Blog

  • Akinyuma! Iyi niyo pozisiyo (postion) ya mbere abagabo bakunda iyo bari gutera akabariro, menya byinshi kuri yo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo abashakanye bari gutera akabariro, abagabo bakoresha abagore babo position zigiye zitandukanye zitandukanye.

    Uyu munsi twifuje ku kuganiriza  ku iyizwi nka Akinyuma cyangwa 'Doggie Style' mu ndimi z'amahanga.

    Ubu ni uburyo umugabo ateramo akabariro bikamworohera kuko aba yisanzuye.

    Aha umugore asa nk'uwunama ni umugabo we agatera akabariro amuturutse inyuma.

    Iyi kandi niyo ukoreshwa ku bagore bafite igitsina gitereye inyuma, urumva ko bisaba abagabo kubaturuka inyuma.

    Abagabo bafata ubu buryo nk'ubwo kuburohereza gutera akabariro ndetse bigatuma bayikunda cyane.

    Iyi kandi ikundwa n'abagore kuko ibafasha kuryoherwa n'icyo gikorwa.

    Izi nama ni izabashakanye, rubyiruko mwirinde ubushakashatsi kuko buteza ibibazo bitari byiza ku buzima bwanyu.

    Source : https://yegob.rw/akinyuma-iyi-niyo-pozisiyo-postion-ya-mbere-abagabo-bakunda-iyo-bari-gutera-akabariro-menya-byinshi-kuri-yo/

  • Nta kiguzi bisaba: Ibanga ryo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugira ngo ushimisha ndetse unaryoherwa n'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina, hari ibintu ukwiye kwirinda, bimwe muri byo:

    Irinde kunywa inzoga n'itabi kuko bibuza igitsinagabo gufata umurego icyakimwe no kugabanya intangangabo mu mubiri.

    Gukorana sport ku bashakanye byongera ubusabane n'ubwumvikane mu bikaba akarusho mu gihe k'igikorwa cyo gutera akabariro.

    Irinde kurya ibiryo byinshi kuko kurya cyane bitera kugira ubunebwe no kumva usinzira.

    Irinde kwikinisha cyane ku bagabo kwikinisha igihe kirekire bitera igitsinagabo gutinda gufata umurego

    Irinde kunywa ibinyobwa byongera imbaraga kuko birimo isukari igufasha kumva ugize imbaraga ariko zikaba izigihe gito.

    Ibiribwa bishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina muri ibyo harimo: Imuneke, urusenda ndetse n'amagi

    Source : https://yegob.rw/nta-kiguzi-bisaba-ibanga-ryo-kugira-ubushake-bwo-gukora-imibonano-mpuzabitsina-ku-bashakanye/

  • Ni umuti ku mubiri: Ese wari uziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara bivura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubundi imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, ni igihe abayikoze babanje kuyitegura ku buryo bose batangira iki gikorwa bafite ubushake.

    Bimwe mu byo imibonano mpuzabitsina ifasha ku buzima bw'uwayikoze ni ibi bikurikira.

    . Bivura umunaniro wo mu mutwe (Stress)

    Abahanga mu bijyanye n'imyororokere bavuga ko iyo iki gikorwa gikozwe neza, cyateguwe neza gisigira buri wese mu babigizemo uruhare kumva aruhutse mu mutwe ndetse nta mavunane.

    . Bivura gukanyarara k'uruhu

    Kubera uburyo iki gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina gituma abagikora baruhuka, ngo bituma imitsi inarambuka amaraso agatembera neza ndetse n'ubwonko bugakora neza kuko nta kiba kibubangamiye.

    . Bivura kubura ibitotsi

    Indwara yo kubura ibitotsi ni ikizira ku bantu bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.

    Bitewe n'uko umubiri uba wumva wirekuye ndetse umaze kubona icyo washakaga, ikiba gisigaye ni ukuryama ugasinzira ndetse umuntu akabasha kubyuka yatuhutse neza. Niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama bifasha guhita usinzira.

    . Bivura guhangayika(Depression)

    Abahanga mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina bavuga ko iyo umuntu yihebye cyangwa hari ibyo yumva bitagenda neza muri iyo minsi, aramutse abonye uwo baryamana ibyo ahita abyibagirwa ndetse akumva anaruhutse kuko byibagiza ibyari bihangayikishije.

