Blog

  • Abavunja amafaranga barasabwa ikintu kikomeye #rwanda #RwOT

    Abakora akazi ko kuvunja amafaranga y'amahanga mu Rwanda, barasabwa kunoza imikorere yabo kugira ngo idaha urwaho iterankunga ry'iterabwoba ndetse n'iyozandonke.

    Uko isi irushaho kuba umudugudu niko ibyaha by'iterabwoba ndetse no guhererekanya amafaranga yavuze mu gukora ibyaha bigenda bifata intera ibizwi nk'iyezandonke.

    Ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'abavunja amafaranga na Banki nkuru y'u Rwanda, kuri uyu Gatatu abavunjayi, bakanguriwe kwirinda kuba ikiraro cy'ibyaha bishobora guturuka mu ihererekanya ry'amafaranga.

    Umyobozi w'ishyirahamwe ry'abakora umwuga wo kugura no kugurisha amadevize, Muhigi Zephanie, avuga ko biteguye ko amakosa yagaragaye mu rwego bakoreramo azagabanuka ndetse n'ubugenzuzi mpuzamahanga nibuza buzasanga u Rwanda rukora mu buryo bukwiye

    Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka hazaba igenzura mpuzamahanga ku Rwanda ryo kureba uko abakora umwuga wo kugura no kugurisha ama devize bakora .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abavunja-amafaranga-barasabwa-ikintu-kikomeye

  • Moonbin wamamaye mu muziki wa Korea yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Moonbin rwamenyekanye kuri uyu wa 19 Mata 2023 mu itangazo ryashyizwe hanze na Fantagio, inzu(lebel) ihagarariye iri tsinda rya Astro uyu muhanzi yabarizwagamo.

    Ni itangazo ryagiraga riti: 'Ku ya 19 Mata, umunyamuryango wa ASTRO, MOONBIN yatuvuyemo bitunguranye ahinduka inyenyeri mu kirere.'

    Rikomeza rigira riti: 'Nubwo bidashobora kugereranywa n'akababaro k'umiryango wabuze umwana ukunda ndetse n'umuvandimwe wabo, abanyamuryango ba ASTRO tumaranye igihe kirekire, ndetse n'abahanzi bagenzi bacu ndetse n'abayobozi ba Fantagio, turi mu cyunamo.'

    Kugeza ubu ntiharamenyekane icyaba cyahitanye uyu musore witabye Imana ku myaka 25 gusa icyakora umurambo we wasanzwe murugo rwe aho yabaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moonbin-wamamaye-mu-muziki-wa-korea-yitabye-imana

  • Burundi: Hatoraguwe imirambo y'inyeshyamba bikekwa ko ari iza FLN zambaye impuzankano ya FARDC #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'inzego z'umutekano mu Burundi avuga ko iyi mirambo yabonetse ahitwa Myave, muri zone ya Ndora ho muri Komini ya Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke.

    Umusirikare watanze amakuru y'iriya mirambo yavuze ko “nta gushidikanya ko ari inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira kandi zirwanya Kigali.”

    Undi musirikare yabwiye SOS Médias Burundi ko bariya barwanyi “biîciwe mu mirwano iheruka kubasakiranya na FDNB (Igisirikare cy'u Burundi) kuva ku wa 14 Mata.”

    Ubuyobozi bwa Komine ya Bukinanyana nyuma y'uko iriya mirambo igaragaye bwahise butanga itegeko ryo kuyihamba, mu kwirinda ko yakomeza kunukira abaturage bo muri kariya gace.

    Abaturage kuri ubu bavuga ko batewe ubwoba no kuba abarwanyi ba FLN bagaragara hafi y'aho batuye bijyanye no kuba mu myaka yashize uyu mutwe warakunze kujya ubakorera amabi, bagasaba Igisirikare cy'u Burundi gushyira iherezo kuri uriya mutwe.

    Umwe mu bayobora inzego za gisirikare muri Bukinanyana yavuze ko kuri ubu ibikorwa byo guhiga abarwanyi b'uriya mutwe bikomeje. Ni nyuma y'uko umubano wongeye kuba mwiza hagati y'u Burundi n'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-hatoraguwe-imirambo-y-inyeshyamba-zambaye-impuzankano-ya-fardc

  • Aba nibo bagore 5 bagize bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umugabane wa Afurika[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Inzibacyuho ya Afrika kuva mu bukoloni bwo gutegeka mu buryo bwubuyobozi bwigenga ntabwo byabaye mu gihe kimwe. Byarimo intambara nyinshi mu bihugu bitandukanye kugira ngo abaturage babone ubwigenge. Ndetse na nyuma y'ubwigenge, byari ngombwa ko abayobozi bitanga kugira ngo bateze imbere ibihugu byabo ndetse n'umugabane wa Afurika.

