Blog

  • Huye: Imashini zabuze ba bantu bagwiriwe n'ikirombe nyuma yo gucukura metero 20 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 22 Mata 2023, ibikorwa byo gushakisha abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye byakomeje.

    RBA ivuga ko kugeza ubu imashini ebyiri zikora imihanda zitabajwe zimaze gucukura metero zisaga 20, gusa kugeza ubu nta muntu n'umwe mu bagwiriwe n'icyo kirombe uraboneka.

    Izi mashini zikora ijoro n'amanywa zishaka aba bantu barimo n'abanyeshuri.

    Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

    Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaze nyiri iki kirombe ndetse n'ubwoko bw'amabuye y'agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n'inzego z'ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.

    Izi mashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n'abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.

    Abaturage bo mu murenge wa Kinazi ahegereye iki kirombe cyagwiriye aba bantu batandatu, bavuga ko batumva ukuntu ubuyobozi buvuga ko iby'icyo kirombe bitari bizwi nyamara n'umuturage ushatse kubaka nta cyangombwa amakuru ye bahita bayamenya.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga ko kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi muri iki kirombe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-imashini-zabuze-ba-bantu-bagwiriwe-n-ikirombe-nyuma-yo-gucukura-metero-20

  • ICK yahaye impamyabumenyi abasaga 320 bayisorejemo amasomo – #rwanda #RwOT

    Aba barangirije amasomo yabo muri iyi kaminuza, ni abigaba mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, icyiciro cya kabiri cya kaminuza na Postgraduate Diploma, bose bakaba bigaba mu mashami atandukanye agera kuri 13.

    Bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wabaye kuri uyu wa 21 Mata 2023, ubera kuri Stade ya Muhanga.

    Witabiriwe na Dr. Theoneste Ndikubwimana wahagarariye Inama Nkuru y'amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ndetse Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar n'abahagarariye za kaminuza zifatanyije na ICK muri uyu muhango.

    Uyu muhango kandi witabitiwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert, abarimu n'abandi bakozi ba ICK, abahagarariye abafatanyabikorwa b'iyi kaminuza, abahawe impamyabumenyi ndetse n'abaje kwifatanya na bo mu byinshimo byabo.

    Abasoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye batangarije IGIHE umunezero bafite kuri uyu munsi, ndetse bashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwabo rw'amasomo.

    Imurere Honorine ati ''Uyu munsi rero ni ibyishimo cyane kuri twebwe, kuko hari benshi baba batarabashije kubigeraho, hari n'abo tuba twaratangiranye tutarangizanyije''.

    Umunyeshuri wavuze ijambo mu izina ry'abasoje amasomo bose, Habimana Félicien urangije Postgraduate Diploma, yashimiye ubuyobozi bwiza bw'igihugu bukomeje kubakira ubukungu ku burezi bufite ireme.

    Ati ''Mumfashe dushimire ubuyobozi bukuru bw'iki guhugu burangajwe imbere n'intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, budahwema guteza imbere uburezi mu nzego zose''.

    Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar, yasabye abarangije amasomo muri iyi kaminuza kutagira ubwoba bw'akazi bakora nyuma yo kurangiza amasomo, kuko uko iterambere ryihuta ari na ko haboneka ibyo gukora bishya.

    Ati '' Burya imirimo nayo ihora ihangwa. Uko ubuzima bugenda butera imbere, hari akazi gashya kavuka, hari imirimo mishya ivuka, icyo nabwira abarangije yaba abarangije hano muri ICK no mu zindi kaminuza, ni ukumva y'uko guhanga imirimo bitajya birangira''.

    Dr. Ntivuguruzwa yibukije abarangije amasomo yabo ko imikorere y'akazi bazakora kose nyuma yo gusoza ayo masomo, bazabifashwamo no kugira ubufatanye yaba hagati yabo ndetse n'abandi.

    Dr. Theoneste Ndikubwimana wahagarariye Inama Nkuru y'amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ndetse Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), yashimiye uruhare rwa ICK mu gutanga uburezi bufite ireme, yizeza iyi kaminuza ko inzego yahagarariye zizakomeza kuyiba hafi.

    Ati ''Nka HEC ndetse na Minisiteri y'Uburezi, turabizeza gukomeza gufatanya namwe mu gushimangira ireme ry'uburezi, ndetse no kubafasha kugera ku ntego zimwe na zimwe mufite nk'izo kongera amashami''.

    Dr. Ndikubwimana yanagaragaje ko iyi kaminuza yagiye igira uruhare mu kubaka ubuzima bw'igihugu binyuze mu burezi abayigamo bayivomamo, ndetse n'indagagaciro bahakura binyuze mu nyigisho za Kiliziya Gatolika.

