Blog

  • Basigaye basa: The Ben na Pamela bakomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Miss Uwicyeza Pamela na The Ben rukomeje kugarukwaho kubera amafoto ndetse n'amashusho batari gusiba gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Nk'uko hari abakunda kuvuga ko iyo abantu bahorana bagera aho bagasa, kuri ubu aba bombi bagaragaye mu mashusho bari kumwe kandi basa.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/basigaye-basa-the-ben-na-pamela-bakomeje-kwiharira-imbuga-nkoranyambaga-videwo/

  • Yamuriye bunyama: Umugore yabaze umwana we w’imyaka ibiri maze amuryamo inyama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 27 yatawe muri yombi n'abashinzwe iperereza i Kitengela, mu ntara ya Kajiado yo muri Kenya nyuma yo gukekwaho gutera icyuma umukobwa we w'imyaka ibiri nyuma akaza kumurya.

    Bivugwa ko Olivia Naseren yishe umwana we, Glory Njeri, nyuma yo gutandukana na se w'uwo mwana.

    Raporo ya polisi yerekanye ko uyu mugore yaciye umwana we ibice mbere yo kumurya.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yishe uyu mwana we nyuma yo guta ubwenge dore ko abaturanyi na Polisi bumvishe urusaku mu rugo rw'uyu mugore, aho baje bagasanga yamaze kwica umwana we amuteye ibyuma.

    Uyu mugore yahise ajyanwa kwa muganga mbere y'uko afungwa kuko yari yataye ubwenge.

    a.'

    Source : https://yegob.rw/yamuriye-bunyama-umugore-yabaze-umwana-we-wimyaka-ibiri-maze-amuryamo-inyama/

  • Bahereye ku murongo! Urubyiruko rwari rufite ibisatsi n’ibinyogosho bidashamaje, rwogoshwe ku ngufu n’abayobozi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwari rufite ibisatsi n'ibinyogosho bidashamaje, rwogoshwe ku ngufu barusigira urupara gusa (AMAFOTO)

    Abakozi bo muri leta ya Borno ya Hisbah bogoshe ku gahato imitwe y'urubyiruko bari bafite imisatsi idashimishije.

    Ku wa mbere, tariki ya 24 Mata 2023, umuyobozi mukuru wungirije, Mal, Abdurahaman Musa, mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Facebook rw'inama y'ubutegetsi, yavuze ko imisatsi y'urubyiruko ari iy'ubusambanyi, idakurikiza idini ya Isilamu kandi ko itandukanye n'umuco w'igihugu.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bahereye-ku-murongo-urubyiruko-rwari-rufite-ibisatsi-nibinyogosho-bidashamaje-rwogoshwe-ku-ngufu-nabayobozi-amafoto/

  • Abashinzwe uburenganzira bwa muntu banyomoje amakuru mabi yavuzwe kuri Gen Bunyoni #rwanda #RwOT

    Abashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi bo mu ishyirahamwe CNIDH, bavuga ko Generali Alain Guillaume Bunyoni basanze ameze neza kandi ko ntawamukozeho.

    Nyuma y'ifatwa rye havuzwe amakuru y'uko yaba yarakorewe iyicarubozo ndetse akaba amerewe nabi.

    Vigny Niyimuraba umuvugizi wa CNIDH yabwiye BBC ko basanze Bwana Bunyoni ameze neza.

    Ati twasanze ameze neza.Nta kibazo yagize,nta wamukubise.Twaramubajjie atubwira ko nta kibazo afite.”

    Ubutabera bwo mu Burundi bwavuze ko bimwe mu byaha bumushinja birimo kubangamira umutungo w'igihugu cy'u Burundi.

    Umuvugizi w'Urukiko rw'ikirenga, Agnes Bangiricenge yavuze ko ari ibyaha bitatu birimo: Guhungabanya umutekano w'igihugu,Guhungabanya umutungo w'igihugu no kubona inyungu z'akazi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    CNIDH yatangaje ko yasuye Generali Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari ministiti w'intebe ariko ntiyigeze ivuga aho yamusanze.

    Uwo muvugizi yemeje kandi ko Jenerari Alain Guillaume Bunyoni ari mu miaboko y'urwego rw'iperereza. Ariko nawe ntiyavuze neza aho rumufungiye.

    Urwo rwego rufite icyicaro gikuru mu mujyi wa Bujumbura, ariko kandi rufite aho rukorera mu gihugu hose.

