Blog

  • Arteta yatangaje icyatumye Arsenal isitara kuri Westham bikayibuza amahirwe ku gikombe #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal yabuze ubuhanga bwo kwica umukino bituma itakaza amanota abiri y'ingenzi mu gushaka igikombe.

    Bukayo Saka yahushije penaliti bituma Arsenal idatsinda West Ham iri mu bihe bibi maze iyi kipe iyoboye Premoer League yishyurwa ibitego bibiri yari yatsinze hakiri kare mu mukino wo kuri iki cyumweru.

    Umutoza wa Arsenal, Arteta yagize ati: 'Iyo umukino uri hari ngo uwice,uba ugomba kubikora.

    “Iyo udafite iyo mitekerereze yo guhangana muri Premier League, mu cyiciro runaka ibihe byiza birahinduka.

    Birababaje cyane. Twatangiye neza cyane, turayobora kandi dutsinda ibitego bibiri byiza. Twakoze ikosa rikomeye duhagarika gukina ngo twongere gutsinda.

    Byasaga naho byoroshye. Twatekereje ko dushobora gukinira hafi yabo tugakomeza kurinda ibitego, tubaha ibyiringiro.

    Yakomeje agira ati: 'Twahise dutsindwa penaliti hanyuma koloneri nyinshi ziza ku ruhande rwacu.

    Iyo utsinzwe ibitego twatsinzwe kandi ntiwinjize penaliti, muri iyi shampiyona uba uri mu bibazo bikomeye.”

    Bwari ubwambere Arsenal itsinda ibitego bibiri bakabyishyura mu mikino ikurikiranye muri Premier League.

    Ikipe ya Arsenal iritegura kwerekeza kwa Man City mu minsi icyenda iri imbere – mu mukino umutoza Pep Guardiola yamaze kwita uwa nyuma

    Arteta yongeyeho ati: 'Ntabwo nzi icyo uyu mukino uvuze ku gutwara igikombe ariko tugomba gucukumbura cyane tugashaka igisubizo cy'ibyabaye.

    Mu by'ukuri biragoye gutwara iyi shampiyona. Iminota mirongo itatu yo gukina neza ntabwo ihagije. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arteta-yatangaje-icyatumye-ikipe-ya-arsenal-irekura-amanota-y-ingenzi-mu

  • Abantu 4 barasiwe mu isabukuru y'amavuko y'umwana wa 16 abandi barakomereka #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye muri 'Mahogany Masterpiece Dance Studio' ahagana saa 22:30 z'ijoro zo ku wa 15 Mata 2023 ni ukuvuga saa 05:30 zo ku wa 16 Mata 2023 ku masaha yo mu Rwanda.

    Guverineri wa Leta ya Alabama, Kay Ivey, yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n'abo mu Mujyi wa Dadeville n'abo muri Alabama muri rusange kuri iryo sanganya ryabaye.

    Ati 'Nta mwanya na muto ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bifite muri Leta yacu. Turi gukurikirana buri kimwe ku buryo bwihuse turaza kubagezaho uko amategeko yubahirijwe.'

    BBC yanditse ko ibi bikorwa by'ubwicanyi bwabaye hakoreshejwe imbunda muri Leta ya Alabama byahuriranye n'ubwicanyi bwakorewe i Louisville muri Kentucky nabwo bwahitanye babiri bugakomeretsa bane.

    Ikibazo cy'abicwa barashwe gikomeje kuba agatereranzamba muri Amerika kuko Raporo ya Small Arms yerekana ko mu baturage 100 harimo intwaro 120.5 bivuze ko intwaro ziri mu baturage zibaruta.

    Mu 2020 ni bwo hapfuye abantu benshi barashwe kuva mu 1968, bagera ku 19.384. Aba barenze agahigo kari gafitwe n'umwaka wa 1993 wishwemo abantu 18.253 barashwe, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 34% ugereranyije imyaka yombi.

    Muri uwo mwaka kandi abantu bishwe n'intwaro muri Amerika bagera ku 45.222. Iyi mibare yiganjemo abishwe n'intwaro barashwe n'abagabye ibitero, abazikoresheje biyahura n'abarashwe bitagambiriwe barimo abarashwe n'inzego z'umutekano cyangwa ku zindi mpamvu zitamenyekanye.

