
Blog
-
Ashaka amasezerano! Menya uko ikibazo cya Bahavu giteye nyuma y'uko atsindiye imodoka ntayihabwe #rwanda #RwOT
Nyuma y'iminsi Bahavu ategereje imodoka ye ariko atayihabwa, yagize amakenga yiyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye.
Mu gihe RIB yari ikinjira mu kibazo, abategura ibi bihembo na Ndoli Safaris, baje kwicara bakemura ikibazo cyari kitarakemuka hagati yabo ariko hasigara isubyo rikomeye ryagombaga gukemuka ari uko Bahavu nawe abyinjiyemo.
Iri subyo niryo ryatumye ku wa 17 Mata 2023 hategurwa inama y'igitaraganya yabereye ku biro bya Ndoli Safaris kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.
Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy'umwaka cyane ko biri mu masezerano iyi sosiyete yagiranye n'abategura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.
Ku ruhande rwa Bahavu Jeannette we avuga ko adashobora gufata iyi modoka yamamaza iki kigo mu gihe nta nyungu we abibonamo.
Bahavu yagaragaje ko niba Ndoli Safaris bashaka ko iyi modoka igomba kuba yamamaza iki kigo, byasaba ko bamuha amasezerano y'akazi ko kwamamaza.
Ibi byamaganiwe kure n'ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n'abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.
Ku ruhande rw'abategura iri rushanwa kuko aribyo bumvikanye na Ndoli Safaris ariko bataba barigeze babishyira mu masezerano agomba guhabwa uwegukanye iyi modoka, barifuza ko habaho ubwumvikane ku mpande zombi.
Uku kudahuriza kuri iyi ngingo kwatumye inama ya mbere itaha nta mwanzuro ifashe, biyemeza gukora indi igomba guterana ku wa 18 Mata 2023 iki kibazo kigakomeza kuganirwaho hashakwa umwanzuro.
-
Itangazo:MUKHTAR Abdul Karim Kassim yasabye guhindura amazina akitwa MUKHTAR Karim Kassim #rwanda #RwOT
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport afite.
![]()
-
Itangazo:ABDUNOOR Abdulkarim yasabye guhindura amazina akitwa ABDUNOOR Karim Kassim #rwanda #RwOT
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport afite.
![]()
-
Itangazo: Abdulkarim Qassim Kassim yasabye guhindura amazina akitwa Qassim Karim Kassim #rwanda #RwOT
Uwitwa Abdulkarim Qassim Kassim yasabye guhindura amazina akitwa Qassim Karim Kassim mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport afite.
![]()
-
Umupolisi yishe mugenzi we nyuma yo kumufatana n'umugore we #rwanda #RwOT
Umupolisi w'akarere ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko yarashe mugenzi we ushinzwe umutekano wo mu muhanda nyuma yo gusanga uyu mugabo hamwe n'umugore we mu cyumba cya lodge i Mbombela, Mpumalanga muri Afurika yepfo.
Ku cyumweru, tariki ya 16 Mata 2023, umuvugizi wa polisi aha Mpumalanga, Moeti Mmusi, yemeje ibyabaye,avuga ko uyu mugore we atigeze akomereka.
Mmusi yagize ati: “Biravugwa ko nyakwigendera yari kumwe n'umugore w'uyu ukekwaho icyaha (umupolisi w'akarere) kuri rimwe mu macumbi igihe ibyo byabga.”
Mmusi yavuze ko uyu mugabo ushinjwa ubwicanyi yatawe muri yombi akaba yiteguye kwitaba urukiko vuba.
Yashimangiye kandi ko uyu afite imyaka 38, kandi ko yakoreraga agace kitwa Mbombela nk'umukozi ushinzwe uyubahirizwa ry'amategeko.
Uyu mugabo ngo yamenye ko uyu mupolisi n'umugore we bakodesheje mu macumbi yitwa Kwanyoni niko kujyayo,ahondagura urugi uyu wari wasohokanye umugore we asohoka yiruka undi amukurikiza amasasu aramurasa arapfa.