    Yanashimiye kandi uburyo iyi kaminuza irizikana guha uburezi bufite ireme abari mu byiciro byose barimo n'abafite amikoro make, bafashwa kwiga binyuze mu kubaha buruse.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yashimiye abasoje amasomo muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2021/2022 ku muhate bagaragaje mu myigire yabo, abifuriza ishya n'ihirwe mu bundi buzima bazabamo nyuma yo kurangiza amasomo yabo.

    Yanakomoje ku kuba ICK ari umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi ashimira abayitangije n'umurongo bayihaye, ari na wo abakomeje kuyiyobora bakomeje bakabihuza n'uko ibihe bisimburana.

    Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) rimaze imyaka isaga 20 ritanga uburezi bufite ireme ku banyarwanda ndetse n'abanyamahanga babyifuza.

    Ryatangiye rifite amashami abiri rikomeza kwaguka ubu ageze kuri 13 ari nayo abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi bigagamo mu byiciro bitandukanye, rikaba rinateganya gukomeza kwaguka ryongera amashami arimo n'ay'ubuvuzi.

    Byari ibihe byo kwishimira intsinzi ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri ICK

    Byari ibihe by’umunezero ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri ICK

    Abahawe impamyabumenyi basabwe n’abayobozi batandukanye, kwifashisha ubumenyi bavomye bakubaka igihugu

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yavuze ko ICK ari umushinga w’iyi diyosezi, ashimira uburezi n’uburere iyi kaminuza ikomeje gutanga

    Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Dr. Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko uko Isi itera imbere hahangwa imirimo mishya, bityo ko abarangije badakwiye guhangayikishwa n’ibyo gukora

    Habimana Félicien urangije Postgraduate Diploma, yashimiye uko u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi bufite ireme

    Abayobozi bitabiriye uyu muhango ni bo bagize uruhare mu gushyikiriza ibihembo abanyeshuri bahize abandi

    Visi Meya wa Muhanga, Mugabo Gilbert, yahaye umukoro abarangije muri iyi kaminuza, abasaba gukoresha ubwo bumenyi biteza imbere banateza imbere igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ick-yahaye-impamyabumenyi-abasaga-320-bayisorejemo-amasomo

  • Abakozi ba WASAC na REG bibutse abari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside bizeza imiryango yabo kuyiba hafi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 nibwo abakozi, abayobozi ba REG na WASAC n'imiryango ikomoka ku bahoze bakorera ikigo cya Electrogaz bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Imibare igaragaza ko abari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 130 ndetse muri iki gikorwa cyo kwibuka hanashyizwe indabo ku rwibutso ruriho amazina yabo mu kubaha icyubahiro no kubazirikana.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yagagaragaje ko kwibuka abari abakozi ba Electrogaz bigamije gushimangira uburyo Jenoside yakozwe igatwara n'abantu banyuranye kandi abenshi ugasanga baricwaga n'abo bakorana.

    Umuhumuza yavuze ko ibi bigo bizakomeza kujya byunamira abari abakozi ba Electrogaz bikomokaho ndetse ko biteguye kuba hafi imiryango ikomoka ku bari abakozi bayo bishwe bazira uko bavutse.

    Ati 'Tuzahora tubibuka nk'abakoraga muri Electrogaz, kandi tuzahora tubibukira hamwe. Tubibuka ko bari ab'ingirakamaro nubwo hari kenshi batashimirwaga ibyo bakora. Turabahumuriza tubabwira ko turi kumwe ko tubibuka kandi tutazigera duta igiti.'

    Yasabye abakozi b'ibi bigo kwifashisha inzira zose bagahangana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko bifashishije ikoranabuhanga bagaragaza ukuri ku mateka.

    Ati 'Muri uyu mwanya turabasezeranya ko ari ubuyobozi n'abakozi bacu ntabwo tuzatatira iki gihango, urugendo ni rurerure ariko ari ingufu, ubwenge n'ibikoresho tuzabishaka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi bihereye mu bigo byacu no mu mibanire yacu.'

    Yaragaragaje ko umushinga wari uhari wo gukusanya amakuru no kubika amateka kuri aba bakozi ugiye gusubukurwa mu kwirinda ko bazibagirana.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yagaragaje ko Leta y'u Rwanda izakomeza kuba hafi imiryango yasigaye mu guharanira ko imibereho yabo iba myiza kurushaho.

    Ati 'Mu izina rya Minisiteri y'Ibikorwaremezo tuzakomeza kubaba hafi mu bijyanye n'imibereho yanyu ndetse n'izindi gahunda zishobora gutuma mwiteza imbere mukava muri ibyo bikomere nubwo kwibagirwa ibihe bikomeye umuntu yaciyemo bitoroshye. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babeho neza.'

