Blog

  • Isatura yakomerekeje uwahiraga ubwatsi hafi ya Pariki ya Nyungwe – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Kagari ka Gisovu Umurenge wa Twumba ku wa 28 Nzeli 2025 mu masaha ya mu gitondo.

    Musabyimana ufite umugore n'abana 10, ubwo abandi bari bagiye gusenga yabonye ari we usigaye mu rugo ajya kwahira ubwatsi bw'inka mu nkengero za Pariki ya Nyungwe.

    Akigerayo yabonye inyamaswa nini iryamye, ayitegereje abona ni ingurube y'ishyamba kuko asanzwe ayizi.

    Uyu mugabo avuga ko yabonye itanyeganyega agira ngo yapfuye akubita hasi inkoni yari afite, iyo satura ihita imuhagurukana imukubita ihembe agwa hasi itangira kumunyukanyuka.

    Yagaruye ubwenge asanga iyo nyamaswa yagiye ariko yamukomerekeje ku ntoki, akaboko, ku maguru no mu isura niko kujya gutekerereza Mutwarasibo ibimubayeho bamufasha kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gisovu nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Mugonero.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yavuze aya makuru bayamenye bari gukurikiranira hafi ubuzima bw'uyu muturage.

    Ati 'Ubusanzwe nk'izo satura ntiziza inyuma ya Pariki ahubwo bariya baturage nibo bajya kuzihohotera bazitega cyangwa bazihiga. Ubwo avuga ko yamuririye mu cyanya gikomye nubwo naho batemerewe kujyamo, tugiye gukurikirana aho avuga yaririwe, nidusanga yahohotewe azahabwa indishyi. Nidusanga ari we wayisagariye ikamurya yitabara, namara kwivuza azabikurikiranwaho kuko gusagarira ziriya nyamaswa birahanirwa barabizi.'

    Meya Muzungu yasabye abaturiye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe kubana neza nayo, bakirinda kuyangiza kuko ubwabo bazi akamaro ibafitiye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isatura-yakomerekeje-uwahiraga-ubwatsi-hafi-ya-pariki-ya-nyungwe

  • Impamvu Radio Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Radio Salus igiye kumara ukwezi itumvikana dore iko iheruka kuvuga mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.

    Icyo kibazo cyatangiye mu mpera za Kanama 2025 ubwo yavaga ku murongo ababishinzwe barabikemura isubiraho ariko bigeze ku itariki ya 1 Nzeri irongera ivaho na bwo ikibazo kiracyemurwa ariko ntibyatinda kuko yongeye kuvaho muri icyo cyumweru cya mbere cya Nzeri kugeza n'ubu.

    Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yahamirije IGIHE iby'ayo amakuru gusa avuga ko icyo kibazo ubuyobozi bwa kaminuza buri kugishakira umuti.

    Yasobanuye ko kuva ku murongo kwa Radio Salus kwatewe n'icyuma gihuza radiyo n'iminara (Studio Transmitter Link) cyagize ikibazo.

    Kabagambe yavuze ko icyatumye hashira hafi ukwezi Radio Salus itarasubira ku murongo kandi ikibazo barakimenye, ari uko byasabye ko bagura icyuma gisimbura icyo mu mahanga ku buryo bizafata ibyumweru bitarenze bitatu biri imbere.

    Ati '[Icyo cyuma] cyatumijwe mu Butaliyani kuko ntikiba mu Rwanda. Birashoboka ko mu byumweru nka bibiri bitatu kiba kije.'

    Kabagambe yavuze ko icyo cyuma kigura amafaranga atari munsi ya miliyoni 50 Frw, gusa ahamya ko ayo mikoro atabuze ahubwo ari ikibazo ari uko gitumizwa mu mahanga ya kure.

    Icyo gikoresho gishya cyatumijwe, Kabagambe yavuze ko cyitezweho gukemura n'ibindi bibazo byo kutumvikana neza kwa Radio Salus mu bice bimwe na bimwe.