    Madame Bangiricenge yemeje ko kugeza ubu umuryango wa Bunyoni utarahabwa uruhushya rwo kujya kumureba ''ariko vuba bazaba bafite uburenganzira bwo kumureba''.

    Ku munsi w'ejo tariki ya 23 Mata 2023 nibwo Umucamanza mukuru wa Repubulika y'u Bburundi yatangaje ko Gen Bunyoni yatawe muri yombi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abashinzwe-uburenganzira-bwa-muntu-banyomoje-amakuru-mabi-yavuzwe-kuri-gen

  • Umusaza witwa Itegekaharinde yagiye kwa Perezida kumusaba ubufasha bw' Ibitaro avuriramo indwara zananiranye #rwanda #RwOT

    Uyu musaza amaze kuvura abarenga ibihumbi bine( 4000) indwara zabo zirakira nyamara byari byarananiranye kwa muganga .

    Mubitwa abavuzi bavuza imiti bakura mu bimera niwe wenyine umaze gutinyuka kwandikira Perezida wa Repubulika, ndetse ajyayo kenshi asaba kubonana nawe ngo amuhe ubufasha bwo kubaka ibitaro.

    Ngo kuva muri 2010 ubwo yahabwaga iyi mpano n'Imana nk'uko abyivugira, umusaza Itegekaharinde Jean Claude ukomoka mu karere ka Karongi umurenge wa Mubuga , amaze kuvura abarenga ibihumbi bine 4000(abo ni abo yabashije kwandika kuva 2010),ubwo yatangiraga kuvura indwara zari zaraniranye hirya no hino no mubitaro bitari ibya hano mu Rwanda gusa.

    Ibi bishimangirwa n'amashusho yo mu buryo bwa video yakozwe y'abatanga buhamya benshi barimo abaturanyi n'abandi bo hirya no hino yavuye indwara zikomeye ushobora kwirebera.

    Zimwe muri izo ndwara zikomeye yavuye zirimo nk'umuvuduko w'amaraso avura ugakira burundu, Diyabeti benshi bavuga ko idakira nyamara we afite benshi bamaze kuyikira n'abandi bari barwaye amakanseri y'amabere,ay'ibisebe bidakira n'ayo munda.
    Abo bose yabashije kuvura ngo ubu barakize neza kandi bose babitangira ubuhamya nyuma yo kuzenguruka amavuriro menshi yarananiwe kubavura.

    Ikindi kandi ngo kubavuga ko indwara y'ibisazi idakira, Umusaza Itegekaharinde Jean Claude we agaragara muri iyi video ari kumwe n'abakize indwara z'ibisazi,imitwe idakira, ibifu ,abarozwe n'abarozi bahoraga baribwa umubiri wose, n'izindi ndwara nyinshi ziterwa n'abarozi.

    Uyu musaza Itegekaharinde Jean Claude , uvura izo ndwara zose akoresheje impano yahawe n'Imana, n'umuyoboke w'itorero ADEPR ,we n'umugorewe barisengeramo kuva kera ari naho baherewe iyerekwa ry'imiti bavurisha ababagana nk'uko babyivugira.

    Kubijyanye n'isenyuka ry'ingo bitewe n'igikorwa cyo mu buriri kitagenda neza hagati y'abashakanye,(Ubushake buke ku mugore cyangwa umugabo no kurangiza vuba ku bagabo baguha umuti wizewe utangirwa ubuhamya n'abenshi.

    Muzehe J.Claude yahariye ubwo burwayi umuhungu we bakorana mu kuvura ngo age yita kuri bene abo bafite ibyo bibazo, banyuze kuri Tel: 0788570346 iri no kuri WhatsApp
    Izindi ndwara zisaba gusuzumwa uhamagara Muzehe Jean Claude kuri Tel 0788271406

    Ubu Muganga Jean Claude ari gukorera mu mujyi wa Kigali ku Gisozi hafi na university ya ULK.

    Ushaka kuyoboza wahamagara kuri Tel 0788271406.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/umusaza-witwa-itegekaharinde-yagiye-kwa-perezida-kumusaba-ubufasha-bw-ibitaro

  • Kenya: Perezida Ruto yategetse ko Pasiteri wasabyr abayoboke be kwiyicisha inzara afungwa #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto, yavuze ko Pasiteri Paul Mackenzie washinze urusengero asaba abayoboke kwiyicisha inzara kugera bapfuye,akora ibikorwa by'iterabwoba akwiriye gufungwa.

