Blog

  • BSC yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mata 2023. Witabiriwe n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa BSC, Christian Muhirwa; n'abakozi bahagarariye abandi.

    Mbere yo gutangira igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Nyanza no gushyira indabo ku mva, Umukozi w'Akarere ka Nyanza Ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho, Mfura Patrick, yabanje gusobanurira abacyitabiriye amateka y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe muri aka gace.

    Ati ''Yagize ubukana kubera ko hari inkambi z'Abarundi. Abarundi rero bo bacaga abantu imitwe. Baravugaga bati kugira ngo tumenye ko Umututsi yapfuye, ni uko tumuca umutwe. Baragendaga bakareba bakavuga bati 'niba umutwe utatandukanye n'igihimba, uwo muntu ni muzima'.''

    Mu gusobanura aya mateka, Mfura yavuze ko abari batuye i Nyanza bari bafitanye urukundo rutari gutuma hakorwa Jenoside nk'iyahabaye kuko hari i Bwami.

    Ibi byatumye hazanwa abantu bazi kubiba amacakubiri n'ubwicanyi baturutse mu tundi turere turimo iyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi bafatanya n'Abarundi bari batuye mu nkambi kwica Abatutsi bari bahatuye.

    Ati ''Abaturage bari bafite ubumwe, ntabwo Jenoside yari bushoboke iyo hataza abavuye ahandi. Rero yakoranywe ubukana cyane. Twavuga nk'abagore n'abana biciwe muri Kibirizi, na ho bari babashyize ahantu mu rusengero ku ibambiro bavuga ko baza kubarinda ariko baza kubica.''

    Mfura yavuze uko abagore n'abana bishwe urw'agashinyaguro icyo gihe bageraga kuri 400 harimo umugabo umwe. Ababishe bavuze ko bamwishe mu kwivura umwaku w'amarira y'abana n'abagore b'Abatutsi.

    Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye, Umuyobozi Mukuru wa BSC, Christian Muhirwa, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anabasaba kwigira kuri aya mateka bikabatera gukomera no kwiteza imbere.

    Ati ''Mu myaka 29 ishize, kwiyubaka kwaturutse mu kureba imbere kuva mu byatugize abarokotse Jenoside, tukareba imbere mu iterambere, mu kubaka igihugu, mu kubyara, mu kurera barumuna bacu. Rero gukomera ni cyo mbifuriza.''

    Yasabye abaturarwanda muri rusange gufatanya mu kubaka igihugu, bagakomeza icyerekezo cya 'Ndi Umunyarwanda' kuko ari yo ibagarura ku bumwe.

    Muhirwa yanashimiye abayobozi bari mu Ngabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uyu munsi bakaba bakomeje kuba imbere mu kugira uruhare rwo kubaka igihugu kizira amacakubiri kikanatera imbere gishingiye kuri politiki y'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    BSC yageneye amafaranga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Nyanza, azifashishwa mu kugira uruhare rwo gusigasira amateka yarwo harimo no kwandikisha amazina yose y'abarushyinguwemo bazwi.

    Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe mu Karere ka Nyanza yakoranywe ubugome bukabije, ku buryo mu Batutsi basaga miliyoni bishwe mu Rwanda hose, abagera kuri 13% ni abaho.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza rushyinguyemo Abatutsi basaga 32.000.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza rubitse amateka menshi ari gushakirwa uko yasigasirwa

    Mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harateganywa kwandikisha amazina y’abazwi bose bashyinguye muri uru rwibutso

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza ruruhukiyemo imibiri isaga 32.000

    Mfura Patrick ubwo yasobanuraga amateka y’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana budasanzwe mu Karere ka Nyanza

    Abakozi ba BSC bagaragarijwe bimwe mu bigize amateka biri mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza, birimo n’ibyakoreshwaga icyo gihe

    Umuyobozi Mukuru wa BSC, Christian Muhirwa, ubwo yari amaze gushyira indabo ku mva

    Abayobozi n’abakozi ba BSC bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    BSC yatanze umusanzu mu gusigasira amateka y’uru rwibutso, irugenera inkunga y’amafaranga azifashishwa

    Abakozi ba BSC bibutse abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bsc-yunamiye-inzirakarengane-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-i-nyanza-amafoto

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC isatira ikipe za mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona waberaga mu Bugesera ihita yegera amakipe ya mbere.

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi,Rayon Sports yongeye kwereka Bugesera FC ko ari insina ngufi iyitsinda ibitego 2-0.