    Muri Nyakanga umwaka ushize, Sena ya Amerika yemeje itegeko rishya rivugurura iryari risanzwe, ryemerera abantu gutunga imbunda muri icyo gihugu.

    Mu bintu bishya bikubiye muri iryo tegeko, harimo kwitonda no gukora ubugenzuzi budasanzwe ku bantu baje kugura imbunda batujuje imyaka 21.

    Harimo kandi kurekura ingengo y'imari ya miliyari 15$ azifashishwa muri gahunda zo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe no kongerera amashuri ubushobozi kugira ngo abashe kubona uburinzi bwisumbuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abantu-4-barasiwe-mu-isabukuru-y-amavuko-y-umwana-wa-16-abandi-barakomereka

  • Kenya:Raila Odinga akomeje umugambi wo kurwanya Perezida William Ruto binyuze mu guteza imvururu #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Amashyaka atavuga rumwe n'Ubutegetsi bwa Kenya, Azimio La Umoja One Kenya riyobowe Raila Odinga, ryatangaje ko rigiye gutangiza ubukangurambaga bwo gushaka abandi bantu bazaryiyungaho mu myigaragambyo riri gutegura kuko ibiganiro na Perezida William Ruto bigenda biguru ntege.

    Ni imyigaragambyo yo ishingiye ku kwamagana uko amatora yemeje William Ruto nka Perezida wa gatanu wa Kenya yagenze, ariko abigaragambya bakanashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy'imibereho ihenze muri Kenya.

    Iheruka kuba yakozwemo ubugizi bwa nabi, inagwamo umunyeshuri w'imyaka 31 wigaga muri kaminuza aho n'abantu basaga 200 batawe muri yombi.

    Odinga ubwe niwe uri kuyobora ibikorwa byo gukangurira abantu kuzitabira iyo myigaragambyo mu Murwa Mukuru Nairobi nyuma y'iminsi mike atangaje ko bazayisubukura nyuma y'Igisibo cya Ramadhan.

    Abari gutegura ibyo bikorwa babwiye The Nation ko batangiye gushishikariza abo mu nzego zitandukanye kubiyungaho, umunsi ngo abashyigikiye Ruto bamugiriye inama yo kwivana mu biganiro byo kwiga ku ngingo zitandukanye batumvikanaho.

    Muri abo ngo harimo abaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abanyamadini, ibigo by'amashuri, amashyirahamwe y'abacuruzi, ay'abahinzi, abakora ubucuruzi buciriritse na sosiyete sivile.

    Ku rundi ruhande ariko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Agace ka Belgut ko mu Ntara ya Kericho, Nelson Koech, yavuze ko Perezida Ruto agomba kwivana muri ibyo biganiro ahubwo akita ku kurinda ibikorwaremezo by'Abanya-Kenya mu gihe Odinga yaba agikomeje gutegura ibyo bikorwa bye.

    Ati 'Nta mpamvu y'ibiganiro n'amabandi ari guteza ibibazo. Simbona impamvu y'ibiganiro n'abantu ku giti cyabo barajwe ishinga no kuzengereza no kwiba abaturage cyane mu Mujyi wa Nairobi bitwaje imyigaragambyo.'

    Azimio igaragaza ko Ihuriro Kenya Kwanza, Perezida William Ruto abarizwamo rikomeje kugenda buke mu gushyiraho Umuyobozi Mukuru w'Itsinda rizitabira ibyo biganiro nk'amayeri yo kubitinza, rikavuga ko bazahagarika imyigaragambyo ari uko ibyo basaba byubahirijwe.

    Kuri ubu Azimio yo yashyizeho Paul Mwangi, Makau Mutua n'Umuyobozi w'Ishyaka Jubilee, Jeremiah Kioni nka bamwe mu bazaba bayihagarariye mu biganiro na Kenya Kwanza.

    Ambasade ya Amerika, Canada, Australia n'u Bwongereza ziherutse gutegeka Leta ya Kenya gushaka igisubizo cyihuse cyahagarika imyigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ikomeje kwangiza byinshi, aho banagaragaza ko batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye yagejeje ku butegetsi Perezida Ruto bitaciye mu mucyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-raila-odinga-akomeje-umugambi-wo-kurwanya-perezida-william-ruto-binyuze

  • PAM yahagaritse ibikorwa byayo muri Sudani #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mPunzi PAM , ryaraye ritangaje ko rihagaritse ibikorwa byaryo byose by'agateganyo muri Sudan.