    Amakuru ava muri Kenya aravuga ko uyu mupasiteri utavugwaho rumwe,Paul Mackenzie, washinze urusengero 'Good News International' amaze igihe ashuka abasengera iwe ko uziyicisha inzara agapfa azahita ajya mu ijuru, benshi baraza inzara ikabica imirambo igashyingurwa mu ishyamba yimuriyemo urusengero.

    Uru rusengero ruri mu ntara ya Kilifi mu ishyamba riri ahitwa Shakahola,yahimuriye ngo ashaka gushuka abaturage badafite ubundi buryo babaho.

    Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko Perezida Ruto, yavuze ko uyu munyedini ari umuhezanguni ugendera ku idini, ko ahantu hamukwiriye ari muri gereza.

    Abaturage bazi abasengerayo, bavuga ko abana abashuka bakajyayo ndetse n'abagore kandi ingo nyinshi zarasenyutse, kubera kudahuza imyumvire yo kujya kwiyicisha inzara kugera umuntu apfuye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, bari bamaze gutaburura imirambo igera kuri 47 mu mva zinyuranye hafi y'urwo rusengero, kuko abapfuye bahitaga babahamba aho ngaho ariko ngo bashobora kwiyongera ukurikije amakuru ahari.

    Iki gikorwa cyafashwe nk'ubwicanyi na leta ya Kenya, kandi bugamije kurimbura abantu benshi.

    Uyu mugabo Paul Mackenzie ngo yabanje gukorera ahatari aha,bigaragaye ko amashuri bari begeranye atashakaga gushuka abana, yimurira urusengero mu ishyamba rya Malindi ahabereye ibi bikorwa, leta ivuga ko ari ubwicanyi bwakorewe benshi.

    Abaturage baravuga ko iri shyamba babamo nta bikorwa bihaba kandi batuye batatanye, bikorohera ushaka kubashuka kuko abenshi ari abantu batanafite amikoro ahagije.

    Amakuru aravuga ko abaturage basaba leta kudashakisha imirambo gusa ikwiye gushakashaka mu mashyamba, ababa bakiri bazima bari kwiyiriza bagamije gupfa ngo bajye mu ijuru.

    Abaturage muri aka gace bavuga ko Paul Mackenzie bahimba Pasiteri bamuzi nk'umuhinzi batamuzi nk'umuvugabutumwa, hakibazwa impamvu yo gusaba abantu kwiyiriza kugera bashizemo umwuka.

    Perezida William Ruto, avuga ko ibyakozwe bihabanye cyane n'itegeko nshinga, kuko ritemera iterabwoba no gukoresha nabi uburenganzira.

    Ubu Paul Mackenzie arafunzwe ntawe uzi ibyaha azashinjwa mu nkiko.

    Perezida Ruto yasabye ubugenzacyaha mu gihugu guhagurukira uyu mugabo, ahamya ashimitse ko akora iterabwoba.

    Polisi ya Kenya ivuga ko ikeka ko aba bantu batapfuye gutya kuko biyirije ubusa, bashobora kuba barishwe bagahambwa muri ibi byobo.

    Mackenzie Nthenge ufunzwe, kuva kuwa gatandatu yatangiye kwigaragambya yanga kugira ikintu atamira, habe n'amazi yo kunywa, avuga ko ari kwibabaza no gusenga nk'uko polisi ibivuga.

    Uyu mugabo avuga ko bazabona abarenga 1000 biyicishije inzara bashaka gusanga Yesu, ariko amakuru y'abatazwi irengero aravuga abantu 112.

    The post Kenya: Perezida Ruto yategetse ko Pasiteri wasabyr abayoboke be kwiyicisha inzara afungwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/kenya-perezida-ruto-asanga-pasiteri-wategetse-abayoboke-be-kwiyicisha-inzara-akwiriye-gufungwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-asanga-pasiteri-wategetse-abayoboke-be-kwiyicisha-inzara-akwiriye-gufungwa

  • Bidasubirwaho u Rwanda rwemeje ubufatanye na Angola mu guhererekanya abanyabyaha – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe nyuma y'ishyirwaho ry'itegeko nº 002/2023 ryo ku wa 21/02/2023 ryemeza burundu ayo masezerano y'ubufatanye mu by'amategeko mu rwego mpanabyaha hagati y'ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Kigali muri Mata 2022.

