Blog

  • Nyamasheke: Abanyerondo babiri bakurikiranyweho gusahura iduka – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu isantere y'ubucuruzi ya Banda, mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke.

    Bankundiye Odette, nyir'iryo duka ryasahuwe yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi asanga ibicuruzwa byagabanyutse yareba akabona nta rugi bishe nta n'aho batoboye bikamuyobera yataka bakamubwira ko nta kimenyetso.

    Tariki 25 Nzeri 2025, saa saba n'igice z'ijoro yahamagawe na Perezida w'abacuruzi bo mu isantere ya Banda amubwira ko hari ikibazo kibaye ku nzu ye, ahageze asanga ni abanyerondo babiri bafashwe na mugenzi wabo basohotse mu iduka rye.

    Ati 'Ni ubwa gatatu bari banyibye. Ibicuruzwa bagiye batwara nta bwo byose nabona uko mbibara kuko nasangaga byagabanutse, ariko mu byo banyibye harimo ibihumbi 330Frw na likeri eshanu za 7500Frw'.

    Yongeyeho ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bandiha ibyo bibye, nkazabona uko nishyura ideni nafashe muri SACCO kugira ngo ntangire ubucuruzi”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

    Ati 'Birababaje kubona abanyerondo ari bo bahindukira bakiba aho barinze. Icyaha nikibahama bazariha ibyibwe byose banakurweho icyizere cyo kongera kuba abanyerondo b'umwuga'.

    Abanyerondo babiri bakurikiranyweho gusahura iduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abanyerondo-babiri-bakurikiranyweho-gusahura-iduka

  • Inguzanyo zitangwa na SACCO ya Nyarugenge zageze kuri miliyoni 120 Frw – #rwanda #RwOT

    Kwihuza kw'iyo mirenge SACCO yo muri Nyarugenge ni gahunda iri gukorwa mu gihugu hose yahereye ku zo mu Mujyi wa Kigali.

    Guhuza izo SACCO ku rwego rw'uturere nibirangira zizahuzwa ku rwego rw'Igihugu zibyare ikigo cy'imari kimwe kizitwa Cooperative Bank noneho ibyari Imirenge SACCO bibe amashami yacyo na yo azaba ahurijwe ku rwego rwa buri karere.

    Icyerekezo SACCO Nyarugenge imaze amezi umunani ihujwe aho ibyari imirenge SACCO byitwa amashami yayo ubu byahurijwe mu ikoranabuhnga ku buryo abanyamuryango bahabwa serivisi ku ishami ribegereye aho kuba mu Murenge SACCO bafungurujemo konti honyine nk'uko byahoze.

    Ibyo byiyongeyeyo ko amafaranga y'inguzanyo yatangwaga muri SACCO zo muri ako karere yazamutse ndetse n'inyungu yabarwaga ku nguzanyo aragabanuka.

    Umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Nyarugenge ishami rya Nyakabanda, Uwangakurutwa Marie Thérèse, yabwiye RBA ko kuva iyo SACCO yahuzwa n'izindi amafaranga y'inguzanyo muri izo SACCO zose yahise azamurwa agera kuri miliyoni 120 Frw ndetse na serivisi zirushaho kwaguka.

    Ati 'Mbere hano ntitwatangaga inguzanyo irenze miliyoni 10 Frw ariko ubu turi gutanga miliyoni 120 Frw urumva ko ari inyungu ikomeye. Ikindi ni uko inyungu yagabanutse kuko mbere wasangaga ku nguzanyo twatangaga zose inyungu ari imwe kandi iri hejuru kuko twari dufite abantu bakeya ariko ubu bariyongeye n'amafaranga dutangaho ariyongera inyungu iragabanuka. Ubu inyungu iri hejuru ntirenga 20% ariko mbere tukiri Umurenge SACCO yashoboraga kugera kuri 30% ku mwaka.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw'Ibigo by'amari iciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Mushimirwa Clarisse, yavuze ko guhuza za SACCO ku rwego rw'uturere bizarangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari.