    Source : https://yegob.rw/ni-umuti-ku-mubiri-ese-wari-uziko-imibonano-mpuzabitsina-ikozwe-neza-hari-indwara-bivura/

  • Ntiwigeze ubimenya: Ibanga utigeze umenya riba mu gusomana mbere yo gutera akabariro n’umukunzi wawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bagiye gukora imibonano mpuzabitsina n'abakunzi babo babanza gusomana mu buryo budasanzwe.

    Burya kariya kabizu muhana kagira uruhare rurenga 70% mu gutuma mwembi ubushake bwiyongera.

    Ku bagore cyangwa abakobwa bo bituma bazana ububere mbere y'uko batera akabariro kuko ubwonko buba bwumva ko hari ikiri gukorwa.

    Ku bagabo ho bituma igitsina cyaba gifata umurego ku buryo giseruka gitore mu gikorwa cyo gutera akabariro.

    Twasoza tuvuga ko gusomana mbere yo gutera akabariro n'umukunzi wawe bigomba gukorwa mu rwego rwo gutegurana.

    Source : https://yegob.rw/ntiwigeze-ubimenya-ibanga-utigeze-umenya-riba-mu-gusomana-mbere-yo-gutera-akabariro-numukunzi-wawe/

  • Umukobwa yibagishije ururimi kugira ngo ajye asomana neza #rwanda #RwOT

    Umukobwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yavuze mu buryo burambuye uburyo yaciye igice cy'ururimi rwe kugira ngo 'azamure urwego' rwe mu gusomana.

    Rochelle Garett, ufite abamukurikira bagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni kuri Instagram,akoresha izina rya Xehli G (@xehli), aherutse kuvuga uburyo imwe mu mitsi ye yagize ingaruka ku buzima bwe.

    Uyu mukobwa w'imyaka 22, bikekwa ko akomoka muri Brazil,yiciye agace ko ku rurimi rwe kitwa lingual frenulum (akanyama gahuza ururimi no munsi y'umunwa), kuko kari kagufi cyane,katumaga agira ibibazo byo kurya no guhekenya.

    Uyu kizigenza ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ako gace k'ururimi kamugizeho ingaruka kuko katumye yitakariza icyizere agorwa no guteretana no kunanirwa kwishimira gusomana.

    Kuva yakurwaho ako gace k'ururimi rwe, Rochelle yavuze ko yumva amerewe neza kandi amaherezo ashobora kwishimira kuryoshya n'abandi mu byerekeye gusomana.

    Ati: '[Kugeza mbazwe], numvaga ntarigeze nsoma umuntu uwo ari we wese mu by'ukuri.' 'Ni ibyiyumvo bidasanzwe. [Gusomana] byabaye byiza cyane kuruta uko nari narabikoze mu buzima bwanjye.

    'Noneho bisa naho ururimi rwanjye ruba rurerure iyo nsomana – mbere y'uko ruhagarira. Umuntu wese wansomye mbere yatekereje ko ntari nzi ibyo nkora. '

    Uyu mukobwa urema ibiganiro yavuze ko yibasiwe cyane kubera uburyo avuga kandi yakiriye ibitekerezo byuzuye ubugome byatangwaga n'abamwibasiraga kuri interineti, ari na byo byamuteye kwibagisha ururimi.

    Rochelle yiyemereye ati: 'Nibasiwe nkiri muto kubera ko imvugo yanjye itandukanye.”


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yibagishije-ururimi-kugira-ngo-abashe-gusomana-neza

  • U Burundi bwemeje ko buri gushakisha cyane Gen Bunyoni wabuze #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi yatangaje ko Gen Bunyoni ari guhigwa n'ubushinjacyaha ngo agire ibyo abazwa nyuma y'uko aburiwe irengero bikavugwa ko yaba yerekeje Tanzania.

    Amakuru amwe avuga ko uyu mugabo wari utinyitse muri iki gihugu kuko yabaye Minisitiri w'Intebe, yaba yaramaze kugera muri Tanzania mu gihe hari n'avuga ko yaba ari muri Ambasade ya Tanzania i Bujumbura.

