Blog

  • Ntibatana: The Ben n’umugore we Pamella bakomeje kurisha umubu abanze kujya mu rukundo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben n'umugore we Pamella bakomeje kurisha umubu abanze kujya mu rukundo.

    Aba bombi bari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, bakomeje kwerekana ko urukundo rwabo rukomeye cyane nk'urutare.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, Pamella yasohoye amashusho ari kumwe n'umukunzi we ni uko maze arenzaho amagambo yo kumutaka.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ntibatana-the-ben-numugore-we-pamella-bakomeje-kurisha-umubu-abanze-kujya-mu-rukundo-videwo/

  • Musore ntugasabe umukobwa imibonano mpuzabitsina! Menya uburyo bwo gutuma umugore cyangwa umukobwa ukunda atazigera atekereza kugusiga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ikintu gitangaje cyane utapfa kumenya ibyarwo, ni ikintu gihora gihindagurika cyane, rimwe ugasanga mwakundanye ubundi mwanganye,.. Ni ibintu biba birimo Amayobera menshi.

    Gusa bajya bavuga ngo aho yaciye ntihanyura urwango. Aha baba bavuga iminsi y'urukundo.

    Uyu munsi musore niwowe ubwirwa, ugomba gushaka ikintu gituma umukobwa akwiyumvamo ku buryo atazigera atekereza kugusiga.

    Musore menya ko umukobwa mukundana ari umuntu atari igipupe cyo gukoresha ibyo wishakiye, ugomba kujya umureka agakurikiza ibitekerezo bye ntago ari ngombwa ngo buri gihe ajye agendera kubyo umubwiye.

    Musore ntugafate iyambere mu gusaba imibonano mpuzabitsina umukobwa. imibonano mpuzabitsina ni ikintu kizana bitewe ni bihe murimo ndetse n'ibyishimo wamuhaye, rero singombwa kubimwaka kuko we ubwe biba bimurimo.

    Musore ntugacyurire umukobwa bitewe n'ibyo wamukoreye. Hari abasore baha abakobwa amafaranga hagira agakoma gato akaba atangiye kuyamucyurira, ibyo nabyo singombwa.

    Musore Jya umenya kuganiriza umukunzi wawe bitewe n'ibihe murimo, kandi ujye ushaka uburyo buri uko muri kumwe aseka, ntugatume arakara nagato igihe muri kumwe.

    Musore gabanya gufufa, singombwa ngo umuntu wese ubonye avugana nawe ngo umubaze uwo ariwe.

    Musore menya ibyo umukunzi wawe akunda, ubundi ujye ukunda kubimuhamo impano nka siripurize.

    Musore gabanya kubeshya umukunzi wawe kuko aba agufiteho amakuru ahagije wowe udacyeka, rero iyo umubeshye akenshi aba babizi.

    Musore niba ushaka kubaka umubano wawe n'umukobwa cyangwa umugore kurikiza ibyo ubwiwe hejuru bizagufasha cyane mu rukundo.

     

    Source : https://yegob.rw/musore-ntugasabe-umukobwa-imibonano-mpuzabitsina-menya-uburyo-bwo-gutuma-umugore-cyangwa-umukobwa-ukunda-atazigera-atekereza-kugusiga/

  • Abakozi Batanu bo mu Turere twa Nyanza na Gisagara bongeye gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwongeye guta muri yombi abakozi bane b'akarere ka Nyanza n'umwe wo mu karere ka Gisagara,nyuma yuko hari ibindi bimenyetso bishya byagaragaye bakaba bari batangiye no kubisibanganya, ibyo bimenyetso kandi bikaba bifitanye isano n'amasoko yatanzwe mu karere ka Gisagara.

    Amakuru itangazamakuru rya Flash ryamenye ni uko abatawe muri yombi barimo Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Gisagara.

    Bariya bose ko ari batanu urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, rwaherukaga kubarekura by'agateganyo muri uku kwezi kwane.

    Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n'iya Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye RIB iyishyikirize ubushinjacyaha.