    Ati 'Intara y'Amajyaruguru yararangiye ubu turi mu Burasirazuba nyuma tuzakurikizaho Amajyepfo dusoreze mu Burengerzazuba. Dukurikije uko twapanze turifuza ko uyu mwaka w'ingengo y'imari warangira byarangiye kandi bizasubiza ibibazo byinshi abanyamuryango bazo bafite.'

    Koperative Imirenge SACCO zatangiye gukora mu 2009. Mu 2008 mbere y'uko zijyaho Abanyarwanda bagerwagaho na serivisi z'imari bari ku gipimo cya 21% ariko byageze mu 2012 bamaze kugera kuri 42%.

    Ni mu gihe mu 2024 ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z'imari bikubye inshuro nyinshi baba 96%.

    Iyo mibare yagizwemo uruhare rukomeye n'Imirenga SACCO kuko kuri ubu abanyamuryango bazo bagera kuri miliyoni zirenga enye.

    Ni mu gihe ubwizigame bw'abo banyamurwano na bwo bazamutse buva kuri mliyari 23 Frw mu 2011 bugera kuri miliyari 164 mu 2025 ndetse n'inguzanyo bahabwaga mu 2011 ziva kuri miliyari 4.7 Frw zigera kuri miliyari 135 mu 2025.

    Inguzanyo zitangwa na SACCO zo muri Nyarugenge zigeze kuri miliyoni 120 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-zitangwa-na-sacco-ya-nyarugenge-zageze-kuri-miliyoni-120-frw

  • CPCR yamaganye icyifuzo cya Kabuga cyo kwakirwa n'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Mu 2023, urugereko rw'ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n'impamvu z'uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi kuko habuze igihugu cyemera kumwakira.

    Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z'imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

    Umunyamategeko we Me Emmanuel Altit yagaragarije IRMCT ko uwo yunganira yifuza kwakirwa n'u Bufaransa nk'igihugu kirimo umuryango we kugira ngo amarane nawo iminsi ye ya nyuma cyane ko ageze mu zabukuru.

    Abavoka be batangiye inzira y'ubutabera aho basabye urukiko kuba rwakwemeza ko Kabuga yakirwa mu Bufaransa.

    Me Altit yavuze ko mu gihe byaba binemejwe n'urukiko hazakenerwa uruhushya rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'iy'ubutegetsi bw'Igihugu.

    Yagaragaje ko iyo nzira ishobora gufata amezi 8 kugeza ku 10.

    CPCR yamaganye bikomeye icyo cyifuzo cya Kabuga, igaragaza ko ari nko gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'CPCR yamaganye bikomeye icyifuzo kidasobanutse kandi kidashobora kwihanganirwa cya Félicien Kabuga cyo kwiyitirira ko yatumijwe mu Bufaransa. Iki gikorwa ni ugutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni igitutsi ku muntu wese wiyemeje gukurikiza ubutabera.'

    Yibukije ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwonyine rwemeye kumwakira nubwo we akomeje kubyanga.

    IRMCT ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2025 hagaragajwe ko hari raporo yerekana ko Kabuga adashobora gukora urugendo rurerure mu ndege.

    CPCR yongeye kugaragaza ko ubusabe bwa Kabuga buje nyuma y'ukwezi umuryango wa Zigiranyirazo Protais uheruka kugwa muri Niger utanze ikirego usaba ko yashyingurwa mu irimbi rya Orléans.

    Wakomeje ugaragaza ko iyo mpurirane atari impanuka ahubwo ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwemeye kwakira bamwe mu bategetsi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiryango yabo ndetse bagira n'icyizere cy'uko batazakurikiranwa n'ubutabera.

    Mu 2021, raporo y'abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    CPCR yagaragaje ko yicuza kuba iki kibazo kigikomeje kugaragara no mu rwego rw'ubutabera.

    Yerekanye kandi ko bidahagije kwanga ko Félicien Kabuga cyangwa abafatanyacyaha be basubira mu Bufaransa bidahagije, ahubwo no kuburanisha abakiri muri icyo gihugu bikwiye gushyirwamo imbaraga.

