Blog

  • Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr Abayisilamu basabwe kurangwa n'imyifatire myiza #rwanda #RwOT

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa n'imyifatire myiza ndetse no kwirinda ibyaha nk'uko Imana yabitegetse aho kuba beza mu kwezi kwa Ramadhan gusa.

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali Pelé Stadium Nyamirambo ku rwego rw'igihugu, ahari hateraniye abayoboke b'idini ya Islam batandukanye mu Mujyi wa Kigali n'abanyamahanga baba mu Rwanda.

    Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Kuri uyu munsi kandi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.

    Mbere y'isengesho, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza n'kuko bitwaraga mu kwezi kwa Ramadhan basoje.

    Ati 'Bavandimwe bayisilamu turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry'ibikorwa byacu byiza. Umunyagihombo urusha abandi ni wa wundi witabiriye Iswalla eshanu muri uku kwezi akagana imisigiti none ubu akaba agiye gucika ku misigiti.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze ukwezi kose asibye asubira mu byaha agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha biba ari ikimenyetso ko igisibo cye kititabiriwe ndetse ko kitakozwe neza kandi nta n'inyungu aba yakivanyemo.'

    Mufti Hitimana yongeye kubibutsa ko uyu munsi ushimangira urukundo hagati y'abayisilamu no kwirinda ibindi byose bibatandukanya.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitr-abayisilamu-basabwe-kurangwa-n-imyifatire-myiza

  • Itangazo: BANGUWIHA Theogene yasabye guhindura amazina akitwa Mugabe Theogene #rwanda #RwOT

    Uwitwa BANGUWIHA Theogene yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Mugabe Theogene mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-banguwiha-theogene-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mugabe-theogene

  • Dore ibiribwa warya bigafasha ubwonko bwawe gukora neza #rwanda #RwOT

    1.Chocolate

    Ifasha ubwonko ukwiyongera kw'amaraso atemberamo bufashijwemo na Oxidant yitwa Flavonoids usanga muri Chocolates.

    2.Icyayi cy'ikawa

    Icyayi cy'ikawa gifasha ubwonko gutekereza ndetse no gukora neza k'ubwonko mu gihe gikwiye.

    3.Avoka

    Avoka ifasha umuntu gushakisha inzira amaraso anyuramo atembera mu bwonko.

    4.Amazi

    Niba udashobora gutekereza cyane cyangwa ngo utekereze neza, Amazi niko kamaro amara mu bwonko ko gutuma butekereza igihe kinini ndetse bugatekereza neza.

    5.Amafi

    Amafi ya salmon, mackerel, tilapia, sardines n'izindi zikungahaye kuri bya binure bya omega-3, birimo DHA (Docosahexaenoic acid).

    Iyi DHA mu bwonko ni ingenzi cyane kuko ituma uturandaryi two mu bwonko dukora neza. Twibutseko iyo akarandaryi kamwe kangiritse kadasimburwa.

    6.Ubunyobwa

    Bwaba ubunyobwa bukaranze, bubisi se cyangwa isosi yabwo ni isoko y'ibinure na vitamini E. Ibyo binure ni ingenzi kuko nibyo bikoze ubwonko dore ko ahanini ari ibinure. Ni bwiza rero ku bwonko no ku mikorere y'umutima. Utabonye ubunyobwa wabusimbuza almond (amande).

    7.Inkeri

    Inkeri mu moko yazo yose, zaba inkeri zitukura cyangwa izirabura, zifasha ubwonko mu kwibuka no gukora neza. Ibyo zibikora zifasha umubiri gusohora poroteyine zahindutse nk'uburozi zishobora kwangiza imikorere myiza y'ubwonko.