Uyu wishe mugenzi we ngo yahamagawe kuri polisi arizana bahita bamufunga ndetse bamwambura imbunda ye yakoresheje yica mugenzi we.
-
Musanze:Imodoka yakoze impanuka ikomeye igwira abantu 2 #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y'umuhanda yubamye, igwira umushoferi n'umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.
Ni imodoka yari ipakiye inkwi, iva Kabaya yerekeza mu mujyi wa Musanze, aho yageze ku gapando ko ku mashuri ya Kabaya hafi y'icyicaro cya Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, inanirwa kuzamuka isubira inyuma igwira abari bayirimo.
Umunyambaga n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigombe Mukamusoni Assoumini Yagize ati 'Ni imodoka yari ipakiye inkwi, iturutse ahitwa Rukereza yerekeza mu mujyi wa Musanze, igeze hafi y'ikigo cya Polisi ahazamuka cyane, inanirwa kuzamuka umusozi ibuze feri isubira inyuma, igwa mu rutoki ruri ahongaho amapine areba hejuru.
Uwo muyobozi yavuze ko abaturage babiri bari muri iyo modoka, barimo n'Umushoferi batigeze bagira ikibazo, akaba yahise abimenyesha Polisi, nayo igahita ikora ubutabazi bwihuse, inakurikirana iby'iyo mpanuka.
Ati 'Umuturage wahageze yahise ampamagara ampa amakuru, ampa na Shoferi turavugana, ambwira uko byagenze. Shoferi n'undi yari atwaye bose ni bazima nta n'igikomere na gito bagize.'
Arongera ati 'Nta bintu iyo modoka yangije, ubu twabimenyesheje Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Musanze, kugira ngo bakore ubutabazi bwihuse'.
-
Umugore n'umugabo biciye imitwe bitambamo igitambo ku mana yabo #rwanda #RwOT
Umugabo n'umugore bo mu Buhinde biyahuye biciye imitwe mu rwego rwo gutambira imana yabo igitambo.
Nk'uko abapolisi babitangaza, Hemubhai Makwana w'imyaka 38 n'umugore we Hansaben w'imyaka 35, 'biciye' imitwe bakoresheje 'uburyo butangaje bwo kumanura ibyuma bityaye mu kirere bakikata,byakorwaga n'abafaransa mu gihe cy'umwami Louis wa 16.
Ibi babikoreye ku 'gicaniro cy'umuriro' kugira ngo bitambemo igitambo mu muhango bakoreye ahitwa Vinchhiya, muri Gujarat,mu Buhinde.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Vinchhiya, Indrajeetsinh Jadeja yavuze ko uyu muhango wakozwe hagati y'ijoro ryo ku wa gatandatu no ku cyumweru kuwa 16 Mata, ndetse aba bashakanye basigiye urwandiko abana babo babiri, ababyeyi babo, ndetse n'abavandimwe batuye hafi.
Bwana Jadeja yavuze ko urwandiko basize rwasabye abavandimwe babo kwita ku bana babo ndetse n'ababyeyi babo.
Imirambo yabo yoherejwe gusuzumisha kugira ngo hakorwe neza iperereza.
Abagize umuryango w'aba bombi bavuze ko basengeraga mu rugo rwabo buri munsi kuva umwaka ushize.
-
Hamenyekanye akayabo Sadio Mane yaciwe azira gukubita Sane bakinana #rwanda #RwOT
Sadio Mane yitoreje hamwe na bagenzi be bakinna muri Bayern Munich mbere y'umukino wo kwishyura na Man City,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023.
Ibi byaje nyuma yo guhagarikwa umukino umwe ndetse no gucibwa amande ya 250.000 by'amapawundi,nyuma yo gukubitira mugenzi we bakinana Leroy Sane mu rwambariro amuhora ko yamututse.
Sadio Mane yarakajwe n'amagambo yabwiwe na Sane mu mukino baheruka gutsindwamo na Man City ibitego 3-0 kuri Etihad mu cyumweru gishize,byatumye amukubita igipfunsi bakigera mu rwambariro.
Uyu munsi,Sadio Mane yagaragaye mu myitozo na bagenzi be muri Bayern Munich bitegura uyu mukino wa Champions League na Manchester City.
