Blog

  • INTARE FC yanze gukina umukino yari ifitanye na Rayon Sports iterwa mpaga #rwanda #RwOT

    Ikipe ya INTARE FC yanze gukina umukino wa 1/8 wo kwishyura na Rayon Sports ivuga ko itanyuzwe n'icyemezo cy'ubujurire cyemeje ko uwo mukino uba.

    Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata saa cyenda ku kibuga cya Bugesera.

    Ikipe ya Rayon Sports n'abasifuzi bari gusifura uyu mukino bageze ku kibuga babura ikipe ya Intare FC byatumye hemezwa ko itewe mpaga y'ibitego 3-0 kuko itabonetse.

    Rayon Sports yakomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro ku kinyuranyo cy'ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga

    Ubwo Rayon Sports yari ishishikariye uyu mukino,Intare FC yashyize hanze ibaruwa ndende yemeza ko abashinzwe kwakira ubujurire babogamiye kuri Rayon Sports ndetse ko n'abategura amarushanwa ari uko ariyo mpamvu itakina.

    Yavuze ko Rayon Sports yakabaye yaratewe mpaga kubera ko yananiwe gutangaza ku gihe nyacyo ikibuga bazakiniraho.

    Yavuze ko itishimiye ko yategetswe gukina nyamara hirengagijwe ibihombo bya miliyoni 5 FRW yagize kubera gutegura uyu mukino utrabaye kubera ko Rayon Sports yari yikuye mu irushanwa.

    Intare zivuga ko n'uburyo umukino ubanza wagenze,habayemo kuyiba kuko utegura amarushanwa ariwe unagena abasifuzi.

    Intare yavuze ko gukina uyu mukino byaba ari ugutiza umurindi ihonyorwa ry'amategeko rigamije gushyigikira amafuti.

    Yasabye abategura amarushanwa kuba abanyakuri bakubaka umupira ubereye abanyarwanda bakirinda kwica amategeko cyangwa kuyagoreka no kwirengagiza ukuri ngo banezeze bamwe.

    Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y'irushanwa.

    Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n'ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy'Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

    Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

    Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.

    Ibi bije bikurikira ko Nizeyimana Mugabo Olivier wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye ku nshingano yari afite zo kuyoborairi shyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yanze-gukina-umukino-yari-ifitanye-na-rayon-sports

  • Itangazo:NKAMIWE Mukwiza yasabye guhindura amazina akitwa NKAMIWE MUKWIZA Erick #rwanda #RwOT

    Uwitwa NKAMIWE Mukwiza yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NKAMIWE MUKWIZA Erick mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nkamiwe-mukwiza-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nkamiwe-mukwiza-erick

  • Itangazo:SANO Anne Marie yasabye guhindura amazina akitwa MULINGA SANO ANNE MARIE #rwanda #RwOT

    Uwitwa SANO Anne Mrie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MULINGA SANO ANNE MARIE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-sano-anne-marie-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mulinga-sano-anne

  • Dore ibibazo ushobora guhura nabyo igihe ugirana umubano udasanzwe nuwo mwahoze mukundana #rwanda #RwOT

    1.Biteza ibibazo mu rukundo rwawe rushya

    Uramutse ubonye undi mukunzi, umubano udasanzwe waba ufitanye n'uwo mwatandukanye wakangiza bikomeye urwo rukundo rwawe rushya. Impamvu y'ibi ni uko umukunzi wawe mushya adashobora kwihanganira kukubonana kenshi n'umuntu uvuga ko watandukanye nawe. Uwo mukunzi wawe ni umuntu, birasanzwe ko abakundana bafuhirana, kukubonana n'uwo mwarekanye byateza ibibazo bikomeye mu rukundo rwawe rushya.

    2.Byakugora gutera imbere

    Aha ntihagire ubyumva nabi cyangwa ngo abyumve ukundi, ntabwo ibi biba kuri umwe muri abo baba baratandukanye ahubwo byababaho bombi uko ari babiri. Kuko akenshi usanga gutandukana ari gake bihurirwaho, kuko ushobora gusanga umwe adashaka ko uko gutandukana kubaho mu gihe undi aba yabisariye cyane. Akenshi uko gukomeza urukundo twakita ko rudashinga bigaterwa n'uko gutandukana kutumvikanyweho, bigatuma bakunda kubonana kenshi ndetse bamwe bakanashaka gusubirana. Ibi ubwabyo bigabanya umuvuduko w'iterambere ryanyu mu buzima busanzwe.

