Blog

  • Umutoza wa APR FC yavuze ibitutsi yatutswe n’umusifuzi Ruzindana Nsoro #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine avuga ko hari ikibazo bwite ashobora kuba afitanye n’umusifuzi Ruzindana Nsoro kubera ko aheruka no ku mutuka.

    Uyu mutoza ku mukino w’umunsi wa 26 wahuje APR FC na Gasogi United tariki ya 15 Mata 2023, umukino wabereye mu Bugesera yahawe ikarita itukura na Ruzindana Nsoro wari wasifuye uyu mukino.

    Ku munota wa 85 umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi Nsoro ku ikosa Mugisha Bonheur yakoreye Ishimwe Kevin aho bavugaga ko atari ikosa.

    Uyu mutoza yahagurutse agenda asanga umutoza we mukuru Ben Moussa wari kumwe n’umusifuzi wa kane Akingeneye n’umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin.

    Bahise bahamagara umusifuzi Ruzindana Nsoro waje yakuyemo ikarita y’umuhondo agiye kuyiha Neffati Jamel Eddine, uyu mutoza yahise asubira inyuma akuramo ikoti rya APR FC yari yambaye arikubita hasi, Nsoro yahise amuha ikarita itukura.

    Nyuma y’umukino Neffati Jamel Eddine yabwiye itangazamakuru ko atazi icyo uyu mwaka azira kuko umwaka ushize yari muri shampiyona kandi yayitoje yose nta kibazo na kimwe rero ntazi icyabaye muri uyu mwaka.

    We avuga ko yahagarutse agiye kuvugana n’umutoza we Ben Moussa kubijyanye no gusimbuza ariko baramwangira bamusubizayo bamubwira kujya aho abakinnyi barimo kwishyuhiriza, we akaba atumva uburyo ashobora kubuzwa no kuvugana n’umutoza we kubijyanye no gusimbuza.

    Akaba abona bishobora kuba ari ikibazo bwite atazi afitanye n’umusifuzi Ruzindana Nsoro kuko no ku mukino wa Rayon Sports yaramututse.

    Ati 'Ndakeka ari ikibazo bwite by’umwihariko kuri uriya musifuzi, yarantutse ku mukino wa Rayon Sports, turebana yarantutse, simbona ubusobanuro na bumwe bwo umusifuzi atuka umutoza.'

    Neffati Jamel Eddine avuga ko uyu musifuzi yaje akamureba mu maso maze akamubwira ko urwego rwe ruri hasi.

    Ati 'Yarambwiye ngo urwego rwawe ruri hasi, yarabimbwiye ako kanya. Naramubwiye nti nyakubahwa musifuzi ubwo hari nyuma y’umukino nti twaganira iby’umupira w’amaguru ariko sinshobora kukubwira amagambo nk’aya, kumbwira ibi ni wowe wagakwiye kuba utanga urugero. Nta busobanuro nkugomba nari ntuje rwose icyo gihe, iyo ndi ku ntebe y’abasimbura hariya mba ngomba gutera imbaraga abakinnyi banjye.'

    Neffati Jamel Eddine asanga guhabwa ikarita itukura kuri uyu mukino ari ibintu byizweho neza kuko umukino ukurikira ari uwa AS Kigali bagira ngo ntazawugaragareho babe bawutakaza.

    Neffati Jamel Eddine avuga ko Nsoro yamututse ku mukino wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ibitutsi-yatutswe-n-umusifuzi-ruzindana-nsoro

  • Igirire icyizere, ugerageze: Perezida Kagame yeretse urubyiruko ibanga ryo kugera ku ntsinzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko muri Sèmè City, ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga muri Bénin. Ni urubyiruko rurenga 100 ruhabwa amahugurwa ku bushakashatsi ndetse no guhanga udushya.

    Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko ibanga ryo kugera ku ntsinzi ari ukumenya ko buri kimwe cyose gihera ku muntu ku giti cye, ibyo afite mu bitekerezo ndetse n'icyo ashaka gukora no kugeraho. Ibi kandi bigendana no kugira intego yo gukora cyane no gukora byinshi.