    Umwe mu bakoze muri Electrogaz, Me Ntivuguruzwa Emmanuel, yasangije abitabiriye uyu muhango ubuzima bushaririye banyuzemo mbere ya Jenoside nuko batotezwaga n'abo bakorana mu kigo kimwe.

    Yagaragaje ko nubwo abagize umuryango we bishwe muri Jenoside ariko kuri ubu ashima cyane FPR Inkotanyi yayihagaritse ndetse asaba abanyarwanda muri rusange kurushaho gukunda igihugu.

    Basabwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umunyamategeko watanze ikiganiro cyagarutswe ku mateka, Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yagaragaje ko kuri ubu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera asaba aba bakozi b'ibigo byombi gutanga uruhare rwabo mu kurwanya ihakana n'ipfobya ryayo.

    Yavuze ko nubwo gupfobya ari kimwe mu byiciro by'abategura Jenoside bakanayishyira mu bikorwa ariko bikwiye ko abanyarwanda bagaragaza ukuri gushingiye ku mateka mpamo y'ibyabaye n'ibimenyetso bifatika.

    Ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru muri IBUKA, Niyitanga Irene yavuze ko Kwibuka bikwiye kuba umwanya mwiza wo kuzirikana, guha icyubahiro no kwibuka abishwe bazira uko bavutse.

    Yagaragaje ko urugamba ruhari rukomeye ariko rusaba kugirwamo uruhare na buri wese ari urwo guhangana n'ibikorwa by'ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Niyitanga yavuze ko kuba mu cyumweru cy'Icyunamo RIB yaratangaje ko habonetse ibirego 63 bigendanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside muri icyo cyumweru gusa, ari ibintu bishimangira ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside ihagaritswe abayipfobya bagihari no mu miryango.

    Yashimye uruhare rw'ibigo byombi kugeza ubu, agaragaza ko REG yagize uruhare mu Kubaka ikigo cya Aheza Healing and Career Centre mu Bugesera kandi ifasha mu kwita ku batari bake.

    Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso ry'abahoze ari abakozi ba Electrogaz, bakoze urugendo rwo kwibuka rwaturutse mu Mujyi rwagati rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse bagira n'umwanya wo kuganirizwa ku mateka yagejeje kuri Jenoside.

    Abakozi ba REG na WASAC basabwe kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hakozwe urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Abakozi ba WASAC na REG bahaye icyubahiro abasaga ibihumbi 250 bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

    Me Ntivuguruzwa Emmanuel yasangije abandi ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yagaragaje ko Leta izakomeza kuba hafi abakomoka ku bahoze ari abakozi bishwe muri jenoside

    Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, Niyitanga Irene yagaragaje ko kwibuka ari inshingano ya buri wese

    Umunyamategeko Ndabirora Kalinda yatanze ikigano cyibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Me Ntivuguruzwa Emmanuel yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné yahaye ikaze abakozi ba WASAC na REG

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Umuhumuza yunamiye abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa EDCL Felix Gakuba yagaragaje ko ibi bigo bikwiye guhora bizirikana abari abakozi babyo bishwe muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Umuhumuza yavuze ko ibi bigo bizakomeza gufatanya kwibuka abari abakozi babyo bifatanyije

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-wasac-na-reg-bibutse-abari-abakozi-ba-electrogaz-bishwe-muri

  • Jenoside ntaho itashoboka: Mutegwaraba warokotse Jenoside yatanze impuruza ku mvugo z'urwango ziri kwiyongera – #rwanda #RwOT

    Mutegwaragaba warokotse Jenoside nyuma yo kubura abasaga 60 mu muryango harimo n'ababyeyi be, yavuze ko ntawe ukwiriye kwibeshya ko ibyabaye mu Rwanda bitaba ahandi, abantu baramutse barangaye.

    Mu kiganiro yahaye UN News, ikinyamakuru cy'Umuryango w'Abibumbye, Mutegwaraba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera uburyo imvugo z'urwango zari zimaze igihe zikwirakwizwa mu baturage, hifashishijwe itangazamakuru.

    Ati 'Abantu benshi batekereza ko ubwicanyi bwatangiye muri Mata ariko bwatangiye mu 1990, nibwo Guverinoma yatangiye gukwirakwiza imvugo z'urwango zibasira Abatutsi mu binyamakuru radio n'ahandi.'

    Mutegwaraba wanditse igitabo By Any Means Necessary, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bukabije, ikimenyetso cy'urwango abantu bari bamaze igihe bigishwa.

    Yavuze ko igiteye impungenge ari uburyo abantu bakomeje kurebera ubugizi bwa nabi bukorwa hirya no hino, ntibatabare bazi ko bushobora kuvamo Jenoside.

