Blog

  • Moshions yaba ateza ubwega? Ni inde uvuga ukuri hagati ye n'ubuyobozi? – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo mu Kiyovu aho Moshions ikorera hahinduriwe amarangi hakurwaho ay'umukara yari ariho hasigwa ayiganjemo umutuku, ubururu, icyatsi n'umuhondo.

    Aya ni amabara asanzwe agereranywa n'agize ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina, gusa ntabwo bizwi neza niba ari byo Moshions yashakaga kugaragaza.

    Turahirwa abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto igaragaza amafoto y'imodoka z'Umujyi wa Kigali, avuga ko bamubwiye ko aya mabara ateje umwanda mu Mujyi.

    Ati 'Umujyi wa Kigali wavuze ko twateje umwanda kubera amabara ku rukuta ruri kuri KN 16 ave inzu ya 43 ikoreramo abahanzi nyarwanda ba 'Kwanda Season.'

    Nubwo Turahirwa avuga ko Umujyi wa Kigali wamubwiye ko aya marangi ari umwanda, amakuru agera kuri IGIHE ni uko ngo abashinzwe ubugenzuzi ubwo bageraga ku nyubako y'aho Moshions ikorera, bahasanze amabuye, akoze inzira imbere y'ifoto ya Turahirwa, basaba ko ayo mabuye akurwaho kuko ngo ari yo ateje umwanda.

    Bivugwa ko mu byo yabwiwe gukuraho ari amabuye aho kuba amarangi kandi ko yahawe amasaha 24 yo kuba yabikoze.

    Aya mabuye Umujyi wa Kigali wasabye ko yakurwaho ni amakoro yashyizwe kuri iyi nzu mu gihe yamurikaga umushinga wayo mushya yise 'Kwanda Season' bashakaga kuhasanisha no mu Birunga.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko aya mabuye ari yo ateje umwanda aho yashyizwe

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko aya mabuye ateje umwanda mu Mujyi

    Amakuru avuga ko Umujyi wasabye ko amabuye yakurwaho naho amarangi ntacyo bayavuzeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moshions-yaba-ateza-ubwega-ni-inde-uvuga-ukuri-hagati-ye-n-ubuyobozi

  • Umujyi wa Kigali wiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 31 mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu guhangana n'ibyo bibazo, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023,bwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 31 irimo by'umwihariko iyagenewe urubyiruko.

    Ni mu gihe mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, umujyi wari wihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 41 ndetse ikaba yaragezweho ku kigero cya 100%.

    Kuri ubu mu 2022/23, hateganyijwe guhanga imirimo ibihumbi 31, aho inzego ziza imbere mu zizafasha mu kugera kuri iyi ntego zirimo ubwubatsi, serivisi gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabwiye itangazamakuru ko muri iyo mirimo izahangwa harimo izakorwa na leta ndetse n'izahangwa binyuze mu bufatanye n'abikorera.

    Ati 'Ibi birazamo na ya gahunda dufite yo gutunganya ibishanga kugira ngo bibyazwe umusaruro. Twagiye twegerwa cyane n'amashyirahamwe y'urubyiruko kugira ngo ahafate habe habyazwa umusaruro.'

    'Ni ukugira ngo twegere n'abikorera mu kwagura gahunda yabo yo gutanga imirimo habeho no kugira ngo inzego zigenda zigaragaza guteza imbere urwego rw'ubukungu, natwe tuzemo.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo urebye nk'iyo mihanda tugiye kubaka n'ibindi bikorwaremezo muri rusange cyangwa se ukareba n'urwego rw'imyubakire muri rusange niho twabonye harimo amahirwe menshi.'

    Imirimo izahangwa yitezweho kugabanya urubyiruko rwishora mu ngeso mbi muri Kigali by'umwihariko.

    Rubingisa ati 'Ubundi kuba uri umusore, ni umutungo, ufite amaboko n'izo mbaraga. Noneho wabibyaza ute umusaruro? Uruhare rwacu mu gufasha uwo musore cyangwa inkumi kuba yabona icyo akora niho tuziramo mu guhanga iyo mirimo.'

    Rubingisa yavuze ko hari na gahunda zo gushyigikira urubyiruko rufite inyota yo kwihangira imirimo ariko rukaba rufite ikibazo cy'amikoro cyangwa igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.

