Blog

  • Abafana ba Rayon Sports bafatiwe mu nzira bava Tanzania #rwanda #RwOT

    Abafaba ba Rayon Sports bari baherekeje ikipe ya bo muri Tanzania, bafatiwe mu nzira banasohorwa mu modoka kubera ngo imodoka yarengeje ibiro.

    Aba bakunzi ba Rayon Sports bagiye n’imodoka ya Ritco bagezeyo mu ijoro ryo ku wa Gatanu mu gihe umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025.

    Wari umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup aho Singida Black Stars yabatsinze 2-1 bahita banasezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Uyu mukino ukaba warabereye Dar es Salaam, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahise basubira mu modoka baraza.

    Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo bari hageze Singida, bahagaritswe n’amashinzwe umutekamo bapima ibiro imodoka itwaye basanga birarenga.

    Niko kubakuramo babashyira ku ruhande ndetse bababwira ko kuhava bishyura amande y’ibihumbi 650 by’amashilingi, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, kugeza aka kanya yari atarishgurwa.

    Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko bagenda nabwo bahagaritswe nabwo bakabwirwa ko ibiro birenze, byabaye ngombwa ko bishyura ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania kugira ngo babareke bakomeze urugendo.

    Abafana ba Rayon Sports bafatiwe mu nzira bava Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11951

  • Umukinnyi w’Amavubi ukina i Burayi yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembour i Burayi, Kalisa Sven yakoze ubukwe n’umukunzi we Nella.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 25 Nzeri 2025, hari nyuma y’uko indi mihango yose irangira.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’urugendo rw’urukundo rwa bo rwuzuyemo uburyohe aho tariki ya 2 Gicurasi 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Hari nyuma y’uko mu Kuboza 2023 ari bwo Kalisa yafashe icyemezo maze abaza Nella ko yazamubera umugore undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

    Hari hateguye neza cyane aho biyakiriye

    Kalisa Sven na Nella bakoze ubukwe

    Byari ibyishimo bikomeye

    Inshuti n’Umuryango bari baje kubashyigikira

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11952

  • Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien #rwanda #RwOT

    Ku muzindaro we wa YouTube, umunyamakuru Gatanazi yongeye kugaragaza kamere ye nk'uwiyemeje guharanira gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayihakana. Ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhakana no gupfobya Jenoside si bishya, ahubwo ni gahunda isanzwe y'abagize uwo muryango, aho buri gihe bagerageza guhindura amateka, bakayandika mu buryo bushya bugamije guha isura nziza abicanyi.

    Iyi nshuro, Gatanazi yahaye urubuga Donatien Kabuga Nshimyumuremyi, umuhungu wa ruharwa Kabuga Félicien, umwe mu bategetsi n'abashoramari bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no gushyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Donatien si mushya mu bikorwa byo guhakana Jenoside. Kuva kera yagiye yumvikana mu mvugo zihakana amateka, agashishikariza abantu kudakoresha ijambo Jenoside, akemeza ko ari izina ryahimbwe n'abazungu. Ku mbuga za YouTube, yagiye agaragara asaba abantu gushyigikira se, akavuga ko ari umwere.

    Mu kiganiro yagiranye na Gatanazi, yongeyeho ko se yari 'umuntu mwiza cyane' wageretsweho ibyaha bitari ibye. Iyi mvugo igamije gukomeretsa abarokotse Jenoside ndetse no guhisha ukuri kw'amateka: Kabuga Félicien si umwere, ahubwo ni umwe mu banyemari b'ingenzi bakoresheje imari yabo mu buryo butandukanye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.

    Amateka arivugira. Kabuga Félicien ni we watumije imihoro myinshi yifashishijwe n'interahamwe, ari na we watanze inkunga ikomeye mu ishingwa rya Radio RTLM, radiyo yahindutse intwaro y'itsembabwoko. Kabuga yahaye RTLM ibihumbi 500 by'amafaranga, mu gihe Perezida Habyarimana yayihaye miliyoni imwe. RTLM ikimara gushingwa, Kabuga yahoraga muri studio kuyobora ibiganiro no gutanga umurongo. Ni radiyo yahise isakaza ko Abatutsi ari abantu bagomba gupfa, itanga imvugo z'urwango n'amabwiriza y'uburyo bwo kubica. Iyo myumvire ni yo yagize uruhare mu gutuma ubwicanyi buba ku rugero rukabije.