    Ati “Igirire icyizere, hanyuma utinyuke ugerageze. Ubwawe wabishobora, wabikora. Icyo usabwa gukora ni ikintu kimwe, genda ugerageze, ntuzacike intege ngo uzibukire”.

    Perezida Kagame yabasangije uburyo hari benshi batangarira ibyo yakoze n'iterambere agejeje ku Rwanda mu ngeri zitandukanye, ababwira ko ibanga ari “ukudacika intege”.

    Ati “Niba hano byanze, geragereza ahandi, niba muri kimwe byanze, gerageza ikindi. Komeza ugerageze kuko nutabikora ni iki ushaka gukora, kwicara ntugire icyo ukora? Nugerageza uzabigeraho uko byaba biri kose, ariko niba utagerageje ntabyo uzageraho”.

    Yijeje urubyiruko ko inzego z'ubuyobozi zizakora ibishoboka byose kugira ngo habeho uburyo bufasha urubyiruko kubyaza umusaruro ibirurimo. Ibi ngo ni byo bizakemura ikibazo cy'aboherezwa kwiga mu mahanga ntibasubire mu bihugu byabo.

    Ati “Niba hari uko gutwara ubwenge n'ubushobozi ahandi, ni uko mbere na mbere hano hari ubwenge bujyanwa ahandi, mureke dushore imari muri ubwo bwenge”.

    Perezida Kagame asanga “ishoramari rikwiye gukorwa ku bakiri bato kugira ngo bisanzure, bavuge ibibarimo, bigaragaze bityo babashe gutanga ibiri mu bwenge bwabo byose”.

    Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Bénin mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw'ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y'inzego z'ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by'ubucuruzi n'inganda, ubukerarugendo n'ishoramari.

    Biteganyijwe ko itsinda rihuriweho n'abo ku mpande zombi rizongera guhurira mu biganiro mbere y'uko uyu mwaka usozwa hanozwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemeranyijweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igirire-icyizere-ugerageze-perezida-kagame-yeretse-urubyiruko-ibanga-ryo-kugera

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n'uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire'-Antonio Guterres, #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni.Tariki 14 Mata 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n'Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wanagizwemo uruhare n'abanyacyubahiro banyuranye, barimo na Perezida w'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumye, Csaba Kőrösi.

    Uyu wabaye umunsi wo kwihanangiriza abagoreka amateka, ngo 'Jenoside ntiyateguwe, ngo ahubwo yatewe n'urupfu rwa Yuvenali Habyarimana'. Mu mvugo idaca ku ruhande, Bwana Antonio Guterres yagize ati:' Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka. Yari imaze igihe kinini itegurwa, mbere y'uko ishyirwa mu bikorwa ku manywa y'ihangu'.

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi asanga isi yose yagombye guterwa isoni no kuba yari ifite amakuru ku bunyamanswa Leta-ngome ya Habyarimana yateguraga, nyamara ntigire icyo ikora ngo ibukome imbere. Bwana Guterres ati': Uyu munsi turarata ubutwari bw'abarokotse Jenoside {yakorewe Abatutsi] ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, banze guheranwa n'agahinda, ahubwo bagahitamo inzira y'ubwiyunge, kwiyubaka no komora ibikomere.

    Mu kimwaro kinshi ariko, turanazirikana uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora ngo ukumire Jenoside'.

    Imizindaro ibiba urwango irarushaho gukaza umurego.

    Bwana Antonio Guterres kandi yagaragaje ko atewe impungenge n'uko imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera haba mu bitangazamakuru, mu materaniro anyuranye no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa neza n'ibyakorwaga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biyongera, kimwe n'abagoreka amateka y'ibyabaye, n'abakangurira abandi inzangano zishingiye ku bwoko. Asanga abo bagombe badakwiye kurusha imbaraga abanyakuri ngo bongere bahembere jenoside nk'iyakorewe Abatutsi.

    Antonio Guterres yaboneyeho gutangaza ko Umuryango w'Abibumbye ugiye gutangiza 'amasezerano mpuzamahanga akumira, arwanya kandi ahana imvugo zibiba urwango', nk'ingamba zo guhashya abahora bashaka gutsemba abantu babaziza gusa uko bavutse.