    Uyu mugabo akaba yiyongereye ku bandi bajenerali mu karere bahunze bacitse ubutegetsi basumbirijwe.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w'Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse,yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, cyagarutse kuri gahunda zitandukanye mu gihugu.

    Uyu yemeje ko urugo rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni rwasatswe kuri uyu wa Kabiri, icyakora ngo abamushakaga ntibamusanze iwe, mu gihe bivugwa ko yahunze.

    Ntabwo kugeza ubu icyo ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Bunyoni kiratangazwa, icyakora mbere yo gukurwaho byavuzwe ko yaba yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Yagize ati “Nibyo habaye isakwa imuhira kwa Alain Guillaume Bunyoni kuko hariho amaperereza ubutabera bwashakaga kumukoraho. Ariko ntibamubonye.”

    Yakomeje ati “Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe, ubushinjacyaha bukuru bwagiye gusaka mu rugo iwe baramubura. Ariko iyo dosiye iri mu butabera, nta raporo bampa, bayitanga mu bushinjacyaha bukuru.'

    Ingo zasatswe ni iza Bunyoni ziherereye mu bice Bujumbura na Rutana.

    Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Gen Bunyoni yaciye mu Ntara ya Rutana ihana imbibi na Tanzania akaba ariho yerekeza, ndetse aba hafi ye bavuga ko ahazi neza kuko ari ho ababyeyi be bakomoka, ndetse ngo ahafite abasirikare benshi bamufasha kugera muri iki gihugu cy'igituranyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burundi-bwemeje-ko-buri-gushakisha-cyane-gen-bunyoni-watorotse

  • Gasabo: Ntibavuga rumwe ku ruganda rw'Amapave na 'Block Ciment' ruvugwaho guteza urusaku – #rwanda #RwOT

    Mu bagaragaza ko babangamiwe n'ibikorwa by'uru ruganda by'umwihariko imashini ikoreshwa mu gukora Block Ciment harimo umuturage witwa Gatete Project, utuye nko muri metero 200 uvuye aho ruri.

    Avuga ati 'Icyo twifuza ni uko uruganda rwakwimurwa rwose bakajya gukorera ahandi. Na za Kabuye hari ahandi hagenewe inganda n'ahandi hose babona, tukagira amahoro rwose.''

    Iki kibazo cyabajijwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 17 Mata 2023.

    Mu gusubiza yagize ati 'Ruriya ruganda nibyo byaje kugaragara ko ahantu rwari rwaratijwe gukorera by'igihe gito cyararenze tubongera ikindi gihe kugira ngo bisuganye bajyane ibikorwa byabo aho byemerewe gukora.'

    'Ubu rwarahagaze, ruri kugerageza gutwara cyangwa se kugurisha ibyo bari baramaze gukora.'

    Abaturage ntibabivugaho rumwe

    Bamwe mu baturage by'umwihariko abatuye mu nkengero z'uru ruganda bagaragaza ko hashobora kuba hari amakimbirane hagati y'uwo muturage witwa Gatete na nyir'uruganda.

    Ni ibintu bashingira ku kuba ubaze intera iri hagati y'uruganda n'uwo muturage ari nini kuko uwo muturage witwa Gatete atuye hakurya y'umuhanda ndetse akaba atari we wegereye umuhanda ahubwo hagati ye na rwo hanyuzemo izindi ngo ebyiri.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Maze hano imyaka 48 ntuye hano, uru ruganda rwarahansanze ariko ntabwo rwigeze rumbangamira kandi urabona ko negeranye na rwo.'

    Hari undi wagize ati 'Nta muntu wigeze wumva avuga ngo iyi mashini iramusakuriza, iwanjye ndi mu cyumba kimwe na 'Salon' iyo mashini ntabwo imbuza gusinzira. Uyu mukecuru begeranye na we ntabwo ndumva avuga ko abangamiwe n'iyi mashini.'

    Umuyobozi w'uru ruganda rwa Kwizera Adams, yavuze ko hagiye habaho ubugenzuzi inshuro zitandukanye ariko ntihaboneke ahari ikibazo cy'urusaku.