    Amakuru avuga ko bariya bose bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo, uwo rwiyemezamirimo nawe akaba ari gushakishwa n'ubutabera.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Abakozi Batanu bo mu Turere twa Nyanza na Gisagara bongeye gutabwa muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/abakozi-batanu-bo-mu-turere-twa-nyanza-na-gisagara-bongeye-gutabwa-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakozi-batanu-bo-mu-turere-twa-nyanza-na-gisagara-bongeye-gutabwa-muri-yombi

  • Impanuro za Dr Charles Murigande ku cyafasha urubyiruko gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 22 Mata 2023, ubwo yatangaga ikiganiro ku Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, cyagarukaga ku ruhare rw'urubyiruko rwa gikirisitu mu kubaka igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Amb Dr. Murigande yeretse urubyiruko ko ikigira u Rwanda urwo ari rwo ari Abanyarwanda, agaragaza bakwiriye guhabwa agaciro no gufatwa neza, buri wese akagira uruhare mu mibereho yabo myiza ya buri munsi.

    Yagaragaje ko nubwo izo ari inshingano za buri wese, urubyiruko rufite uruhare runini mu kubaka ubumwe mu Banyarwanda bijyanye n'ubwinshi bwarwo cyane ko bagize 70% by'Abanyarwanda bose.

    Ati 'Ni rwo rwinshi kandi ni narwo ruzamara igihe kirekire muri uru Rwanda. Ubu rero ni mwe mufite uruhare runini kuri uru Rwanda n'ubumwe bwarwo.'

    Yagaragaje ko urubyiruko rubaye abakirisitu nyabo rwakubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kuko umukirisitu ari umuntu uba waravuye mu byaha, warahindutse ikiremwa gishya ndetse wera imbuto za gikirisitu zirimo n'iz'urukundo.

    Ati 'Niba wera imbuto za gikirisitu uba ukwiriye gukunda buri Munyarwanda wese. Nimubikora byanze bikunze ntaho gusenyuka k'ubumwe bw'Abanyarwanda kwaturuka ahubwo bizaba ari ukububiba.'

    Yagaragaje ko kwihangana, kwera imbuto zo kugwa neza ku bantu bose baba abatagukunda n'abagukunda na byo bigira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe, kuko 'n'uwo utagukunda ageraho agahindura intekerezo bijyanye n'ineza umugirira.'

    Yifashishije igice cya gatatu cy'Abakolosayi muri Bibiliya herekana uko abakirisitu bakwiriye kubaho, yemeza ko uwabikurikiza yaba abaye umukirisitu nyawe bikamufasha mu kubahiriza za ndagagaciro z'Ubunyarwanda.

    Ati 'Nko ku murongo wa 11 havuga ko 'aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose'.'

    Arakomeza ati 'Nituba abakirisitu nyabo ntabwo hazaba hakiri Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa. Ntabwo hazaba hakiri Umumuyenduga, Umurera cyangwa Umushiru. Tuzajya duhura twese turi abana b'Imana yashyize mu Rwanda ngo tube Abanyarwanda.'

    Amb Dr Murigande yasabye urubyiruko kwimakaza indangagaciro zo kubabarira kuko Imana na yo izababarira ibyaha byabo bijyanye n'uko nabo babikora.

    Yifashishije isomo riri muri Matayo 6:9 havuga ibijyanye n'uko abakirisitu bakwiriye gusenga, yavuze ko iyo umuntu atangira gusenga agaragaza Imana nka 'Data wa twese' ku buryo ngo abantu bose baba barimo.

    Ati 'N'Abatutsi, Abahutu, Abatwa muturanye bose baba barimo aho bari hose. Ujya imbere yayo nk'umuvandimwe wabo kuko ni So wanyu mwese. Ni Data wa twese uri mu Ijuru.'

    Arakomeza ati 'Ntabwo wava kubwira So wo mu Ijuru ngo 'Data wa Twese' ngo tube tugitemana, tube tucyangana, tugihemukirana. Dukwiriye kubana nk'abana ba Data umwe. Ibyo nibyo byatanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Yifashishije Igitabo cy'Abaroma 9:2,3 hagaragaza uko Pawulo yakundaga igihugu cye n'Abisirayeli bene wabo, asaba n'urubyiruko ko nk'abakirisitu bagomba gukunda igihugu mu buryo bwose ndetse bibaye ngombwa bakaba bacyitangira.

    Ati 'Hari n'abandi muri Bibiliya bakunze ibihugu byabo barabyitangira natwe dukwiye kubikora gutyo kuko tubafatiraho urugero. Twavugamo nka Mose wakunze Abisirayeli, akanga kuguma mu munezero wo kwa Farawo, yiyemeza kujya gupfana ndetse akababaranwa na bo.'

