Blog

  • Umuherwekazi Zari yasezeranye n’umusore arusha imyaka 11 – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuherwekazi Zari yasezeranye n'umusore ukiri muto cyane dore ko amurusha akavagari k'imyaka igera kuri kuri 11 yose y'amavuko.

    Uyu musore ukiri muto wasezeranye nuyu muherwekazi Zari w'imyaka 43 yitwa Shakib Cham Lutaaya akaba afite imyaka 32 yonyine y'amavuko bakaba basezeraniye mu idini rya Isilamu mu muhango uzwi ku izana rya Nikkah.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 43 uzwiho gukundana n'abasore bakiri bato uyu musore yasezeranye na we abaye umugabo we wa gatatu nyuma bari bamaze iminsi bagaragara bari mu munyenga w'urukundo aho henshi hatandukanye basohokeraga.

    Akaba ari amashusho Zari Hassan yacishije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo urubuga rukunzwe cyane rwa Snapchat aho agaragazaga amashusho y'ubukwe bwe na Shakib Cham Lutaaya.

    Source : https://yegob.rw/zari-yasezeranye-numusore-arusha-imyaka-11/

  • Imitwe iragwira, imitwe Pasiteri yatekeye umuzungu akamurya miliyoni 500 yateye ubwoba police – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu gihugu cya Uganda yatangiye gukora iperereza kuri Pasiteri bivugwa ko aherutse gutekera umutwe umuryango wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akawiba miliyoni 500 z'amashilingi yitwaje ubuhanuzi.

    Ev. Hans Brabdt n'umugore we bageze muri Uganda mu Ugushyingo 2022, batumiwe n'umugore ukomoka muri Uganda, Barbara Kansiime ndetse n'umugabo ukomoka muri Macedonia, Borche Lliovski.

    Pasiteri yamubwiye ko afite amadayimoni ashobora no kumuhitana kandi ko Imana yamuhishuriye ko gutanga ituro rya miliyoni 500 z'amashilingi bizatuma atsinda ayo madayimoni.

    Brabdt yarabyemeye abikuza miliyoni 500 z'amashilingi muri banki iri mu mujyi wa Jinja, ayashyikiriza Pasiteri Ssenyonga ku wa 1 Werurwe 2023.

    Source : https://yegob.rw/imitwe-iragwira-imitwe-pasiteri-yatekeye-umuzungu-akamurya-miliyoni-500-yateye-ubwoba-police/

  • Rwatubyaye Abdul na Essomba Onana ntibumvikana na Luvumbu ku mukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza kuri Bugesera FC bo bemeza undi kandi wanahawe amashyi n’abafana benshi b’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul ndetse na Leandre Willy Essomba Onana bemeje umukinnyi watumye ikipe ya Rayon Sports yitwara neza cyane kurusha abandi nubwo Luvumbu we atariko abibona.

    Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Bugesera FC, abakinnyi benshi b'iyi kipe bitwaye neza ariko abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports bashima cyane ukuntu umuzamu Hategekimana Bonheur yitwaye kandi yari umuzamu abantu benshi bavuga ko ntacyo ashoboye.

    Uyu muzamu nyuma yo gufasha Ikipe ya Rayon Sports ntibashe kwinjizwa igitego na kimwe n'ikipe ya Bugesera FC kandi andi makipe menshi ari ko bigenda, abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ubwo bajyaga kwinjira muri Bisi bavuye kuri uyu mukino bamukomeye amashyi bose baramushima cyane.

    Ntabwo Luvumbu we yumvaga uyu ari we wakinnye neza kuko we yabonaga ukurikije igihe Rafael Osaluwe yari amaze adakina, kuri uyu mukino wo yitwaye neza ndetse akanamufasha mu kibuga hagati bigatuma we yisanzura akinira imbere biza no gutanga umusaruro uhagije nibyo byari byatumye yemeza ko yitwaye neza kurusha abandi bose.

    Umukino waje kurangira ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza bituma ihita yegera ikipe zirimo APR FC, Kiyovu Sports zifite amanota 53 nayo ihita igira amanota 49, bivuze ko izi kipe zirimo kuyirusha 4 gusa.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-na-essomba-onana-ntibumvikana-na-luvumbu-ku-mukinnyi-wa-rayon-sports-witwaye-neza-kuri-bugesera-fc-bo-bemeza-undi-kandi-wanahawe-amashyi-nabafana-benshi-biyi-kipe/

  • Ibyo Achraf Hakimi yakoze ni amarorerwa, umugore wa Hakim yareze Hakimi na mama we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo Hiba Abouk yifuzaga gatanya na Achraf Hakim byemewe n'amategeko yifuje ko babanza kugabana imitungo bari bafitanye harimo n'amafaranga bari batunze.