    8.Ibishyimbo

    Ibishyimbo mu moko yabyo yose, byaba nyirabukara, mutiki, kiryumukwe, kiryugaramye, lentilles, n'andi moko, biri mu biribwa bikungahaye kuri glucose. Glucose nk'isukari, itera ingufu mu mubiri kandi ubwonko nicyo gice cya mbere mu mubiri gikoresha ingufu nyinshi. Kubirya bituma ubwonko butananirwa mu mikorere yabwo. Agace k'igikombe ku munsi karahagije

    9.Imboga rwatsi

    Imboga zinyuranye nka epinari, broccoli, imbwija, dodo n'izindi ni isoko nziza ya vitamini E na B9. Vitamini B9 ishwanyaguza homocysteine iyi ikaba izwiho gutuma uturemangingo two mu bwonko dupfa ikanatera ibibazo by'umutima, vitamini B9 ibi byose irabirwanya

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibiribwa-warya-bigafasha-ubwonko-bwawe-gukora-neza

  • Uganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse kwemezwa rigiye kongera gusuzumwa #rwanda #RwOT

    Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ryemeye ko itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe bazwi nk'abatinganyi, ryemejwe n'inteko ishingamategeko mu kwezi gushize, risubizwa muri iyo nteko kugira ngo ryongere risuzumwe.

    Mu nama ku wa kane na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, unakuriye ishyaka rya NRM, abadepite bemeranyijwe ku bitekerezo ku ivugurura ry'uwo mushinga w'itegeko, nk'uko bikubiye mu itangazo ry'inama y'abadepite ba NRM.

    Muri zimwe mu ngingo zawo, uyu mushinga w'itegeko uteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi banazwi nk'aba LGBT, ndetse n'igihano cy'urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

    Ayo mavugurura Perezida Museveni yifuza ko akorwa kuri uwo mushinga w'itegeko ntaramenyekana.
    Iyo itegeko ryemejwe n'inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kigera hafi ku kwezi cyo kurishyiraho umukono, kuryanga cyangwa kurisubiza abadepite ngo barivugurure hanyuma inteko yongere iritorere.

    Perezida Museveni yavuze kenshi ko ingingo y'ubutinganyi icyeneye kuganirwaho kurushaho.
    Uyu mushinga w'itegeko watowe ku bwiganze bw'amajwi ku ruhande rw'ishyaka riri ku butegetsi no ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Ishyaka NRM ni ryo ryiganje mu nteko ishingamategeko, ndetse aho rihagaze ku itegeko runaka buri gihe ni ho hagira ijambo rikomeye (ni ho hatsinda).

    Abanenga iri tegeko bavuze ko rishishikariza kwanga abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri muntu wese ucyekwaho kuba ari umutinganyi rizamugiraho ingaruka.

    The post Uganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse kwemezwa rigiye kongera gusuzumwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/uganda-itegeko-rihana-abatinganyi-riherutse-kwemezwa-rigiye-kongera-gusuzumwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-itegeko-rihana-abatinganyi-riherutse-kwemezwa-rigiye-kongera-gusuzumwa

  • Manchester United yasezerewe nabi na Sevilla umutoza wayo avuga amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo kwishyura ya 1/4 cy'irangiza cya Europa League,ikipe ya Sevilla yakiriye Manchester United iyinyagira ibitego 3-0,ihita inayisezerera kuko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

    Uyu mukino wo kwishyura i Seville, ushobora kuzaguma mu mutwe w'umutoza Erik ten Hag ubwo azaba arimo yubaka ikipe azakoresha mu mwaka w'imikino utaha.

    Mu mukino ubanza i Old Trafford, United yabanje gutsinda ibitego bibiri nuko mu minota ya nyuma y'umukino yitsinda ibitego bibiri, bituma amahirwe yo gukomeza angana ku mpande zombi. Akaga gakomeye kari kakiyitegereje.

    Mu ijoro ryo kuri wa kane, ku kibuga Ramon Sanchez-Pizjuan cy'i Sevilla cyari kirimo urusaku rwinshi rw'abafana, Sevilla yatsinze biyoroheye Manchester United ibitego 3-0, biba 5-2 ku giteranyo cy'imikino yombi, bibiri muri byo biva ku makosa ya United.