    Yagaragaje ko imitekerereze nk'iyo yagira uruhare mu kubaka u Rwanda, abagituye bakamera neza tugakora ibishoboka byose ngo batere imbere, kuko iyo igihugu giteye imbere n'umwiryane ugabanuka.

    Amb Dr. Charles Murigande yeretse urubyiruko ko rugomba gusaba Imana kuba abakirisitu ba nyabo kuko bizarufasha kubaka ubumwe mu Banyarwanda

    Urubyiruko rwo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda rweretswe ko rufite uruhare runini mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-dr-charles-murigande-ku-cyafasha-urubyiruko-gusigasira-ubumwe-bw

  • Hari abagendera mu kigare: Basore dore ibintu 6 mukwiye kubanza kwitaho mbere yo gutera ivi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, abasore benshi badukanye imico yo gutera ivi mu gihe bashaka gusaba abakobwa ko babemerera kubana akaramata.

    Gusa hari ababikora mu kigare kugira ngo bemeze Inshuti zabo, bakabikora batabanje kubitekerezaho. Mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore, dore ibintu 6 ukwiye kubanza kwitaho.

    1. Banza umenye niba mwuzuzanya

    Musore mbere yo gutera ivi banza umenye ko uwo mukobwa mwuzuzanya. Ibi bivuze ko musangiye indangagaciro, intego, n'inyungu kandi ko uba wumva utewe ishema mu bandi igihe uri kumwe nawe

    2. Reba niba igihe kigeze

    Igihe ni ikindi kintu cy'ingenzi mu gihe ugiye gusaba umukobwa ko yakubera umugore. Ugomba kumenya neza ko imyaka yo gushaka uyujuje ndetse ko mwembi igihe kigeze ngo mushyingirwe kandi ko wagize umwanya uhagije wo kubaka umubano ukomeye kandi mwiza uzaramba.

    3. Amafaranga

    Amafaranga ashobora kuba intandaro yamakimbirane mu bucuti, nibyingenzi rero kubanza kumenyesha uwo mukobwa ugiye gusaba ko akubera umugore uko uhagaze akaba abizi. Ugomba kumenya uko buri wese yifashe mu bijyanye n'amafaranga n'intego, kandi ukabanza ukumva niba yazemera ko mufatanya kugera ku bindi byinshi.

    4. Banza ubimenyeshe inshuti n'umuryango

    Ni ngombwa kubanza kwereka umuryango ndetse n'inshuti zawe uwo ugiye guterera ivi kugira ngo umenye abazagushyigikira kuko hari igihe umuryango udashima umukunzi wawe, bityo iyo ubimenye mbere ushaka uko uzahangana nabyo.

    5. Banza umenye intego z'ubuzima bwanyu mu gihe kizaza

    Mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore, ni ngombwa kubanza kumenya intego afite, ukareba niba zihura n'ibitekerezo byawe ku buryo bwazabateza imbere.

    6. Banza urebe neza umubano mufitanye

    Mbere yo gusaba umukobwa ko akubera umugore, ni ingenzi kubanza gushishoza ukareba niba umubano wawe nawe uzaramba mu rwego rwo kwirinda kwicuza mu nyuma muri gukora gatanya. Ni ngombwa kubanza kubifatira igihe ukareba niba imico ye yise uzayihanganira.

    Source : https://yegob.rw/hari-abagendera-mu-kigare-basore-dore-ibintu-6-mukwiye-kubanza-kwitaho-mbere-yo-gutera-ivi/

  • FA Cup: Manchester United yasanze umuturanyi ku mukino wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yasezereye Brighton and Hove Albion m mukino wa ½ cya FA Cup kuri penaliti ihita ijya ku mukino wa nyuma aho izakina na Manchester City.
    Ni umukino wabaye kuri icyi Cyumweru, ubera kuri sitade ya Wembley utangira saa Kumi n'imwe n'igice.
    Manchester United yaherukaga gutsindwa na Sevilla muri Europa League inyagiwe ibitego bitatu ku busa igahita inasezererwa ,yari yaje Wembley kureba ko yakwiyunga n'abafana.

    Brighton yari yafashwe nk'iyakiriye yari yabanje mu kibuga: Sanchez, March, Webster, Dunk, Estupinan, Caicedo, Gross, Welbeck, MacAllister, Mitoma na Enciso.

