Blog

  • Rusizi: Ingo zirenga 900 zibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Rusizi ni Akarere kakigaragaramo umuco wo gushaka abagore benshi by'umwihariko ukaba ugaragara mu mirenge yitaruye Umujyi wa Kamembe. Abagatuye bavuga ko uyu muco uri mu bitiza umurindi amakimbirane.

    Mutangana Jonathan, Umuyobozi w'Umudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo, Umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko aho batuye ingo zibanye mu makimbirane zihari.

    Ati 'Biterwa ni uko usanga hari abagabo batarumva neza ibijyanye n'uburinganire. Ibyo rero bituma hari abagira amarari yo kuzana abagore benshi nta n'akazi gahari bigatuma ubonye duke adushyira ku nshoreke ye akunze vuba. Bigatuma mu rugo rukuru abana batiga neza,mituweli ntitangwe bigakurura amakimbirane'.

    Nsabimana Joseph wo mu Murenge wa Butare, yavuze ko amakimbirane yo mu ngo aturuka ku kutaganira hagati y'abashakanye buri wese agashaka gukora ibye atagishije inama mugenzi we.

    Ati 'Amakimbirane yo mu rugo urebye atangirira ku tuntu duto, urugero nk'umugabo avuye mu rugo atavuganye n'uwo bashakanye ngo amubwire aho agiye iyo agarutse amushinja ko avuye mu bandi bagore, atafata umwanya ngo amusobanurire atuje amakimbirane agahita avuka ubwo'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi yavuze ko bitewe n'uko ingo zigabanyije mu masibo no mu midugudu bitagorana kumenya ingo zibanye mu makimbirane.

    Mu ngo zibanye mu makimbirane ni ho haba higanje ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo guta amashuri kw'abana, kutishyura ubwisungane mu kwivuza, abana bata ingo bakajya mu muhanda, igwingira n'ibindi.

    Nduwumuremyi yavuze ko iyo bamenye ko urugo runaka rubanye mu makimbirane barugenera amahugurwa ku mibanire myiza.

    Ati 'Hari aho dufatanya n'abanyamadini n'ingo zibanye neza zikabaha ubuhamya bwazo.'

    Raporo Akarere ka Rusizi gaherutse guhabwa n'imirenge 18 ikagize, igaragaza ko gafite ingo zigera kuri 910 zibanye mu makimbirane. Iyi mibare yaragabanutse kuko hari ingo 300 zahuguwe ziva mu makimbirane ubu zibanye neza.

    Muri rusange Akarere ka Rusizi gafite ingo zirenga ibihumbi 90 zituwemo n'abaturage ibihumbi 480.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ingo-zirenga-900-zibanye-mu-makimbirane

  • Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo nyuma yaho itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho APR FC banganyaga amanota itsindwa na Police FC ibitego 2-1.

    Wari umukino w'umunsi wa 24 wa Shampiona y'u Rwanda utari wabereye igihe wahuje urucaca na Gorilla FC ubera kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023.

    Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC ntabwo yatangiye neza kuko yabanje gutsindwa na Gorilla FC, nyuma gato yaje kubona intsinzi binyuze kuri myugariro Ndayishimiye Thierry ndetse na Bigirimana Abedi bahesheje amanota atatu ikipe ya Kiyovu SC.

    Uko Kiyovu SC yari mu byishimo byo kubona itsinzi ku ruhande rwa APR FC byari agahinda kuko yo yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho itsinzwe na Police FC ibitego 2-1.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho Police FC yari yakiriye uyu mukino yabonye itsinzi ndetse inatangira ifungura amazamu ya APR FC.

    Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ndetse na Nshuti Savio Dominic naho ku ruhande rwa APR FC yo itsindirwa na Ishimwe Fiston, ni ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukino.

    Mu karere ka Ngoma ho haberaga umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports, ni umukino wasubitswe kuri uyu munsi bamaze gukina iminota 27.

    Uko gusubikwa k'uyu mukino byatewe no kugwa kw'imvura nyinshi yaguye muri kariya gace, uyu mukino ukaba wasubitswe ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukino hanzuwe ko uzakinwa kuri iki cyumweru hagakinwa uminota yari isigaye, ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Mukura VS yatsinze Espoir FC ibitego 3-2, Marines FC yo yatsinze ibitego 2-1.

    Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 3-0.

    Kuri iki cyumweru ikipe ya Musanze FC irakira AS Kigali bakinire i Musanze kuri Sitade Ubworoherane naho Bugesera FC izakira Gasogi United i Bugesera.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 56 irakukirwa na APR FC ifite 53, Rayon Sports ikagira 49 naho Police FC ikagira amanota 45.

