Blog

  • APR FC iguye mu nzara za Police FC, itakaza u… – #rwanda #RwOT

    Mashami Vicent abaye umutoza mbere wa Police FC ubashije gutsinda APR FC mu mikino ya shampiyona kuva mu 2009. wari umukino Police FC yaje yiteguye ndetse ifite abakinnyi benshi bavuye mu ikipe ya APR FC bari bafite umujinya mwinshi wo kwigaragaza imbere y’iyi kipe.

    wari umukino wa mbere wari ubereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium nyuma yaho ihinduriwe izina. APR FC yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho Kiyovu Sports banganyaga amanota yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1

    uko umukino wagenze

    97″ Umukino urarangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ariko wari ikirarana.

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota 7 nyuma yaho imonata isanzwe y’umukino irangiye Police FC igifite ibitego 2 kuri 1 cya APR FC

    82″ igitego umusifuzi aracyanze bari bamaze gutereka mu kibuga hagati, avugako habayeho kurarira

    Alain Kitonda yagiye mu kibuga asimbuye ariko nta mpinduka yakoze

    80″ Igitego cya Police FC

    Police FC itsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Iyabivuze ku mupira azamukanye mu kibuga hagati.

    77″ umunyezamu Kwizera Janvier aryamye hasi bigaragara ko yagize ikibazo ubwo yarwanaga no gufata umupira.

    75″ Omborenga azamuye umupira uturutse iburyo, umunyezamu wa Police FC akozeho umupira uramucika, usanga Mugisha Gilbert wari waranganye bituma umurengana.

    70″ Mugisha Didier ari kugenda acumbagira nigaragara ko yagize ikibazo cy’imvune.

    Mashami Vicent utoza Police FC, arimo gusoma umukino

    60″ APR FC ikoze impinduka Ishimwe Fiston ava mukibuga hinjira Alain Kwitonda ajya mukibuga, Anicet asimbura Yannick Bizimana

    abafana ba Police FC bari babukereye bashaka gushyira hasi APR FC

    ikipe ya Kiyovu Sports i Muhanga imaze gutsinda ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-1

    Ishimwe Fiston umukino we wa mbere yabanje mu kibuga mu ikipe ya APR FC, yahise atsinda igitego

    45″ igice cya kabiri kiratangiye, APR FC ikaba ikoze impinduka, Niyibizi Ramadhan ava mu kibuga, Nshuti Innocent ajyamo.

    45″ Igice cya mbere kirangiye Police FC ifite ibitego 2 kuri 1 cya APR FC

    APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ari nako Kiyovu Sports yishyuraga Gorilla FC

    Savio umanitse akaboko, yishimira igitego cya kabiri cya Police FC

    abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

    Mugisha Didier arekura ishoti ryavuyemo igitego

    42″ igitego cya mbere gitsinzwe na Ishimwe Fiston ku mupira wari uturutse muri koroneri

    38″ Nshuti Savio atsinze igitego cya kabiri cya Police FC ku mupira ateye n’akaguru k’iburyo, Ishimwe Pierre ntiyamenya aho umuoira unyuze

    32″ Police FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier amaze gucika ba myugariro ba APR FC, areba uko Ishimwe Pierre ahagaze atereka umupira mu izamu

    15″ abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Ishimwe Pierre

    Omborenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Rwabuhihi Aime Placide

    Nshimiyimana Yunussu

    Niyibizi Ramadhan

    Ruboneka Bosco

    Bizimana Yannick

    Mugisha Bonheur

    Ishimwe Fiston

    Police FC ikomeje kurusha ikipe ya APR FC ubona ko itari singa mu mukino, abakinnyi barimo Miggy, Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Savio, bari kugora APR FC nk’ikipe babyuzemo, abenshi bakayivamo nabi

    10″ abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Kwizera Janvier ‘Rihungu’