    URwanda nk'igihugu gitanga icyizere cy'ejo hazaza hazima, nikibere isi yose urugero.

    Perezida w'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, Csaba Kőrösi, nawe yamaganye abatagira iso, batinyuka kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Yashimangiye ko ahubwo amahanga yagombye guterwa ipfunwe no kuba yararuciye akarumira, mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubutegetsi bwiteguraga gutsemba burundu igice kimwe cy'abanyarwanda.

    Bwana Csaba Kőrösi ati:' Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda banze kuba imbata y'amateka mabi, ubu bakaba barubatse Igihugu gifite intumbere y'ejo hazaza hazima. Twese bakwiye kutubera urugero'.

    Imyaka 29 irashize twibuka imbaga y'abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara n'uyu munsi hari abinangiye, banze kwemera ko iyo Jenoside yamaze imyaka myinshi itegurwa, ikanageragezwa kenshi mbere y'uko ishyira mu bikorwa, ngo abagome barebe ko izagenda neza uko yateganyijwe. Ingero zerekana iyo myiteguro ntawazirondora, kandi si nshya mu matwi y'abashaka kumva ukuri: Gutoza interahamwe, gukwiza mu gihugu cyose intwaro, inama n'ibitangazamakuru bishishikariza Abahutu kwikiza'umwanzi', n'izindi n'abicanyi ubwabo birengagiza nkana, bagamije gusa kujijisha ubutabera.

    Gutinyuka ukemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaje 'nk'imvura itakubye', bikozwe n'abajenosideri cyangwa ibigarasha ntawe byatangaza kuko ari ukwikuraho igisebo, uretse ko ari umwanda utazigera ubavaho. Igitangaje ariko, ni uko hari n'ibihugu cyangwa abantu biyita'intiti', bagitsimbaraye kuri iyo mvugo, atari uko bayobewe ukuri, ahubwo ari ikimwaro cyo kuba baratezutse kuri rya hame rya'NEVER AGAIN'(ntibizongera ukundi), isi yose yiyemeje nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi.

    Hari n'ababikora kubera ya myumvire ishaje ya'mpatsibihugu', bakibwira ko politiki y'itoteza no gupfukamisha ab'intege nkeya, izabagumisha ku ntebe y'icyubahiro. Abo amateka aragenda abasiga.

    Erega, Abanyarwanda ntawe twingingira kuturema agatima cyangwa kutugirira impuhwe, oya. Icyo twanga ni ukudutonekera ibikomere.

    Uzashyigikira inzira turimo yo kubaka uRwanda rutubereye twese, uwo tuzamwakiriza yombi.

    Uzabangamira iyo nzira ariko, adutobera amateka cyangwa agerageza kudusubiza mu icuraburindi, uwo akenyere duhangane.

    The post Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n'uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire'-Antonio Guterres, appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyabaye-ku-bwimpanuka-ahubwo-yari-imaze-igihe-kinini-itegurwa-dutewe-ikimwaro-nuko-ntacyo-twakoze-ngo-tuyikumire-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyabaye-ku-bwimpanuka-ahubwo-yari-imaze-igihe-kinini-itegurwa-dutewe-ikimwaro-nuko-ntacyo-twakoze-ngo-tuyikumire-antonio-guterres

  • Zari Hassan yakoze ubukwe n’umukunzi we bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan na Shakib nyuma y’amezi 10 bakundana bahisemo kubana nk’umugore n’umugabo bahamya isezerano imbere y’Imana.

    Aba bombi basezeranye imbere y’idini ya Islam ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, ni umuhango wabereye Pretoria, South Africa.

    Zari na Shakib bakaba ari bo bafashe iya mbere basangiza abakunzi babo amashusho basezeranye mu Idini ya Islam.

    Wabonaga bakeye basa neza, akanyamuneza ari kose mu mwambaro mwiza wa Islam. Zari akaba agiye kubana na Shakib w’imyaka 30 arusha imyaka igera kuri 11.

    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 nibwo Zari yahishuye ko yavuye kwerekanwa iwabo wa Shakib ndetse bamwishimiye.

    Icyo gihe yagize ati 'Yego nahuye n’ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n’inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy’abantu.'

    Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza no kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga aho yanabanye na Diamond bakanabyarana abana 2 ariko bakaza gutandukana nta bukwe bari barakoze.

    Basezeranye imbere y’idini ya Islam

    Shakib na Zari bari bamaze amezi 10 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-bamaze-igihe-mu-buryohe-bw-urukundo

  • Lionel Messi na PSG bamaze kumvikana #rwanda #RwOT

    Lionel Messi na Paris Saint-Germain bamaze kumvikana ko bagomba gutandukana nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano byanze burundu.

    Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien cyatangaje ko impande zombi zamaze guhitamo guhagarika ibiganiro byo kongera amasezerano kuko babonaga ntaho bagana.

    Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Paris kuva muri Mutarama 2023 Messi avuye mu gikombe cy’Isi yagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ngo yongere amasezerano ariko biranga kuko yamusabaga kugabanya umushahara ariko ntabikozwe.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi ikipe ya Barcelona yavuyemo muri 2021 yifuza kumugarura. Uretse iyi kipe Messi arifuzwa n’ikipe yo muri Saudi Arabia ndetse na Inter Miami FC.

    Lionel Messi yahisemo gutandukana na PSG

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-na-psg-bamaze-kumvikana

  • Australia: Manzi yakoranye indirimbo na Afriq… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 32' yubakiye cyane ku nkuru y'abantu babiri, umusore n'umukobwa bakundana urukundo rukomeye kandi rutanga icyizere, nyuma y'uko buri umwe atandukanye n'uwo bahoze bakundana.

    Manzi yabwiye InyaRwanda ko muri macye iyi ndirimbo yumvikanisha uburyo umusore n'umukobwa bishimye mu rukundo, nyuma y'uko buri umwe ababajwe mu rukundo.

    Akomeza ati 'Iyi ni indirimbo y'urukundo ivuga cyane ku bantu babiri bari mu munyenga w'urukundo, nyuma yo guhemukirwa n'aba-Ex babo baba baratandukanye.'

    'Ni indirimbo igaragaza kunyurwa n'urukundo uri guhabwa n'umuntu muri gukundana ugashimira umwereka ibyishimo aguha, ko nawe ntacyo utakora ngo umushimishe ugahitamo kuba ku ruhande rw'umukunzi wawe aribyo 'By your Side' mu kinyarwanda bivuga 'iruhande rwawe'.'

    Ibi biri mu byatumye Manzi yifashisha mu ndirimbo umukobwa witwa Frida Thim bahoze bakundana. Avuga ko cyari icyemezo kitoroshye gufata, yaba kuri we ndetse no kuri uyu mukobwa, ku kuba bombi bakongera guhurira mu ndirimbo nyuma y'amakimbirane.

    Manzi akomeza avuga ko gukorana indirimbo na Afrique byari mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye by'umuziki, ndetse no gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda no kuwumenyekanisha hanze yarwo.

    Ati 'Ni igitekerezo twagize njye n'ikipe yanjye dukorana, kuko twabonye twakorana na Afrique kuko twasanze uburyo nkora umuziki n'uwo Afrique akora twaha abakunzi bacu indirimbo nziza turamutse tuyihuriyemo. Ni uko igitekerezo cyaje.'    

    Manzi avuga ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura ibitaramo, azahuriramo na Harmonize mu gihugu cya Australia.

    Ibi bitaramo byiswe 'Harmonize Single Boy' bya Harmonize muri Australia, byateguwe na One Culture Events ifatanyije na The Connect.

    Bizabera mu Mujyi wa Sydney ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023 ari naho Manzi bazaririmbana; Ku wa 11 Kamena bizabera mu Mujyi wa Perth, ku wa 10 Kamena bizabera Adelaide naho ku wa 17 Kamena 2023 bizabera i Melbourne.

    Uyu muhanzi anavuga ko ari gutegura Extended Play (EP) izaba iriho indirimbo nyinshi, yahurijeho abahanzi banyuranye bo mu Rwanda n'abo mu mahanga. 