    The post Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe

  • Premier League: Liverpool yitwararitse kuri N… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’iminota 45  ubera kuri sitade ya Liverpool, Anfield. Abakinnyi 11 Liverpool babanje mu kibuga: Becker, Alexander-Arnold, van Dijk, Konaté, Robertson, Fabinho, Henderson, Jones, Salah, Diogo Jota na Gakpo.

    Mu minota 15 ya mbere umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane kurusha gusatirana ku mpande zombi. Bigeze mu minota 20 ni bwo abasore ba Liverpool batangiye gucurika ikibuga bacira umurongo aba Nottingham Forest, gusa nabo bacungira ku kwirukankana imipira. 

    Abakinnyi 11 ba Nottingham babanje mu kibuga: Navas, Felipe, McKenna, Niakhaté, Mangala, Renan Lodi, Danilo, Williams, Gibbs-White, Awoniyi na Freuler.

    Ku munota wa 34 Liverpool yashoboraga kubona Penariti ku mupira wari uzamuwe na Diogo Jota maze Moussa Niakhate awukozaho intoki ariko umusifuzi arasanza ntiyatanga penariti.

    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Liverpool yarase uburyo bukomeye bugera kuri 2, hari aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura isanga Jota ashyize ku mutwe umupira unyura hejuru y’izamu gato ndetse kandi hari umupira Trent yabonye ahawe na Gakpo ariko agenda gake uramurengana.

    Igice cya kabiri cyatangiye Liverpool ibona igitego cya 1 ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Trent Alexander Arnold maze umupira uragenda ukubita mu bitugu bya myugariro wa Nottingham Forest ugarukira Fabinho nawe ashyira ku mutwe umupira usanga Diogo Jota ahita atsinda igitego gutyo. 

    Abasore ba Nottingham Forest bishimira igitego cya 1

    Nottingham Forest bidatinze yahise itsinda igitego cyo kwishyura aho ku munota wa 51 Morgan Gibbs yazamuye umupira mwiza ashaka Neco Williams maze arekura ishoti rikubita ku birenge bya Ibrahima Konate maze umuzamu agiye kuwufata uranga ujya mu izamu. 

    Nyuma y’iminota 3 gusa Liverpool yabonye kufura mu kibuga hagati maze izamurwa na Fabinho umupira uragenda usanga Jota awufungisha igituza ubundi arekura ishoti rihita ryerekeza mu nshundura igitego cyakabiri kiba kirabonetse. 

    Ku munota wa 60 Liverpool yakoze impinduka 2 mu kibuga havamo Gakpo na Fabinho hinjiramo Núñez na Thiago wari amaze igihe yaravunitse.

    Nyuma yuko Liverpool ibonye igitego cya 2 yakomeje gusatira ariko Navas agakora ibikomeye akuramo ibitego byabazwe, ku munota wa 67 Gibbs-White yarekuye ishoti ari mu rubuga rw’amahina maze Konate agerageza kurikuramo biranga ahita yitsinda igitego cya 2.

    Nyuma y’iminota 3 gusa Liverpool yahise itsinda igitego cya 3 aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura maze Jota wari warariye ageregeza gushyira ku mutwe ntiyagera ku mupira uhita usanga Mohammed Salah atsinda igitego cya 3.

     Umukino warangiye Liverpool ibonye amanota 3, imibare yo kuza mu makipe 4 ya mbere itangira gushoboka. Kugeza ubu ikipe Newcastle United ya 4 irayirusha amanota 6 gusa.

    Ikipe ya Liverpool ni iya 4 n’amanota 50 naho Nottingham Forest yo ni iya 19 n’amanota 27 ku rutonde rw’agateganyo muri Premier League.

    Diogo Jota watsinze ibitego 2

    Mohammed Salah yishimira igitego cya 3 yatsinze

    Umutoza wa Nottingham Forest akomerewe n’imibare bitewe n’uko ikipe atoza ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128363/premier-league-liverpool-yitwararitse-kuri-nottingham-forest-itangira-kubara-imibare-ishob-128363.html

  • Umwe aracyabana n’ababyeyi! Itandukaniro ry’i… – #rwanda #RwOT

    Bukayo Saka afite imyaka 21 ndetse no kuba ikipe ye ya Arsenal iri guhatanira igikombe abifitemo uruhare rukomeye. 

    Jack Grealish we afite imyaka 27, akaba yaragiye muri Manchester City aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amayero avuye muri Aston Villa.  Uyu mukinnyi nawe ari gufasha Man City kwitwara neza.