    Uyu muryango wongeye kwibutsa ko kuva uyu mwaka watangira nta rubanza rushya rw'umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangijwe kandi hari abagera kuri 35 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Yakomeje ivuga ko yizeye ko guverinoma y'u Bufaransa izakora igikwiye kandi ko ari ngombwa ko hashyirwamo ubushobozi buhagije, haba mu bakozi ndetse no mu bikoresho, mu ishami ryihariye mu gukurikirana imanza za Jenoside kugira ngo abakekwaho ibyo byaha bya jenoside baburanishwe mbere y'uko bapfa cyangwa mbere y'uko basuzumwa bagasangwa barwaye indwara y'ubusaza, ikunze kuba intwaro yo guhunga ubutabera.

    CPCR yagaragaje ko uretse kutemerera Kabuga kongera kwinjira mu Bufaransa hakwiye no kwirindwa andi makosa nk'ayakozwe mbere ubwo icyo gihugu cyahaga ubwihisho abagize uruhare muri Jenoside.

    CPCR yamaganye icyifuzo cya Kabuga cyo kwakirwa n'u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cpcr-yamaganye-icyifuzo-cya-kabuga-cyo-kwakirwa-n-u-bufaransa

  • Ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe ubonye umuntu wishwe cyangwa ugeze ahabaye ubujura – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo abantu babonye umuntu wishwe mbere yo guhuruza babanza gukorakora ku murambo bareba koko ko uwo muntu yapfuye, ni na ko bigenda iyo umuturanyi yapfumuriwe inzu, abaturanyi usanga bahagendagenda bareba ibyabaye.

    Ibi ntibikwiye nk'uko RFI ibigaragaza kuko uwakoze ku murambo aba ashobora kwisanga mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica uwo muntu, ni kimwe n'iyo bafashe ibimenyetso by'ahabereye ibyaha by'ubujura, ushobora kwisanga mu bakekwaho icyo cyaha kuko nawe uba wahagendagenze ukahasiga ibimenyetso.

    Mu bukangurambaga RFI imaze icyumweru ikorera mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba bwiswe '' Sobanukirwa RFI 2025.', yagaragarije abayobozi uburyo babungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha harimo no kuzitira ahabereye ibyaha.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko iyo umuntu yishwe cyangwa se ahantu hakabera ibyaha, ikintu cya mbere cyihutirwa umuntu akwiriye gukora ari ukuhazitira kugira ngo abandi bantu batahegera bakangiza ibimenyetso.

    Ati ''Iyo umuntu yiyahuye rero kirazira kikaziririzwa no mu mahugurwa dutanga, mu biganiro dutanga, tubwira abantu ko ahabereye icyaha kirazira kuhagera, umuntu uhageze bwa mbere turasaba ko yahashyira ikimenyetso kerekana ko aho hantu habereye ibyaha kugira ngo ntihagire umuntu uhegera.''

    Yakomeje agira ati ''Tuvuge ko umuntu yapfuye, ugiye gukorakora n'impuhwe nyinshi Abanyarwanda tugira, uba ushyizeho ibimenyetso byawe, uwamwishe niba na we yamukozeho akamuniga, bazamupima babone ibimenyetso by'abantu barenga umwe, iperereze rigakorwa rigatinda bagishakisha amakuru ku muntu wishe uwo muntu nyawe.''

    Dr. Karangwa yasabye Abanyarwanda kureka gukorakora abantu bishwe kuko baba bashyira ibimenyetso kuri ba nyakwigendera kandi ko bituma ibimenyetso by'abakoze ibyaha bitinda kuboneka.

    Ati ''Turakangurira Abanyarwanda ko ahabereye icyaha kirazira ko hari umuntu uhakora kuko aba agiye kwangiza ibimenyetso byakoreshwa mu butabera, nimureke kwegera ahantu habereye icyaha, aho umuntu yapfiriye uhageze bwa mbere ahazitire nka kumwe Polisi ibigenza kugira ngo hatagira uwangiza umwimerere w'ibimenyetso.''

    Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiriye-kwirinda-mu-gihe-ubonye-umuntu-wishwe-cyangwa-ugeze-ahabaye

  • Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.


    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n'abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n'Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center.

    Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y'isi y'Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.

    Ati 'Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w'abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw'u Rwanda muri iki cyumweru.'