    Ni nyuma y'aho Abakozi batatu ba PAM biciwe mu guhangana kw'igisirikare cy'igihugu n'abaparakomando bo muri Rapid Support Forces, RSF.

    Cindy McCain,ukuriye PAM muri Sudan yavuze ko bafite umuhate wo gufasha abaturage ba Sudan bugarijwe n'ubukene no kubura ibyo kurya, ariko kandi ngo ntibashobora kubikora nta mutekano bahabwa.

    Abakozi batatu ba PAM barishwe, abandi babiri barakomereka mu mirwano yabereye I Kabkabiya muri Darfur y'amajyepfo. Icyakora PAM yirinze gutangaza ibihugu abishwe bakomokamo.

    McCain yavuze kandi ko bigoye ko abakozi babo bakora neza nyuma y'aho indege ya ONU isagariwe iri ku kibuga cy'indege cy'i Khartoum.

    Kurwanira ubutegetsi hagati y'igisirikare cya Sudani n'abaparakomando bo mu mu mutwe wa RSF bimaze guhitana ubuzima bw'abasivile 56 n'abakomeretse bagera kuri 595, barimo n'abarwanyi.

    Intambara yatangiye ku wa gatandatu hagati y'Abasirikare bashyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n'iy'abitwa Rapid Support Forces (RSF) bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti.

    Ni ubwa mbere ayo matsinda y'abasirikarea asubiranyemo kuva mu 2019 igihe bafatanyaga gukura ku butegetsi Omar Hassan al-Bashir wari perezida w'icyo gihugu.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/pam-yahagaritse-ibikorwa-byayo-muri-sudani-kubera-abakozi-bayo-3-bishwe

  • Uburyo umwami Mswati III ahitamo abakobwa b'amasugi bavamo umwamikazi #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland ari nacyo gihugu muri Afurika kikigira amahame ya cyami ,aho umwami wacyo Mswati III , ari we ufata ahanini imyanzuro ikomeye mu gihugu. Ni na bwo bumaze imyaka myinshi muri iki kinyejana.

    Eswatini ni igihugu cyakoronejwe n'Ubwogezereza ,usanga imibereho yabo ya buri munsi ntaho ijya gutanira n'iy'Abongereza.Urego nko gufata icyayi nyuma y'ifunguro rya kumanywa.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo Umwami Mswati III yagihinduriye igihugu cye izina kubera ko Swaziland yajyaga kuvugika nka Switzerland(U Busuwisi),Igihugu cyo ku mugabane w'Uburayi .Gusa ni ingingo itaravuzweho rumwe n'abantu.

    Mswati III yavutse tariki ya 19 Mata 1969,ubu afite imyaka 54 .Ni we uhagarariye umuryango w'i Bwami.Se umubyara yitwa Umwami Sobhuza II.

    Byagenze ute ngo arongore abagore 15?

    Umwami Mswati III afite abagore 15 n'ubwo Leta imugenera abagore babiri gusa.Buri mwaka haba ibirori bidasanzwe mu gihugu,ari nabyo umwami arongora umugore mushya.

    Ubusanzwe kugira ngo ahitemo abagore ,haba ibirori ibwami aho abakobwa biyerekana mu mbyino bakabyinira i Bwami mu birori biba birimo abashyitsi benshi baba babyitabiriye.

    Aba bakobwa bitabira ibi birori baba bafite ibyuma mu biganza, bifatwa nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bakiri amasugi,uretse ibyo kandi abo bakobwa nta kintu baba bambaye gitwikira amabere yabo byakabaye biyarinda kugaragara ku karubanda.

    Ibi ni bintu bisanzwe mu muco wabo ,kabone n'iyo bamwe mu bagore baho bagiye I Burayi cyangwa ,iyo bagarutse baba baziko bagomba kwambara batyo hejuru ntanakimwe kihatwikiriye.

    Muri aba bakobwa baba batararongorwa ,muri uko kubyina biyerekana I ho umwami aba agomba guhitamo umugore mushya .Biba bishoka ko mu baba bayitabiriye ,ashobora kubura n'umwe ahitamo.

    Eswatini ni igihugu gituwe n'abaturage 118,000 ,ni cyo giguhu gifite abaturage bafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA benshi muri Afurika kuko abagera kuri 27% barayanduye.