    3.Uhora ubabaye

    Ushobora gutekereza guhora ubona umuntu mwakundanye, mwagiranye ibihe byiza by'urukundo, muziranye kuri byinshi ariko mutakiri kumwe uburyo byajya bihora bigushengura kumubona hafi yawe? Utekereza uburyo byakubabaza kuba utagifite uburenganzira bwo gukorana nawe ibyo mwakoranaga mbere no kutamwisanzuraho nk'uko byahoze? Ikindi ubwo bucuti bwimbitse bwajya burushaho kukubabaza umubonanye n'abandi ni yo mpamvu ukwiye kubyirinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibibazo-ushobora-guhura-nabyo-igihe-ugirana-umubano-udasanzwe-nuwo-mwahoze

  • Rusizi: Umunyamakuru wa Country FM yatabarije kuri micro ko badaheruka guhembwa – #rwanda #RwOT

    Amajwi y'uyu munyamakuru yasakajwe hirya no hino mu mbuga za WhatsApp avuga ko abanyamakuru ari bo bakorera ubuvugizi rubanda ubu nawe akaba ahisemo kwikorera ubuvugizi.

    Aganira na IGIHE yagize ati 'Icyatumye mfata kiriya cyemezo nabogana mu nzu bimeza nabi ndi guseba muri rubanda ndibaza nti niba umunyamakuru akorera abandi ubuvugizi kuki njye nakomeza kugaragurika sinikorere ubugizi.'

    'Ejo nabanje kuvugana n'uyoboye radiyo mubaza iby'aya mafaranga y'amezi ane mbona ntanyitayeho uyu munsi nabwo bikimara kuba yanyandikiye ambwira ko navugana na Noopja [nyiri radiyo] ikibazo kigakemuka sinongere kubivuga kuri radiyo kandi kumubona ntibiba byoroshye.'

    'Umugenzuzi w'Umurimo yaradusuye muri Gashyantare 2022 arabizi, abakozi ba RGB baraje barabizi , babasabye ko baba bahagaze bagahemba abakozi.'

    'Nta masezerano y'akazi yanditse dufite kandi tumaze imyaka irenga ibiri tuyasaba, ni gake yaguha umushahara wuzuye , ayo andimo arenga amezi ane niyo mpamvu natabaje, gusa hari n'abandi bahari, mukanya yari amaze kumbwira ko ahuze aza kumvugisha mukanya.'

    Uyu munyamakuru uvuka mu karere ka Ngoma ari naho afite umuryango, uyu munsi yazinze utwe ajya aho iyi radiyo ikorera avuga ko ahava yishyuwe umushahara bamubereyemo.

    Uwaduhaye aya makuru yagize ati 'Amaze amezi asaga atanu batamuhemba yahisemo kujya kuri radiyo arabivuga ariko yari amaze iminsi abateguza. Ubu yafashe icyemezo cyo kuhaba kugeza bamwishyuye.'

    'Ukuntu dukora hari abantu bakora mu buryo bwo guhembwa n'abandi bakora ku masezerano yo kugabana ibyo twinjije mu gihe abandi bahari ari nabo benshi ni abakorerabushake.'

    Akomeza avuga ko mbere y'uko ibi biba hari abandi bari bamaze amezi ane badahembwa basabwe gutaha babwirwa ko bazagaruka mu kazi amafaranga yabo yabonetse nyuma bagarutse nabwo basanze cya kibazo kigihari, bamwe barambuwe baragenda ahandi.

    Nduwimana Jean Paul wamenyekanye ku izina rya Noopja mu muziki washinze iyi radiyo, aganira na IGIHE yavuze ko aya makuru ntayo yari azi agiye kubikurikirana, avuga ko bishobora kuba ari ugusebanya.

    Ati 'Ubwo se ibyo bibaho koko?, ni ugusebanya kandi uwabikoze agiye kubiryozwa, nuko ngihuze gato.'

    Nkuyemuruge Yves yatangiye gukorera iyi radiyo kuva muri Werurwe 2021 yemeza ko adateze gusezera nubwo nta masezerano y'akazi afite ndetse ejo nabwo azindukira mukazi nk'ibisanzwe mu kiganiro Country Breakfast asanzwe akora.