    Rayon Sports yatangiye neza umukino,kuko ku munota wa 4 gusa yabonye uburyo bukomey ubwo Luvumbu yari ahawe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu awukoraho gato ujya muri koruneri.

    Bugesera yahise isatira ibona uburyo bwiza bubiri mu minota 10 ya mbere ariko ntiyabubyaza umusaruro.

    Ku munota wa 15' Rayon Sports yahushije igitego ubwo Onana yyinjiranaga umupira ahereza Luvumbu, atera ishoti rikurwamo na Nsabimana 'Shaolin'.

    Ku munota wa 17 Bugesera FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Vincent Adams yinjiragamu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ateye umupira usubizwa inyuma n'igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Willy Onana ku mupira yatereye hagati ya ba myugariro ba Bugesera FC, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha kuwuhagarika.

    Mu mpera z'igice cya mbere,Ojera yavuye mu kibuga asimburwa na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 45,Onana yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuteye mu izamu ukorwaho na Nsabimana n'ikiganza, mbere y'uko Kato Samuel awurenza.

    Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

    Ku munota wa 64,Musa Esenu yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira muremure waje awufungisha igituza, aroba umunyezamu Nsabimana wari uhagaze imbere.

    Ku munota wa 75 Bugesera FC yirangayeho ubwo Ssentongo Farouk yakinanaga na Cyubahiro Idarusi wari usigaye arebana n'izamu, ariko ateye umupira ujya ku ruhande.

    Ku munota wa 78' Rayon Sports yarokotse ubwo Makaya yateraga umupira usubizwa inyuma na Hategekimana Bonheur bigoranye, usubijwemo na Farouk ujya ku ruhande.

    Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

    Iyi kipe yambara ubururu n'umweru igize amanota 49 ku mwanya wa gatatu, irushwa ane n'amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye Shampiyona.

    Ku wa Gatatu, Rayon Sports izakina umukino w'Igikombe cy'Amahoro uzahuza na Intare FC.

    Mu mikino 15 imaze guhuza Rayon Sports na Bugesera FC kuva izamutse mu Cyiciro cya Mbere, iyi kipe yo mu Burasirazuba yatsinzemo umwe, itsindwa 13.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-isatira-ikipe-za-mbere

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Ikamyo ya HOWO( HOHO) itwaye ubuzima bw'umunyegare wari uvuye mu butumwa bw'akazi #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2023, ahagana ku i saa kumi n'ebyiri(18h00) mu Mudugudu wa Mushimba ahazwi nka Kariyeri urenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO benshi bazi nka HOHO ifite ibiyiranga( Pulake) RAE 333X, igonze umunyegare ahita apfa.

    Umunyegare ugonzwe n'iyi kamyo ni uwitwa Hakizimana Inosenti wari ukiri ingaragu nkuko abamuzi babibwiye intyoza.com. Yakoreraga umucuruzi witwa Nshimiyimana Jacques ukorera mu isantere y'ubucuruzi ya Rugobagoba ari nawe wari wamutumye.

    Aho abantu bahagaze ni mu gice cy'umuhanda uzamuka werekeza Nkoto, aho HOHO yasanze uwo yagonze.

    Umukoresha wa Nyakwigendera, yabwiye intyoza ati' Uriya mwana yari umwana unkorera, nari namutumye kuko njye ndacuruza. Yari ajyanye imari ku bacuruzi harimo; Isukari, umuceri….,ubwo rero yari avuyeyo arimo kuza azamuka( yerekeza mu isantere). Abari bahari bambwiye ko yazamukaga imodoka imanuka, iradepansa( ica ku modoka zari imbere yayo), mu ikorosi, imusanga aho yari ari iramukubita bahita bampamagara vubavuba mpita mpagera nsanga yapfuye byarangiye, kuko ni HOHO yahise imumena umutwe nyine…'.

    Aho Nyakwigendera yaguye.

    Kuraningoga Callixte, Se wabo wa nyakwigendera, bose bakaba baturuka mu karere ka Ngororero, aho bamaze imyaka 3 muri Kamonyi, avuga ko bamuhamagaye impanuka ikiba, yihutira kuhagera ngo arebe ibyabaye ariko asanga byarangiye, Hakizimana Nosenti yapfuye.

