Blog

  • Abacuruzi banze kubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho na  Guverinoma #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaturage baravuga ko ibiciro ntarengwa bya Kawunga,Umuceli n'Ibirayi Guverinoma yashyizeho bitaratangira gukurikizwa, kuko ngo bari kubigura bahenzwe ku giciro gisanzweho.

    Nk'uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, ubu igiciro ntarengwa kuri kawunga ni amafaranga 800 ku kilo, umuceli wa Kigori nturenze  820 Frw ku kiro, umuceli w'intete ndende ukaba  850 Frw, mu gihe umuceli wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.

    Ni mu gihe kandi ku birayi, ibya Kinigi, umuhinzi agomba guhabwa 400 Frw ku kilo, kikagurishwa 460 Frw ku isoko, ikilo cy'ibirayi bya kirundo kikarangurwa 380 Frw ku muhinzi, kigacuruzwa 440 Frw, ibirayi bya Twihaze bikarangurwa 370 Frw ku muhinzi bigacuruzwa 430 Frw, naho ibirayi bya Peko bikarangurwa 350 Frw, bigacuruzwa 410 Frw.

    Abaguzi bishimiye ibi biciro ntarengwa Guverinoma yashyizeho, ariko ngo ikibazo bafite ni uko abacuruzi batari kubyubahiriza.

    Umwe ati ' Ibirayi biracyari 600Frw, mutuvuganire natwe tubeho.'

    Undi ati 'Abacuruzi se ko bakeneye kunguka hari ikindi? Ngo bategereje ko sitoke zirangira bakabona kubimanura, gusa Leta ni umubyeyi ubwo yabikoze ibiciro biri buze kugabanuka kuko ntawapinga Leta.'

    Mugenzi we ati 'Ibirayi biracyari kuri 600Frw cyangwa 650Frw. Ngo ibiciro baranguriyeho byari hejuru ntabwo ibyo baranguye birashira.'

    Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali aho itangazamakuru rya Flash  ryabashije kugera, ryasanze koko ibiciro ntarengwa bya bimwe mubiribwa  Guverinoma yashyizeho bitaratangira kubahirizwa.

    Bamwe mubacuruzi bavuga ko badashoibora gutangira kubyubahiriza kuko ibyo bafite muri stock(sitoke) ubu babiranguye bahenzwe, bityo bagasaba ko bahabwa igihe kiri hagati y'icyumwe kimwe cyangwa bibiri kugira ngo babanze bamare ibyo baranguye mbere.

    Umwe ati 'Se urabona ibintu byatangajwe n'ijoro uyu munsi wabikurikiza uranguye hehe? ubwo niba ikiro cyaguraga 1900 (Umuceli) kikaba kije kuri 1400, turumva baduha nk'ukwezi kwaba guhagije.'

    Undi nawe ati ' Ibiciro byamanutse hari ibyo dufite muri stock, dufite ibirayi twaguze za 570Frw na za 580Frw. Izo nizo mbogamizi twagize, baduhaye nk'ibyumweru bibiri ibirayi twe twaba tubimazemo.'

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, ntiyabonetese ngo igire icyo ivuga kubacuruzi bavuga ko batahita bakurikiza ibiciro bishya, kuko ibyo bafite babiranguye bahenzwe.

    Gusa impuguke mubukungu zo zisanga Leta ikwiye kugenzura niba koko ibivugwa n'abacuruzi ko baranguye bahenzwe ari ukuri.

    Dr Bihira Canisius ni impuguke mubukungu arabisobanura.

    Ati 'Ubundi Ministeri ishinzwe ubucuruzi yagombye gufata abakozi bayo bakazenguruka bakajya babaza waranguye kuri angahe? Waranguye kwa nde? waranguje angahe? Babifitiye uburenganzira, noneho umuntu wese uzamura ibiciro uko yishakiye bakamuha ibihano.'

     Kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda, yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n'iby'ibirayi, nyuma y'uko abaturage bari bamaze igihe baremerewe n'ibiciro biri ku isoko.

    Byaremerejwe n'ingaruka zishingiye ku izahuka ry'ubukungu nyuma y'icyorezo cya Covid-19, intambara y'u Burusiya na Ukraine n'umusaruro w'ubuhinzi wabaye muke kubera imihindagurikire y'ibihe.