    Ati 'Dukomeza kuvuga ngo 'Ntibizongera ukunda' nymara bikongera kuba. Reba Jenoside yakorewe Abayahudi, ibyabereye muri Cambodia, ibibera muri Sudani y'Epfo, abantu bari kwicwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    'Hakwiriye kugira igikorwa kuko Jenoside kuyirinda birashoboka, ntabwo ari ikintu gihanuka umunsi umwe. Igenda itegurwa uko imyaka ishira kandi abayiteguye baba bazi ibyo barimo.'

    Mutegwaraba yatanze urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuyemo, uburyo imvugo z'urwango zigenda zinjira mu bantu ku buryo bidakumiriwe, byavamo ikintu kibi.

    Ati 'Ndasaba abantu gukanguka, hari amakuru menshi y'ibihuha agenda akwirakwizwa kandi abantu basa nk'aho ntacyo bibabwiye. Nta muntu n'umwe ibyabaye mu Rwanda bitageraho, Jenoside irashoboka aho ariho hose.'

    Henriette Mutegwaraba yabajijwe niba akurikije aho ikoranabuhanga rigeze, byashoboka ko ubugizi bwa nabi bugera kuri Jenoside ntawe urabimenya.

    Ati 'Iyo muri Jenoside haza kubaho Facebook, TikTok, Instagram byari kuba bibi cyane. Abagizi ba nabi buri gihe bifashisha urubyiruko kuko arirwo byoroshye gushuka. Uyu munsi urwo rubyiruko nirwo ruri ku mbuga nkoranyambaga.'

    Henriette Mutegwaraba yavuze ko uburyo bwo guhangana n'imvugo z'urwango ziri kwigaragaza muri iki gihe, ari uko Umuryango w'Abibumbye ukora inshingano zawo, ahari ubugizi bwa nabi ugatabara vuba, ntube ntibindeba nk'uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye kandi ababyeyi kurera abana babo mu rukundo, babigisha gukunda abantu bose batavanguye kuko ari wo musingi wo kubategura kuzavamo abantu b'ingirakamaro.

    Ati 'Mwigishe abana banyu urukundo, mubigishe kutarobanura abantu bashingiye ku ruhu, mwigishe abana banyu igikenewe ngo inyokomuntu igire amahoro.'

    Mutegwaraba yagaragaje ko Jenoside ntaho itaba mu gihe abantu barangaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-ntaho-itashoboka-mutegwaraba-warokotse-jenoside-yatanze-impuruza-ku

  • Kicukiro: Legacy Clinics yibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iremera abatujwe mu Mudugudu w'Icyizere' – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa iri vuriro ryakoze kuri uyu wa 21 Mata 2022, bibera mu Mudugudu wa Kibaya mu Kagali ka Kibaya mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro.

    Byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru waryo, Kalima Jean Malic, Umuyobozi waryo w'Inama y'Ubutegetsi, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga, Uwimana Geneviève, n'baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi wa Legacy Clinics, Kalima Jean Malic yagize ati 'Twashimishijwe n'uko twasanze bataraheranywe n'amateka, bagakomeza kwishakamo imbaraga zituma batera imbere. Batweretse ko bakomeje guharanira kubaho mu buryo bwo kudatenguha abagize igitekerezo cyo kubarokora (Inkotanyi) ko bagomba kubagaragariza ko icyo baharaniye cyagize icyo gitanga.'

    Uyu muyobozi yabasabye kujya bagena umwanya wo kuganira bakavuga iby'ababayeho kuko ari n'uburyo bwiza ku muvuzi ushobora kubafasha mu guhangana n'ibikomere byo ku mutima bikigaragara nka zimwe mu ngaruka za Jenoside zigihangayikishije.

    Mu 2008 Umudugudu w'Icyizere watujwemo imiryango 50 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Kicukiro, aho ako karere katanze ubutaka inzu zikubakwa n'icyari ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, FARG.

    Uhagarariye iyo miryango, Gupenda Cecile yashimiye impano bahawe n'Ivuriro, Legacy Clinics, yemeza ko kubona abantu bagaragaza ko babitayeho muri ibi bihe bitoroshye, bibongerera icyizere cyo kubaho cyane ko baba bagaragarizwa ko bitaweho.

    Uyu mubyeyi yagaragaje ikibazo cy'inzu bubakiwe mu 2008 zimaze gusaza, asaba ko byakorwaho bagasanirwa.

    Uwimana Geneviève yashimiye ubuyobozi bwa Legacy Clinics bwahisemo kuza bakicarana n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabafata mu mugongo, agaragaza ko ari intamwe nziza igomba guterwa na buri wese.