    Ubwo Minisitiri w'Itangazamakuru, François Rucogoza, yasabaga abayobozi ba RTLM kureka gukwirakwiza urwango, Kabuga ubwe yamusubije ko RTLM ivuga ukuri kandi ko nta mpamvu yo kuyibuza. Nyuma gato, Rucogoza yishwe we n'umuryango we, kimwe n'abandi banyapolitiki bari baramaganye umugambi wa Jenoside.

    Ikiganiro cya Gatanazi na Donatien si igikorwa cyihariye. Ni igice cy'umugambi mugari ugaragara mu bana b'abajenosideri benshi. Hari umuco wubatswe wo gutagatifuza ababyeyi babo, aho bahora bavuga ko bari abere, ko bagerekwagaho ibyaha, cyangwa ko bari ababyeyi beza barenganyijwe n'isi. Ibi bikorwa bifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside, bigakorwa mu buryo bunyuranye. Hari abahakana mu izina ry'urukundo rw'umuryango, bagashaka kubarengera mu mateka. Hari abakoresha ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga, bakagoreka ukuri mu nyandiko n'ibiganiro. Hari abifashisha amarangamutima, bakavuga iby'ubupfura cyangwa ubuntu bw'ababyeyi babo. Hari n'abafata izo nshingano nk'umurage, bakagendera mu nzira mbi z'ababyeyi babo.

    Uruhare rw'abana b'abajenosideri rugenda rukomera kubera umuco mubi wo kudahana abahakana n'abapfobya Jenoside. Iyo abantu batabihanirwa, bigaragara nk'aho nta kibazo kirimo, bikaba ubutumwa bwo guha imbaraga abashaka guhakana amateka.

    Gatanazi na Donatien baherutse gukora igikorwa gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gutagatifuza Kabuga Félicien, umugabo wagize uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside, ni ukugoreka amateka no gushinyagurira ibihumbi by'abatutsi bishwe. Uko abana b'abajenosideri bakomeza kwifashisha amazina y'ababyeyi babo mu guhakana no kubarengera, ni kimwe mu bigaragaza ko hakiri urugendo mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside.

     

    Source : https://rushyashya.net/etienne-gatanazi-noneho-yagize-umwere-ruharwa-kabuga-felicien/

  • Perezida Kagame yahawe umukandara w'uwegukanye Shampiyona y'Isi mu Iteramakofe – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2025, nyuma yo gusoza Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yahuye n'umukinnyi w'iteramakofe wabigize umwuga, w'Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Carlos Takam uherutse gushinga ishuri ry'Iteramakofe mu Rwanda, binyuze mu muryango Carlos Takam Foundation.

    Biti 'Muri iki cyumweru umuryango Carlos Takam Foundation wafunguye Ishuri Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, rifite intego yo guteza imbere umukino w'iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam kandi yahaye Perezida Kagame impano y'umukandara w'umwimerere w'Umukinnyi wegukanye Shampiyona y'Isi mu Iteramakofe (WBC World Champion) nko gushimira u Rwanda n'inshingano z'umuryango [Carlos Takam Foundation].'

    Uyu mugabo wavutse mu Ukuboza 1980 i Douala muri Cameroun, akina mu cyiciro cy'abakinnyi bafite ibilo byinshi (heavyweight boxer).

    Yamenyekanye cyane kubera guhatana n'abakinnyi bakomeye ku Isi nka Anthony Joshua, Joseph Parker n'abandi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Carlos Takam uherutse gufungura ishuri ry’iteramakofe i Kigali

    Perezida Kagame yahawe umukandara w’uwahize abandi mu iteramakofe ku Isi

    Perezida Kagame kandi yahuye n'Umunya-Canadakazi, Magdeleine Vallieres Mill, wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025.

