Blog

  • Perezida Kagame yatashye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinea #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Guinea, Col. Mamadi Doumbouya batashye ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n'ikiraro kigezweho bihuza Kagbélen n'umurwa mukuru Conakry,byitiriye Perezida Paul Kagame.

    Muri ibi bikorwaremezo harimo umuhanda muremure (highway) wiswe Paul Kagame, uhuza Umujyi wa Kagbélén na Conakry.

    Ni ibikorwaremezo bizoroshya urujya n'uruza hagati y'imijyi y'inganda n'umurwa mukuru Conakry na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w'iki gihugu Col. Mamadi Doumbouya, bahuye n'abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye bya Guinea, bitegura kuzavamo abayobozi b'ejo hazaza muri iki gihugu. Ni igikorwa cyabereye ku ishuri rya Gisirikare rya Guinea.

    Uyu muhango wo gutaha ibi bikorwa remezo wabaye mu gihe Perezida Kagame akomeje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu guhera ku wa Mbere taliki ya 17 Mata.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Perezida Kagame yasuye Guinée nyuma y'uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Yaherukaga gusura iki gihugu muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Repubulika ya Guinea iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika. Abaturage ba yo bajya kungana n'ab'u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53. Abagituye bakoresha Igifaransa mu gihe ifaranga ryabo ari iry'imbere mu gihugu rizwi nka 'Guinean Franc'.

    Guinea ikora ku Nyanja ya Atlantic. Inazwi ku kugira amashyamba arimo ibiti n'inyamaswa zo mu misozi nk'inguge. Ni igihugu gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yatashye-ibikorwaremezo-byamwitiriwe-muri-guinea

  • Rwamgana: Ab'i Mwulire bibutse Jenoside ku nshuro ya 29 hagarukwa ku kaga Abatutsi bahuye na ko – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu musozi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri 26 930 irimo iy'abasaga ibihumbi 15 bahiciwe nyuma y'iminsi 12 bahanganye n'Interahamwe ariko bakaza kurushwa imbaraga kubera imbunda zakoreshejwe.

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi baguye kuri uyu musozi wabaye kuri uyu wa 18 Mata 2023, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 28.

    Mu buhamya bwa Mukarubuga Egidie watanze ubuhamya nk'umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, yavuze ko babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye aho abagabo bayateraga Interahamwe mu gihe abana n'abagore bayatundaga bayabegereza.

    Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubica we bamutemye mu mutwe ariko ntiyahita apfa, bukeye bagarutse guhorahoza abatari bapfuye bamutema ijosi ku buryo hasigaye imitsi ibiri.

    Mukarubuga yavuze ko yaje kurokorwa n'umukecuru wamusanze ahantu mu gihuru yari aryamyemo ahamagara abandi bantu bamugeza mu nkambi aho Inkotanyi zari zashyize abo zarokoraga baramuvuza kugeza ubwo yongeye kuba muzima.

    Kuri ubu afite umugabo n'abana batanu. Yavuze ko abamwiciye umuryango we yabababariye.

    Rwakibibi Pascal wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye ababo yashimiye Inkotanyi zabarokoye zigatanga ubuzima ku Banyarwanda. Yavuze ko nubwo abashyinguwe batabasubije ubuzima, nibura babashyinguye mu cyubahiro.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yihaganishije imiryango yashyinguye ababo abibutsa ko igihugu kibakunda kandi ko gishishikajwe no kubateza imbere.

    Yasabye buri wese kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abakomeje guhembera urwango, asaba ababyeyi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiganiro bibi bihembera amacakubiri kuko byashyira habi igihugu.

    Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 83, Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire bari baturutse Nawe, Rutonde, Munyiginya, Mwulire, Muhazi n'ahandi henshi. Mu babishe havugwamo Semanza Laurent wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi.

