Blog

  • Yamenyekanye: Impamvu nyamukuru irigutuma Arsenal itakaza amanota ubutitsa yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye cyane ukinira ikipe ya Arsenal yatangaje impamvu ikomeye irigutuma iyi kipe iri kwikura amata mu kanwa.

    Rutahizamu ukomeye cyane Gabriel Jesus ukinira ikipe ya Arsenal ndetse akaba na rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil yatangaje impamvu ebyiri zikomeye zirigutuma ikipe ya Arsenal itakaza kandi yarifite amahirwe akomeye ku gikombe cya shampiyona.

    Gabriel Jesus avuga ko impamvu nyamukuru irigutuma ikipe ya Arsenal iri gutakaza amanota cyane aruko iyi kipe igizwe n'abakinnyi bakiri bato ngo indi mpamvu nyamukuru nuko ikipe ya Arsenal idafite abakinnyi bamenyereye gutwara ibikombe ngo cyereka we na Zincheko bavanye mu ikipe ya Manchester City.

    Ibi Gabriel Jesus yabitangaje nyuma y'umukino banganyagamo n'ikipe ya Southampton kuri sitade y'ikipe ya Arsenal Emirates Stadium ibitego 3-3 nabwo bigoranye cyane.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-irigutuma-arsenal-itakaza-ubutitsa-yamenyekanye/

  • Itangazo ryihutirwa rireba abacuruzi n’abaguzi ku bijyanye n’igabanywa ry’ibiciro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko inama y'abaminisiti iteranye ikanzura ko ibiciro bigomba kugabanuka ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ubu hafashwe undi mwanzuro urengera abacuruzi.

    Byaragaragaye ko hari abacuruzi babihombeye mo kuko bo baranguye mbere yuko itangazo ry'igabanuka ry'ibiciro risohoka.

    Niyo mpamvu Ikigo cy'igihugu gishinzwe imisora n'amahoro RRA cyatangaje ko kigiye gusubiza abacuruzi, imisoro ku nyongeragaciro batanze ku byo baranguye mbere y'uko itangazo ry'igabanuka ry'ibiciro risohoka.

    Ibi byatekerejwe ho nyuma yo kubona ko abacuruzi bashobora kuzabihombera mo kandi hari nabashora gukomeza guhenda abantu bitwaje ko bo bagifite ibyo baranguye mbere yuko itangazo risohoka.

    RRA ivuga ko gusubiza aba bacuruzi umusoro bizakorwa hamaze gusuzumwa niba ibyo bavuga ko bafite bitaragurishwa bihura n'ibyo iki kigo kibarura, kuko hari n'abashobora gushaka kubyungukiramo.

     

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rireba-abacuruzi-nabaguzi-ku-bijyanye-nigabanywa-ryibiciro/

  • Tom Close yerekanye umuryango we anifuriza Ab… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 21 Mata 2023 mu masaha y'umugoroba ni bwo Tom Close witegura gushyira hanze Album yise 'Essence’ yasangije abamukurikira ifoto igaragaraza umuryango we.

    Ati: 'Reka mbereke itsinda ryose Ella, Elan, Elai, Ellan n'umwamikazi Tricia mu bakurikire cyane malayika muto Elle. Eid Mubarak ku nshuti z'abayisilamu.'

    Yongera kwibutsa abantu ko kuwa 05 Gicurasi 2023 ari bwo azashyira hanze 'Album' ye ya 8.

    Ku rundi ruhande ariko umugore we yari yambariye umunsi w'ilayidi, benshi iyo babonye uwabigize atyo n’iyo yaba yatumiwe babifata nko kuvumba.

    Uyu mubyeyi amaze kwibaruka abana 4 yabyaranye na Tom Close banafatanya kurera undi biyemeje kubera ababyeyi.

    Tricia yagize ati: 'Amazina niswe yari Shamima bisobanuye uhumura neza.' 