    Nubwo aba bakinnyi bombi ari abahanga mu bijyanye no kugumana umupira ku kirenjye, ariko hanze y’ikibuga babayeho ubuzima butandukanye.

    Mu bijyanye n’imyambaro, Jack Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci, bivuze ko kwambara neza biri mu bintu yitaho cyane. 

    Bukayo Saka ni umuntu wicisha bugufi, ibintu byo kwambara neza ntabwo ari ibintu bye kuko yatwawe n’idini cyane ndetse yibanira n’ababyeyi.

    Jack Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci

    Aba bombi ni inshuti magara cyane cyane iyo bahuriye mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza usanga bari kumwe cyane. Bakunda kumvikana banabyivugira ko ari inshuti ugasanga buri wese ashimagiza undi.

    Grealish aganira na Talk Sports yavuze ko Bukayo Saka ari umwana mwiza wo kwizerwa kandi akunda cyane. Yagize ati”Ejo bundi nagiye kwa se mubwira ko nkunda umuhungu we kandi ko ari umunyabigwi mu mupira w’amaguru. Bukayo Saka avugisha ukuri, niwe mwana mwiza kurusha abandi bose”.

    Ku bijyanye no guhembwa, Jack Grealish ajya muri Mani City muri 2021 yakoze amateka yo kuba umwe mu mu bakinnyi baguzwe amafaranga menshi muri Premier League.

    Buri cyumweru ahembwa agera ku bihumbi 300 by’amayero kandi afite n’inganda nyinshi yamamariza. Mu kwezi kwashize uyu mukinnyi yasinyanye amasezerano na Puma ahabwa akayabo k’amafaranga. Nk’uko twabivuze haruguru kandi Grealish yamamariza uruganda rwa Gucci.

    Bukayo Saka we aheruka gusinya amasezerano mashya muri Arsenal aho yahise ashyirwa ku rwego rumwe na Grealish, ahembwa ibihumbi 300 by’amayero ku cyumweru. 

    Bukayo Saka na Jack Grealish ni inshuti magara

    Mbere y’uko yongera amasezerano, yahembwaga agera ku bihumbi 70 by’amayero, aya yari amafaranga make ugereranyije n’abo bakinana ndetse n’umusaruro atanga. 

    Ku bijyanye no kwamamaza uyu mukinnyi yamamariza uruganda rukora imyambaro rwa New Balance, yambara inkweto z’uru ruganda ndetse akanambara imyambaro yarwo mu gihe ari kuruhuka. Kugira ngo yamamarize uru ruganda yahawe agera kuri miliyoni 1.8 y’amayero.

    Ku bijyanye n’aho kuba kuri Bukayo Saka, muri 2021 yimuye ababyeyi be bakomoka muri Nigeria bava mu nzu yari yarakuriyemo bajya mu nzu igezweho, iyo nzu iherereye mu bilometero 5 uvuye ahitwa i Wembley. Uyu mukinnyi abanye neza cyane n’ababyeyi be.

    Mu mwaka ushize Grealish yishyuye miliyoni 6 z’ama pound agura inzu itangane, ifite ubuso bungana na hegitari zirenga 20, iyi nyubako ifite ahagwa kajugujugu, ikibuga cya tennis, ikibuga cya golf, ikiyaga cy'uburobyi, n’umwanya uhagije w’ikibuga cy’umupira cyuzuye.

    Hejuru y’ibyo, iyi nzu ifite ibyumba birindwi birimo pisine nini yo kogeramo, ahakorerwa imyidagaduro, siporo, hamwe n’aho umuntu yanywera divayi.

    Jack Grealish iyo nta mikino ihari bari mu biruhuko, akunda kuba yibereye ahitwa i Biza cyangwa agafata inshuti ze bakigira i Las Vegas. 

    Bukayo Saka we nta kintu gikomeye akora gitwara amafaranga. Uyu rutahizamu wa Arsenal nta na rimwe yari yavuga ubwoko bw’imodoka afite cyangwa indi mitungo afite.

    Bukayo Saka ni umuntu usanzwe ujya mu rusengero cyane. Akunda kujya mu rusengero rw’ibanze rwa Edward Betham rwo mu Bwongereza, ishuri ryigisha imyizerere ikomeye ya gikristo.

    Uyu mukinnyi wa Arsenal kuri Instagram ye yiyita umwana w’Imana (God’s Child) ndetse ari no mu ikipe y’igihugu yigeze kuvuga ko asoma Bibiliya buri joro.

    Ntabwo anywa inzoga kandi ayobora ubuzima bwe mu nzira nziza, ingeso mbi agira gusa ni ugukina umukino wa FIFA igihe kirekire cyane. Kuri Grealish, imana ye ni umuntu uvanga imiziki (DJ) ndetse yigeze no gutangaza ko yiga kuvanga umuziki.