    Imibiri 28 yashyinguwe mu cyubahiro i Mwulire

    Rwakibibi Pascal wavuze mu izina ry'abashyinguye ababo yashimiye Inkotanyi zabarokoye

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yihaganishije imiryango yashyinguye ababo abibutsa ko igihugu kibakunda kandi ko gishishikajwe no kubateza imbere

    Mukarubuga yavuze ko Inkotanyi zamutabaye yenda gupfa kuko yari yaratemwe ijosi

    Abayobozi barimo Minisitiri Ingabire Paul na Minisitiri Nyirahabimana Solina bifatanyije n'abarokokeye Mwulire kwibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamgana-ab-i-mwulire-bibutse-jenoside-ku-nshuro-ya-29-hagarukwa-ku-kaga

  • Perezida Kagame yatashye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinea #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Guinea, Col. Mamadi Doumbouya batashye ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n'ikiraro kigezweho bihuza Kagbélen n'umurwa mukuru Conakry.
    Ni ibikorwaremezo Guinea yitiriye Perezida Paul Kagame.

    Ibi byitezweho koroshya urujya n'uruza hagati y'imijyi y'inganda n'umurwa mukuru Conakry na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.

    The post Perezida Kagame yatashye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinea appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/perezida-kagame-yatashye-ibikorwaremezo-byamwitiriwe-muri-guinea/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yatashye-ibikorwaremezo-byamwitiriwe-muri-guinea

  • Yamuvuzeho biratinda! Harmonize yanuriwe n’im… – #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Diamond yakunze kugaragaza mu bihe bitandukanye uburyo yatwawe n'imiyoborere ya Dr. Magufuli wayoboye Tanzania. Umunyamuziki Jaguar wamamaye mu ndirimbo 'Kigeugeu' aherutse gusohora ifoto ari kumwe na William Ruto wa Kenya.

    No mu Burundi ntibatanzwe! Kuko umuhanzikazi w'umunyamafaranga Natacha yafashwe n'agahinda k'igihe kirekire ubwo yamenyaga ko Nkurunziza Pierre wayoboye u Burundi yitabye Imana. Yasohoye amashusho n'amafoto bimugaragaza bari kumwe mu bihe binyuranye.

    Urukundo rw'ibyamamare kenshi ku banyapolitiki ntirukunze kuvugwaho rumwe. Ariko Bien-Aime wo muri Sauti Sol aherutse gusohora inyandiko yanyujije mu kinyamakuru Nation, aho avugamo uburyo yanyuzwe n'uko we na bagenzi be bakiriwe na Perezida Kagame.

    Iyi nyandiko yasohotse muri kiriya kinyamakuru ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2022. Irimo ifoto imwe, igaragaza Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n'abagize itsinda rya Sauti Sol-Yafashwe ku wa 4 Nzeri 2022.

    Muri iyi nyandiko, yavuzemo ko Perezida Kagame ari intangarugero y'amahame ya 'Sol Generation' ariyo: Ikinyabupfura, Gahunda, Umurava no kuba Indashyikirwa. Ati 'Muri macye ni umuntu w’igitangaza.'

    Mu 2021, umunya-Nigeria Davido yavuze ko ubwo yazaga mu Rwanda kuririmba mu gitaramo cyo Kwibohora, yakiriwe ku kibuga cy'indege na Perezida Kagame n'abo mu muryango we.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru 'French Fashion', Davido yavuze ko asanzwe afitanye umubano mwiza n'abakuru b'ibihugu, ariko ko yatunguwe n'uburyo Perezida Kagame yamwakiriye ku kibuga cy'indege mu 2014.

    Ati 'Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze mu Rwanda ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kumfata ku kibuga cy’indege ubwe'.

    Akomeza ati 'Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje. Kumenya ko nshobora kubona Perezida, nkashobora kuvugana na we.'

    Mu 2016, Kofii Olomide yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuza mu Rwanda. Icyo gihe, yavuze ko Perezida Kagame akwiriye gushimirwa cyane ku bw'akazi gakomeye yakoze ndetse n'iterambere agejejeho Abaturage. Ibi yongeye no kubishimangira mu gitaramo aheruka gukorera muri BK Arena mu Ukuboza 2021.

    Harmonize kwisanga ku isoko byamusabye kwigobotora byinshi:


    Rajab Abdul Kahali wahisemo izina rya Harmonize, ni umunya-Tanzania w'umunyamuziki, washyize imbere injyana ya Bongo Flava.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 y'amavuko, yagize izina rikomeye mu muziki binyuze mu nzu ya Wasafi ya Diamond yamufashaga mu muziki.