    Daniel Hakizimana

    The post Abacuruzi banze kubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho na  Guverinoma appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/abacuruzi-banze-kubahiriza-ibiciro-ntarengwa-byashyizweho-na-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abacuruzi-banze-kubahiriza-ibiciro-ntarengwa-byashyizweho-na-guverinoma

  • Rutahizamu Mike Trésor mu Mavubi, umushinga ushobora gukomwa mu nkokora n’isezera rya Nizeyimana Olivier #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko ibiganiro byari bigeze aharyoshye ku kuba rutahizamu wa Genk mu Bubiligi, Mike Trésor Ndayishimiye yaza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, gusa uyu mushinga ushobora kudindira nyuma y’uko Nizeyimana Olivier bavuganaga umunsi ku munsi yeguye ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA.

    Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

    Uyu musore amakuru akaba avuga ko yababajwe bikomeye no kubona abana kuri we nka Johan Bakayoko ukinira PSV Eindhoven mu Buholandi (na we ufite inkomoko mu Rwanda) muri Werurwe 2023 yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi, we abona ko nta mahirwe afite yo gukinira iki gihugu.

    Uyu mukinnyi wifujwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva kera, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko bitewe n’ibiganiro yari amaze iminsi agirana na Nizeyimana Olivier yasaga n’uwamaze kwemera gukinira Amavubi aho byari binitezwe ko muri Kamena 2023 ashobora kuza.

    Uyu mukinnyi wavugana na Nizeyimana Olivier umunsi ku munsi, nyuma yo kwegura ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA amakuru avuga ko bishobora no gukoma mu nkokora kuza kwa Trésor.

    Amakuru avuga ko Olivier yanyuze muri nyina w’uyu mukinnyi ari na we wabahuje cyane ko yifuza ko umwana yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, mu gihe hari ibyari byamaze kumvikanwaho n’impande zombi, Olivier yahise asezera mu nshingano bishobora gusaba ko n’uzamwegera yazatangira bushya.

    Trésor Ndayishimiye yari yamaze guhuzwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ndetse kuri gahunda yagombaga kujya kureba uyu mukinnyi mu Bubiligi muri iki cyumweru, gusa na we bivugwa ko ashobora kuba yamaze kwegura ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu.

    Mike Trésor yari yamaze kwemera gukinira u Rwanda

    Kwegura kwa Olivier bishobora gukoma mu nkokora kuza kwa Mike Tresor

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mike-tresor-mu-mavubi-umushinga-ushobora-gukomwa-mu-nkokora-n-isezera-rya-nizeyimana-olivier

  • Inteko yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ry'iyandikwa ry'abaturage mu ndangamuntu-koranabuhanga #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, yemeje ishingiro ry'Umushinga w'itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu-koranabuhanga.

    Umushinga w'itegeko uzakomeza gusuzumwa muri Komisiyo.

    Minisitriri w'ikoranabuhanga na inovasiyo,ingabire Paula, yavuze ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo birimo icyiciro cy'abaturage kititabwagaho, nk'abaturage batagira igihugu babarizwamo n'abandi bantu batagiraga impapuro kandi bakenera serivisi.

    The post Inteko yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ry'iyandikwa ry'abaturage mu ndangamuntu-koranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/inteko-yemeje-ishingiro-ryumushinga-witegeko-ryiyandikwa-ryabaturage-mu-ndangamuntu-koranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inteko-yemeje-ishingiro-ryumushinga-witegeko-ryiyandikwa-ryabaturage-mu-ndangamuntu-koranabuhanga

  • Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bakatiwe igifungo cy'imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwaregeye urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda abahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, rubarega icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ibyaha by'irema by'umutwe w'ingabo w'ingabo utemewe n'icyaha cy'ubugambanyi, urukiko rwabakatiye igifungo cy'imyaka 5.

    Abo barimo Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien ,Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bahoze ari abasirikare ufite ipeti rito muri FDLR-FOCA yarafite ipeti rya Colonel.

    Ubushinjacyaha kandi bwabareze ko mu bihe bitandukanye bariya bose uko ari batandatu bagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda nk'igitero cyiswe 'oracle du Seigneur' kigira ingaruka zitandukanye.

    Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa bityo nabo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk'abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.

    urukiko rwariherereye rwemeza ko bariya ibukobwa bakoze byo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR-FOCA nabo ubwabo babyiyemerera kandi bakaba baragiye banashingwa imirimo itandukanye maze urukiko rwisunze ingingo z'amategeko rusanga kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n'ingabo z'igihugu cta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamwa n'icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba , urukiko kandi rwariherereye rusanga icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe n'ubugambanyi bose kitabahama kuko nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwabitangiye.

    Urukiko rusanga gusaba ko bajyanwa i Mutobo mu ngando nk'abandi nta shingiro bifite bityo bakaba bakwiye guhanwa.

    Urukiko rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y'inkiko urukiko rwafashe icyemezo ko Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 aho banaburanaga bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwasoneye abaregwa amagarama y'urubanza kuko baburanaga bafunze.

    Isomwa ry'urubanza ryabereye mu ruhame abaregwa bagaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Video conference' ubushinjacyaha bukaba bwari buhagarariwe mu rukiko.

    Ntiharamenyekana niba ari ubushinjacyaha cyangwa abakatiwe igifungo niba hazaba kujurira dore ko urukiko rwibukije ko abo bireba bagomba kubikora bitarenze igihe cy'iminsi 30.

    Théogène NSHIMIYIMANA

    The post Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bakatiwe igifungo cy'imyaka 5 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/abahoze-mu-buyobozi-bwo-hejuru-muri-fdlr-bakatiwe-igifungo-cyimyaka-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahoze-mu-buyobozi-bwo-hejuru-muri-fdlr-bakatiwe-igifungo-cyimyaka-5

  • Sudan: Abasirikare ba Misiri barenga 170 bari barafashwe n'umutwe wa RSF bahungishijwe #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan kivuga ko abasirikare 177 ba Misiri, bari barafashwe n'umutwe witwara gisirikare muri Sudan, bahungishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

    Igisirikare cya Sudan cyavuze ko abo basirikare bakuwe mu gihugu batwawe mu ndege enye z'igisirikare cya Misiri.

    Bari barafashwe ku wa gatandatu n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), urimo kurwana n'igisirikare cya Sudan, ubwo bari bari mu myitozo hamwe n'igisirikare cya Sudan.

    Igisirikare cya Misiri nticyatangaje ihungishwa ryabo — ariko mbere cyari cyavuze ko kirimo gukorana n'abategetsi bo muri Sudan kugira ngo abo basirikare bashobore gusubira iwabo.

    Ku wa gatatu hatangajwe akandi gahenge hagati y'igisirikare cya Sudan n'umutwe wa RSF.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, imirwano ya hato na hato yatangajwe ko yabereye mu murwa mukuru Khartoum — kuri uyu munsi wa gatandatu wayo — nubwo hatangajwe ako gahenge.

    Ibihugu byinshi birimo nk'Ubuyapani na Tanzania byatangaje ko bizahungisha abaturage babyo, ariko imirwano yatindije izo gahunda z'ibyo bihugu.

    Bamwe mu badiplomate b'ibihugu by'amahanga bakorera muri Sudan bagabweho ibitero ndetse amakuru avuga ko abakozi bamwe bo mu miryango itanga imfashanyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Kuva ku wa gatandatu, imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wa Sudan wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n'umutwe witwara gisirikare uzwi cyane, RSF, utegekwa n'umutegetsi wungirije wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.

    The post Sudan: Abasirikare ba Misiri barenga 170 bari barafashwe n'umutwe wa RSF bahungishijwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/sudan-abasirikare-ba-misiri-barenga-170-bari-barafashwe-numutwe-wa-rsf-bahungishijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sudan-abasirikare-ba-misiri-barenga-170-bari-barafashwe-numutwe-wa-rsf-bahungishijwe

  • Ababyeyi bakwiye konsa umwana byibuze imyaka 2 bagakumira indwara zamwibasira #rwanda #RwOT

    Inzobere mu buzima zivuga ko umwana yagakwiye konka kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri.

    Izi nama ngo iyo zikurikijwe umwana akurana ubuzima bwiza ntagire ubuzahare bukomoka ku burwayi buterwa no kuba umwana ataronse igihe kirekire.