    Mu gihe Ten Hag yari yabanje mu kibuga : De Gea, Wan-Bissaka, Lindelof, Shaw, Dalot, Casemiro, Eriksen, Fernandes, Antony, Rashford, Martial.
    Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
    Maze hitabazwa iminota 30 y'inyongera.
    Iminota 30 nayo yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa hitabazwa penaliti.
    Manchester United yaje gukomeza kuri penaliti 7-6 maze igana ku mukino wa nyuma aho izacakirana na Manchester City.

    Source : https://yegob.rw/fa-cup-manchester-united-yinjiye-mu-minota-30-yo-gupfa-cyangwa-gukira/

  • Harmonize yinjije mu muziki mushiki wa Diamond Platinumz basanzwe badacana uwaka – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania, yatangaje ko hari indirimbo afitanye na Esma Platinumz akaba mushiki wa Diamond Platinumz basanzwe badacana uwaka.

    Harmonize yavuze ko ijwi rya Esma Platinumz ko ari agatangaza kandi ko yarikoresheje neza, birushaho gutuma inyikirizo y'indirimbo bise 'Say Yes' bahuriyemo bombi.

    Uyu musore uherutse gutangaza ko nta mukunzi afite, yatangaje ko anashimira ku bw'umubano mwiza n'urukundo rutavangiye afitanye na Esma Platinumz.

    Esma Platinumz na musaza we Diamond Platinumz

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yinjije-mu-muziki-mushiki-wa-diamond-platinumz-basanzwe-badacana-uwaka-amafoto/

  • Gasogi United ya KNC ikomeje kwikoreza amaboko abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United y'umushoramari KNC, ikomeje kubabaza abafana bayo kubara ko idaheruka kubona amanota 3 muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Iyi kipe yaje mu kiciro cya mbere ifite amakare, kuri iki cyumweru yongeye kunganya n'ikipe ya Bugesera FC igitego 1-1, ikaba iri ku mwanya wa 6 n'amanota 39.

    Ni mu gihe kandi imaze imikino 8 yose itazi uko insinzi iryoha, kuko iheruka kubona insinzi ubwo yatsindaga Gorilla FC, mu mukino wabaye tariki 3 Gashyantare 2023, ubwo yayitsindaga ibitego 2-1. Bivuze ko imaze ameze 2 nta nsinzi ibona.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ya-knc-ikomeje-kwikoreza-amaboko-abafana-bayo/

  • Rayon Sports yatsinze Rwamagana City mu mukino wakinwe iminsi ibiri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rwamagana City ibitego 2-1mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 24 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Iminota 62 yari isigaye ku mukino wahuzaga Rayon Sports na Rwamagana City yarangiye Rayon Sports ibonyemo igitego 1-0 bityo iminota 90 muri rusange isigira intsinzi Rayon Sports ku bitego 2-1 kuko iminota 28 yakinwe ejo yasize banganya igitego 1-1.

    Uyu mukino wakinwe iminsi 2, watangiye ku munsi w'ejo ariko uza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye kuri sitade y'Akarere ka Ngoma ahaberaga uyu mukino.

    Amazi yabaye menshi mu kibuga bituma umupira utava aho uri umusifuzi ahita afata umwanzuro wo guhagarika uyu mukino.

    Wahagaritswe ugeze ku munota wa 27 amakipe yombi anganya igitego 1-1. Igitego cya Rwamagana cyabonetse kare gitsinzwe na Lisombe Cedric maze Rafael Osaluwe wa Rayon Sports.

    Rayon Sports yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 69 gitsinzwe na Onana. Mu minota ya nyuma y'uyu mukino, Musa Esenu yarase ibitego 3 byabazwe ndetse yamaze no gucenga umuzamu wa Rwamagana City ariko gutereka mu nshundura biranga.

    Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 ku bitego 2-1. Kugeza ubu iyi kipe yambara ubururu n'umweru iri ku mwanya wa 3 n'amanota 52 irarushwa na Kiyovu Sport amanota 4.

    Uko imikino yagenze:

    Rwamagana City 1-2 Rayon Sports

    Musanze FC 0-0 AS Kigali

    Bugesera FC 1-1 Gasogi United

    1. Kiyovu SC: 56pts/26 games

    2. APR FC: 53 pts/26 games

    3. Rayon Sports: 52 pts/26 games.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-rwamagana-city-mu-mukino-wakinwe-iminsi-ibiri