    Yaboneyeho kandi kwisegura ku bakurikira iyo radiyo ndetse n'abanyeshuri basanzwe bayifashisha mu buryo bw'amasomo.

    Radio Salus si ubwa mbere ivuye ku murongo igihe kirekire kuko mu Ugushyingo 2011 yavuyeho yagize ikibazo cy'ibyuma bisakaza amajwi (transmitters) imara amezi menshi itumvikana.

    Bigeze muri Kanama 2012 imaze amezi abiri isubiyeho yarongeye ivaho. Ni mu gihe no mu 2010 umurongo wayo wa 101.9 yumvikaniraho i Kigali na wo wigeze kuvaho iba isigaranye uwa 97.0 gusa.

    Radio Salus yashinzwe mu 2005 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (muri UR Ishami rya Huye uyu munsi) igamije gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru muri iyo kaminuza kubona aho bimenyerereza umwuga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-radio-salus-igiye-kumara-hafi-ukwezi-itumvikana

  • APR FC yahagaritse umuyobozi wa yo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwahagaritse Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango wari umunyamabanga w’agateganyo.

    Ni umwanzuro wavuye mu nama yahuje Ubuyobozi bw’iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muyango wari umunyamabanga w’agateganyo anashinzwe logistics yagiye ku kazi bisanzwe yari no mu myiteguro y’umukino wa PyramidsFC, akaba yatunguwe n’iki cyemezo.

    Akaba yagiye mu nama bisanzwe n’ubuyobozi bisanzwe akaba ari ho havuye umwanzuro wo kumuhagurikira, ni nyuma yo gusanga hari amakosa yakoze muri izi nshingano yari ashinzwe.

    Bivugwa ko hari amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye harimo no kwitambika mu nshingano z’abandi, ibimuhuza n’abafana n’ibindi.

    Hakaba hanashingiwe ku kuba nta n’amasezerano uyu mugabo ari afite muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Lt Col (Rtd) yahagaritswe mu nshingano

    Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho (logistics) mu Kuboza 2024.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11956

  • Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yinjiye mu bufatanye bushya n'amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Los Angeles Clippers ikina muri shampiyona ya Basketball (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri shampiyona ya Football (NFL).

    Nk'uko RDB yabitangaje kuri uyu wa mbere, aya makipe yatoranyijwe bitewe no gukomera kwayo ku rwego rw'isi ndetse n'umubare munini w'abafana bakurikirana ibikorwa byayo, haba kuri televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku bibuga.


    Ibi bikaba bizaha u Rwanda amahirwe yo kwigaragaza imbere y'abafana amiliyoni menshi  akurikira shampiyona ya Basketball izwi nka NBA ndetse n'umupira w'Amaguru w'Abanyamerika, NFL.

    Ubufatanye bwa Visit Rwanda na LA Clippers ndetse na Los Angeles Rams buzashyira izina ry'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza, harimo n'ibyapa n'ibirango bigaragara mu mikino y'aya makipe.

    Ibi bizafasha igihugu gukurura ba mukerarugendo bashya n'abashoramari bifuza gusura u Rwanda.


    RDB ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza
    miliyari imwe y'amadolari y'Amerika ($1B) mu bukerarugendo bitarenze 2029, binyuze mu kongera umubare w'abasura igihugu no kongerera agaciro ibikorwaremezo by'ubukerarugendo u Rwanda rumaze igihe rushoramo imari.

    U Rwanda rumaze igihe rushora mu bufatanye n'amakipe akomeye ku rwego rw'isi; Uhereye ku masezerano na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, byatumye igihugu gitangira kumenyekana ku rwego rwo hejuru mu bakunzi b'umupira w'amaguru.

    Aha hiyongeraho kandi Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Atletico de Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.