    Kimwe cya kabiri cy'abari munsi y'imyaka 20,bafite virusi itera SIDA .Ibi bikaba biterwa ahanini n'umuco wabo witwa'Swazi'. Ubabuza gukoresha uburyo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

    Kungeza ubu umwami Mswati III amaze gutandukana n'abagore 3, akaba amaze kubyara abana 30.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uburyo-umwami-mswati-iii-ahitamo-abakobwa-b-amasugi-bavamo-umwamikazi

  • Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko muri Guinea, rwimuriwe kuri uyu wambere #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame w'u Rwanda rwari rutegarejwe muri repubulika ya Guinea kuri iki cyumweru rwasubitswe bitunguranye, rwimurirwa kuri uyu mbere tariki ya 17 z'uku kwezi kwa 4.

    Ni nyuma y'uko umukuru w'u Rwanda ashoje urundi ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga muri Benin, ahasinyiwe amasezerano 9 y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Benin.

    Ntabyinshi byatangajwe ku izi mpinduka z'uruzinduko rwo muri Guinea.

    Ibiro by'umukuru w'igihugu cya Guinea (Conakry) nibyo byemeje aya makuru y'isubikwa ry'uru rugendo rwo kuri iki cyumweru.

    Itangazo rigaragara ku rubuga rwa twitter rwa perezidance ya Guinea rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe kuri uyu wa mbere, kugeza kuwa kabiri tariki ya 18 z'uku kwezi.

    Rivuga ko akimara gusesekara ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sekou Toure, aza kwakirwa na Perezida w'inzibacyuho wa Guinea, ariwe Colonel Mamadi Doumbouya.

    🔴 𝐈𝐍𝐅𝐎𝐑𝐌𝐀𝐓𝐈𝐎𝐍 🇷🇼|🇬🇳

    ▫️ Visite de S.E.M Paul KAGAMÉ
    🗒️ 17&18 Avril 2023#PresidenceGN pic.twitter.com/YhZvI9jpbj

    — Présidence de la Guinée (@Presidence_gn) April 16, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-aratangira-uruzinduko-muri-guinea-rwimuriwe-kuri-uyu

  • Zimwe mu ngendo z'abayobozi bakomeye ku isi zakoze amateka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwasuwe n'abayobozi bakomeye ku isi batandukanye gusa hari ingendo zahasize urwibutso n'amateka akomeye nk'urwa Valéry René Marie Georges Giscard d'Estaing w'u Bufaransa, rwakupye amazi n'umuriro muri Kigali, urwa Muammar Gaddafi rwafunze amashuri, urwa Bill Clinton wagarukiye ku kibuga cy'indege i Kigali n'abandi.

    Akenshi igituma izo nzinduko zigira umwihariko, ni uburyo umutekano uba wakajijwe rimwe na rimwe bikabangamira bamwe mu baturage, hatirengangijwe n'inyungu zirenze ibyo zibikurikira nk'amasezerano akomeye ahasinyirwa n'ibindi.

    Giscard d'Estaing yageze muri Kigali amazi arabura

    Giscard d'Estaing wayoboraga u Bufaransa we n'umufasha we bageze i Kigali tariki 17 Gicurasi 1979, mu ruzinduko rwamaze iminsi itandatu rwahuriranye n'inama ya gatandatu ihuza Afurika n'u Bufaransa (Conference Franco-Africaine).

    Mu bandi bayobozi bari bitabiriye inama mu Rwanda harimo Léopold Sédar Senghor wa Sénégal, Mobutu Sese Seko wa Zaïre, Omar Bongo wa Gabon, Umwami w'abami Jean-Bédel Bokassa wa Centrafrique n'abandi.

    Uyu niwe mukuru w'igihugu gikomeye wari ugeze mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge, bishobora kuba biri no mu byatumye umutekano we i Kigali ukazwa cyane, dore ko Leta ya Juvenal Habyarimana yari imaze iminsi icuditse n'u Bufaransa kandi ibukeneyeho inkunga nka kimwe mu bihugu byari byihagazeho.

    Giscard yageze mu Rwanda ibikorwa remezo nk'amahoteli, amazi n'amashanyarazi bikiri bike cyane. Kubera ko byanahuriranye n'inama yahuzaga u Bufaransa na Afurika yari yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bisaga icumi, imbaraga nyinshi zari zashyizwe mu gutuma abashyitsi bagubwa neza zabangamiye cyane abari batuye mu mujyi wa Kigali.