    Country FM yumvikana ku murongo wa 105.7 FM ifite icyicaro mu Mujyi wa Rusizi, yatangiye kumvikana kuva tariki 1 Gashyantare 2021 ibiganiro by'iyi radiyo byiganjemo iby'imyidagaduro na siporo bikunzwe na benshi mu rubyiruko.

    Nkuyemuruge Yves bakunze kwita 'Gacamigani' uretse kuba ari umunyamakuru asanzwe ari n’umusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umunyamakuru-wa-country-fm-yatabarije-kuri-micro-ko-badaheruka-guhembwa

  • Sobanukirwa n'indwara yo gususumira izwi nka izwi nka 'Parkinson's Disease' #rwanda #RwOT

    Umubare w'abarwara iyi ndwara wariyongereye mu myaka 25 ishize, aho ababarirwa muri Miliyoni 8.5 bayirwaye nk'uko ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ribigaragaza.

    Indwara yo Gususumira izwi nka Parkinson, ni indwara iterwa n'iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko tw'agace gashinzwe kugenzura imikorere y'ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka,icyo gihe utwo tunyangingo turagababanuka nk'uko impuguke za'abaganga ba Parkinson Foundation zibitangaza.

    Uko  Kugabanuka k'utwo tunyangingo binajyana n'igabanuka ry'umusemburo wa Dopamine, uzwiho uruhare mu guhuza itumanaho ry'ibice by'ubwonko, bigira uruhare mu gutuma umuntu abasha kunyeganyeza ibice by'umubiri we.

    Indwara yo gususumira ikunze kwibasira abari mu zabukuru nko guhera ku myaka 60 kuzamura, ariko imibare igaragaza ko hari ababarirwa hagati ya 5 na 10% bibasirwa n'iyo ndwara bataranagera mu kigero cy'imyaka 50.

    Muri 2019, Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko mu myaka 25 ishize, abarwara indwara yo gususumira biyongereye mu myaka 25 yari ishize aho bageraga kuri Miliyoni 8.5.

    Muri 2019 abahitanwa n'indwara yo gususumira bari bageze kubihumbi 329.

    Iyi ndwara yo gususumira iza ku mwanya wa kabiri mu zifata ubwonko zibasira benshi, nyuma y'iya Alzheimer itera abantu kwibagirwa bya hato na hato.

     Ibimenyetso by'indwara yo gususumira bitangira kugaragara uko umuntu  arushaho kugenda imuzahaza.

    Bimwe mubimenyetso by'urwaye Parkinson cyangwa gususumira ni ugutakaza kwema, akarangwa no gukoresha ingingo ze gahoro cyane.

    Si ibyo gusa kuko umuntu urwaye indwara yo gususumira anarangwa n'ibibazo byo kutibuka ibintu ukabona ko asa n'uwavangiwe, akagira ibibazo byo gusinzira kandi akanarangwa no kugira imikaya ikanyaraye hamwe no gutitira cyane bikunda kugaragara nk'iyo agiye gufata ikintu mu ntoki, yanagifata ukagira ngo kiramucika cyikubite hasi.

    OMS ivuga ko kugeza ubu nta miti cyangwa uburyo bwo kuvura iyi ndwara y'isusumira buhari, icyakora umuntu ashobora gufasha havurwa ibimenyetso byayo nko guha uyirwaye imiti ya 'levodopa' izwiho kongerera umuntu ingano y'umusemburo wa dopamine mu bwonko, bikaba byafasha mu mikorere y'ingingo ze.

    OMS kandi ivuga ko ihangayikishije nuko hirya no hino ku ISI Abarwayi isusumira usanga bahabwa akato n'imiryango yabo  ndetse na sosiyete muri rusange.

    Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw'isusumira

    -Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw'ubwonko

    -Gukora imyitozo ngororamubiri

     -Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru

    -Kurya indyo yuzuye.

    -Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

     Daniel HAKIZIMANA

    The post Sobanukirwa n'indwara yo gususumira izwi nka izwi nka 'Parkinson's Disease' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/19/sobanukirwa-nindwara-yo-gususumira-izwi-nka-izwi-nka-parkinsons-disease/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-nindwara-yo-gususumira-izwi-nka-izwi-nka-parkinsons-disease

  • Ibiciro by'ifu y'ibigori, umuceri n'ibirayi byagabanutse #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yatangaje ko yakuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceri, ihita itangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa ku isoko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

    Iyi Minisiteri yagaragaje ko hafashwe iki cyemezo nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by'ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu y'umurengera.