    Ni amagambo aherekejwe n'amafoto meza mu ikanzu y'Abasilamukazi yatangaje ko yambitswe na Dada Kabendera.

    Tom Close uretse kuba ari umwe mu bahiriwe n'umuziki, afite n'inshingano zikomeye mu buzima bw'Abanyarwanda aho ari we Muyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima [RBC].

    Yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia kuwa 30 Ugushyingo 2013 bivuze ko bitegura kwizihiza ikinyacumi bamaze biyemeje kuba umwe.

    Tom Close na Tricia n’abana babo batanu Tricia yizihizanije n’Abasilamu Eid al- FitriYahisemo kwitwa Shamima bivuze uhumura neza Yashimiye Dada Kabendera wamwambitse ikanzu nziza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128336/tom-close-yerekanye-umuryango-we-anifuriza-abayisilamu-irayidi-nziza-tricia-ahishura-izina-128336.html

  • U Bushinwa bwabwiye abashaka kububuza Taiwan ko bari gukina n'umuriro #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Minisitiri Qin Gang yagarutseho ubwo yatangizaga inama izwi nka 'Lanting Forum' yiga kuri politike y'u Bushinwa n'iyo ku rwego rw'Isi muri rusange.

    Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Dilma Vana Rousseff wabaye Perezida wa Brésil, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Gambia, Dr. Mamadou Tangara n'abandi ba dipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa.

    Abateraniye muri iyi nama yabereye i Shanghai bareberaga hamwe ibijyanye 'n'iterambere ry'u Bushinwa n'iry'Isi muri rusange'.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Qin Gang yagaragaje ko 'iterambere igihugu cye kimaze kugeraho ritavuye mu kirere, ahubwo ryavuye mu rugendo rw'intambwe ku yindi ariko rufite intego no gukora cyane kw'abaturage b'iki gihugu barangajwe imbere n'ubuyobozi bwa Perezida Xi Jinping n'ubw'ishyaka ry'aba-communiste muri iki gihugu.'

    Yavuze ko iterambere ry'u Bushinwa 'ryaturutse mu bisubizo iki gihugu cyagiye cyishakamo biturutse mu mateka yacyo n'inyota y'iterambere abaturage b'iki gihugu bari bamaranye igihe.'

    Minisitiri Qin Gang yashimangiye ko iterambere u Bushinwa bumaze kugeraho bwiteguye kurisangiza Isi no gufatanya n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ariko yihanangiriza amahanga akomeje kwivanga mu kibazo cya Taiwan.

    Yavuze ko u Bushinwa bufite inshingano zo kurinda ubusugire n'ubuso bwabwo burimo na Taiwan ndetse ashimangira ko igihugu cye kitazigera cyihanganira ushaka kurogoya uyu mugambi.

    Taiwan ni ikirwa giherereye mu bilometero 160 uvuye ku nkombe z'u Bushinwa ahagana mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

    Mbere ya 1949 ibi bice byombi byari igihugu kimwe, Taiwan ifatwa nk'intara y'u Bushinwa.

    Mbere yo gucikamo ibice, mu Bushinwa hadutse intambara ya gisivile yahanganishije aba-Communist bari bayobowe na Mao Zedong n'abandi batemeraga amahame y'iri shyaka.

    Uku kutumvikana kwateje intambara birangira aba-communist bigaruriye Beijing mu 1949.

    Abari mu Ishyaka ry'Aba-nationalist bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.

    Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk'intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bidashyigikiye ko u Bushinwa bwigarurira Taiwan kuko byagira ingaruka kuri politiki mpuzamahanga y'iki gihugu.

    Abasesenguzi mu by'umutekano bavuga ko kuba u Bushinwa bwakwigarurira Taiwan byateza ibibazo Amerika kuko buhafite ibikorwa bya gisirikare bituma ibasha gucunga umutekano muri Guam na Hawaii.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-bushinwa-bwabiye-abashaka-kububuza-taiwan-ko-bari-gukina-n-umuriro

  • Gen. Kainerugaba ategerejwe i Kigali muri iyi week-end #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS TV yatangaje ko Gen. Kainerugaba araza mu Rwanda kuri uyu wa 22 Mata 2023 muri gahunda y'ibirori by'isabukuru ye yateguriwe na Perezida Paul Kagame.