    Ibi bikaba bisobanuye ikintu kinini ku bufatanye bushya na LA Clippers na Rams ni indi ntambwe ikomeye mu kwagura ubwamamare bw'u Rwanda ku mugabane wa Amerika.

    Abakurikiranira hafi aya masezerano mashya bavuga ko ibi bizafasha kongera amahirwe yo kugera ku masoko manini, no gushyira u Rwanda ku ikarita y'ibihugu bikurura ba mukerarugendo ndetse n'abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://rushyashya.net/visit-rwanda-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-namakipe-ya-la-clippers-na-los-angeles-rams-zo-muri-amerika/

  • Reba uko abakinnyi ba Pyramids FC baje guhangana na APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Pyramids FC igomba gukina na APR FC mu ijonjora ry’Ibanze rya CAF Champions League yamaze kugera i Kigali aho yamanukanye intwaro za yo zose.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo iyi kipe ifite igikombe cya Champions League y’umwaka ushize nibwo yahagurutse mu Misiri iza mu Rwanda guhangana na APR FC ikaba ari nabwo yageze mu Rwanda.

    Uyu munsi ikaba igomba gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku kibuga cy’inyuma ni mu gihe ejo izakorera ku kibuga kizakira uyu mukino cya Kigali Pele Stadium.

    Yazanye intwaro za yo zose zirangajwe imbere n’abanyezamu batatu ari bo: Ahmed El-Shenawy, Mahmoud Gad na Ziad Haytham.

    Ba myugariro: Ali Gabr, Karim Hafez, Mohamed El-Sheiby, Mohamed Hamdy, Tarel Ala’a, Mahmoud Marei na Ahmed Sami.

    Abakina hagati: Abdelrahman Magdy, Ahmed Atef Qotta, Mostafa Zizo, Everton Dasilva, Mohamed Reda Bobo, Mahmoud Zadaqa, Ahmed Tawfik, Mahmoud Donja, Mohanad Lasheen, Blati Toure, Mostafa Fathi na Walid El-Karti

    Ba rutahizamu: Dodo El-Gabbas, Yousef Obama, Fiston Mayele na Marwan Hamdi

    Pyramids FC yamanukanye abakinnyi ba yo bose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11954

  • Perezida wa FERWAFA yahuye n’abakinnyi babiri bakomeye abasaba gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice yahuye n’abakinnyi babiri bakomeye bamaze igihe bifuzwa n’u Rwanda, Ndayishimiye Mike Tresor na Warren Kamanzi.

    U Rwanda rumaze igihe kinini rwifuza aba bakinnyi ariko bo akaba atari yo mahitamo ya bo ya mbere ahubwo bari bafite izindi nzozi.

    Uwa mbere ni Ndayishimiye Mike Tresor wa Burnley uvuka kuri se w’Umurundi na Nyina w’Umunyarwandakazi.

    Uyu rutahizamu yifuje kuba yakinira u Bubiligi ndetse ubwo muri 2023 ibiganiro byari bigeze kure n’u Rwanda nibwo bamuhamagaye ariko akaba atarongeye guhamagarwa akaba yemerewe kuba yakinira u Rwanda.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuva yatorwa muri Kanama 2025, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yashyize imbaraga mu gushaka aba bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi.

    Uwo yahereyeho ni Mike Tresor wa Burnley mu Bwongereza wanagarageje ko gukinira u Rwanda ntacyo byamutwara, ISIMBI yamenye ko yahuye na Mama we ndetse ibiganiro bikaba byaragenze neza gusa biragoye ko imikino mu kwa 10 yayikinira.

    Na Camarade wari umunyamabanga wa FERWAFA mbere yo kuvaho yari afitanye gahunda na Tresor Ndayishimiye yo kujya kumureba bakaganira akaza gukinira u Rwanda.

    Undi ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Toulouse mu Bufaransa, uyu mukinnyi wifuzaga gukinira Norway akaba na we yaraganiriye na Shema ndetse we bisa n’ibyarangiye na we isaha n’isaha abanyarwanda bazamubona mu mwambaro w’Amavubi.