    Kugira ngo abashyitsi mu mahoteli barayemo batabura amazi, byabaye ngombwa ko mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi abaturage bafungirwa amazi, abashobewe bashoka ibishanga kuvoma.

    Mu gihe kandi abakuru b'ibihugu babaga baza, batembera cyangwa bataha, imihanda imwe yarafunzwe ku buryo hari bamwe baburaga uko bataha mu ngo zabo ndetse hari n'ababaga bagiye ku kibuga cy'indege mu ngendo bakabura uko bagenda indege zikabasiga.

    Giscard ni we muyobozi ku rwego rw'isi ukomeye u Rwanda rwari rwakiriye nyuma y'ubwigenge, byumvikane ko hagombaga imitegurire idasanzwe kugira ngo u Rwanda batarunyuzamo ijisho, byongeye ko Perezida Habyarimana Juvénal yashakaga kwereka u Bufaransa ko ari umwe mu bakuru b'ibihugu bukwiriye kwizera ku mugabane wa Afurika.

    Icyo gihe hasinywe amasezerano yarimo inkunga u Bufaransa bwiyemeje mu guteza imbere icyaro, kwagura ikibuga cy'indege cya Kigali, kubaka ibigega byo kubikamo ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere itumanaho, kubaka ibitaro ku Gisenyi n'ibindi.

    Nyuma y'uruzinduko rw'akazi mu Rwanda, ni ukuvuga tariki 19 na 20 Gicurasi, Giscard iyo minsi yayimaze muri pariki y'Akagera ari guhiga. Umutekano muri pariki wari wakajijwe.

    Muammar Gaddafi yaje mu Rwanda, amashuri arafunga

    Muammar Gaddafi ni umwe mu bakuru b'ibihugu bubatse amateka muri Afurika haba mu butunzi, ubuhangage bw'igihugu cye n'imyaka 40 yamaze ku butegetsi, byose byasize Libya mu kangaratete n'ubu itaravamo nyuma y'imyaka irenga 10 yishwe.

    Umubano wa Libya n'u Rwanda watangiye kuzamuka Habyarimana agifata ubutegetsi mu 1973, ukomerezaho dore ko Gaddafi yasaga nk'uvuga rikijyana mu bayobozi bo muri Afurika, hakiyongeraho inyota yari afite yo kuyiyobora nk'umugabane bigatuma yiyegereza buri wese.

    Uruzinduko rwe mu Rwanda rwabaye ku wa 16 Gicurasi 1985. Icyo gihe amashuri muri Kigali yari yafunze imiryango, radio y'igihugu yiriwe itangaza amakuru y'uruzinduko rwe, imihanda minini ari we yahariwe, Orchestre Abamararungu imuhimbira indirimbo.

    Mu muhanda uva ku kibuga cy'indege abaturage bari benshi, bose bashaka kureba umugabo wafatwaga nka Perezida wa mbere ukize muri Afurika. Abasirikare b'u Rwanda bamugenderaga kure, arinzwe cyane n'abasirikare be kabuhariwe, abakobwa bivugwa ko babaga ari 'amasugi', nubwo nyuma haje gusohoka raporo zivuga ko yajyaga abafata ku ngufu.

    Abana b'abayisilamu bigaga kuri Essi Nyamirambo, ikigo cyitiriwe Gaddafi ni bo bagiye kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe, Orchestre Abamararungu iramucurangira.

    Gaddafi yamaze iminsi ibiri mu Rwanda, ku munsi wa nyuma asura ikigo cyamwitiriwe i Nyamirambo kirimo umusigiti n'ikigo cy'amashuri cya ESSI Nyamirambo.

    Gaddaffi yaje mu Rwanda avuye i Burundi, asanga ruyoborwa na General Major Habyarimana Juvenal wari umaze imyaka 12 ku butegetsi. Ni nawe wamwakiriye ku kibuga cy'indege.

    Mu kujya i Nyamirambo, ngo abagore b'Abayisilamukazi bari bamusasiye amakanga mu muhanda, abantu ari uruvunganzoka ku nkengero z'umuhanda basabwe kuza kureba uwo muntu wafatwaga nk'igihangange muri Afurika.

