Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru ko hari umugabo wapfiriye mu macumbi y'abahisi n'abagenzi ari Nyabugogo.
Ibi byabereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, bivugwa ko uyu nyakwigendera yazize ubusinzi.
Firime ni ikintu gikunzwe kurebwa na bantu bose bitewe n' ubwoko ikozwemo, mubakina ayo mafilm usanga barabaye ibyamamare bikomeye kubera kurebwa n' abantu benshi bitewe nu kuntu iyo film iba yarakunzwe. Hakozwe urutonde rw' abakobwa 10 bambere bakunzwe muri uyu mwaka wa 2018.
10. Francia Raisa Francia Raisa ni umufaransakazi wavutse mu mwaka wa 1988, yatangiye gukina amafime akiri umwana muto. Yamenyekanye mu mafilm nka Dirty Lies na The secret life of Emily Brair. Kuri ubu akurikirwa n'aberenga Miliyoni n'igice kurukuta rwe rwa Instagram. 9. Amber HeardAmber Amber Heard yavutse mu mwaka wa 1986 avukira ahitwa Austin mu mujyi wa Texas. Niwe mukobwa waje ku mwanya wa cyenda mu bakobwa bafite uburanga bakina amafilm. Kuri ubu akurikirwa n'aberenga Miliyoni 5 ku rubuga rwe rwa Instagram 8. Imogen Poots Imogen ni umukobwa w' imyaka 33 akaba afite ubwenegihugu bw' Abongereza. Yamenyekanye muma film nka Need for speed, Green Room na a Long way down. Kuri ubu akurikirwa n'aberenga .
7.Scarlett Johanson Johanson ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina muri Hollywood bitewe n' amafilm yakinnyemo akomeye akabihuza n' akazi gasanzwe akora ko kumurika imideli. Johanson wimyaka 32 yakinnye mu mafilm nka Iron Man, Avengers, na Captain America. 6.Margot Robbie Margot Robbie niwe uza ku mwanya wa 6 mu bakobwa bikimero banakunzwe cyane muri hollywood muri uyu mwaka wa 2017. Yamenyekanye mu mafilm nka The Legend of Tarzan, hamwe na Focus akinana na Will Smith. 5. Emma Roberts Emma Robets yavutse taliki ya 10 Gashyantare 1990. Yakinnye mu mafilm nka Nerve, American Horror story n' izindi nyinshi. 4. Hailee SteinfeldHailee Hailee SteinfeldHailee ukunzwe mu bakinnyi ba film ubusanzwe azwo no mu muziki doreko yagiye akora indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yakinnye mu mafilm arimo The Edge of seventeen na True Gift.
3.Emmy Rossum The Day after tomorrow, The Phatom of Opera, Dragon ball ni amwe mu mafilm uyu mukobwa yamenyekaniyemo. 2. Chloe Grace MoretzGrace w' imyaka 23 ni umukobwa ukiri muto ariko akomeje kwigarurira imitima ya benshi biturutse ku bwiza bwe ndetse n' ubuhanga agaragaza akina. Yakinnye muri Carrie, The 5th wave na if I stay.
1.Alexandra DaddarioAlexandra Daddario niwe mukobwa uza kumwanya wa mbere mu bakunzwe aho abantu benshi bamukundira amaso ye ajya gusa nk' ubururu. Yakinnye mu mafilm yamenyekanye nka Baywatch, San Andreas na Burying The Ex.
Hari abakorera ubucuruzi buciriritse mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Nyabisindu, ni Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko batunguwe no gufungirwa    inzu z'ubucuruzi.
Muri metero nke uvuye kuri sitade nkuru y'igihugu y'umupira w'amaguru iri kwagurwa, hari amaduka bigaragara ko asanzwe aciriritse atatu (3) ariko arafunze.
Ku nzugi z'ayo maduka hometseho urwandiko rwashyizweho umukono n'ubuyobozi bw'umurenge wa Remera, ruvuga ko izo nzu z'ubucuruzi zihagaritswe kubera ko zitubahirije amabwiriza y'isuku.
Nta tariki urwo rwandiko rwometse ku miryango itatu rugaragaza ko rwandikiweho, ariko abafungiwe bo bemeza ko rwashyizweho tariki 13 Mata 2023.
Abafungiwe bavuga ko batategujwe harimo abahoze mu ngeso zishyira ubuzima bwabo mu kaga, abandi ni ubushabitsi kugira ngo babone amaramuko, ni ubuzima bamazemo igihe kitari gito.
Umwe ati 'Nakoraga umwuga w'uburaya nza kubona udufaranga, ndavuga nti reka nshakishe icyo dukora kuko Babura igihe banjyana i Gikondo. Ngira n'amahirwe hari n'abantu bakora muri sitade bari barampaye akazi ko kujya mbatekera bakaza bakarya saa sita, ubwo nyine uwo mwuga w'uburaya nari narawuvuyemo.'