    Warren Kamanzi wa Toulouse ashobora gukinira Amavubi

    Mike Tresor wa Burnley ashobora gukinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11955

  • Rodri yagize imvune y'ivi yatumye atagaragara mu kibuga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati w'ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Rodri, yongeye kugaragaza ikibazo cy'imvune mu ivi, bikaba aribyo byatumye atabasha kugaragara mu mukino uheruka ku munsi wo ku wa gatandatu taliki 27 Nzeri 2025 ubwo Manchester City yahuraga n'ikipe ya Burnley mu mukino wa English Premier League, nk'uko umutoza w'ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yabitangaje ku mugaragaro.

    Guardiola yavuze ko mbere y'umukino, mu myitozo ya nyuma, Rodri yegereye abatoza ababwira ati: 'Ndumva ntabasha gukina. Mfite uburibwe bwinshi mu ivi ryanjye, sinshobora kujya mu kibuga.' Nyuma y'ayo magambo, Guardiola yamusubije amubwira ko ntacyo bitwaye, kuko ikipe ifite abandi bakinnyi bashobora kumusimbura: 'Niba udashobora gukina, ntukine. Hari undi ugiye gufata umwanya wawe.'

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Igihugu cya Espaigne amaze igihe agaragaza imvune zisubiramo mu ivi rye, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikino y'ikipe ye, cyane cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba za Manchester City hagati mu kibuga.

    Abasesenguzi b'imikino mu gihugu cy'Ubwongereza bavuga ko kumubura bishobora gusigira icyuho gikomeye ikipe, kuko ari we utuma hagati h'ikibuga cya City hubahirizwa neza uburyo bwo gukina.

    N'ubwo atagaragaye muri uyu mukino, Guardiola yizeje abafana ko ikipe izakomeza guhatana uko byagenda kose, ashimangira ko abakinnyi bose bafite ubushobozi bwo gusimbura mugenzi wabo igihe cyose byaba ngombwa. Abafana bifuza ko Rodri yakira vuba, kuko umusanzu we ari ingenzi mu rugamba City irimo rwo kwitwara neza mu marushanwa yose.

    Rodri yagize imvune y'ivi yatumye atagaragara mu kibuga

     

    Source : https://kasukumedia.com/rodri-yagize-imvune-yivi-yatumye-atagaragara-mu-kibuga/

  • Umurage mwiza wo kuraga umwana ni uburezi- Cardinal Kambanda ku barerera muri Ntare Louisenlund School – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, rwabaye ku wa 27 Nzeri 2025.

    Muri uru ruzinduko, Cardinal Kambanda yasuye ibice bitandukanye bigize iri shuri, aganira n'abanyeshuri ndetse n'ababyeyi babo bari bitabiriye iki gikorwa.

    Cardinal Kambanda yashimiye Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu burezi izana ibigo mpuzamahanga mu gihugu, ndetse agaragaza ko ari amahirwe ku Banyarwanda kubera ko bizafasha abana babo kugira uburezi buhamye kandi buboneye.

    Ati 'Iri shuri rero rifata abana b'abahanga ba mbere bafite impano nyinshi zikomeye, bakiga neza ariko kandi bakanatozwa n'ikinyabupfura.'

    Yakomeje yibutsa ababyeyi barerera muri iri shuri ko umurage ukomeye umuntu ashobora guha umwana we kugira ngo azavemo umuntu ukomeye ari uburezi bufite ireme.

    Ati 'Ubundi umurage ukomeye ubaho ushobora kuraga umwana ni ukumwigisha, icyo gihe uba umuhaye inkingi y'ubuzima, uba umuhaye umunani wuzuye kubera ko uwo mwana ejo ni we ejo uzavamo umuganga, injenyeri n'abandi mu guteza imbere igihugu ndetse n'ahandi.'