    Ijwi rye, imiterere ye n'ibindi biri mu byatumye igikundiro cye cyaguka. Mu 2019, yasezeye muri Wasafi ariko asabwa kwishyura miliyoni 500 z'amashilingi ya Tanzania kugira ngo avemo.

    Muri Werurwe 2023, yatangaje ko n'ubwo yakoze ibyo yasabwaga byose kugira ngo ave muri WCB, atarabasha kubona uburenganzira ku bihangano bye.

    Icyo gihe yavuze ati '[….] Kuki bambuza kubona uburenganzira bwanjye ku mutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Uyu muhanzi ari mu muziki kuva mu 2011. Akimara kuva muri Wasafi yakoze ibihangano byakunzwe, ndetse atangira gutekereza kwisanga ku isoko ryo mu Rwanda.

    Biri mu byatumye atekereza gukorana indirimbo 'The way you are' na Bruce Melodie. Anaherutse gutangaza ko ari gukora ku mushinga w'indirimbo eshanu ahuriyeho na Bruce Melodie, ni nyuma y'uko uyu muhanzi yari amusanze muri Tanzania.

    Harmonize mu rugendo i Kigali, rwasize abibye ubushuti n'Abanyarwanda

    Harmonize mu mitwe y'abanyarwanda yabaye isereri. Akigera mu Rwanda, yavuze ko yifuza gushyingiranwa n'Umunyarwandakazi.

    Hagiye hanze amashusho kandi ari kumwe na Producer Element, Ariel Wayz na Bruce Melodie muri studio, ibintu nabyo byatumye yongera kugarukwaho.

    Nyuma yagaragaje ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga na we arabimwemerera ko nta kibazo rwose agomba kugenda abonanye n'umubyeyi we.

    Yananditse agaragaza ko ashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibintu byavugishije benshi.

    Uyu muhanzi yagiye mu Biryogo tariki 23 Mutarama, ashagawe n'abanya-Kigali cyane abatuye i Nyamirambo, ibintu byatunguye benshi ari kurya umuceri w'ipirawu na capati.  Bivugwa ko yasize ahatanze amafaranga arenga ibihumbi 600 Frw.

    Harmonize, izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo zamenyekanye kugeza ahuye na Diamond.

    Mu 2018 mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari ari mu Rwanda, yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy'imodoka.

    Yagize ati 'Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye […] urugendo rwanjye rwari rurerure cyane. Hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki, ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.'

    Harmonize afite ku mutima u Rwanda na Perezida Kagame:


    Ku wa 20 Mutarama 2023, Harmonize yabwiye Televiziyo Rwanda ko yishimiye kugaruka mu Rwanda. Avuga ko abaturage b’u Rwanda ari beza kandi ni igihugu cyiza.

    Uyu munyamuziki yavuze ko yatunguwe n’uburyo Umujyi wa Kigali urangwa n’isuku. Ati “Nshingiye ku byo nabonye… Umujyi mwiza rwose. Ndiyumva nk’umuntu watinze kuhagera, no kumarana igihe cyanjye n’umuvandimwe wanjye wa Bruce Melodie.”

    Yavuze ko we na Bruce Melodie ‘turi inshuti’. Kandi, ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda yahuza imbaraga n’uwo muri Tanzania, bigira ingaruka nziza ku Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ati “Igihe ni iki cyo kwerekana ibyo tumaze igihe dukoraho. Buri wese uri kundeba ntamfate nk’aho ndi umuhanzi Mpuzamahanga, ahubwo amfate nk’umuhanzi w’umunyarwanda.”

    Harmonize yavuze ko uburyo yakiriwe byatumye ‘niyumva nko mu rugo’. Yavuze ko ubuzima yanyuzemo buteye ubwoba, kuko we, Mama we ndetse na Mushiki we bararaga mu cyumba kimwe.

    Yabiteyemo urwenya, avuga ko igihe mushiki we yabonaga umukunzi yumvise aruhutse, kuko noneho yari agiye kuba mu cyumba kimwe na Nyina gusa. Ati “Ndiyumva neza kuba ndi hano.”