    Avuga ko mu gufasha urwo rubyiruko, bizakemura byinshi birimo ubushomeri ndetse n'ibindi bibazo cyangwa ingaruka zizana nabwo.

    Ati 'Turumva muri uyu mwaka, imirimo ibihumbi 31 tuzahanga muri uyu mwaka izadufasha kugabanya icyo kibazo birumvikana nubwo ikenewe ikiri myinshi ariko tuzakomeza dufatanye dushake ibisubizo.'

    Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi y'ingenzi yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kugera ku iterambere ry'ubukungu ndetse no kurandura ubukene.

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk'uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka irindwi (2017-2024).

    Mifotra igaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 na ho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 iyahanzwe yose hamwe yari 192.171.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wiyemeje-guhanga-imirimo-ibihumbi-31-mu-mwaka-umwe

  • Perezida Kagame yakiriwe na Col Mamadi Doumbouya muri Guinée – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée avuye muri Guinée-Bissau. Uruzinduko ari kugirira muri ibi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yarutangiriye muri Bénin aho we na Madamu Jeannette Kagame bayisuye ku wa 15-16 Mata 2023.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko akigera muri Guinée uyu munsi yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano uhuriweho no kurushaho kuwushimangira.

    Perezida Kagame yasuye Guinée nyuma y'uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Yaherukaga gusura iki gihugu muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Mbere yari yasuye iki gihugu muri Werurwe 2016. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika. Abaturage ba yo bajya kungana n'ab'u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53. Abagituye bakoresha Igifaransa mu gihe ifaranga ryabo ari iry'imbere mu gihugu rizwi nka 'Guinean Franc'.

    Guinée ikora ku Nyanja ya Atlantic. Inazwi ku kugira amashyamba arimo ibiti n'inyamaswa zo mu misozi nk'inguge. Ni igihugu gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant.

    Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya

    Aba bombi byitezwe ko bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano uhuriweho n’u Rwanda na Guinée

    Perezida Paul Kagame na Colonel Mamadi Doumbouya ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-col-mamadi-doumbouya-muri-guinee

  • Basore mujye mushishoza: Uwari umukecuru yagiye gusezerana yahindutse nk’inkumi y’imyaka 22 kubera kwisiga ‘makeup'(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ugaragara nkufite imyaka myinshi, yagiye gusezerana yahindutse nk'inkumi y'imyaka 22 kubera kwisiga ibirungo by'ubwiza(Make up).

    Ni amashusho yasangizwe ku mbuga nkoranyambaga n'usanzwe asiga abakobwa ibi birungo witwa Pamperpalace wo muri Ghana, avuga ko nawe yatunguwe n'uburyo uyu mukecuru yahise ahinduka nk'umwana muto nyuma yo kumusiga ibirungo bitandukanye maze ajya gusezerana.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/basore-mujye-mushishoza-uwari-umukecuru-yagiye-gusezerana-yahindutse-nkinkumi-yimyaka-22-kubera-kwisiga-makeupvidewo/

  • Shakib yahaye impano umugore we Zari umurusha imyaka 11 maze arayishimira(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki 17 Mata 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Zari yambikwa impeta na Shakib arusha imyaka 11 yose.

    Nyuma y'amasaha make bakoze ubukwe, Shakib yagaragaye ari guha uyu mugore we Zari impano y'umukufi wa Zahabu wanditseho amazina ye maze nawe arayishimira.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/shakib-yahaye-impano-umugore-we-zari-umurusha-imyaka-11-maze-arayishimiravidewo/

  • Nyamirambo: Ikigo cy’amashuri kiravugwamo ubusambanyi aho bafashe abana bari gusambana bakoresheje agakingirizo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu kigo cy'abihayimana (Ababikira) Kiri ahitwa (L.P ) cyitwa Institut Pilippo Smaldone haravugwamo ubusambanyi n'urugomo.

    Nk'uko bitangazwa na HANGA News ngo muri iki kigo haravugwa ubusambanyi burenze aho abana batatu baje kwirukanwa burundu nyuma yo gufatwa basambana.

    Ubuyobozi bw'iki kigo ntakintu bwifuje gutangariza umunyamakuru wagerageje kumenya amakuru arambuye.