    Abakurikiranira hafi iby'ubuzima bw'umwazna bavuga ko hari indwara nyinshi zituruka ku kuba umwana yarakuwe ku ibere imburagihe.

    Bumwe muri ubwo burwayi bwibasira umwana wacutse imburagihe, twavuga nka bwaki.

    Iyi ndwara ahanini iterwa n'imirire mibi bigatuma umwana abura intungamubiri.

    Iyi ndwara iboneka mu moko abiri, aribwo bwaki yumisha (marasme) ndetse n'ibyimbisha ariyo (kwashiorkor)

    Ahenshi mu mu duce dukunda kuboneka ubu burwayi usanga ari mu byaro aho abagore babyara indahekana mu gihe usanga banakennye bityo umwana akabura intungamubiri zituruka mu mashereka cg mu ndyo yuzuye.

    Si mu byaro gusa kuko no mu mijyi usanga ubu burwayi buhagaragara bitewe n'uko ababyeyi batabona umwanya wo konsa abana bitewe n'uko babyuka bajya mu mirimo itandukanye bakabura umwanya.

    Rimwe na Rimwe no mu ngo z'abifite usanga, hari abakunda kurwaza bwaki bitewe n'uko basigira abakozi abana ugasanga ntibabitaho.

    Bwaki yumisha iterwa no kubura intungamubiri zitwa poroteyine na kalori zihagije mu mubiri kuburyo iyo zibuze umubiri ugira intege nke.Iyo umubiri ukeneye ibiwutunga ntibiboneke usanga umwana azingamye bikaba byanakurura bwaki ibyimbisha.

    Bimwe mu bimenyetso bya bwaki yumisha harimo gutakaza ibiro, gupfuka umusatsi, kuzongwa bikabije ku gira iminkanyari ku bakuze, guhora ushonje ushaka kurya n'ibindi.

    Bwaki ibyimbisha yo usanga yibasira abana bakunda kurya indyo y'ibitera imbaraga nk'ibijumba gusa kandi bacutse imburagihe.Aho itandukaniye na bwaki yumisha n'uko amazi yireka mu bice by'amaguru amaboko no mu maso bityo bikabyimba.

    Ni byiza ko umwana cg undi wese wibasirwa niyi ndwara yitabwaho agahabwa amafunguro akubiyemo indyo yuzuye aribyo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n'ibyubaka umubiri.
    Muri ibyo biryo twavuga nka amagi, inyama, ibishyimbo , imboga ndetse na soya.

    Muri rusange ni byiza ko umubyeyi yiyitaho kuva atwite kugeza abyaye ndetse na nyuma yaho agakurikirana umwana kugeza amaze kuba mu kuru ashoboye kwiyitaho.

    Yvette Umutesi

    The post Ababyeyi bakwiye konsa umwana byibuze imyaka 2 bagakumira indwara zamwibasira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/ababyeyi-bakwiye-konsa-umwana-byibuze-imyaka-2-bagakumira-indwara-zamwibasira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ababyeyi-bakwiye-konsa-umwana-byibuze-imyaka-2-bagakumira-indwara-zamwibasira

  • Kamonyi-Kayenzi/#Kwibuka29: Nyuma y'imyaka 29, abarokotse Jenoside bafite ubudaheranwa butangaje-Gitifu Rafiki #rwanda #RwOT

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, ahamya ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hari intambwe ikomeye igaragara mu mpinduka nziza ku buzima n'imibereho ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  Avuga ko uruhare rwabo mu guhindura ubuzima bwaba ubwabo bwite n'Igihugu ari ntagereranywa, ko ari urugendo rwiza rw'Ubudaheranwa nyuma yo kubura ababo n'ibyabo bagatangira ubuzima kuri zeru.

    Gitifu Mwizerwa, ibi yabivuze kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kayenzi, Abaturage n'abayobozi batandukanye bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gitifu Mwizerwa Rafiki.

    Nkuko Gitifu Mwizerwa abivuga, tariki 19 Mata 1994 ni umwe mu minsi mibi y'umwijima utazibagirana mu mateka y'Abatutsi b'i Kayenzi ubwo batangiraga kubica mu mihana itandukanye biturutse mu nama yari yabereye i Gitarama yakanguriraga Abakonsiye n'Ababurugumesitiri gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, nyuma yo kubura abana, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bishwe urw'agashinyaguro, nyuma yo kurokoka Jenoside bagatangira ubuzima kuri zeru, uyu munsi hari impinduka nziza mu buzima bw'abarokotse ubwano n'ubw'Igihugu muri rusange.