    Village Urugwiro iti 'Perezida Kagame yahuye na Magdeleine Vallieres Mill, umukinnyi w'amagare w'Umunya-Canadakazi wanahize abandi mu gusiganwa mu muhanda ku bagore bakuru muri Shampiyona y'Amagare ya 2025. Magdeleine Vallieres Mill, Umunya-Canadakazi wa mbere wegukanye Shampiona y'Isi y'Amagare, yatwaye irushanwa ryakinwe ku ntera ya kilometero 164,6, bazengurutse inshuro 11, asiga Niamh Fisher-Black wo muri Nouvelle Zelande amasegonda 23.'

    Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, w'imyaka 24, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry'abagore muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n'amasegonda 48 ku ntera y'ibilometero 164,6.

    Perezida Kagame yaganiriye na Magdeleine Vallieres wahize abandi mu bagore bakuru muri Shampiyona y’Isi y’Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-umukandara-w-uwegukanye-shampiyona-y-isi-mu-iteramakofe

  • Perezida Kagame yashimiye abakinnyi n'Abanyarwanda batumye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali 'itazibagirana' – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yakiniwe mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Yegukanywe n'Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n' Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.

    Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura iri rushanwa kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 risojwe.

    Ati 'U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y'Isi y'Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w'indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z'umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n'imbaraga z'Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali koko itazibagirana.'

    Isiganwa ryo mu muhanda ryasojwe Shampiyona y'Isi y'Amagare ryatangiwe n'abakinnyi 165 hasoza 30 gusa ndetse nta Munyarwanda warisoje muri batandatu barikinnye.

    Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry'abagabo ryasoje Shampiyona y'Isi yaberaga i Kigali.

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y'uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

    Ati 'Mwakoze mwese ku bw'uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w'umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.'

    Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yari yavuze ko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda riteguye neza agereranyije n'iryo muri Australia.

    Ati 'Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y'inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.

    Tadej Pogačar yashimiye uko yashyigikiwe aho yanyuze hose

    Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye iri siganwa

    Kwa Mutwe ni hamwe mu hari abafana benshi cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abakinnyi-n-abanyarwanda-batumye-shampiyona-y-isi-y

  • Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika igurisha hanze yayo – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Nzeri 2025 Amerika yafashe icyemezo cyo gukura amabuye y'agaciro n'ibindi byuma mu bicuruzwa ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwazamuriye imisoro.

    Amerika icyo gihe yagaragaje ko icyo cyemezo gishingine ku kuba ibyuma n'amabuye y'agaciro ibikeneye mu buryo bwihutirwa.

    Gusa abasesenguzi mu by'ubukungu bagaragaje ko icyo cyemezo cya Amerika kigamije kuziba icyuho cy'inganda z'imbere mu gihugu no kureshya izindi nyuma y'uko izamuriye umusoro ibicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye birimo n'u Bushinwa.

    Ibyo byatumye hari inganda muri Amerika zikora ibicuruzwa bikenera ibyuma n'amabuye y'agaciro zigorwa no kubibona ndetse n'ibiciro bitangira kuzamuka kuko ibyuma byinshi byifashishwa mu nganda byaturukaga mu Bushinwa.

    Afurika ihanzwe amaso ku mabuye y'agaciro kuko ibihugu biyafite bizayacuruza ku giciro cyiza kuko Amerika yoroheje uwo musoro.

    Donald Kaberuka yabwiye The East African ko Afurika idakwiye kugwa muri uwo mutego wa Amerika ngo yishinge ayo mafaranga imarireyo amabuye y'agaciro ifite kuko na yo iyakeneye mu guteza imbere inganda zayo.

    Yagize ati 'Amabuye y'agaciro y'ingenzi Afurika ifite akwiriye kuba abanza kuyifasha mu kuzamura urwego rw'ingufu zirengera ibidukikije no kubaka inganda. Impamvu dushaka gucuruza bikabije amabuye y'agaciro dufite ni uko tutari kubaka inganda ku rugero ruhagije ku buryo Abanyafurika bagera kuri miliyoni 800 bacyugarijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.'