    Yakomeje ashimira Perezida Kagame wakoze uko ashoboye kose kugira ngo Afurika yandike amateka atari yakabayeho na rimwe mu myaka 103, hatangiye gukinwa Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ati 'Perezida [Kagame] warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby'icyubahiro kukugira nk'umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y'Isi y'Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.'

    'Uri uw'umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y'Isi y'Amagare yagusigiye utazibagirwa.'

    Mu izina rya UCI, Lappartient yashyikirije Perezida Kagame umudali w'ishimwe usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare.

    Ati 'Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n'uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n'uyu mudali nk'ishimwe ry'uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025.'

    Perezida Kagame yishimiye iki gihembo, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

    Ati 'Ndagushimiye kubw'impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababyihishe inyuma bakoze bataruhuka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.'

    Yongeyeho ko 'Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Amajwi menshi, abafana n'ibyishimo ni ibihamya by'imbaraga z'ubumwe ziri muri siporo. Turi hano kuko UCI yatugiriye icyizere nk'u Rwanda, u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by'amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko imbaraga zishyirwa mu ishoramari rya siporo, ari izo gutuma urubyiruko rubona amahirwe n'imbaraga zirufasha kugera ku nzozi zarwo z'ejo hazaza.

    Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali izashyirwaho akadomo. Hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y'ibilometero 267,5 aho rizatangira saa 09:45 rigasozwa saa 16:45.

    IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryimikino-yo-gusiganwa-ku-magare-uci-ryahaye-perezida-paul-kagame-igihembo-gihabwa-abakoze-ibikorwa-byindashyikirwa-mu-mukino-wo-gusiganwa-ku-magare/

  • Rutsiro: Hamaze gukoreshwa arenga miliyoni 800 Frw mu kubaka ibiraro byangijwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rutsiro gafite imirenge myinshi ikora ku kiyaga cya Kivu, ibituma kagira ibikombe byinshi n'ibiraro byinshi.

    Mu 2023 mu turere dutandukanye tw'u Rwanda haguye imvura idasanzwe, aho igipimo cyafatiwe mu Murenge wa Mushubati w'Akarere ka Rutsiro cyagaragaje ko iyo mvura ari yo ya mbere nyinshi kuva u Rwanda rwatangira gupima ingano y'imvura yaguye.

    Iyo mvura yateje ibiza byatwaye ubuzima bw'abaturage binagiza ibikorwaremezo birimo n'ibiraro. Mu karere ka Rutsiro honyine habaruwe ibiraro 28 byatwawe n'ibiza utabariyemo uturaro duto abaturage bakwikorera binyuze mu miganda.

    Ibi bikimara kuba Akarere ka Rutsiro kafashe ingamba zo kurwanya ibiza zirimo kongera ubuso buciyeho amaterasi, kwimura abatuge ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gucukura imiringoti ifata amazi, ariko butangira no gushaka ingengo y'imari yo gusimbuza ibiraro byatwawe n'ibyo biza.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uturaro duto abaturage bashoboraga gukora binyuze mu muganda twose twamaze gukorwa ndetse ko no ku biraro bikeneye imbaraga za Leta n'abafatanyabikorwa bamaze kubakamo ibiraro 10 byatwaye miliyoni 882Frw.

    Ati 'Muri uyu mwaka turateganya kubaka ibindi biraro birindwi mu byatwawe n'ibiza, muri make duteganya ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2026 tuzaba dusigaje ibiraro 11'.

    Mu biraro 10 byubatswe nyuma yo gutwarwa n'ibiza harimo icya Barahoga cyo mu Murenge wa Mukura cyari cyarahagaritse ubuhahirane hagati y'Akarere ka Rutsiro n'aka Karongi.

    Nsabimana Donat wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mukura yavuze ko bishimiye kuba iki kiraro cyarubatswe avuga ko muri uyu murenge hasigaye ibindi bitatu bitarasimbuzwa.

    Ati'Mbere y'uko ibiza bitwara kiriya kiraro cya Barahoga umurenge wacu wazagamo imodoka zije gutwara umusaruro w'ibihingwa, amakara n'imbaho izo ntabwo zari zikiza, hazaga imodoka izije gutwara umucanga ntabwo zari zikiza mu by'ukuri twari mu bwigunge kuko n'imodoka yazanaga ibiryo by'abanyeshuri ikabipakururira kuri kaburimbo tukabyikorera ku mutwe ibyo byose byarakemutse'.