    Ku bijyanye n’abagore, Jack Grealish afite umugore witwa Sasha Attwood, uyu mugore yamenyekanye cyane ubwo Grealy yasinyaga muri Man City kuri miliyoni 100 z’ama pound akaba umukinnyi wa mbere w’umwongereza uguzwe amafaranga menshi. Uyu mugore w’imyaka 26 ni umunyamideli kandi uzwi cyane. 

    Bivugwa ko Saka akundana na Tolami Benson ufite imyaka 22 akaba arusha uyu mukinnyi umwaka umwe. Bombi bivugwa ko batangiye gukundana mu mpera za 2020 ariko bakomeje kubigira ibanga kugeza mu minsi yashize ubwo byamenyekanaga. 

    Urukundo rwa Bukayo Saka na Tolami rwavumbuwe n’abafana muri Gashyantare, ubwo bombi bifotozanyaga bari mu bwato i Dubai ariko bo ku giti cyabo ntabwo baremeza urukundo rwabo.

    Umugore wa Jack Grealish

    Bukayo Saka n’uwo bivugwa ko ari umukunzi we

    Iyi foto yafashwe Bukayo Saka yagiye gusenga

    Jack Grealish wikundira kuryoshya cyane

    Bukayo Saka aracyabana n’ababyeyi be

    Jack Grealish akunda ibintu byo kuvanga umuziki

    Umwongereza wa mbere waguzwe amafaranga menshi

    Jack Grealish ari i Biza mu biruhuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128350/umwe-aracyabana-nababyeyi-itandukaniro-ryimibereho-yumukinnyi-wa-arsenal-nuwa-manchester-c-128350.html

  • Amateka ya Rev Hamuri Stanislas wari mu bapas… – #rwanda #RwOT

    Rev Hamuri Stanislas yavutse kuwa 1/1/1932, atabaruka tariki 19/04/2023. Yavukiye mu cyahoze ari Kayove ubu ni mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo. Atabarutse afite imyaka 91 y’amavuko.

    Yari mwene MUSHENGEZI na GATOTO. Yari umwana wa 3 mu muryango w’abana 3: Abahungu babiri n'Umukobwa 1. Yize amashuri abanza atandatu ku Nyundo, yiga n'amashuri atatu ya Bibiliya mu CYIMBIRI (ishuri rya Bibiliya).

    Rev HAMURI Stanislas yashakanye na NYIRABAGESERA Catherine waje kwitaba Imana, nyuma  ashakana na NYIRAHABIYAREMYE Consessa na NYIRAGITARI Thabea.

    Bimwe bu byaranze Rev Hamuri Stanislas ni uko igihe yari atangiye kwinjira mu murimo w'Imana, yari afite umugore umwe gusa mu gushimangira umuhamagaro we.

    Rev Hamuri yakoze umurimo ukomeye muri AEBR mu rukundo no kwitanga cyane

    Rev Hamuri asize abana 4, n’abandi 2 b'abakobwa yareze, bose babarirwa mu muryango we. Ariko Muri abo 4 umuhungu ni 1(umwe) n’abakobwa 3, gusa hari n'abandi bana benshi yareze babarirwa mu muryango we. Asize abuzukuru 23 n’abuzukuruza 59 ndetse n’ubuvivi 1.

    IMIRIMO YAKOZE

    Kuva 1954-1964 yakoze akazi k’umwalimu mu mashuri abanza muri Kigeyo 

    Kuva 1964-1975 yakoze mu ruganda rw'ikawa muri Nkora 

    Kuva 1977- 1980 yabaye umuyobozi w'itorero rya AEBR Mugonwa muri Rutsiro ari Pasiteri

    Mu1980 yerejwe umurimo w'ubushumba burundu

    Kuva 1980 -1996 Rev. Hamuri yabaye umuyobozi wa Region y'Ubuganza bwa ruguru (icyicaro kiri i Nyagasiga)

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 -1996 Rev Hamuri Stanislas yaje kongererwa ishingano ahabwa kuyobora na Region y'Ubuganza bw'Amajyepfo (icyicaro kiri i Mwurire). 