Yakomeje agira ati 'Ubwo rero nari naragize ubwo bushobozi bwo kugira ngo nshakishe icyo abana banjye barya, bariga ni njye ubashakishiriza nta numwe umfasha, none bahafunze. Bahafunze naraye nishyuye n'inzu nicyo abo bana bari kurya. Ubu ni ukongera nkafata inzira nkasubira ku muhanda.'
Mugenzi we ati 'Muri uyu mudugudu mpatuye imyaka 20, nahatangiye ubucuruzi bw'aka butiki ngira ngo nifashishe ku bw'ubupfakazi nagize ndi muto. Nihangira umurimo ndakora sinaba ikirara , sinaba indaya , sinaba umujura, ibyo nakoraga leta ibitesheje agaciro ngo mve mu mudugudu wabo ngende.'
Undi ati 'Batubwira ko hano badashaka utubari, ndababaza ariko ibi bintu mwari kubitubwira mbere y'uko dusora ko mwaje kutwirukaho muri Werurwe ngo dutange ipatante , mukaba muri kutubwira ngo twimure ubucuruzi, mwaba mwarabishyize mu nyandiko ko itegeko rivuga ko mwari kduha inyandiko, mukaduteguza amezi atatu?'
Hari abatuye mu nkengero z'ayo mazu y'ubucuruzi aciriritse bamaze igihe bayahahiramo, nabo batunguwe no kuba yafunzwe nababajije niba hari ikibazo bari basanzwe bahabona.
Umwe ati 'Hano niho dusanzwe duhahira twese none bahafunze, nkatwe tubuze isabune yo gufura. Ikihe kibazo se? Ni uko nyine abantu bahagana ari benshi bakavuga ngo hari akavuyo ngo hari abajura kandi nta muntu baribira hano.'
Undi ati 'Nari nsanzwe mpahahira, naba nshatse nicyo kunywa nkakigura hano, ntagombye kujya kure yahoo nturiye.Ko ubona nanjye ndi umukecuru se nta kibazo ndahagirira ngo mpagwe cyangwa ngo hagire uhankubitira.'
Abafungiwe ibikorwa by'ubucuruzi biciriritse mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyabisindu, ni murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo  hari icyo bifuza.
Umwe ati 'Twabwiye abayobozi ngo turi abaturage banyu nimutuvugire twe kujya kwandagara mu muhanda cyangwa se hano dutuye turi kumva ngo sitade niyuzura bazatugurira tugende, twababwiye ngo nta myaka ibiri dusigaje aha, mutubabarire tube tugerageza tubeho basi nibaza kutugurira twisunike twigendere.'
Undi ati 'Ndifuza ko mwamvuganira bakamfungurira ubucuruzi bwari buntungiye abana, nkakomeza nkabarera. Urabona ko n'igihe cy'amashuri cyageze ndasabwa amakaye, ndasabwa amafaranga y'ishuri kandi nta hantu nakura usibye aha nashakishirizaga. '
Mugenzi we ati 'Baragira ngo se nsubire mu cyiciro cya mbere? Mudusabire kurenganurwa.'
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Remera, buvuga ko ibyo bikorwa by'ubucuruzi byafunzwe kubera ko bitujuje amabwiriza y'isuku, kandi ko hari abananiwe gutandukanya ubucuruzi bw'akabari n'aho batuye.
Rugabirwa DEO ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera.
Ati 'Hari ibibazo by'isuku sinzi namwe niba mwabibonye, ariko hari n'ahari ibibazo by'abacururiza akabari mu nzu batuyemo, ngira ngo namwe muzi ko akabari katabana n'umuryango mu nzu, banywe inzoga n'aba babane n'akabari mu nzu. Ibyo rero bavuga ko ari ukubasaba kuhava ntabwo ari byo, ntabwo ubuza umuntu gukorera aho ashaka, akorera aho ashaka ariko kubahirizwa ibisabwa.Twabagiriye inama inshuro nyinshi tubabwira gutandukanya akabari n'urugo.'
Hari Abafungiwe ibikorwa by'ubucuruzi mu Kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera bahise bafata umwanzuro wo kujyana mu nkiko ubuyobozi bw'umurenge,mu gihe umurenge wa Remera wo uvuga ko igihe abafungiwe bazaba bubahirije ibyo basabwa bazafungurirwa.
Imirwano yatangiye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, aho RSF yatangaje ko yamaze kwigarurira zimwe mu nyubako zikoreramo inzego nkuru z'igihugu zirimo n'ibiro bya Perezida.
Ni nyuma y'igihe cy'ihangana hagati y'abasirikare bakuru bafashe ubutegetsi muri coup d'état yo mu 2021, Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Daglo umwungirije akaba anayoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF.