    Kaberuka yongeyeho ko nibikomeza gutyo igihe kizagera Afurika ikajya igura ku mafaranga menshi amabuye y'agaciro yagurishije mu mahanga kuko icyo gihe izaba ikeneye na yo kuyakoresha mu kwiyubaka ariko ko uyu munsi bisa nk'aho nta yandi mahitamo ifite mu gihe nta gihindutse.

    Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika agurishwa ku bwinshi hanze yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-yagaragaje-impungenge-ku-mabuye-y-agaciro-ya-afurika-igurisha

  • Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Boulos yabitangaje kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, harimo gukurikiza neza gahunda y'ingamba z'umutekano no gufata ibyemezo bigamije guhangana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Yongeyeho ati “Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by'ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n'intambara, ndetse dusuzuma no kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), irimo ibijyanye n'ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka, izaba umusingi w'amahoro binyuze mu kurema inyungu z'ubufatanye n'iterambere rirambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari.”

    Inama iheruka guhuza urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano yemeje ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2025, umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukazatangira kurandurwa hagati ya 21 na 30 Ukwakira 2025.

    Amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC agamije gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

    Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n'igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.

    Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/massad-boulos-yaganiriye-na-minisitiri-nduhungirehe-ku-masezerano-y-u-rwanda-na

  • Abarenga 2000 barumwa n'inyamaswa ziganjemo imbwa buri mwaka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    RBC yatangaje ayo makuru bijyanye n'iyi tariki ya 28 Nzeri 2025 yizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by'imbwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Agashami gashinzwe kurandura indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas yagize ati 'Iyo turebye mu mibare ituruka mu mavuriro dusanga tugira abantu berenga 2000 buri mwaka [barumwa n'inyamaswa]. Muri abo hari umuntu umwe uhitanwa n'ibisazi by'imbwa kuko iyo ugize ibyago ukabyandura amahirwe yo kurokoka aba ri make birangira umuntu apfuye.'

    Nshimiyimana yavuze ko nubwo imibare igaragaza ko umuntu umwe ari we uhitanwa n'ibisazi by'imbwa ku mwaka mu Rwanda ari ikibazo kuko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima riteganya ko nta muntu n'umwe ugomba guhitanwa na byo kuko bigaragaza ko haba hari imbwa zitandukanye zifite ibisazi.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB giherutse gusohora itangazo risaba aboroye imbwa mu Rwanda kuzimenyekanisha no kizikingiza ibisazi.

    Dr. Ndayisenga Fabrice uyobora ishami ry'Ubworozi muri RAB yasabye Abanyarwanda kwita ku buzima bw'imbwa batunze kuko zishobora guteza ibyago byinshi.

    Ati 'Umuntu utunze imbwa mu Rwanda ategetswe kujya ku buyobozi bw'umudugudu akayimenyekanisha kandi akerekana n'ikarita yerekana ko buri mwaka ayikingiza. Akwiye kuba kandi afite ibyo bayambika ku mazuru biyibuza kurumana mu gihe isohotse kandi abatazabyubahiriza hari amategeko n'ibihano.'

    Dr. Nduwayezu Richard ukora mu kigo cyitwa Wag gikora ibikorwa byo gutabara no kwita ku mbwa abantu bagenda bajugunya ahataboneye yasabye abantu kuzitaho nk'andi matungo kuko inyinshi batoragura ziba zaratawe kandi ziteje ibyago umuryango mugari.

    Ati 'Nka 99% by'imbwa dufite aha usanga ari izagiraga ba nyirazo ariko bakazita. Imbwa dusanga ku mihanda akenshi ziba zidakingiye kandi ziba zishobora kuruma abantu zikabatera ibisazi cyangwa zikaruma izindi nyamaswa cyangwa andi matungo na yo akandura iyo ndwara.'

    RBC igaragaza ko indwara y'ibisazi by'imbwa iri mu icyenda zititiweho uko bikwiye kandi igomba kuba yaranduwe bitarenze mu 2030 binyuze mu kwita ku njangwe zo mu ngo no gukingiza imbwa kuri ubu byose hamwe birenga bihumbi 45 mu gihugu hose.