    Mu kababaro kenshi, avuga ko nyakwigendera baherukaga kuvugana mu masaha ya mugitondo, ko kandi yari umusore witonda, w'umwizerwa watumwaga agatumika kugera n'aho yajyanaga ibicuruzwa akagarura amafaranga cyangwa akayajyana aho atumwe.

    HOWO yamugonze, ntabwo yatinze mu muhanda kugira ngo urujya n'uruza ku modoka rwari rwahagaze rukomeze.

    Ababonye iyi mpanuka barimo Twagiriyaremye Joseph, yabwiye intyoza.com ko ibi byago byatewe n'umushoferi w'iyi kamyo ya HOWO(HOHO) wagendaga yiruka cyane kandi aca ku modoka ahantu hari ikorosi, agata umukono we aribwo yasangaga uyu munyegare mu gice cy'umuhanda uzamuka ugana Nkoto ahita amugonga arapfa.

    Umutandiboyi wa HOHO nawe ntiyoroheye ab'intege nke bahageze mbere barimo umunyegare waje abaza uburyo bagonze mugenzi we bamusanze mu mukono we. Uyu Tandiboyi yamubwiye ko ajya kubaza shoferi wari wagiye, anahita amushota umugeri arabandagara, ahagurutse ngo abaze amwongera undi yitura hasi abari hafi barakiza.

    Barimo baterura umurambo bari bamaze kuzingira muri shitingi, bashyira mu modoka y'akarere.

    Nkurunziza Jean de Dieu wari aho impanuka yabereye akaba ari n'umwe mu bihutiye gutabara Tandiboyi n'umunyegare wakubitwaga ngo hato abaturage bativanga bashaka kwihorera bikaba ibibazo, avuga ko nawe uyu Tandiboyi yahise amukubita ingumi mu misaya, abaturage na Polisi bahita baza urugamba rwari rugiye kuba rurahagarara.

    Umurambo wa Nyakwigendera watwawe n'imodoka y'Akarere ka Kamonyi ku i saa moya irengeho iminota, aho nyuma yo koroswa igitenge iyi modoka yagiye kuzana shitingi mu isantere bamushyiramo, baterura bashyira mu modoka yahise itwara umurambo. Ni mu gihe kandi shoferi wari wahunze yahamagawe na tandiboyi, aje ahita afatwa na Polisi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/16/kamonyi-gacurabwenge-ikamyo-ya-howo-hoho-itwaye-ubuzima-bwumunyegare-wari-uvuye-mu-butumwa-bwakazi/

  • Burya nta kure cyane Imana itakura umuntu: ihere ijisho amafoto y’umuhanzi Dany Nanone ataragafata (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Dany Nanone yashyize hanze amafoto icumi y'urwibutso agaragaza uko yarameze mbere yuko abona amafaranga.

    Dany Nanone umeze neza mu muziki nyarwanda dore ko indirimbo ye nshya yise Nasara iherutse kuzuza miliyoni yabayirebye kuri YouTube ibi bikaba bishimangira urukundo afitiwe n'abakunzi b'umuziki.

    Dore amafoto icumi y'umuhanzi Dany Nanone yasangije abakunzi be kuri Instagram:

    Source : https://yegob.rw/burya-nta-kure-cyane-imana-itakura-umuntu-ihere-ijisho-amafoto-yumuhanzi-dany-nanone-ataragafata-amafoto/

  • Murarye muri menge abajura basaze! Kigali camera zafashe wari ari gukurura imyenda uriye igipangu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusore wafashwe amashusho na kamera zo ku nzu ari gukurura imyenda yanitswe ku mugozi.

    Uyu musore yafashwe amashusho ubwo yuriraga igipangu agakurura imyenda y'umuturage gusa ntago yahise afatwa kugeza nubu nta muntu uzi niba yafashwe.

    Ubundi ibi ni ibintu bidasanzwe ko umuntu apfa gutinyuka urugo rwubakiye n'igipangu kuko usanga abenshi biba mu ngo zitagira inzitiro z'ibipangu , ariko uyu we ntiyabyitayeho kuko yuriye ntankomyi akamanura imyenda ibiri ubundi akiruka.

    Source : https://yegob.rw/murarye-muri-menge-abajura-basaze-kigali-camera-zafashe-wari-ari-gukurura-imyenda-uriye-igipangu/

  • Rayon Sport yikijije Bugesera FC akamwenyu k… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru kuri sitade y’akarere ka Bugesera  saa kenda habereye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports.