    Kuva 1996 – icyicaro cy'ubuganza bwa ruguru cyimuriwe mu cyahoze ari Byumba, akomeza kuyobora amatorero yose agize AEBR ya Byumba kugeza mu mwaka wa 2004

    Kuva 2004-2006 Rev. Hamuri yayoboye AEBR Ngarama

    Kuva 2006 Rev. Hamuri yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Rev Hamuri Stanislas yabaye umwe mu bagize Komite Nyobozi ya AEBR igihe kinini. Usibye kuba yarayoboye amatorero ya AEBR atandukanye, Rev Hamuri yagize uruhare mu gushinga amashuri atandukanye twavugamo: Amashuri ya Nyagasiga, Nyagisozi, Gahara na Ngarama. Yagize kandi urugare mu gushinga amashuri ya Bibiliya ya Ngarama na Nyagasiga.  

    UBUHAMYA BWE

    Rev. Hamuri Stanislas yakoreye Imana mu buryo butandukanye kuko yagiye atoza abakozi b'Imana akanabereza ishingano z'ubushumba. Ikindi ni uko imirimo y'ivugabutumwa myinshi yakoze, ingendo yazikoreshaga igare ku buryo hari n’aho byamusabaga kurara nzira.

    Mu ndangagaciro zamuranze harimo kwitangira umurimo w'Imana nta gucika intege, aho yabaye icyitegererezo cya benshi mu matorero atandukanye yo muri AEBR cyane cyane mucyahoze ari Byumba. 

    Rev Hamuri Stanislas yigeze kuba avuye mw'ivugabutumwa i Mwurire arohama muri Muhazi ibyo yari afite byose birarohama we ararokoka ariko ntiyacika intege.

    Kuko yari afite iri hame riri mu byanditswe 1 Abakorinto 15:58 hagira hati “Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami”.

    Urupfu rwa Rev Hamuri rubaye mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba anashimirwa ubuwari yagize muri icyo gihe kuko hari abantu yarokoye bamuhungiyeho.

    UBUHAMYA BW’ABANTU BAMWE NA BAMWE KURI REV. HAMURI

    Ubutumwa bwa NYIRAGITARI Thabea (umugore wa Rev HAMURI Stanislas)

    Mutware wanjye wambereye byose ntacyo nakuburanye mu myaka yose twari tumaranye, sinzibagirwa urukundo n'urugwiro wakiranaga abatugana. Waragwaga n’imbabazi ku bababaye bigaragarira no mu bana twareze.

    Ikindi warangwaga n'umuhati ku murimo w'Imana muri byose igihe wari ugifite imbaraga, no mu gihe cy’ubusaza wakomeje kuba icyitegererezo, ugiye ntawe mwanduranije, aho ugiye tuzahagusanga, iminsi nsigaje ku isi nzahora nkwibuka, uruhuke mu mahoro.   

    Ubuhamya bw’Umuhungu we HAGUMA Ildephonse

    Ati “Iyo nabaga mfite ibibazo, Papa naragusangaga nkabikubwira ukansengera, nkongera nkahumurizwa, niyo byabaga ari mu kazi byanyobeye waransengeraga bigakemuka, papa wanyigishije kwizera Imana no gutuza imbere yayo nta kundi uruhuke mu mahoro kuko sinabona ibyo nvuga kuri uyu munsi gusa uri icyitegererezo cy’ibyiza mu kwizera Imana.

    Ubuhamya bw’umukobwa we NYIRAZAMU Anastasie

    Simfite amagambo menshi yo kuvuga kuko Imana niyo yisubije uwayo, gusa Papa waratubyaye uturera neza ntacyo twakuburanye, watwigishije kubaha Imana no kubana n'abantu bose amahoro. ugiye tugikundana, dusigaranye mukecuru turakwizeza ko nawe tuzabana mu rukundo.

    Papa Imana wakorerye guhera tukiri bato igutuze mu bwami bwayo byee

    Rev Dr KABAYIZA Leonard yagize ati: “Dushavujwe n’inkuru mbi yo kubura inshuti yacu ikomeye twabanye mu murimo w'Imana dufite ibyiringiro ko Imana imutuje aheza, Tuzabana nawe mu ijuru”. 

    Family Pastor Theoneste bati “Turagushimira uburyo watubereye umubyeyi watwigishije gukunda, utwigisha kwihanganira ibibazo no kubishakira ibisubizo mu gihe byabonetse mu murimo w'Imana. Watubereye icyitegererezo, Imana wakoreye kandi wakunze igutuze aheza mu bwami bwayo. Umushumba wawe uzahora ukwibuka igihe mwari mumaranye”.

    Umukazana we ati “Mubyeyi wanyakiriye neza mu muryango untoza umuco wo kubaha Imana no gukunda abantu Imana iguhe iruhuko ridashira”.

    Deborah: Sogokuru yatweretse urukundo, yari umubyeyi ugira urugwiro kandi ukunda Imana. Yanyigishije gusenga kandi yankundishije Imana, amasengesho ye yaradukujije kandi ntazazima tukiriho. Tubereyeho kumuhesha ishema. Imana imwakire.