Mane yahagaritswe umukino umwe baheruka kunganya na Hoffenheim igitego 1-1 anacibwa amande angana na 250.000 by'amapawundi nyuma yo gukubita Sane igipfunsi mu maso umunwa ukabyimba.
Amahirwe menshi nuko Sadio Mane azaba ari mu ikipe izahura na Man City kuri uyu wa Gatatu saa tatu z'ijoro aho bazaba bashaka kwishyura ibitego 3-0 batsinzwe cyangwa bagatsinda ibirenzeho bagakomeza muri 1/2 cy'irangiza.
Hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu ashobora gushyirwa ku isoko mu mpeshyi kuko atabashije kwisanga mu ikipe ya Bayern Munich imuhemba akayabo kandi atabanza mu kibuga.
![]()
Sadio Mane yakoranye imyitozo na bagenzi be nyuma yo kuva mu bihano
-
Muhanga: Imiryango 734 y'abarokotse Jenoside ikeneye gusanirwa inzu, 86 nta ho gukinga umusaya #rwanda #RwOT
Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu karere ka Muhanga baravuga ko abarokotse bagifite ibibazo bituma batabasha gutera imbere. Muri ibyo bibazo harimo; imanza zitararangizwa, hakaba habarurwa imiryango myinshi ikeneye gusanirwa amazu n'indi igomba kubakirwa.
Ingabire Benoit, Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abarokotse Jenoside hari byinshi bafashwamo n'Ubuyobozi bw'Igihugu ariko ko hari imiryango myinshi ikeneye gusanirwa inzu, hakaba n'indi itagira aho ikinga umusaya ikeneye kubakirwa.
Yagize ati' Hari byinshi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafashwamo n'ubuyobozi bw'Igihugu, ariko nk'ubu mu karere kacu dufite imiryango 734 bafite amazu yubatswe kera bisa nko kwitabara. Amaze gusa n'ayangirika ku buryo yashyira mu kaga abayabamo. Dufite n'indi miryango 86 y'abatagira amacumbi kandi nabo bakeneye kubakirwa, ariko hari amwe mu mazu azasaba kubanza gushaka ingengo y'imari'.
Yongeyeho ko hari ubundi buryo bwakoreshwa kugirango amacumbi yitabweho harimo; Gukoresha imiganda igakora ibyoroheje hagamijwe gufasha abayafite kuyafata neza ndetse no kubakira abatayafite burundu.
Mukarukundo Isabelle, avuga ko amazu bubakiwe mu mwaka w'1994 yubatswe mu bihe bikomeye kandi yubakwa mu buryo bwo kwitabara bityo akaba yaramaze kwangirika bikomeye. Ati' Aya mazu yacu rwose yubatswe hitabarwa kubera ko ayacu twabagamo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bayasenye bagatwara ibikoresho byayo. Ayo batwubakiye bigaragara ko yangiritse cyane ndetse ashobora kutugwaho mu gihe tutaba dutabawe'.
Byiringiro Emmanuel, avuga ko hari benshi mu barokotse batagira amazu yo kwikingamo. Asaba ko bishobotse bafashwa kubona amacumbi kuko ntayo bafite kandi hashize igihe bagenda bizezwa ko bazafashwa kubona aho bikinga.
Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko hari urutonde rw'abakeneye inzu ndetse n'abafite agomba gusanwa. Avuga ko yose agenda asanwa mu bice bitewe n'ingengo y'Imari yabonetse, ko bityo abafite ibibazo bose batekerezwaho.
Meya Kayitare, yongeraho ko ibi bibazo bigaragara ndetse n'ibitagaragara byose byugarije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bose bazafashwa kubivamo kuko bagomba kwitabwaho bagafashwa uko bishoboka.
Iyi mibare itangazwa ni iy'agateganyo kuko ishobora kwiyongera bitewe nuko ushobora gusanga hari n'amazu usanga atagomba gusanwa ahubwo agasenywa yose akubakwa bundi bushya cyangwa se iyi mibare ikaba yakwiyongera bitewe n'igihe.
Akimana Jean de Dieu