    Nubwo bitari urugamba rworoshye, abagore bateye imbere kugeza ubwo babonye imyanya ikomeye muri politiki y'ibihugu byabo .Bazamuye imibereho myiza y'abaturage bateza imbere ubukungu bw'ibihugu byabo ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange.

    Twifashishije ikinyamakuru kitwa afrogistmedia.com Celebz Magazine yaguteguriye urutonde abagore babaye abaperezida muri Afurika bakanagira uruhare mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    1.Ellen Johnson Sirleaf

    Ellen Johnson Sirleaf ya vutse tariki ya 29 Ukwakira 1938 yabaye perezida wa 24 wa Liberiya yayoboye kuva tariki 16 Mutarama 2006 ageza tariki ya 22 Mutarama 2018 , niwe mugore wa mbere wari uyoboye Liberiya.
    Afatwa nk'impano y'umugore kwishora mu buyobozi bwa politike ya Afurika.Yari asanzwe azi ibibazo abagore bahuye nabyo ku mugabane.Kuba byari bigoye ko umugore aba perezida watowe n'abaturage, Ellen yakoze cyane kugira ngo yumvishe abatora ko bishoboka ko umugore ashobora kuba umuyobozi mu gihugu.

    Nyuma yaje kuba perezida wa Liberiya mu gihe abantu benshi bari bamaze kwemera ko bidashoboka ko umugore uwo ari we wese aba perezida. Yagize uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu cye. Yateje imbere umubano mwiza n'ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, ndetse ateza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu.

    Abantu benshi baramuzi mu gufasha abagore mu kubateza imbere muri Afrika. Abagore benshi ntibemeraga ko bishoboka ko baba abayobozi ku mugabane wa Afurika. Afite ubunararibonye muri politiki no mu buyobozi, yatoje kandi ashishikariza abakobwa bakiri bato kujya mu myanya y'ubuyobozi kugira ngo bafashe mu guhindura umugabane.

    Agnès Monique Ohsan Bellepeau

    Agnès Monique Ohsan Bellepeau azwiho cyane kuruhare yagize mu isi y'itangazamakuru. Mbere yo kwinjira muri politiki, Agnès Monique Ohsan Bellepeau yakoresheje itangazamakuru nk'urubuga rwo kwerekana ubuhanga yari afite.

    Icyubahiro yari afite mu gihugu cyatumye agirwa visi perezida w'ibirwa bya Maurice mu mwaka wa 2010. Nyuma yimyaka ibiri, perezida w'icyo gihe yeguye ku mirimo ye, kandi mu buryo bwikora, nk'uko itegeko nshinga ribiteganya, ko visi perezida azakomeza uwo mwanya kugeza amatora rusange abaye. Ishyaka rye mu burezi ryatumye Maurice itera imbere mu burezi. Yasabye urubyiruko rwo mu gihugu kujya mu ishuri bakiga amashuri akenewe yabafasha kwigenga.

    Joyce Hilda Banda

    Joyce Hilda Banda, ya vutse tariki ya 12 Mata 1950 ni umurwanashyaka, yabaye perezida wa Malawi nyuma y'urupfu rwa perezida Bingu wa Mutharika tariki ya 7 Mata 2014 ageze tariki ya 31 Gicurasi 2014.

    Icyo gihe yari visi perezida kandi yari afite uburambe mu buyobozi. Azwiho guharanira kurwanya abanyagitugu n'abakandamiza abagore muri Malawi na Afurika. Ni umwe mu bantu bagize uruhare mu iterambere rya Afurika mu bijyanye na demokarasi.

    Yakundaga uburezi kandi akangurira abagore kwiga cyane. Yizeraga ko uburezi aribwo bazakoresha kugirango babone kwibohora ingoyi y'ubukene. Muri 2014, yashyizwe ku rutonde rw'umugore ukomeye muri Afurika ndetse n'uwa 40 ukomeye ku isi yose.

    Bibi Ameenah Firdaus Gurib-Fakim

    Gurib-Fakim, yavutse tariki ya 17 Ukwakira 1959 yabaye perezida wa 6 wa Maurice kuva tariki 5 Kamena kugeza tariki 23 Werurwe 2018 , akaba na perezida wa mbere w'umugore watowe muri iki gihugu , y'ibukwa kubera imbaraga n'umuhate mu buyobozi. Mbere yo kwegura, yagize uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu. Abenegihugu bavuga ko yari umuyobozi mwiza bishimira demokarasi batigeze bagira mbere ye .