    Manzi yavuze ko gukorana indirimbo na Afrique ari ibintu yari amaze igihe atekerezaho, kandi yishimira ko yabigezeho 

    Manzi ubarizwa muri Australia yifashishije uwahoze ari umukunzi we Frida Thim, mu ndirimbo yakoranye na Afrique 

    Harmonize ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu gihugu cya Australia, birimo icyo azahuriramo na Manzi mu Mujyi wa Sydney 

    Manzi yavuze ko ari gukora kuri Extended Play (EP), izaba iriho n'indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda 

    Umutare Gaby ufasha cyane mu muziki Manzi muri iki gihe, aha bari kumwe muri studio

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOUR SIDE' YA MANZI NA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128105/australia-manzi-yakoranye-indirimbo-na-afrique-mbere-yo-gutaramana-na-harmonize-video-128105.html

  • Rwamagana: Ibuka yasabye ko abarokotse Jenosi… – #rwanda #RwOT

    Ibi umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yabisabye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bashyinguwe mu Nzibutso ebyiri ziri mu Murenge wa Gishari.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yagaragaje ko muri aka Karere hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 100 batabasha kugera ahabera ibikorwa byo kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe no kuremererwa n’ibyababayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Kuba uwarokotse Jenoside afata umwanya akavuga ibyamubayeho turimo kwibuka, akavuga ibyo yabonye n'uko hari ihumure ryamugezeho. Turashima ibyo Leta idahwema gukora mu guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyakubahwa muyobozi w’Akarere, Nyakubahwa Senateri, nk'uko tubibona aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka ziremereye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Musabyeyezu yakomeje agira ati “Turasaba ubufatanye mu gikorwa cyo guhangana n’ihungabana tubona rikomereye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Twihaye gahunda dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere zo kureba abavandimwe bagifite imitima yoroshye bakiremerewe, kugira ngo babashe kugera aho twibutse kuko iyo bahageze bagashyira indabo aho abacu baruhukiye twumva turuhutse.”

    Musabyeyezu yanavuze ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 barenga 100 bagira ubwoba bwo kugera ku Nzibutso no kumva ibibutsa ibihe banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Kugera uyu munsi habaruwe abantu bagera ku 107, bafite ibibazo byo kumva bafite ubwoba bwo kumva icyabibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi. Tukaba twifuza ko babonerwa ubufasha bwihariye bahabwa n’inzobere, zibafasha guhangana n’ihungabana kugira ngo ritababera imbogamizi zo gukomeza ubuzima bwa buri munsi.'

    Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubuyobozi bw’aka karere buzafatanya na Ibuka gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhangana n’ihungabana ndetse no gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

    Ati “Ndahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi kuko inkotanyi zabarokoye, imbaraga zari zifite ubu  zikubye amagana n’amagana. Hari icyo umuyobozi wa Ibuka (Presidente) yavuze cy’abantu bafite intege nke batariyakira kuburyo bagira imbaraga zo kuza kwibukira ahantu nk'aha, tuzafatanya na Ibuka ibishoboka byose tubikore, abafite ibyo bibazo by’ihungabana  tubashakire ababihuguriwe kandi babyize kugira ngo nabo batere intambwe.”

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati “Tuzakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bwose bushoboka. Ari abatarabona amacumbi, ari abafite ibindi bagikeneye cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi nk'uko Akarere ka Rwamagana kabyiyemeje kubikora ntabwo tuzatezuka.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128092/rwamagana-ibuka-yasabye-ko-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-bafashwa-guhangan-128092.html

  • Diane wari uhagarariye u Rwanda yanyuranye um… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 15 Mata 2023 nibwo mu Buhinde habaye ibirori byo gusoza amarushanwa azwi nka Supermodel Worldwide, aba arimo ibyiciro birimo Miss, Mister na Missus Supermodel Worldwide.

    Ngabonziza Diane, umunyarwandakazi uri muri 6 begukanye Rwanda Global Top Model 2023 wari uhagarariye u Rwanda, akaba yarabashije kwegukana ikamba ry'uwahize abandi mu bwiza [Iconic Beauty].

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Paulette Ndekwe uyobora Embrace Africa yohereje Diane binyuze muri Rwanda Global Top Model, yagize ati: 'Iri ni itangiriro ritwereka ko ahazaza u Rwanda ruzazamuka cyane mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza n’Imideli, ari nacyo Embrace Africa Rwanda igamije.' 