    Uwimana yavuze ku kibazo cyagaragajwe n'Abarokotse Jenoside cy'inzu ziri gusaza atangaza ko zubatswe mu gihe igihugu kitari cyakabonye amikoro ahagije ariko ko ubu hari umushinga wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE wo kuzisana.

    Ati 'Muri Werurwe 2023 twafashe umwanya wo kwinjira muri buri nzu tureba ikibazo ifite. MINUBUMWE iri gukora urutonde rw'abazashyirwa mu ngengo y'imari yawo y'umwaka utaha izatangira muri Nyakanga 2023 ndetse bazasanirwa. Igice kimwe kizasanura inzu zihagaze ikindi kijye mu kubakira abandi batarashobora kubakirwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko leta yita ku barokotse Jenoside mu buryo bwose kuko n'iyo barwaye bavuzwa ndetse no guherekezwa muri gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye.

    Dr Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko nyuma ya Jenoside leta yari ifite umurimo ukomeye wo gufasha abarokotse Jenoside no kugarura mu buzima abayikoze bari bavuye mu igororero.

    Ati 'Ndibuka mu 2003 hafunguwe abarenga ibihumbi 25, bari barakoze Jenoside. Yakubwiraga abantu yishe ukamubwira uti hagarikira aho kuko wumvaga birenze ubwenge. Kubanisha abo bantu n'abarokotse Jenoside bafite ibyo bikomere ni urugendo ubu tugomba kwiga kuko rugaragaza ko Umunyarwanda atari umuntu usanzwe.'

    Dr Habyarimana yavuze ko binyuze mu kubabarira, abarokotse Jenoside babaye aba mbere bagize uruhare mu kubaka igihugu, abashimira ko iyo bitabaho abateguye Jenoside bari kuba batsinze.

    Ati 'Iyo abarokotse Jenoside baheranwa n'agahinda abandi bagahera muri uriya mujinya tukabarekera mu buroko ntitugerageze kureba ukuntu twabagarura ibuntu abateguye Jenoside bari kuba bageze ku ntego yabo burundu.'

    Yagaragaje ko imfubyi za Jenoside zagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge kuko bagendaga babohoka bagakora amahuriro arimo n'abana bakomoka ku babyeyi babiciye, intambwe ngo yari ikomeye niyo mpamvu 'ubu tugomba kwishimira aho tugeze.'

    Imiryango 50 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi niyo yatujwe mu mudugudu wiswe uw’Icyizere mu 2008

    Hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside itazasubira ukundi

    Gitifu wa Nyarugunga, Uwimana Genevieve nawe yacanye urumuri rw’icyizere

    Kalima ubwo yashyikirizaga uhagarariye imiryango y’Abarokotse Jenoside yatujwe mu mudugudu w’Icyizere sheke ya miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda

    Abakozi ba Legacy Clinics basuye abarokotse Jenoside batujwe mu mudugudu w’Icyizere

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Kalima Jean Malic yaganiraga n’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwimana yagaragaje ko inzu zatujwemo Abarokotse Jenoside zigiye gusanwa

    Kalima yari akurikiye ubuhamya bwa Umuraza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Visi Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga, Mutabazi Martin yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu, bahinyuza abagoreka amateka ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Kalima yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gutwaza nk’uburyo bwo gushimira umuhate w’Inkotanyi zabarokoye

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Legacy Clinics, Dr Habyarimana Jean Baptiste ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Sendegeya Jules


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-legacy-clinics-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-iremera

  • Abakozi ba Akagera Business Group na Toyota Rwanda bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabaye kuwa 20 Mata 2023 bibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi hanyuma bikomereza i Karuruma mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo aho ibi bigo bikorera.

    Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi ba Akagera Business Group na Toyota Rwanda, Ganesh Senthil na Timimi Ali n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo, Mudaheranwa Regis.

    Witabiriwe kandi na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, uwahoze ari umuyobozi Mukuru wa Akagera Business Group, Symphorien Kamanzi n'abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba La Rwandaise (yahindutse Akagera Business Group na Toyota Rwanda,) n'abandi bakozi.

    Umwanditsi w'imivugo akaba n'umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, wari intumwa ya MINUBUMWE, yasobanuriye amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y'ubukoroni, mu bukoroni kugeza kuri repubulika ya kabiri yasohoje umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994.

    Abahoze ari abakozi b'icyo kigo bamaze kumenyekana ni Shabakaka Vincent, Karangwa Ildephonse, Kandamutsa Leocadie, Mbakesha Fulgence, Karangwa Jean Marie Vianney, Nsengiyumva François na Nogeyahizi Jean Nepo abandi ntibaramenyekana.

    Symphorien Kamanzi yagaragaje ko imiryango ya Shabakaka Vincent, Kandamutsa Leocadie, Karangwa Ildephonse bakomokamo yamaze kuboneka mu gihe bagishakisha andi makuru y'abakoraga muri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose.