    Nk'umuhanga wibinyabuzima, yashishikarije abagore n'urubyiruko kubafasha kubaha ibyo bakeneye mu gihe kizaza. Yibukirwa kandi kuba yaratsindiye ubushakashatsi bwa siyansi muri Afurika kugira ngo afashe mu kuzamura ubukungu.

    Catherine Samba-Panza

    Yavutse tariki ya 26 Kamena 1956 ,yabaye perezida wa Repubulika ya Centrafrique kuva tariki ya 23 Mutarama 2014 yabaye perezida igihe igihugu cyari mu makimbirane . Impande zombi zamwemeye nk'ihitamo ryiza ryo kuyobora igihugu. Muri icyo gihe, yafashaga igihugu kugira amahoro bifuzaga kuva kera.

    Yibukirwa kandi kuba yarafashije igihugu kuzana inzira yo gukemura amakimbirane bari bafite. Yabereye urugero rwiza abandi bayobozi mu ku bereka inzira yo gukemura amakimbirane.

    Sorce:afrogistmedia.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aba-nibo-bagore-5-bagize-bagize-uruhare-rukomeye-mu-iterambere-ry-umugabane-wa

  • Urukundo rwa Yung Miami na P Didy rwajemo agatotsi #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Cut ubwo yarabajijwe iby'umubano we na P Didy cyane ko inkuru zo gutandukana kwabo zari zimaze igihe zivugwa.

    Miami adaciye ku ruhande yashimangiye nta mubano wihariye agifitanye na P Didy icyakora avuga ko ubu bari inshuti bisanzwe.

    Yagize ati: ''Nibyo koko ntabwo nkiriMiami kandi yahakanye amakuru yagiye amuvugwaho ko yaba yaragiye mu rukundo na P Didy amukurikiyeho amafaranga cyangwa se ashaka kumenyekana bashingiye ku kinyuranyo k'imyaka iri hagati yabo cyane ko uyu mukobwa afite 29 mu gihe P Didy afite 53.

    Yati: 'Iyo mba nshaka amafaranga hari benshi bayafite kumurusha nari kuba naragiyeho, kandi twamenyanye nanjye maze gukora izina ku giti cyanjye''.

    Urukundo rwa Miami na P Didy rwashyizwe ku iherezo nyuma y'imyaka ibiri bari bamaze bakundana gusa uyu mukobwa akaba yaragiye ashinja P Didy kumuca inyuma cyane biza kuba akarusho ubwo uyu mugabo yerekanaga ko yibarutse umwana yabyaranye n'undi mugore kandi byari bizwi ko ari mu rukundo na Miami.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rwa-yung-miami-na-p-didy-rwajemo-agatotsi

  • Nyina wa Hakimi yatunguwe n’ibyo umuhungu we yakoze ariko ahamya ko amushyigikiye #rwanda #RwOT

    Nyina wa Achraf Hakimi, Saida Mouh yavuze ko ibyo kuba umuhungu we yaramwanditseho imitungo ye yose ntabyo yari azi.

    Ni nyuma y’inkuru zaje zivuga ko umugore wa Hakimi Achraf, Hiba Abouk yasabye gatanya yifuza ko imitungo yose Hakimi afite bayigabana.

    Uyu mugore yatunguwe no kubwirwa ko nta mutungo n’umwe uyu mukinnyi afite umwanditseho ndetse n’umushahara wa miliyoni ku kwezi w’amadorali ahembwa unyura 80% binyura kuri konti ya nyina.

    Ni inkuru yatunguye benshi ndetse bamwe babifata nk’urwenya cyane ko kugeza uyu munsi ari Hakimi na Hiba Abouk nta kintu barabitangazaho.

    Nyina w’uyu mukinnyi ukomoka muri Morocco ukinira PSG mu Bufaransa, yabwiye itangazamakuru ryo muri Morocco ko ibyo kumwandikaho imitungo ntabyo umuhungu we yamubwiye kandi ko niba yaranabikoze ngo yirinde ntabyo nabyo azi.

    Ati 'niba hari igikorwa icyo ari cyo cyose yafashe ngo yirinde, ntacyo mbiziho.'

    Yakomeje avuga ko uretse ko abaye yaranabikoze yumva nta kibazo kirimo.

    Ati 'ubundi ikibazo kirihe ayo makuru abaye ari ukuri? Umuhungu wanjye abaye atabikoze ntabwo yazabasha gucika uriya mugore.'