    Saa 12 n’iminota 12 zo ku wa 12 Mata 2023, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti bari bamaze iminsi itanu batangiye icyumweru cy’icyunamo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Harmonize yashyize ifoto ya Perezida Paul Kagame ku rukuta rwe rwa Twitter, ayiherekeresha amagambo agira ati “Turagushima Perezida Paul Kagame ku bwo gutuma u Rwanda rugira amahoro.”

    Iyi foto yakozweho ‘Retweets’ 88, irebwa n’abantu barenga ibihumbi 286. Ni mu gihe kuri Twitter, Harmonize asanzwe akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 200.

    Hadaciyeho umunsi umwe, Harmonize yafashe ifoto ya Perezida Kagame ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram nk'ifoto imuranga iyo ugiye kumushakisha (Profile). Ariko yaje kuyikuraho. Iyi foto yayishyizeho isimbura indi yari afiteho igaragaza ibendera ry'u Rwanda.

    Umubano wa Tanzania n'u Rwanda urarambye:

    Umubano w'u Rwanda na Tanzania warushije kuba mwiza kuva mu myaka ya 2015, ku ngoma ya Dr Magufuli [Imana imuhe iruhuko ridashira].

    Kuva icyo gihe ibihugu byombi byakomeje umubano uhamye. Muri Kanama 2021, Perezida Samiau Suluhu wasimbuye Magufuli yageze i Kigali mu ruzinduko rw'amateka rwamaze iminsi ibiri.

    Ku kibuga cy'indege yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Bimwe mu byavuye muri uru ruzinduko, harimo amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono; arimo ajyanye n'ikoranabuhanga, uburezi, ubugenzuzi bw'imiti n'ibindi.

    Icyo gihe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye na Tanzania byinshi birenze umupaka, bijyanye no gushyira imbaraga mu mishinga ihanzwe ijisho.

    Ati 'Bijyanye n'isinywa ry'aya masezerano, twizeye ko uru ruzinduko rugomba kubyara umusaruro kandi rugatanga umurongo mushya ku bufatanye bw'ibihugu byacu.'

    Akomeza ati 'Ibi kandi birongerera imbaraga imishinga ikomeye y'ibikorwa remezo n'ishoramari bitanga inyungu ku mpande zombi, by'umwihariko umushinga w'umuhanda wa gari ya moshi, ibijyanye no gutunganya amata, n'uburyo buteye imbere bujyanye no gukoresha ibyambu.'

    Madamu Samia Suluhu we yavuze ko yishimiye gutumirwa na Perezida Kagame mu Rwanda. Yavuze ko ibiganiro na mugenzi we byibanze kuri 'byinshi twakora mu guteza imbere ubukungu mu nyumgu z’impande zombi. Twumvikanye kurushaho guteza imbere imibanire ihari, imibanire y’amateka kandi imibanire ya kivandimwe.”

    Inkuru wasoma: 1. Yaraye mu cyumba cya miliyoni 25 Frw! Umunsi Bien-Aimé aramukanya na Perezida Kagame

    2. “Natunguwe no kubona Perezida w’u Rwanda aza kumfata ku kibuga cy’indege”-Davido


    Harmonize ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 9 kuri Instagram yashimye Perezida Kagame ku bwo gutuma u Rwanda rugira amahoro 

    Harmonize akunze gukora uko ashoboye akisanisha n'u Rwanda mu rwego rwo kwagura isoko ry'umuziki we 


    Harmonize yigeze kwandika kuri Instagram ati “Ndumva nabaye umwana wa Nyakubahwa Paul Kagame

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SINGLE AGAIN’ YA HARMONIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128192/yamuvuzeho-biratinda-harmonize-yanuriwe-nimiyoborere-ya-perezida-paul-kagame-128192.html

  • Biberaho mu buzima bwibiciro bihanitse! Binj… – #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye kuri izi mbuga bakomeje kwibaza icyo aba bagore bakora kibinjiriza amafaranga abagaragaraho kandi berekana ko babayeho mu buzima benshi bita ko buhenze.