    Muri aya masezerano y'ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

    Mu byo ibihugu byombi bigomba gufatanyamo harimo, gutanga imvugo cyangwa imenyekanisha ry'abantu, guhana amakuru akubiye mu nyandiko no kuyatanga, gutanga inyandiko n'ibikoresho byerekana ibimenyetso, harimo imiyoborere, amabanki, imari n'ubucuruzi rusange.

    Hari kandi kumenyakanisha aho abantu bashakishwa n'ubutabera baherereye muri ibyo bihugu, kohererezanya abantu bafunzwe bakaba batanga ubuhamya cyangwa ibimenyetso mu nkiko no gushyira mu bikorwa ibyemezo byo gufata, gushakisha no kubata muri yombi.

    Ni itegeko kandi rigaragaza ko inzego bireba ari zo Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda ndetse n'Intumwa Nkuru ya Leta muri Angola bashobora kuvugana byihuse bitarinze guca mu nzira za dipolomasi.

    Nubwo ayo masezerano ahari, impande zombi zemeza ko rumwe rushobora kwanga ubusabe rwahawe bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo kuba ibisabwa bigize icyaha mu bijyanye n'amategeko ya gisirikare, icyifuzo gishobora kubangamira ubusugire n'umutegano by'igihugu, kuba umuntu ukenewe yaramaze kugirwa umwere cyangwa guhabwa igihano muri Leta asabwamo kandi ari ku bintu agiye gukurikiranwaho.

    Aya masezerano kandi agaragaza ko uruhande rusaba rubikora binyuze mu nyandiko kandi urwego bireba rukabikora bitarenze iminsi 15 mu gihe urusabwa narwo rugomba kwihutira gusubiza ku busabe rwahawe.

    Ingingo ya karindwi yerekana ko ibyangombwa n'ibimenyetso biba byatanzwe n'impande zombi bigomba gufatwa nk'ibimenyetso mu nkiko bidasabye kunyuzwa mu zindi nzira.

    Ikindi cyumvikanyweho ni uko Leta isabwa ariyo igomba kwishyura ikiguzi mu ishyirwa mu bikorwa by'icyifuzo cy'iyindi mu gihe ibikorwa byose byabereye ku butaka bwayo.

    Ikiguzi kirimo amafaranga y'ingendo z'abahanga bagiye muri icyo gihugu mu gihe cy'iperereza cyangwa cy'ishyirwa mu bikorwa by'ubwo busabe, kuvana abantu mu gihugu kimwe bajya mu kindi cyo kizajya kishyurwa n'igihugu cyasabye.

    Aya ni amasezerano akubiyemo ingingo 26 impande zombi zamaze kumvikanaho aho ku ruhande rw'u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel na mugenzi we wa Angola Francisc Manuel Monteiro de Queiroz.

    Imibanire y'ibihugu byombi ikomeje kugenda ifata indi ntera mu ngeri zitandukanye z'imikoranire cyane ko muri 2020 byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ikoranabuhanga n'ishoramari.

    Mu 2022 nabwo ibi bihugu byasinyanye amasezerano atandukanye agera kuri 13 arimo gukuraho gahunda yo gusoresha kabiri, guhererekanya abakekwaho ibyaha, ubufatanye mu gutanga ubufasha mu by'amategeko no guhererekanya abanyabyaha.

    Hari kandi amasezerano y'imikoranire mu by'ubutwererane no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, guteza imbere imiyoborere mu nzego z'ibanze, uburezi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'amahugurwa y'abakozi ba leta.

    U Rwanda na Angola bihuriye mu muryango w'ibihugu byo mu Karere k'ibiyaga bigari ICGLR, uhuriweho n'ibihugu bigera kuri 12 ari byo Angola, Burundi, Centre Afrique, Congo, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan y'Epfo, Sudan, Tanzania and Zambia.

    Iki gihugu gituwe na miliyoni 32,9 kikaba ku mwanya wa munani mu bifite ubukungu bwihagazeho muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara kibikomoye ahanini ku bucukuzi bwa peteroli dore ko kiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu gucukura peteroli nyinshi.

    Muri Angola habarizwa gaz n'amabuye y'agaciro y'ubwoko burenga 25 harimo zahabu, umuringa, diamant, Nickel, platinum, chromite, manganese, gasegereti, wolfram, quartz n'ayandi.