    Iyi kipe y'umutoza Ten Hag ni yo yizize. Ntibinatangaje kuba uyu mutoza wayo yari arakaye cyane mu biganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'umukino.

    Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Aya yari amahirwe meza cyane, umwanya mwiza cyane, wo kugira icyo dutsindira nuko tuyapfusha ubusa – tugomba kwigaya”.

    “Byarangiye, ntitwabihindura. Tugomba kureba ibiri imbere ku cyumweru, ni yo mahirwe akurikiyeho.

    “Si ibyo kwihanganirwa. Twatsinzwe ingamba, bari bafite umuhate kuturusha, bari bafite ugushaka kuturusha… ibyo biba bigoye kugira ngo utsinde imikino.

    “Buri muntu wese ashobora kubona ibisabwa ndetse n'urwego rugomba kuba hejuru kurushaho mu ikipe nka Manchester United”.

    Ku cyumweru, United izakina na Brighton ku kibuga cya Wembley mu mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup, mbere yuko mu minsi ine nyuma yaho yerekeza kwa Tottenham mu mukino w'ingenzi cyane wo muri Premier League mu guhatanira kuza mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.

    Muri uyu mwaka United yatwaye igikombe cya Carabao Cup, ariko muri iyi mikino niramuka isubiyemo imikinire nk'iyo yagaragaje i Seville, uyu mwaka w'imikino wayo ushobora kuba mu kaga.

    Akaga kuri United

    Paul Scholes, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: “Ntekereza ko iri joro [ryo ku wa kane] ryatumye hari abakinnyi bacyeya muri aba Ten Hag yafasheho icyemezo.

    “Ibyo bishobora kuba ari cyo kintu cyiza cyonyine kizava muri ibi.

    “Ibi bigaragaza ko iyi kipe atari nziza bihagije, iyo ufite abari mu mvune. Iyi kipe ishobora kwitwara neza mu yindi mikino ariko iyo bigeze aho ruzingiye, aho rukomeye, birayinanira. Imyitwarire yayo ijya ku kigero cyo hasi iyo abakinnyi bakomeye batameze neza”.

    Ugendeye ku kuntu aya makipe yombi ahagaze muri shampiyona, uku kwabaye gutsindwa gutunguranye kuko Sevilla iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona ya La Liga ya Espagne, aho yagize ibihe bibi cyane uyu mwaka habura gato ngo igere mu cyiciro cy'amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ariko, ntiratsindwa mu mikino itanu itozwa na Jose Luis Mendilibar – umutoza wayo wa gatatu w'igihe kirekire muri uyu mwaka w'imikino – ndetse yitwaye neza hano, nkuko ihora ibigenza muri iri rushanwa.

    Ni mu gihe Manchester United yo iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa Premier League.

    Avuga kuri Sevilla, Owen Hargreaves, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: “Aba bakinnyi batsindiye ibikombe bitandatu bya Europa League.

    “[United] Bo ntibaritegura, muri buri cyiciro bagiye baba aba kabiri beza.

    “Sintekereza ko hari n'umwe muri twe wateganyaga ko ibi byagenda gutya. Ibi [uyu mukino] byatsindiwe mu gice cya kabiri cy'i Old Trafford ndetse United ntiyari yiteguye uyu mukino.

    “Sevilla yakinnye nkaho byose byari byayirangiranye [nkaho ari ugupfa no gukira]. Aka kabaye akaga kuri United”.

    Mu yindi mikino yabaye muri iri rushanwa,ikipe ya AS Roma ya Jose Mourinho yakoze ibitangaza itsinda bigoranye Feyenoord ibitego 2-1 mu minota 90 birangira hongeweho 30 kukokuko mu mukino ubanza Feyennord yari yatsinze igitego 1-0 .

    Iyi minota y'inyongera Mourinho n'abahungu be bashimishije abafana batsinda ibindi bitego bibiri,umukino urangira ari 4-1 ndetse basezerera aba baholandi.

    Ibitego bya AS Roma byatsinzwe na Spinazzola, Dybala, El Shaarawy na Pellegrini mu gihe kimwe cy'impozamarira cya Feyenoord cyatsinzwe na Barbosa da Paixão.