    Ruhumuliza Patrick

    Rurangwa Mossi

    Moussa Omar

    Rutanga Eric

    Mugiraneza Jean Baptiste

    Nsabimana Eric ‘Zidane’

    Hakizimana Muhadjiri

    Mugisha Didier

    Iyabivuze Osee

    Nshuti Dominique Savio

    Ben Moussa, asuhuzanya Mashami utoza Police FC

    Savio na Omborenga ba kapiteni ku mpande zombi

    06″ Mugisha Didier wa Police FC ahushije igitego ku mupira yari ahawe na Rutanga Eric ariko ashatse gushota umupira ukupita kuri Rwabuhihi ujya hanze

    03″ Police FC itangiye igora ikipe ya APR FC cyane ndetse ubona ko ishaka gutsinda hakiri kare

    15:02″ reka tongere tubahe ikaze

    umukino uhiza APR FC na Police FC urangiye, aho ikipe ya APR FC ariyo itangije umukino ilana iri gutsinda iganisha mu biryo, naho Police FC ikaba iri gutsinda igana ku Ryanyuma

    14:55″ amakipe yombi avuye mu rwambariro, aho ikipe ya APR FC yambaye imyneda yayo y’umweru n’umukara, naho Police FC ikaba yambaye ubururu bw,ijuru.

    14:35″ amakipe yambi agiye mu rwambariro guhindura imyenda, aho ari bugaruke atangira umukino.

    14:20″ APR FC yinjiye mu kibuga nayo itangiye kwishyushya ndetse abakinnyi hafi ya bose barahabaye

    14:15″ Police FC ubu niyo iri kwiyushya yonyine kuko APR FC ntirinjira mu kibuga

    14:00″ APR FC nayo igeze kuri sitade mu modoka yayo igezweho

    13:55″ Ikipe ya ikipe ya Police FC niyo igeze muri Sitade mbere n’ikipe ya kiriye umukino.

    Sitade ya Kigali Pele Stadium imaze kuberaho imikino 2 harimo imikino yo mu nama ya FIFA, ndetse n’umukino ikipe y’igihugu Amavubi yakiriyemo Benin mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, gusa iyi mikino yose nta bafana bari bemerewe kwinjira.

    abafana ba Police FC bategereje kwinjira Umwaka ushize Police FC, niyo yatwarihweho igikombe nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0. Ikipe ya Police FC iri mu makipe yatangiye nabi, kuko ku munsi wa 3 wa shampiyona yari ku mwanya wa 14 n’inota rimwe, kuri ubu ikaba ifite amanota 42 ku munsi wa 25 wa shampiyona

    13:00″ Ni bwo umunyamakuru wa inyaRwanda uri kuri stade iberaho uyu mukino yatangiye kugeza ku basomyi bayo bimwe mu byo bamenya kuri aya makipe agiye guhura. Police FC ibaye ikipe ya mbere yakiriye umukino kuri Kigali Pele Stadium nyuma yaho ihinduriwe izina.

    Ben Moussa utoza APR FC yagaragaje urwego ruri hasi ndetse Mashami akaba yamugoye cyane

    Iyabivuze watsinze igitego umusifuzi yemeza ko yari yaraririye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128342/live-police-fc-vs-apr-umukino-wa-mbere-kuri-sitade-ya-pele-128342.html

  • Reba ifoto ya rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest akiri umwana muto – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ifoto ya rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Al Wahda SC yo muri Syria, Sugira Ernest akiri umwana muto ikomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore wanyuze mu makipe nka Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali, yafotowe iyi foto agifite nk'imyaka 7, gusa uko yasaga ntacyahindutse usibye ko ubu yakuze akavamo umusore ushinguye.

    Source : https://yegob.rw/reba-ifoto-ya-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-sugira-ernest-akiri-umwana-muto-ifoto/

  • Umusore yaciye akaboko umugore wanze kumushyingira umukobwa we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 26 uzwi ku izina rya Naison Kamwendo yafatiwe ahitwa Ntcheu muri Malawi azira guca ikiganza cy'umugore nyuma yuko uwo mugore yanze icyifuzo cye cyo kumushyingira umukobwa we w'imyaka 19.