    Ati 'Aba nibo twibuka ariko turasaba mwese muri aha, umuntu wese uzadufasha kumenya uwakoreraga muri La Rwandaise wazize Jenoside yakorewe Abatutsi kutugezaho amakuru kugira ngo tumenye abahaguye bose tujye tubibukira rimwe.'

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, yavuze ko abahoze ari abaturanyi b'abazize Jenoside batahigwaga bagira uruhare mu kuranga imibiri batarabona ariko ko atari agahato, 'uw'umutima uzakomanga azabikora.'

    Ku kijyanye n'abahoze muri La Rwandaise bishwe muri Jenoside, Kabagambire yavuze ko nka Karangwa Jean Marie Vianney bazi neza ko akomoka mu Murenge wa Jabana kandi hari bamwe mu bahoze ari abakozi bakoraga muri ibyo bigo bakoranaga na we.

    Ati 'Ariko bari muri ba Banyarwanda badashaka kuba beza ahari bahisha amakuru. Twebwe nk'Umuryango Ibuka tuba dushaka kugira ngo twubakane n'abandi igihugu (…), Abanyarwanda tugomba kureka kurenzaho.'

    Yavuze ko abantu nibakomeza guhisha amakuru nk'uko byagiye bigenda hamwe na hamwe muri Gacaca atari ukubaka ahazaza.

    Ati “Niba turi Abanyarwanda beza rero ntabwo twakwirebaho gusa ahubwo twareba ku bazanadukomokaho mu myaka ibihumbi iri imbere.'

    Yasabye ko ibyo bigo byashyiraho urukuta rwo kwibuka ruriho amazina y'Abazize Jenoside babikoragamo, nibura abato binjira mu kazi muri icyo kigo bakajya bamenya amateka kuko n'iyo ruhari n'abanyamahanga bakoramo bamenya ibyabaye.

    Akarere ka Gasabo kuri ubu harimo inzibutso 11 zishyinguwemo Abatutsi 134426, hatabariwemo urwa Gisozi rushyinguwemo abarenga ibihumbi 59, Kabagambire agasaba ubuyobozi bw'ibyo bigo kuzajya bafata igihe bakajya kuzisura abakoramo bakamenya amateka.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo, Mudaheranwa Regis yavuze ko impamvu muri aka karere hiciwe Abatutsi benshi ndetse n'imiryango myinshi ikazima ari uko Interahamwe zamazemo igihe kinini kuko 'zageze muri Kamena [1994] zigihari.'

    Yavuze ko nubwo hari abadatanga amakuru ariko leta izakomeza kugerageza kuyashaka, asaba Akagera Business Group na Toyota Rwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubaka kw'Abanyarwanda ndetse ko ubuyobozi buri kumwe nabo.

    Abakozi ba Toyota Rwanda n’Akagera Business Group bahurijwe hamwe mu kwibuka abahoze ari abakozi ba La Rwandaise bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi ba Akagera Business Group na Toyota Rwanda bacana urumuri rw’icyizere

    Ifoto y’abahoze ari abakozi ba La Rwandaise bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenywa amazina

    Mukabarisa (ufite micro) yagaragaje urupfu rw’agashinyaguro rwishwe umugabo we ndetse n’abavandimwe be

    Alphonse Abdul Manege ni we wari uyoboye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba La Rwandaise

    Ubwo Umuyobozi wa Akagera Business Group, Ganesh Senthil yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi

    Mukabarisa yahawe ibyangombwa by’inka n’ubuyobozi bwa Akagera Business Group na Toyota Rwanda

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire yasabye abazi amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro

    Umuyobozi wa A Toyota Rwanda, Timimi Ali yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-akagera-business-group-na-toyota-rwanda-bunamiye-abazize-jenoside

  • Leta yakuyeho amwe mu mafaranga yatangwaga kuri serivisi z'inzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2023, yemeje imisoro ivuguruye hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe n'Umukuru w'Igihugu muri Mutarama 2023 hamwe na gahunda yo kuvugurura imisoro yari yemejwe muri Gicurasi 2022.

    Muri aya mavugurura y'imisoro hari iyagabanyijwe ugereranyije nuko yari isanzwe itangwa nk'umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax – CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax – VAT) n'umusoro ku byaguzwe (Excise Duty).

    Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko impamvu zo gukora iri vugurura zishingiye ku gukururura ishoramari rishya, koroshya imisoro, kongera umubare w'abasora no kubahiriza itangwa ry'imisoro.

    Uretse imisoro yahindutse ariko kandi guverinoma y'u Rwanda yakuyeho amafaranga yishyurwaga kuri serivisi z'inzego z'ibanze zitandukanye.