    Juventus yageze muri 1/2 ikuyemo Sporting CP kuko banganyije igitego 1-1 muri Portugal mu gihe mu Butaliyani yari yatsinze 1-0.

    Bayer Leverkusen yasezereye Union Saint-Gilloise iyitsinze ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura bituma iyisezerera ku bitego 5-2 mu mikino yombi

    Muri 1/2 cya Europa League,imikino ibanza izaba kuwa 11 Gicurasi 2023 aho Juventus izahura na Sevilla hanyuma AS Roma ikuremo Bayer Leverkusen.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yasezerewe-nabi-na-sevilla-umutoza-wayo-avuga-amagambo

  • Uganda: NRM yemeye kuvugurura umushinga w'itegeko rihana abatinganyi wakomeje kutavugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Mu nama ku wa kane na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, unakuriye ishyaka rya NRM, abadepite bemeranyijwe ku “bitekerezo ku ivugurura ryawo [umushinga w'itegeko]”, nkuko bikubiye mu itangazo ry'inama y'abadepite ba NRM.

    Muri zimwe mu ngingo zawo, uyu mushinga w'itegeko uteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi — banazwi nk'aba LGBT — ndetse n'igihano cy'urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

    Ayo mavugurura Perezida Museveni yifuza ko akorwa kuri uwo mushinga w'itegeko ntaramenyekana.

    Iyo itegeko ryemejwe n'inteko ishingamategeko, Perezida aba afite igihe kigera hafi ku kwezi cyo kurishyiraho umukono, kuryanga cyangwa kurisubiza abadepite ngo barivugurure hanyuma inteko yongere iritorere.

    Perezida Museveni yavuze kenshi ko ingingo y'ubutinganyi icyeneye kuganirwaho kurushaho.

    Uyu mushinga w'itegeko watowe ku bwiganze bw'amajwi ku ruhande rw'ishyaka riri ku butegetsi no ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Ishyaka NRM ni ryo ryiganje mu nteko ishingamategeko — ndetse aho rihagaze ku itegeko runaka buri gihe ni ho hagira ijambo rikomeye (ni ho hatsinda).

    Abanenga iri tegeko bavuze ko rishishikariza kwanga abatinganyi, rigahonyora itegekonshinga rya Uganda ndetse ko buri muntu wese ucyekwaho kuba ari umutinganyi rizamugiraho ingaruka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-nrm-yemeye-kuvugurura-umushinga-w-itegeko-rihana-abatinganyi-wakomeje

  • Urubuga rwa Twitter rwakuriyeho 'Blue tick' ibyamamare byinshi bitishyuye #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, dore ko aka kamenyetso kashyirwaga ahanini kuri konti z'abantu bazwi cyangwa abakoresha cyane uru rubuga, mu rwego rwo guha icyizere abakurikirana ibyo batangaza ko koko atari abantu babiyitiriye.

    Donald Trump, Ronaldo, Beyoncé kimwe n'abandi bantu benshi b'ibyamamare, imiryango yigenga nk'ikigo cya Nelson Mandela, ibiro bya Minisitiri w'intebe w'u Rwanda, ubu ntibagifite akamenyetso ko biri 'verified'/ 'vérifié' kuri Twitter.

    Mu bigo n'abantu bazwi kugeza ubu batakaje aka kamenyetso harimo;

    Beyoncé Knowles
    Butera Knowless (umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda)
    Oprah Winfrey
    Ibiro bya perezida wa DR Congo
    Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika
    Cristiano Ronaldo
    Ibiro bya perezida wa Tanzania
    Ibiro bya perezida wa Uganda
    Ibiro bya minisitiri w'intebe w'u Rwanda,
    Hillary Clinton wahoze ashinwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika
    Abakinnyi b'ibyamamare ba NBA nka Giannis Antetokounmpo na James Harden n'abandi…
    Ndetse na BBC Gahuza n'ibindi binyamakuru byinshi

    Aka kamenyetso kazwi nka 'Blue tick' katangiye gahabwa abantu Twitter igamije kwemeza ababakurikira ko ari abo kwizerwa ndetse ko amazina bakoresha koko ari ayabo, atari ayo biyitiriye.