    Bill Clinton yagarukiye ku kibuga cy'indege


    Rumwe mu ngendo z'abakuru b'ibihugu zasize amateka mu Rwanda, urwa Bill Clinton tariki 25 Werurwe 1998 ntirwaburamo. Icya mbere kirugira urudasanzwe ni uko ari we Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ugeze mu Rwanda, akaba kandi umwe mu bayobozi bake bakomeye ku Isi wari urusuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni uruzinduko rufite amateka kandi kuko ari rwo Amerika yemereyemo uburangare bwayo no gutererana Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikiyemeza gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu gitekanye kandi gifite ubumwe.

    Nubwo ari uruzinduko rw'amateka, amasaha atatu yose Bill Clinton yamaze ku butaka bw'u Rwanda, yayamaze mu kibuga cy'indege i Kanombe ari na ho yahuriye n'abayobozi b'u Rwanda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi bari baje kumwakira.

    Impamvu rwabereye ku kibuga cy'indege ni uko Amerika yari yatangaje ko itarizera umutekano w'u Rwanda. Icyo gihe hari hashize iminsi mu bice by'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda habagwa ibitero by'Abacengezi bari bagizwe n'abasize bakoze Jenoside.

    Bush yamaze mu Rwanda amasaha arindwi

    Itandukaniro rinini hagati ya George Bush na Clinton, ni uko umwe yahamaze amasaha atatu undi akahamagara arindwi, ndetse Bush we akemera kurenga ikibuga cy'indege agasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, agasinya amasezerano y'ishoramari hagati y'ibihugu byombi, ndetse no gutaha icyicaro gishya cya Ambasade ya Amerika mu Rwanda ku Kacyiru.

    Nk'izindi ngendo zose za Perezida wa Amerika, umutekano muri Kigali by'umwihariko mu nzira Bush yanyuragamo wari wakajijwe. Nirwo ruzinduko Perezida wa Amerika aheruka kugirira mu Rwanda.

    Benjamin Netanyahu yahagaritse ubuzima muri Kigali

    Benshi baracyabyibuka ku hashize imyaka itanu gusa ariko Benjamin Netanyahu wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Israel, ni umwe mu banyacyubahiro basuye u Rwanda uruzinduko rwe rugasiga amateka.

    Ntabwo yamaze amasaha menshi muri Kigali kuko yahageze ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga akahava uwo munsi ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, icyakora ku muntu wari muri Kigali uwo munsi ntawe utaramenye ko yasuye u Rwanda.

    Ubusanzwe imihanda imwe n'imwe minini irafungwa iyo hari umushyitsi ukomeye wasuye u Rwanda, akenshi igafungwa agiye gutambuka kugira ngo umutekano we wizerwe. Umunsi Netanyahu yasuraga u Rwanda, imihanda minini hafi ya yose yafunzwe amasaha yose yamaze mu gihugu.

    Uretse gufunga imihanda ku binyabiziga n'abanyamaguru kwambukiranya imihanda yafunzwe byari bigoye kuko mu bice byinshi abashinzwe umutekano bari bawukajije bidasanzwe.

    Uru ruzinduko rwabaye umusingi wo gushimangira umubano w'ibihugu byombi kuko rwashibutsemo Ambasade ya Israel mu Rwanda, ibihugu byombi bikaba biri no gukorana ku yindi mishinga y'iterambere.

    Uruzinduko rwa Xi Jinping na Narendra Modi

    Aba bakuru b'ibihugu byegeranye u Bushinwa n'u Buhinde, basuye u Rwanda mu minsi yegeranye kuko Perezida Jinping yasoje uruzinduko rwe, abisikana na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi.

    Xi Jinping yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga 2018, ahava ku munsi wakurikiyeho tariki 23 Nyakanga. Umutekano wari wakajijwe ariko bwo hafunzwe umuhanda umwe, uva cyangwa ujya ku kibuga cy'indege i Kanombe uturutse cyangwa werekeza Kacyiru.

    Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo tariki 23 Nyakanga 2018 ahita yerekeza muri Afurika y'Epfo. Yahavuye abisikana na Narendra Modi w'u Buhinde na we wamaze iminsi ibiri mu Rwanda.

    Uruzinduko Perezida Jinping na Minisitiri w'Intebe Modi, bagiriye mu Rwanda muri uko kwezi, rwasinyiwemo amasezerano ya miliyoni zirenga 300 z'amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 260 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Igikomangoma cy'Ubwongereza n'abakuru b'ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM

    Inama y'abakuru b'ibihugu na guverinoma zo mu muryango w'ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugera ku ya 25 Kamena 2022.