    Umuvugizi wa Polisi ya Ntcheu, Rabecca Ndiwate, avuga ko Kamwendo yakoze iki cyaha ku wa kane w'iki cyumweru.

    Ndiwate avuga ko uyu mukobwa wabaye nyirabayazana, ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ariko Kamwendo yashakaga kumurongora

    Nyina w'uyu mukobwa Charity Chailosi yanze icyo cyifuzo avuga ko umwana we agomba kwibanda ku ishuri gusa.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yaciye-akaboko-umugore-wanze-kumushyingira-umukobwa-we/

  • Umupasiteri yafunzwe nyuma yo koza mu gitsina cy’umugore n’amazi arimo umunyu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'umubeshyi wo muri Ghana, Kelvin Abeka, yatawe muri yombi azira kwiyitirira intumwa y'Umuhanuzi uzwi cyane muri icyo gihugu Emmanuel Aboagye uzwi nka Ogyaba.

    Abeka yamenyekanye nyuma yo guhamagara umugore utwite akamuhatira kumwoza mu myanya ndangagitsina ye n'amazi arimo umunyu.

    Uyu mupasiteri w'ikinyoma washinze urusengero rwitwa Divine Fire Ministry ahitwa Kofordua yatakarijwe icyizere nyuma y'icyo gikorwa kigayitse.

    Ibi byamenyekanye nyuma y'uko umuhanuzi Ogyaba, washinze kandi akaba n'umuyobozi w'itorero rya Holiness of Christ Zion Ministry,ahase ibibazo uyu Abeka mu biro bye.

    Source : https://yegob.rw/umupasiteri-yafunzwe-nyuma-yo-koza-mu-gitsina-cyumugore-namazi-arimo-umunyu/

  • APR FC yatsinzwe na Police FC itakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu, umukino wa Rayon usubikwa watangiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1, wafashwe na Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1.

    Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, akaba ari na wo mukino wa mbere wa shampiyona wabereye kuri iyi Stade kuva yavugururwa.

    APR FC yari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona inganya amanota na Kiyovu Sports 53, ntabwo yifuzaga gutakaza uyu mukino.

    Mu minota 10 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yabonetse uretse ku munota wa 8 aho Savio yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya APR FC ariko Iyabivuze Ose ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 15 APR FC yahushije igitego cyabazwe, ni kuri kufura yatawe na Ishimwe Christian maze ayiteye uyoboka mu izamu ariko uhura n’umukinnyi wa APR FC awikuriramo.

    Police FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 32 gitsinzwe na Mugisha ku mupira wari uvuye kuri Rurangwa Mosi.

    APR FC wabonaga yavuye mu mukino yaje gutsindwa igitego cya kabiri na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 38.

    APR FC yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 42, Mugisha Bonheur yateye mu izamu Kwizera Janvier awukuramo maze Ishimwe Fiston awushyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Niyibizi Ramadhan aha umwanya Nshuti Innocent.

    Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka 2, Ishimwe Anicet na Kwitonda Alain Bacca binjira mu kibuga havamo Bizimana Yannick na Ishimwe Fiston.

    Ku munota wa 80, Police FC yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Iyabivuze Ose ariko abasifuzi baracyanga bavuga ko habayemo kurarira.

    APR FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino wabaye Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1.

    Umukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports wasubitswe utarangiye amakipe anganya 1-1, ni nyuma y’uko haguye imvura nyinshi.

    Ubu Kiyovu Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 56, APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 53.