    Byateje impaka, aho bamwe bagaragazaga ko gatangwa mu buryo bumeze nk'ikimenyane ku buryo ari ivangura mu mikoreshereze y'abakoresha urwo rubuga.

    Umwaka ushize ubwo Elon Musk yaguraga Twitter yavuze ko ako kamenyetso ari akagamije kuvangura abakoresha urwo rubuga, atangaza ko azakavanaho. Icyakora yavuze ko hazashyirwaho uburyo abashaka kugumana ako kamenyetso bazabasha kwishyura, kakagumaho.

    Byateje akandi kavuyo, aho bamwe mu bakoresha Twitter baguze utwo tumenyetso ku bwinshi, harimo n'abatuguze biyitiriye ibindi bigo bikomeye cyangwa abantu bazwi, babeshya.

    Kuva ubwo Twitter yatangiye gufata ibyemezo bitunguranye ku bafite ako kamenyetso, rimwe bakagakuraho nta nteguza batanatangaje icyo babikoreye.

    Elon Musk yari yatangaje ko guhera tariki 1 Mata aribwo ako kamenyetso kazavanwaho ku bagakoresha bose, icyakora iyo tariki ntiyubahirijwe kugeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata ubwo abadufite bose bisangaga twavuyeho.

    Ako kamenyetso ka 'Blue tick' kazajya gahabwa umuntu wiyemeje kwishyura amadolari 8 ku kwezi. Twitter yatangaje ko izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo imenye ko uwasabye ako kamenyetso atiyitiriye abandi.

    Uru rubuga kandi rwashyizeho ibimenyetso ku byiciro by'ibigo biyikoresha aho icyiciro cya Gold kizajya gishyirwa kuri konti y'Imiryango itegamiye kuri Leta n'ibigo byigenga naho icya Silver gishyirwemo ibigo bya Leta. Ibyo nabyo bizajyana no kwishyura kugira ngo icyo kimenyetso gitangwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urubuga-rwa-twitter-rwakuriyeho-blue-tick-kubantu-batishyuye

  • Huye: Abagera kuri 6 barimo n'abanyeshuri 3 bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Mu bagabo batandatu bagwiriwe n'ikirombe mu Karere ka Huye, harimo abanyeshuri batatu bo mu kigo cy'amashuri cya Kinazi, aba bakaba bari bamaze iminsi bacukurana ayo mabuye.

    Kugeza ubu inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bavanwemo, gusa kugeza ubu ntibaraboneka hakaba hategerejwe indi mashini mu kwihutisha igikorwa.

    Mu ma sayine kuri uyu wa Kane nibwo ibikorwa by'ubutabazi byatangiye ubwo imashini yagera ku kirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi muri Huye, gusa ntabwo byari byoroshye kugira ngo ihagere kuko yanyuraga mu myaka y'abaturage.
    Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko muri abo bagabo batandatu harimo abanyeshuri batatu bo mu kigo cy'amashuri cya Kinazi.

    Tuyishime Daniel mugenzi wabo biganaga, avuga ko bari bamaze iminsi bacukurana ayo mabuye ariko ku bw'amahirwe we yari yagiye kwiga.

    Abaturage bavuga ko iki kirombe kimaze imyaka igera kuri ine gicukurwamo ariko kandi amabuye acukurwamo ntibayazi, kampani ihacukura RBA ntiyashoboye kubona amakuru yayo.

    Kankesha Annonciata, umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, avuga ko nta makuru y'iki kirombe bari bafite.

    Abakozi bacukuraga muri iki kirombe bavuga ko batangiye bahembwa amafaranga ibihumbi bitandatu, ariko ubu ngo bari bageze ku guhembwa amafaranga ibihumbi 2500.