    Kuri Hiba Abouk na we yagannye inkiko yifuzaga guhabwa 50% y'imitungo y'umugabo we gusa yaje gutungurwa no kubwirwa ko Achraf Hakim nta mutungo afite mu nyandiko ndetse na konti ye muri banki nta mafaranga agiraho.

    uyu mukinnyi agiye gukurikiranwaho icyaha  kunyereza umutungo w'urugo abifashijwemo na mama we ndetse ukaba ugomba kugaruzwa.

    Birasaba ko umugore Hiba Abouk yitabaza abanyamategeko b'abahanga ngo abone ku mitungo ya Achraf Hakim.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-achraf-hakimi-yakoze-ni-amarorerwa-umugore-wa-hakim-yareze-hakimi-na-mama-we/

  • Umusore yamaze amasaha 21 apfukamye muri kaburimbo (INKURU) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cy'Ubushinwa utigezwe utangazwa imyirondoro yamaze amasaha 21 apfukamye muri kaburimbo ,imbere y'ibiro by'umukobwa bari baherutse gutandukana mu rukundo ari kumusaba ko yamuha imbabazi bagasubirana.

    Amakuru avuga ko uyu musore yapfukamye imbere y'ibiro by'umukobwa bahoze bakundana biherereye Dazhou ,muri Sichuan guhera saa saba z'amanywa ku itariki 28 Werurwe 2023 akagera saa 10 z'igitondo cy'undi munsi agipfukamye ategereje guhabwa imbabazi.

    Icyakora nanone ikinyamakuru South China Morning Post kikavuga ko uyu musore wari wazanye n'indabo zo gusabisha imbabazi yarinze ava aho umukobwa akunda atarabasha no kugera aho apfukamye ngo baganire .

    Ntihigeze hatangazwa icyatumye aba bombi bahagarika iby'urukundo rwabo gusa amakuru akavuga ko nta minsi myinshi yari iciyemo batandukanye nkuko umusore yabyibwiriye abamusanze apfukamye aho. .

    Source : https://yegob.rw/umusore-yamaze-amasaha-21-apfukamye-muri-kaburimbo-inkuru/

  • Umukinnyi w’ikipe ya APR FC yagenderagaho agiye kubagwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe afite ikibazo cy'imvune Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC agiye kubagwa hatagize igihinduka.

    Ku mukino iyi kipe yakinnye na Gasogi United abakinnyi barimo Niyigena Clement, Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude ntabwo bawugaragayemo kubera ibibazo by'imvune bafite bitabemerera kuba bari bwifashishwe kuri uyu mukino.

    YEGOB twaje gushaka amakuru dusanga Niyomugabo Claude hatagize igihinduka agiye kubagwa kandi yari umukinnyi ikipe ya APR FC igenderaho muri iki gihe bari mu rugamba rwo gutwara igikombe mu buryo bwose.

    Ibi n'umutoza wa APR FC yabigarutse avuga ko uyu musore afite ikibazo gikomeye ndetse Kandi ko bategereje igisubizo cy'abaganga bakirimo kumukurikirana ndetse no kumwitaho cyane niba azabagwa cyangwa azitabwaho mu bundi buryo.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-apr-fc-agiye-kubagwa-nyuma-yimvune-yagize-bagategereza-ko-akira-bagaheba-kandi-ari-umukinnyi-iyi-kipe-igenderaho-wari-bunabaheshe-igikombe/

  • Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi wari ufatiye runini amakipe ahangana na Rayon sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'abato ya Tanzania, Ramadhani Kabwili yamaze gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports yari agifitiye amasezerano.

    Bitewe n'umubare munini w'abanyamahanga iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w'imikino 2022/2023,Kabwili ntiyabashije gukina bikubitiraho ko yari ku rwego rwo hasi.

    Haringingo Francis Christian, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n'uyu munyezamu.

    Ati 'Kabwili nibaza ko yashoboye gutandakana n'ikipe mu bwumvikane. Ubu ari muri Tanzania.'

    Undi mukinnyi bivugwa ko ashobora kuba yaramaze gutandukana na Rayon Sports bucece, ni rutahizamu w'umunya-Mali, Boubacar Traoré wabuze umwanya wo gukina.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatandukanye-numukinnyi-wari-ufatiye-runini-amakipe-ahangana-na-rayon-sports/

  • Umunyerondo bamusanze munsi y’iteme yapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni mu mudugudu wa Muhuta, haravugwa inkuru y'umunyerondo wasanzwe munsi y'iteme yapfuye.

    Uyu nyakwigendera witwa Bayavuge Dominique, ari mu kigero k'imyaka 43, yari asanzwe akora irondo ry'umwuga.

    Kuri iki cyumweru yari yagiye mu bukwe avayo bigaragara ko yahaze inzoga, ushinzwe umutekano amugira inama yo kujya kuryama ntajye ku irondo maze ageze mu rugo abirengaho yambara uniform nkugiye ku irondo ariko ku irondo ntibamubona mu gitondo bamusanze yapfuye.