    Uwababyeyi: Sogokuru yankundishije umurimo, Gukunda Imana no kubahana, Kwita kunshuti no kubabaye Rest in peace sogoku

    Colombe: Sogokuru yambereye umubyeyi mwiza yanyigishije gusenga Imana imuhe iruhuko ridashira. 

    Gentil: Muzehe ugiye tukigukeneye wari umubyeyi wa bose ntawakuganaga ngo atahe ashonje watwigishije gusenga no gukunda Imana, komeza uruhukire mumahoro.

    Patrick: Muzehe igendere watubereye umubyeyi mwiza nakwigiyeho gukunda Imana no kurwanira ishyaka imbere heza ruhukira mu amahoro

    Korali Umurwawera bati “Twe nka Korali Umurwawera, abagore, abagabo, abasore n'abakobwa, twifuzaga ko wagumana natwe ku bwa wa mutima mwiza, ubusabane, Imana yashimye ko umurimo wayo uwukomereza mu ijuru twemeza neza ko watashye aheza Data yaguteguriye.

    Natwe turaharanira kuzasoza neza urugendo amahoro nk'uko watubereye urugero rwiza. tukwifurije kuruhuka mu mahoro, Korali Umurwawera ntituzakwibagirwa.

    Rev. Hamuri Stanislas azashyingurwa kuwa Mbere tariki 24/04/2023 ku irimbi rya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Rev. Hamuri yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko

    Umuhango wo guherekeza Rev. Hamuri Stanislas

    Umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Rev. Hamuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128369/amateka-ya-rev-hamuri-stanislas-wari-mu-bapasiteri-bakomeye-muri-aebr-witabye-imana-ku-mya-128369.html

  • Mashami yanenze abasifuzi banze igitego cye nyuma yo kuganira #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yanenze imisifurire nyuma yo kwimwa igitego cyari cyemejwe nyuma abasifuzi bakiherera bakacyanga.

    Ku munota wa 78,Iyabivuze Osee yacomekewe umupira, abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko abasifuzi bemeza ko habaye kurarira.

    Icyababaje Police FC, nuko umusifuzi wo ku ruhande yacyemeje ariko uwo hagati aracyanga kandi uwo ku ruhande ariwe usifura kurarira.

    Abakinnyi ba APR FC baburanye bagaragaza ko habayeho kurarira, umusifuzi wo hagati, Twagirumukiza Abdul Karim asanga uwo ku ruhande wemeje igitego baraganira.

    Nyuma y'iminota ibiri, Twagirumukiza yasanze abandi basifuzi barimo uwa kane, Ngabonziza Jean Paul, aho bari ku rundi ruhande, nyuma yo kuganira amasegonda make, uyu musifuzi wo hagati yemeza ko habayeho kurarira.

    Ni icyemezo cyavugishije benshi bakurikiye uyu mukino kuko bidasanzwe.

    Nyuma y'umukino, Mashami utoza Police FC yabwiye IGIHE ko yatunguwe n'ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

    Ati “Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.”

    Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 45 ku mwanya wa gatanu mu gihe APR FC ya kabiri na 53 yatakaje umwanya wa mbere.

    Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, iyobora Shampiyona n'amanota 56 mu gihe hasigaye imikino ine.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-yanenze-abasifuzi-banze-igitego-cye-nyuma-yo-kuganira

  • Intagondwa Zagabye Ibitero Ku Birindiro By'Abacancuro B'Aburusiya Muri Mali #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n'abayobozi b'ibibanze na bamwe mu ba dipulomate bavuganye n'ibiro ntaramakuru by'Abafransa, AFP.

    Aba bacancuro b'itsinda rya Wagner, bari muri Mali guhera mu 2022. Baje gufasha no gutera inkuga ubutegetsi bwa gisirikari buriho muri Mali.

    Umuyobozi wo ku rwego rw'ibanze wavuganye na AFP yavuze ko kugeza ubu bataramenya umubare w'abashobora kuba baguye muri icyo gitero. Avuga ko izo ntagondwa zanagabye igitero ku kibuga cy'indege.

    Aya makuru yemejwe kandi n'aba ofisiye mu ngabo bavuze ko cyabereye mu mujyi wa Sevare uri mu karere ka Mopti. Uyu yavuze ko ibyo bitero byari bigendereye Abarusiya n'indege z'intambara zabo.

    Uyu yongeyeho ko ingabo za Senegali ziri mu butumwa bwa ONU muri Mali MINUSMA zafashije guhagarika umuvuduko w'izo ntagondwa.