    Muri uru ruzinduko, Gen. Kainerugaba ngo araherekezwa n'abaminisitiri, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse n'abashoramari.

    Gen. Kainerugaba yizihirije isabukuru y'umwaka ushize mu biro bya Perezida Museveni. Icyo gihe Perezida Kagame yari ahari nk'umushyitsi mukuru.

    Uyu musirikare ugiye kuzuza imyaka 49 y'amavuko araza mu Rwanda nyuma yo guhuriza hamwe Abanyarwanda n'abanya-Uganda i Kabale tariki ya 19 Mata 2023, mu gitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'imipaka y'ibihugu byombi ryabaye mu 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gen-kainerugaba-ategerejwe-i-kigali-muri-iyi-week-end-mu-birori-by-isabukuru-ye

  • MINICOM yaciye amande abacuruzi 20 binangiye bakanga kubahiriza ibiciro bishya #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho kuri bimwe mu biribwa bimo umuceri, ibirayi n'ifu y'ibigori.

    Mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, MINICOM yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 itsinda riturutse muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ikigo gishinzwe uburenganzira bw'umuguzi n'ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi y'Igihugu bakoze ubugenzuzi ku bijyanye n'uko ibi biciro bishya biri kubahirizwa ku masoko.

    Yavuze ko hari abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro bishya byashyizweho.

    Yagize iti'Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n'ifu y'ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by'ibicuruzwa nk'uko bigenwa n'itegeko.'

    Mu gusoza MINICOM yagize iti “Ubugenzuzi buzakomeza hirya no hino mu gihugu.Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda irashimira abacuruzi batangiye gushyira mu bikorwa ibiciro byagenwe, ikanasaba abakinangiye kubikurikiza mbere y'uko bafatwa ngo babihanirwe.

    Kuri wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023,nibwo Guverinoma y'u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y'ibigori n'umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n'iby'ibirayi, nyuma y'uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.

    Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikilo cy'umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w'intete ndende 850 Frw naho bisimati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy'ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.

    Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga, umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.

    Nyuma y'uko ibi biciro bishyizweho, abacuruzi hirya no hino ntabwo bahise bahindura ibyari bisanzwe kuko bamwe bavugaga ko baranguye bahenzwe bityo ko bari bakwiye guhabwa iminsi mike yo kubicuruza.

    Amakuru avuga ko amande aba bacuruzi baciwe ari hagati y'ibihumbi 20 Frw na 100 Frw bitewe ahanini n'ikosa ryakozwe ndetse n'icyiciro cy'umucuruzi abarizwamo.

    Abacuruzi benshi bagaragaje ko hari abari baramaze kurangura ibicuruzwa ku giciro kiri hejuru y'icyo bari gusabwa gucururizaho uyu munsi, ikaba intandaro yo kuba batarashyira mu bikorwa icyemezo cya Minicom.

    Kuri iyi ngingo ariko Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro RRA, kigaragaza ko abacuruzi bakwiye gushyira ku biciro bisanzwe hanyuma bakazasubizwa umusoro ku nyungu bishyuye aho gukomeza kwinangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minicom-yaciye-amande-abacuruzi-20-binangiye-bakanga-kubahiriza-ibiciro-bushya

  • Umugore yishe umugabo we nyuma yo kuvumbura ko yabyaye hanze #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi umunyamategeko w'imyaka 36, ​​Abasiesebanga Ikoiwak, n'abandi batanu bakekwaho kwica umugabo we w'imyaka 41, Barrister Godwin Ikoiwak.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera Ikoiwak, wavukiye mu gace ka Eket gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom muri Nigeria,yapfuye nyuma y'iminsi mike abwiye inshuti ye ndetse bahoze bigana, Barrister Sunny Anyanwu mu kiganiro kuri telefoni ko afitanye ibibazo n'umugore we kubera kumuca inyuma.

