Blog

  • Top 10 Richest Families in Canada 2023 #rwanda #RwOT

    — List of the top 10 richest families in Canada […]

    The post Top 10 Richest Families in Canada 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-families-in-canada/

  • Man City na Inter Milan zageze muri 1/2 cya UEFA champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yasezereye biyoroheye Bayern Munich iyitsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi ihita igera muri 1/2 cya UEFA champions League aho yajyanye na Inter Milan yasezereye Benfica.

    Mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza cya Champions League utayikomereye,Man City yanganyije igitego 1-1 na Bayern Munich ihita ikomeza kuko mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 3-0.

    Erling Haaland wahushije penaliti mu gice cya mbere niwe wafunguye amazamu ku munota wa 57 ubwo yahabwaga inzira na Upamecano agasigarana n'umunyezamu Sommer akamuroba.

    Bayern Munich yahawe Penaliti y'impozamarira ku munota wa 83 yinjizwa neza na Joshua Kimmich.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Inter Milan yanganyije ibitego 3-3 na Benfica ihita iyisezerera kuko yayitsinze ibitego 5-3 mu mikino yombi.Umukino ubanza Inter Milan yatsinze Benfica ibitego 2-0 iyisanze iwayo.

    Ibitego bya Inter Milan byatsinzwe na Barella 14',Martínez 65 na Correa 78' mu gihe Benfica yatsindiwe na Aursnes 38',Silva 86' na Musa 90+5'.

    Uko imikino ya ½ cy'irangiza ipanze:

    AC Milan x Inter Milan

    Real Madrid x Man City

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/man-city-na-inter-milan-zageze-muri-1-2-cya-uefa-champions-league

  • Nizeyimana Olivier yasezeye muri FERWAFA – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hagiye hanze ibaruwa Nizeyimana Olivier yandikiye ubuyobizi bw’abanyamuryango ba FERWAFA.

    Muri uru rwandiko, Nizeyimana Olivier usanzwe ari umufana w’ikipe ya FC Barcelona, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze kuko hari ibituma atabasha gukora imirimo neza.

    Nizeyimana Olivier yari amaze imyaka umaze ibiri ari Perezida wa FERWAFA kuko yageze muri iyi nzu tariki 26 Kamena 2021. 

    Nizeyimana Olivier yayoboye FERWAFA avuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports yari amaze imyaka irenga umunani ari Perezida wayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128231/nizeyimana-olivier-yasezeye-muri-ferwafa-128231.html

  • Abagore batatu babanyamuziki bahuje imbaraga… – #rwanda #RwOT

    Marius yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Kuba umugabo', 'Nkwamamaze' yakoranye na Uncle Austin, 'Mbaye uwawe' n'izindi nyinshi. Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati 'Iteka nzajya gusingiza ku bw'ineza yawe.'

    Uyu munyamuziki yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ashingiye ku buzima bwite 'by'ibyo Imana yagiye inkorera'.

    Akomeza ati 'Nkareba uko ngenda ntera intambwe kandi n’iyo natsikira ikangirira imbabazi ngakomeza, nkabona ko byose ari kubw'ineza yayo.'

    Muri rusange, avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bw’iyobokamana, aho buri wese akwiye kureba ineza Imana imugirira agakurizaho kuyisingiza. Ati 'Kuba turiho ni kubwayo.'

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo abagore batatu Habiyaremye Mutetesha Alice, Uwamahoro Pascasie ndetse na Kabera Aletha.

    Bombi basanzwe ari abaririmbyi muri korali Inyange za Mariya ariko bakaba bakunda by'umwihariko ibihangano bya Marius Bison, uvuga ko hari gahunda y'uko bakomeza guhurira mu ndirimbo, ariko bizaterwa n'uburyo abantu bazabakira bashingiye kuri iki gihangano cya mbere.

    Ati 'Niyo ndirimbo ya mbere dukoranye ariko dushobora gukomeza gukorana bikaba byageze ku rwego rw'aho ryaba itsinda rikomeye.'

    Aba bagore basanzwe baririmba neza mu makorali babarizwamo, kenshi bakunze guhura na Marius kuko izi korali ziri muri zimwe yigisha ibijyanye n'imiririmbire.

    Yungamo ati 'Ikindi ni uko ari abakunzi bakomeye b’ibihangano byanjye bakaba banakunda kuririmba bihebuje.' 