    'Kigali Boss Babes' itsinda bizwi ko rigizwe n'abagore batandatu barimo Ambasaderi Allia Cool, Umunyamideri Gashema Sylvie, Umwerekanamideri Christella, Rwiyemezamirimo Camilla Yvette, umukinnyi wa Filime Queen Douche uzwi ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Rwiyemezamirimo Isimbi wabaye n'Umunyamideri.

    InyaRwanda yagerageje gukusanya amakuru yaho iri tsinda rikomeje kugarukwaho na benshi rikura amafaranga bavugwaho ndetse binanugwanugwa ko bashobora gutangira gukora ikiganiro kigaruka ku mibereho rusange kizwi mu ndimi z'amahanga nka 'Reality Tv show'.

    Ni iyihe soko izwi 'Kigali Boss Babes' basaruramo agatubutse?

    Reka duhere kuri Isimbi Alliance uzwi nka Allia Cool umwe mu bagore bazwi muri sinema y'u Rwanda kuri ubu uyu mugore amaze kwinjira ku isoko rya Nigeria aho yatangiye kugurisha filime yanditse izindi zigakinwa.

    Allia Cool uretse kwinjiriza agatubutse muri ibyo bikorwa, ni umwe mu bategura ibihembo bya Sinema bikomeye mu Rwanda, akaba kandi umwe muri ba Ambasaderi b'amahoro mu isi bashyirwaho n’Umuryango w’Abibumbye, UN.

    Amb Allia Cool ni umwe mu bakobwa batuye mu nzi zihenze i Kigali

    Gashema Slyvie ni umwe mu bagore b'abanyamideri bakomeye mu Rwanda cyane cyane mu bucuruzi bw'imyambaro y'abagore n'ibitenge bihenze bizwi nka 'Bazi' aho yashinze ikigo 'Bazin Deluxe by Slyvie'.

    Gashema Slyvie ni umucuruzi w'imyambaro y'abagore cyane cyane ibitenge bihenze bizwi nka 'Bazin'

    Camille Yvette uzwi nka Camilles Yvette ku mbuga nkoranyambaga asanzwe ari rwiyemezamirimo ukomeye dore ko afite yashinze ikigo 'Camille Investment Ltd' rikora ishoramari mu bijyanye no gutegura ibitaramo n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

    Camille Yvette ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye washinze ikigo 'Camille Investment Ltd'

    Rwiyemezamirimo Isimbi Vestine Muragijimana usanzwe ari Umunyamideri ni umwe mu bagore bashoye imari mu birungo by'ubwiza abinyujije mu kigo 'Isimbi Cosmetics & Imports Ltd 'gishora no mu bindi bikorwa birimo kugemura[Import] ibiryo n'itabi mu Rwanda.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri kandi ni umufasha w'umuherwe akaba n'umushoramari Shaul Hatzir umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu bijyanye na Siporo inyuze mu ikoranabuhanga.

    Umunyamideri Isimbi Model yatangije ikigo 'Isimbi Cosmetics & Imports Ltd

    Umukinnyi wa filime Danis Christelle Igeno Uwase uzwi nka Christella ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa mu Rwanda bishyurwa agatubutse mu gukoreshwa mu mashusho y'indirimbo y'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie Davis n'abandi.

    Uretse ibi kandi uyu mukobwa ushinguye ni umwe mu bahenze mu mwuga wa sinema mu Rwanda aho bivugwa ko ariwe mukobwa wishyurwaga amafaranga menshi kurusha abandi muri filime zirimo iza Baad Raama n'abandi.

    Christella ari mu bakobwa bifashishishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda.

    Umukobwa w'undi ni Queen Douce umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri sinema nyarwanda kandi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi.

    Kugeza ubu uyu mukobwa udakunze kwigaragaza mu itangazamakuru bizwi ko yinjiriza mu mwuga wa sinema nubwo filime yakinnye atari nyinshi cyane.

    Queen douce akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128181/biberaho-mu-buzima-bwibiciro-bihanitse-binjiriza-he-abagore-buburanga-bagize-kigali-boss-b-128181.html

  • Bwa mbere hagiye kuba amarushanwa yo gusoma no kwandika azahuza Kaminuza zose zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu rugendo rw'iterambere u Rwanda rurimo, rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ari nabwo buzatuma rugera ku cyerekezo 2050, aho buri muturage azaba yinjiza amadorali ya Amerika ibihumbi 12 mu mwaka.