    Avuga uko nyakwigendera yapfuye mu rukiko rwisumbuye rwa Uyo, Anyanwu yavuze ko nyakwigendera yamenye amakuru y'uko uyu mugore we yamuciye inyuma abimenyesha umuryango w'umugore we wari wamutumiye mu nama yabereye i Nung Udoe Itak, mu gace ka Ikono, ariko ko atagarutse mu rugo ari muzima.

    Anyanwu wari umutangabuhamya wa 7 w'ubushinjacyaha muri iki kirego, yavuze kandi ko nyakwigendera yamubwiye ko umugore we yajyaga aryamana n'uwahoze ari umuyobozi we,mu mwuga w'amategeko, Barrister, C.I. Odoh.

    Yavuze ko nyakwigendera yamubwiye ko umugore we yaryamanye n'umupadiri, witwa Maurice Mbeke amutera inda ubwo yamukoreraga iwe kandi bafitanye umwana ubu ufite imyaka 19 yitiriye sekuru.

    Nk'uko umutangabuhamya w'ubushinjacyaha abitangaza, nyakwigendera Barrister ntabwo yari azi ko umuhungu bamaze imyaka myinshi babana mu nzu ye, yari umuhungu w'umugore we, kubera ko umugore yari yaramubwiye ko ari murumuna we.

    Yavuze ko nyakwigendera yamubwiye ko igihe cyose umugore we yavugaga ko atwite, atamubonaga, kugeza nyuma yo kubyara amwereka umwana akavuga ko ari uwe.

    Uyu yavuze ko uyu mugabo yishwe kubera ko yari amaze kuvumbura ko uyu mugore we amuca inyuma akanabyarana n'abandi bagabo.

    Itsinda ry'ubushinjacyaha riyobowe n'umuyobozi w'ubushinjacyaha, muri Leta ya Akwa Ibom, Barr. Joseph Umoren yacuranze amajwi mu ruhame yafashwe uyu mugore.

    Kugeza ku rupfu rwe, Barrister Ikoiwak yari umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubutabera ya Akwa Ibom.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yishe-umugabo-we-nyuma-yo-kuvumbura-ko-yabyaye-hanze

  • Umupasiteri yafunzwe azira koza imyanya y'ibanga y'umugore akoresheje amazi arimo umunyu #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'umubeshyi wo muri Ghana, Kelvin Abeka, yatawe muri yombi azira kwiyitirira intumwa y'Umuhanuzi uzwi cyane muri icyo gihugu Emmanuel Aboagye uzwi nka Ogyaba.

    Abeka yamenyekanye nyuma yo guhamagara umugore utwite akamuhatira kumwoza mu myanya ndangagitsina ye n'amazi arimo umunyu.

    Uyu mupasiteri w'ikinyoma washinze urusengero rwitwa Divine Fire Ministry ahitwa Kofordua yatakarijwe icyizere nyuma y'icyo gikorwa kigayitse.

    Ibi byamenyekanye nyuma y'uko umuhanuzi Ogyaba, washinze kandi akaba n'umuyobozi w'itorero rya Holiness of Christ Zion Ministry,ahase ibibazo uyu Abeka mu biro bye.

    Muri videwo yashyizwe hanze na Oman Channel, Abeka yemeye ko yigize pasiteri muto w'umuhanuzi Ogyaba kugira ngo yigarurire imitima y'abantu batamuzi.

    Umuhanuzi Ogyaba yagize ati “Yagiye kureba uyu mugore iwe amutera ubwoba ko najya kubyara azapfa ndetse ko ashaka kumuha imbaraga z'umwuka zamufasha ntibizabeho.

    Yaramufashe umujyana mu bwogero bwe hanyuma amwoza mu myanya y'ibanga akoresheje amazi arimo umunyu.”