    Ubuyobozi bwa MINUSMA bwanze kugira icyo buvuga kuri ibyo bitero.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/intagondwa-zagabye-ibitero-ku-birindiro-by-abacancuro-b-aburusiya-muri-mali

  • Police FC yatsinze APR FC bishyira Kiyovu Sports ku isonga #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yaherukaga gutsinda APR FC muri 2012,yongeye kuyitsinda muri 2023 ibitego 2-1 ituma Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona by'agateganyo.

    Muri uyu mukino w'Umunsi wa 24 wa Shampiyona,Police FC yaruhije APR FC ndetse iranayitsinda nubwo yangiwe igitego cyateje impaka cyane.

    Amakipe yombi yatangiye umukino ari hejuru, buri imwe igerageza gusatira cyane byatumye APR FC ihita ihusha uburyo bubiri bwa Ruboneka na Mugisha.

    Ku munota wa 8 w'umukino,Police FC yahushije uburyo bwabazwe
    ku mupira Nshuti Savio yahinduye, usanga Iyabivuze Osee awuteye ujya hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 15, APR FC yahushije uburyo bwiza
    Ubwo Ishimwe Christian yateraga umupira usanga Mugisha Bonheur akinisha umutwe, ugonga umukinnyi wa Police FC uva mu izamu.

    Ku munota wa 32,ikipe ya Police FC yatsindiwe igitego cya mbere na Mugisha Didier ku mupira yahawe acika abakinnyi b'inyuma ba APR FC bari barangaye, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre wari usohotse.

    Ku munota wa 38, Police FC yatsinze igitego cya kabiri,gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira wari umaze gutangwa nabi n'umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 42,Ishimwe Fiston yatsinze igitego cya APR FC ku mupira wakuwemo na Kwizera Janvier nyuma yo guterwa na Mugisha Bonheur, ugarukira uyu mukinnyi w'Ikipe y'Ingabo arawutsinda.

    Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya Police FC.

    Ku munota wa 50,Nshuti Savio yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 78,Iyabivuze Osee yacomekewe umupira, abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko abasifuzi bemeza ko habaye kurarira.

    Icyababaje nuko umusifuzi wo ku ruhande yacyemeje ariko uwo hagati aracyanga kandi uwo ku ruhande ariwe usifura kurarira.

    Nyuma yo kuganira kw'abasifuzi, Twagirumukiza yemeje ko habayeho kurarira bitera umujinya abakinnyi ba Police FC.

    Police FC yagerageje gusatira mu minota 7 y'inyongera ngo ibone gusatira ishaka igitego cya gatatu,ariko biba iby'ubusa.

    Police FC ihagaritse urugendo rw'imyaka 11 yari imaze idatsinda APR FC muri shampiyona,ku ntsinzi y'ibitego 2-1.

    Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1,

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 39 naBigirimana Abedi kuwa 48.Iradukunda Simeon yatsindiye impozamarira Gorilla.

    Kiyovu Sports yujuje umukino wa 8, itsinda yikurikiranya muri Shampiyona, Ihise inafata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo

    Umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports wasubitswe bamaze gukina iminota 27.

    Imvura nyinshi niyo yabaye intandaro yo guhagarika uyu mukino utarangiye.

    Amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1.Umukino uzasubukurwa ejo I Ngoma.

    Muri shampiyona, Police FC iheruka gutsinda APR FC, Ku ya 11 Gashyantare 2012, iyitsinda ibitego 3-2.

    Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1, ifite amanota 56, irusha atatu Ikipe y'Ingabo.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsinze Espoir FC 3-1, Marines FC itsinda Rutsiro FC naho Sunrise FC itsinda Etincelles FC 2-0.

    Uko imikino yagenze:

    Police FC 2-1 APR FC

    KIYOVU Sports 2-1 Gorilla FC

    Sunrise 2-0 Etincelles FC

    Mukura VS 3-2 ESPOIR FC

    Marines FC 2-1 Rutsiro FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yatsinze-apr-fc-bishyira-kiyovu-sports-ku-isonga

  • Musanze: Imiryango itishoboye igiye guhabwa arenga miliyoni azatuma basezerera ubukene – #rwanda #RwOT

    Uko ubukungu bw'igihugu bugenda buzamuka ni ko n'Abanyarwanda barushaho kuyoboka imishinga ibateza imbere, ahanini ibafasha kwibeshaho no kwinjiza amafaranga.

    Ibi byose bigendana n'icyerekezo 2030 u Rwanda rwihaye, ko nibura umuturage azaba yinjiza ibihumbi bine by'Amadolari ya Amerika ku mwaka, akazaba yihagije mu biribwa.