    Gahunda y’umunsi wa 26

    Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023

    Police FC 2-1 APR FC
    Rwamagana City vs Rayon Sports (interrupted)
    Kiyovu Sports 2-1 Gorilla FC
    Marines FC 2-1 Rutsiro FC
    Sunrise FC vs Etincelles FC
    Mukura VS 3-2 Espoir FC

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023

    Musanze FC vs AS Kigali
    Bugesera FC vs Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinzwe-na-police-fc-itakaza-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-umukino-wa-rayon-usubikwa-watangiye-amafoto

  • Kicukiro: Habereye igitangaza nka kimwe mu byo Umwana w’Imana Yesu Kristu yakoraga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kicukiro mu murenge Kicukiro haravugwa inkuru idasanzwe y'abaturage batunguwe no kubona umugabo wari ufite ubumuga bwo kutavuga abyuka avuga.

    Uyu mugabo witwa Nduwayezu Pascal, yatangarije Tv1 dukesha iyi nkuru ko ubwo yari afite imyaka 18 asoje amashuri yisumbuye, yarabyutse maze yumva ijwi ntirisoka ndetse n'amatwi ye atumva.

    Ubwo yahise atangira kugira imfunwe maze ayoboka inzira y'amasengesho, yanavuze ko yigeze kujya gusengera kwa nyakwigendera Padiri Obald maze amubwira ko nakomeza kwizera azavuga.

    Pascal yageze aho ashaka umugore nawe wari ufite ikibazo nkicye, avuga ngo yumvaga azanye umugore uvuga yari kuzamutesha umutwe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023 nibwo igitangaza cyabaye maze mu masaha ya mugitondo, Nduwayezu Pascal yitura hasi ahita ataka ndetse n'ijwi ritangira kuza ubwo kugeza ubwo Tv1 yamusuraga maze ayisangiza iby'iyo nkuru.

    Nduwayezu Pascal wari umaze imyaka 12 atavuga none ubu yavuze

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-habereye-igitangaza-nka-kimwe-mu-byo-umwana-wimana-yesu-kristu-yakoraga-amafoto/

  • Muhanga: Umugabo yapfiriye kuri moto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Muhanga umugabo witwa Nizeyimana Janvier uri mu kigero cy'imyaka 38 yapfuye urupfu rutunguranye aho yarari kuri moto avuye kwivuza ku bitaro bya Kabgayi.

    Uwo mugabo yapfuye ageze mu mujyi wa Muhanga ahari banki y'abaturage aho yaryamye mu mugongo w'umumotari warumuhetse aramwururutsa hashize akanya ahita ashiramo umwuka.

    Umunyamabanga nshingwa bikorwa wo mu murenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yemeje aya makuru avuga ko uwo mugabo yapfiriye kuri moto.

    Uwo mugabo yarasanzwe akora akazi k'ubukarani mugace bita Mucyakabiri mu karere ka Muhanga.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugabo-yapfiriye-kuri-moto/

  • “Ntakurira bombo mu ishashi” Nyagatare hari abadakozwa ibyo kugura udukingirizo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bukanguramvaga bw'ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugamije gushishikariza urubyiruko kwifata byakanga bagakoresha agakingirizo, urubyiruko rwo muri Rukomo ntirubikozwa.

    Gusa hari bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo.

    Bakaba basaba inzego zibishinzwe kubafasha kutubona byoroshye kuko, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    N'ubwo hari abazi ingaruka mbi ziterwa no kudakoresha agakingirizo mu gihe k'imibonano mpazabitsina, hari abandi bagifite imyumvire iri hasi bavuga batebya bati 'Ntakurira bombo mu ishashi' bishatse kuvuga ko iyo bakoreye aho aribwo banyurwa.

    Gusa RBC igira inama urubyiruko ko bakifata ntibishore mu mibonano mpazabitsina, gusa igihe kwifata byanze bakibuka gukoresha agakingirizo, iyo utagakoresheje bishobora kubyara ingaruka mbi, harimo nko kubyara imburagihe, ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpazabitsina nka virusi itera SIDA.