    Marius yavuze ko iyi ndirimbo ibanjirije indi mishinga y’indirimbo ashobora gukorana n’aba bagore        

    Marius Bison yahuje imbaraga n'aba bagore mu ndirimbo ihimbaza Imana bise 'Ineza yawe' 

    Habiyaremye Mutetesha Alice usanzwe ari enjenyeri mu by'ubwubatsi akora umuziki mu buryo bw'umwuga 

    Kabera Alteha umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) waririmbye muri iyi ndirimbo 

    Uwamahoro Pascasie usanzwe ari rwiyemezamirimo wahuje imbaraga na Marius muri iyi ndirimbo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INEZA YAWE' YA MARIUS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128243/abagore-batatu-babanyamuziki-bahuje-imbaraga-na-marius-bison-mu-ndirimbo-nshya-video-128243.html

  • King James yatunguranye! Bwiza, Masamba na Ch… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byitabiriwe mu buryo budasanzwe kuko ikibuga byaberagamo cyari cyuzuye ndetse n'abantu bamwe babuze aho bajya bakomeza kubyumvira hanze. 

    Gusa usibye abari bageze aho biri bubere bakabura imyanya, abaturage bose batuye muri Uganda babikurikiranaga imbonankubone kuri Terevizyo zitandukanye zirimo n'iy’igihugu.

    Urugendo rwanjye!

    Nahagurutse i Kigali saa moya za mu gitondo nerekeza i Kabare ahari hagiye kubera ibirori mbaturamugabo by’isabukuru ya Ge. Muhoozi byahuje abanyaRwanda n'abanya-Ugande, ahanini bagamije kwishimira ifungurwa ry'umpaka wa Uganda n'u Rwanda.

    Nageze ku mupaka saa yine, gusa ngeze ku mupaka ntungurwa cyane no kuhasanga Bus nyinshi, gusa nkomeje kwegera imbere mbona ko impamvu ari nyinshi ari abanyaRwanda benshi babukereye baje kwishimira ifungurwa ry'umupaka w'u Rwanda na Uganda.

    Umurava wari wose ku bafashije abanyaRwanda kureba niba bujuje ibyangombwa bibemerera kwinjira muri Uganda, ku buryo mu gihe cy'iminota itarenze 5 ibyo byose byari bimaze gukorwa nemererwa kwinjira muri iki gihugu.

    Twihuse cyane ko inyaRwanda yari ihababereye umunsi wose, mu minota 20 gusa nari ngeze ahaberaga ibirori nyirizina.

    Hacuranzwe indirimbo z'ibihugu byombi u Rwanda na Uganda sinakubwira, ubona ko inger zitandukanye abakecuru n'abasaza babukereye.


    Bwiza yerekanye ubuhanga mu miririmbire no kubyina

    Bidatinze ibirori byakomeje, abari abashyitsi bakuru barimo Gen.Muhoozi Kainerugaba, abayobozi bo mu Rwanda na Uganda, inzego z'umutekano bose baba barahageze impundu n'amashyi biravuzwa..

    Ibi birori byongeye kwerekana umubano mwiza n'ibyishimo by'ifungurwa ry'umupaka byanyuze benshi. Gen.Muhoozi yavuze ko bishimiye ndetse bananyuzwe no kuba bari kumwe kandi bahuje byose.

    Uku ibi byose byabaga, ni nako umuziki wavuzwaga, umushyushyarugamba yari umuhanzi ukomeye muri Uganda na Afurika, Bebe Cool ari nawe wanyuzagamo akerekana ibyishimo atewe no kwambuka anyuze mu mupaka ajya mu Rwanda nta nkomyi. 

    Nyuma y'ibirori bya mbere ibihumbi by'abantu bose bari aho babonye icyo kurya n'icyo kunywa maze barizihirwa.


    Twinjire mu gitaramo nyirizina:

    Saa cyenda na 22, nibwo Dr Jose Chameleone wari utegerejwe n'imbaga y'abantu yagiye ku rubyiniro, yerekana ko ari umuhanzi w'icyubahiro muri iki gihugu ndetse ko ibyo yakoze bitazigera byibagirana mu muziki wa Uganda.

    Mu ndirimbo zirimbo Tubonge, Agatako yakoranye na Dj Pius n'izindi zitandukanye, uyu muhanzi yashimishije abantu benshi. 