    Bava ku biro by'Umurenge wa Kayenzi berekeza aho bari bagiye kunamira no gushyira indabyo, hafi y'isoko ahari icyobo cyashyizwemo benshi mu batutsi bishwe.

    Gitifu Mwizerwa yagize ati' Abarokotse Jenoside bafite'Ubudaheranwa butangaje', kuko nyuma yo kubura ababo bakabura n'ibintu byabo byose, batangiriye kuri Zeru, ariko uyu munsi turabafite abahinzi b'intangarugero, turabafite abo wabonaga bafite imbaraga nke ariko wabaha inka bakayorora neza ukabona yamuteje imbere, turabafite bafite ishyaka ryo gukora ku buryo utapfa no kubimenya nta muntu ubikubwiye, ariko bitabujije ko dufite n'abandi bagifite intege nkeya nk'abandi banyarwanda'.

    Akomeza agira ati' Ibyo byiciro byose rero, abageze muzabukuru, abafite ubumuga budakira, uburwayi budakira, abo baba bari mu kiciro cyo gufashwa ari nabo bahabwa ya nkunga y'ingoboka kugira ngo bwa buzima bwabo tubutsindagize babashe gucuma iminsi'.

    Bageze ahashyizwe indabyo.

    Mu mboni ze, Gitifu Mwizerwa avuga ko uyu munsi nta n'umwe utabona ko abarokotse Jenoside biyubatse mu buryo bwose, aho abenshi babashije kwiga kugera ku rwego rwa Kaminuza, ababasha gukora bari mu mirimo itandukanye yubaka Igihugu, haba; kwikorera( ba rwiyemezamirimo), gukorera abandi cyangwa Leta mu nzego zitandukanye, abahinga bisanzwe nk'abandi banyarwanda bose hagamijwe kurushaho kubaka ubuzima burambye kandi bufite icyerekezo cyiza.

    Gitifu Mwizerwa, avuga ko nubwo ubuzima bwagarutse, umutekano ukaba uhari muri rusange, ariko hakiri bimwe mu bikibangamiye bamwe mu barokotse Jenoside birimo; abadafite amacumbi ndetse n'abayafite ariko yashaje akeneye gusanwa.

    Avuga ko kuri iki kibazo cy'abakeneye kubakirwa no gusanirwa, hari icyizere kuko hamaze gukorwa ibarura ku buryo igisigaye ari uko haboneka ubushobozi bukenewe, abubakirwa bigakorwa, abo gusanirwa nabo bigakorwa. Ahamya kandi ko nk'ubuyobozi ikibaraje ishinga ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw'abarokotse Jenoside burusheho kuba bwiza, biteze imbere.

    Amwe mu mafoto yaranze kwibuka i Kayenzi;

    Umusaza Damiyani yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/20/kamonyi-kayenzi-kwibuka29-nyuma-yimyaka-29-abarokotse-jenoside-bafite-ubudaheranwa-butangaje-gitifu-rafiki/

  • Tom Close yateguje abakunzi be ‘Essence’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wubatse izina, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki yateguje abakunzi b’umuziki be ko arimo gukora kuri album ye nshya yise ‘Essence’ izagera hanze vuba.

    Uyu muhanzi usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaba agiye gusohora album ye ya 8.

    Ni Album uyu muhanzi yavuze ko azashyira hanze tariki ya 5 Gicurasi 2023 saa 11h55′ izaba yageze hanze.

    “Essence”, ni album igiye kuza ikurikira izindi yakoze ari zo; “Kuki”, “Sibeza”, “Ntibanyurwa”, “Komeza utsinde”, 'Ndakubona' na “Mbabarira Ugaruke'.

    Tom Close agiye gusohora album ya 8 yise Essence

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close

  • Umushoramari Dubai n'abari abayobozi ba Gasabo batawe muri yombi bazira umudugudu wubatswe nabi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw'Akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry'umudugudu uzwi nko kwa 'Dubai' bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo.

    Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

    Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite.

