Blog

  • Ikipe ya Manchester United yacitse umugongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    ikipe ya Manchester United itozwa n' umuhorandi Erik Ten Hag ikomeje guhura n'ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo kandi urugamba rugeze ahakomeye. Ku buryo imaze kuvukinkisha abakinnyi batatu ndetse n'umwaka wabo ukarangira.

    Manchester United yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup , ubu iriguhatanira FA Cup aho igeze muri ½ ikazacakirana na Brighton & Hove Albion, Manchester United iri muri ¼ cya Europa League ndetse ikaba yaraye inganyije na Sevilla ibitego bibiri kuri bibiri, ikindi Manchester United ikomeje intambara ya 'Big 4' mu Bwongereza kuko ubu iri ku mwanya wa kane n'amanota 56.


    Kuri ubu Manchester United yamaze kuvukinkisha myugariro wayo Lisandro Martinez waraye ugize ikibazo cy'imvune ku magupfa yo ku kirenge. Martinez yagize ikibazo cy'imvune ku munota wa 86 mu mukino na Sevilla ibintu byatumye asohoka mu kibuga.

    Manchester United ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga yamaze kwemeza ko Lisandro Martinez umwaka we w'imikino warangiye . Nyuma yo kuyikina imikino 45 muri uyu mwaka w'imikino.
    Lisandro Martinez aje akurikira abandi barimo Mwene waho Alejandro Garnacho na Domny Van de Beek nabo barangije umwaka.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-manchester-united-yacitse-umugongo/

  • Abantu 56 bafunzwe mu cyunamo bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu cyumweru cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi guhera ku wa 7-13 Mata 2023, cyasojwe abantu 62 bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo.

    Ugereranyije umwaka wa 2022 n'uyu mwaka wa 2023, amadosiye mu cyumweru cyo Kwibuka yagabanutse ku kigero cya 5,7%, kuko yavuye kuri 53 aba 50.

    Mu byaha byakozwe, 27 bihwanye na 44,3% bigizwe no guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside, icyenda (14,8%) ni ugupfobya jenoside, icyo by'ingengabitekerezo ya Jenoside na bine (6,6%) byo gukurura amacakubiri.

    Hari kandi bine byo guhakana jenoside, bitatu byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, ibyaha bitatu by'ivangura n'ibyaha bibiri byo guha ishingiro jenoside.

    Ni ibyaha RIB ivuga ko byakozwe hifashishwe amagambo ku kigero cya 64,3%, kwangiza imyaka kuri 7,1%, gutera amabuye ku nzu no kurenga ku mabwiriza agenga Kwibuka byombi kuri 5,4%.

    Ibindi bikorwa byagaragaye ni ukwiba ibirango byo Kwibuka, gukoresha amajwi, kwica amatungo, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, kwifashisha umwanda w'umuntu no kwangiza ibimenyeso byo kwibuka.

    Uturere 10 twabonetsemo ibirego byinshi ni Rwamagana (12,5%), Musanze (8,9%), Nyanza, Nyagatare, Gasabo na Bugesera bifite 7,1%, Kamonyi na Huye bifite 5,4% naho Ruhango na Rubavu bifite 3,6%.

    RIB ivuga ko mu turere icyenda nta birego by'ingebitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo byahagaragaye, ni ukuvuga Rulindo, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Kicukiro na Kirehe.

    Yakomeje iti 'Nta kirego cy'Ubwicanyi cyangwa Gukomeretsa amatungo cyangwa uwarokotse jenoside cyagaragaye.'

    Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'amatungo, ibibazo byo kwica cyangwa gukomeretsa amatungo byaragabanutse, aho hagaragaye ikibazo kimwe gusa mu Karere ka Gatsibo 'aho hishwe ingurube ebyiri zihawe ibiryo bihumanye.'

    Imibare yerekana ko mu bibazo byagaragaye, mu Ntara y'Iburasirazuba habonese ibibazo 33,9%, mu Ntara y'Amajyepfo ni 30,4%, mu Majyaruguru ni 12,5%, Iburengerazuba ni 12,5%, naho mu Mujyi wa Kigali ni 10,7%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-56-bafunzwe-mu-cyunamo-bakekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Bigogwe: Uwarokotse Jenoside yaranduriwe imyaka no ku nzu ye hashyirwa indabo – #rwanda #RwOT

    Mukadisi ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagafumbero, Akagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe w'Akarere ka Nyabihu. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri aka gace.