    Mu bandi bakobwa begukanye amakamba barimo Angelina Gorbunova wahize abandi agatwara ikamba rikuru rya Supermodel Worldwide, n'amafaranga asaga miliyoni 20Frw.

    Hari kandi  Igisonga cya mbere cyabaye Daria Shapovalova wo muri Belarus, icya kabiri ni Chimfwembe Mwamba Ng'oma wo muri Zambia.

    Igisonga cya gatatu yabaye Natrawee Chiarasathid wo muri Thailand, naho icya kane aba Shyrla Nunez ukomoka muri Philippines.

    Ifoto ya Ndekwe Paulette na Ngabonziza Diane bafashe mbere gato y'uko yerekeza mu Buhinde

    Ifoto y’urwibutso ya Ngabonziza Diane n’abakobwa bagiye begukana amakamba muri Miss Supermodel 

    Abakobwa batanu bahize abandi muri Miss Supermodel Worldwide 2023

    Ngabonziza Diane, umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya ‘Iconic Beauty’ muri Miss Supermodel Worldwide

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128100/diane-wari-uhagarariye-u-rwanda-yanyuranye-umucyo-muri-supermodel-worldwide-mu-buhinde-128100.html

  • CECAFA: U Rwanda ruzakira irushanwa ry’amashu… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’imikino y’umupira w’amaguru mu karere k'ibiyaga bigari CECAFA, ryamaze kwemeza gahunda y’umwaka w’imikino 2023 n’uko imikino izagenda. Imikino ya CECAFA imaze imyaka iba bigoranye ndetse ibihugu bigize uyu muryango, ibyinshi biba byitarutsa bidashaka kwakira iyi mikino nyuma y'aho amikoro akomeje kubera macye ndetse hakazamo n’icyiza cya COVID-19.

    Mu nama yabereye muri Tanzaniya ku cyicaro cya CECAFA, yemeje gahunda y’uko ibihugu bizakira iyi mikino n’amatariki izaberaho. U Rwanda ruzakira imikino y’amashuri yo gushaka amakipe azitabira imikino ya nyuma ya Pan-African Schools Championship, rukazayakira muri Kanama uyu mwaka.

    Igihugu cya Kenya kizakira amarushanwa 2 arimo CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 mu bagore izatangira tariki 3 kugera tariki 17 Kamena, ndetse bakire CECAFA y’abatarengeje imyaka18 mu bagabo izaba kuva tariki 25 Ukwakira kugera tariki 9 ukuboza.

    Uganda nayo izakira amarushanwa abiri arimo CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu izatangira tariki 4 kugera tariki 18 Ugushyingo, ndetse bakire amajonjora ya CAF women Champions league azaba tariki 12 kugera tariki 26 Kanama.

    Imikino nyamukuru ya CECAFA Kagame Cup izabera mu gihugu cya Sudan kuva tariki 15 kugera tariki 29 Nyakanga. Iyi mikino yaherukaga kuba muri Kanama 2021, ubwo yaberaga muri Tanzaniya.

    CECAFA y’amakipe iheruka kubera mu Rwanda yegukanwe na KCCA


    Uganda niyo ibitse CECAFA y’ibihugu yabereye muri Tanzaniya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128106/cecafa-u-rwanda-ruzakira-irushanwa-ryamashuri-kagame-cup-ibere-muri-sudan-128106.html

  • Padiri Uwimana aje muri Zouk mu ndirimbo ibyi… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize amezi 6 Padiri Uwimana adashyira hanze indirimbo nshya. Yaherukaga gusohora iyo yise ‘Ni Yezu’ yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 29 kuri Youtube. Tariki 16 Mata 2023 ni bwo yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “True Life”. 

    Iyi ndirimbo yasohoye iri Cyongereza, ikaba iri muri Zouk. Uwimana yayikoranye n’umupolonaise witwa Dorotea. Avuga ko “True Life” ari ubuzima nyabwo. Muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana n’umukobwa w’umushinwakazi bagaragara babyina ingwatira, birekuye cyane.