    Nyuma y'uko ava ku rubyiniro uyu muhanzi yahamagaye murumuna we Weasel akaba n'umugabo wabyaranye na Teta Sandra wo mu Rwanda, bararirimba karahava.

    Saa Kumi n'imwe hatambutse ijambo ry'umushyitsi mukuru Gen.Muhoozi, Masamba wari utahiwe. Masamba yagiye ku rubyiniro abanjirijwe n'itorero, maze yerekana ubuhanga mu njyana ya Gakondo.


    Masamba yaririmbye indirimbo ze zirimo Nyaruguru, Nyeganyega, Jenga, n'izindi. Yavuye ku rubyiniro asanga Gen.Muhoozi aho yari yicaye maze amushyikiriza impano y'icumu n'ingabo nyuma yo kumuha umupira wanditseho Inkotanyi.

    Saa Kumi n'imwe na 58 urubyiniro rwahise rwiharirwa na King James waje atunguranye mu gihugu cya Uganda. Yashimiye ndetse anyura abantu mu ndirimbo bari basanzwe bazi nka Ganyobwe, Ndagutegereje n'izindi.

    King James ntabwo yari yatangajwe mu bazaririmba muri iki gitaramo ndetse n'integuza ntiyariho, akaba yaje nk'umuhanzi wari uhishiwe abanya-Uganda ndetse akaza no kwerekana ko yari anyotewe koko.


    Ababyinnyi ba Massamba ku rubyiniro

    Bwiza yagiye ku rubyiniro saa Kumi nebyiri ari inawe muhanzikazi rukumbi wari watumiwe. Yatanze ibyo yasabwaga n'abafana ndetse yongeraho n'imbaraga ze afatanyije n'ababyinnyi b'abahanga baje bitwitse imitwe.

    Umuhanzikazi Bwiza yakoze igitaramo cyatumye abantu batifuza ko yava ku rubyiniro, cyane ko abenshi mu banya Uganda bazi indirimbo ze zirimo Exchange, Ready n'izindi zitandukanye, uyu muhanzi yagiye akora.

    Ku rubyiriniro, Bwiza yageneye impano y'imipira yanditseho izina rye, bamwe mu bafana ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo, bishimira uburyo yabitayeho ari nayo mpamvu yavuye ku rubyiiro batabishaka.


    Kenny Sol ari nawe wari utahiwe yagiye ku rubyiniro ahagana saa kumi n'ebyiri na 57, yinjiriye mu ndirimbo Haso, asanganirwa no gusana abafana be hafi ya bose biganjemo abanya Uganda bayizi cyane.

    Gusa nubwo yinjiye ku rubyiniro yishimye Kenny Sol yaruvuyeho atishiye bitewe n'uko indirimbo Ikinyafu, abantu bari bazi atayiririmbye nyuma y'uko ibuze bakamukinira izo adashaka ahitamo gushimira ava ku rubyiniro.


    Nubwo hari abatabashije kubibona, gusa Kenny Sol afatanyije n'abafana be wabonaga ko bashaka indirimbo Ikinyafu yakoranye na Bruce Melodie birangira l ibuze arabashimira aragenda.

    Mu gukurikirana impamvu iyi ndirimbo itabonetse, inyaRwada.com yamenye amakuru y'uko uwari gucuranga Dj Spinny yasubiye muri Uganda adatanze indirimbo za Kenny Sol, bityo Kenny Sol babibwirwa nyuma.


    King James yanyuze abantu mu gitaramo

    Igitaramo cyasojwe mu masaha akuze haraswa Fireworks (Ibishashi) mu kirere hishimirwa ubufatanye, imibanire myiza iherekeje ifungurwa ry'imipaka y'u Rwanda na Uganda yafunguwe abaturage bakabisamira hejuru.

     

    Massamba yashyikirije icumu n'ingabo Gen.Muhoozi

    Nyuma yo kuririmba Chameleon na Weasel  bagiye gusubuza Gen Muhoozi

    King James ku rubyiniro

    Bwiza yanyuze ibihumbi by'abantu

    AMAFOTO: Olivier Mugwiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128247/king-james-yatunguranye-bwiza-masamba-na-na-chameleone-bakoze-igitaramo-gikomeye-cyaherewe-128247.html

  • Arakomerewe: Umuraperi Drake ari kwakwa akayabo ka ma miliyari kubera gukoresha ibihangano bitaribye – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi w'umuraperi ukomeye cyane ndetse ukunzwe cyane Drake arashinjwa gukoresha kimwe  mubihangano by'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana .

    Umuraperi Drake usanzwe ukunzwe ntabatari bake ku Isi akaba akorera umuziki we mu gihugu cya USA ndetse na Canada ari kwakwa agera kuri miliyari 10 n'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Obrafour kubera gukoresha bimwe mubigize ibihangano byubu muhanzi mu ndirimbo yise ' Oye ohene remix' aya magambo Yaya koresheje mu ndirimbo yise ' Calling my name'.

    Obrafour avuga ko Drake akora iyi ndirimbo nta burenganzira yamusabye akaba ariyo mpamvu Ari kumwaka akayabo ka miliyari 10 zose .

     

     

    Source : https://yegob.rw/arakomerewe-umuraperi-drake-ari-kwakwa-akayabo-ka-ma-miliyari-kubera-gukoresha-ibihangano-bitaribye/

  • Kayonza: Urwibutso rwa Ruramira rugiye kuvugururwa rwongerwemo n'amateka – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

    Urwibutso rwa Ruramira rushyinguyemo imibiri 1357 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu bahashyinguye ni abari baturutse muri Segiteri za Rukira, Ruramira, Nkamba na Ruyonza bishwe bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira.

    Banamwana Pascal watanze ubuhamya yagarutse ku bugome Interahamwe n'abayobozi bayoboraga muri ibi bice bari bafite, avuga ko guhera tariki 7 Mata 1994 mu duce tumwe na tumwe bahise batangira kwica ariko ngo byakajije umurego tariki ya 17 Mata ubwo bikangaga ko Inkotanyi zishobora kuba zigiye kubageraho.

    Yavuze ko benshi mu Batutsi biciwe Ruramira bajugunywaga mu cyuzi cya Ruramira bakijugunyamo kubera gutinya kwicwa kuko bari bagoswe impande zose.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko hari inzibutso zigiye guhuzwa kugira ngo zibone uko zitabwaho birimo kuzubaka neza no kuzongeramo amateka y'agace ziherereyemo kugira ngo uhasura ajye abasha kumenya binshi ku mateka y'aho hantu.

    Yavuze ko urwibutso rwa Ruramira rwo ruzagumaho ahubwo ruvugururwe kuko rwihariye amateka.

    Yagize ati 'Uru rwibutso ntabwo rujyanye n'igihe tugezemo tuzaruvugurura tugiremo ububiko bw'amateka y'inyandiko n'ikoranabuhanga, ahazashyingurwa imibiri, ibiro n'igice kizajya gitangirwamo ubutumwa.'

    Guverineri Gasana yavuze ko Akarere ka Kayonza kagomba kubishyira mu ngengo y'imari ku buryo bizakorwa mu gihe gito ngo kuko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yabahaye ibizagenderwaho zitoranywa, birimo kugira amateka akomeye n'ibindi byinshi.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yavuze ko kuvugurura uru rwibutso bizahesha agaciro imibiri irushyinguyemo ngo kuko ari urwibutso rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace aho abenshi bajugunywe mu mazi nka bumwe mu buryo bwihuse bwakoreshejwe mu kwica abatutsi benshi icya rimwe.

    Ati ' Kuvugururwa kwarwo bizadushimisha kuko ni urwibutso rwihariye amateka kuko rurimo imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira kuko rwihariye amateka y'abantu bishwe bakajugunywa mu kiyaga.'

    Kuri ubu mu nzibutso zirindwi aka Karere kari gasanganywe zishyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside 25 713 bikaba biteganyijwe ko zizahuzwa zikaba eshanu zirimo urwibutso rwa Ruramira, urwa Mukarange, Rukara, Rwinkwavu n'urwa Kabarondo. Mu nzibutso zizimurwa harimo urwibutso rwa Nyamirama n'urwibutso rwa Nyakinazi ruherereye mu Murenge wa Murama.