    Source : https://yegob.rw/ntakurira-bombo-mu-ishashi-nyagatare-hari-abadakozwa-ibyo-kugura-udukingirizo/

  • Umugabo yishe mama we amutemesheje ishoka amuziza ko yamurogeye igitsina ntigikure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ngo yatangiye gushinja nyina ko ari umurozi amubwira ko yaroze igitsina cye kuburyo rimwe kibura kikongera kikagaruka.

    Yahise amutema inshuro nyinshi cyane koresheje ishoka bimuviramo urupfu.

    Nyuma yo kwica nyina akagerageza guhunga abagize umuryango we bafatanije n'abaturanyi bamufashe.

    Nyuma bamuhambirije umugozi bamujyana kuri polisi ashinjwa icyaha cy'ubwicanyi. Ubwo yitabaga umucamanza ntago yigeze asabwa kwiregura.

    Yarafunzwe kugeza ubwo yaje kugirwa inama yo gutanga ingwate ngo afungurwe icyitwa 'bail', aho uyu mugabo avuga ko yagiye guhanuza ku mupfumu akamubwira ko nyina ari we wamuroze igitsina cye ntigikore.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishe-mama-we-amutemesheje-ishoka-amuziza-ko-yamurogeye-igitsina-ntigikure/

  • Urutonde ry’abakinnyi 9 basigaye imbokoboko kubera gukora gatanya n’abagore babo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abakinnyi babaye ibyamamare mu guconga ruhago gusa batigeze bahirwa n'urushako kuko batandukanye n'abagore babo bari barasezeranye.

    Yegob twifuje kubasangiza urutonde ry'abakinnyi 9 batandukanye n'abagore babo maze batakaza imitungo yabo itagira ingano.

    1.Emmanuel Eboue

    Umunya-Côte d'Ivoire Eboue wakiniye ikipe nka Sandland, Galatasaray ndetse na Arsenal yabuze abana ndetse n'imitungo ye yose kubera gutanduna n'umugore we.

    2. Louis Saha

    Ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa wakiniye amakipe nka Manchester United, Everton ndetse na Tottenham Hotspur. Yatakaje kimwe cya kabiri cyumutungo we nyuma yo gutandukana

    3. Wes Brown

    Wes Brown uvuka mu Bwongereza yakiniye ikipe nka Sandland ndetse na Manchester United, yatangaje ko yahombye bikomeye cyane nyuma yumwaka atandukanye n'umugore we. Nubwo yinjizaga amapawundi ibihumbi 50 buri cyumweru muri Manchester United.

    4. David James

    Umwongereza David James wakiniye amakipe nka Manchester City ndetse na Liverpool we yatakaje byose nyuma yuko umugore we batandukanye nyuma biba ngombwa ko ibintu bye byose bitezwa cyamunara kugirango abone amafaranga.

    5. Thierry Henry

    Umufaransa Thierry Henry wakiniye Arsenal ndetse na FC Barcelona, yishyuye umugore batandukanye miliyoni 10 bituma agira ibibazo byo mumutwe mumwaka wa mbere agikinira ikipe ya Barcelona.

    6. Ryan Giggs

    Giggs wakiniye ya Manchester United, yishyuye miliyoni 40 zamapawundi umugore we nyuma yo gutandukana.

    7. Ray Parlor

    Parlor wakiniye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza ndetse na Romford, umugore batandukanye yatwaye kimwe cya kabiri cyumutungo we ungana nka miliyoni 10 harimo inzu ya miliyoni 2.5.

    8. Jamie Redknapp

    Redknapp wakiniye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza ndetse na Barton on Sea. Umugore we yatwaye kimwe cya kabiri cyumutungo we ungana na miliyoni 15 zamapawundi nyuma yo gutandukana.

    9. Tendai Ndoro-

    Ndoro wo muri Zimbabwe yakiniye Mpumalanga Black Aces F.C. Yatakaje byose ku mugore we batandukana kuko yari yarasinye imitungo mu izina ryumugore.

    Source : https://yegob.rw/urutonde-ryabakinnyi-9-basigaye-imbokoboko-kubera-gukora-gatanya-nabagore-babo-amafoto/