    Ikiraro cya Barahoga cyari yarahagaritse ubuhahirane hagati ya Rutsiro na Karongi

    Akarere ka Rutsiro kamaze gukoresha miliyoni 882Frw mu kubaka ibiraro byatwawe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hamaze-gukoreshwa-arenga-miliyoni-800-frw-mu-kubaka-ibiraro-byangijwe-n

  • Abanyamigabane ba CIMERWA bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo uru ruganda rwashyize ahagaragara rigaragaza ko inyungu ku mugabane umwe iteganyijwe kugera kuri 20,62 Frw, gusa ikazagabanywa hakurikijwe umusoro. Biteganijwe ko icyo gikorwa kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.

    Imibare y'amezi icyenda igaragaza ko amafaranga uru ruganda rwinjije yageze kuri miliyari 109,17 Frw, bisobanuye izamuka rya 50% ugereranyije na miliyari 72,87 Frw muri Kamena 2024.

    Uruganda ruvuga ko izamuka ry'uwo musaruro rishingiye ahanini ku kugura uruganda rwa Prime Cement ruherereye i Musanze rwaguzwe muri Nyakanga 2024.

    Inyungu mbere yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 11,2 Frw, ikaba yaragabanutseho 23% ugereranyije n'iyo rwari rwabonye mbere, ibyatumye inyungu ku mugabane umwe igera kuri 16,05 Frw, igabanukaho 1% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Iri gabanyuka ryatewe ahanini n'ibyakenerwaga by'ibanze byatumizwaga hanze, ndetse n'itakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Mangesh Kumar Verma, yatangarije The New Times ko uru ruganda rufite gahunda ruzagira igabanuka rito ku nyungu ugereranyije n'umwaka ushize, agaragaza ko byatewe na gahunda y'uruganda yo gushyira imbaraga mu kwagura isoko ry'imbere mu gihugu.

    Ati 'Mu rwego rwo kwigarurira isoko, twagabanyije igiciro, kugira ngo sima igere ku baturage bose, ugereranyije n'icyo twagurishagaho muri Mutarama 2024, igabanuka ry'igiciro ryari hejuru ya 10%.'

    Urugero, yavuze ko muri Mutarama 2024, umufuka wa sima ya 50 kg wagurishwaga hafi 11.000 Frw , ariko ubu uri hafi 9.500 Frw.

    Yagaragaje kandi ko bimwe mu byatumye inyungu igabanuka harimo n'uko uruganda rwa Musanze rukoresha 'clinker' itumizwa hanze, agaragaza ko hafashwe umwanzuro wo kubaka uruganda ruyikora.

    Abanyamigabane ba CIMERWA Plc bagiye kugabanywa arenga miliyari 14 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamigabane-ba-cimerwa-bagiye-kugabanywa-arenga-miliyari-14-frw

  • Huye: Uko gahunda y'Umudugudu uzira igwingira mu bana yarigabanyijeho 4% mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko iyi gahunda yagize umusaruro aho yongeremo ingufu ku mudugudu kuko mu mwaka wa 2023/2024, igwingira ryari kuri 19.8%, maze mu 2024/2025, rigabanukaho 4.5% kuko ryahise rigera kuri 15.3%.

    Habyarimana yavuze ko iyi gahunda iri kubihutisha kugera ku ntego y'imyaka itanu ya NST2, ndetse hari icyizere cyo kuyirenga kuko yo iteganya 15% mu 2029.

    Ati 'Ibyo iyi gahunda yubakiyeho harimo ko abana bose basigaye bapimirwa mu mudugudu bigizwemo uruhare n'abajyanama b'ubuzima, bigatuma ubuzima bwabo bukurikiranirwa hafi ugereranije n'uko byari bimeze mbere bagipimirwa ku bigo nderabuzima, kuko haberaga kure ababyeyi, utagiye akaba atamenyekana kuko hahurira benshi.'

    'Ubu twabonye bitanga umusaruro, ku mudugudu no isibo nta mwana ushobora gutakara.'