    Ubu bumenyi buva mu mashuri ariko ubwinshi bubitse mu bitabo byanditswe n'abahanga, abiga mu byiciro byose baba bagomba gukangukira gusoma.

    Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana yabwiye IGIHE ko bateguye amarushanwa yo gusoma ibitabo 11 kugira ngo aba banyeshuri biyubakemo umuco wo gusoma, bazanavemo abanditsi beza.

    Ati 'Mu masomero nta bitabo by'Abanyarwanda bibamo. Tugize amahirwe abanyeshuri ba kaminuza bagakunda gusoma ibitabo bivuga ku gihugu no ku muco wacu, twaba dufite icyizere ko mu gihe kiri imbere tuzaba dufite abantu bashoboye kandi bashobotse.'

    Yongeyeho ko aya marushanwa azafasha kwimakaza indangagaciro mu bazayitabira, n'abo babana, kumenya amateka y'igihugu, bikazanagira uruhare mu kubaka ubukungu bw'igihugu hagendewe ku cyerekezo 2050.

    Hategekimana yavuze ko abanyeshuri bo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza batangiye kwiyandikisha ku mashuri yabo ku wa 6 Werurwe 2023 bikazasozwa ku wa 1 Gicurasi 2023. Yatanze urugero rwa Kaminuza imwe yo muri Kigali yamaze kwandika abarenga 100.

    Yasobanuye ko ibitabo bazasomwa bazajya babisanga mu masomero ya Kaminuza bigamo, kandi ngo birahari bihagije.

    Muri iri rushanwa umunyeshuri azahitamo igitabo kimwe, agisome kandi agikorere incamake kuri paje eshanu zandikishije intoki, byose bizakorwe kuva muri Gicurasi kugeza tariki 10 Nyakanga 2023. Mu irushanwa nyirizina urushanwa azanasubiza ibibazo ku gitabo yasomye.

    Hategekimana yavuze ko abanyeshuri bazarushanwa bazahembwa ibihembo byinshi, birimo mudasobwa, amagare ya siporo, ibikoresho n'ibindi ariko igihembo gikuru kikazaba miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, byose bigamije kubafasha kuvamo abanditsi beza. Buri munyeshuri witabiriye kandi azagenerwa ishimwe.

    Aya marushanwa azajya aba inshuro ebyiri mu mwaka ni ukuvuga rimwe mu mezi atandatu.

    Hategekimana Richard Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda avuga ko gusoma ibitabo bivuga ku Rwanda bitateza imbere ururimi

    Ibitabo bizasomwa mu irushanwa rizahuza za Kaminuza byose byanditswe mu Kinyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-hagiye-kuba-amarushanwa-yo-gusoma-no-kwandika-azahuza-kaminuza-zose

  • Bucura bwa Musenyeri Laurent Mbanda, Edwin Mbanda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa Edwin Mbanda wari bucura mu muryango w'iwabo yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mata 2023, gusa icyamwishe ntikiramenyekana neza cyane ko uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko 'basanze yapfuye aryamye nta kindi baramenya.'

    Edwin Mbanda w'imyaka 31 apfuye mu gihe i Kigali hateraniye inama y'Umuryango w'Amatorero Angilikani mu Isi uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya, (Global Anglican for Future Conference: GAFCON), inama yatangiye kuri uyu wa 17 Mata 2023 ikazamara iminsi itanu.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya GAFCON, Umuyobozi Mukuru w'uyu muryango, Foley Beach yagize ati 'Ntewe intimba no kubasangiza amakuru y'akababaro y'uko umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana bitunguranye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku myaka 31.'

    Ati 'Iyi ni inkuru y'inshamugongo. Nifatanyije n'umuryango mugari wa GAFCON, twihanganishije Musenyeri Laurent Mbanda, Umugore we Chantal ndetse n'abana babo Eric na Erica. Twifatanye n'Umuryango wa Mbanda mu masengesho muri ibi bihe bitoroshye.'