    Ku wa Kane, tariki ya 13 Mata 2023, ni bwo muri aka gace habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya na Mukadisi wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo agaruka ku buryo yavuye mu rusengero rwo muri aka gace biciyemo abantu.

    Uyu mubyeyi wari ukiri muto mu gihe cya Jenoside yahuye n'Interahamwe ishaka kumwica gusa agirirwa impuhwe n'uwari umusirikare wo mu ngabo za kera arayimukiza ndetse aza kumuhungana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amarayo imyaka mike mbere yo gutaha mu Rwanda.

    Mukadisi yabwiye IGIHE ko yari aryamye mu rukerera yumva ibintu bisakuza agiye kureba asanga ni abamwangirije idirishya ry'umuryango w'inzu, banaranduye imyaka.

    Ati 'Ejo twagiye kwibuka ntanga ubuhamya ariko nta muntu navuze kuko nta bo nari nzi. Nari ndyamye numva ikintu kirakubise mbyutse nsanga ni ikirahure cyamenetse baranduye imyaka mike, hari n'ururabo ruri mu rugo baranduye bashyira ku cyumba ndyamaho. Natabaje gusa baraza baramubura.'

    Yakomeje avuga ko nta kibazo asanzwe agirana n'abaturanyi kandi ko akomeye ibi bikorwa bitigeze bimuhungabanya.

    Ati 'Nta kibazo ngirana n'abantu kuko sinigeze mvuga umuntu kuko nari umwana nta bo nzi ndetse no muri Gacaca nta bo navuze. Ndakomeye nta kibazo ubuyobozi bwageze hano natabawe.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Umugudu wa Nyagafumbero, Cyuma Sebunyana, yemeje ko iki gikorwa cyabaye anavuga ko nta kibazo uyu muturage afitanye n'abaturanyi be.

    Ati 'Yadutabaje mu rukerera tuhageze dusanga umugizi wa nabi yirutse ntitwamenya irengero rye. Twasanze yaranduye ibirayi n'ibishyimbo, amena n'idirishya ashyiramo indabo. Asanzwe abanye neza n'abaturanyi nta kibazo yari afite mu mibanire.'

    Iki gikorwa cyakorewe uwarokotse Jenoside muri Bigogwe, cyabaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muturage yavuze ko nta kibazo asanzwe agirana n’abaturanyi be ku buryo byari kuba intandaro yo kumurandurira imyaka

    Umuturage wo mu Bigogwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaranduriwe ibishyimbo n’ibirayi mu murima

    Indabo zashyizwe ku idirishya ry’icyumba Mukadisi araramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigogwe-uwarokotse-jenoside-yaranduriwe-imyaka-no-ku-nzu-ye-hashyirwa-indabo

  • Ibitaravuzwe ku busambanyi bwabereye mu ruhame mu kabari k'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza Umukozi w'Akarere ka Nyamagabe bikekwa ko yasambaniraga mu kabari, gaherereye mu Murenge wa Muhima.

    Ayo mashusho agaragaza uyu mugabo ari mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk'abari gutera akabariro.

    Ibi byatumye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruta muri yombi uyu mugabo tariki 6 Mata 2023, akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame.

    Inzego z'ibanze zo mu Murenge wa Muhima na zo zahise zifunga aka kabari kabereyemo iki gikorwa.

    Ni akabari karimo n'amacumbi, ku buryo bamwe bahamya ko iyo babishaka, nta wari kurabukwa ibyabaye.

    Umwe mu bakozi bakuru b'aka kabari, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yahageze we n'iyo nkumi ahagana saa Yine z'amanywa, basinze.

    Avuga ko atigeze abona uwo mugabo n'umukobwa basambana, ahubwo yabiboneye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse byaramutunguye kubera ko yari azi ko nta wabikorera ahabona.

    Yemeza ko n'abakora muri aka kabari batigeze babona uyu mugabo arimo gusambanira n'iyo nkumi imbere y'abakiliya, kubera ko iyo bamaze kubakira babaha umwanya ngo bisanzure.

    Yagize ati “Twe ntitwigeze tumubona ari kubikora, yewe nta n'umukiliya wabitubwiye ahubwo twatunguwe tubibona ku mbuga nkoranyambaga gusa inzego z'umutekano ziza, camera ni zo zazeretse ibyo uwo mugabo yakoze.”