    Rayon Sports umukino yaherukaga gukina muri shampiyona yatsinzwe na Police FC ibitego 4-2 naho Bugesera FC itsindwa na APR FC ku munota wanyuma ibitego 2-1.

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga: NSABIMANA J.Deu Dieu,MUHINDA Bryan,KATO Samuel,BYIRINGIRO David,MUCYO Aime Derrick,NKURUNZIZA Seth,HOZIYANA Kennedy, VINCENT Adams,NYANDWI Theophile,DUSHIMIMANA Olivier na MAKAYA Mampuya.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:HATEGEKIMANA Bonheur ,RWATUBYAE Abdoul,MUCYO Didier Junior,GANIJURU ISHIMWE Elie,NGENDAHIMANA Eric,KANAMUGIRE Roger,OJERA Joackiam,RAPHAEL Osaluwe ,MUSA Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na ESOMBA Leandre Willy Onana.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Umukino urangiye Rayon Sports yegukanye amanota itsinze ibitego 2-0 ikizere kiragaruka

    90+3 BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye kufura nziza maze umuzamu ayishyira muri koroneri

    Onana wazonze abakinnyi ba Bugesera FC amaze guhindukiza umuzamu

    Umukino wongereweho iminota 4

    89′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Esenu hajyamo Tuyisenge Arsene 

    83′ Rayon Sports irase uburyo aho Onana azamukanye umupira akawuha Esenu nawe arawumusubiza ariko bagiye kongera gukinana bari imbere y’izamu myugariro wa Bugesera FC ahita ashyira umupira muri koroneri

    82′ Bugesera FC iri gusatira ishaka igitego 

    77’CyUBAHIRO Idarusi wa Bugesera FC winjiye mu kibuga asimbuye abonye umupira mwiza ari imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura kure y’izamu

    74′ Kufura ya Bugesera FC ku mupira warutewe na Moustafa maze Eric NGENDAHIMANA ahita awurenza

    68′ Onana ahaye umupira mwiza Esenu yongera kurekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu

    67′ MAKAYA Mampuya wa Bugesera FC arekuye ishoti ryari riremereye ariko umuzamu wa Rayon Sports risanze ahagaze neza ahita arifata

    65′ Musa Esenu afashe umupira ba myugariro ba Bugesera FC bibeshako yaraririye maze arekura ishoti riragenda rikubita igiti kizamu riraguraka mu nshundura

    61′ Rodrigue wa Bugesera FC agerageje guhindura umupira mwiza imbere y’izamu usanga Moustafa ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu gato

    53′ Onana arobye MUHINGA Bryan ariko Rodrigue aratabara umupira awushyira muri koroneri

    49′ NYANDWI Theophile ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoye Ganijuru

    47′ Abasore ba Rayon Sports bari gukinira mu kibuga cyabo

    Bugesera FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kennedy, Olivier na Derick hinjiramo Farouk,Rodrigue na Moustafa 

    Rayon Sports itangiye igice cyakabiri isimbuza havamo Ojera hinjiramo Haji

    Igice cyakabiri kiratangiye

    Igice cyambere kirangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0

    45′ Onana azamukanye ba myugariro ba Bugesera FC arekura ishoti umuzamu wa Bugesera FC arikoraho habusa umukinnyi wa Rayon Sports utereka mu izamu

    44′ Onana ahaye umupira mwiza Ganijuru agerageje kuwuhindura uragenda unyura hejuru y’izamu

    41’Ojera wa Rayon Sports aryamye hasi abaganga bari kumwitaho

    39’Luvumbu ateye kufura ashaka Esenu ku mutwe ariko myugariro wa Bugesera FC ahita arenza umupira akoresheje umutwe

    33’Bugesera FC ihise irata uburyo ku mupira warutewe na Vincent Adams ari mu kibuga hagati ariko umuzamu wa Rayon Sports awukuramo ahita agwa mu nshundura

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

    32′. Onana wa Rayon Sports afunguye amazamu 

    31′ Luvumbu ateye kufura ashaka kuyitsinda ariko inyura hejuru y’izamu Gato

    30′ Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa KATO Samuel akoreye Ojera wari wamaze kumucika nyuma yo ku mucenga 

    27′ Ojera wa Rayon Sports ari gucengera mu kibuga hagati ashaka inzira ngo ajye gutsinda igitego ariko byanze

    Ishoti rya Onana ryavuyemo igitego

    26’Olivier wa Bugesera FC yeretswe ikarita y’umuhondo kubera ikosa akoreye Ojera hagati mu kibuga