    Muri 2022 nibwo u Rwanda na Angola byasinyanye amasezerano atandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bidasubirwaho-u-rwanda-rwemeje-ubufatanye-na-angola-mu-guhererekanya

  • Senateri Evode Uwizeyimana yasabye urubyiruko kwiga amateka kugira ngo ruhangane n'abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi Senateri Evode yabisabye urubyiruko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko abahagaritse jenoside yakorewe abatutsi ari urubyiruko ndetse n'abagiye bayishyira mu bikorwa benshi ari urubyiruko, bityo rukwiye kwiga amateka no kuyamenya kugira ngo ruhangane n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Mu bwicanyi impuzamigambi, interahamwe n'inkuba, uru rubyiruko rwose rwari mu bwicanyi, urubyiruko rwabugizemo uruhare runini nanone urubyiruko rugira uruhare rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi kandi uyu munsi na none urubyiruko ku mibare dufite igaragaza ko ruracyari hejuru, icyo turusaba nta kindi ni ukwiga amateka y'igihugu cyabo bakayamenya kuko nibyo bizatuma bashobora no guhangana n'abahakana kandi bagapfobya jenoside.'

    Senateri Uwizeyimana yongeyeho ko icyo abanyarwanda bifuza ari gihugu cy'ubudaheranwa kandi kubigeraho bisaba ko urubyiruko rwiga rukanamenya amateka rukagira ubumenyi kuko rutabufite rutajya mu mpaka ku ngingo nk'izo n'abafite ubumenyi buruta ubwarwo.

    Uwarokokeye Jenoside yakorewe anbatutsi mu 1994 muri Saint Famille, Angelique Ndoha Uwamariya, yavuze ko jenoside yabaye afite imyaka 12 ndetse kubera umutima wihangana no kutagira igihunga interahamwe zanze kumwica zimwita akana k'Imana.

    Ati 'Jenoside yabaye mfite imyaka 12 mba umwana ufite ubwenge, navuye mu mirambo inshuro nyinshi najyaga ku nzuzi inshuro nyinshi ariko nta na rimwe navuyemo umutima ngo numve urakutse, umutima wanjye wahoraga mu gitereko kubera iyo mpamvu ibyo nabonaga byose narabyibukaga batangira kunyita akana k'Imana kuko batiyumvishaga ko inkotanyi zizatsinda.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko intwaro zikomeye abanyarwanda bafite ari izo kubungabunga inzibutso za jenoside n'amateka bigasigwasirwa.

    Yashimiye ko mu minsi iri mbere hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mageragere no gusana urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ya Cyahafi mu Murenge wa Gitega.

    Ngabonziza yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uko biyubatse, abizeza ko hari kwigwa uko inzu zabo zisanwa kugira ngo babone aho kuba.

    Muri uyu murenge wa Muhima bivugwa ko hashobora kuba hariciwemo abatutsi barenga 1000 muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Senateri Evode Uwizeyimana yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-evode-uwizeyimana-yasabye-urubyiruko-kwiga-amateka-kugira-ngo

  • Abadepite batumije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ku bibazo biri mu mitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu myanzuro yafashwe ku wa Mbere, tariki 24 Mata 2023, nyuma yo kugezwaho raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, mu 2021/22 ndetse n'ibiteganyijwe gukorwa mu 2022/23.

    Ubushakashatsi bwa 11 ku buryo abaturage babona imiyoborere ibabereye n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, CRC [Citizen Report Card], bwagaragaje ko igipimo cy'uko abaturage babona imitangire ya serivisi cyakomeje kuzamuka.

    Isesengura ry'ibyavuye mu bushakashatsi rigaragaza ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n'inzego zibegereye ku kigero cya 76.1%, kivuye kuri 74.1% muri CRC ya 2021.

    Umutekano ni cyo cyiciro gikomeje kuza ku isonga mu gushimwa n'abaturage aho muri uyu mwaka gishimwa ku gipimo cya 91.9% mu gihe muri CRC ya 2021 cyashimwaga kuri 91.6%.

    Igipimo cya serivisi z'inzego z'ibanze cyavuye kuri 70.9% mu 2021 kikaba kiri kuri 78.8% mu 2022. Serivisi z'ubutaka n'imiturire ni zo ziri ku kigero cyo hasi kurusha izindi aho ziri kuri 60.5%.

    Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko abaturage bashima imikorere y'inzego z'ibanze ku gipimo cya 78.8% n'aho abanenga ni 16.3%.