    Ntiharamenyekana icyishe umuhungu wa Musenyeri Mbanda, Edwin Mbanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bucura-bwa-musenyeri-laurent-mbanda-edwin-mbanda-yitabye-imana

  • Perezida Kagame yitiriwe ikiraro muri Guinée Conakry (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutaha iki kiraro cyiswe 'Pont Paul Kagame', byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2023.

    Perezida Kagame ari muri Guinée mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yatangiriyeyo ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023. Akihagera yakiriwe na Perezida w'Inzibacyuho w'iki gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya.

    Abakuru b'ibihugu byombi bafatanyije n'abaturage bo muri Guinée mu gutaha iki kiraro.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Intebe wa Guinée, Bernard Goumou; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Elhadj Gando Barry, uw'Itumanaho, Ousmane Gaoual Diallo n'uw'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mory Condé; ba guverineri b'Umujyi wa Conakry n'uwa Kindia, abaperefe ba Dubréka, Coyah n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze.

    Mu gutaha 'Pont Paul Kagame' hari n'abaturage benshi bishimiye kureba gitangira gukoreshwa nyuma y'igihe cyubakwa na Sosiyete y'Abashinwa, CIBITEC.

    Ambasaderi w'u Bushinwa muri Guinée, Hiang Wei, yavuze ko iki kiraro kiri muri gahunda y'umushinga wo kubaka no kuvugurura uduce tw'umujyi wa Conakry.

    Yavuze ko 'Abashinwa n'Abanya-Guinée bafatanyije kubaka kuri uyu mushinga.'

    Yakomeje ati 'Mu myaka itatu abubatsi b'Abashinwa n'Abanya- Guinée bakoranye, barenga ibikomeye birimo na COVID-19.''

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Elhadj Gando Barry, yavuze ko Guverinoma ya Guinée yashyize imbaraga mu kubaka, kuvugurura no kubungabunga imihanda ndetse n'ibindi bikorwaremezo. Muri uru rwego iteganya gushoramo miliyari 4000 mu 2023.

    'Pont Paul Kagame' yatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, ku ngoma ya Perezida Alpha Condé. Ni ikiraro kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n'u Bushinwa.

    Muri aya masezerano, u Bushinwa buzatanga miliyari 20 z'amadolari mu kubaka ibikorwaremezo muri Guinée, hagati ya 2017 na 2036.

    Ku rundi ruhande, Guinée yageneye sosiyete zo mu Bushinwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y'agaciro cyane ko iki gihugu gikungahaye cyane kuri iyi ngeri.

    Ikiraro cyitiriwe Perezida Kagame kiri ku muhanda uhuza Conakry n'ibindi bice by'igihugu. Cyitezweho koroshya ubuhahirane hagati y'abatuye igihugu, kwagura ishoramari no kurushaho kunoza imibereho yabo.

    Umujyi wa Kagbélen kirimo ufatwa nk'uw'inganda by'umwihariko izirimo urutunganya ifumbire n'urwa biogaz. Unafite icyambu gishobora guhuza n'icya Conakry mu kurushaho kunoza ubwikorezi bunyuze mu mazi.

    Perezida Kagame yongeye kwerekwa agaciro ahabwa by'umwihariko muri Guinée nyuma y'uko ubwo yasuraga iki gihugu bwa mbere muri Werurwe 2016, yakiriwe bidasanzwe i Conakry n'abaturage bamuhaye ikaze ndetse na we agenda abasuhuza.

    Icyo gihe yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Inkuru wasoma: Perezida Kagame yakiriwe na Col Mamadi Doumbouya muri Guinée

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinée, Colonel Mamadi Doumbouya, ubwo berekezaga ahabereye ibirori byo gutaha ibikorwaremezo bimaze igihe byubakwa muri iki gihugu

    Perezida Kagame na Colonel Mamadi Doumbouya, batashye Ikiraro cya Kagbélen kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2023, nyuma y’imyaka isaga itatu cyari kimaze cyubakwa

    Perezida Kagame yitiriwe ikiraro muri Guinée. Aho cyubatse ni mu ihuriro ry’imihanda itandukanye ihuza Conakry n’utundi duce tw’igihugu

    Abitabiriye ibi birori bari bitwaje amabendera arimo n’ay’u Rwanda

    Ibirori byo gutaha iki kiraro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abaturage bo muri Guinée