    Ibindi iyi gahunda yifashisha ni amarero n'ingo mbonezamikurire z'abana, ari naho ahera asaba ababyeyi bose kuzoherezamo abana, kuko bifasha mu mikurire iboneye yabo, bagakura mu gihagararo no mu bwenge, akibutsa ko ari amahirwe igihugu cyabaremeye badakwiye kwitesha.

    Tuyishime Rosine, umubyeyi wo mu Karere ka Huye ufite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, yabwiye IGIHE ko afite ibyo ashima urugo mbonezamikurire kuko rwakuye umwana we mu bwigunge, ubu akaba yarashabutse ndetse hari n'icyizere ko azavuga ashingiye ku buryo asigaye yitwara.

    Ati 'Umwana wanjye yari yaragwingiye mu bwenge, atavuga, ariko mu gihe cy'umwaka urenga amaze mu irerero yarakerebutse, areka kwigunga, asigaye akina n'abandi, n'ubwo we iyo atashye atambwira ibyo yize, ariko ancira amarenga nkabona ko yungutse byinshi.'

    Tuyishime, akomeza avuga ko nyuma yo kugana irerero, ubu umwana we atanga icyizere ko mu bihe biri imbere azavuga, ndetse yatangiye gutinyuka abandi mu gihe nyamara atagira undi muntu utari uwo mu rugo yegera uretse nyina na mushiki we bavukanaga gusa kandi afite imyaka hafi ine.

    Umujyanama w'ubuzima witwa Nzabamwita Espérance ukorera mu Karere ka Huye, akabifatanya no kuba umurezi mu rugo mbonezamikurire iwe mu rugo rwatangiye mu 2019 ruhereye ku kuba igikoni cy'umudugudu, avuga ko muri icyo gihe mu mudugudu wa Runga akoreramo hari abana batanu bari mu mirire mibi.

    Nzabamwita, ahamya ko uko ubukangurambaga bwakomezaga kwiyongera, abana barushijeho kwitabira irerero, ari nako yigishaga ababyeyi kwita ku bana no kubategurira indyo yuzuye none ubu mur uyu mudugudu hakaba nta mwana ukiharagwa ufite igwingira.

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato (ECD), mu kugabanya imirire mibi n'igwingira.

    Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa ingo mbonezamikurire 1.221, muri zo 1.087 zibarizwa mu ngo zitandukanye mu karere, aho zibarizwamo abana 38.976.

    Mu ngo mbonezamikurire, abana bahabwa indyo yuzuye, ariko n’ababyeyi bakahigishirizwa kuyitegurira ubwabo mu ngo zabo

    Mu kurushaho kwita ku bana, ababyeyi bahurira kur rugo mbonezamikurire mu mudugudu, bakigishanya guteka indyo yuzuye bagaha abana

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko 'Gahunda y'Umudugudu uzira igwingira' mu bana yariganyije hejuru 4% mu mwaka umwe gusa

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Kankesha Annonciatha (uri hagati), aherutse kuvuga ko abajyanama b’ubuzima basigaye bakurikirana ubuzima bw’umwana mu isibo ngo atarangirika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-uko-gahunda-y-umudugudu-uzira-igwingira-mu-bana-yarigabanyijeho-4-mu-mwaka

  • Arenga miyilari 30 Frw yashowe mu mishanga iteza imbere icyaro mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ni imishinga ikorwa binyuze mu bitekerezo by'abaturage, aho hakorwa inama mu midugudu n'utugari, abaturage ubwabo bakigaragariza icyo bakeneye kurusha ikindi, maze hagashakwa amafaranga kigakorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye IGIHE ko mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize kuva mu 2023/2024 na 2024/2025 hibanzwe ku mishinga izamura serivisi z'ubuzima, amashuri akeneye gusanwa cyangwa kongerwa ngo hagabanywe ubucucike mu bana, abakeneye ko amazi abegera, gukorerwa ibiraro n'imihanda bibafasha kugeza umusaruro ku isoko, ndetse n'ibijyanye no kuzamura ubuhinzi.

