyangwa se yibagiwe,kubogama n'ibindi nibyo twagarutseho muri iki kiganiro !

    Bamwe barashinja karegeya kuba yaratwawe n'amarangamutima ya Aline bigatuma ahisha ukuri !

    Kimwe n'ibindi bitandukanye abakunzi ba Karegeya bagiye bavuga ku ki ganiro yakoze, agize icyo abivugaho muri iki kiganiro.

    Ntucikwe!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/akarayifumbwe-karegeya-mu-rubanza-n-abafana

  • Umusore yashimuse umukunzi we ngo abone uko amwambika impeta [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umusore utuye Sydney muri Australia yakoze agashya katunguye benshi ku isi ubwo yahimbaga amayeri ashimuta umukunzi we ubwo bari mu rugendo muri Libani,hanyuma aramutungura amuterera ivi nyamara uyu yari yishwe n'ubwoba ko bamushimuse.

    Aka gashya k'uyu musore benshi bemeje ko ariko ka mbere gakoranwe ubwenge bwinshi kurusha utundi twose ku isi mu gutera ivi.

    Amashusho yafashwe yerekana gutera ivi kwa Adam imbere y'umukunzi we Vanessa yashyizwe kuri TikTok na mushiki we Tahlia mu ntangiriro za Mata, yandikaho ngo 'uko musaza wanjye yahisemo gutera ivi muri Libani'.

    Muri iyo videwo, Vanessa yagaragaye yishimye anywa ikawa mu modoka hafi y'ahitwa Anfeh, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'igihugu, hamwe na nyirasenge n'umuvandimwe we.

    Ubwo barimo kugenda bishimye bahise bahagarikwa n'imodoka y'abantu batazi bari bambaye mask z'umukara hagati mu muhanda, bahita baza babasanga babatunze imbunda [z'ibikinisho] bakingura imiryango maze bakurura aba bagore bavuza induru bicaye.

    Vanessa yahise avuza induru ngo 'Oya, ndabinginze!.'Ntabwo njyana nabo -ndabaha icyo bashaka.'

    Aba bahise bafata Vanessa bamushyira mu yindi modoka barangije bamupfuka mu maso baramutwara.

    Yagiye avuza induru cyane arwana no kwikuraho igitambaro ngo arebe ariko biba iby'ubusa kuko abari bamushimuse bamubujije.

    Uyu mukobwa yajyanwe mu gace atazi afite ubwoba bwinshi,cyane ko abo bari kumwe bari basigaye nyamara bari bazi gahunda.

    Ubwo imodoka yahagararaga,abamushimuse bamwemereye ko akuraho igitambaro, kikimara kuvaho imiziki y'urukundo ihita itangira nibwo yabonye umukunzi we yateye ivi.

    Vanessa yarize cyane abonye Adam, umukunzi we w'imyaka icumi,wari ohagaze imbere ye afite indabo nyinshi.

    Uyu musore yahise amwegera ari guseka,amuhereza indabyo hanyuma akuramo impeta amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Iyi videwo iri mu zakunzwe cyane kuri Tik Tok ndetse abantu bari kuyihererekanya byatumye inagera mu binyamakuru.






    Ubwoba bwa Vanessa bwahindutse amarira y'ibyishimo

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yashimuse-umukunzi-we-ngo-abone-uko-amwambika-impeta-amafoto