    Mu birori byo gutaha iki kiraro abaturage bari bishimiye kwakira Perezida Kagame

    Ikiraro n’ibindi bikorwaremezo byubakwa muri iki gihugu bigizwemo uruhare na sosiyete z’Abashinwa

    'Pont Paul Kagame' yatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, ku ngoma ya Perezida Alpha Condé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitiriwe-ikiraro-muri-guinee-conakry

  • Moses yatakambiye Perezida wa Repubulika nyuma yo gusabwa gusiba ikirago by'abatinganyi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'inzu y'imideli Monshions akaba ari nawe washushanyaga ubwoko bw'imyenda Twahirwa Moses ,yatakambiye Perezida wa Repubulika nyuma yo gusabwa gusiba amabara ya LGBTQ agaragaza ikirango cy'abaryamana bahuje ibitsina.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu munyamideri umaze iminsi mike yeruye ko akoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi kubera uburwayi yavuze ko ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwasabye Moshions gusiba amarangi agizwa n'amabara aranga abaryamana bahuje ibitsina n'abandi.

    Moses avuga ko bamwe mu bayobozi b'Umujyi bavuze ko bise aya mabara umwanda kandi ko akwiye kuyakura ku rukuta rugize uruzitiro rw'iyi nzu y'imideri ya Moshions iherereye mu Kiyovu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-yatakambiye-perezida-wa-repubulika-nyuma-yo-gusabwa-gusiba-ikirago-by

  • Nyarugenge: Abana 65 bo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri by'arenga miliyoni 13 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, nibwo aba bana uko ari 65 bahawe ibikoresho by'ishuri ku bufatanye bw'Akarere ka Nyarugenge n'umuryango witwa Better Education for Deprived Kids.

    Ibikoresho bahawe birimo amakayi n'amakaramu, amavuta yo kwisiga na Cotex n'ibindi birimo ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by'ishuri.

    Uwamariya Françoise wiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko yishimiye ko yahawe ibikoresho by'ishuri na Cotex kuko bizamufasha gukurikira neza amasomo.

    Ati 'Nishimiye cyane ko bampaye amakayi n'amakaramu n'ibindi bikoresho bizajya bimfasha ku ishuri nk'amasabune n'ibindi kuko bizatuma ntsinda binandinde kongera guhangayika kuko hari n'igihe naburaga cotex bikaba ngombwa ko nzisaba bagenzi banjye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko iyi nkunga yahawe aba bana izafasha ubuyobozi kugabanya umubare w'abana bataga ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri.

    Yagize ati 'Icyo biri budufashe ni ukugabanya wa mubare w'abana batiga kubera ubushobozi buke no kugabanya abata ishuri kuko akenshi hari ababura amafaranga y'ishuri bakarivamo.'
    Yongeyeho ko iyi inkunga ifite agaciro k'arenga miliyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda arimo miliyoni 4 y'ishuri n'arenga miliyoni icyenda babaguriyemo ibikoresho bizabafasha mu myigire yabo.

    Umuyobozi wa Better Education for Deprived Kids, Nyagatare Victor yavuze ko bafashe iki cyemezo cyo kurihira aba bana ishuri nyuma y'uko ubuyobozi bubagaragarije ko hari abana bajya bata ishuri kubera kubura ubushobozi.

    Ati ' Bakimara kumenya ibyo dukora baratwegereye batugezaho icyifuzo cyabo badusaba ko twafatanya nabo gufasha abana batishoboye babuze amafaranga y'ishuri nibwo twafashe iki cyemezo cyo kubafasha kugira ngo turwanye icyo kintu cy'uko hari abana bata ishuri kubera ko babuze amafaranga cyangwa ibikoresho.'

    Yongeyeho ko bazajya babonana n'aba bana ndetse bazakomeza kubishyurira kugeza barangije kwiga.

    Abanyeshuri bishimiye guhabwa ibikoresho by’ishuri

    Abana bahawe ibikoresho by’ishuri bemerewe kwishyurirwa amafaranga y’ishuri kugeza barangije kwiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abana-62-bo-mu-miryango-itishoboye-bahawe-ibikoresho-by-ishuri-by