    Ati 'Ntabwo twumva uburyo abantu batuzengurutse ariko uriya ntitumusakurize kandi noneho tukamusakuriza wenyine ku musozi ariho. Duhora twibaza impamvu kuko ibi byo kubaho tudakora njye mbifata nk'akarengane.'

    Yakomeje agira ati 'Nk'umuntu w'urubyiruko nari nagerageje kwihangira umurimo, ndetse natangaga akazi ku bantu barenga 60, ubu bose baricaye ntabwo bari gukora kubera ibintu njyewe navuga ko ari akarengane.'

    Kwizera avuga ko kuva mu 2019, ubwo uru ruganda rwatangiraga, Gatete yigeze gusaba ko bafatanya muri uwo mushinga, undi aramwangira, kuva ubwo hatangira amakimbirane, umwe ajya kurega undi ko ateza urusaku.

    Kugeza ubu Kwizera asaba ko ubuyobozi bubishinzwe bwamanuka bugakora ubugenzuzi bwimbitse cyangwa se hakabaho kubaza abaturage niba babangamiwe n'uru ruganda.

    Inzego z'ibanze kuri ubu zafunze ahari ibi bikorwa bya Silikkon Ltd ndetse bivugwa ko hari umwe mu bakozi b'icyo kigo watawe muri yombi.

    Imashini yifashishwa mu kubumba 'Block Ciment' niyo bamwe mu baturage bavuga ko ibateza urusaku

    Uru ruganda rukora amapave na 'Block Ciment' ruherereye ahitwa Beretware

    Umuturage ushinja uruganda kumubangamira atuye muri iriya nzu iri hakurya y’umuhanda mu gihe uruganda narwo ruri hakuno


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-ntibavuga-rumwe-ku-ruganda-rw-amapave-na-block-ciment-ruvugwaho-guteza

  • Ikibuno cyaraje; Boss babe Aliah Cool yagaragaje ko burya na we afite imiterere nk’iyi igisabo benshi mu basore bakunda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Boss babe Aliah Cool yagaragaje ko burya na we afite imiterere nk'iyi igisabo benshi mu basore bakunda.

    Ni amafoto ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye aho uyu mugore yifotoje mu buryo bugaragaza imiterere ye.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ikibuno-cyaraje-boss-babe-aliah-cool-yagaragaje-ko-burya-na-we-afite-imiterere-nkiyi-igisabo-benshi-mu-basore-bakunda-amafoto/

  • Ibyana hafi aho! Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yagaragaye ari mu modoka idasanzwe ndetse atwaye n’inkumi (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu Amavubi, Muhire Kevin yagaragaye ari mu modoka nziza cyane ndetse atwaye n'inkumi.

    Ni amashusho uyu musore yisohoye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho aba atwaye inkumi mu modoka ye ndetse bari no kumva indirimbo yo muri Uganda.

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/ibyana-hafi-aho-umukinnyi-ukomeye-wikipe-yigihugu-amavubi-yagaragaye-ari-mu-modoka-idasanzwe-ndetse-atwaye-ninkumi-videwo/

  • Umunyamakuru wa Radio ikomeye yatabarije kuri micro ko badaheruka guhembwa bagiye kuba amabandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2023 umunyamakuru Nkuyemuruge Yves wa radiyo ya Country FM ikorera mu karere ka Rusizi, yazindukiye kuri micro za radiyo avuga ko bamaze igihe badahembwa ndetse niba ntagikozwe bamwe muri bo bazisanga mu bisambo biyogoje rubanda.

    Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati 'Icyatumye mfata kiriya cyemezo nabogana mu nzu bimeza nabi ndi guseba muri rubanda ndibaza nti niba umunyamakuru akorera abandi ubuvugizi kuki njye nakomeza kugaragurika sinikorere ubugizi.'

    'Ejo nabanje kuvugana n'uyoboye radiyo mubaza iby'aya mafaranga y'amezi ane mbona ntanyitayeho uyu munsi nabwo bikimara kuba yanyandikiye ambwira ko navugana na Noopja [nyiri radiyo] ikibazo kigakemuka sinongere kubivuga kuri radiyo kandi kumubona ntibiba byoroshye.'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-radio-ikomeye-yatabarije-kuri-micro-ko-badaheruka-guhembwa-bagiye-kuba-amabandi/