    The post Ibiciro by'ifu y'ibigori, umuceri n'ibirayi byagabanutse appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/19/ibiciro-byifu-yibigori-umuceri-nibirayi-byagabanutse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-byifu-yibigori-umuceri-nibirayi-byagabanutse

  • Muhanga: Urubyiruko rwihurije muri 'Chozo Foundation' rurasaba ababyeyi kurufasha kumenya amateka ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga umuryango witwa 'Chozo Foundation=Ibyishimo) baravuga ko intumbero yabo ari ukumenya neza amateka ya Jenoside. Basaba ababyeyi kubabwiza ukuri doreko bamwe muri bo bemeza bagiye bagerageza kubaza ababyeyi ariko ntibashake kubasobanurira iby'aya mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo.  

    Uru rubyiruko, ibi rwabigarutseho ubwo basuraga umukecuru Mukanyonga Gertulde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamushyiriye ubufasha burimo; Ibiribwa, amafaranga yo kwigurira ubwishingizi bwo kwivuza (Mituelle de Sante) n'ibindi.

    Uyu Mukecuru Mukanyonga, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Kagitarama, yaganirije uru rubyiruko ababwira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ababwira uburyo aya mateka mabi yatumye atiyegurira Imaana ngo abe umubikira nkuko yabyifuzaga. Gusa nubwo ibyo bitakunze, avuga ko yahisemo kwiyegurira kurera impfubyi zasizwe na Jenoside.

    Umuyobozi w'Umuryango Chozo Foundation, Habimana Faustin avuga ko ajya gushinga uyu muryango yaramaze kubona ko bamwe mu babyeyi batinya kubwira abana babo ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bityo yiyemeza guhuriza hamwe urubyiruko akarushakira abazi neza aya mateka bakaruganiriza, ariko kandi nabo bagakora ibikorwa byo gufasha abababaye.

    Yagize Ati' Njya gushinga uyu muryango uhuza urubyiruko, nabanje kureba ibibazo byugarije umuryango nsanga hari ababyeyi batabasha kuvugisha ukuri babwira abana babo amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, baba abayirokotse ndetse n'abayigizemo uruhare, ahubwo bagahora babeshya abana'.

    Ahamya ko ibyo byose byamuteye kwiyemeza guhuriza hamwe uru rubyiruko nubwo bitoroshye. Ahamya ko amaze kubahuza basanze badakwiye gusa guhuzwa no gushaka kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ko ahubwo bagomba no kubihuza no gufasha abababaye bari muri Gereza batajya basurwa, hakiyongeraho abarembeye kwa muganga n'abandi batuye hafi yabo batabasha kwibonera ibyo bakenera bya buri munsi.

    Akomeza yemeza ko ibikorwa bakora muri iri huriro bimaze gutanga umusaruro kuko buri wese uri muri uyu muryango amaze kubona icyerekezo ndetse no kumva ibyo ababyeyi batinyaga kumubwira. Asaba ababyeyi kuvugisha ukuri ntibahishe urubyiruko aya mateka kuko yatuma ingengabitekerezo mbi ya Jenoside ikomeza gukura kubera kubeshya abana babo.

    Mukanyonga Gertulde, uyu munsi afite imyaka 70 y'amavuko. Kuri iyi myaka, ntabwo yigeze ashaka aracyari umukobwa bitewe nuko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari mu rugendo rwo kwiyegurira Imana ariko Jenoside ibaye ahitamo kujya kurera abana b'imfubyi bari benshi.

    Yaganirije uru rubyiruko ku mateka ya Jenoside, arusaba ko bakwiye kwirinda amacakubiri kuko ariyo yatumye haza amoko maze abategetsi babi babiba urwango mu mitima y'Abahutu banga Abatutsi babiba ingengabitekerezo y'amoko yatumye Jenoside ikoranwa ubugome. Yakomeje asaba uru rubyiruko kunga ubumwe bakihatira kumenya neza amateka ya Jonoside hagamijwe kwanga ibitekerezo bibi by'abashaka kugoreka amateka.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Issa Bayiringire Daniel yashimiye uru rubyiruko arusaba gukomeza kugira inyota no kumva neza amateka ashaririye yanyujijwemo abatutsi n'urwango rwabibwe n'abategetsi babi.

    Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye gukanguka rukamenya neza ko hari ababyeyi gito batabasha kubwiza ukuri abana babo ahubwo bakababeshywa, hakaba n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu maraso yabo. Yabashimiye ko bafite intego nziza zo gukora ibikora byo gufasha abababaye ariko bakanaganirizwa n'ingeri nyinshi z'abazi amateka ya Jenoside, bayabayemo kugirango bamenye byinshi kurushaho.

    Uru rubyiruko rwemeza ko mu gihe cyose rwaba rwigishijwe neza amateka ya Jenoside, ababyeyi bakabasha kurubwiza ukuri byatuma abashobora kurubeshya babura aho bahera. Muri iki gikorwa cy'uru rubyiruko, bashyize indabo ku rwibutso rwa Kabgayi banasobanurirwa ibijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'uburyo bakwiye kurushaho kwitwara mu kubaka ahazaza heza h'Igihugu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/19/muhanga-urubyiruko-rwihurije-muri-chozo-foundation-rurasaba-ababyeyi-kurufasha-kumenya-amateka-ya-jenoside/

  • RDC: Leta yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kuva mu bice bari barafashe #rwanda #RwOT

    Abaturage muri teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Nord Kivu, bavuga ko abarwanyi ba M23 batavuye muri iki gice ko bahari biyoberanije basigaye bambaye imyenda isanzwe y'abasivile.

    Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko aba baturage bakibwiye ko hafi y'umupaka wa Goma ahitwa Kibumba na Buhumba izi nyeshyamba zitigeze zihava, kuko urebye neza ubabona

    Icyakora babwiye abanyamakuru ko umutekano uhari ariko bitizewe neza kuko isaha n'isaha baba biteguye ko bashobora kongera guhunga.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko ubuzima bwa henze muri Nyiragongo, kuko abaturage benshi bahunze nta ubasha guhinga, ubu ngo ikilo cy'ibishyimbo ubusanzwe cyaguraga ibihumbi hagati ya 1000 na 2000 by'amakongomani, ubu kigura ibihumbi bitanu.

    Ibi bishyimbo ndetse n'ibindi nkekerwa nabyo ngo biragurishwa bivuye mu Rwanda, kuko ntahandi abantu banyura ngo bahageze imyaka yabo.

    Umwe mu bacuruzi avuga ko nubwo ingabo za EAC zivuga ko aba barwanyi bavuye mu birindiro atari ukuri kuko batabwirwa aho bahita berekezwa, agashimangira ko acururiza Mulimbi ariko agataha Kanyarutshinya kuko azi neza ko M23 ihari igaragara yiyoberanije nk'abasivile.

    Umunyamakuru wa Actualite CD, avuga ko inzu nyinshi muri Nyiragongo yasanze zifunze izindi amadirishya n'inzugi zaravuyeho, akabona ko ishyamba atari ryeru.

    Icyakora muri teritwari ya Rutshuru ho ngo umutekano bigaragara ko wagarutse kuko ahari harafashwe na M23, ubu hari ingabo za Kenya ndetse n'iza Sudani y'Epfo nko mu bice bya Rugari na Kisigari ndetse n'amasoko yose arakora bisanzwe.

    Hagati aho inzego z'umutekano zatangaje ko ubu muri Kongo Kinshasa cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba, hamaze kubarurwa imitwe y'inyeshyamba 266 kandi yose yica abaturage.

    The post RDC: Leta yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kuva mu bice bari barafashe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/19/rdc-leta-yavuze-ko-abarwanyi-ba-m23-banze-kuva-mu-bice-bari-barafashe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-leta-yavuze-ko-abarwanyi-ba-m23-banze-kuva-mu-bice-bari-barafashe

  • Breaking News: Biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yaba yeguye ku mirimo ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru avuga ko Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa yeguye ku mirimo ye.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ngo biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yeguye.

    Biracyari ibivugwa nta rwego na rumwe rwari rwagira icyo rutangaza kuri ayo amakuru.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-biravugwa-ko-perezida-wa-ferwafa-yaba-yeguye-ku-mirimo-ye/