    Muri raporo dukesha HANGA igaragaza ko abana batatu birukanwe burundu nyuma yo gufatwa bari gusambana.

    Abo bana batatu birukanwe ni umukobwa n'umuhungu bari gusambana ndetse n'undi wabazaniye agakingirizo bakoresheje.

    Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu murenge buvuga ko Aya makuru yabagezeho hatumijwe inama idasanzwe mu kigo.

    Tubibutse ko iki kigo cyakira abana bafite ubumuga bukomatanyije ( Nti bumva ndetse nti banavuga) , harimo abato ndetse n'abakuru , icyashyize benshi mu rugijijo nuko basambana ,benshi ariko bashyize uburangane ku buyobozi dore ko ikigo kitakira Animateur na Anamatrice.

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-ikigo-cyamashuri-kiravugwamo-ubusambanyi-aho-bafashe-abana-bari-gusambana-bakoresheje-agakingirizo/

  • Umusore yakomanze ku rugi rw’umuturanyi we ahita araswa umutwe barawujanjagura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2023 nibwo Andrew Lester w'imyaka 84 yarashe umusore w'umwirabura witwa Ralph Yarl isasu ryo mu mutwe n'irindi ryo mu kuboko.

    Yari akuye barumuna be b'impanga ku rugo rw'inshuti y'umuryango, nibwo kwibeshya akomanga ku rugi rwa Lester, undi asohokana imbunda ahita amurasa.

    Uyu musore nyuma yo kuraswa yajyanwe kwa muganga igitaraganya, yitabwaho, Imana ikinga ukuboko arokoka urupfu.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakomanze-ku-rugi-rwumuturanyi-we-ahita-araswa-umutwe-barawujanjagura/

  • Rutsiro irimo kugana mu bishanga yasize iragije ubutaka bwayo FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rutsiro kahaye FERWAFA ubutaka buzubakwamo ikibuga cy'umupira.

    Ubu butaka n'ubundi buri ahasanzwe hari ikibuga cya Mukebera.

    Ibi bibaye nyuma yaho ikipe ya Rutsiro FC iri mu murongo uyijyana mu cyiciro cya kabiri.

    Rutsiro kuri ubu iri mu makipe atanga ikizere cyo kuzasubira kugaragurukira mu kiciro cya Kabiri.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-irimo-kugana-mu-bishanga-yasize-iragije-ubutaka-bwayo-ferwafa/

  • Ibihumbi by’abagore bo muri USA bongeresheje ibibuno bari kwerekeza muri Brazil kugira ngo basubire uko bahoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abagore bongeresheje ibibuno baturuka i New York bari kwerekeza muri Brésil, kugira ngo bafashwe gusubira uko bahoze mbere yo kongeresha ibibuno byabo.

    Ubundi ibi bikorwa n'abaganga aho bafata ahari ibinure ku mubiri w'abagore bakabikuraho bakabishyira ku kibuno kikarushaho kuba kinini. Gusa ariko abenshi mu bagore ba bikoze bari kujya kubyikurishaho muri Brésil bakishyura ibihumbi 25$, angana nka miliyoni 25Frw

    Umwe mu baganga mu Bitaro bya Fifth Avenue plastic surgeon, witwa Dr. Ryan Neinstein, yabwiye Ikinyamakuru Page Six ko ubu abantu benshi bari kwakira ari abashaka kwikuzaho ibibuno bongereweho.

    Source : https://yegob.rw/ibihumbi-byabagore-bo-muri-usa-bongeresheje-ibibuno-bari-kwerekeza-muri-brazil-kugira-ngo-basubire-uko-bahoze/

  • Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ingiga y’igiti ahita agagara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu karere ka Rutsiro uzwi ku mazina ya Viateur yagwiriwe n'ingiga y'igiti ahita ahasiga ubuzima.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho uyu musore w'imyaka 20 yagwiriwe n'ingiga y'igiti agahita apfa.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu musore yamenyekanye ahana saa tatu z'igitondo aho uyu musore yitabye Imana ubwo yari ajyanywe ku ivuriro nyuma yo kugwirwa n'igiti.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-umusore-yagwiriwe-ningiga-yigiti-ahita-agagara/