    Umugore wa Hakimi, Abouk yasabye gatanya nyuma y’uko umugabo we ashinjwe guhohotera umukobwa w’imyaka 24, Abouk yifuzaga ½ cy’imitungo ya Hakimi ariko asanga nta mutungo n’umwe umwanditseho.

    Nyina wa Achraf yavuze ko ibyo kwandikaho imitungo n’umuhungu ntabyo yari azi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-hakimi-yatunguwe-n-ibyo-umuhungu-we-yakoze-ariko-ahamya-ko-amushyigikiye

  • Kenya: Gachagua yabwiye ihuriro Azimio ko adakwiye guhorwa ko aharanira inyungu za Ruto #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Kenya bwana Rigathi Gachagua, yashubije abarwanashyaka ba Azimio la Umoja bavuze ko bazamurega mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, avuga ko kuba aharanira inyungu za Perezida William Ruto, adakwiriye kubiregerwa kuko ari inshingano nk'icyegera cya Perezida.

    Mu cyumweru gishize nibwo Raila Odinga, ukuriye Azimio la Umoja, yanditse ibaruwa ayoherereza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, asaba ko rwaza gukora iperereza ku byaba biri mu gihugu cyane cyane iyicwa rigambiriwe ry'abatavuga rumwe na leta.

    Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko bwana Gachagua, yabwiye abategetsi b'intara ndetse n'ababungirije, gufasha umukuru w'igihugu kuzuza inshingano.

    Abungirije aba guverineri basabwe ko bagira umutima w'urukundo kuko bakoze cyane byatuma igihugu gitera imbere.

    Abaguverineri bungirije muri Kenya, basabwe ko ubu baba baretse gushaka kwiyamamaza muri iyi manda, kuko byatera umutima mubi abasanzwe bategeka intara.

    The post Kenya: Gachagua yabwiye ihuriro Azimio ko adakwiye guhorwa ko aharanira inyungu za Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/kenya-gachagua-yabwiye-ihuriro-azimio-ko-adakwiye-guhorwa-ko-aharanira-inyungu-za-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-gachagua-yabwiye-ihuriro-azimio-ko-adakwiye-guhorwa-ko-aharanira-inyungu-za-ruto

  • Rwamurangwa wayoboye Gasabo n'umunyemari Dubai batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi uwahoze ari umuyobozi w'Akarere ka Gasabo,Rwamurangwa Stephen na Nsabimaba Jean uzwi nka Dubai, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry'inzu zo mu Mudugudu uzwi nko kwa Dubai nyuma y'uko bigaragaye ko zubakishikijwe ibikoresho bidakomeye zigatangira kugwa ku bazituyemo.

    Abandi batawe muri yombi barimo Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

    Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite.

    Ni umudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Mudugudu w'Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Wubatswe n'umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka 'Dubai' wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

    Izi nzu uko ari 114 baziguze nk'abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zigurwa, ndetse izindi zibona abazikodesha.

    Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

    Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko mu iyubakwa ry'uyu Mudugudu habayeho uburangare bw'abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

    The post Rwamurangwa wayoboye Gasabo n'umunyemari Dubai batawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/rwamurangwa-wayoboye-gasabo-numunyemari-dubai-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamurangwa-wayoboye-gasabo-numunyemari-dubai-batawe-muri-yombi

  • Mama Sava yavuye imuzi icyatumye atandukana n’umunyamakuru Alpha wari umukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe na benshi, Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umukunzi we Nshuti Alphonse nyuma yo kubona ko hari ibyo batarimo guhuza.

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Mama Sava na Alphonse [Alpha] usanzwe ukorera Yongwe TV bashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo aho uyu munyamakuru yari yaranamwambitse impeta.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yemeje ko atakiri mu rukundo n’umunyamakuru Alpha, ni nyuma y’uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

    Ati 'Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.'

    Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

    Ati 'muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.'

    Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w’abandi, yagize ati 'njyewe ntabwo natwaye umugabo w’abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk’inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye? Twabyumvikanyeho atakibana n’umugore we nanjye ntakibana n’umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.'

    Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

    Mama Sava yavuze ko yatandukanye n’umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

    Mama Sava yavuze icyatumye utandukana n’umukunzi we Alpha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-sava-yavuye-imuzi-icyatumye-atandukana-n-umunyamakuru-alpha-wari-umukunzi-we-video

  • How To Get a Driving Permit in Uganda 2023 #rwanda #RwOT

    Lacking a driving license or a valid document to recognize […]

    The post How To Get a Driving Permit in Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/driving-permit-in-uganda/