    Amafaranga yakuweho arimo ayishyurwaga yo guhererekanya umutungo utimukanwa, ay'icyangombwa cy'ubutaka yahabwaga abagize komite z'ubutaka, icyangombwa cyo kwandikisha ubutaka, icyo gusana inzu n'amafaranga y'uruhushya rwo kubaka uruzitiro.

    Hari kandi amafaranga y'icyemezo cy'uko umuntu ariho cyangwa yapfuye wasangaga cyishyurwa, ay'icyapa cy'igare rikoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi ay'icyangombwa cyo gusarura amashyamba, icyo gutwika amakara, kubumba amatafari cyangwa amategura ndetse n'ikindi cyemezo cyose gitangwa n'inzego z'ibanze.

    Muri ayo mafaranga yakuweho kandi harimo n'ayishyurwaga ku bashaka icyangombwa cyo kubaka mu gace k'icyaro wasangaga ari umugogoro ku baturage bigatuma bamwe bubaka rwihishwa n'ahatemewe.

    Guverinoma kandi yatangaje ko andi mafaranga ubuyobozi bw'inzego buzajya bukenera guca abaturage bugomba kubisaba muri Minisiteri ifite imisoro mu nshingano zayo ubwo ni ukuvuga ko ari Minisiteri y'Imari n'igenamigambi.

    Aya mafaranga wasangaga aba umutwaro ukomeye ku baturage ndetse rimwe na rimwe akaba yaba intandaro yo gutanga ruswa ngo umuturage akorerwe serivisi yifuza.

    Hari n'abandi bahitagamo gukora ibintu bitanyuze mu mucyo aho gusaba icyangombwa kubera ko bumvaga ari ikibazo kukibona ugasanga babayeho mu buzima bwo gucengana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Ikurwaho ryayo ni inkuru yakiriwe neza n'abaturage aho bari kuko biri kubindwaho mu biganiro bagirana ndetse babigaragarije no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye iri tangazo ryacishijweho.

    Nko kuri Twitter uwitwa Enock yagaragaje ko ari ikintu gishimishije ndetse ko abaturage bagiye kuruhuka amande ya hato na hato bacibwaga.

    Ati 'Yewega yeee! Cyakora murakoze cyane kudukiza Ngali yirirwaga izenguruka ishaka uwatemye igiti mu ishyamba rye ngo imuce amafaranga. Cyangwa ngo atwitse ate nta cyangombwa afite kuko no kukibona byasabaga amafaranga ibihumbi byinshiiii.'

    Uwitwa Dr Philipp yagize ati 'Murakoze cyane bayobozi beza bareberera abaturage. Muzongere mwige ku musoro mushyashya w'umutungo utimukanwa umuturage yagurishe (2.5%) ni amafaranga menshi cyane kdi umuturage ajya kugurisha inzu ye yabuze uko agira Bank yenda kumutereza afite nibindi bibazo uruhuri.'

    Nubwo ayo mafaranga yakuweho ariko andi asanzwe atangwa nk'amafaranga y'isuku ndetse n'umusanzu wo gutwara ibishingwe ntabwo yavanyweho.

    Nta mafaranga azongera kwishyurwa ku basaba ibyangombwa byo kubaka nu gice cy’icyaro

    Abasarura amashyamba na bo bashyizwe igorora

    Ihererekanya ry’ubutaka ryakundaga kudindira kubera amafaranga abagiye kurikora bacibwaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yakuyeho-amwe-mu-mafaranga-yatangwaga-kuri-serivisi-z-inzego-z-ibanze

  • Bruce Melodie yishongoye ku bamunenga #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushinjwa we n’ikipe ye bakorana kwangiza isura y’abahanzi bagenzi babo barimo na The Ben, Bruce Melodie yakoresheje imvugo isa no kwihenura ubwo yashyiraga hanze ifoto ari muri Studio za MTV igaherekezwa n’amagambo avuga ko kwica umuziki Nyarwanda ari ho bimugejeje.

    Ni nyuma y’uko Bruce Melodie n’itsinda bakorana ririmo nyiri Label 1:54AM LTD Coach Gael ubu bari muri Nigeria mu bikorwa bya muzika.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bruce Melodie yashyizeho ifoto yicaye muri Studio za MTV Base West maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Dore ngaha aho tugeze twica umuziki nyarwanda!'

    Benshi aya magambo bayafashe nko kwishyongora ni nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ko we n’abo bakorana ku isonga haza umushoramari Coach Gael bakoresha amafaranga kugira ngo baginze isura y’abahanzi The Ben na Meddy.

    Ibi byahereye ku buryo The Ben na Gael bari bagiye gukorana ku mushinga w’indirimbo ye na Diamond ari yo Why ariko ku munota wa nyuma bigapfa ari bwo yahise ajya gukorana na Bruce Melodie.