    Abagabo ni bo banenga cyane serivisi zitangwa n'inzego z'ibanze ugereranije n'abagore kuko bazinenga ku gipimo cya 17.3% naho abagore bakanenga ku gipimo cya 15.5%. Ugereranyije na CRC ya 2021 iki gipimo cyazamutseho 7.9%.

    Mu gusesengura iyo raporo, Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, yasanze hakwiye gutumizwa Minisitiri ufite inzego z'ibanze mu nshingano kugira ngo asobanure ahari ikibazo n'ingamba zo kugikemura.

    Visi Perezida wa Komisiyo, Mukamana Elisabeth, yavuze ko bikwiye 'Gutumiza Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi itanoze ya bamwe mu bakozi b'inzego z'ibanze.'

    Depite Mukamana yavuze ko Minisitiri ufite inzego z'ibanze mu nshingano agomba kuba yitabye Inteko mu gihe kitarenze amezi atatu.

    CRC ni igipimo cy'uko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n'uko bishimiye uko bayobowe. Iri suzuma rikorwa hagamijwe kugaragaza isura nyayo y'uko inzego z'ibanze zihagaze mu mitangire ya serivisi no mu mikorere yazo hashingiwe ku byifuzo by'abaturage.

    Ubu bushakashatsi buba bwubakiye ku byiciro 16 bikubiye mu nkingi eshatu za gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1. Ni ubukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere.

    Abadepite bayobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu

    Abadepite basabye Minisitiri ko mu mezi atatu agomba kuba yabasobanuriye ikibazo cy’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze

    Abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batumije-minisitiri-w-ubutegetsi-bw-igihugu-ku-bibazo-biri-mu

  • Ibigarasha n'abajenosideri mu marira kubera ifatwa rya Alain Guillaume Bunyoni, umwe mu bategetsi b'u Burundi babangamiye cyane inyungu z'u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Alain Guillaume Bunyoni ni umugabo wavugaga rikijyana mu Burundi, dore ko yabaye mu myanya ikomeye mu butegetsi bw'icyo gihugu, kuva aho ishyaka CNDD-FDD rifatiye ubutegetsi aho mu Burundi. Byari bigeze aho Gen Bunyoni agira igitinyiro kurusha Perezida wa Repubulika, ndetse ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yamuvanaga ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe umwaka ushize wa 2022, hari abantu babibonyemo nko kwigerezaho kwa Perezida Ndayishimiye.

    Nta gahora gahanze ariko, kuko uretse no kuvanwa kuri uwo mwanya, ubu noneho Gen Bunyoni ari no mu maboko y'ubucamanza, aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'igihugu, no kubangamira imikorere ya guverinoma.

    Tutiriwe tugaruka ku bugome yakoreye Abarundi basangiye igihugu, dore ko Alain Guillaume Bunyoni anasanzwe ku rutonde rw'abategetsi b'u Burundi Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubwo yicaga akanafunga abatarishimiye ko Perezida Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya 3, abandi bakamuhungira mu mahanga, muri iyi nkuru turibanda gusa ku bikorwa by'uyu mugabo bivugwa ko yangaga urunuka u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Mu manza z'abakekwaho kurema imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, hatanzwe amakuru agaragaza neza uburyo hari ibikomerezwa mu butegetsi bw'u Burundi byateye inkunga iyo mitwe, harimo guha ubwihisho abarwanyi bayo ndetse n'inzira bakoreshaga bagaba ibitero mu Rwanda.

    Umwe muri abo ni Gen Guillaume Bunyoni, kuva akiri umuyobozi wa Polisi y'u Burundi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, ndetse n'aho abereye Minisitiri w'Intebe. Uretse ibyavugiwe mu nkiko, hari na bamwe mu bafatiwe ku rugamba babwiye Rushyashya ko Bunyoni yashyigikiye cyane ibikorwa byabo, afatanyije n'abakuriye inzego z'iperereza n'umutekano aho mu Burundi.

    Ubwo bamwe mu basirikari bakuru bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015, abategetsi bo mu ishyaka CNDD-FDD bakwije impuha ko u Rwanda rwari inyuma y'uwo mugambi wapfuye, nyamara ntibagire ikimenyetso na kimwe bagaragaza isi yose. Ibi byari urwitwazo, ngo babone uko bashyigikira imitwe igambiriye kugirira nabi uRwanda. Murabyibuka, Paul Rusesabagina wo muri FLN yivugiye ko yafashwe yibwiraga ko agiye guhura n'ingabo ze mu Burundi, dore ko n'ubu bivugwa ko FLN ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira, rihana imbibi n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bw'uRwanda.