    Abarenga 2000 buri mwaka barumwa n’inyamaswa ziganjemo imbwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-2000-barumwa-n-inyamaswa-ziganjemo-imbwa-buri-mwaka-mu-rwanda

  • Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi yihorera kuri Remco, Abanyarwanda ntibasoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare, iba iya kabiri yikurikiranya ababaza Remco Evenepoel wamusize muri Individual Time Trial.

    Wari umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Ryasojwe hakinwa isiganwa ryo mu muhanda “UCI Road World Championship”.

    Muri iri siganwa ry’abagabo, inzira zakoreshejwe ni: KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

    Iyi ntera y’ibilometero 14,8 bayizengurutse inshuro icyenda.

    Izo nshuro zirangiye bafashe umuhanda wa: Kimihurura- Peyage- Rond-point Mu Mujyi- Ku Muhima- Nyabugogo- Kuri Ruliba- Karama ka Norvege- Nyamirambo Tapis Rouge- Kimisagara- Kwa Mutwe- Mu Biryogo- Gitega- Rond point mu Mujyi- Peyage- Mediheal- Ku Kabindi- KCC.

    Iyo ntera barayinyuzemo inshuro imwe.

    Nyuma yaho, barongeye bajya mu muhanda wa: KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

    Aha na ho bahazengurutse inshuro esheshatu, ndetse ibilometero 267,5 byagombaga gusiganwa bina birangiye.

    U Rwanda rukaba rwari rufitemo abakinnyi 6 ari bo; Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

    Uyu munsi hari hitezwe ihangana rikomeye Tadej Pogačar umunya-Slovenia ndetse n’Umubiligi Remco Evenepoel wamukoreye ibya mfura mbi akamutwara Individual Time Trial.

    Rero byari byitezwe Tadej Pogačar ko ari buze kumweza akegukana Road Race.

    Uyu munya-Slovenia, bamaze kwezenguruka za nshuro 8, bereke Nyabugogo bakomeza bajya kuzamuka Norvege, aha ni ho yatakiye ahita asiga igikundi aragicomoka kugeza isiganwa rirangiye.

    Tadej Pogačar ufite Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka, yaje kwegukana n’iya 2025 yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 i Kigali akoresheje amasaha 6, iminota 20 n’amasegonda 21.

    Remco Evenepoel wegukanye Individual Time Trial yabaye uwa kabiri asizwe umunota n’amasegonda 26 ni mu gihe Umutaliyani, Healy yabaye uwa kane asizwe umunota n’amasegonda 50.

    Abanyarwanda uko ari batandatu nta n’umwe wigeze ubasha gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

    Mu bakinnyi 165 batangiye isiganwa, abakinnyi 30 bonyine ni bo babashije kurisoza.

    Remco Evenepoel yatahiye ITT muri Raod Race byanze

    Tadej Pogačar yisubije shampiyona y’Isi y’Amagare

    Nta munyarwanda wabashije gusoza

    Minisitiri wa Siporo mu bayobozi bitabiriye umuhango usoza Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11950

  • U Rwanda na Misiri byakuriranyeho visa ku baturage babyo – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyiriweho umukono muri i New York ku wa 28 Nzeri 2025.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda bugaragaza ko amasezerano yasinywe na ba Minisitiri ku mpande zombi bari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80.

    Ni nyuma y'uko ku wa 23 Nzeri 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Misiri, agirana ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, bisiga hasinzwe amasezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y'impande zombi, imicungire y'amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n'imiturire.

    U Rwanda na Misiri kandi muri Kanama 2024 byasinye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

    U Rwanda rusanzwe rwarakuyeho kwaka visa Abanyafurika bose bashaka kurwinjiramo hagamijwe guteza imbere ubuhahirane no koroshya ingendo ku mugabane wose.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    U Rwanda kandi rwasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka 'Bilateral Air Service Agreement (BASA) na Trinidad et Tobago.

    U Rwanda na Misiri byakuriranyeho visa ku baturage b’ibihugu byombi

    U Rwanda na Trinidad et Tobago byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-misiri-byakuriranyeho-visa-ku-baturage-babyo