    Akomeza avuga ko uyu mugabo yaje mu kabari ari kumwe n'uwo mukobwa basinze, abashinzwe kubakira bakora ikosa ryo kubaha izindi nzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko bafunze aka kabari kugira ngo babanze bagenzure niba koko ubusambayi bivugwa ko buhakorerwa buri gihe, ari bwo.

    Kugeza ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe umukobwa basambanye we adafunzwe.

    Aka kabari gaherereye mu Murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaravuzwe-ku-busambanyi-bwabereye-mu-ruhame-mu-kabari-k-i-kigali

  • Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry'imitwe ya politiki – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro.

    Iri shyaka ryabonye izuba muri Kanama umwaka wa 2009 ariko ntiryahita ryemererwa gukorera ku butaka bw'u Rwanda, kuko ritari ryakujuje ibisabwa.

    Muri urwo rugendo ryakunze kumvikana rinenga ingingo zategekaga imitwe ya Politiki yose kuba mu Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, Umuyobozi w'uyu mutwe wa Politiki akaba yaribazaga impamvu ikintu cyiza bategeka abantu kukibamo.

    Nyuma y'imyaka itanu, Ishyaka DGPR ryaje kwisanga muri iri huriro ndetse kuri ubu umuvugizi w'iryo huriro wungirije ni ryo aturukamo.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ku wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa DGPR, Depite Dr Frank Habineza, yagize ati 'Navuga y'uko natwe tujyaho iryo huriro ntabwo twaryumvaga, nk'uko abantu babivugaga ngo iryo huriro ni umutaka wa FPR Inkotanyi, n'iyo urigiyemo ntabwo wemerewe kuvuga, ntabwo wemerewe gukopfora, yewe n'iyo wavuga ikintu kitumvikana bahita bagucishaho ikimashini kikaguca hejuru. Ni ko batubwiraga.'

    'Twabanje gutinya kurijyamo, ndumva ari nko mu 2009 cyangwa 2010, turavuga tuti niba iri huriro ari ikintu cyiza kuki kurijyamo ari agahato?”

    Itegeko Nshinga rigena ko imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda igomba kujya mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki.

    Depite Dr Frank Habineza yagize ati “Twaravugaga tuti niba ari ikintu cyiza kuki kukijyamo ari ku ngufu. Tukavuga tuti ntabwo byagombye kuba ku ngufu, ushatse yarijyamo utabishimye akarivamo.'

    Depite Habineza yavuze ko nyuma y'igihe bagaragaza ibitekerezo byabo bataranemererwa gukorera mu Rwanda, babonye ibyo basabaga byarakozwe, mu itegeko bashyiramo ko kujya muri iryo huriro ari ubushake, ko n'uwakumva atabyishimiye yarivamo.

    Ati 'Igihe twagiye kurigiramo twaravuze tuti nibura mu bitekerezo twatanze nubwo twari tutaremerwa, bemeye ko kujya mu ihuriro ari ubushake atari agahato.'

    Dr Habineza yasanze baramubeshye

    Depite Frank Habineza wigeze no gukorera politiki hanze y'u Rwanda nk'utavuga rumwe na Leta akaza kugaruka mu gihugu, yavuze ko uko bari baramubwiye imikorere y'iryo huriro, yasanze bitandukanye cyane kuko iyo bariganiriramo, buri wese atanga ibitekerezo mu bwisanzure, bikemeranywaho hashingiwe ku ireme ryabyo.

    Ati 'Mu byo batubwiraga ko [ihuriro] ari ribi, twaje kujyamo dusanga kwari ukugira ubwoba bw'ubusa. Kuko twagezemo ibitekerezo turabitanga, hari bimwe tutumvikanaho na bagenzi bacu, tukabigaragaza kandi nta gikuba gicika. Baranavugaga ngo ntabwo mushobora gutanga ibitekerezo byanyu”.

    “Muribuka ko no mu gihe cyo guhindura Itegeko Nshinga, twe ntitwabyemeraga, ariko hari ishyaka rya PDI ryo ryari ribishyigikiye cyane, twe twagiye no mu nkiko turatsindwa ariko turagaruka turibanamo.'

    Mu mwaka wa 2018, Depite Frank Habineza, yatorewe umwanya w'Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yari amazemo imyaka ine.

    Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Elisabeth Mukamana, yabwiye IGIHE ko iyo bicaranye baba babizi ko buri mutwe ufite imirongo yawo ariko iyo baganira, basangira ibitekerezo bagamije kubaka igihugu cyunze ubumwe.