Muri iyi mirwano hakoreshejwemo intwaro ziremereye mu Murwa Mukuru Khartoum no mu yindi mijyi, ndetse Umuryango Mpuzamahanga watangiye gusaba ko habaho agahenge mu maguru mashya.
Abamaze kugwa mu mirwano bagera kuri 97 barimo abasivile nk'uko byatangajwe n'ihuriro ry'abaganga kuri uyu wa Mbere, ariko ngo biragoye kumenya imibare ya nyayo bitewe n'uko hari abadashobora kugera kwa muganga bitewe n'ubukana bw'intambara.
RFI ivuga ko abagera kuri 942 ari bo bamaze gukomereka uhereye ku wa Gatandatu ubwo imirwano yatangiraga, barimo abasivile n'abasirikare.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibyinshi mu bitaro by'i Khartoum byakiriye inkomere nyinshi ku buryo bitagifite amaraso yo kwifashisha n'ibindi bikoresho by'ingenzi mu kwita ku buzima.
Abaturage bikingiraniye mu nzu zabo, mu bwoba bwinshi ko amakimbirane ashobora kumara igihe kirekire kandi igihugu kigasubira mu kaga ndetse bikaba bigoye ko ubutegetsi bwasubira mu maboko y'abasivile.
Umutwe witwara gisirikare wa RSF washinzwe mu 2013 ku butegetsi bwa Omar al-Bashir ndetse ugizwe na bamwe mu bahoze mu nyeshyamba z'aba-Janjaweed zashinjwe ibyaha by'intambara muri Darfur mbere y'icyo gihe.
Imirwano yatangiye nyuma y'aho Burhan na Dagalo bananiwe kumvikana ku bijyanye no kwinjiza mu ngabo z'igihugu abagize RSF nka kimwe mu byo bari bemeranyijweho mu 2021 ubwo bafatanyaga gukora coup d'état.
Buri ruhande rwitana ba mwana n'urundi ku bijyanye no gushoza intambara kandi rukiyitirira kwigarurira imijyi ikomeye, ikibuga cy'indege n'ingoro ya perezida.
Abakozi batatu b'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa bishwe mu Burengerazuba bwa Darfur, bikaba byadindije ibikorwa mu gihugu, aho abaturage bagera kuri kimwe cya gatatu bakeneye imfashanyo.
Imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Sudani hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa RSF
Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu (ibumoso) na Mohamed Hamdan Daglo uyoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF (iburyo)
Achraf Hakimi, umukinnyi ukomoka muri Morocco akaba akinira ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, ubufindo yakoreye uwahoze ari umugore we bukomeje kumubyarira inyugu.
Mu minsi shize imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu Itangazamakuru ni uburyo Achraf Hakimi yakinnye ubufindo umugore we, Hiba Abouk, wari uziko bazagabana amafaranga yose ubwo yakaga gatanya ariko akaba yarasanze , Hakimi ntanurupfumuye agira.
Achlaf Hakimi wandikishije imitungo ye yose kuri Nyina
Abantu benshi bagiye bashimira Hakimi kubera ibyo yakoze abandi bakamunenga. Kuri ubu Achraf Hakimi nyuma y'iyo nkuru nibyo yakoreye umugore we , amakuru aravuga ko yabonye abamukurikira bashya miliyoni ebyiri ku rukuta rwe rwa Instagram , ariko igitangaje 95% muri abo bashya ni abagabo bubatse.
Lionel Messi, umukinnyi w'umunya- Argentina ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain , yavuze ko ahazaza he mu mupira w'amaguru yahahariye Iman ikazagena.
Lionel Messi ubura amazi abiri ku masezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain ariko ibiganiro byaho azerekeza bikaba bitarafata umurongo, bamwe bakaba bibaza niba azaguma muri PSG cyangwa akaba azajya muri FC Barcelona nk'uko bivugwa.
Lionel Messi usigaye ari umufatanyabikorwa w'uruganda rukora ibijyanye n'inyambarire rwa Louis Vuitton, mu kiganiro yagiranye nurwo ruganda bamubajije ahaza he maze avuga ko ubu nawe ahazaza atahazi , ahubwo Imana ariyo izabigena.
Lionel Messi uvuga ko Imana ariyo izagena aho azerekeza
Lionel Messi abajijwe ahazaza he mu mupira w'amaguru yasubije agira ati 'Sinzi uko ejo hazaza hanjye hameze. Nk'uko nabivuze ngitangira, birangora kuhiyumvisha , gutekereza ni ibintu bishobora kubaho ariko mu by'ukuri sinzi ejo hazaza hanjye. Bizaba uko byagakwiye kugenda , ibyo Imana ishaka ko biba nibyo bizaba'.