    Ubwo habaga inama yahuje abakuru n'ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu byo mu muryango wa Commonwealth [CHOGM,umutekano warakajijwe mu Rwanda ndetse n'imihanda y'aho aba bayobozi bacaga yarafungwaga akanya gato.

    Minisiteri y'Uburezi yafunze amashuri mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru cyo ku wa 20-25 Kamena.

    Imihanda imwe n'imwe ya Kigali yafungwaga akanya agato mu gihe abashyitsi bagiye kuyikoresha batambuka, ariko nyuma yaho ibinyabiziga bisanzwe bigakomeza kugenda.

    Iyi nama yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu bikorwaremezo kuko yakiriye abakuru b'ibihugu benshi cyane ndetse ntihagira ubuzima bw'abaturage buhungabana nkuko byagenze mu myaka yashize.

    Abarimo uwari igikomangoma cy'Ubwongereza nyuma akaba umwami asimbuye nyina,Umwami Charles wa III niwe wari umushyitsi mukuru ariko hari hitabiriye abarimo Umuyobozi w'ikirenga wa Qatar,Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza,abaperezida benshi ndetse n'abayobozi ba Guverinoma.

    Kubera uburemere bw'iyi nama,abanyarwanda hafi ya bose barayimenye ndetse bamwe bakikanga ko imihanda ifunze yose gusa Polisi y'u Rwanda yagiye itangira amakuru ku gihe igatangaza imihanda ifunze abagenzi bagakoresha iyemewe.

    Ikindi kintu kitazibagirana muri iyi nama nuko hirya no hino i Kigali, hateguwe ibitaramo bihuza abantu benshi birimo nk'icyiswe Choplife Kigali, Kigali People's Festival, Street Festival n'ibindi.

    Iyi nama yitabiriwe n 'abantu basaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umuryango wa Commonwealth.

    Perezida Museveni yakiriwe nk'umwai i Kigali yitabiriye inama ya CHOGM

    Nubwo yasuye u Rwanda kenshi,Perezida Museveni yakoze urugendo rwaciye ibintu muri 2022 ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM,aho abanyarwanda bamwakiranye ubwuzu kuko bari bamukumbuye,bitewe nuko yari amaze imyaka 5 itahagera.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth , CHOGM,kuwa 23 Kamena 2022.

    Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Perezida Museveni yagaragaye ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari bahari mu kinyarwanda, hanyuma yiyemeza kuza i Kigali mu modoka aho kuza n'indege nkuko abandi baperezida babigenje.

    Mu rugendo rwe yerekeza mu Mujyi wa Kigali, aho yanyuraga hose yasangaga abaturage benshi ku mihanda biteguye kumwakira.

    Mu Mujyi wa Kigali hari huzuye abantu benshi baje kumwakira no kumukomera amashyi.

    Inyubako zitandukanye za Nyabugogo no mu mujyi, abaturage bari ikivunge bapepera uyu muyobozi.

    Muri ibi bice kuzamuka kugera ku Muhima ugakomereza mu Mujyi wa Kigali rwagati na Kimihurura umutekano wari wakajijwe ari nako abaturage ari benshi cyane ku mihanda.

    Kubera ubwuzu bw'abaturage,Perezida Museveni yageze Nyabugogo ava mu modoka asuhuza abantu arakomeza aragenda.

    Icyo gihe,Perezida Museveni yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byari bitangiye inzira yo kuzahura umubano wabyo no kwiyunga nyuma y'imyaka isaga itanu birebana ay'ingwe.

    Perezida Museveni ukundwa na benshi mu banyarwanda,yageze mu Rwanda icyo gihe yarahaherukaga muri 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/zimwe-mu-ngendo-z-abayobozi-bakomeye-ku-isi-zakoze-amateka-mu-rwanda

  • Itangazo:NSHIMIYIMANA Elie yasabye guhindura amazina akitwa NSHIMIYIMANA ELIAS #rwanda #RwOT

    Uwitwa NSHIMIYIMANA Elie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NSHIYIMANA ELIAS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport afite.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nshimiyimana-elie-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nshimiyimana-elias

  • Abategetsi ba DR Congo barakajwe n'ijambo Perezida Kagame yavugiye i Cotonou #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yavuze ko ibyo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze 'binyuranyije n'amateka' kandi ko ari 'ubushotoranyi bushya'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru i Cotonou muri Benin muri weekend, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cya M23 muri DR Congo, agisubiza ahereye ku mateka yacyo.