    Ati 'Nubwo buri mutwe wa politiki ufite icyerekezo ariko duhuriye ku kubaka igihugu cyacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo turaje duhangane ahubwo icyo dukora mu ihuriro duhuza ibitekerezo, tukareba politiki y'igihugu iriho tugatangaho ibitekerezo, tugatanga ibyifuzo tukavuga tuti 'dore ibigomba gukorwa kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubakike.''

    “Ntabwo uyu munsi imitwe ya politiki kugira ngo igaragaze ibitekerezo ari ukwicara bagahangana, bagatukana. Dutanga ibitekerezo kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigire ubumwe n'iterambere.'

    Iri huriro rigizwe n'imitwe ya politiki 11 yemewe gukorera mu Rwanda. Ibiri [DGPR na PS Imberakuri] muri yo yigaragaza nk'itavuga rumwe n'ubutegetsi ariko igahuriza ku kuba ihuriro ari umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo no gukora politiki yubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Mu 2018, amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu Rwanda yatsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, DGPR ihabwa imyanya ibiri na PS Imberakuri itsindira indi myanya ibiri.

    Depite Dr Habineza Frank avuga ko ibyo basanze mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki bitandukanye n’ibyo babwirwaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-icyenda-iruzuye-icyashyiguye-green-party-ikinjira-mu-ihuriro-ry-imitwe

  • Bashize isoni! Umugore ari kuri televiziyo yerekanye uburyo bwose akoramo imibonano mpuzabitsina (pozisiyo) _ Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ni ibanga rya babiri ndetse n'uburyo bagikoramo, ariko uko iminsi igenda ishira abantu bagenda babigira rusange.

    Ibi ubyerekwa n'uburyo abantu basigaye birirwa babyigamba ko babishoboye cyane, kugeza ubwo byageze ku rwego rw'uko bisigaye byigishwa kuri televiziyo.
    Urugero rwiza ni televiziyo imwe yo mu gihugu cya Ghana , mu Burengerazuba bw'Afurika, aho igira gahunda y'igisha abantu uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.


    Iyi televiziyo isanzwe itumira abantu batandukanye cyane cyane badahuje ibitsina bakigisha abandi uburyo imibonano mpuzabitsina ikorwamo.
    Kuri iyi nshuro ku mbuga nkoranyambaga hakwirakijwe amashusho agaragaza umugore n'umugabo bigisha abandi uburyo ( pozisiyo) bakoramo imibonano mpuzabitsina.

    VIDEWO igaragaza umugore n'umugabo berekana Pozisiyo:

    Source : https://yegob.rw/bashize-isoni-umugore-ari-kuri-televiziyo-yerekanye-uburyo-bwose-akoramo-imibonano-mpuzabitsina-pozisiyo-_-videwo/

  • Miss Kelia yerekanye ko ari agasuzuguro kuba… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Ambasade ya Amerika muri Lesotho ishyize hanze ubutumwa burimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 inasingiza ubutwari bwa Rusesabagina, Miss Kelia Ruzindana yagaragaje ko ari agasuzuguro.

    Yagize ati: 'Ni agasuzuguro gakabije! Mbere na mbere mumenye ko ari 'Jenoside yakorewe Abatutsi' ntabwo ari 'Jenoside yakorewe Abanyarwanda'.'

    Yongeraho ati: 'Ikindi kuba umuntu ashaka gufatwa nk'intwari ntibimugira intwari.'

    Ubutumwa bwari bwashyizwe hanze na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho, bukaba bwarimo amagambo y'ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Bwari mu rurimi rw'icyongereza, ugenecyereje mu kinyarwanda bugira buti: 'Mwifatanye na Ambasade n'Abanyamerika mu kwerekana filimi 'Hotel Rwanda' kuwa Gatanu tari ya 14 Mata 2023 saa munani.'

    Bakomeza bagira bati: 'Iyi filimi ivuga inkuru y'ubutwari bwa Paul Rusesabagina warokoye impunzi z'abagera ku 1200 muri Jenoside yakorewe Abanyarwanda. Reka duteze imbere amahoro turwanye urwango.'