    Cardinal Kambanda usanzwe ari umwe mu bagize Urwego rushinzwe Uburezi Gatolika ku Isi yagaragaje ko uburezi ari ngombwa mu buzima kubera ko bufasha umuntu kugira ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye gusa agaragaza ko hari ibindi biba bisabwa kugira ngo ubashe kububyaza umusaruro.

    Ati 'Mu burezi ubumenyi ni ngombwa kuko butuma umuntu agira ubushobozi bwo gukora ibintu binyuranye ariko ubumenyi ntibuhagije kubera ko busaba no kurera umutima kugira ngo bwa bumenyi afite abubyaze umusaruro.'

    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vassallo, yavuze ko uruzinduko rwa Cardinal Kambanda rushimangira ihame iri shuri risanzwe rigenderaho ry'uko ubumenyi buhabwa abanyeshuri budakwiriye gushingira ku byo biga gusa mu ishuri.

    Ati 'Icya mbere twakuye muri uru ruzinduko ni uko ruje rushimangira intego z'iki kigo gisanzwe kigenderaho kubera ko uburezi butangwa ntabwo bwita ku masomo yo mu ishuri gusa ahubwo gitanga uburezi bwuzuye ku mwana burimo gufasha umwana gukura mu mitekerereze, ibyiyumviro, indangagaciro, umutima ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo baba bize.'

    Iri shuri rya NLS, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.

    Ryatangiranye abanyeshuri 145 bari mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye [Level Seven], ndetse biteganyijwe ko igihe imyaka yose izaba yuzuye rizaba rifite abagera ku 1000.

    Mu banyeshuri biga muri iri shuri harimo abishyurirwa na Leta y'u Rwanda barimo ababaye aba mbere mu gihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, abandi bakishyurirwa n'imiryango yabo.

    Ibyishimo byari byose ku bana biga muri iki kigo basuwe na Cardinal Kambanda

    Cardinal Kambanda yatemberejwe ibice bitandukanye bigize Ntare Louisenlund School

    Cardinal Kambanda yashimiye imikorere inoze y’iri shuri ry’icyitegererezo

    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School yaginiriye na Cardinal Kambanda

    Abanyeshuri biga muri Ntare Louisenlund School bageneye impano Cardinal Kambanda wabasuye akabagenera impanuro zitandukanye

    Ababyeyi barerera muri iri shuri basabwe kuba hafi aba bana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurage-mwiza-wo-kuraga-umwana-ni-uburezi-cardinal-kambanda-ku-barerera-muri

  • Carlos Takam yashimiye perezida Kagame amuha umukandara w'umukinnyi wahize abandi ku Isi mu iteramakofi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, yakiriye mu biro bye i Kigali umukinnyi mpuzamahanga w'iteramakofe Carlos Takam, umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi siporo ku rwego rw'Isi. Carlos Takam, ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika, asanzwe ari umukinnyi wabigize umwuga kandi wigeze kwegukana ibikombe bikomeye bya shampiyona y'Isi.

    Mu kiganiro bagiranye, Takam yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbere iterambere ry'imikino itandukanye, avuga ko ari isoko y'ibyishimo kubona igihugu cy'Afurika kigaragaza ubushake bwo guha urubyiruko amahirwe yo kwitoza no kwiyubaka mu rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati: 'Naje mu Rwanda kuko mbona ari ahantu heza ho gutangiza impinduka z'iteramakofe mu rubyiruko. Ibyo Perezida Kagame akora mu guteza imbere siporo ni urugero rwiza ku bihugu byinshi by'Afurika.'

    Carlos Takam yanatangaje ko amaze gushinga Ishuri Nyafurika ry'Iteramakofe i Kigali, rifite intego yo gutegura abakinnyi bato bafite impano kugira ngo bazavemo intwari nshya z'iyi siporo ku mugabane wa Afurika no ku rwego rw'Isi.

    Mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku bufasha n'ubuyobozi bwe bufasha siporo, Takam yamuhaye impano y'umukandara w'umwimerere wegukanywe n'umukinnyi wahize abandi (champion) muri shampiyona y'Isi y'iteramakofe. Ni ikimenyetso cy'icyubahiro gikomeye mu Isi y'iteramakofe.

    Perezida Kagame yashimye iyi mpano ndetse anashimira Carlos Takam ku gikorwa cy'ubutwari cyo gushinga ishuri rizafasha urubyiruko rw'u Rwanda n'Afurika muri rusange. Yavuze ko siporo ari urufunguzo rwo kurwanya imyidagaduro mibi, guhanga akazi, no gushyigikira ubuzima buzira umuze.

    Ibi biganiro byagaragaje ko u Rwanda rukomeje gufungura amarembo ku bakinnyi mpuzamahanga, ndetse ko iterambere rya siporo ari kimwe mu byubaka igihugu mu buryo burambye.

    Carlos Takam yashimiye perezida Kagame amuha umukandara w'umukinnyi wahize abandi ku Isi mu iteramakofi

     

    Source : https://kasukumedia.com/carlos-takam-yashimiye-perezida-kagame-amuha-umukandara-wumukinnyi-wahize-abandi-ku-isi-mu-iteramakofi/

  • Arsenal iyoboye amakipe mu Bwongereza afite ibitego byinshi biva muri koruneri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikomeje kugaragaza uburyo bwo gutsinda ibitego bivuye mu mipira y'imiterekano (set-pieces), cyane cyane mu gukoresha amakosa y'amakipe bahanganye igihe baba batsinzwe koruneri. Guhera muri Kanama 2023 kugeza ubu, Arsenal imaze gutsinda ibitego 36 byose bikomoka muri koruneri muri shampiyona ya Premier League, bikaba ari umusaruro ukomeye ugaragaza imbaraga n'imyitozo yihariye iyi kipe yashyizeho.

    Mu busanzwe, amakipe akomeye akunda kwibanda ku buryo bwo gucenga, guhererekanya no kwihuta mu kibuga hagati, ariko Arsenal yagaragaje ko no mu mpande zose z'umukino ishobora gutanga isomo rikomeye.

    Abakinnyi nka William Saliba, Gabriel Magalhães, Declan Rice ndetse na Ben White, bakunze kuba ari ingenzi cyane mu gutsinda ibitego byo mu mitwe bivuye kuri koruneri ziterwa na Martin Ødegaard cyangwa Bukayo Saka.

    Umutoza Mikel Arteta amaze kubaka ikipe ifite ubuhanga mu mikino y'amakosa ndetse anashimangira ko bituma ikipe ibona amahirwe yo gutsinda mu mikino ikomeye. Mu mikino myinshi, harimo n'iyo bahura n'amakipe akomeye nka Manchester City cyangwa Liverpool, ibitego biva muri koruneri byabaye intwaro ikomeye yo gutandukanya amanota, doreko no mu ijoro ryashize taliki ya 28 Nzeri 2025 ubwo hari ku Cyumweru ubwo batsindaga ikipe ya Newcastle ibitego biri kuri kimwe kandi ko ari Newcastle yari yabanje gutsinda ibyo bikarangira Arsenal ibikoze nkuko isanzwe ibikora mu mipira y'imiterekano.

    Ibi bituma Arsenal ifatwa nk'ikipe iri ku rwego rwo hejuru mu buryo bwo gucunga imipira y'imiterekano, bikaba ari uburyo bushobora gukomeza kuyifasha mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League no mu marushanwa yo ku rwego rw'i Burayi.

    Arsenal iyoboye amakipe mu Bwongereza afite ibitego byinshi biva muri koruneri

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-iyoboye-amakipe-mu-bwongereza-afite-ibitego-byinshi-biva-muri-koruneri/