    Abaturage bacyugarijwe n'ubukene mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uwa Murama mu Karere ka Kayonza, uwa Butare mu Karere ka Rusizi na Gikomero mu Karere Gasabo bazahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bazihitiramo.

    Ni amafaranga bazahabwa hamaze gusesengurwa imibereho ya buri muturage, rikazasiga hamenyekanye umubare w'abagomba kuyahabwa.

    Buri muturage uzaba yatoranyijwe azahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ku ikubitiro akazahabwa 30% ikindi gice akagihabwa nyuma y'iminsi 60. Ibi ni ukugira ngo hasuzumwe niba umuturage yiteguye kwesa umuhigo afite.

    Umukozi w'umuryango Give Directly ushinzwe guhuza ibikorwa byawo na Leta, Moses Rwaka yabwiye IGIHE ko aya mafaranga azafasha abaturage kwiteza imbere bagendeye ku mihigo bahigiye mu midugudu.

    Ati 'Twahisemo Shingiro ku bufatanye na Leta tugendeye ku bintu bitandukanye, harimo umubare w'abantu bari mu bukene, ibibazo biri muri uwo murenge […] Icyo twavuga ni uko dufite ahandi twagiye dukorera, twabonye ko umuntu iyo ahawe amafaranga yarahize icyo gukora, ndetse tukamusobanurira n'ubuyobozi bukamuba hafi; uwo muntu ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje. Natwe turagaruka tukareba ibyo yahigiye gukora aho bigeze.'

    Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kubasobanurira ibigiye kubakorerwa batangaje ko bishimiye iyi gahunda, bitewe n'uko igiye kuzamura iterambere ryabo.

    Nyiraguhirwa Vestine avuga ko yari afite ubumuga bwo mu mutwe , we n'abana be bararwaye amavunja ariko ubuyobozi bukamuvuza, ariko ngo iyi nkunga nimugeraho aziteza imbere bigahindura ubuzima bw'umuryango we.

    Nyiraganura Jacqueline na we yavuze ko bagiye gutegura imishinga nk'uko babisabwe.

    Imishinga aba baturage bavuga ko bazakora yose ifitanye isano n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatangaje ko ubu ari ubukangurambaga batangiye bushishikariza abaturage kumenya ibibazo bafite bituma bakomeza kuzitirwa n'ubukene.

    Ati'Hari ingo usanga zifite ibibazo by'igwingira, mu mpamvu ziritera harimo no kutabona indyo yuzuye yaba mu bwiza no mu bwinshi. Turizera ko uko umuturage azamuka mu bushobozi ni nako abasha kugera kuri ya mafunguro akwiye. Turizera nta gushidikanya ko iyi nkunga izagira uruhare mu kurwanya iryo gwingira.'

    Ramuli avuga ko isesengura rigaragaza ko umurenge wa Shingiro ukennye, bigashingira kuri gahunda nke zigamije iterambere ziwugaragaramo.

    Mu byiciro byabanje ingo 83,262 zo mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Ngororero, Ngoma na Gicumbi ni zo zahawe amafaranga, zagabanyijwe miliyoni 66 z'amadorari ya Amerika.

    Give Directly yatangiye gukorana na Leta y'u Rwanda muri 2016. Mu bipimo byayo igaragaza ko abaturage bahawe amafaranga 98% babashije kuyabyaza umusaruro binyuze mu mishinga bitekerereje.

    Rwaka Moses wa Give Directly yasobanuriye abaturage kunoza imishinga bazashoramo aya mafaranga

    Abaturage bavuga ko baziteza imbere dore ko bakunze guhura n’ibihombo biturutse ku biza

    Give Directly ije gukorera i Musanze yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda guhera 2016


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-itishoboye-igiye-guhabwa-arenga-miliyoni-azatuma-basezerera

  • Amakuru atari meza kuri Hamisa Mobeto wahoze akundana na Diamond – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamisa Mobeto wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz yamaze gusezera abakunzi b'umuziki avuga ko agiye kwerekeza mu bindi akora.

    Mu kiganiro kimwe yagiranye n'ibitangazamakuru byo muri Tanzania, yatangaje ko yinjira mu muziki atifuzaga kuwugumamo, ahubwo ko byari nko kwishimisha kandi ko ibyo yamaze kubigeraho.

    Mobeto ati: 'Nifuzaga gukora nk'indirimbo imwe cyangwa ebyiri, rero ibyo nabigezeho mu buzima uhabwa amahirwe yo gukora icyo ushaka cyose kigushimishije ibyo narabikoze rero.'

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-kuri-hamisa-mobeto-wahoze-akundana-na-diamond/