    Bivugwa ko hari amafaranga The Ben afitiye Gael bityo ko uyu mugabo yahisemo gushora mu bashobora kwangiza izina rye ni mu gihe Melodie yungukira ku kuba ari we usigara uvugwa neza mu gihe abo basa n’abo bahanganye barimo gutukwa.

    Producer Madebeats wakoranaga na Gael ndetse na Melodie, aherutse kwemeza ko uku kwirirwa Meddy na The Ben batukwa ku mbuga nkoranyambaga, Gael abifitemo uruhare.

    Dore ngaha aho tugeze twica umuziki nyarwanda 😠#whyhate #155AM #igitangaza pic.twitter.com/eup9Ff7Tze

    — Bruce Melodie (@BruceMelodie) April 22, 2023

    Bruce Melodie n’abo bakorana bari muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bruce-melodie-yishongoye-ku-bamunenga

  • Guverinoma y'u Rwanda yahaye ubutumwa Abanyarwanda bari muri Sudan irimo intambara ubu #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko “Ambasade y'u Rwanda muri Sudani ikomeje gukurikiranira hafi imirwano ikomeje ndetse n'ibikorwa by'inzego z'umutekano muri Sudani, bityo igasaba Abanyarwanda bose gushyira imbere umutekano wabo baguma mu nzu zabo.”

    Iyi Ambasade yakomeje isaba buri munyarwanda uri muri Sudani kuyimenyesha aho aherereye cyangwa bakayiha amakuru yerekeye ibibazo bijyanye n'umutekano hifashishijwe numéro za Telefoni (+249923306048 na +249990729839) zombi zinaboneka ku rubuga rwa WhatsApp.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko yamaze gushyiraho numéro abakeneye ubufasha bwihuse bashobora kuyivugishaho (+250782706730, +250788171195 na +250387629032 [iri no kuri WhatsApp]).

    Abakeneye ubufasha kandi banandikira MINAFFET ubutumwa bwa email kuri [email protected]

    Kugeza ubu ababarirwa muri 400 ni bo bivugwa ko bamaze kwitaba Imana, nyuma kuva ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo imirwano yatangiye hagati y'Ingabo za Gen Al-Burhan ukuriye Ingabo za Sudani n'uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.

    Aba bombi bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa byarangiye bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z'igihugu nk'imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

    Iyi mirwano ikomeje kujya mbere muri Khartoum no mu bindi bice bya Sudani yatumye ibihugu bitandukanye kugeza no kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binanirwa guhungisha abaturage babyo baba muri Sudani.y'imirwano ikomeye imaze icyumweru isakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n'izindi zo mu mutwe witwara gisirikare ariko wegamiye kuri Leta witwa RSF.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-y-u-rwanda-yahaye-ubutumwa-abanyarwanda-bari-muri-sudan-irimo

  • Burundi: Biravugwa ko Gen Bunyoni yaba yafashwe #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w'Intebe, wari umaze iminsi ashakishwa, yaba yafashwe.

    Muri iki cyumweru nibwo inkuru zo gushakisha Alain-Guillaume Bunyoni yamenyekanye nyuma y'uko ingo ze zisatswe bikomeye na Polisi y'u Buruni ifatanyije n'inzego z'ubutasi.

    Byavugwaga ko Ubushinjacyaha bukuru bw'u Burundi bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Bunyoni ku bw'ibyaha akekwaho byo kwigwizaho imitungo, aho byavugwaga ko iwe hashobora kuba hahishe amafaranga menshi.

    Hari n'amakuru yavugaga ko yamaze guhunga Igihugu akerecyeza muri Tanzania, abandi bakavuga ko yamaze kugera muri Zambia.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko Alain-Guillaume Bunyoni yafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura Rural.

    Mu butumwa bwanyijijwe ku mbuga nkoranyambaga n'uwitwa Pacifique Nininahazwe ukunze kugaragaza ibibazo biri mu Burundi, yavuze ko amakuru yizewe yahawe n'umuntu, ari uko Alain-Guillaume Bunyoni yafatiwe muri uriya mujyi.

    Mu butumwa burebure bw'uyu Pacifique Nininahazwe, yavugaga ko uwamuhaye amakuru, yamubwiye ko na we ari kwihishahisha ku buryo na we ashobora gufatwa.

    Pacifique Nininahazwe yavuze kandi ko uretse gusaka ingo za Bunyoni, hanasatswe ingo z'abandi bantu ba hafi ya Bunyoni barimo muramu we Kabura Daniel wahoze ari Umujyanama mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-biravugwa-ko-gen-bunyoni-yaba-yafashwe