    Uyu mugore wari utwite cyane wagizweho ingaruka n'ibikorwa bya Abeka nawe yari muri ibyo biro ubwo uyu yahatwaga ibibazo.

    Abeka yagerageje gushyigikira ibikorwa bye, avuga ko yakoraga ku itegeko ry'Imana.

    Ntabwo hagaragajwe igihe ibi byabereye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yafunzwe-azira-koza-imyanya-y-ibanga-y-umugore-akoresheje-amazi

  • Umusore yaciye ikiganza umugore amuhora ko yanze kumushyingira umukobwa we #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 26 uzwi ku izina rya Naison Kamwendo yafatiwe ahitwa Ntcheu muri Malawi azira guca ikiganza cy'umugore nyuma yuko uwo mugore yanze icyifuzo cye cyo kumushyingira umukobwa we w'imyaka 19.

    Umuvugizi wa Polisi ya Ntcheu, Rabecca Ndiwate, avuga ko Kamwendo yakoze iki cyaha ku wa kane w'iki cyumweru.

    Ndiwate avuga ko uyu mukobwa wabaye nyirabayazana, ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ariko Kamwendo yashakaga kumurongora

    Nyina w'uyu mukobwa Charity Chailosi yanze icyo cyifuzo avuga ko umwana we agomba kwibanda ku ishuri gusa.

    Ku wa kane, uyu mukobwa yagiye ku ishuri ahitwa Masasa gusa uyu Kamwendo ngo ntiyishimiye ko ajyayo badashyingiranwe.

    Ndiwate avuga ko Kamwendo yagiye kwa Chailosi afite umupanga,amutema ukuboko kw'ibumoso.

    Ati: 'Abagiraneza barokoye Chailosi bahamagara Polisi imujyana ku kigo nderabuzima cya Masasa. Nyuma yaje koherezwa mu bitaro by'akarere ka Dedza aho ari kwivuriza '.

    Abapolisi bo mu ishami rya polisi rya Lizulu bataye muri yombi Kamwendo kubera icyo cyaha yakoze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yaciye-ikiganza-umugore-amuhora-ko-yanze-kumushyingira-umukobwa-we

  • Umugabo yishe nyina amushinja kumuroga igitsina cye ntigikore #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite imyaka 34 y'amavuko ukomoka ahitwa Binga mu ntara ya Matabeleland y'Amajyaruguru,muri Zimbabwe, bivugwa ko yishe nyina w'imyaka 67 nyuma yo kumushinja ko yaroze ubugabo bwe ntibukore neza

    Amakuru ko mubwo nyina yari yicaye mu gikoni hamwe n'abandi bagize umuryango, Juma yinjiye iwabo mu rugo afite ishoka.

    Uyu ngo yahise atangira gushinja nyina ko ari umurozi ndetse ngo yaroze igitsina cye kikaba kibura mu minota mike hanyuma kikongera kugaruka.

    Yahise amutema n'ishoka inshuro nyinshi bimuviramo urupfu.

    Nyuma yo gukora icyo cyaha,uyu Juma ngo yagerageje guhunga ariko abagize umuryango n'abaturanyi babo baramukurikirana babasha kumufata.

    Bamuhambiriye umugozi bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamativi aho yashinjwe icyaha cy'ubwicanyi.

    Sumayili Jumaukomoka mu Mudugudu wa Kalima ntabwo yasabwe kwiregura ubwo yitabaga umucamanza wa Binga Urgent Vundla.

    Yongeye gufungwa by'agateganyo kugeza ku ya 21 Mata maze agirwa inama yo gusaba gufungurwa atanze ingwate mu Rukiko Rukuru.

    Uyu Juma avuga ko yagiye kwivuza k'umuhanuzi amuhishurira ko nyina Josephine Njinjwe ariwe wamuroze gutuma igitsina kikajya kibura.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-nyina-amushinja-kumuroga-igitsina-cye-ntigikore