    Mu bafunzwe kandi harimo umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka 'Dubai' ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe 'Urukumbuzi Real Estate' uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko hari abayobozi bane n'umunyemari batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu myubakire mibi y'umudugudu wo 'Kwa Dubai'.

    Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Izi nzu uko ari 114 abantu baziguze nk'abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zishira, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw.

    Iby'uwo mudugudu byatangiye kuvugwa cyane mu kwezi gushize ubwo bamwe mu bawutuye batabazaga, bavuga ko inzu zigiye kubagwaho kubera uburyo zubatse nabi.

    Abahanga mu by'ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize bwatangaje ko abaturage bari muri uwo mudugudu basabwe kwimuka, kugira ngo inzu zitabagwaho.

    Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw'abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aherutse kuvuga ko ubugenzuzi bwakozwe n'inzego zibifite mu nshingano, bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

    Biravugwa ko abatawe muri yombi bari abayobozi ubwo uwo mudugudu wubakwaga, ari nabo batanze uburenganzira kugira ngo uwo mudugudu wubakwe.

    Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w'umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n'itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n'itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi . Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umushoramari-dubai-n-abari-abayobozi-ba-gasabo-batawe-muri-yombi

  • Nsabimana Callixte 'Sankara'ntabwo yerekeje i Mutobo hamwe n'abandi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo abaregwaga mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte alias Sankara bafunganywe ku mbabazi za Perezida Kagame burijwe imodoka bajyanwa i Mutobo, mu kigo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

    Amakuru dukesha IGIHE nuko Nsabimana Callixte 'Sankara', wahoze ari umuvugizi wa MRCD/FLN atajyanye nabo muri iki kigo cya Mutobo.

    Mu bagombaga kujyanwa i Mutobo byari byitezwe ko habamo Sankara wiyitaga Major mu gisirikare cya FLN. Icyakora, ubwo aba barwanyi bajyanwaga i Mutobo, mu beretswe itangazamakuru ntabwo yagaragayemo nk'uwari umuvugizi wa bagenzi be.

    Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, yari ataragera i Mutobo.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko yafunguriwe rimwe na bagenzi be.

    Ati “Kuba yaratashye, yaratashye, yatahanye n'abandi kuko itegeko iyo risohotse rirubahirizwa.”

    Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare [RDRC], Nyirahabineza Valérie, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nsabimana 'Sankara' atari i Mutobo.

    Ati “Ubu tuvugana aka kanya, ntawe uhari! Mubo dufite ntawe, ariko igihe cyose azazira nta kibazo, tuzamwakira.”

    Yakomeje agira ati “Abaje bose twarabakiriye, ubwo n'undi naza tuzamwakira. Bariya bagombaga kuza guhabwa ariya mahugurwa, abaje bose twebwe turabakira, ubwo rero n'undi na we naza tuzamwakira.”

    Icyakora, amakuru avuga ko mu bajyanwa i Mutobo hari ushobora gusaba kubanza kujya guhura n'umuryango we akabyemererwa, iminsi yahawe yazarangira agahita ajyanwa muri iki kigo guhugurwa.

    Icyakora Nyirahabineza yakomeje ati “Mbere hari abazaga baturutse no hirya iyo [muri Congo] ariko bizanye, bakaza bagera mu Rwanda, byaba ngombwa tukaba tubarekuye bakajya iwabo, bakabasuhuza bakamarayo ibyumweru bibiri cyangwa iminsi ingahe bakagaruka, noneho bagatangira amahugurwa.”

    “Ibyo bibaho rero. Njye ndakubwira nyine abazaga mbere bizanye, ibyo byabagaho, usibye ko ntabwo tureka ngo bajye kwicarayo, kubera ko umuntu aba amaze hariya igihe kirekire, tuba tugomba kubanza kumutegurira kujya mu Muryango Nyarwanda.”

    Avuga ko kuba Sankara ataragera i Mutobo nta kibazo cyo kubyibazaho gihari ariko nahagera azakirwa, akagororwa nk'abandi nyuma agasubizwa mu Muryango Nyarwanda.

    Sankara ubwo yarekurwaga, yategetswe kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze ariko ntabwo bizwi neza niba abikora.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nsabimana-callixte-sankara-ntabwo-yerekeje-i-mutobo-hamwe-n-abandi