    Ati ''Nk'aho twaguye inyubako z'Ikigo Nderabuzima cya Gahombo mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza, twubatse inzu yatumye bongera ibyumba byo kuryamishamo abarwayi igihe ari umurwayi ugomba kurara hagutse kandi bagiraga hato, bituma abagore, abagabo n'abana bajya ukwabo bikabarinda kwanduzanya. Byanatumye bongera aho ababyeyi babyarira, ndetse na serivisi z'isuzumiro ziraguka, ukabona ko hari impinduka nziza zisubiza ibyo abaturage bifuzaga.'

    Yakomeje avuga ko iyi mishinga igaragaza impinduka mu iterambere ry'aho ikorerwa kuko uretse guteza imbere abahatuye, igira n'uruhare mu guha akazi abatishoboye bahatuye muri gahunda ya VUP, bityo iterambere rikihuta ntawe risize inyuma.

    Abaturage b'aho iyi mishinga yageze baramwenyura

    Nyiramyasiro Jeannette, umuhinzi w'ibirayi wo mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Ruheru, ho mu mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko umushinga batekereje wo kugira ahantu ho gutuburira imbuto y'ibirayi habegereye byazamura umusaruro w'ibirayi beza, kandi byarakozwe bitanga umusaruro ufatika.

    Ati 'Byaduteje imbere tuzamura umusaruro w'ibirayi, kuko aho twezaga ibilo umunani bivuye ku kilo kimwe cy'imbuto idatunganyije neza, ubu none dusigaye tuheza ibilo 20 kandi bivuye kuri cya kilo kimwe cy'ibirayi ariko kivuguruye. Turashima LODA yatubereye ikiraro kitugeza ku buhinzi buteye imbere.'

    Ni ishimwe asangiye na Mukantwali Zénatha, umubyeyi IGIHE yasanze ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, mu Murenge wa Kigoma.

    Yavuze ko nyuma yo kwagura ivuriro ryabo ubu basigaye bivuza mu bwisanzure, ibyo abona ko ari intera ikomeye mu kuzamura imibereho myiza ishingiye ku kwivuza neza kandi hafi.

    Ati 'Aho bongerereye inyubako z'iri vuriro, ibintu byose ni ku gihe, kandi n'iyo ugize umurwayi mu bitaro rwose ntiwiganyiriza kuhamurwariza kuko hari ubwisanzure mu gihe mbere abarwayi babagaho mu bucicike bugoye kwihanganira.'

    Imishinga nk'iyi ishyirwa mu bikorwa na LODA ifatanyije n'umufatanyabikorwa KfW, binyuze mu kigega Pro-Poor Development Basket Fund kibarizwa muri LODA.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine(iburyo), avuga ko kuba iyi mishinga iva mu bushake bw’abaturage ubwabo bituma izana impinduka zigaragara

    Iteme rya Kivumu, riherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza naryo ryishimiwe n’abaturage barikoresha

    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, mu Murenge wa Kigoma, muri Nyanza, bashima ko LODA yumvise ubusabe bwabo ikacyagura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miyilari-30-frw-yashowe-mu-mishanga-iteza-imbere-icyaro-mu-myaka-ibiri

  • Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

    Nyina w'uyu mwana avuga ko ibi byabaye ku wa 26 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n'umwana we mu rugo yinjira mu nzu agarutse asanga umwana yagiye.

    Hashize akanya gato yumvise umwana aririra mu gikoni cyo mu rugo rw'uyu mugabo ajya kumureba. Avuga ko umwana yamubwiye ko ari kubabara mu gitsina ahita akeka ko asambanyijwe, abaturanyi bahita bafata ukekwa umwana yoherezwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul yabwiye IGIHE ko ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo mu hagikorwa iperereza ku cyaha akekwaho.

    Ati 'Bikimenyekana umusore yahise afatwa ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga, ibindi biri mu iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri.''

    Gitifu Harinditwari yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo kuko nk'ibi byabaye mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba amasaha umwana atakabaye asohoka mu rugo wenyine.

    Ati 'Turasaba abantu ko bakwiye kurangwa n'indangagaciro nzima, birinda ibyaha nk'ibi kuko gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n'amategeko byihanukiriye.''

    Ingingo ya 14 y'itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 20218 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Umugabo w’i Nyamasheke akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-w-imyaka-35-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-imyaka-itatu