    Uyu mwuka mubi waje gutuma habaho ingaruka zikomeye, zirimo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'Abarundi n'Abanyarwanda, nyamara basanzwe ari abavandimwe, birahadindirira.URwanda rwagerageje kenshi kuvanaho agatotsi mu mubano hagati yarwo n'uBurundi, ariko ubwo bushake bugasitara ku myumvire y'intagondwa ziri mu butegetsi bw'uBurundi, ku isonga hakaba Gen Bunyoni, nk'uko amakuru dufitiye gihamya abyemeza.

    URwanda rwabaye urwa mbere mu gufungura imipaka hagati yarwo n'uBurundi, ariko uBurundi bubanza kubigendamo gahoro, abategetsi barwo barushinja 'ubwiyorobetsi'. Ababikurikiraniye hafi bahamya ko umwe mu bakomeje gushyira ibihato mu kuzahura uwo mubano, ari Alain Guillaume Bunyoni, dore ko ingengabitekerezo ya gihutu yamubase, imwumvisha ko ngo uRwanda ari urw'Abatutsi!

    Ubuhamya bw'abanyarwanda bagiye gukorera mu Burundi, nk'uko hari Abarundi bakorera mu Rwanda, buvuga ko abo Banyarwanda bahizwe bukware bitegetswe n'ibikomerezwa birimo Gen Bunyoni. Ya mvugo yibasiye Perezida w'uRwanda ngo'TUZOMUMESA', bivugwa ko Gen Bunyoni ari mu bayitangije, kandi ntiyabihakana kuko ntacyo yakoze ngo ayamagane anayihagarika, kandi byari mu nshingano ze.

    Ikindi kigaragaza ko Gen Alain Guillaume Bunyoni yari ikibazo ku mibanire y'uRwanda n'uBurundi, ni uko aho avaniwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, tariki 07 Nzeri 2022, ibintu byatangiye kujya mu buryo. Ingero zibyerekana ni nyinshi, zirimo ko ubu Abanyarwanda bajya mu Burundi nta nkomyi, bitandukanye no mu bihe Gen Bunyoni yari akica agakiza.Mu mpera z'umwaka ushize, Perezida w'uRwanda, Paul Kagame, nawe ubwe yitabiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba yabereye i Bujumbura mu Burundi, kandi yakiranywe urugwiro, ndetse kurusha n'abandi bitabiriye iyo nama, rugaragaza uburyo Abarundi bishimiye ko umubano hagati y'igihugu cyabo n'uRwanda wazanzamutse. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa mata 2023, ubwo icyegera cy'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD cyari kivuye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, cyabwiye Radio BBC ko nta kibazo kikiri hagati y'u Rwanda, ndetse anamagana 'abagikuririra'. Nubwo ateruye ngo avuge izina 'Bunyoni', abasesenguye imvugo y'uwo muyobozi mukuru bemeza ko mu 'bakuririza ikibazo' harimo na Gen Bunyoni.

    Mu gusoza, ntitwakwemeza ko Alain Guillaume Bunyoni ari we wenyine wari ubangamiye inyungu z'u Rwanda. Byaba ari ukwibeshya kuko 'system' yasize yubatse itarasenyuka, gusa icyiza ni uko hari ubushake bwa politiki mu kuvanaho urwikekwe. Abo Alain Guillaume Bunyoni yari yarashyize ku ibere, barimo ibigarasha n'abajenosideri ubu bararirira mu myotsi, kandi ni intangiriro kuko n'abandi bakora nka Gen Bunyoni imigambi yabo itazaramba.

    The post Ibigarasha n'abajenosideri mu marira kubera ifatwa rya Alain Guillaume Bunyoni, umwe mu bategetsi b'u Burundi babangamiye cyane inyungu z'u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibigarasha-nabajenosideri-mu-marira-kubera-ifatwa-rya-alain-guillaume-bunyoni-umwe-mu-bategetsi-bu-burundi-babangamiye-cyane-inyungu-zu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibigarasha-nabajenosideri-mu-marira-kubera-ifatwa-rya-alain-guillaume-bunyoni-umwe-mu-bategetsi-bu-burundi-babangamiye-cyane-inyungu-zu-rwanda