    Filimi 'Hotel Rwanda' yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines. Ubutwari bwamwitiriwe buhabanye n'ukuri, bwatumye benshi bayoba batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri 'Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Miss Heritage 2022 Kelia Ruzindana yerekanye ko bitagakwiye ko haba hakiri abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994Yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze na Ambasade y’iki gihugu muri LesothoKelia yasubije ubutumwa bupfobya Jenoside bwashyizwe hanze na Ambasade ya Amerika muri Lesotho, agaragaza ko bukwiye kwamaganwa kandi budakwiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128055/miss-kelia-yerekanye-ko-ari-agasuzuguro-kuba-amerika-igipfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi–128055.html

  • CAF yahagaritse abasifuzi bibagiwe kwandika i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo CAF yashyize hanze itangazo rivuga ko yahagaritse abasifuzi 4 aribo umunya-Botsuana Joshua Bondo, Mogomotsi Morakile, Kitso Sibanda na Tshepo Mokani Gobagoba. 

    Aba basifuzi bazize kuba barasifuye umukino ubanza Benin yakiriyemo Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, barangiza bakibagirwa kwandika ikarita y’umuhondo yahawe umukinnyi w’umunyarwanda Muhire Kevin.

    Joshua Bondo wari uri gusifura hagati muri uyu mukino yeretse ikarita y’umuhondo Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati ku munota wa 52, ariko ikosa riba kwibagirwa kuyandika ndetse n’abandi basifuzi bo ku ruhande ntibabikora.

    Iyi yari ikarita ya kabiri y’umuhondo uyu mukinnyi yari abonye mu mikino 2 yikurikiranya, kuko indi yari yayibonye ku mukino wa Senegal. Mu mategeko agenga igikombe cy’Afurika avuga ko iyo umukinnyi abonye amakarita 2 y’umuhondo inshuro 2 zikurikiranya, ahita asiba umukino ukurikiyeho.

    Ibi siko byagenze kuko muri raporo yari yatanzwe n’abasifuzi ku mukino ubanza wa Benin ntabwo Muhire Kevin yari yanditsweho ikarita y’umuhondo, bijijisha u Rwanda bituma akina umukino wo kwishyura na Benin i Kigali kandi bitemewe. 

    Nyuma y’umukino wo kwishyura Benin yahise irega muri CAF ko Muhire Kevin yakinnye kandi yari afite amakarita 2 y’umuhondo, Amavubi yo yiregura avuga ko muri raporo bahawe uyu mukinnyi ntayo yabonye, ari nabyo biri gutuma aba basifuzi bahanwa.

    Joshua Bondo wasifuye mu kibuga hagati yahanishijwe guhagarikwa amezi 6 adasifura, naho abandi basifuranye nawe bo bahanishijwe guhagarikwa amezi 3 nabo badasifura.

    Abasifuzi basifuye umukino ubanza Benin yakiriyemo Amavubi bahagaritswe 

    Joshua Bondo wasifuye mu kibuga hagati we yahanishijwe amezi 6 adasifura mu gihe abandi ari amezi 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128062/caf-yahagaritse-abasifuzi-bibagiwe-kwandika-ikarita-yumuhondo-bikajijisha-amavubi-128062.html

  • Amazina 15 meza yo kwita abana babahungu n’ubusobanuro bwayo (AMAZINA) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iy'inkuru tugiye kubagezaho amazina 15 yo kwita abana babahungu ndetse n'ubusobanuro bwayo gusa tukaba turibwibande ku mazina atangizwa n'inyuguti ya J , ubutaha tukazagenda turebera hamwe n'andi mazina atandukanye y'abahungu ndetse n'abakobwa.

    AMAZINA

    • Jaron : risobanuye 'amarira y'ibyishimo '
    • Jahiem :  risobanura 'Ubutunzi ' cg 'Icyubahiro'
    • Jasper : risobanuye 'Kuyobora ' 
    • Jahyron : risobanuye kuvuka uri 'umuyobozi ' 
    • Jordy : risobanuye 'gutemba k'umugezi'
    • Jamari : risobanuye ' ubwiza'
    • Jiany : risobanuye ' Imana ni inyembabazi'
    • Jonas : risobanuye ' Impano y'Imana '
    • Joackim : risobanuye 'Uwahanzwe n'Imana'
    • Jovany : risobanuye 'Umubyeyi (papa) w'Ikirere'
    • Jaseem : risobanuye 'Umubiri munini'
    • Jorah : risobanuye ' Ibitonyanga by'imvura'
    • Jorel : risobanuye ' Imana izakuzamura '
    • Jaylen : risobanuye ' umuganga / umuvuzi '
    • Joel : risobanuye ' Imana ni Imana'

    Source : https://yegob.rw/amazina-15-meza-yo-kwita-abana-babahungu-nubusobanuro-bwayo-amazina/