    Hashyizwe indabo ku mva y’abashyinguwe mu rwibutso rwa Ruramira

    Guverineri Gasana yavuze ko uru rwibutso rwa Ruramira ruzavugururwa rukongerwamo n'amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urwibutso-rwa-ruramira-rugiye-kuvugururwa-rwongerwemo-n-amateka

  • Hasobanuwe igituma hari urubyiruko ruva kugororwa rukongera gufatirwa mu byaha mu gihe gito – #rwanda #RwOT

    Ubu bujura buvugwa mu gihugu hose bukorwa n'abiganjemo urubyiruko kandi bugakorerwa mu matsinda, aho kuba umuntu umwe nk'uko byari bimenyerewe mbere.

    Polisi yatangaje ko abakekwaho ubujura bafashwe banga gukora, bakirirwa ku mihanda bacunga abo bashaka gushikuza telefoni, amasakoshi n'ibindi bintu abantu bagendana.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu rubyiruko ibihumbi bine ruheruka kuva mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Nyamagabe, abangana na 10% bahise bongera gufatirwa mu byaha by'ubujurura.

    Ati 'Ikindi kigaragara ni uko hari abantu bavuye mu bigo ngororamuco bitandukanye haba Iwawa na Nyamagabe mu mezi abiri ashize bagera ku 4000, aho usanga 10% bongeye bagafatirwa muri ibyo byaha byo kwiba nubwo bari bavuye kugororwa no kugirwa inama, nubwo bari baragiye kwiga ibintu bitandukanye bishobora kubafasha mu buzima bwabo gukora akazi.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco NRS, Fred Mufurukye yabwiye IGIHE ko urubyiruko rujyanwa mu bigo by'igororamuco rufashwa mu buryo butandukanye, rukigishwa imyuga inyuranye igomba kurufasha kwiteza imbere.

    Yahamije ko iyo ruvuyeyo ku bufatanye n'uturere bakurikirana abatashye buri munsi ndetse hakabaho no kubasanga mu duce batuyemo nibura rimwe mu gihembwe, harebwa imibereho yabo.

    Ku kibazo cy'abahita bongera gusubira mu ngeso zari zarabajyanye mu bigo by'igororamuco, yavuze ko biterwa n'uko nta kiba cyarahindutse aho bakuwe bajyanwa kugororwa, cyane cyane ku mpamvu zabajyanyeyo.

    Ati 'Kuba basoza ntibahite babona akazi bakora no gusubira mu buzima bahozemo burimo ibibazo byatumye bajya mu ngeso mbi, [abantu bamwe, imiryango irimo amakimbirane n'ibibazo bitandukanye]. Birumvikana ko ibyago byo gusubira inyuma biba biri hejuru niba nta gikozwe kuri ibi bibazo.'

    Mufurukye agereranya inzira y'igororamuco nk'ubuvuzi bwo kwa muganga, aho abarwayi bajya kwivuza ariko bose ntibakire kimwe, kuko habamo n'abajya gufashirizwa mu rugo, bityo ngo hakwiriye kunozwa neza inzira yo kubakurikirana.

    NRS yavuze ko yunganira Uturere twakiriye urwo rubyiruko iruha inkunga igenerwa abavuye mu bigo by'igororamuco.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Evariste Murwanashyaka yabwiye IGIHE ko abantu bava mu bigo by'igororamuco bahabwa ibikoresho bidahagije, abandi bakabura gikurikirana.

    Ati 'Hari ubufasha babagenera ariko ugasanga ntabwo bikurikiranwe neza ku buryo bubagirira akamaro. Turifuza ko bajya babaha ibikoresho bihagije noneho bakajya babakurikirana, bakiha nk'igihe cy'imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo byabindi babahaye bibabyarire umusaruro bibarinde kuzasubira muri byabindi bari barimo mbere.'

    Murwasnashyaka asaba Abanyarwanda muri rusange kumenya ko umuntu uvuye mu kigo cy'igororamuco aba yagorowe, bakareka kumureba mu ishusho y'ibyahise, kuko iyo batamwakiriye neza nabyo byatuma asubirayo.

    Abavuze kuri iki kibazo bose basaba inzego zinyuranye uhereye ku muryango abajyanwa mu bigo bakomokamo kugeza kuri za Minisiteri bireba kugira uruhare mu gufasha urubyiruko ruva mu bigo by'igororamuco gukira neza, barurinda impamvu zarusubizayo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-igituma-hari-urubyiruko-ruva-kugororwa-rukongera-gufatirwa-mu-byaha