    Ati: 'Ikibazo cya Congo, ikibazo cy'akarere, cyangwa ikibazo cy'u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w'ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize.'

    Yavuze ko M23 yari ihari na mbere y'uko Perezida 'Tshisekedi aba perezida', avuga ko ari ikibazo gifitanye isano n'uburyo abakoloni baciye imipaka y'ibihugu maze bamwe mu bari Abanyarwanda bakisanga mu bice by'ibihugu birukikije ubu.

    Ati: 'Abo bantu bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo muri Congo', yongeraho ko bongeye gufata intwaro mu 2012 ariko ikibazo cyabo ntigikemurwe neza. Ati: 'Cyakemuwe nabi niyo mpamvu imyaka 11 nyuma yaho cyagarutse.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by'akarere ubu byashyize umuhate mu kugikemura, gusa ashinja DR Congo kunaniza uwo muhate.

    Yagize ati: 'Ibiganiro bya Luanda, ibiganiro bya Nairobi birasobanutse neza ku nkomoko, ku gikenewe n'uko ikibazo cyakemurwa ariko uko bigaragara ni igihugu gifite ikibazo – ni ukuvuga DR Congo, kirimo kunaniza ikibazo gukemurwa.'

    Kagame ntiyasobanuye birambuye uko DR Congo irimo kunaniza kugera ku bisubizo by'aya makimbirane amaze gutuma abarenga ibihumbi magana atanu bava mu byabo muri Kivu ya ruguru.

    Gusa ibyo yavuze biboneka ko byarakaje uruhande rwa DR Congo, umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yanditse kuri Twitter ko ibyo Kagame yavuze ari 'ibigize ubushotoranyi bushya'.

    Ati: 'Icyo atavuze ni uko ari we nkomoko y'umutekano mucye muri DR Congo, [niwe] waremye RCD, CNDP, M23. Icyo atagomba kwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y'ubutaka bwacu.'

    Mu ntara ya Kivu ya ruguru ahari harafashwe n'inyeshyamba za M23 hoherejwe ingabo z'akarere zihagenzura, mu muhate wo kugira ngo impande za leta na M23 zibanze zumvikane ku mahoro.

    M23 isaba Kinshasa ibiganiro bitaziguye kubyo isaba, bitabaye ibyo ikavuga ko itazashyira intwaro hasi.

    Perezida Tshisekedi aherutse gushimangira ko Kinshasa itazigera iganira na M23 yise 'umutwe w'iterabwoba'.

    Guhuza impande zombi — zombi zivugana n'abahuza b'akarere na Angola – bisa n'aho kugeza ubu aricyo kibazo gikomereye abahuza b'akarere no kugaruka kw'amahoro muri Kivu ya ruguru muri rusange.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abategetsi-ba-dr-congo-barakajwe-n-ijambo-perezida-kagame-yavugiye-i-cotonou

  • Musanze: Polisi yarashe mu cyico ukekwaho ubujura #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy'imyaka 28 y'amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima.

    Byabaye ahagana saa munani n'igice ubwo polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.

    Umuyobozi w'Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwarashwe umurambo we ugikorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane ibirenzeho.

    Yagize ati'Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n'inzego z'umutekano za polisi bariruka umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo'

    Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y'Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi ,ihumuriza abanyarwanda ku kibazo cy'ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw'igihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y'u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.

    Yagize ati 'Ntabwo twajenjekera inkozi z'ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y'u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w'abaturarwanda n'ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.

    Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduha amakuru aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n'uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n'izindi bakatubwira'.

    CP Kabera avuga ko Polisi yafashe ingamba ishyiraho n'uburyo izajya ifatamo abo bajura, akavuga ko bakwiye kumenya ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda, wo gukora ibikorwa by'ubujura barangiza bagahitana n'ubuzima bw'abantu, kuko bakwiye kumenya ko kwiba no kwigabiza ikintu cy'undi muntu bihanwa n'amategeko.

    Polisi y'Igihugu iburira abantu bose bishora mu bikorwa bibi birimo n'ubujura kubireka bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere kuko batazihanganirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-polisi-yarashe-mu-cyico-ukekwaho-ubujura