    RIB yatangiye gukora iperereza kugira ngo harebwe neza icyaba cyateye urupfu rw'uyu munyerondo.

    Source : https://yegob.rw/umunyerondo-bamusanze-munsi-yiteme-yapfuye/

  • Rayon Sports yamaze gutandukana n’umunyezamu wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana n’umunyezamu wayo, Ramadhani Kabwili ku bwumvikane ndetse akaba yaranasubiye iwabo muri Tanzania.

    Ni umunyezamu waje yitezweho guha akazi umunyezamu wa mbere w’iyi kipe Hakizimana Adolphe kugira ngo bazamure ihangana ku buryo yanamwicaza ariko basanga ari hasi cyane kuko yaje kubura umwanya wo gukina muri iyi kipe.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko bamaze gutandukana n’uyu munyezamu ku bwumvikane.

    Ati 'Kabwili nibaza ko yamaze gutandukana n’ikipe mu bwumvikane, ntekereza ko ubu ari muri Tanzania ubu turimo gutegura imikino ikurikira cyangwa amarushanwa asigaye tutari kumwe.'

    Ramadhani Kabwili yasinyiye Rayon Sports muri Kanama 2022, yari avuye muri Tanzania aho yakiniye Yanga SC yari afite ubunararibonye buhagije kuko yakinnye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, yakinnye kandi CAF Confederations Cup ari kumwe na Yanga SC.

    Ramadhani Kabwili yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-gutandukana-n-umunyezamu-wayo

  • Umutoza wa APR FC yavuze ibitutsi yatutswe n’umusifuzi Ruzindana Nsoro #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine avuga ko hari ikibazo bwite ashobora kuba afitanye n’umusifuzi Ruzindana Nsoro kubera ko aheruka no ku mutuka.

    Uyu mutoza ku mukino w’umunsi wa 26 wahuje APR FC na Gasogi United tariki ya 15 Mata 2023, umukino wabereye mu Bugesera yahawe ikarita itukura na Ruzindana Nsoro wari wasifuye uyu mukino.

    Ku munota wa 85 umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi Nsoro ku ikosa Mugisha Bonheur yakoreye Ishimwe Kevin aho bavugaga ko atari ikosa.

    Uyu mutoza yahagurutse agenda asanga umutoza we mukuru Ben Moussa wari kumwe n’umusifuzi wa kane Akingeneye n’umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin.

    Bahise bahamagara umusifuzi Ruzindana Nsoro waje yakuyemo ikarita y’umuhondo agiye kuyiha Neffati Jamel Eddine, uyu mutoza yahise asubira inyuma akuramo ikoti rya APR FC yari yambaye arikubita hasi, Nsoro yahise amuha ikarita itukura.

    Nyuma y’umukino Neffati Jamel Eddine yabwiye itangazamakuru ko atazi icyo uyu mwaka azira kuko umwaka ushize yari muri shampiyona kandi yayitoje yose nta kibazo na kimwe rero ntazi icyabaye muri uyu mwaka.

    We avuga ko yahagarutse agiye kuvugana n’umutoza we Ben Moussa kubijyanye no gusimbuza ariko baramwangira bamusubizayo bamubwira kujya aho abakinnyi barimo kwishyuhiriza, we akaba atumva uburyo ashobora kubuzwa no kuvugana n’umutoza we kubijyanye no gusimbuza.

    Akaba abona bishobora kuba ari ikibazo bwite atazi afitanye n’umusifuzi Ruzindana Nsoro kuko no ku mukino wa Rayon Sports yaramututse.

    Ati 'Ndakeka ari ikibazo bwite by’umwihariko kuri uriya musifuzi, yarantutse ku mukino wa Rayon Sports, turebana yarantutse, simbona ubusobanuro na bumwe bwo umusifuzi atuka umutoza.'

    Neffati Jamel Eddine avuga ko uyu musifuzi yaje akamureba mu maso maze akamubwira ko urwego rwe ruri hasi.

    Ati 'Yarambwiye ngo urwego rwawe ruri hasi, yarabimbwiye ako kanya. Naramubwiye nti nyakubahwa musifuzi ubwo hari nyuma y’umukino nti twaganira iby’umupira w’amaguru ariko sinshobora kukubwira amagambo nk’aya, kumbwira ibi ni wowe wagakwiye kuba utanga urugero. Nta busobanuro nkugomba nari ntuje rwose icyo gihe, iyo ndi ku ntebe y’abasimbura hariya mba ngomba gutera imbaraga abakinnyi banjye.'

    Neffati Jamel Eddine asanga guhabwa ikarita itukura kuri uyu mukino ari ibintu byizweho neza kuko umukino ukurikira ari uwa AS Kigali bagira ngo ntazawugaragareho babe bawutakaza.

    Neffati Jamel Eddine avuga ko Nsoro yamututse ku mukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ibitutsi-yatutswe-n-umusifuzi-ruzindana-nsoro