    25′ BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye umupira muremure ashaka NYANDWI Theophile ariko umupira uramurengana

    22′ Vincent Adams akomeje kuzonga abakinnyi ba Rayon Sports,acenze Osaluwe agiye gushota nti byamukundira 

    19′ Onana acenze ba myugariro ba Bugesera FC ariko agerageje guha umupira Ojera ngi atsinde igitego nti byamukundira 

    18′ Vincent Adams azamukanye umupira arekura ishoti riremereye riragenda rikubita igiti kizamu rigaruka mu kibuga hagati

    16′ NYANDWI Theophile wa Bugesera FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    15′ Onana wa Rayon Sports agerageje gushota ariko umuzamu wa Bugesera FC aba maso umupira awukuraho nta nkomyi

    12′ Bugesera FC ibonye koroneri ku mupira mwiza waruhinduwe na David maze Rwatubyaye Abdul ahita awurenza, Vincent Adams ahise ayitera ntihagira ikivamo

    10′ Bugesera FC yongeye kubona uburyo ariko Olivier yongera gutera umupira hejuru y’izamu

    7′ Bugesera FC nayo igeze imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko DUSHIMIMANA Olivier ashose umupira unyura impande y’izamu

    5′ Rayon Sports iri gusatira cyane buri mukinnyi wese ari kubona umupira agahita ashota maze NSABIMANA ufatira Bugesera FC agatabara 

    3′ Onana arekuye umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego maze umuzamu wa Bugesera FC awushyira muri koroneri

    2’Rayon Sport ibonye kufura itewe neza na Luvumbu ariko iragenda inyura impande y’izamu gato

    1’Luvumbu niwe watangije umupira awushyira kwa Osaluwe agerageje gushaka Ojera umupira uhita urenga

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere y’umukino

    Abakinnyi ba Bugesera FC mbere y’umukino

    Abakinnyi barimo Onana na Osaluwe bishyushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128091/live-bugesera-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wa-shampiyona-128091.html

  • Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou, bunamira intwari ziharuhukiye zirimo abagabo n'abagore bitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

    Banasuye kandi Agace ka Esplanade de l'Amazone, ahari ikibumbano cya metero 30 kiri mu ishusho y'indwanyi y'umugore, gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin yaba ababayeho n'abariho ubu.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batambagijwe utu duce ndetse banasobanurirwa amateka yatwo n'icyo avuze ku gihugu.

    Les Jardins de Mathieu na Esplanade de l'Amazone ni ibikorwa bibitse amateka y'intwari za Bénin, byatashywe na Perezida w'iki gihugu, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022.

    Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Uyu yayoboye iki gihugu mu bihe bibiri bitandukanye birimo mu 1972-1991 no mu 1996-2006. Yitabye Imana mu 2015.

    Kashyizweho by'umwihariko mu guha icyubahiro intwari zitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

    Ingingo yo guhashya iterabwoba iri mu zaganiriweho mu biganiro byihariye byahuje Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by'iterabwoba muri Afurika y'Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

    Mu gushaka umuti w'ibi bibazo, Umukuru w'Igihugu yavuze ko bisaba ubufatanye bw'ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

    Yagize ati “U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y'Epfo n'ahandi. Kubera iyo mpamvu n'amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by'umutekano dufatanyije n'ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin, u Rwanda rushobora gufatanya n'ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'umutekano.

    Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by'umutekano bituruka mu Majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n'Ingabo z'u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

    Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito, ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y'umutekano.

    Ati “Ingabo z'u Rwanda zifite ubunararibonye, zagiye muri Centrafrique, Mozambique n'ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite.”

    “Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?”

    U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n'ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.

    Perezida Kagame arasoza uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, akomereze i Conakry muri Guinée.

    Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Aha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahaga icyubahiro Intwari z’iki gihugu

    Iki gikorwa bagikoze ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ku munsi batangiyeho uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou

    Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin

    Abanya-Bénin bitangira igihugu bashyiriweho ahantu ho kubazirikana no guca agaciro ibikorwa byabo

    Basobanuriwe amateka y’abagizwe intwari muri Bénin n’ibigenderwaho

    Madamu Jeannette Kagame yateze amatwi yumva ibisobanuro bikubiyemo amateka y’intwari zo muri Bénin

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe ibisobanuro bitandukanye ku hantu h’amateka basuye

    Esplanade de l'Amazone yatashywe na Perezida wa Bénin, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022

    Perezida Kagame yasuhuje abaturage b’aho yanyuze muri Bénin

    Abaturage ba Cotonou bari bafite akanyamuneza ko gusuhuzanya na Perezida Kagame n’abo bari kumwe

    Abakuru bafite telefoni barwanaga no gusigarana ifoto y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cotonou

    Gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin bababayeho n'abariho ubu

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bunamiye-intwari-za-benin-amafoto

  • Harmonize yateguje indirimbo yakoranye na Element – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yateguje abakunzi be Remix y'indirimbo 'Kashe' yasubiranyemo na Eelement

    Uyu muhanzi yabitangaje mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afitanye imishinga y'indirimbo eshanu n'umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie ukubutse muri icyo gihugu, anakomoza kuri Remix y'indirimbo 'Kashe'.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yateguje-indirimbo-yakoranye-na-element/

  • Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa nundi mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa akaba na Kapiteni wayo Kylian Mbappé ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo muri iki gihugu yamaze guca agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese wakinnye muri iyi kipe.

    Rutahizamu ukomeye cyane ku Isi ndetse ukunzwe n'abenshi kubera ubuhanga afite budasanzwe yamaze guca agahigo ko gutsindira ikipe ya Paris Saint Germain ibitego byinshi muri shampiyona y'Ubufaransa kurusha abandi bakinnyi bose bakiniye iyi kipe dore ko yamaze kuzuza ibitego 139.

    Rutahizamu ukiri muto Kylian Mbappé uzwiho kugira umuvuduko udasanzwe mu kibuga ndetse no gutsinda ibitego byinshi abamukurikirana benshi bemeza ko uyu musore azasimbura ibihangage ku Isi birimo Cristiano Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi mu myaka iri mbere.

    Kylian Mbappé wagizwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ubu ari mu byishimo nyuma yuko agejeje ku bitego 139 byahise bimugora umukinnyi wa mbere wa Paris Saint Germain umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ligue 1 yiki gihugu cy'Ubufaransa.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Paris Saint Germain bubinyujije kuri Instagram bwashimiye byimazeyo rutahizamu Kylian Mbappé ndetse na kizigenza Lionel Messi watumye abafasha kugera kuri ibi bitego byose.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yanditse-amateka-atarakorwa-nundi-mukinnyi-wo-mu-ikipe-ya-paris-saint-germain/

  • Rutahizamu ukomeye cyane yakoze impanuka iteye ubwoba arikumwe n’abana be -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Butaliyani Ciro Immobile yajyanywe mu bitaro nyuma y'uko imodoka ye igonganye n'indi.

    Kapiteni wa Lazio w'imyaka 33, yari kumwe n'abana be mu mujyi wa Roma ubwo iyi mpanuka yabaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Amashusho ateye ubwoba yerekana igice cy'imbere cy'imodoka ya Immobile yo mu bwoko bwa Land Rover SUV yangiritse cyane nyuma y'iyi mpanuka yabereye hafi ya Stadio Olimpico, ikiniraho ikipe ye ya Lazio.

    Yajyanywe mu bitaro ariko bivugwa ko atakomeretse bikabije.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yari kumwe n'abakobwa be bombi.

    Immobile yabwiye AGTW ahabereye impanuka ati: 'Ku bw'amahirwe meze neza, ukuboko kwanjye kurambabaza gato.'

    Immobile kapiteni w'iyi kipe ya Serie A, Lazio yatangiye gukinira ikipe yigihugu y'Ubutaliyani muri 2014.

    Yatangiye umwuga we muri Sorrento mbere yo kwinjira muri Juventus mu 2009.Yakinnye kandi muri Torino, Borussia Dortmund na Sevilla.

    Uyu mukinyi usatira yerekeje muri Lazio hanyuma atwara Inkweto ya Zahabu i Burayi hose mu mwaka w'imikino 2019-20 — ihabwa uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona zikomeye i Burayi.

    Yari mu ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yegukanye igikombe cy'Uburayi muri 2020.

    Afite abana batatu n'umugore we Jessica Melena — abakobwa babiri n'umuhungu.

    Ntibiramenyekana umubare w'abari muri iyo modoka igihe impanuka yabaga.

    Polisi iri gukora iperereza ku byabaye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-ukomeye-cyane-yakoze-impanuka-iteye-ubwoba-arikumwe-nabana-be-amafoto/