    Ati “Muri make ndirimba nk’umuntu ubwira Imana nyuma ya ‘experience’ yagize mu buzima cyangwa umufilozofe ukora ‘Meditation’ cyangwa undi wakwitegereza ubuzima hanyuma akavuga ati: ‘Uri Ubuzima nyabuzima, uri urukundo nyarukundo;

    Mana ishobora byose utanga ubuzima, uri mwiza bihebuje, uri Igitangaza kuko nubwo byose wabirimbura mu kanya gato ni wowe ucisha make kurusha byose na bose. Ni wowe wahanze isi n’ibiriho byose utabifashe nta cyakomera, niyo mpamvu byose bigomba kugupfukamira’. Mariya ajye abitwibutsa buri gihe kuko turi abanyantege nke”. 

    Padiri Uwimana yakomeje atangariza inyaRwanda ko “True Life” ari indirimbo ibyinitse, ikagira umwihariko w’uko igaragara mu mashusho nka filime, utanumvise amagambo ukabona ingorane z’ubuzima, icyizere ‘umuntu agirira Imana no kuyisaba ngo ijye ituba hafi’. 

    Akandi gashya kagaragara muri iyi ndirimbo, ni ukuba ababyinnyi baravanze injyana ya Zouk na Salza n’imyitozo ya joga ku buryo bwa gihanga cyane. Abumva icyongereza yabafasha kuzirikana ku buzima n’ukwemera kandi kuko ibyinitse n’utavuga icyongereza yamufasha kuryoherwa.

    Umwanditsi w’iyi ndirimbo avuga ko iri bufashe abantu kugarura icyizere bitewe no kuba yuzuyemo amarangamutima mu nyikirizo yayo iri mu kijwi kinini cyane kiri hasi n’ibitero biririmbye mu ijwi ryo hejuru. Ati “Ni ‘Art au fait’ yo guhuza ibyo hasi n’ibyo hejuru, isi n’ijuru, cyangwa se umuntu n’Imana”.

    Twamubajije impamvu yakoresheje ishusho ya Bikiramariya kandi abantu iby’amashusho mu kwemera batabivugaho rumwe, adusubiza ko “Kubyinira imbere y’ishusho ya Bikira Mariya kuri njye nta kidasanzwe ntihagire ubigira intambara utamwemera nahagera yihangane arebe ibindi tu!”.

    Ku bijyanye n’imyambarire, naho yagize icyo abwira abatari buyivugeho rumwe. Ati “Frari z’amabara menshi twazishyiriyemo umuco w’Abadage zigaragaza ubutandukane bw’abantu n’ibintu, ariko cyane cyane muri iyi minsi kubera kurengera ibidukikije. Nabyo ubibona ukundi nawe ubwo yihangane tu”.

    Muri “True Life”, Padiri Uwimana ntatinya kubyinisha umushinwakazi ingwatira. Abifata nk’ibisanzwe, ati “Uyu tumaze kumenyerana ni ibisanzwe”. Twamubajije igisobaburo cy’ishusho agurutse hamwe n’abana babiri, ati “Twe tuzajya mu ijuru twigenza tu, turi muri Pasika gahunda ni ukuzamuka”.

    Padiri Uwimana abarizwa muri Diyoseze Gatolika ya Nyundo, ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu Budage ku mpamvu z’amasomo. Akunzwe mu ndirimbo zirimo: “Umuriro” yakoranye na Ama G The Black, “Loved you”, “Kana k’iwacu”, “Nyirigira” na “Gusenga” iri muri Hiphop.

    Padiri Uwimana yakoze indirimbo ibyinitse yise ‘True Life’

    Padiri Uwimana agarukanye indirimbo iri mu njyana ya Zouk

    Amaze imyaka 4 aba mu Budage ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza

    Padiri Uwimana mbere y’uko ajya mu Budage, hano byari mu 2019

    REBA INDIRIMBO NSHYA “TRUE LIFE” YA PADIRI UWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128109/padiri-uwimana-aje-muri-zouk-mu-ndirimbo-ibyinitse-yakoranye-numukobwa-wo-muri-pologne-vid-128109.html