    Inkuru ya RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/huye-abagera-kuri-6-barimo-n-abanyeshuri-3-bagwiriwe-n-ikirombe

  • Juventus mu byishimo nyuma yo gusubizwa amanota 15 yari yanyazwe #rwanda #RwOT

    Ibihano bya Juventus byo gukurwaho amanota 15 kubera gushinjwa kwitwara nabi mu kugura abakinnyi byakuweho, urukiko rukuru rw'imikino mu Butaliyani rutegeka ko urubanza rusubirwamo.

    Juve yahanwe muri Mutarama nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kubeshya ku byerekeye amafaranga yaguze abakinnyi no guhemba.

    Ubu iyi kipe yavuye ku mwanya wa karindwi igera ku mwanya wa gatatu muri Serie A, ariko ishobora kongera guhanwa nyuma y'urubanza rushya.

    Umuyobozi w'umupira muri Tottenham, Fabio Paratici, yatsinzwe ubujurire bwe bwo guhagarikwa amezi 30 mu rubanza rumwe n'uru.

    Uyu wahoze ari umuyobozi wa siporo wa Juve yari umwe mu bayobozi 11 bari muri iyo kipe, abahozemo cyangwa batakyirimo bahanwe kubera kiriya cyaha Juventus yashinjwaga.

    Yasezeye mu nshingano ze muri Spurs ubwo ibihano bye byashyirwaga ku rwego mpuzamahanga,ndetse kuva icyo gihe iyi kipe yo mu majyaruguru ya London yatangiye gushakisha umusimbura we.

    Iyi kipe yakuweho amanota nyuma yo gukorwaho iperereza ku masezerano yo kugura abakinnyi yakoze mu myaka ibiri kuva 2019 kugeza 2021 n'ubuyobozi bukuru bw'umupira w'amaguru mu Butaliyani (FIGC).

    Juventus yashinjwaga kubeshya amafaranga yatanze kugira ngo yunguke amayero agera kuri miliyoni 60 mu kugurisha abakinnyi bityo ntizahabwe ibihano byo kurekura amafaranga menshi aruta ayo yinjije ibizwi nka Financial fair play.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/juventus-mu-byishimo-nyuma-yo-gusubizwa-amanota-15-yari-yanyazwe

  • Indege y'intambara y'Uburusiya 'by'impanuka yarashe umujyi waho' #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko indege y'intambara yabo yarashe za bombe by'impanuka ku mujyi wa Belgorod wo muri iki gihugu uri hafi y'umupaka wa Ukraine.

    Guverineri w'ako gace Vyacheslav Gladkov yavuze ko ibyo bisasu by'indege byasize ikinogo kinini cy'umurambararo wa metero 20 rwagati muri uwo mujyi.

    Abagore babiri bakomeretse n'inyubako nyinshi zirangirika, nk'uko uwo mutegetsi abivuga.

    Indege yo mu bwoko bwa Su-34 mu buryo bw'impanuka yarekuye igisasu ahagana saa 22:15 z'ijoro ryo kuwa kane (saa 21:15 i Gitega na Kigali).

    Iperereza kuri iki gikorwa ryatangiye, nk'uko ibiro ntaramakuru by'Uburusiya bibivuga.

    Amafoto na video byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga byerekena inzu zo guturamo (apartments) zangiritse, mu gihe hari ifoto igaragaza imodoka yangiritse iri ku gisenge cy'inzu.

    Belgorod — umujyi utuwe n'abantu 370,000 — uri muri 40km uvuye ku mupaka wa Ukraine.

    Uri mu majyaruguru y'umujyi wa kabiri wa Ukraine wa Kharkiv, kandi abantu bawutuye babaho mu bwoba ko bashobora kuraswaho ibisasu na Ukraine kuva Uburusiya bwayitera.

    Indege z'intambara z'Uburusiya kenshi zica hejuru ya Belgorod mu nzira zerekeza mu ntambara muri Ukraine.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-y-intambara-y-uburusiya-by-impanuka-yarashe-umujyi-waho